Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 31 - Luqman

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Luqman 31:1

Verse 2 — Surah Luqman 31:2

Iyo ni imirongo y’igitabo cyuje ubushishozi (Qur’an)

Verse 3 — Surah Luqman 31:3

Ni umuyoboro n’impuhwe ku bakora ibyiza

Verse 4 — Surah Luqman 31:4

Babandi bahozaho amasengesho, bakanatanga amaturo, ndetse bakanemera imperuka bada- shidikanya

Verse 5 — Surah Luqman 31:5

Abo ni bo bari mu muyoboro uturuka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bakiranutsi

Verse 6 — Surah Luqman 31:6

No mu bantu hari uhitamo amagambo adafite akamaro (nka muzika, indirimbo n’ibindi nkabyo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza

Verse 7 — Surah Luqman 31:7

N’iyo asomewe amagambo yacu, atera umugongo yibona akigira nk’aho atayumvise, akamera nk’aho afite ibihato mu matwi. Bityo, muhe inkuru y’ibihano bibabaza

Verse 8 — Surah Luqman 31:8

Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ijuru ryuje inema

Verse 9 — Surah Luqman 31:9

Bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 10 — Surah Luqman 31:10

Yaremye ibirere nta nkingi zibifashe mubona, anashyira ku isi imisozi ishimangiye kugira ngo (isi) itabahungabanya, ndetse anayikwizamo inyamaswa z’amoko yose. Kandi twamanuye amazi mu kirere, maze tumeza (ku isi) buri bwoko bwiza bw’ibimera

Verse 11 — Surah Luqman 31:11

Ibi ni ibiremwa bya Allah. Ngaho nimunyereke ibyo ibitari we byaremye? Ahubwo ababangikanyamana bari mu buyobe bugaragara

Verse 12 — Surah Luqman 31:12

Kandi rwose twahaye Luq’manu ubushishozi, (turamubwira tuti) "Ngaho shimira Allah". Kandi ushimiye, mu by’ukuri, (uko) gushimira ni we kugirira akamaro, naho uhakanye (ni we uba wihemukiye); rwose Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane

Verse 13 — Surah Luqman 31:13

Kandi (wibuke) ubwo Luq’manu yabwiraga umwana we amugira inama ati "Mwana wanjye! Ntukabangikanye Allah, kuko mu by’ukuri, ibangikanyamana ni igikorwa kibi gihambaye

Verse 14 — Surah Luqman 31:14

Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye imvune yiyongera ku zindi, anamucutsa ku myaka ibiri. Ngaho nshimira unashimire ababyeyi bawe. Iwanjye ni ho byose bizasubira

Verse 15 — Surah Luqman 31:15

Ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi, kandi ujye ukurikira inzira y’unyicuzaho. Hanyuma iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora

Verse 16 — Surah Luqman 31:16

Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’impeke ya Haridali101, kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakizana. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje

Verse 17 — Surah Luqman 31:17

Mwana wanjye! Jya uhozaho amasengesho, ubwirize (abantu) gukora ibyiza, unababuze gukora ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho (byose). Mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byo (buri muntu) agomba kwitwararika

Verse 18 — Surah Luqman 31:18

Kandi ntugahindukize umusaya wawe wibona ku bantu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, w’umwibone

Verse 19 — Surah Luqman 31:19

Kandi ujye ugenda wiyoroheje ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi. Mu by’ukuri, ijwi ribi kurusha ayandi ni ijwi ry’indogobe

Verse 20 — Surah Luqman 31:20

Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira

Verse 21 — Surah Luqman 31:21

N’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese (bazakomeza gukurikira abakurambere babo) kabone n’iyo Shitani yaba ibahamagarira kujya mu bihano by’umuriro ugurumana

Verse 22 — Surah Luqman 31:22

Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu

Verse 23 — Surah Luqman 31:23

Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

Verse 24 — Surah Luqman 31:24

Tubanezeza igihe gito (hano ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) tukazabasunikira mu bihano bikomeye

Verse 25 — Surah Luqman 31:25

N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi

Verse 26 — Surah Luqman 31:26

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Mu by’ukuri, Allah ni we Mukungu, Ushimwa cyane

Verse 27 — Surah Luqman 31:27

N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 28 — Surah Luqman 31:28

(Yemwe bantu), ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

Verse 29 — Surah Luqman 31:29

Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora

Verse 30 — Surah Luqman 31:30

Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we w’ukuri, naho ibyo basenga bitari we ari ibinyoma, kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose

Verse 31 — Surah Luqman 31:31

Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira

Verse 32 — Surah Luqman 31:32

N’iyo umuhengeri umeze nk’igicucu ubagose ugasa nk’ugiye kubarenga hejuru, (bagira ubwoba) bagasaba Allah bamwibombaritseho. Ariko yabageza imusozi amahoro, bamwe muri bo bagahitamo kuba hagati (yo kwemera no guhakana). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse umuhemu ruharwa, umuhakanyi uhambaye

Verse 33 — Surah Luqman 31:33

Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, munatinye umunsi umubyeyi atazagira icyo amarira umwana we, cyangwa ngo umwana agire icyo amarira umubyeyi we. Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo ubuzima bw’isi ntibuzabashuke cyangwa ngo umushukanyi mukuru (Shitani) abashuke abakura mu nzira ya Allah

Verse 34 — Surah Luqman 31:34

Mu by’ukuri, Allah ni we ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ninawe) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azakora ejo ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose