Mbere y’igihe, kugira ngo bibe umuyoboro ku bantu (mu gihe cyabyo). Yanahishuye ibitandukanya ukuri n’ikinyoma. Mu by’ukuri, abahakanye ibimenyetso bya Allah bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje,nyir’ibihano bikaze
Ni we waguhishuriye igitabo (Qur’an), kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko babandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati "Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge
(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu; nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze
Mu by'ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga (abemera) ku maso babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza
Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi yazahabu na feza, amafarasi meza, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; arikokwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza
Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; we ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza
Mu by’ukuri, idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Islamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura
Ubwo nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti "Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye)n’abankurikiye". Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti "Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?" Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje
Abemera ntibakagire abahakanyi inshuti magara ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse igihe hari inabi mutinya ko yabaturukaho. Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi". Kandi Allah ni Ushobora byose
Umunsi buri muntu azasanga ibyizayakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be
Vuga (yewe Muhamadi) uti"Niba koko mukunda Allahnimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu". Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa" - nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse-" kandi umuhungu si nk’umukobwa, kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwosendamukuragijen’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitaniwavumwe
Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuzamu burere bwiza kandiagena ko arerwa naZakariya. Buri uko Zakariya yinjiragaaho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, akavuga ati "Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he? Akavuga ati "Ibi bituruka kwa Allah". Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kubara
Aho ni ho Zakariya yasabye Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mpa ingabire y’urubyaro rwiza iguturutseho. Mu by’ukuri, uri Uwumva ubusabe bihebuje
(Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri? Aravuga ati "Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka
(Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso. (Allah) aravuga ati "ikimenyetso cyawe ni ukutazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso
Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe)
Izo ni zimwe mu nkuru zibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka
Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho33 (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Isa (Yesu), mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah
Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?" Aravuga ati"Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashatse. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati "Ba!" ubwo kikaba
Nuko Isa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah ? Inkoramutima (abigishwa) baravuga bati" Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah,kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi)
Banacuze imigambi mibisha (ubwoabahakanyi bashakaga kwica Yesu), Allah nawe aburizamo imigambi yabo. Kandi Allah ni we uhebuje mu kuburizamo imigambi y`abantu babi
Ibuka ubwo Allah yavugaga ati "Yewe Isa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ndakuzuriza igihe cyawe (cyo kuba ku isi), nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanye, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye mazembakiranure mu byo mutavugagaho rumwe
Bityo, abazakugisha impaka ku birebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti" Nimuze duhamagare abana bacun’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, na twe ubwacu na mwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi
Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi ntawe ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandimu by’ukuri, Allah ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza
Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati n’Ivanjili byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza
No mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari34 ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza. Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe)". Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) babeshya). kandi babizi (ko)
Mu by’ukuri, abagurana isezerano rya Allah n’indahiro zabo igiciro gito, abo nta mugabane w’ingororano bazabona ku munsi w’imperuka. Ntabwo Allah azabavugisha, ntazanabareba ku munsi w’izuka, ndetse nta n’ubwo azabeza (ibyaha byabo) kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati "Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah"kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi
Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, gukiranura abantu ndetse akanamuha n’ubuhanuzi, maze narangiza abwire abantu ati "Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah". Ahubwo (yababwira ati) "Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigishaga igitabo no kubera ko mwakigaga
Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari we ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriweAburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro ibyahawe Musa, Isa (Yesu) ndetse rwe, n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi
Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we uvuga ukuri". Bityo, nimukurikire idini rya Aburahamu wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntiyari mu babangikanyamana
Mu by’ukuri, ingoro ya mbere yashyiriweho abantu (kugira ngo isengerwemo Allah) ni ya yindi iri i Baka (Maka); yuje imigisha ikaba n’umuyoboro ku biremwa
Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwoseaba ayobowe inzira igororotse
Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah(Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwobamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke
Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke
Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera Abayisilamu kuba mu bihugu bya abatari kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah)
Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Kandi Muhamadi nta kindi ari cyo uretse kuba intumwa yanabanjirijwe n’izindi ntumwa. Ese aramutse apfuye cyangwa akicwa mwahita muhindukira (mugasubira mu buhakanyi)? N’uzahindukira nta cyo bizatwara Allah;kandi Allah azagororera abashimira
Kandi nta muntu wapfa bitari ku bushake bwa Allah no ku gihe cyagenwe. N’uzashaka ingororano zo ku isi tuzazimuha, ndetse n’uzashaka ingororano zo ku munsi w’imperuka tuzazimuha. Kandi ni ukuri tuzagororera abashimira
Ni bangahe mu bahanuzi barwanye bari kumwe n’abayoboke babo benshi, ariko ntibatezuka kubera ibyababayeho mu nzira ya Allah, ntibanacika intege ndetse ntibanaba ingaruzwamuheto. Kandi Allah akunda abihangana
Yemwe abemeye! Ntimukabe nka babandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati "Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe". Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, ntacyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allahbiruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi)
No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima kuguhunga. Bityo mubi, bari bababarire, ubasabire imbabazi (kwa Allah), unabagishe inama mu byo ukora. Kandi mu gihe ufashe umwanzuro (nyuma yo kugisha inama), ujye wiringira Allah; mu by’ukuri, Allah akunda abamwiringira
Ese ukora agamije kwishimirwa na Allah ni kimwe n’uwarakariwe na Allahndetsen’icyicaro cye kikaba ari mu muriro? Kandi (mu muriro) ni ryo shyikiro ribi
No kugira ngo Allah agaragaze indyarya, ubwo zabwirwaga ziti "Nimuze murwane mu nzira ya Allah, cyangwa (mudufashe) gukumira (umwanzi)". (Izo ndyarya) ziravuga ziti "Iyo tumenya ko hari urugamba, twari kubakurikira". Kuriuwo munsi, bo bari hafi cyane y’ubuhakanyi kurusha ukwemera; bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo. Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha
Babandi abantu babwiye bati "Mu by’ukuri abantu (Abakurayishi) babateraniyeho, bityo nimubatinye."Ariko ibyo byabongereye ukwemera, maze baravuga bati " Allah araduhagije kandi ni we Murinzi mwiza
Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, ntacyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Allah ntiyari kurekera abemera muri ubu buryo muri mo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye
Na babandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo. Ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allahni we ufite izungura ry’ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora
Rwose Allah yumvise imvugo ya babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni umutindi naho twe tukaba abakungu". Tuzandika ibyo bavuze ndetse no kwica abahanuzi kwabo babarenganyije, tunababwire tuti "Nimwumve ububabare bw’ibihano bitwika
Rwose muzageragezwa mu mitungo yanyu na mwe ubwanyu, kandi muzumvaibibababaza byinshi biturutse ku bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’ababangikanyamana; arikonimwihangana mukanatinya (Allah), mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byemezobihambaye
Ariko babandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni byo byiza ku bakora neza
Mu by’ukuri, mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyomwa- hishuriwe (Qur’an) ndetsen’ibyo bahishuriwe bibombarika (Tawurati imbere ya n’Ivanjili); Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah igiciro gito; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura