Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 102 - At-Takathur
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah At-Takathur 102:1
Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi
Verse 2 — Surah At-Takathur 102:2
Kugeza ubwo mugeze mu mva
Verse 3 — Surah At-Takathur 102:3
Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe)
Verse 4 — Surah At-Takathur 102:4
Oya nanone! Bidatinze muzamenya
Verse 5 — Surah At-Takathur 102:5
Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi)
Verse 6 — Surah At-Takathur 102:6
Mu by’ukuri, muzabona umuriro wa Jahanamu
Verse 7 — Surah At-Takathur 102:7
Rwose muzawibonera imbonankubone
Verse 8 — Surah At-Takathur 102:8
Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)