Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 30 - Ar-Rum

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Ar-Rum 30:1

Verse 2 — Surah Ar-Rum 30:2

Abaromani baratsinzwe

Verse 3 — Surah Ar-Rum 30:3

Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise) 98. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda

Verse 4 — Surah Ar-Rum 30:4

Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaromani) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima

Verse 5 — Surah Ar-Rum 30:5

Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi we ni Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

Verse 6 — Surah Ar-Rum 30:6

(Iryo) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano rye, ariko abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 7 — Surah Ar-Rum 30:7

Bazi gusa ibigaragara mu buzima bw’isi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’imperuka

Verse 8 — Surah Ar-Rum 30:8

Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye ntacyo aba- komoyeho)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri, abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo

Verse 9 — Surah Ar-Rum 30:9

Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’ababa- banjirije ryagenze? Bari abanye- mbaraga kubarusha, banahinga isi bakayibyaza umusaruro kubarusha, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo nibo ubwabo bihemukiye

Verse 10 — Surah Ar-Rum 30:10

Hanyuma iherezo ribi ryabaye irya babandi bakoze nabi, kubera ko bahakanye amagambo ya Allah bakanayakerensa

Verse 11 — Surah Ar-Rum 30:11

Allah ni we waremye ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (nyuma yo gupfa), hanyuma iwe ni ho muzasubizwa

Verse 12 — Surah Ar-Rum 30:12

N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi zizatakaza icyizere (cyo kurokoka)

Verse 13 — Surah Ar-Rum 30:13

Kandi ntibazagira abavugizi mu bigirwamana byabo, ndetse bazabyihakana

Verse 14 — Surah Ar-Rum 30:14

N’igihe imperuka izaba, icyo gihe (abantu) bazatandukana

Verse 15 — Surah Ar-Rum 30:15

Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazakirirwa mu busitani bishimye

Verse 16 — Surah Ar-Rum 30:16

Naho babandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu ndetse no kuzahura n’umunsi w’imperuka, abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro)

Verse 17 — Surah Ar-Rum 30:17

Bityo musingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’isengesho ry’umugoroba (Magharibi) n’irya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’isengesho rya mu gitondo)

Verse 18 — Surah Ar-Rum 30:18

Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’isengesho rya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’isengesho rya Adhuhur)

Verse 19 — Surah Ar-Rum 30:19

Akura ikizima mu kidafite ubuzima, akanambura ubuzima icyari kizima, ndetse agaha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Uko ni nako muzazurwa

Verse 20 — Surah Ar-Rum 30:20

No mubimenyetso bye (Allah), ni uko yabaremye abakomoye mu gitaka, maze mukaba abantu mukwirakwiye (ku isi)

Verse 21 — Surah Ar-Rum 30:21

No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo [Hawa (Eva) yakomotse mu rubavu rwa Adamu], kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza

Verse 22 — Surah Ar-Rum 30:22

No mu bimenyetso bye ni uko yaremye ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi

Verse 23 — Surah Ar-Rum 30:23

No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva

Verse 24 — Surah Ar-Rum 30:24

No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge

Verse 25 — Surah Ar-Rum 30:25

No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzava mu butaka (imva zanyu)

Verse 26 — Surah Ar-Rum 30:26

Kandi ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Byose bimwicishaho bugufi

Verse 27 — Surah Ar-Rum 30:27

Ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri we. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 28 — Surah Ar-Rum 30:28

(Allah) yabahaye urugero kuri mwe ubwanyu (agira ati) "Ese mwaba musangiye n’abacakara banyu ibyo twabafunguriye kugeza babigizeho uburenganzira bungana ubwo n’ubwanyu; mukaba mubatinya (nk’abo muzagabana imitungo) nk’uko mutinya (kuyigabana) ubwanyu (mwe mutari abacakara? Niba mutabyishimira ni gute mwumva ko Allah yabyishimira?) Uko ni ko dusobanurira amagambo (yacu) abantu bafite ubwenge

Verse 29 — Surah Ar-Rum 30:29

Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi bafite. Nonese ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi

Verse 30 — Surah Ar-Rum 30:30

Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Ntaguhinduka kwa kamere Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 31 — Surah Ar-Rum 30:31

Nimumwicuzeho, mumutinye ndetse munahozeho amasengesho. Kandi muramenye ntimuzabe mu babangikanyamana

Verse 32 — Surah Ar-Rum 30:32

Babandi batavuze rumwe mu idini ryabo nuko bagacikamo ibice, maze buri gice kikishimira ibyacyo

Verse 33 — Surah Ar-Rum 30:33

N’iyo abantu bagezweho n’ingorane, basaba Nyagasani wabo bamwicuzaho. Maze yabasogongeza ku mpuhwe ze (abakiza izo ngorane), bamwe muri bo (bakongera) bakabangikanya (Nyagasani wabo)

Verse 34 — Surah Ar-Rum 30:34

Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko vuba aha muzamenya (ingaruka z’ibyo mwakoze)

Verse 35 — Surah Ar-Rum 30:35

Ese twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya

Verse 36 — Surah Ar-Rum 30:36

N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (ibyiza), barazishimira; ariko bagerwaho n’ingorane kubera ibyo bakoze, bakiheba

Verse 37 — Surah Ar-Rum 30:37

Ese ntibabona ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza (uwo ashaka)? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera

Verse 38 — Surah Ar-Rum 30:38

Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri babandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi

Verse 39 — Surah Ar-Rum 30:39

N’ibyo mutanga nk’inguzanyo mubishyira mu mitungo y’abandi kugira ngo bitubuke, ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo ni bo bazatuburirwa (imitungo)

Verse 40 — Surah Ar-Rum 30:40

Allah ni we wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)

Verse 41 — Surah Ar-Rum 30:41

Ubwangizi bwagaragaye imusozi no mu nyanja kubera (ibibi) by’abantu bakoze, kugira ngo (Allah) abasogongeze (ibihano) bya bimwe mu byo bakoze; bityo babashe kwisubiraho

Verse 42 — Surah Ar-Rum 30:42

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’ababayeho mbere (yanyu) ryagenze! Abenshi muri bo bari ababangikanyamana

Verse 43 — Surah Ar-Rum 30:43

Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini ritunganye (Isilamu) mbere y’uko haza umunsi uturutse kwa Allah udashobora gusubizwa inyuma. Kuri uwo munsi (abantu) bazacikamo ibice (bibiri, icyo mu ijuru n’icyo mu muriro)

Verse 44 — Surah Ar-Rum 30:44

Uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka, naho uzakora ibikorwa byiza, abo bazaba biteganyirije (umwanya mwiza mu ijuru)

Verse 45 — Surah Ar-Rum 30:45

Kugira ngo (Allah) azahembe mu ngabire ze babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abahakanyi

Verse 46 — Surah Ar-Rum 30:46

No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe ingabire ze, bityo mubashe gushimira

Verse 47 — Surah Ar-Rum 30:47

Kandi rwose (yewe Muhamadi) twohereje intumwa (nyinshi) ku bantu bazo mbere yawe. Zabagezaho ibimenyetso (bakazihinyura), maze bigaragara duhana abigometse; kandi byari ngombwa kuri twe gutabara abemeramana

Verse 48 — Surah Ar-Rum 30:48

Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza k’ubo ashaka mu bagaragu be bakishima

Verse 49 — Surah Ar-Rum 30:49

N’ubwo mbere y’uko bayimanurirwa bari bihebye

Verse 50 — Surah Ar-Rum 30:50

Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, uwo ni we uzazura abapfuye kandi ni we Ushobora byose

Verse 51 — Surah Ar-Rum 30:51

Kandi iyo tuza kohereza umuyaga (wangiza ibintu) maze bakabona (imyaka yabo) yahindutse umuhondo, nyuma yawo ntibyari kubabuza gukomeza guhakana

Verse 52 — Surah Ar-Rum 30:52

Kandi mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo (ukuri)

Verse 53 — Surah Ar-Rum 30:53

Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, akaba ari nabo bicisha bugufi (Abayisilamu)

Verse 54 — Surah Ar-Rum 30:54

Allah ni we wabaremye muri abanyantege nke, nyuma y’intege nke abaha imbaraga, nyuma y’imbaraga abaha intege nke n’ubusaza. Arema ibyo ashaka, kandi we ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose

Verse 55 — Surah Ar-Rum 30:55

N’igihe imperuka izaba, inkozi z’ibibi zizarahira zivuga ko zitigeze ziba (ku isi) usibye akanya gato gusa. Uko (kubeshya kwazo) ni nako (kwatumye) ziteshwa ukuri

Verse 56 — Surah Ar-Rum 30:56

Babandi bahawe ubumenyi no kwemera bazavuga bati "Rwose mwabayeho ku bw’itegeko rya Allah (n’igeno rye) kugeza ku munsi w’izuka; bityo uyu ni wo munsi w’izuka, ariko ntimwari mubizi

Verse 57 — Surah Ar-Rum 30:57

Bityo, kuri uwo munsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi nta cyo ruzazimarira, kandi nta n’ubwo bazasabwa (gukora ibishimisha Allah)

Verse 58 — Surah Ar-Rum 30:58

Kandi rwose twahaye abantu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an. Ariko babandi bahakanye n’iyo wabazanira igitangaza (kigaragaza ukuri k’ubutumwa bwawe), bavuga bati "Nta kindi muri cyo usibye ko muri abanyabinyoma

Verse 59 — Surah Ar-Rum 30:59

Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abadafite ubumenyi

Verse 60 — Surah Ar-Rum 30:60

Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi babandi bafite ugushidikanya ntibakaguce intege (ngo batume udasohoza ubutumwa bwa Allah)