Back to Languages

    Kinyarwanda - Chapter 10

    Translation by R. M. C. Rwanda

    Verse 1

    Alif Laam Ra 62. Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi

    Verse 2

    Ese ni igitangaza ku bantukuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) "Burira abantu (ukuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza babandi bemeye ko bazagororerwa kwa Nyagasani wabo kubera ibikorwa byabo byiza?" Nyamara abahakanyi baravuze bati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi ugaragara

    Verse 3

    Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma akaganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)

    Verse 4

    Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni we waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho babandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga

    Verse 5

    Ni we wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi

    Verse 6

    Mu by’ukuri, mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah)

    Verse 7

    Mu by’ukuri, babandi batizera kuzahura natwe, bakishimira ubuzima bwo ku isi bakananyurwana bwo, ndetse na babandi birengagije amagambo yacu

    Verse 8

    Abo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo bakoraga

    Verse 9

    Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema

    Verse 10

    Ubusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) "Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe,Nyagasani!)" kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari "Salamu"(kwifurizanya amahoro). Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) "Al’ham’du lilahi rabil alamina" (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose)

    Verse 11

    Kandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tubarekera mu buyobe bwabo barindagira

    Verse 12

    N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo aribwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga

    Verse 13

    Kandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo byakoraga ibibi, kandi byari byaranagezweho n’intumwazabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi

    Verse 14

    Nuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora

    Verse 15

    N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, babandi batizera kuzahura natwe baravuga bati "Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri, ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye

    Verse 16

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri, nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)

    Verse 17

    Nonese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda

    Verse 18

    Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati "Aba ni abavugizi bacu kwa Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese murabwira Allahibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

    Verse 19

    (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kubaijambo ryaturutsekwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho

    Verse 20

    Baranavuga bati "Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we(kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, (ubumenyi) bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura)

    Verse 21

    N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bakerensa amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha". Mu by’ukuri, intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana)

    Verse 22

    (Allah) ni we ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritse ho (bavuga bati) "Nuramuka uturokoye aya (makuba),rwose turaba mu bashimira

    Verse 23

    Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri, ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga

    Verse 24

    Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwendetse nk’aho bitigeze bibaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetsoku bantu batekereza

    Verse 25

    Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashatse mu nzira igororotse (Isilamu)

    Verse 26

    Abakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umukungugu cyangwa ngo basuzugurike. Abo niabantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo

    Verse 27

    Naho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijorory’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

    Verse 28

    (Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwebose, maze tukabwiraababangikanyije Allah tuti "Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!" Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti "Si twe mwajyaga mugaragira

    Verse 29

    Bityo, Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kukomu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira

    Verse 30

    Aho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure

    Verse 31

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)

    Verse 32

    Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. Nonese ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? Nonese ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)

    Verse 33

    Uko ni koijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri babandi bigometse, ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye)

    Verse 34

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti " Allah ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa)". Ese ni gute mwateshuka ku kuri

    Verse 35

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?" Vuga uti " Allah ni we uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? Nonese ubwo amahitamo yanyu ashingira ku ki

    Verse 36

    Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose,gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora

    Verse 37

    Ntibishoboka ko iyiQur’an yazanwa n’undi utari Allah. Ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya ko yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

    Verse 38

    Cyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti "Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah,niba koko muri abanyakuri

    Verse 39

    Ahubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi bataranagerwaho (n’ingaruka) z’ibyo basezeranyijwe. Uko ni ko abababanjirijebahinyuye. Bityo, reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze

    Verse 40

    No muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi

    Verse 41

    Nibanaguhinyura (yewe Muhamadi), uzavuge uti "Mfite ibikorwa byanjye na mwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandinanjye sinzabazwa ibyo mukora

    Verse 42

    No muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese wakumvisha utumva kabone n’ubwo yaba adashaka kukumva

    Verse 43

    No muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko

    Verse 44

    Mu by’ukuri, Allah nta muntu ajya ahemukira na rimwe, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo

    Verse 45

    N’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose babandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse

    Verse 46

    Kandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga

    Verse 47

    Na buri muryango (umat) wahawe intumwa; ubwoIntumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa

    Verse 48

    Baranavuga bati "Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri

    Verse 49

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allahyashaka. Buri muryango (umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo

    Verse 50

    Vuga uti "Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? Nonese kuki inkozi z’ibibi zisaba ko byihutishwa (kandi ntaho zabihungira)

    Verse 51

    Ese biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera?(Icyo gihe muzabwirwa muti) ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa

    Verse 52

    Hanyuma babandi bihemukiye babwirwe bati "Ngaho nimwumve ububabare bwibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga

    Verse 53

    Barakubaza bati "Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntaho mwacikira(Allah)

    Verse 54

    N’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa

    Verse 55

    Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi

    Verse 56

    Ni we utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa

    Verse 57

    Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhweku bemera

    Verse 58

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze (z’uko yabayobore Isilamu akanabahishurira Qur’an); ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho

    Verse 59

    Vuga uti "Nimumbwire ku byamafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!" Vuga uti "Ese Allah ni we wabibahereye uburenganzira, cyangwamwahimbiye ikinyoma Allah

    Verse 60

    Ese babandi bahimbira Allah ibinyoma batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri, Allahni nyir’ubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira

    Verse 61

    Ntacyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwaakanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu)

    Verse 62

    Nta gushidikanya ko mu by’ukuriinshuti magara za Allahzitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda

    Verse 63

    (Abo ni) babandi bemeye kandi bakaba baratinyagaAllah

    Verse 64

    Bazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagamboya Allahntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye

    Verse 65

    Kandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri, icyubahiro cyose ari icya Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

    Verse 66

    Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. Nonese babandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma

    Verse 67

    Ni we wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva

    Verse 68

    Baravuze bati " Allah afite umwana". Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi

    Verse 69

    Vuga uti "Mu by’ukuri, babandi bahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka (ku isi no ku mperuka)

    Verse 70

    Ni umunezero w’igihe gito ku isi, hanyuma bakazagarurwa iwacu maze tukabumvisha ububabare bw’ibihano bikaze kubera ibyo bahakanaga

    Verse 71

    Unabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro, (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize

    Verse 72

    Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

    Verse 73

    Nuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunarohaabahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze

    Verse 74

    Hanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibitangaza bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera

    Verse 75

    Nuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi

    Verse 76

    Bamaze kugerwaho n`ukuri kuduturutseho, baravuga bati "Mu by’ukuri, ubu ni uburozi bugaragara

    Verse 77

    Musa aravuga ati "Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho?Ese koko ubu ni uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka

    Verse 78

    Baravuga bati "Ese uje kugira ngo utuvane ku (myizerere) twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu? Mwembi ntabwo tuzabemera

    Verse 79

    Farawo aranavuga ati "Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga

    Verse 80

    Nuko abarozi bamaze kuza,Musa arababwira ati "Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga

    Verse 81

    Nuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati "Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri, Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana

    Verse 82

    Kandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi

    Verse 83

    Ariko ntawemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri, Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu banyabyaha

    Verse 84

    Nuko Musa aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Niba mwaremeye Allah, nimumwiringire niba koko muri Abayisilamu

    Verse 85

    Maze baravuga bati "Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi zibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu)

    Verse 86

    Kandi ku bw’impuhwe zawe dukize abantu b’abahakanyi

    Verse 87

    Nuko Musa n’umuvandimwe we tubahishurira ubutumwa (tugira tuti) "Nimuhe abantu banyu amazu mu Misiri, kandi amazu yanyu muyagire aho gusengera, ndetse mujye muhozaho amasengesho. Ngaho geza inkuru nziza ku bemera

    Verse 88

    Musa aravuga ati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, wahaye Farawo n’abambari be imitako n’imitungo mu buzima bw’isi (ntibagushimira), Nyagasani wacu! Byabaye impamvu yo kuyobya (abantu)inzira yawe. Nyagasani wacu! Oreka imitungo yabo (ntigire icyo ibamarira) unadanangire imitima yabo, kugira ngo batemera kugeza babonye ibihano bibabaza

    Verse 89

    (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi

    Verse 90

    Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira bagamije kubarenganyano kubagirira nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati "Nemeye konta yindi Mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu

    Verse 91

    Ese ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi

    Verse 92

    Uyu munsi turarohora umubiri wawe tuwurinde kwangirika, kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu birengagiza ibimenyetso byacu (ntibabikuremo isomo)

    Verse 93

    Kandi mu by’ukuri, bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe

    Verse 94

    Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye (ko izina ryawe ryanditse muri Tawurati no mu Ivanjili), ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri, wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya

    Verse 95

    Ntuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah,utazavaho ukaba mu banyagihombo

    Verse 96

    Mu by’ukuri, babandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera

    Verse 97

    N’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera),kugeza babonye ibihano bibabaza

    Verse 98

    Ese haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito

    Verse 99

    Kandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemera

    Verse 100

    Umuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri babandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye)

    Verse 101

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera

    Verse 102

    Ese hari ikindi bategereje kitari nk’(ibihano) byageze ku babayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje

    Verse 103

    Nuko turokora intumwa zacu na babandi bemeye. Uko ni ko twiyemeje kurokora abemera

    Verse 104

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah we ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera

    Verse 105

    (Naranahishuriwe nti) "Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe umwe mu babangikanyamana

    Verse 106

    Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri, uzaba ubaye umwe mu babangikanyamana

    Verse 107

    Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari we, ndetse anakugeneye icyiza, ntawakumira ingabire ze agenera uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi ni we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

    Verse 108

    Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi njye si ndi umuhagararizi wanyu (sinoherejwe kugira ngo mbahatire kuyoboka)

    Verse 109

    Kandi ujye ukurikiza ibyo uhishurirwa, unihangane kugeza ubwo Allah abakiranuye (wowe na bo), kuko ari we mukiranuzi mwiza