Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaromani) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima
Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye ntacyo aba- komoyeho)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri, abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo
Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’isengesho rya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’isengesho rya Adhuhur)
No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo [Hawa (Eva) yakomotse mu rubavu rwa Adamu], kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza
No mu bimenyetso bye ni uko yaremye ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi
No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva
No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge
No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzava mu butaka (imva zanyu)
Ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri we. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi bafite. Nonese ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi
Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Ntaguhinduka kwa kamere Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi
Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri babandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi
N’ibyo mutanga nk’inguzanyo mubishyira mu mitungo y’abandi kugira ngo bitubuke, ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo ni bo bazatuburirwa (imitungo)
Allah ni we wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)
No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe ingabire ze, bityo mubashe gushimira
Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza k’ubo ashaka mu bagaragu be bakishima
Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, uwo ni we uzazura abapfuye kandi ni we Ushobora byose
Allah ni we wabaremye muri abanyantege nke, nyuma y’intege nke abaha imbaraga, nyuma y’imbaraga abaha intege nke n’ubusaza. Arema ibyo ashaka, kandi we ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose
Babandi bahawe ubumenyi no kwemera bazavuga bati "Rwose mwabayeho ku bw’itegeko rya Allah (n’igeno rye) kugeza ku munsi w’izuka; bityo uyu ni wo munsi w’izuka, ariko ntimwari mubizi