No mu bantu hari uhitamo amagambo adafite akamaro (nka muzika, indirimbo n’ibindi nkabyo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’impeke ya Haridali101, kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakizana. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje
Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira
Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu
Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi
N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
(Yemwe bantu), ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora
Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira
Mu by’ukuri, Allah ni we ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ninawe) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azakora ejo ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose