Back to Languages
Kinyarwanda - Chapter 26
Translation by R. M. C. Rwanda
Verse 1
Twaa Siin Miim
Verse 2
Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an)
Verse 3
Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe)
Verse 4
Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora akicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko ntawe dushaka guhatira kwemera)
Verse 5
Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza
Verse 6
Rwose bahakanye (Qur’an), bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze)
Verse 7
Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)
Verse 8
Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Verse 9
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani waweni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 10
(Unibuke) ubwo Nyagasani waweyahamagaraga Musa (akamubwira ati) "Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi
Verse 11
Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) "Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)
Verse 12
(Musa) aravuga ati "Nyagasani!Mu by’ukuri,ndatinya ko bazampinyura
Verse 13
Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera umubabaro), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo oherereza Haruna (aze dufatanye)
Verse 14
Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica
Verse 15
(Allah) aravuga ati "Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri, tuzaba turi kumwe namwe, twumva (ibizavugwa byose)
Verse 16
Mwembi nimujye kwa Farawo mu mubwire muti "Mu by’ukuri, twe turi intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 17
(Adutumye) ngo "Rekura bene Isiraheli tubajyane
Verse 18
(Farawo) aravuga ati "Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe
Verse 19
Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mubahakana (ineza twakugiriye)
Verse 20
(Musa) aravuga ati "Nagikozeubwo nari mu bayobye
Verse 21
Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze)
Verse 22
Ese ibyo (kundera) ni yo nezauncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara
Verse 23
Farawo aravuga ati "Ese Nyagasaniw’ibiremwa byose ni nde
Verse 24
(Musa) aravuga ati "Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari we wabiremye ngaho nimumwemere)
Verse 25
(Farawo) abwira abamukikije ati "Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)
Verse 26
(Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu
Verse 27
(Farawo) aravuga ati "Mu by’ukuri,(iyi) ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi
Verse 28
(Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, niba mufite ubwenge (nimumwemere)
Verse 29
(Farawo) aravuga ati "Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe
Verse 30
(Musa) aravuga ati "Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)
Verse 31
(Farawo) aravuga ati "Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri
Verse 32
Nuko (Musa) anaga inkoni ye (hasi, ihinduka) inzoka igaragara
Verse 33
Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba
Verse 34
(Farawo) abwira ibyegera bye ati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi w’umuhanga
Verse 35
Arashaka kubakuramu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki
Verse 36
Baravuga bati "Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya (abantu) mu mijyi
Verse 37
Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga
Verse 38
Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe91 (byo guhura na Musa)
Verse 39
Maze abantu barabwirwa bati "Ese namwe muritabira
Verse 40
Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze
Verse 41
Nuko abarozi baje,babwira Farawo bati "Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze
Verse 42
(Farawo) aravuga ati "Yego! Kandi mu by’ukuri, muraba mu byegera (byanjye)
Verse 43
Musa arababwira ati "Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)
Verse 44
Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati "Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda
Verse 45
Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba
Verse 46
Nuko abarozi bitura hasi bubamye
Verse 47
Bavuga bati "Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 48
Nyagasani wa Musa na Haruna
Verse 49
(Farawo) aravuga ati "Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri, (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese
Verse 50
Baravuga bati "Ntacyo bitwaye! Mu by’ukuri, tuzasubira kwa Nyagasani wacu
Verse 51
Mu by’ukuri, twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubayeabambere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa)
Verse 52
Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) "Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri, muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze)
Verse 53
Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira)
Verse 54
(Farwo arababwira ati) mu by’ukuri, bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake
Verse 55
Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabahaye uburenganzira)
Verse 56
Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana nabo)
Verse 57
Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu kirimo) ubusitani n’imigezi
Verse 58
(Tubakura mu) mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye (bakurikira Abayisiraheli)
Verse 59
Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli
Verse 60
Maze (Farawo n’ingabo ze) babakurikira (mu gitondo) izuba rirashe
Verse 61
Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati "Mu by’ukuri, batugezeho
Verse 62
(Musa) aravuga ati "Si ko bimeze! Mu by’ukuri, ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora
Verse 63
Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) "Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane
Verse 64
Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (nabo bakurikira iyo nzira)
Verse 65
Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose
Verse 66
Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha
Verse 67
Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera
Verse 68
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Umunyembaraga zihebuje,Nyirimbabazi
Verse 69
(Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu
Verse 70
Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ese musenga ibiki
Verse 71
Baravuga bati "Dusenga ibishusho kandi tuzahora tubisenga
Verse 72
(Ibrahimu) aravuga ati "Ese iyo mubisabye birabumva
Verse 73
Cyangwa hari (icyo) bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara
Verse 74
Baravuga bati "(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo
Verse 75
(Ibrahimu) aravuga ati "Ese ntimutekereza ku byo musenga
Verse 76
Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere
Verse 77
Mu by’ukuri, ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 78
We wandemye akaba ari na we unyobora
Verse 79
Ni na we umpa icyo kurya n’icyo kunywa
Verse 80
N’iyo ndwaye ni we unkiza
Verse 81
Ni na we uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka)
Verse 82
Kandi ni we niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka
Verse 83
Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane
Verse 84
Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma
Verse 85
Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema
Verse 86
Unababarire data kuko mu by’ukuri, ari mu bayobye
Verse 87
Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa
Verse 88
Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo)
Verse 89
Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana)
Verse 90
Maze ijuru rizegerezwe abatinya (Allah)
Verse 91
N’umuriro ugaragarizwe abayobye
Verse 92
Nuko babwirwe bati "Ibyo mwajyaga musenga biri he
Verse 93
Bitari Allah?Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo
Verse 94
Maze bo ndetse n’ababayobeje bajugunywemo (mu muriro) bacuramye
Verse 95
Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose
Verse 96
Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati
Verse 97
Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga)
Verse 98
Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 99
Kandi nta bandi batuyobeje batariinkozi z’ibibi
Verse 100
None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano)
Verse 101
Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe)
Verse 102
Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira (ku isi) maze ngo tube bamwe mu bemeramana
Verse 103
Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Verse 104
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 105
Abantu ba Nuhubahakanye intumwa
Verse 106
Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati"Ese ntimutinya (Allah)
Verse 107
Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
Verse 108
Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
Verse 109
Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose
Verse 110
Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
Verse 111
Baravuga bati "Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse
Verse 112
(Nuhu) aravuga ati "Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)
Verse 113
Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi
Verse 114
Kandi njye sinshobora kwirukana abemera
Verse 115
Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara
Verse 116
Baravuga bati "Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mubazaterwa amabuye (kugeza upfuye)
Verse 117
(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri, abantu banjye barampakanye
Verse 118
Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemera turi kumwe
Verse 119
Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo)
Verse 120
Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye)
Verse 121
Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera
Verse 122
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 123
Aba Adi (nabo) bahinyuye intumwa
Verse 124
Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
Verse 125
Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
Verse 126
Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
Verse 127
Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose
Verse 128
Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)
Verse 129
Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo
Verse 130
N’iyo mugabye igitero (k’uwo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe
Verse 131
Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire
Verse 132
Kandi mutinyeuwabahaye inema (zose) muzi
Verse 133
Yabahaye amatungo n’urubyaro
Verse 134
(Anabaha) imirima n’imigezi
Verse 135
(Hudu aravuga ati) "Mu by’ukuri, ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye
Verse 136
Baravuga bati "Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera)
Verse 137
Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere y’abo hambere
Verse 138
Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga)
Verse 139
Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Verse 140
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 141
Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (nabo) bahinyuye intumwa
Verse 142
Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
Verse 143
Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
Verse 144
Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
Verse 145
Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 146
Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)
Verse 147
Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba)
Verse 148
No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye
Verse 149
Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga
Verse 150
Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
Verse 151
Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi
Verse 152
Babandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya
Verse 153
Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe
Verse 154
Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nka twe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri intumwa) niba koko uri mu banyakuri
Verse 155
(Swalehe) aravuga ati "Dore iyi ngamiya y’ingore, izajya inywa amazi umunsi umwe na mwe munywe ku wundi munsi uzwi
Verse 156
Muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye
Verse 157
Ariko barayishe maze basigara bicuza
Verse 158
Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Verse 159
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 160
Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye intumwa (zabo)
Verse 161
Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
Verse 162
Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
Verse 163
Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
Verse 164
Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 165
Kuki mu bantu (muhitamo) kurongora ab’igitsinagabo (nkamwe)
Verse 166
Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah)
Verse 167
Baravuga bati "Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba umwe mu birukanwe (mu gihugu cyacu)
Verse 168
(Lutwi) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibyo mukora ndabyanga cyane
Verse 169
(Lutwi aravuga ati) "Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye(uturinde) ibyo bakora
Verse 170
Nuko tumurokorana n’umuryango we wose
Verse 171
Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse
Verse 172
Hanyuma turimbura abasigaye bose
Verse 173
Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve)
Verse 174
Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Verse 175
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 176
Abantu bari batuye Ayikati (nabo) bahinyuye intumwa
Verse 177
Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)
Verse 178
Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe
Verse 179
Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire
Verse 180
Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 181
Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo
Verse 182
Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye
Verse 183
Ntimugahuguze abantu mugabanyaku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi
Verse 184
Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu)
Verse 185
Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe
Verse 186
Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nka twe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma
Verse 187
(Baravuga bati) "Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri
Verse 188
(Shuwayibu) aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza ibyo mukora
Verse 189
Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucu 92. Mu by’ukuri, byari ibihano by’umunsi uhambaye
Verse 190
Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Verse 191
Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi
Verse 192
Kandi mu by’ukuri, iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose)
Verse 193
Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli]
Verse 194
(Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira
Verse 195
(Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse
Verse 196
Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo (byahishuriwe intumwa) zo hambere
Verse 197
Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)
Verse 198
N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu
Verse 199
Maze akayibasomera, ntibari kuyemera
Verse 200
Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an)
Verse 201
Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza
Verse 202
Bikabageraho bibatunguye, batabizi
Verse 203
Maze bakavuga bati "Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)
Verse 204
Ubu koko ibihano byacu (nibyo) basaba kwihutishwa
Verse 205
Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire
Verse 206
Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano)
Verse 207
Ibyo binezezagamo ntibyagira icyo bibamarira
Verse 208
Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi
Verse 209
(Twohereje ngo) bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije)
Verse 210
Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an)
Verse 211
Nta n’ubwoabikwiye, ndetse ntiyanabishobora
Verse 212
Mu by’ukuri, ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru)
Verse 213
Bityo, (uramenye) ntuzabangikanye Allahn’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa
Verse 214
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe
Verse 215
Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse
Verse 216
Ariko nibaramuka bakwigometseho,uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije n’ibyomukora
Verse 217
Kandi ujye uniringira (Allah), Ushobora byose, Nyirimbabazi
Verse 218
We ukureba igihe uhagaze ukora amasengesho
Verse 219
Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abasenga
Verse 220
Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 221
Ese (mwa bahakanyi mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho
Verse 222
Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha
Verse 223
Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma
Verse 224
(Abahakanyi bajyaga bavuga ko Muhamadi ari umusizi, maze Allah arabahinyuza agira ati) "Abasizi bakurikirwa n’abayobye
Verse 225
Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebanya
Verse 226
Kandi ko mu by’ukuri, bavuga ibyo badakora
Verse 227
Usibye gusa babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo