Back to Languages
Kinyarwanda - Chapter 24
Translation by R. M. C. Rwanda
Verse 1
(Iyi ni) isurat twahishuye kandi twanategetse (ko amategeko ayikubiyemo ashyirwa mu bikorwa), ndetse twanayihishuyemo imirongo isobanutse kugira ngo muyitekerezeho
Verse 2
Umusambanyikazi n’umusambanyi (batari bashaka), buri wese mujye mumukubita inkoni ijana. Kandi ntimuzabagirire impuhwe igihe mushyira mu bikorwa itegeko rya Allah niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ndetse (ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gihano cyabo rijye ryitabirwa n’itsinda ry’abemera)
Verse 3
Umusambanyi nta wundi akwiye gushyingiranwa nawe usibye umusambanyikazi cyangwa umu- bangikanyamanakazi. N’umu- sambanyikazi nta wundi akwiye gushyingiranwa nawe utari umusa- mbanyi cyangwa umubangika- nyamana. Kandi ibyo byose biziririjwe ku bemeramana
Verse 4
Kandi babandi babeshyera abagore biyubashye (bakabashinja) ko basambanye, ariko ntibabitangire abahamya bane (babibonye), mujye mubakubita inkoni mirongo inani, ndetse ntimuzongere kwemera ubuhamya bwabo na rimwe. Mu by’ukuri, abo ni bo nkozi z’ibibi
Verse 5
Keretse babandi bicujije nyuma y’ibyo maze bagakora ibikorwa byiza; kuko mu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi
Verse 6
Naho babandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allahinshuro enye (yemeza) ko ari umwe mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we)
Verse 7
Naho ku nshuro ya gatanu (akarahira yisabira ko)umuvumo wa Allah umubaho niba ari mu babeshyi (abeshyera umugore we)
Verse 8
(Umugore) akurirwaho igihano igihe arahiye ku izina rya Allah inshuro enye (ahamya) ko mu by’ukuri, (umugabo we) ari umubeshyi (mu byo amushinja)
Verse 9
Ku nshuro ya gatanu (umugore arahira yisabira) ko uburakari bwa Allah bwamubaho niba (umugabo we) ibyo avuga ari ukuri
Verse 10
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, ndetse no kuba mu by’ukuri, Allah ari we wakira ukwicuza, Ushishoza; (umubeshyi muri mwe yari kugerwaho n’ibyo yisabiye)
Verse 11
Mu by’ukuri, babandi bahimbye ikinyoma (babeshyera Ayisha, umugore w’intumwa Muhamadi ko yasambanye) ni bamwe muri mwe. Ntimwibwire ko (ikinyoma cyabo) ari kibi kuri mwe, ahubwo ni cyiza kuri mwe (kuko bigira umugore w’intumwa umwere, bikanatuma hamenyekana abemera nyakuri). Buri wese muri bo (abakwije icyo kinyoma) azahanirwa icyaha yakoze. Naho uwabigizemo uruhare runini ruruta urw’abandi, azahanishwa ibihano bihambaye
Verse 12
Nonese ubwo mwumvaga (ibi bihuha bivugwa), kuki abemeramana baba ab’abagabo cyangwa ab’abagore, batatekerereje ibyiza bagenzi babo, maze ngo bavuge bati "Iki ni ikinyoma kigaragara
Verse 13
Kuki (abo banyabinyoma) batigeze batanga abahamya bane (bemeza ibyo bavuga)? Kandi nibaramuka batazanye abo bahamya, ubwo ni bo bazaba babaye abanyabinyoma imbere ya Allah
Verse 14
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe hano ku isi ndetse no ku mperuka, mwari kugerwaho n’ibihano kubera ibyo mwavuze. bihambaye
Verse 15
Ubwo mwabikwirakwizaga mukoresheje indimi zanyu, ndetse mukavugisha iminwa yanyu ibyo mudafitiye ubumenyi, mwakekaga ko byoroheje, nyamara imbere ya Allah bihambaye
Verse 16
Kubera iki igihe mwabyumvaga mutavuze muti "Ntibikwiye ko tuvuga ibi. Ubutungane ni ubwawe (Nyagasani wacu)! Iki ni ikinyoma gihambaye
Verse 17
Allah arabibabuza kandi akanababurira kutazabyongera na rimwe, niba koko muri abemeramana
Verse 18
Kandi Allah abasobanurira amagambo (ye), ndetse Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Verse 19
Mu by’ukuri, babandi bishimira guharabika abemeramana (babashinja) icyaha cy’ubusambanyi, bazahanishwa ibihano bibabaza hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka. Kandi Allahazi (ibinyoma byanyu) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo)
Verse 20
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe, no kuba mu by’ukuri, we ari Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi, (yari kwihutisha ibihano ku bigomeka ku mategeko ye)
Verse 21
Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allahn’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allahyeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 22
Kandi abagiriwe ubuntu ndetse n’abakungu muri mwe, ntibakarahire bavuga ko badashobora guha (ubufasha) abo bafitanye isano n’abakene (kubera amakosa bakoze), ndetse n’abimutse kubera Allah. Bityo bajye bababarira banirengagize. Ese ntimwifuza ko namwe Allahyabababarira? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 23
Mu by’ukuri, babandi bahimbira (icyaha cy’ubusambanyi) abagore biyubashye, barengana kandi b’abemeramana; (abo babahimbira) baravumwe hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
Verse 24
Umunsi indimi, amaboko n’amaguru byabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora
Verse 25
Kuri uwo munsi Allah azabahembera ibyo bakoze mu buryo bwuzuye, (icyo gihe) bazamenya ko Allah ari we (uhemba mu) kuri kugaragara
Verse 26
Abagore b’inkozi z’ibibi bakwiranye n’abagabo b’inkozi z’ibibi, ndetse n’abagabo b’inkozi z’ibibi bakwiranye n’abagore b’inkozi z’ibibi. Naho abagore bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagabo bakora ibikorwa byiza, ndetse n’abagabo bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagore bakora ibikorwa byiza. Abo (bakora ibyiza) ni abere ku byo babavugaho. Bazababarirwa ndetse banahabwe amafunguro meza (mu Ijuru)
Verse 27
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah)
Verse 28
Nimutagira uwo muhasanga, ntimukayinjiremo kugeza muhawe uburenganzira. Kandi nimusabwa gusubira inyuma, mujye musubirayo; ibyo ni byo biboneye kuri mwe. Kandi Allahazi neza ibyo mukora
Verse 29
Nta cyaha kuri mwe kwinjira (nta burenganzira mubisabiye) mu mazu adatuwemo (nko mu masoko,amasomero n’ahandi) igihe arimo ibyo mukeneye. Allah azi neza ibyo mugaragaza ndetse n’ibyo muhisha
Verse 30
(Yewe Muhamadi) bwira abemeramana b’abagabo bajye bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi). Ibyo ni byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, Allahazi neza ibyo bakora
Verse 31
Unabwire abemeramana b’abagore kujya bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (kwishora busambanyi). Kandi ntibakagaragaze mu imirimbo yabo, usibye gusa isanzwe igaragara muri yo (uburanga, ibiganza n’ibirenge). Ndetse bajye bamanura imyitero yabo kugera ku bituza byabo. Ntibakanagaragaze imirimbo yabo (ku bandi),usibye gusa ku bagabo babo, ba se, ba sebukwe, abahungu babo, abahungu b’abagabo babo, basaza babo, abisengeneza babo, abahungu babereye ba nyina wabo, abagore bagenzi babo, abacakara babo, abakozi b’abagabo batagira ingufu za kigabo, cyangwa abana batarasobanukirwaiby’ubwambure bw’abagore. Kandi ntibakagende bakubita ibirenge byabo hasi kugira ngo bamenyekanishe imirimbo yabo yihishe. Ndetse mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke
Verse 32
Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe, (munashyingire) abagaragu n’abaja banyu barangwa n’imico myiza. Nibaba ari abakene, Allah azabakungahaza ku bw’ingabire ze. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
Verse 33
Kandi abadafite ubushobozi bwo gushaka, bajye bifata kugeza igihe Allah azabahera ubushobozi mu ngabire ze. Ndetse no mu bagaragu banyu, abazashaka ko mugirana amasezerano (yo kubaha ubwigenge), mujye muyagirana igihe mubaziho imico myiza. Kandi mujye mubaha imitungo muyo Allahyabahaye. Ndetse ntimugahatire abaja banyu gukora uburaya mugamije kubona indonke z’isi mu gihe bo bashaka kwifata. Ariko uzabahatira (gukora uburaya), mu by’ukuri nyuma y’uko kubahatira, Allah(azabababarira kuko) ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 34
Kandi rwose twabahishuriye amagambo asobanutse (akubiyemo) ingero z’ababayeho mbere yanyu ndetse (akaba) n’inyigisho ku batinya (Allah)
Verse 35
Allah ni Urumuri rw’ibirere n’isi. Urumurirwe (ari rwo ukwemera ndetse na Qur’ani bimurikira umutima w’umwemeramana), ni nk’urw’itara riri mu mwenge uri mu rukuta, iryo tara rikaba riri mu kirahuri, icyo kirahure kikaba kimeze nk’inyenyeri irabagirana, ricanishijwe (amavuta) y’igiti cy’umuzeti cyuje imigisha. Si icy’iburasirazuba (ku buryo izuba ritakigeraho ku gicamunsi) cyangwa icy’iburengerazuba (ku buryo izuba ritakigeraho igihe rirashe). Amavuta yacyo asa nk’amurika (ubwayo) n’ubwo yaba atagezweho n’umuriro. (Iyo ashyizwe ku muriro) aba urumuri (rw’amavuta) rugeretse ku rundi rumuri (rw’umuriro). Kandi Allahayobora ku rumuri rwe uwo ashaka. Allahanaha abantu ingero (kugira ngo basobanukirwe), kandi Allah ni Umumenyi wa byose
Verse 36
(Urwo rumuri ruboneka) mu mazu (imisigiti) Allah yategetse ko yubakwa, maze izina rye rikambarizwamo, ndetse akanasingirizwamo mu gitondo na nimugoroba
Verse 37
Abantu batarangazwa n’ubucuruzi (ngo bubibagize) kwambaza Allah, guhozaho amasengesho ndetse no gutanga amaturo; batinya umunsi imitima n’amaso bizabura icyerekezo (kubera gutinya ibihano by’imperuka)
Verse 38
Kugira ngo Allah azabahembere ibyiza bakoze anabongerere mu ngabire ze. Kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kubara
Verse 39
Naho babandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni nako umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange ntabyo), ahubwo azahasanga Allahamuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura
Verse 40
Cyangwa (ibikorwa byabo) ni nk’umwijima wo mu nyanja ifite ubujyakuzimu burebure, itwikiriwe n’umuhengeri utwikiriwe n’undi muhengeri, hejuru yayo hari ibicu byirabura; ni umwijima ugeretse hejuru y’undi, umuntu aramutse asohoye ukuboko kwe ntiyabasha kukubona (kubera umwijima ukabije). Kandi uwo Allah atahaye urumuri, nta rundi rumuri yagira (rwamuyobora)
Verse 41
Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose (Allah) yacyigishije uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora
Verse 42
Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse kwa Allah ni ho (byose) bizasubira
Verse 43
Ese (yewe Muhamadi) ntubona ko Allah agenza ibicu, hanyuma akabihuriza hamwe, maze akabigerekeranya nuko ukabona imvura ibimanukamo? Kandi (Allah) amanura urubura mu kirere (ruturutse) mu bicu bimeze nk’imisozi, akaruteza uwo ashatse ndetse akanarurinda uwo ashatse. Urumuri rw’imirabyo ituruka (mu kugongana kw’ibicu) ruba rwenda guhuma amaso
Verse 44
Allahasimburanya ijoro n’amanywa. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza
Verse 45
Kandi buri kigenda (ku isi) cyose, Allah yakiremye mu mazi (intanga). Muri byo, hari ibikururanda, no muri byo hari ibigendera ku maguru abiri, ndetse no muri byo hari ibigendera ku (maguru) ane. Allah arema ibyo ashatse. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
Verse 46
Kandi rwose twabahishuriye amagambo asobanutse. Kandi Allah ayobora uwo ashatse mu nzira igororotse
Verse 47
Kandi (indyarya) ziravuga ziti "Twemeye Allah n’Intumwa (Muhamadi), kandi twumvira (amategeko yabo)".Hanyuma nyuma y’ibyo, agatsiko muri bo kagatera umugongo (kakanga gukurikiza ayo mategeko); abo ntabwo ari abemera
Verse 48
N’iyo bahamagawe ngo bagane Allah ndetse n’Intumwa ye kugira ngo abakiranure, icyo gihe agatsiko muri bo karabyanga kagatera umugongo
Verse 49
Ariko iyo ari bo bafite ukuri, baza bayigana (Intumwa) bicishije bugufi
Verse 50
Ese bafite uburwayi mu mitima yabo? Cyangwa se barashidikanya? Cyangwa batinya ko Allah n’intumwa ye batabakiranura mu kuri? Ahubwo ni bo nkozi z’ibibi
Verse 51
Mu by’ukuri, imvugo y’abemeye igihe bahamagariwe kugana Allah n’intumwa ye kugira ngo babakiranure, ni ukuvuga bati "Turumvise kandi turumviye". Abo ni bo bakiranutsi (bazaba mu Ijuru ubuziraherezo)
Verse 52
Kandi uwumvira Allahn’Intumwa ye, akanatinya Allah ndetse akanamugandukira; abo ni bo batsinze
Verse 53
Barahira mu izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko (wowe Muhamadi) nuramuka ubategetse gusohoka (bajya guharanira inzira ya Allah, bazajyayo). Vuga uti "Mwirahira; uko kumvira kwanyu kurazwi (si ukuri)". Mu by’ukuri, Allahazi byimazeyo ibyo mukora
Verse 54
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwumvire Allahmunumvire Intumwa, ariko nimuhakana (mumenye ko) iyo (ntumwa) izabazwa ibyo yashinzwe, na mwe mukabazwa ibyo mwashinzwe". Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Umuriro w’Intumwa ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa
Verse 55
Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa byiza ko rwose azabagira abazungura ku isi nk’uko yabigiriye abababanjirije. Kandi ko azubahisha idini ryabo yabahitiyemo (Isilamu). Ndetse (ibihe bahozemo by’) ubwoba azabisimbuza iby’umutekano (igihe cyose bazaba) bangaragira batambangikanya n’icyo ari cyo cyose. Ariko abazahakana nyuma y’ibyo, abo ni bo byigomeke
Verse 56
Kandi mujye muhozaho amasengesho munatange amaturo, ndetse munumvire Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe
Verse 57
Ntuzibwire ko babandi bahakanye bananiye (Allah kubahanira) ku isi. Ahubwo ubuturo bwabo buzaba mu muriro, kandi ni ryo herezo ribi
Verse 58
Yemwe abemeye! (Mutegeke) abacakara banyu ndetse na babandi bataragimbuka muri mwe, kujya babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo.Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Verse 59
Kandi abato muri mwe nibagera igihe cyo kugimbuka, bajye basaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) nk’uko bakuru babo barusaba. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Verse 60
Naho abagore bacuze batagifite icyizere cyo kurongorwa (kubera izabukuru), nta cyaha kuri bo kuba bakwambura imyitero yabo ariko batagaragaza imirimbo (iri ahihishe), nyamara baramutse biyubashye (ntibayikuremo) byaba ari byo byiza kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 61
Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za baso wanyu, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa (mu ngo z’) inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu). Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe
Verse 62
Mu by’ukuri, abemeramana nyabo ni babandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, ntaho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri, abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 63
Uguhamagara kw’Intumwa ntimukagufate nk’uko muhamagarana hagati yanyu. Rwose Allah azi abasohoka rwihishwa muri mwe bikinga ku bandi. Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza
Verse 64
Mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo muri mo, kandi (azi) n’umunsi bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose