Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 40 - Ghafir

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Ghafir 40:1

Verse 2 — Surah Ghafir 40:2

Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kuri Allah, Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 3 — Surah Ghafir 40:3

Ubabarira ibyaha, Uwakira ukwicuza, Nyir’ibihano bikaze, Nyir’ingabire. Nta yindi mana ibaho itari we, kandi iwe ni ho garukiro

Verse 4 — Surah Ghafir 40:4

Nta bajya impaka ku bimenyetso bya Allah, usibye babandi bahakanye. Bityo, ntugashukwe no kwidegembya kwabo ku isi

Verse 5 — Surah Ghafir 40:5

Mbere yabo (Abakurayishi), n’abantu ba Nuhu ndetse n’udutsiko twaje nyuma yabo barahakanye. Kandi buri muryango w’abantu washatse kwica intumwa yawutumweho, ndetse bajya impaka zishingiye ku kinyoma bagamije kuburizamo ukuri, maze ndabafata (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bimeze

Verse 6 — Surah Ghafir 40:6

Uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabaye impamo kuri babandi bahakanye, ko rwose ari abantu bo mu muriro

Verse 7 — Surah Ghafir 40:7

Babandi (abamalayika) bateruye intebe y’ubwami (Arshi) n’abayikikije, basingiza ikuzo rya Nyagasani wabo bakanamwemera, bakanasabira imbabazi ba bandi bemera (bagira bati) "Nyagasani wacu! Impuhwe n’ubumenyi byawe byageze kuri buri kintu. None babarira ibyaha babandi bakwicujijeho, bakanakurikira inzira yawe ndetse unabarinde ibihano byo mu muriro

Verse 8 — Surah Ghafir 40:8

Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho wabasezeranyije, ndetse unahe n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri, ni wowe Munyembaraga Ushishoza uhebuje". zihebuje

Verse 9 — Surah Ghafir 40:9

Kandi unabarinde ibibi, kuko uwo uzarinda ibibi kuri uwo munsi rwose uzaba umugiriye impuhwe. Kandi iyo niyo ntsinzi ihambaye

Verse 10 — Surah Ghafir 40:10

Mu by’ukuri, babandi bahakanye (ubwo bazaba binjizwa mu muriro) bazabwirwa bati "Rwose uburakari bwa Allah(abafitiye) burakomeye cyane kuruta ubwo mufitanye hagati yanyu (muri mu muriro), kubera ko mwajyaga muhamagarirwa kwemera ariko mugahakana

Verse 11 — Surah Ghafir 40:11

Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Watwambuye ubuzima ubugira kabiri (mbere y’ivuka ryacu n’igihe twavaga ku isi), unaduha ubuzima ubugira kabiri (igihe twavukaga n’igihe watuzuraga), none ubu twemeye ibyaha byacu. Ese haba hari inzira yo gusohoka (muri uyu muriro tukagaruka ku isi gukora ibikorwa byiza)

Verse 12 — Surah Ghafir 40:12

Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga gusenga Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumbabyose

Verse 13 — Surah Ghafir 40:13

(Allah) ni we ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira (Allah)

Verse 14 — Surah Ghafir 40:14

Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi

Verse 15 — Surah Ghafir 40:15

(Ni we) ufite urwego rusumba izindi, nyir’intebe y’ubwami. Ku bw’itegeko rye, yohereza Roho (Malayika Jibril) k’uwo ashatse mu bagaragu be, kugira ngo aburire (abantu) umunsi bazahurira (hamwe)

Verse 16 — Surah Ghafir 40:16

Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) "Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?" (Allah azisubiza agira ati) "Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

Verse 17 — Surah Ghafir 40:17

Uyu munsi buri wese arahemberwa ibyo yakoze. Uyu munsi nta mahugu (agirirwa uwo ari we wese). Mu by’ukuri, Allah ni ubanguka mu ibarura

Verse 18 — Surah Ghafir 40:18

Unababurire umunsi wegereje, ubwo imitima izaba ibageze mu ngoto bafite ubwoba. Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse (zizagira) uzumvwa. nta n’umuvugizi

Verse 19 — Surah Ghafir 40:19

(Allah) azi neza amaso yuzuye uburyarya ndetse n’ibyo imitima ihishe

Verse 20 — Surah Ghafir 40:20

Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari we, nta bubasha bifite bwo guca urubanza na rumwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

Verse 21 — Surah Ghafir 40:21

Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari bafite imbaraga n’ibikorwa bihambaye ku isi kubarusha, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi ntibigeze bagira ubarinda (ibihano bya) Allah

Verse 22 — Surah Ghafir 40:22

Ibyo ni ukubera ko intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri, ni Umunyembaraga, Nyir’ibihano bikaze

Verse 23 — Surah Ghafir 40:23

Kandi rwose twohereje Musa tumuhaye ibimenyetso byacu n’ubutware bigaragara

Verse 24 — Surah Ghafir 40:24

(Tumwohereza) kwa Farawo, Hamana na Qaruna, nuko baravuga bati "(Uyu) ni umurozi w’umubeshyi

Verse 25 — Surah Ghafir 40:25

Maze ubwo (Musa) yabageragaho abazaniye ukuri kuduturutseho, baravuze bati "Nimwice abahungu mu bana b’abamwemeye, mureke abakobwa. Ariko imigambi y’abahakanyi iganisha mu buyobe

Verse 26 — Surah Ghafir 40:26

Nuko Farawo aravuga ati "Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri, ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri)

Verse 27 — Surah Ghafir 40:27

Musa aravuga ati "Mu by’ukuri, nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na we Nyagasani wanyu, ngo andinde buri wese wibona, utemera umunsi w’ibarura

Verse 28 — Surah Ghafir 40:28

Maze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati "Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma

Verse 29 — Surah Ghafir 40:29

(Akomeza agira ati) "Yemwe bantu banjye, uyu munsi mufite ubwami, mwaratsinze ku isi, none ni nde wadutabara biramutse ibihano bya bitugezeho?" Allah Farawo aravuga ati "Nta gitekerezo nabaha uretse icyo mbona (ko cyabagirira akamaro), ndetse nta n’ubwo mbayobora uretse kubaganisha mu nzira itunganye

Verse 30 — Surah Ghafir 40:30

Nuko wawundi wemeye aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazagerwaho n’ibihano nk’ibyabaye ku munsi w’udutsiko

Verse 31 — Surah Ghafir 40:31

(Ibyo bihano) ni nk’ibyabaye ku bantu ba Nuhu, aba Adi, aba Thamudu n’ababayeho nyuma yabo. Kandi Allah ntabwo agamije kurenganya abagaragu (be)

Verse 32 — Surah Ghafir 40:32

Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazagerwaho (n’ibihano) ku munsi wo guhamagarana (hagati y’abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro)

Verse 33 — Surah Ghafir 40:33

Umunsi (muzabona umuriro) mugahindukira muhunga, ntimuzabona ubarinda (ibihano bya) Allah". Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora

Verse 34 — Surah Ghafir 40:34

Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yaramaze gupfa, muravuga muti " Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wawundi urengera, ushidikanya

Verse 35 — Surah Ghafir 40:35

Babandi bajya impaka ku magambo ya Allah nta gihamya babifitiye, (ibyo) birakaza Allah bikomeye ndetse n’abemera. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa wawundi w’umwibone, icyigomeke

Verse 36 — Surah Ghafir 40:36

Farawo aravuga ati "Yewe Hamana! Nyubakira umunara kugira ngo mbashe kugera mu mayira

Verse 37 — Surah Ghafir 40:37

Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi". Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo ntacyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka

Verse 38 — Surah Ghafir 40:38

Naho wawundi wemeye (wo mu bantu ba Farawo) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimunkurikire mbayobore mu nzira itunganye

Verse 39 — Surah Ghafir 40:39

Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, ubu buzima bw’isi ni umunezero w’igihe gito, kandi rwose (ubuzima bw’) imperuka ni bwo buturo buzahoraho

Verse 40 — Surah Ghafir 40:40

Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana nacyo, na ho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo nibo bazinjira mu ijuru, bahabwe amafunguro nta kugera

Verse 41 — Surah Ghafir 40:41

Yemwe bantu banjye! Kuki mbahamagarira kurokoka, mwe mukampamagarira kugana umuriro

Verse 42 — Surah Ghafir 40:42

Murampamagarira guhakana Allah ngo mubangikanye n’ibyo ntafitiye ubumenyi? Nyamara njye ndabahamagarira kugana (Allah) Nyir’imbaraga zihebuje, Ubabarira ibyaha

Verse 43 — Surah Ghafir 40:43

Nta kabuza ko ibyo mumpamagarira ntacyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro

Verse 44 — Surah Ghafir 40:44

Kandi muzibuka ibyo mbabwira! Nanjye ibyanjye mbyeguriye Allah! Mu by’ukuri, Allah ni Ubona abagaragu be mu buryo buhebuje

Verse 45 — Surah Ghafir 40:45

Nuko Allah amurinda imigambi mibisha yabo bari bagambiriye, maze ibihano bibi bigera ku bantu ba Farawo

Verse 46 — Surah Ghafir 40:46

Umuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): "Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bibabaza cyane

Verse 47 — Surah Ghafir 40:47

Kandi zirikana ubwo bazatongana bari mu muriro baterana amagambo, maze abanyantegenke babwire babandi bibonaga (ku isi) bati "Mu by’ukuri, ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro

Verse 48 — Surah Ghafir 40:48

Babandi bibonaga (ku isi) bazavuga bati "Rwose twese tuwurimo! Mu by’ukuri, Allah yamaze gukiranura abagaragu be

Verse 49 — Surah Ghafir 40:49

Nuko abari mu muriro bazabwire abarinzi ba Jahanamu bati "Nimudusabire Nyagasani wanyu atugabanyirize ibihano kabone n’ubwo byaba umunsi umwe

Verse 50 — Surah Ghafir 40:50

(Bazababwira bati "Ese intumwa zanyu ntizabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara?" Bavuge bati "Nibyo b’umuriro) (zatugezeho)!" bavuge bati (Abarinzi "Ngaho nimusabe ariko ugusaba kw’abahakanyi ntacyo kumara uretse igihombo)

Verse 51 — Surah Ghafir 40:51

Mu by’ukuri, dutabara intumwa zacu na babandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze)

Verse 52 — Surah Ghafir 40:52

Umunsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi rutazagira icyo ruzimarira, ndetse bazagira umuvumo n’ubuturo bubi

Verse 53 — Surah Ghafir 40:53

Kandi rwose twahaye Musa umuyoboro (Tawurati), tunaha bene Isiraheli kuba abazungura b’icyo gitabo

Verse 54 — Surah Ghafir 40:54

Ngo kibe umuyoboro n’urwibutso ku bafite ubwenge

Verse 55 — Surah Ghafir 40:55

Bityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye

Verse 56 — Surah Ghafir 40:56

Mu by’ukuri, babandi bajya impaka ku magambo ya Allah nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri, ni we Uwumva cyane, Ubona bihebuje

Verse 57 — Surah Ghafir 40:57

Rwose iremwa ry’ibirere n’isi ni ryo rikomeye kuruta iremwa ry’abantu (no kubazura); nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

Verse 58 — Surah Ghafir 40:58

Kandi utabona ntabwo ari kimwe n’ubona, ndetse na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza si kimwe n’abakora ibibi. Ariko ibyo mwibuka ni bike

Verse 59 — Surah Ghafir 40:59

Mu by’ukuri, imperuka izaza nta kuyishidikanyaho, ariko abenshi mu bantu ntibabyemera

Verse 60 — Surah Ghafir 40:60

Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati "Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri, babandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse

Verse 61 — Surah Ghafir 40:61

Allah ni we wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri, Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima

Verse 62 — Surah Ghafir 40:62

Uwo ni Allah Nyagasani wanyu, Umuremyi wa buri kintu, nta yindi mana ibaho itari we. Ese ni gute mureka ukuri (mugasenga ibitari Allah)

Verse 63 — Surah Ghafir 40:63

Uko ni ko abahakanaga ibimenyetso bya Allah bateshwaga ukuri

Verse 64 — Surah Ghafir 40:64

Allah yabashyiriyeho isi nk’ahantu ho gutura kandi hatekanye, (anabaremera) ikirere kiyitwikiriye, nuko abaha amashusho maze arayatunganya, ndetse abaha n’amafunguro meza. Uwo ni we Allah, Nyagasani wanyu. Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 65 — Surah Ghafir 40:65

Ni we Uhoraho, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Bityo, nimumusabe mumwibombaritseho. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 66 — Surah Ghafir 40:66

Vuga uti "Mu by’ukuri, nabujijwe gusenga ibyo musenga bitari Allah, ubwo nagerwagaho n’ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanjye. Kandi nategetswe kwicisha bugufi imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 67 — Surah Ghafir 40:67

Ni we wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma mu rusoro rw’amaraso, hanyuma abasohora muri (nyababyeyi) muri impinja, hanyuma arabakuza muba ibikwerere, hanyuma muba abasaza. No muri mwe harimo abapfa mbere, (Allah abikora gutyo) kugira ngo (mubeho kugeza) ku gihe cyagenwe, ngo wenda mwagira ubwenge

Verse 68 — Surah Ghafir 40:68

Ni we utanga ubuzima akanatanga n’urupfu. Kandi iyo ategetse ko ikintu (kiba), mu by’ukuri, arakibwira ngo "Ba!" maze kikaba

Verse 69 — Surah Ghafir 40:69

Ese ntubona babandi bajya impaka ku magambo ya Allah? Ni gute bareka ukuri (bakajya mu buyobe)

Verse 70 — Surah Ghafir 40:70

Babandi bahinyuye igitabo (Qur’an) ndetse n’ibindi (bitabo) twoherereje intumwa zacu, vuba aha bazamenya (ko ibyo barimo atari ukuri)

Verse 71 — Surah Ghafir 40:71

Ubwo bazazirikwa imigozi y’ibyuma n’iminyururu mu majosi bakururwa

Verse 72 — Surah Ghafir 40:72

(Bagaragurwa) mu mazi yatuye, hanyuma batwikirwe mu muriro

Verse 73 — Surah Ghafir 40:73

Maze babwirwe bati "Bya (bigirwamana) biri hehe mwajyaga musenga

Verse 74 — Surah Ghafir 40:74

Muretse Allah?" Bavuge bati "Twabibuze! Ahubwo na mbere nta n’ibyo twasengaga". Uko ni ko Allah arekera abahakanyi mu buyobe

Verse 75 — Surah Ghafir 40:75

Ibyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga)

Verse 76 — Surah Ghafir 40:76

Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone

Verse 77 — Surah Ghafir 40:77

Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi), mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), uko byagenda kose iwacu ni ho bazagarurwa

Verse 78 — Surah Ghafir 40:78

Kandi rwose twohereje intumwa (nyinshi) mbere yawe; muri zo hari izo twakubariye inkuru zazo, ndetse hari n’izo tutakubwiye ibyazo. Ntibyashoboka ko hari intumwa yagira igitangaza ikora itabishobojwe na Allah. Ariko itegeko rya Allah (ry’ibihano) nirisohora, imanza zizacibwa mu kuri, kandi icyo gihe igihombo kizaba icy’abanyabinyoma

Verse 79 — Surah Ghafir 40:79

Allah ni we wabahaye amatungo kugira ngo mugire ayo mugendaho ndetse n’ayo murya

Verse 80 — Surah Ghafir 40:80

Munayafiteho n’izindi nyungu nyinshi ndetse anabafasha kugera ku byo mwifuza mu mitima yanyu. Muyagendaho (ku butaka) nk’uko mugenda mu mato

Verse 81 — Surah Ghafir 40:81

Anabereka ibimenyetso bye. Ese ni ibihe bimenyetso bya Allah muhakana

Verse 82 — Surah Ghafir 40:82

Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari benshi kubarusha banabarusha imbaraga, ndetse banasize byinshi ku isi kubarusha; nyamara ibyo bakoraga ntacyo byabamariye

Verse 83 — Surah Ghafir 40:83

Nuko ubwo bagerwagaho n’intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara, biratanye ubumenyi bari bafite, maze bagerwaho n’ibihano kubera ibyo bajyaga bakerensa

Verse 84 — Surah Ghafir 40:84

Nuko babonye ibihano byacu, baravuga bati "Twemeye Allah wenyine, kandi duhakanye ibyo twajyaga tumubangikanya nabyo

Verse 85 — Surah Ghafir 40:85

Ukwemera kwabo ntacyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho)