Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 100 - Al-Adiyat

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Adiyat 100:1

Ndahiriye ku mafarasi yiruka cyane avuza imirindi

Verse 2 — Surah Al-Adiyat 100:2

Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro

Verse 3 — Surah Al-Adiyat 100:3

No ku mafarasi agaba igitero mu rukerera

Verse 4 — Surah Al-Adiyat 100:4

Akanatumura umukungugu

Verse 5 — Surah Al-Adiyat 100:5

Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi

Verse 6 — Surah Al-Adiyat 100:6

Mu by’ukuri, umuntu ni indashima kuri Nyagasani we

Verse 7 — Surah Al-Adiyat 100:7

Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya

Verse 8 — Surah Al-Adiyat 100:8

Ndetse akunda imitungo bikabije

Verse 9 — Surah Al-Adiyat 100:9

Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa

Verse 10 — Surah Al-Adiyat 100:10

N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara

Verse 11 — Surah Al-Adiyat 100:11

Mu by’ukuri, uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo