Mumenye ko Allah ari we nyir’idini ritunganye. Naho babandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) "Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah". Mu by’ukuri, Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane
Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni we Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
Yaremye ibirere n’isi mu kuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko we (Allah) ari Umunyembaraga zihebuje, Umunyembabazi uhebuje
Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni we Allah Nyagasani wanyu, Nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine)
N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku ngabire ze, akibagirwa icyatumaga asaba mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri, uri mubazajya mu muriro
Ese wawundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara (kubera) gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri, abanyabwenge ni bo babizirikana
Vuga uti "Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimutinye Nyagasani wanyu; babandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera gusenga Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri, abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kubara
Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagana) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge
Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akanaba mu rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara
Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi
Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi
N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ngaho nimumbwire! Ese ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashatse ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze"? Vuga uti " Allah arampagije kandi abiringira bajye ari we biringira
Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo
Kandi iyo abahakanyi baza kuba bafite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, bari kubitangaho inshungu kugira ngo bibarinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarirwa n’ibyo batakekaga (ibihano) biturutse kwa Allah
Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi)
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bagaragu banjye bihemukiye! Ntimwihebe kuko impuhwe za Allah zikiriho. Mu by’ukuri, Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe, ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)