Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 95 - At-Tin

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah At-Tin 95:1

Ndahiriye ku giti cy’umutini n’icy’umuzeti

Verse 2 — Surah At-Tin 95:2

No ku Musozi wa Sinayi

Verse 3 — Surah At-Tin 95:3

No kuri uyu mujyi utekanye (Maka)

Verse 4 — Surah At-Tin 95:4

Mu by’ukuri, twaremye umuntu mu ishusho ryiza

Verse 5 — Surah At-Tin 95:5

Hanyuma tumushyira ku rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira)

Verse 6 — Surah At-Tin 95:6

Ariko abemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)

Verse 7 — Surah At-Tin 95:7

Nonese nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo

Verse 8 — Surah At-Tin 95:8

Ese Allah si we Mucamanza usumba abandi