Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 93 - Ad-Duhaa
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Ad-Duhaa 93:1
Ndahiriye ku gasusuruko
Verse 2 — Surah Ad-Duhaa 93:2
No ku ijoro igihe ryijimye
Verse 3 — Surah Ad-Duhaa 93:3
(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakurakariye
Verse 4 — Surah Ad-Duhaa 93:4
Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi)
Verse 5 — Surah Ad-Duhaa 93:5
Mu by’ukuri, bidatinze Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima
Verse 6 — Surah Ad-Duhaa 93:6
Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)
Verse 7 — Surah Ad-Duhaa 93:7
Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora
Verse 8 — Surah Ad-Duhaa 93:8
Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)
Verse 9 — Surah Ad-Duhaa 93:9
Bityo, ntugahutaze imfubyi
Verse 10 — Surah Ad-Duhaa 93:10
Ntukanakankamire uje asaba
Verse 11 — Surah Ad-Duhaa 93:11
Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira)