Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 91 - Ash-Shams

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Ash-Shams 91:1

Ndahiriye ku izuba n’urumuri rwaryo

Verse 2 — Surah Ash-Shams 91:2

No ku kwezi igihe kurikurikiye

Verse 3 — Surah Ash-Shams 91:3

No ku manywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba)

Verse 4 — Surah Ash-Shams 91:4

No ku ijoro igihe riritwikiriye

Verse 5 — Surah Ash-Shams 91:5

No ku kirere ndetse n’uwagihanze

Verse 6 — Surah Ash-Shams 91:6

No ku isi n’uwayirambuye

Verse 7 — Surah Ash-Shams 91:7

No kuri roho n’uwayitunganyije

Verse 8 — Surah Ash-Shams 91:8

Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza

Verse 9 — Surah Ash-Shams 91:9

Mu by’ukuri, uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze

Verse 10 — Surah Ash-Shams 91:10

Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo

Verse 11 — Surah Ash-Shams 91:11

Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka

Verse 12 — Surah Ash-Shams 91:12

Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi)

Verse 13 — Surah Ash-Shams 91:13

Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti "Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka

Verse 14 — Surah Ash-Shams 91:14

Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse)

Verse 15 — Surah Ash-Shams 91:15

Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo