Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 3 - Al-Imran

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Imran 3:1

Verse 2 — Surah Al-Imran 3:2

Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose

Verse 3 — Surah Al-Imran 3:3

Yaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, gishimangira ibyakibanjirije. Yanahishuye Tawurati na Injili (Ivanjili)

Verse 4 — Surah Al-Imran 3:4

Mbere y’igihe, kugira ngo bibe umuyoboro ku bantu (mu gihe cyabyo). Yanahishuye ibitandukanya ukuri n’ikinyoma. Mu by’ukuri, abahakanye ibimenyetso bya Allah bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje,nyir’ibihano bikaze

Verse 5 — Surah Al-Imran 3:5

Mu by’ukuri, Allah ntakimwihisha ku isi no mu kirere

Verse 6 — Surah Al-Imran 3:6

Ni we ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse we. Ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 7 — Surah Al-Imran 3:7

Ni we waguhishuriye igitabo (Qur’an), kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko babandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati "Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge

Verse 8 — Surah Al-Imran 3:8

Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye, kandi unaduhu-ndagazeho impuhwe ziguturu-tseho. Mu by’ukuri,ni wowe Mugaba uhebuje

Verse 9 — Surah Al-Imran 3:9

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe uzakoranya abantu ku munsi udashidikanywaho. Mu by’ukuri, Allah ntiyica isezerano rye

Verse 10 — Surah Al-Imran 3:10

Mu by’ukuri, abahakanye ntacyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro

Verse 11 — Surah Al-Imran 3:11

(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu; nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze

Verse 12 — Surah Al-Imran 3:12

Bwira abahakanye uti "Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni naho buruhukiro bubi

Verse 13 — Surah Al-Imran 3:13

Mu by'ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga (abemera) ku maso babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza

Verse 14 — Surah Al-Imran 3:14

Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi yazahabu na feza, amafarasi meza, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; arikokwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza

Verse 15 — Surah Al-Imran 3:15

Vuga uti"Ese mbabwire ibirutaibyo? Babandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abagore basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje

Verse 16 — Surah Al-Imran 3:16

Babandi bavuga bati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twe twaremeye, ku bw’ibyo, tubabarire ibyaha byacu unaturinde ibihano by’umuriro

Verse 17 — Surah Al-Imran 3:17

(Abo ni) abihangana, abanyakuri, abibombarika, abatanga (mu nzira ya Allah) n’abasaba imbabazi z’ibyaha mbere y’uko umuseke utambika

Verse 18 — Surah Al-Imran 3:18

Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; we ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 19 — Surah Al-Imran 3:19

Mu by’ukuri, idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Islamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura

Verse 20 — Surah Al-Imran 3:20

Ubwo nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti "Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye)n’abankurikiye". Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti "Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?" Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje

Verse 21 — Surah Al-Imran 3:21

Mu by’ukuri, abahakana ibimenyetso bya Allah, bakica abahanuzi bidakwiye, bakanica ababwiriza ubutabera mu bantu, bahe inkuru y’uko bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 22 — Surah Al-Imran 3:22

Abo ni babandi ibikorwa byabo byabaye impfabusa ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara

Verse 23 — Surah Al-Imran 3:23

Ese(yewe Muhamadi) ntiwamenye babandi bahawe ingabire (yo gusobanukirwa) igitabo, bahamaga- rirwa kugana igitabo cya Allah (Qur’an) kugira ngo kibakiranure,maze bamwe muri bo bagatera umugongo bakani- rengangiza

Verse 24 — Surah Al-Imran 3:24

Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Umuriro ntuzatugeraho uretse iminsi mbarwa". Kandi boshywa n’ibyo bihimbiraga mu idini ryabo (ko bazababarirwa cyangwa bakaba mu muriro iminsi mike)

Verse 25 — Surah Al-Imran 3:25

Bizamera bite nitubakusanyiriza hamwe ku munsiudashidikanywaho, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze? Kandi ntabwo bazahuguzwa

Verse 26 — Surah Al-Imran 3:26

Vuga uti "Nyagasani, Nyir’ubwami! Ugabira ubwami uwo ushaka ukanyaga ubwami uwo ushaka. Wubahisha uwo ushaka ugasuzuguza uwo ushaka. Ibyiza biba mu kuboko kwawe.Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose

Verse 27 — Surah Al-Imran 3:27

Winjiza ijoro mu manywa, ukaninjiza amanywa muijoro. Ukura ikizima mu cyapfuyeukanakura icyapfuye mu kizima, kandi ugaha amafunguro uwo ushaka nta kubara

Verse 28 — Surah Al-Imran 3:28

Abemera ntibakagire abahakanyi inshuti magara ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse igihe hari inabi mutinya ko yabaturukaho. Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira

Verse 29 — Surah Al-Imran 3:29

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi". Kandi Allah ni Ushobora byose

Verse 30 — Surah Al-Imran 3:30

Umunsi buri muntu azasanga ibyizayakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be

Verse 31 — Surah Al-Imran 3:31

Vuga (yewe Muhamadi) uti"Niba koko mukunda Allahnimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu". Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 32 — Surah Al-Imran 3:32

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi)". Ariko nibatera umugongo, mu by’ukuri Allah ntakunda abahakanyi

Verse 33 — Surah Al-Imran 3:33

Mu by’ukuri, Allah yatoranyije Adamu, Nuhu (Nowa), Umuryango wa Ibrahimu n’umuryango wa Imurani, abarutishaibiremwa (byo mu gihe cyabo)

Verse 34 — Surah Al-Imran 3:34

(Izo ntumwa) ni urubyaro rukomoka ku rundi, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 35 — Surah Al-Imran 3:35

Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo umugore wa Imurani yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukurinshyizeho umugambi wo kukwegurira uwo ntwite (ngo azabe umukozi w’ingoro yawe y’i Yeruzalemu), bityobinyakirire". Mu by’ukuri,ni wowe Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 36 — Surah Al-Imran 3:36

Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa" - nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse-" kandi umuhungu si nk’umukobwa, kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwosendamukuragijen’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitaniwavumwe

Verse 37 — Surah Al-Imran 3:37

Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuzamu burere bwiza kandiagena ko arerwa naZakariya. Buri uko Zakariya yinjiragaaho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, akavuga ati "Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he? Akavuga ati "Ibi bituruka kwa Allah". Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kubara

Verse 38 — Surah Al-Imran 3:38

Aho ni ho Zakariya yasabye Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mpa ingabire y’urubyaro rwiza iguturutseho. Mu by’ukuri, uri Uwumva ubusabe bihebuje

Verse 39 — Surah Al-Imran 3:39

Ubwo (Zakariya) yari ahagaze asengamu cyumba cy’amasengesho, abamalayika baramuhamagaye baramubwira ati " Allah aguhaye inkuru nziza yo kuzabyara umwana w’umuhungu (uzitwa) Yahaya, uzahamya ijambo riturutse kwa Allah (iremwa rya Yesu), akazaba umunyacyubahiro, utazashaka umugore ndetse akazaba umuhanuzi n’umwe mu ntungane

Verse 40 — Surah Al-Imran 3:40

(Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri? Aravuga ati "Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka

Verse 41 — Surah Al-Imran 3:41

(Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso. (Allah) aravuga ati "ikimenyetso cyawe ni ukutazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso

Verse 42 — Surah Al-Imran 3:42

Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe)

Verse 43 — Surah Al-Imran 3:43

Yewe Mariyamu! Ibombarike kuri Nyagasani wawe, wubame ndetse ununame (usenga Allah) hamwe n’abunama

Verse 44 — Surah Al-Imran 3:44

Izo ni zimwe mu nkuru zibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka

Verse 45 — Surah Al-Imran 3:45

Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho33 (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Isa (Yesu), mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah

Verse 46 — Surah Al-Imran 3:46

Azavugisha abantu mu buhinja no mu bukwerere, kandi azaba umwe mu ntungane

Verse 47 — Surah Al-Imran 3:47

Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?" Aravuga ati"Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashatse. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati "Ba!" ubwo kikaba

Verse 48 — Surah Al-Imran 3:48

Kandi (Allah) azamwigisha igitabo, ubushishozi, Tawurati na Injili (Ivanjili)

Verse 49 — Surah Al-Imran 3:49

Azanaba intumwa kuri bene Isiraheli, (ababwire) ati "Mu by’ukuri, njye mbazaniye igitangaza giturutse kwa Nyagasani wanyu; ndababumbira mu cyondo ikimeze nk’inyoni, ngihuhemo maze gihinduke inyoni ku bushobozi bwa Allah. Ndakiza uwavukanye ubumuga bwo kutabona, umubembe, mbishobojwe na nzureabapfuye Allah, ndetse mbabwire ibyo mwariye n’ibyo muhunitsemu ngo zanyu". Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe,niba koko muri abemera

Verse 50 — Surah Al-Imran 3:50

Kandi naje nshimangira ibyambanjirije biri muri Tawurati, no kugira ngo mbazirurire bimwe mu byo mwari mwaraziririjwe. Ndetse mbazaniye ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, nimutinye Allah munanyumvire

Verse 51 — Surah Al-Imran 3:51

Mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; ku bw’ibyo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse

Verse 52 — Surah Al-Imran 3:52

Nuko Isa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah ? Inkoramutima (abigishwa) baravuga bati" Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah,kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi)

Verse 53 — Surah Al-Imran 3:53

Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa; bityo twandike mu bahamya (b`ukuri)

Verse 54 — Surah Al-Imran 3:54

Banacuze imigambi mibisha (ubwoabahakanyi bashakaga kwica Yesu), Allah nawe aburizamo imigambi yabo. Kandi Allah ni we uhebuje mu kuburizamo imigambi y`abantu babi

Verse 55 — Surah Al-Imran 3:55

Ibuka ubwo Allah yavugaga ati "Yewe Isa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ndakuzuriza igihe cyawe (cyo kuba ku isi), nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanye, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye mazembakiranure mu byo mutavugagaho rumwe

Verse 56 — Surah Al-Imran 3:56

Naho babandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandintibazabona ababatabara

Verse 57 — Surah Al-Imran 3:57

Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ( Allah ) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu

Verse 58 — Surah Al-Imran 3:58

Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi

Verse 59 — Surah Al-Imran 3:59

Mu by’ukuri, urugero rwa Isa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwaAdamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati "Ba!"Ubwo abaho

Verse 60 — Surah Al-Imran 3:60

(Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya

Verse 61 — Surah Al-Imran 3:61

Bityo, abazakugisha impaka ku birebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti" Nimuze duhamagare abana bacun’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, na twe ubwacu na mwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi

Verse 62 — Surah Al-Imran 3:62

Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi ntawe ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandimu by’ukuri, Allah ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 63 — Surah Al-Imran 3:63

Kandi nibatera umugongo (bakanga kwemera ibi bimenyetso), mu by’ukuri Allah azi neza abangizi

Verse 64 — Surah Al-Imran 3:64

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe abahawe igitabo! Nimuze ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ryuko tutagomba kugira uwo dusenga utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah. Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti "Nimuhamye ko twe turiabicisha bugufi (Abayisilamu)

Verse 65 — Surah Al-Imran 3:65

Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati n’Ivanjili byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza

Verse 66 — Surah Al-Imran 3:66

Mu by’ukuri, mwe mujya impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi). Nonese kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni we ubizi naho mwe ntabyo muzi

Verse 67 — Surah Al-Imran 3:67

Aburahamu ntiyari Umuyahudi cyangwa Umukirisitu, ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi akanicisha bugufi ku mategeko yayo (Umuyisilamu); kandi ntabwo yari umwe mu babangikanyamana

Verse 68 — Surah Al-Imran 3:68

Mu by'ukuri, abakwiye kwitirirwa Aburahamu ni abamukurikiye, nuyu Muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w' abemera

Verse 69 — Surah Al-Imran 3:69

Bamwe mu bahawe igitabo bifuzakubayobya. Nyamara nta we bayobya uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya

Verse 70 — Surah Al-Imran 3:70

Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana amagambo ya Allah kandi mwe mubihamya (ko ari ukuri)

Verse 71 — Surah Al-Imran 3:71

Yemwe abahawe igitabo! Kuki muvanga ukuri n’ikinyoma, mukanahisha ukuri kandi mukuzi

Verse 72 — Surah Al-Imran 3:72

Kandi bamwe mu bahawe igitabo baravuze bati " Mu gitondo, mujye mwemera ibyahishuriwe abemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), maze nibwira mubihakane, kugira ngo bagaruke (bareke idini ryabo)

Verse 73 — Surah Al-Imran 3:73

Kandi ntimuzagire uwo mwizera uretse ukurikira idini ryanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti" Mu by’ukuri, umuyoboro nyawo ni umuyoboro wa Allah". Kandi ntimuzemere ko hari n’umwe wahabwa nk’ibyo mwahawe (ubumenyi), kugira ngo atazabikoresha ababuranya imbere ya Nyagasani wanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, ingabire zose ziri mu kuboko kwa Allah, azigabira uwo ashaka. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

Verse 74 — Surah Al-Imran 3:74

(Allah) ahitamo guha impuhwe ze (ubutumwa) uwo ashatse, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye

Verse 75 — Surah Al-Imran 3:75

No mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari34 ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza. Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe)". Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) babeshya). kandi babizi (ko)

Verse 76 — Surah Al-Imran 3:76

Si uko bimeze, ahubwo usohoje isezerano rye akanatinya Allah, rwose Allah akunda abamutinya

Verse 77 — Surah Al-Imran 3:77

Mu by’ukuri, abagurana isezerano rya Allah n’indahiro zabo igiciro gito, abo nta mugabane w’ingororano bazabona ku munsi w’imperuka. Ntabwo Allah azabavugisha, ntazanabareba ku munsi w’izuka, ndetse nta n’ubwo azabeza (ibyaha byabo) kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 78 — Surah Al-Imran 3:78

Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati "Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah"kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi

Verse 79 — Surah Al-Imran 3:79

Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, gukiranura abantu ndetse akanamuha n’ubuhanuzi, maze narangiza abwire abantu ati "Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah". Ahubwo (yababwira ati) "Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigishaga igitabo no kubera ko mwakigaga

Verse 80 — Surah Al-Imran 3:80

Ndetse nta n’ubwo yabategeka kugira abamalayika n’abahanuzi ibigirwamana. Ese yabategeka guhakana nyuma Abayisilamu? y’uko mubaye

Verse 81 — Surah Al-Imran 3:81

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) "Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera". Aravuga (Allah) ati "Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?" Baravuga bati "Turabyemeye". Aravuga ati "Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya

Verse 82 — Surah Al-Imran 3:82

Ariko abazigomeka nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi

Verse 83 — Surah Al-Imran 3:83

Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari we ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa

Verse 84 — Surah Al-Imran 3:84

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriweAburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro ibyahawe Musa, Isa (Yesu) ndetse rwe, n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi

Verse 85 — Surah Al-Imran 3:85

Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo

Verse 86 — Surah Al-Imran 3:86

Ni gute Allah yayobora abantu bahakanye nyuma y’uko bemeye, kandi barahamije ko intumwa (Muhamadi) ari ukuri, ndetse baranagezweho n’ibimenyetso bigaragara? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 87 — Surah Al-Imran 3:87

Abo igihembo cyabo ni ukuzagerwaho n’umuvumo wa Allah, uw’abamalayika n’uw’abantu bose

Verse 88 — Surah Al-Imran 3:88

Bazawubamo ubuziraherezo. Ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa

Verse 89 — Surah Al-Imran 3:89

Uretse babandi bicujije nyuma y’ibyo bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 90 — Surah Al-Imran 3:90

Mu by’ukuri, babandi bahakanye nyuma y’uko bemeye, hanyuma bagakomezaguhakana (kugeza urupfu rubagezeho); ukwicuza kwabo ntikuzigera kwemerwa, kandi abo ni bo bayobye

Verse 91 — Surah Al-Imran 3:91

Mu by’ukuri, babandi bahakanye, bakanapfa ari abahakanyi, nta n'umwe muri bo uzemererwa zahabu yuzuye isi n’ubwo yayitanga yigura (kugira ngo adahanwa). Abo bazahanishwa ibihano bibabaza, ndetse ntibazagira ababatabara

Verse 92 — Surah Al-Imran 3:92

Ntimuzigera mubona ibyiza (Ijuru) keretse mutanze mu byo mukunda, kandi icyo ari cyo cyose muzatanga, mu by’ukuri Allah arakizi neza

Verse 93 — Surah Al-Imran 3:93

Ibiribwa byose byari biziruwe kuri bene Isiraheli, uretse ibyo Isiraheli (Yakobo) yiziririje ubwe mbere y’uko Tawurati ihishurwa. Vuga uti "Ngaho nimuzane Tawurati, muyisome (mugaragaze ko ibyo Yakobo yiziririje ubwe ari Allah wabimuziririje) niba koko muri abanyakuri

Verse 94 — Surah Al-Imran 3:94

Bityo, uzahimbira Allahibyo atavuze nyuma y’ibyo, abo ni bo bahakanyi nyabo

Verse 95 — Surah Al-Imran 3:95

Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we uvuga ukuri". Bityo, nimukurikire idini rya Aburahamu wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntiyari mu babangikanyamana

Verse 96 — Surah Al-Imran 3:96

Mu by’ukuri, ingoro ya mbere yashyiriweho abantu (kugira ngo isengerwemo Allah) ni ya yindi iri i Baka (Maka); yuje imigisha ikaba n’umuyoboro ku biremwa

Verse 97 — Surah Al-Imran 3:97

Irimo ibimenyetso bigaragara; (muri byo hari) ahantu Aburahamu yahagaze (ayubaka); kandi uyinjiyemo aba atekanye. Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije ntacyo akeneye ku biremwa

Verse 98 — Surah Al-Imran 3:98

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana ibimenyetso bya Allah, kandi Allah ari Umuhamya w’ibyo mukora

Verse 99 — Surah Al-Imran 3:99

Yemwe abahawe igitabo! Kuki mukumira abashaka kugana inzira ya Allah(idini ya Isilamu), muyihimbira ko idatunganye, nyamara namwe muri abahamya (ko Isilamu ari yo nzira y’ukuri)? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora

Verse 100 — Surah Al-Imran 3:100

Yemwe abemeye! Nimugira bamwe mwumvira mu bahawe igitabo, bazabasubiza mu buhakanyi nyuma y’uko mwamaze kwemera

Verse 101 — Surah Al-Imran 3:101

Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwoseaba ayobowe inzira igororotse

Verse 102 — Surah Al-Imran 3:102

Yemwe abemeye! Nimutinye Allah uko akwiye gutinywa, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri)

Verse 103 — Surah Al-Imran 3:103

Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah(Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwobamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke

Verse 104 — Surah Al-Imran 3:104

Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi

Verse 105 — Surah Al-Imran 3:105

Ntimuzanabe nka babandi batatanye ntibanavuge rumwe nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Abo bazahanishwa ibihano bihambaye

Verse 106 — Surah Al-Imran 3:106

Ku munsi (w’imperuka) uburanga buzererana ubundi bwijime; abo uburanga bwabo buzaba bwijimye (bazabwirwa) bati "Ese mwahakanye nyuma yuko mwemeye? Ngaho nimwumve ububabare bwibihano kubera ubuhakanyi bwanyu

Verse 107 — Surah Al-Imran 3:107

Naho abo uburanga bwabo buzaba bwererana, bazaba mu mpuhwe za Allah,bakazazibamo ubuziraherezo

Verse 108 — Surah Al-Imran 3:108

Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi), kandi Allah ntajya ahuguza ibiremwa

Verse 109 — Surah Al-Imran 3:109

Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, ndetse kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

Verse 110 — Surah Al-Imran 3:110

Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke

Verse 111 — Surah Al-Imran 3:111

Ntacyo bazabatwara uretse kubabangamira (mu mvugo) kandi nibanabarwanya bazabatera imigongo (bahunga), kandi ntibazatabarwa

Verse 112 — Surah Al-Imran 3:112

Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera Abayisilamu kuba mu bihugu bya abatari kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah)

Verse 113 — Surah Al-Imran 3:113

Ariko bose ntibameze kimwe; mu bahawe igitabo harimo itsinda ritunganye (kuko ryemeye ubutumwa bwa Muhamadi), risoma amagambo ya Allah mu bihe by’ijoro kandi rikubama (risenga)

Verse 114 — Surah Al-Imran 3:114

Bemera Allahn’umunsi w’imperuka, bagategeka gukora ibiboneye,bakabuza gukora ibibi bakanihutisha gukora ibyiza. Rwose abo ni bamwe mu ntungane

Verse 115 — Surah Al-Imran 3:115

Ndetseibyiza byose bazakorantibazabura kubihemberwa. Kandi Allah azi neza abamutinya

Verse 116 — Surah Al-Imran 3:116

Naho babandi bahakanye, mu by’ukuri ntacyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo

Verse 117 — Surah Al-Imran 3:117

Urugero rw’ibyo batanga muri ubu buzima bw’isi, ni nk’umuyaga urimo imbeho nyinshi, wangizaibihingwa by’abantu b’abanyabyaha ukabyoreka. Nyamara Allah ntiyabahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

Verse 118 — Surah Al-Imran 3:118

Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abatari muri mwe, kuko badahwema kubagirira inabi banabifuriza ibibi. Rwose urwango rwagaragaye mu mvugo zabo kandi ibyo ibituza byabo bihishe ni byo bikomeye. Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso, niba koko mutekereza

Verse 119 — Surah Al-Imran 3:119

Mwe murabakunda nyamara bo ntibabakunda, kandi mwemera ibitabo byose. N’iyo bahuye namwe bavuga (babaryarya) bati "Twaremeye", ariko bakwiherera bakabarumira imitwe y’intoki kubera uburakaribabafitiye. Vuga uti "Nimwicwe n’uburakaribwanyu". Mu by’ ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza

Verse 120 — Surah Al-Imran 3:120

Iyo mugezweho n’icyiza, birabababaza, mwagerwaho n’ikibi bakabyishimira. Nyamara nimwihangana mukanatinya (Allah), imigambi yabo mibisha nta cyo izabatwara. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora

Verse 121 — Surah Al-Imran 3:121

Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo (ujya) gushyira abemera mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allahni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 122 — Surah Al-Imran 3:122

Unibuke ubwo amatsinda abiri muri mwe yashatse guhunga urugamba maze Allah akayatabara. Bityo abemera bajye biringira Allah

Verse 123 — Surah Al-Imran 3:123

Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri mu gihe mwari bake (nta n’intege mufite). Bityo nimutinye Allah kugira ngo mushimire

Verse 124 — Surah Al-Imran 3:124

Ibuka ubwo wabwiraga abemera uti "Ese ntibibahagije kuba Nyagasani wanyu yabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitatu bavuye (mu ijuru)

Verse 125 — Surah Al-Imran 3:125

Ni byo! Nimwihangana mukanatinya Allah, nuko (abanzi) bakabatera bihuse, Nyagasani wanyu azabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitanu bafite ibimenyetso bibaranga

Verse 126 — Surah Al-Imran 3:126

Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 127 — Surah Al-Imran 3:127

(Ibyo yabikoze) kugira ngo arimbure agatsiko k’abahakanye cyangwa agasuzuguze, nuko batahe bamwaye

Verse 128 — Surah Al-Imran 3:128

Ibyo (yewe Muhamadi) nta bushobozi ubifitiye, kuko (Allah) yakwakira ukwicuza (kw'abakwemeye bakagukurikira) cyangwa yahana (abazakomeza guhakana Allah). Mu by’ukuri ni inkozi z’ibibi

Verse 129 — Surah Al-Imran 3:129

Kandi ibiri mu birere n’ibirimu isi ni ibya Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 130 — Surah Al-Imran 3:130

Yemwe abemeye! Ntimukarye Riba mwongera inyungu ku zindi, kandi mutinye Allah kugira ngo mukiranuke

Verse 131 — Surah Al-Imran 3:131

Munatinye umuriro wateguriwe abahakanyi

Verse 132 — Surah Al-Imran 3:132

Ndetse munumvire Allah n’intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe

Verse 133 — Surah Al-Imran 3:133

Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijururifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abatinya Allah

Verse 134 — Surah Al-Imran 3:134

Babandi batanga mu bihebyiza no mu bihe by’ingorane, abatsinda uburakari, n’abababarira abantu, kandi Allah akunda abagiraneza

Verse 135 — Surah Al-Imran 3:135

Na babandi, iyo bakoze icyaha gikomeye cyangwa icyoroheje, bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo-ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?-ntibanagume mu byo bakoraga (ibyaha) kandi babizi

Verse 136 — Surah Al-Imran 3:136

Abo ibihembo byabo ni imbabazi ziturutsekwa Nyagasani wabo n’ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Kandi ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza)

Verse 137 — Surah Al-Imran 3:137

Mbere yanyu hahiseho ingero (z’ibyabaye ku bababanjirije). Ngaho nimutambagire isi maze murebe uko iherezo ry’abahakanye ryagenze

Verse 138 — Surah Al-Imran 3:138

Ibi (Qur’an) ni ibisobanuro ku bantu, bikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinya Allah

Verse 139 — Surah Al-Imran 3:139

Ntimucike integecyangwa ngo mugire agahinda, kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), niba koko muri abemera

Verse 140 — Surah Al-Imran 3:140

Niba mwagezweho n’igikomere (cyangwa urupfu mu rugamba rwa Uhudi), mu by’ukuri n’abandi (abanzi banyu) igikomere nk’icyo cyabagezeho (mu rugamba rwa Bad’ri). Iyo ni iminsi dusimburanya hagati y’abantu (gutsinda cyangwa gutsindwa) no kugira ngo Allah agaragaze abemeye, anagire muri mwe intwari zahowe Imana. Kandi Allah ntakunda inkozi z’ibibi

Verse 141 — Surah Al-Imran 3:141

No kugira ngo Allah agaragaze abemera ndetse anoreke abahakanyi

Verse 142 — Surah Al-Imran 3:142

Cyangwa mwibwira ko muzinjira mu ijuru Allah atari yabagerageza ngo yerekane abaharaniye inzira ye n’abihangana muri mwe

Verse 143 — Surah Al-Imran 3:143

Nyamara mwajyaga mwifuza urupfu (kugwa ku rugamba rutagatifu) mbere y’uko muhura na rwo. Ngaho murarubonye n’amaso yanyu

Verse 144 — Surah Al-Imran 3:144

Kandi Muhamadi nta kindi ari cyo uretse kuba intumwa yanabanjirijwe n’izindi ntumwa. Ese aramutse apfuye cyangwa akicwa mwahita muhindukira (mugasubira mu buhakanyi)? N’uzahindukira nta cyo bizatwara Allah;kandi Allah azagororera abashimira

Verse 145 — Surah Al-Imran 3:145

Kandi nta muntu wapfa bitari ku bushake bwa Allah no ku gihe cyagenwe. N’uzashaka ingororano zo ku isi tuzazimuha, ndetse n’uzashaka ingororano zo ku munsi w’imperuka tuzazimuha. Kandi ni ukuri tuzagororera abashimira

Verse 146 — Surah Al-Imran 3:146

Ni bangahe mu bahanuzi barwanye bari kumwe n’abayoboke babo benshi, ariko ntibatezuka kubera ibyababayeho mu nzira ya Allah, ntibanacika intege ndetse ntibanaba ingaruzwamuheto. Kandi Allah akunda abihangana

Verse 147 — Surah Al-Imran 3:147

Nta rindi jambo ryabarangaga uretse kuvuga bati "Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu no kurengera kwacu mu byo dukora; uhe ibirenge byacu gushikama, udutabare, kandi uduhe gutsinda abahakanyi

Verse 148 — Surah Al-Imran 3:148

Nuko Allah abaha ingororano zo ku isi n’ingororano zihebuje zo ku munsi w’imperuka. Kandi Allah akunda abakora ibyiza

Verse 149 — Surah Al-Imran 3:149

Yemwe abemeye! Nimwumvira abahakanye, bazabasubiza mu buhakanyi, maze mube abanyagihombo

Verse 150 — Surah Al-Imran 3:150

Ahubwo, Allah ni we Mugenga wanyu, kandi ni we mutabazi uhebuje

Verse 151 — Surah Al-Imran 3:151

Tuzatera ubwoba mu mitima y’abahakanye kuko babangikanyije Allah (n’ibigirwamana) badafitiye gihamya. Ubuturo bwabo buzaba umuriro kandi ni cyo cyicaro kibi cy’inkozi z’ibibi

Verse 152 — Surah Al-Imran 3:152

Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga uburenganzira, kugeza abibahereye ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose, yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera

Verse 153 — Surah Al-Imran 3:153

Mwibuke ubwo mwirukaga muhunga ubudakebuka, mu gihe Intumwa (Muhamadi) yabahamagaraga iri inyuma yanyu (ngo mugaruke), nuko (Allah) akabahemba ishavu ryiyongera ku rindi. (Yarabibababariye) kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse (intsinzi n’iminyago) ndetse n’ibyababayeho (gutsindwa). Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora

Verse 154 — Surah Al-Imran 3:154

Maze nyuma y’ishavu abamanurira ituze, itsinda muri mwe rirasinzira (kugira ngo baruhuke), mu gihe irindi tsinda ryari ryihugiyeho, ritekereza kuri Allah ibitari ukuri; ibitekerezo bya kijiji. Nuko baravuga bati "Ese ibi (kuza ku rugamba) hari uruhare twabigizemo?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Gahunda zose zigenwa na Allah", bahisha mu mitima yabo ibyo batakugaragariza, bavuga bati "Iyo tuza kugira amahitamo ntitwari kwicirwa hano". Vuga uti "N’iyo muza kuguma mu ngo zanyu, abagenewe gupfa bari kujya kugwa aho bagenewe". (Ibyo byose byabaye) kugira ngo Allah agaragaze ibiri mu bituza byanyu ndetse anasukure ibiri mu mitima yanyu. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (byanyu)

Verse 155 — Surah Al-Imran 3:155

Mu by’ukuri, babandi bahunze (urugamba rwa Uhudi) muri mwe umunsi amatsinda abiri arwana, rwose Shitani yarabanyereje kubera bimwe mu byo bakoze. Ariko Allah yarabababariye. Rwose Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be

Verse 156 — Surah Al-Imran 3:156

Yemwe abemeye! Ntimukabe nka babandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati "Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe". Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

Verse 157 — Surah Al-Imran 3:157

Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, ntacyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allahbiruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi)

Verse 158 — Surah Al-Imran 3:158

Kandi nimuramuka mupfuye (urw’ikirago) cyangwa mukicwa (ku rugamba), rwose kwa Allah ni ho muzakoranyirizwa

Verse 159 — Surah Al-Imran 3:159

No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima kuguhunga. Bityo mubi, bari bababarire, ubasabire imbabazi (kwa Allah), unabagishe inama mu byo ukora. Kandi mu gihe ufashe umwanzuro (nyuma yo kugisha inama), ujye wiringira Allah; mu by’ukuri, Allah akunda abamwiringira

Verse 160 — Surah Al-Imran 3:160

Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari we wabatabara? Bityo, abemera bajye biringira Allah(wenyine)

Verse 161 — Surah Al-Imran 3:161

Ntibikwiye ko umuhanuzi yariganya. N’uwo ari we wese uzakora uburiganya, ku munsi w’imperuka azaryozwa ibyo yariganyije. Hanyuma buri muntu ahemberwe ibyo yakoze mu buryo bwuzuye, kandi ntibazahuguzwa

Verse 162 — Surah Al-Imran 3:162

Ese ukora agamije kwishimirwa na Allah ni kimwe n’uwarakariwe na Allahndetsen’icyicaro cye kikaba ari mu muriro? Kandi (mu muriro) ni ryo shyikiro ribi

Verse 163 — Surah Al-Imran 3:163

Abo bombi bazaba bari mu nzego (zitandukanye) imbere ya Allah, kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora

Verse 164 — Surah Al-Imran 3:164

Mu by’ukuri, Allah yahaye inema abemera ubwo yaboherezagamo intumwa ibaturutsemo, ibasomera amagambo ye, ikanabeza (ibyaha byabo kubera kuyikurikira), ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’intumwa), kandi mbere y’ibyo bari mu buyobe bugaragara

Verse 165 — Surah Al-Imran 3:165

Ese ubwo mwagerwagaho n’amakuba (mu rugamba rwa Uhudi), - nyamara mwarayakubye kabiri (ku banzi banyu mu rugamba rwa Badiri)- maze mukavuga muti "Ibi bitewe n’iki?" Vuga uti "Ibyo bitewe na mwe ubwanyu (kubera ibikorwa byanyu bibi)". Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose

Verse 166 — Surah Al-Imran 3:166

Kandi amakuba yababayeho umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (mu rugamba rwa Uhudi) byari ku bushake bwa Allah no kugira ngo agaragaze abemera (nyakuri)

Verse 167 — Surah Al-Imran 3:167

No kugira ngo Allah agaragaze indyarya, ubwo zabwirwaga ziti "Nimuze murwane mu nzira ya Allah, cyangwa (mudufashe) gukumira (umwanzi)". (Izo ndyarya) ziravuga ziti "Iyo tumenya ko hari urugamba, twari kubakurikira". Kuriuwo munsi, bo bari hafi cyane y’ubuhakanyi kurusha ukwemera; bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo. Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha

Verse 168 — Surah Al-Imran 3:168

Babandi basigaye (mu ngo zabo) bakavuga bagenzi babo bishwe bati "Iyo batwumvira ntibari kwicwa". Babwire uti "Ngaho nimwikingire urupfu niba koko muri abanyakuri

Verse 169 — Surah Al-Imran 3:169

Ntuzanakeke na gato ko abishwe mu nzira ya Allah bapfuye; ahubwo ni bazima kwa Nyagasani wabo, ndetse banahabwa amafunguro

Verse 170 — Surah Al-Imran 3:170

Bishimiye ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze, kandi banaha inkuru nziza abatarabakurikira (abatarapfa), bakiri inyuma yabo ko batagomba kugira ubwoba (bwo gupfa) kandi ko badakwiye kugira agahinda

Verse 171 — Surah Al-Imran 3:171

Bishimira inema n’ingabire bivuye kwa Allah, kandi mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by’abemera

Verse 172 — Surah Al-Imran 3:172

Babandi bitabye umuhamagaro wa Allah n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko bagezweho n’ibikomere; abagize neza muri bo bakanatinya (Allah), bazagororerwa ibihembo bihambaye

Verse 173 — Surah Al-Imran 3:173

Babandi abantu babwiye bati "Mu by’ukuri abantu (Abakurayishi) babateraniyeho, bityo nimubatinye."Ariko ibyo byabongereye ukwemera, maze baravuga bati " Allah araduhagije kandi ni we Murinzi mwiza

Verse 174 — Surah Al-Imran 3:174

Maze batahukana inema n’ingabire bya Allah nta kibi kibagezeho. Bakurikiye kwishimirwa na Allah, kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye

Verse 175 — Surah Al-Imran 3:175

Mu by’ukuri, uwo ni Shitani ubatinyisha abambari be; bityo ntimuzabatinye, ahubwo muntinye niba muri abemera nyakuri

Verse 176 — Surah Al-Imran 3:176

Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, ntacyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye

Verse 177 — Surah Al-Imran 3:177

Mu by’ukuri, babandi bahisemo ubuhakanyi bakabugurana ukwemera, ntacyo bazatwara Allah; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 178 — Surah Al-Imran 3:178

Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza

Verse 179 — Surah Al-Imran 3:179

Allah ntiyari kurekera abemera muri ubu buryo muri mo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye

Verse 180 — Surah Al-Imran 3:180

Na babandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo. Ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allahni we ufite izungura ry’ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora

Verse 181 — Surah Al-Imran 3:181

Rwose Allah yumvise imvugo ya babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni umutindi naho twe tukaba abakungu". Tuzandika ibyo bavuze ndetse no kwica abahanuzi kwabo babarenganyije, tunababwire tuti "Nimwumve ububabare bw’ibihano bitwika

Verse 182 — Surah Al-Imran 3:182

Ibyo ni ukubera (ibibi) amaboko yanyu yakoze. Kandi mu by’ukuri, Allah ntabwo arenganya abagaragu (be)

Verse 183 — Surah Al-Imran 3:183

Babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah yadusezeranyije kutazemera intumwa iyo ari yo yose keretse izatuzanira igitambo kizotswa n’umuriro (uvuye mu ijuru)". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Intumwa zabagezeho mbere yanjye zifite ibimenyetso bigaragara ndetse (zinafite) n’ibyo muvuga; none se kuki mwazishe niba muri abanyakuri

Verse 184 — Surah Al-Imran 3:184

Nibaguhinyura, rwose n’izindi ntumwa (zabayeho) mbere yawe zarahinyuwe, kandi zarazanye ibimenyetso bigaragara, ibitabondetse n’igitabo gifite urumuri

Verse 185 — Surah Al-Imran 3:185

Buri wese azasogongera ku rupfu. Kandi rwose muzagororerwaibihembo byanyu mu buryo bwuzuye ku munsiw’izuka. Bityo, uzashyirwa kure y’umuriro akinjizwa mu ijuru, rwose azabaatsinze. Kandi ubuzimabw’isi ntacyo buricyo uretse ko ari ibyishimobishuka (abantu)

Verse 186 — Surah Al-Imran 3:186

Rwose muzageragezwa mu mitungo yanyu na mwe ubwanyu, kandi muzumvaibibababaza byinshi biturutse ku bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’ababangikanyamana; arikonimwihangana mukanatinya (Allah), mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byemezobihambaye

Verse 187 — Surah Al-Imran 3:187

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’ukobagomba kubisobanurira abantu batabihisha, arikobabiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Ibyo bahisemo ni bibi

Verse 188 — Surah Al-Imran 3:188

Ntukibwire kobabandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 189 — Surah Al-Imran 3:189

Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah,ndetse Allah ni Ushobora byose

Verse 190 — Surah Al-Imran 3:190

Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburanakw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge

Verse 191 — Surah Al-Imran 3:191

Babandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) "Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Bityo, turinde ibihano by’umuriro

Verse 192 — Surah Al-Imran 3:192

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibintizizigera zibona abatabazi

Verse 193 — Surah Al-Imran 3:193

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi), uhamagarira ukwemera (agira ati) "Nimwemere Nyagasani wanyu", nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza

Verse 194 — Surah Al-Imran 3:194

Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe)

Verse 195 — Surah Al-Imran 3:195

Nuko Nyagasani wabo abakirira ubusabe (agira ati) "Mu by’ukuri, jye sinagira impfabusa igikorwa cyakozwe n’umwe muri mwe, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kuko mukomokanaho (murareshya mu guhemberwa ibyo mukora). Bityo babandi bimutse bakanameneshwa mu ngo zabo, bagatotezwa bazira kugana inzira yanjye, bakarwana, bakanicwa, rwose nzabababarira ibyaha byabo nanabinjize mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi. Ibyo ni ibihembo biturutse kwa Allah, kandi kwa Allah ni ho hari ibihembo byiza

Verse 196 — Surah Al-Imran 3:196

Ntuzashukwe n’umudendezo abahakanye bafite ku isi

Verse 197 — Surah Al-Imran 3:197

Ni umunezero w’akanya gato, hanyuma ubuturo bwabo bukaba mu muriro wa Jahanamu kandi ni yo buturo bubi

Verse 198 — Surah Al-Imran 3:198

Ariko babandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni byo byiza ku bakora neza

Verse 199 — Surah Al-Imran 3:199

Mu by’ukuri, mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyomwa- hishuriwe (Qur’an) ndetsen’ibyo bahishuriwe bibombarika (Tawurati imbere ya n’Ivanjili); Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah igiciro gito; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura

Verse 200 — Surah Al-Imran 3:200

Yemwe abemeye! Nimwihangane munihanganishanye, kandi mushikame (ku rugamba), ndetse mutinye Allah kugira ngo mukiranuke