Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho wabasezeranyije, ndetse unahe n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri, ni wowe Munyembaraga Ushishoza uhebuje". zihebuje
Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga gusenga Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumbabyose
(Allah) ni we ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira (Allah)
Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) "Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?" (Allah azisubiza agira ati) "Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari we, nta bubasha bifite bwo guca urubanza na rumwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari bafite imbaraga n’ibikorwa bihambaye ku isi kubarusha, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi ntibigeze bagira ubarinda (ibihano bya) Allah
Ibyo ni ukubera ko intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri, ni Umunyembaraga, Nyir’ibihano bikaze
Nuko Farawo aravuga ati "Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri, ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri)
Maze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati "Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma
Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yaramaze gupfa, muravuga muti " Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wawundi urengera, ushidikanya
Babandi bajya impaka ku magambo ya Allah nta gihamya babifitiye, (ibyo) birakaza Allah bikomeye ndetse n’abemera. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa wawundi w’umwibone, icyigomeke
Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi". Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo ntacyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka
Nta kabuza ko ibyo mumpamagarira ntacyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro
Umuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): "Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bibabaza cyane
Kandi zirikana ubwo bazatongana bari mu muriro baterana amagambo, maze abanyantegenke babwire babandi bibonaga (ku isi) bati "Mu by’ukuri, ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro
Mu by’ukuri, dutabara intumwa zacu na babandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze)
Bityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye
Mu by’ukuri, babandi bajya impaka ku magambo ya Allah nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri, ni we Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Allah ni we wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri, Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima
Ni we Uhoraho, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Bityo, nimumusabe mumwibombaritseho. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
Ibyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga)
Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi), mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), uko byagenda kose iwacu ni ho bazagarurwa
Ukwemera kwabo ntacyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho)