Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 96 - Al-Alaq
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Alaq 96:1
Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose)
Verse 2 — Surah Al-Alaq 96:2
Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso
Verse 3 — Surah Al-Alaq 96:3
Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro uhebuje
Verse 4 — Surah Al-Alaq 96:4
We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu
Verse 5 — Surah Al-Alaq 96:5
Yigishije umuntu ibyo atari azi
Verse 6 — Surah Al-Alaq 96:6
Oya! Mu by’ukuri, umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi)
Verse 7 — Surah Al-Alaq 96:7
Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze)
Verse 8 — Surah Al-Alaq 96:8
Mu by’ukuri, (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro
Verse 9 — Surah Al-Alaq 96:9
Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi (Abu Jahl) ubuza
Verse 10 — Surah Al-Alaq 96:10
Umugaragu (wacu Muhamadi) gusenga
Verse 11 — Surah Al-Alaq 96:11
Ese yabuza ate (umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri
Verse 12 — Surah Al-Alaq 96:12
Cyangwa ari gukangurira (abantu) gukora ibyiza, (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)
Verse 13 — Surah Al-Alaq 96:13
Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo
Verse 14 — Surah Al-Alaq 96:14
Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)
Verse 15 — Surah Al-Alaq 96:15
Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro
Verse 16 — Surah Al-Alaq 96:16
Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha
Verse 17 — Surah Al-Alaq 96:17
Ngaho nahamagare abambari be
Verse 18 — Surah Al-Alaq 96:18
Natwe tuzahamagara (abamalayika bacu) barinda umuriro (bamukanire urumukwiye)
Verse 19 — Surah Al-Alaq 96:19
Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahl), ahubwo ujye wubama (usenga) uniyegereze Allah