Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 4 - An-Nisa

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah An-Nisa 4:1

Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, we wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumu- komoyemo; muri abo bombi abakomoraho abagabo benshi n’abagore. Ngaho nimutinye Allah we musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu

Verse 2 — Surah An-Nisa 4:2

Munahe impfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Ntimukanavange imitungo yazo n’iyanyu kugira ngo muyirye. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye

Verse 3 — Surah An-Nisa 4:3

Kandi nimutinya kutagirira ubutabera impfubyi35 (muzareke kuzishaka), ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira uburinganire hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye ukutarengera kwanyu

Verse 4 — Surah An-Nisa 4:4

Kandi mujye muha abagore inkwano zabo n’umutima mwiza. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza

Verse 5 — Surah An-Nisa 4:5

Ntimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira amagambo meza

Verse 6 — Surah An-Nisa 4:6

Mujye mugerageza impfubyi (mureba ko zaciye akenge), kugeza ubwo zigeze mu gihe cyo gushaka; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura

Verse 7 — Surah An-Nisa 4:7

Abagabo bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi, harimo umugabane wagenwe (na Allah)

Verse 8 — Surah An-Nisa 4:8

N’igihe abo bafitanye isano, impfubyi n’abakene bazaba bahari mu gihe cy’igabana (izungura), mujye mugira icyo mubahamo kandi mubabwire amagambo meza

Verse 9 — Surah An-Nisa 4:9

Kandi babandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi impfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo y’ukuri

Verse 10 — Surah An-Nisa 4:10

Mu by’ukuri, babandi barya imitungo y’impfubyi mu mahugu, baba bashyira umuriro mu nda zabo, kandi bazatwikwa n’umuriro ugurumana

Verse 11 — Surah An-Nisa 4:11

Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 12 — Surah An-Nisa 4:12

Namwe (bagabo) muhabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo abagore banyu basize mu gihe nta mwana bari bafite. Ariko iyo basize umwana, muhabwa kimwe cya kane cy’ibyo basize nyuma yo kwishyura ibyo baraze cyangwa umwenda. Na bo (abagore) bahabwa kimwe cya kane mu byo mwasize iyo mudafite abana, ariko iyo musize abana, bahabwa kimwe cya munani mu byo mwasize, nyuma yo kwishyura ibyo mwaraze cyangwa umwenda. Iyo umugabo cyangwa umugore azunguwe nta babyeyi cyangwa abana asize, ariko akaba asize umuvandimwe cyangwa mushiki we, buri wese muri bombi ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. Ariko nibaba barenze babiri, bajye bafatanya kimwe cya gatatu, nyuma yo kwishyura ibyo yaraze cyangwa umwenda, ku buryo ntawe bibangamira. Iri ni itegeko riturutse kwa Allah; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be)

Verse 13 — Surah An-Nisa 4:13

Izo ni imbago (zashyizweho na) Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye

Verse 14 — Surah An-Nisa 4:14

Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza

Verse 15 — Surah An-Nisa 4:15

Na babandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabashinjishe abahamya bane muri mwe. Nibabihamya, muzababuze kuva mu ngo kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo

Verse 16 — Surah An-Nisa 4:16

Na babiri (umugabo n’umugore) muri mwe bazakora ubusambanyi, muzabababaze (muzabahane) bombi. Nibicuza bagakora ibikorwa byiza, muzabihorere. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

Verse 17 — Surah An-Nisa 4:17

Mu by’ukuri, ukwicuza Allah yakira ni ukwa babandi bacumura kubera kudasobanukirwa, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 18 — Surah An-Nisa 4:18

Babandi bakomeza gukora ibikorwa bibi ntibajya bakirirwa ukwicuza kwabo, kugeza ubwo umwe muri bo agerwaho n’urupfu, maze akavuga ati "Mu by’ukuri, ubu ndicujije"; ndetse na babandi bapfuye ari abahakanyi (ukwicuza kwabo nako ntikwakirwa). Abo twabateguriye ibihano bibabaza

Verse 19 — Surah An-Nisa 4:19

Yemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimubanga, hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo imigisha myinshi

Verse 20 — Surah An-Nisa 4:20

Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse, ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara

Verse 21 — Surah An-Nisa 4:21

Ni gute mwakisubiza kandi mwaragiranye amabanga y’aba- shakanye, bakaba baranabagizeho isezerano rikomeye

Verse 22 — Surah An-Nisa 4:22

Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi

Verse 23 — Surah An-Nisa 4:23

Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’ababavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje, bashiki banyu mwasangiye ibere, ba nyokobukwe, abakobwa mwareze b’abagore banyu mwarwamanye; ariko iyo mutaryamanye nta cyaha kuri mwe (kurongora abakobwa babo), n’abakazana banyu ku bana babakomokaho, munazirirjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 24 — Surah An-Nisa 4:24

Kandi (muziririjwe kurongora) abagore bubatse, uretse babandi mufiteho ububasha (abaja). Ibyo ni ibyo Allah yabategetse. Abandi bose batari abo muziruriwe kubashaka mwifashishije imitungo yanyu, mukareka kuba abasambanyi. Kuri babandi muzaba mwaragiranye imibonano (mwara-shyingiranywe), muzabahe inkwano zabo nk’uko byategetswe. Ariko nta kibi kuri mwe ku byo mwemeranyijweho (muramutse mubahaye ibyisumbuyeho) nyuma y’inkwano. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 25 — Surah An-Nisa 4:25

N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemera. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na mubiherewe uburenganzira n’ababaha- bo garariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 26 — Surah An-Nisa 4:26

Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 27 — Surah An-Nisa 4:27

Kandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko babandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (inzira igororotse)

Verse 28 — Surah An-Nisa 4:28

Allah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke

Verse 29 — Surah An-Nisa 4:29

Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwu- mvikane. Kandi ntimukiyahure (cyangwa ngo mwicane). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe

Verse 30 — Surah An-Nisa 4:30

N’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye

Verse 31 — Surah An-Nisa 4:31

Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzaba- babarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru)

Verse 32 — Surah An-Nisa 4:32

Kandi ntimukifuze ibyo Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose

Verse 33 — Surah An-Nisa 4:33

Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na babandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo 36. Mu by’ukuri, Allah ni umuhamya uhebuje wa buri kintu

Verse 34 — Surah An-Nisa 4:34

Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera bimwe mu byo Allah yarutishije abandi, no ku bw’ibyo batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Kandi ba bagore muzabona ko babigomekaho, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose

Verse 35 — Surah An-Nisa 4:35

Kandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora

Verse 36 — Surah An-Nisa 4:36

Kandi mujye mugaragira Allah, ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, impfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, inshuti ya hafi, uri ku rugendo n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone

Verse 37 — Surah An-Nisa 4:37

Babandi bagira ubugugu bakana- bushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza

Verse 38 — Surah An-Nisa 4:38

Na babandi batanga imitungo yabo (bagamije) kwiyereka abantu, batanemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi uwo Shitani azabera inshuti, azaba agize inshuti mbi

Verse 39 — Surah An-Nisa 4:39

Byari kubatwara iki iyo baza kwemera Allah n’umunsi w’imperuka, bakanatanga mu byo Allah yabagabiye? Kandi Allah arabazi bihagije

Verse 40 — Surah An-Nisa 4:40

Mu by’ukuri, Allah ntahuguza (igikorwa cy’ibiremwa bye) kabone n’iyo cyaba kingana n’akantu gato cyane kadashobora kubonwa n’ijisho; ariko iyo ari keza (gakozwe), aragatubura akanagahembera ingororano zihambaye ziturutse iwe

Verse 41 — Surah An-Nisa 4:41

Ubwo bizaba bimeze bite igihe tuzazana umuhamya (intumwa) uturutse muri buri muryango, nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)

Verse 42 — Surah An-Nisa 4:42

Kuri uwo munsi, babandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyobigumira mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara ntacyo bazahisha Allah

Verse 43 — Surah An-Nisa 4:43

Yemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze37 kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge) ndetse n’igihe mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu cyangwa mwasohotswemo n’intanga mukaba mutariyuhagira) -keretse abanyura mu musigiti bitambukira-; mwiyuhagiye umubiri wose. Kandi kugeza nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore ntimubone amazi, mujye mukora banyu Tayamumu38 mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye, mugihanaguze uburanga bwanyu no ku maboko yanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha

Verse 44 — Surah An-Nisa 4:44

Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse

Verse 45 — Surah An-Nisa 4:45

Allah ni we uzi neza abanzi banyu, kandi Allah arahagije kuba Umurinzi, ndetse Allah aranahagije kuba Umutabazi

Verse 46 — Surah An-Nisa 4:46

Muri babandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati "Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve"; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati "Turumvise kandi turumviye", (bakanavuga bati) "Twumve kandi utwihanganire"; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake

Verse 47 — Surah An-Nisa 4:47

Yemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga tukanabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye ab’Isabato (kubera kutayubahiriza mu gihe cyabo). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa

Verse 48 — Surah An-Nisa 4:48

Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye

Verse 49 — Surah An-Nisa 4:49

Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bigira abere? Nyamara Allah yeza uwo ashaka, kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende

Verse 50 — Surah An-Nisa 4:50

Reba uko bahimbira Allah ikinyoma, kandi ibyo birahagije kuba icyaha kigaragara

Verse 51 — Surah An-Nisa 4:51

Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah)

Verse 52 — Surah An-Nisa 4:52

Abo ni bo Allah yavumye, kandi uwo Allah yavumye ntiwamubonera umutabara

Verse 53 — Surah An-Nisa 4:53

Ese baba bafite umugabane mu bwami (bwa Allah)? Bibaye bityo, nta n’umuntu baha ibingana n’intimatima

Verse 54 — Surah An-Nisa 4:54

Cyangwa bagirira ishyari abantu ku byo Allah yabahaye mu ngabire ze? Mu by’ukuri, twahaye umuryango wa Aburahamu igitabo n’ubushishozi ndetse tunabaha ubwami buhambaye

Verse 55 — Surah An-Nisa 4:55

Bityo, muri bo hari ababwemeye (ubutumwa bwa Muhamadi) ndetse no muri bo hari ababukumiriye, kandi umuriro wa Jahanamu urahagije kuzabatwika

Verse 56 — Surah An-Nisa 4:56

Mu by’ukuri, babandi bahakanye ibimenyetso byacu, tuzabinjiza mu muriro. Buri uko impu zabo zizajya zishya, tuzajya tuzisimbuza izindi mpu kugira ngo bumve ububabare bw’ibihano. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 57 — Surah An-Nisa 4:57

Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Bazagiramo abagore basukuye, kandi tuzanabinjiza mu gicucu cyagutse

Verse 58 — Surah An-Nisa 4:58

Mu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo benezo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

Verse 59 — Surah An-Nisa 4:59

Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugisubiza kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Suna); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bifite ingaruka nziza

Verse 60 — Surah An-Nisa 4:60

Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bavuga ko bemeye ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe, bagashaka ko bakiranurwa n’andi mategeko atari aya Allah, kandi barategetswe kuyahakana? Nyamara Shitani ishaka kubayobya bikabije

Verse 61 — Surah An-Nisa 4:61

N’iyo babwiwe bati "Nimuze tugane ibyo Allah yahishuye ndetse tunagane intumwa (Muhamadi), ubona ababeshya ko bemera (indyarya) bagutera umugongo

Verse 62 — Surah An-Nisa 4:62

Nonese bizamera bite igihe amakuba azaba abagezeho kubera ibyo bakoresheje amaboko yabo, hanyuma bakakugana barahira kuri Allah (bavuga) bati "Nta kindi twari tugamije uretse ineza no kunga (abashyamiranye)

Verse 63 — Surah An-Nisa 4:63

Abo ngabo ni babandi Allah azi ibiri mu mitima yabo; bityo ujye ubihorera ahubwo ubigishe, unababwire ijambo ribakora ku mitima

Verse 64 — Surah An-Nisa 4:64

Kandi nta ntumwa n’imwe twohereje kugira ngo yumvirwe bitari ku bushake bwa Allah. Nyamara iyo bamara kwihemukira bakakugana maze bagasaba imbabazi Allah, ndetse n’Intumwa ikabasabira imbabazi; rwose bari gusanga Allah ari Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

Verse 65 — Surah An-Nisa 4:65

Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe

Verse 66 — Surah An-Nisa 4:66

N’iyo tuza kubategeka tuti "Mwiyice cyangwa muve mu mazu yanyu (mwimuke burundu)", ntabyo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo basabwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah)

Verse 67 — Surah An-Nisa 4:67

Iyo biza kuba bityo (bakoze ibyo basabwa), rwose twari kubaha ingororano zihambaye ziduturutseho

Verse 68 — Surah An-Nisa 4:68

Kandi twari no kubayobora inzira igororotse

Verse 69 — Surah An-Nisa 4:69

Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza

Verse 70 — Surah An-Nisa 4:70

Izo ni ingabire zituruka kwa Allah, kandi Allah arahagije kuba ari Umumenyi uhebuje

Verse 71 — Surah An-Nisa 4:71

Yemwe abemeye! Mujye mwitonda (mu kwitegura umwanzi); mujye mujya ku rugamba mu matsinda atandukanye cyangwa mugendere hamwe

Verse 72 — Surah An-Nisa 4:72

Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati "Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo

Verse 73 — Surah An-Nisa 4:73

Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi ), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati "Iyo nza kuba hamwe na bo, nari kugira intsinzi ihambaye

Verse 74 — Surah An-Nisa 4:74

Bityo, babandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye

Verse 75 — Surah An-Nisa 4:75

Ni iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati "Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe

Verse 76 — Surah An-Nisa 4:76

Abemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani iroroshye

Verse 77 — Surah An-Nisa 4:77

Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi babwiwe bati "Mureke kurwana ahubwo muhozeho amasengesho, munatange amaturo", ariko ubwo bategekwaga kurwana, ni bwo agatsiko muri bo katinye abantu nk’uko kagatinye Allah cyangwa se birenzeho. Karavuga kati "Nyagasani wacu! Kuki udutegetse kurwana? Iyaba wari uturetseho igihe gito!" Vuga uti "Ibyishimo by’isi ni iby’igihe gito, naho imperuka ni nziza k’utinya (Allah), kandi ntimuzahuguzwa habe n’ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende

Verse 78 — Surah An-Nisa 4:78

Aho muzaba muri hose, urupfu ruzahabasanga, kabone n’ubwo mwaba muri mu nyubako z’imitamenwa. Kandi n’iyo bagezweho n’icyiza, baravuga bati "Iki giturutse kwa Allah", naho bagerwaho n’ikibi, bakavuga bati "Iki kiguturutseho (wowe Muhamadi)". Vuga uti "Byose bituruka kwa Allah". Ese kuki aba bantu batabasha gusobanukirwa amagambo

Verse 79 — Surah An-Nisa 4:79

Icyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya

Verse 80 — Surah An-Nisa 4:80

Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah, naho uteye umugongo (aba yihemukiye), kandi ntabwo twakohereje kuba umurinzi wabo

Verse 81 — Surah An-Nisa 4:81

Baranavuga bati "Turumvira", ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi

Verse 82 — Surah An-Nisa 4:82

Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Iyo iza kuba yaraturutse ku wundi utari Allah, rwose bari kuyisangamo ukwivuguruza kwinshi

Verse 83 — Surah An-Nisa 4:83

N’iyo bagezweho n’ikintu kijyanye n’umutekano cyangwa giteza ubwoba (muri rubanda) baragisakaza; nyamara iyo baza kukigarura ku ntumwa (Muhamadi) n’abayobozi muri bo, rwose abasesenguzi muri bo bari kugisobanukirwa (bakareba niba ari ngombwa kugisakaza cyangwa niba atari ngombwa). Nyamara iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari gukurikira Shitani, usibye bake muri mwe

Verse 84 — Surah An-Nisa 4:84

Maze ujye urwana mu nzira ya Allah- ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya nawe urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyir’ibihano bikaze

Verse 85 — Surah An-Nisa 4:85

Uzakorera (mugenzi we) ubuvugizi bwiza azabihemberwa (kwa Allah), n’uzagambanira (mugenzi we) azabihanirwa. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu

Verse 86 — Surah An-Nisa 4:86

N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu

Verse 87 — Surah An-Nisa 4:87

Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. Nonese ni nde wavuga ukuri kurusha Allah

Verse 88 — Surah An-Nisa 4:88

Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)

Verse 89 — Surah An-Nisa 4:89

Bifuza ko mwahakana nk’uko bahakanye, mukaba kimwe nka bo. Bityo, ntimukagire abo mugira inshuti magara muri bo kugeza bimutse kubera Allah. Ariko nibatera umugongo, muzabafate mubice aho muzabasanga hose, kandi ntimuzagire inshuti magara cyangwa umutabazi muri bo

Verse 90 — Surah An-Nisa 4:90

Uretse babandi bifatanya n’abantu mufitanye amasezerano (y’amahoro), cyangwa ababagana bafite imitima idashaka kubarwanya cyangwa kurwanya bene wabo. Kandi iyo Allah aza kubishaka, yari kubaha ububasha (burenze ubwanyu) maze bakabarwanya. Ariko nibabareka ntibabarwanye, bakishyira mu maboko yanyu, ubwo (mwibuke ko) Allah nta burenganzira yabahaye (bwo kubarwanya)

Verse 91 — Surah An-Nisa 4:91

Muzabona abandi (muri bo bigira abemeramana) bashaka ko mubaha amahoro, ndetse (bakanishushanya) kuri bene wabo (b’abahakanyi) kugirango nabo babahe amahoro. Buri uko (bagenzi babo) babahamagariye gusubira mu buyobe, barushaho kubwishoramo. Bityo, nibatabareka ngo babahe amahoro, ngo banareke kubarwanya, icyo gihe muzabafate mubice aho muzabasanga hose. Abo ni bo twabahereye uburenganzira bugaragara (bwo kubarwanya)

Verse 92 — Surah An-Nisa 4:92

Ntibikwiye ku mwemera kwica umwemera (mugenzi we) keretse bimugwiririye. N’uwishe umwemera bimugwiririye, agomba kubohora umucakara w’umwemera ndetse akanatanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe, keretse bayimurekeye (bakamubabarira). N’iyo uwishwe akomoka mu bantu muhanganye ku rugamba, we akaba yari umwemera, icyo gihe uwishe agomba kubohora umucakara w’umwemera. Naho iyo akomoka mu bantu mufitanye amasezerano y’amahoro, icyo gihe (uwishe) atanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe akanabohora umucakara w’umwemera. Ariko utazagira ubushobozi (bwo kubohora umucakara), agomba gusiba amezi abiri akurikirana kugira ngo yicuze kuri Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 93 — Surah An-Nisa 4:93

Naho uwica umwemera abigambiriye, igihano cye ni umuriro wa Jahanamu, azabamo ubuziraherezo; kandi Allah aramurakarira, akamuvuma ndetse yanamuteguriye ibihano bihambaye

Verse 94 — Surah An-Nisa 4:94

Yemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ariwe wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti "Ntabwo uri umwemera"; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

Verse 95 — Surah An-Nisa 4:95

Bamwe mu bemera banze kujya ku rugamba badafite impamvu, ntibahwanye n’abaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Allah yahaye urwego rwisumbuye abaharanira inzira ye bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo, kurenza abanze kujya ku rugamba. Kandi buri wese (abajya ku rugamba n’abatajyayo bafite impamvu) Allah yabasezeranyije ibyiza, ariko abaharanira inzira ya Allah, yabahaye urwego rwisumbuye kurusha abatagiye ku rugamba, maze abahemba ibihembo bihambaye

Verse 96 — Surah An-Nisa 4:96

(Ari byo): inzego (z’ikirenga mu ijuru), imbabazi ndetse n’impuhwe bimuturutseho. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

Verse 97 — Surah An-Nisa 4:97

Mu by’ukuri, babandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati "Mwari mu biki?" Bakabasubiza bati "Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi". Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati "Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?" Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi

Verse 98 — Surah An-Nisa 4:98

Uretse abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana badashoboye kwirwanaho cyangwa kuyoboka inzira (yo kwimuka)

Verse 99 — Surah An-Nisa 4:99

Abo Allah azabababarira, kandi Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha

Verse 100 — Surah An-Nisa 4:100

N’uzimuka kubera idini ya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

Verse 101 — Surah An-Nisa 4:101

Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya isengesho (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara

Verse 102 — Surah An-Nisa 4:102

N’igihe (yewe Muhamadi) uzaba uri kumwe na bo (ku rugamba), ukabayobora mu isengesho, icyo gihe itsinda rimwe muri bo rihagararana nawe mu isengesho rijye rinagumane intwaro zaryo. Nirimara kubama, rijye rijya inyuma yanyu mu birindiro, nuko haze irindi tsinda ritarasenga, naryo risengane na we, kandi ribe menge rinagumane intwaro zaryo 39. Abahakanye bifuza ko mwarangara mukibagirwa intwaro zanyu n’imitwaro yanyu bakabagwa gitumo. Ariko nta kosa kuri mwe gushyira intwaro hasi igihe mufite imbogamizi z’imvura cyangwa murwaye, gusa mukaba menge. Mu by’ukuri, Allah yateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza

Verse 103 — Surah An-Nisa 4:103

Nimurangiza gusenga, mujye musingiza Allah muhagaze, mwicaye, munaryamye. Ariko mu gihe mutekanye, mujye muhozaho amasengesho (mu buryo busanzwe). Mu by’ukuri, amasengesho ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe kigenwe

Verse 104 — Surah An-Nisa 4:104

Kandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nka mwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 105 — Surah An-Nisa 4:105

Mu by’ukuri, twaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, kugira ngo ukiranure abantu ukoresheje ibyo Allah yakwigishije, kandi ntukavuganire abahemu

Verse 106 — Surah An-Nisa 4:106

Unasabe Allah kukubabarira; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 107 — Surah An-Nisa 4:107

Kandi ntukavuganire babandi bihemukira ubwabo. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umuhemu, umunyabyaha

Verse 108 — Surah An-Nisa 4:108

Bihisha abantu (bagakora ibibi) ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora

Verse 109 — Surah An-Nisa 4:109

Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi

Verse 110 — Surah An-Nisa 4:110

N’ukoze ikibi cyangwa akihemukira, hanyuma agasaba imbabazi Allah, azasanga Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 111 — Surah An-Nisa 4:111

N’ukoze icyaha aba akikoreye we ubwe (ingaruka zacyo ziba kuri we), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 112 — Surah An-Nisa 4:112

N’ukoze igicumuro cyangwa icyaha hanyuma akakigereka ku mwere, rwose aba yikoreye ikinyoma gikomeye n’icyaha kigaragara

Verse 113 — Surah An-Nisa 4:113

Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara nta we bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye

Verse 114 — Surah An-Nisa 4:114

Nta cyiza na kimwe kiba muri byinshi mu biganiro byabo by’ibanga, keretse (ibiganiro) by’ubwiriza gutanga amaturo, gukora ibikorwa byiza cyangwa kunga abantu. N’uzakora ibyo agamije kwishimirwa na Allah, tuzamugororera ibihembo bihambaye

Verse 115 — Surah An-Nisa 4:115

N’uzanyuranya n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko umuyoboro w’ukuri umugaragariye, agakurikira inzira itari iy’abemera; tuzamurekera mu byo yahisemo, ndetse tumwinjize mu muriro wa Jahanamu, kandi ni ryo herezo ribi

Verse 116 — Surah An-Nisa 4:116

Mu by’ukuri, Allah ntababarira (icyaha cyo) kumubangikanya, ahubwo ababarira ibitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah, rwose aba ayobye bikabije

Verse 117 — Surah An-Nisa 4:117

(Abasenga ibitari Allah) nta kindi basenga kitari (ibigirwamana by’) ibigore baretse (Allah), kandi nta n’ikindi basenga kitari Shitani wigometse

Verse 118 — Surah An-Nisa 4:118

Allah akaba yaramuvumye. (Shitani na we) yaravuze ati "Rwose (ndahiye ko) nzagira bamwe mu bagaragu bawe nigarurira

Verse 119 — Surah An-Nisa 4:119

Kandi rwose nzabayobya, nzabizeza ibinyoma, kandi nzabategeka guca amatwi y’amatungo40, nzanabategeka guhindura kamere ndemano yibiremwa bya Allah. Kandi uzagira Shitani inshuti magara aretse Allah, azaba agize igihombo kigaragara

Verse 120 — Surah An-Nisa 4:120

(Shitani) abasezeranya (ibinyoma), akanabizeza (ibyo batazabona). Kandi nta cyo Shitani abizeza kitari ibishuko

Verse 121 — Surah An-Nisa 4:121

Abo ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi ntibazabona aho bawuhungira

Verse 122 — Surah An-Nisa 4:122

Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah

Verse 123 — Surah An-Nisa 4:123

(Kwinjizwa mu ijuru) ntibizaba ku bw’ibyifuzo byanyu cyangwa ku bwibyifuzo by’abahawe igitabo. Uzakora ikibi azagihanirwa kandi ntazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah

Verse 124 — Surah An-Nisa 4:124

N’uzakora ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazigera bahuguzwa habe n’iyo byaba ikingana n’intimatima

Verse 125 — Surah An-Nisa 4:125

Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’umugiraneza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara

Verse 126 — Surah An-Nisa 4:126

Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah; ndetse Allah azi neza buri kintu

Verse 127 — Surah An-Nisa 4:127

Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti " Allah abasobanurira ibirebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’impfubyi, babandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (akabasobanurira) ibijyanye n’abana b’abanyantege nke no kugirira ubutabera impfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje

Verse 128 — Surah An-Nisa 4:128

Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora

Verse 129 — Surah An-Nisa 4:129

Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika. Bityo, ntimuzabogamire cyane (kuri umwe muri bo, mumugenera igihe kinini n’amafunguro arenze) mugasiga abandi ari nka banyirantabwa. Kandi nimutunganya ibikorwa byanyu (mubagirira ubutabera) mukanatinya Allah, mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 130 — Surah An-Nisa 4:130

Ariko nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Ushishoza

Verse 131 — Surah An-Nisa 4:131

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twagiriye inama abahawe igitabo mbere yanyu ndetse na mwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa bihebuje

Verse 132 — Surah An-Nisa 4:132

Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Ndetse Allah arahagije kuba Umurinzi

Verse 133 — Surah An-Nisa 4:133

Aramutse abishatse yabakuraho, yemwe bantu, maze akazana abandi. Kandi ibyo Allah arabishoboye

Verse 134 — Surah An-Nisa 4:134

Ushaka ibihembo byo ku isi, (azirikane ko) mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo by’isi n’imperuka. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

Verse 135 — Surah An-Nisa 4:135

Yemwe abemeye! Mube abahagararizi b’ubutabera, abatangabuhamya kubera Allah, kabone n’ubwo byaba kuri mwe ubwanyu, ababyeyi cyangwa abo mufitanye isano. N’ubwo (utangwaho ubuhamya) yaba ari umukungu cyangwa umutindi, Allah ni we w’ibanze kuri bo bombi. Bityo ntimuzakurikire irari ngo ribabuze kugira ubutabera; kandi nimutanga ubuhamya bw’ikinyoma cyangwa mukirengagiza (ukuri), mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

Verse 136 — Surah An-Nisa 4:136

Yemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije

Verse 137 — Surah An-Nisa 4:137

Mu by’ukuri, babandi bemeye hanyuma bagahakana, maze bakongera bakemera nanone bakongera bagahakana, hanyuma bakarushaho ubuhakanyi, Allah ntabwo azabababarira kandi nta n’ubwo azabayobora inzira (itunganye)

Verse 138 — Surah An-Nisa 4:138

Geza inkuru ku ndyarya y’uko zizahanishwa ibihano bibabaza

Verse 139 — Surah An-Nisa 4:139

Babandi bagira abahakanyi inshuti magara baretse abemera, ese baba babashakaho icyubahiro? Mu by’ukuri, icyubahiro cyose ni icya Allah

Verse 140 — Surah An-Nisa 4:140

Kandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu

Verse 141 — Surah An-Nisa 4:141

Babandi (indyarya) babatega iminsi, maze mwagira intsinzi iturutse kwa Allah, bakavuga bati "Ese ntitwari kumwe namwe?" Nyamara iyo abahakanyi batsinze, barababwira bati "Ese ntitwabateye ingabo mu bitugu tukanabarinda abemera?" Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka, kandi Allah ntazigera aha abahakanyi ubushobozi bwo gutsinda abemera

Verse 142 — Surah An-Nisa 4:142

Mu by’ukuri, indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko we akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusenga, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake

Verse 143 — Surah An-Nisa 4:143

Baba bahuzagurika hagati aho (hagati y’Abayisilamu n’abahakanyi); ntibabe muri aba cyangwa muri bariya. Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)

Verse 144 — Surah An-Nisa 4:144

Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti magara muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)

Verse 145 — Surah An-Nisa 4:145

Mu by’ukuri, indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi

Verse 146 — Surah An-Nisa 4:146

Uretse babandi bicujije bagakora ibikorwa bitunganye, bagafatana urunana ku idini rya Allah, kandi bagatunganya idini ryabo kubera Allah, abo bazaba bari kumwe n’abemera. Rwose Allah azahemba ibihembo bihambaye abemera

Verse 147 — Surah An-Nisa 4:147

Ese Allah byamwungura iki kubahana, igihe mumushimira mukanamwemera? Kandi Allah ni Ushima (abagaragu be), Umumenyi uhebuje

Verse 148 — Surah An-Nisa 4:148

Allah ntakunda (ko umuntu) yakwatura ibibi mu ruhame, uretse uwakorewe amahugu (ushobora kuvuga ibibi by’uwamuhuguje). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 149 — Surah An-Nisa 4:149

Mwashyira icyiza ahagaragara cyangwa mukagihisha, cyangwa se mukababarira ikibi; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushobora byose

Verse 150 — Surah An-Nisa 4:150

Mu by’ukuri, babandi bahakana Allah n’intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’intumwa ze, bavuga bati "Twemera zimwe tugahakana izindi", bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)

Verse 151 — Surah An-Nisa 4:151

Abo ni bo bahakanyi nyabo, kandi twateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza

Verse 152 — Surah An-Nisa 4:152

Naho babandi bemeye Allah n’intumwa ze, ntibagire iyo barobanura muri zo, abo (Allah) azabaha ibihembo byabo, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 153 — Surah An-Nisa 4:153

Abahawe igitabo (Abayahudi) bagusaba ko ubamanurira igitabo giturutse mu ijuru. Mu by’ukuri, basabye Musa ibirenze ibyo, ubwo bamubwiraga bati "Twereke Allah imbona nkubone", maze bagahita bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba kubera guhakana kwabo. Nuko bigirira akamasa (ikigirwamana) nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Ariko ibyo twarabibababariye. Twanahaye Musa ibimenyetso bigaragara

Verse 154 — Surah An-Nisa 4:154

Tuzamura umusozi hejuru yabo kubera (kurenga ku) isezerano ryabo rikomeye. Turababwira tuti "Nimwinjire mu marembo (ya Yeruzalemu) mwicishije bugufi, turanababwira tuti "Ntimuzarengere isabato". Kandi twabagizeho isezerano rikomeye (ntibaryubahiriza)

Verse 155 — Surah An-Nisa 4:155

(Ndetse twarabavumye) kubera kwica isezerano kwabo rikomeye, guhakana amagambo ya Allah, kwica abahanuzi babarenganyije ndetse no kuvuga bati "Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva)". Ahubwo Allah yarayidanangiye kubera ubuhakanyi bwabo, bityo ntibemera uretse gake

Verse 156 — Surah An-Nisa 4:156

Kandi (twarabavumye) kubera ubuhakanyi bwabo n’imvugo yabo yuje ikinyoma gihambaye bagiriye Mariyamu (bamushinja ubusambanyi)

Verse 157 — Surah An-Nisa 4:157

No k’ubw’imvugo yabo igira iti "Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah". Nyamara ntibamwishe ntibanamubambye; ahubwo (bishe kandi banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri, babandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidi- kanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa nawe). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe

Verse 158 — Surah An-Nisa 4:158

Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 159 — Surah An-Nisa 4:159

Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe 41. Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo

Verse 160 — Surah An-Nisa 4:160

Kubera ibikorwa bibi by’Abayahudi no gukumira (abantu) cyane kugana inzira ya Allah, twabaziririje ibyiza (mu biribwa) byari bibaziruriwe

Verse 161 — Surah An-Nisa 4:161

No kwakira Riba42 kwabo kandi barayibujijwe, ndetse no kurya imitungo y’abantu kwabo mu buriganya. Kandi abahakanyi muri bo twabateguriye ibihano bibabaza

Verse 162 — Surah An-Nisa 4:162

Cyakora, abacengeye mu bumenyi muri bo n’abemera; bemera ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe; (bakemera) abahozaho amasengesho, abatanga amaturo, ndetse n’abemera Allah n’umunsi w’imperuka; abo tuzabahemba ibihembo bihambaye

Verse 163 — Surah An-Nisa 4:163

Mu by’ukuri, twaguhishuriye (ubutumwa) nk’uko twabuhishuriye Nuhu (Nowa) n’abahanuzi baje nyuma ye, twanahishuriye Ibrahim (Aburahamu), Ismail (Isimayili), Is’haq (Isaka), Yaqub (Yakobo) n’urubyaro rwe, Isa (Yesu), Ayub (Yobu), Yunus (Yonasi), Haruna (Aroni) na Sulaiman (Salomoni); naho Dawud (Dawudi) twamuhaye Zaburi

Verse 164 — Surah An-Nisa 4:164

Kandi (twohereje) intumwa twakubwiye ibyazo mbere (y’ihishurwa ry’uyu murongo), hakaba n’intumwa tutakubwiye ibyazo. Kandi Allah yavugishije Musa mu buryo butaziguye

Verse 165 — Surah An-Nisa 4:165

(Izo) ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza intumwa. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 166 — Surah An-Nisa 4:166

Ariko (nibaguhakana yewe Muhamadi), Allah ahamya ibyo yaguhishuriye; yabihishuye (bishingiye) ku bumenyi bwe ndetse n’abamalayika bahamya (ukuri kwabyo). Kandi Allah arahagije kuba Umuhamya

Verse 167 — Surah An-Nisa 4:167

Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu kugana) inzira ya Allah, rwose bayobye bikabije

Verse 168 — Surah An-Nisa 4:168

Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakora ibidatunganye, Allah ntazabababarira kandi ntazabayobora inzira itunganye

Verse 169 — Surah An-Nisa 4:169

Uretse (kubayobora) inzira yo mu muriro wa Jahanamu, bazabamo ubuziraherezo; kandi ibyo kuri Allah biroroshye

Verse 170 — Surah An-Nisa 4:170

Yemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 171 — Surah An-Nisa 4:171

Yemwe abahawe igitabo (Abakirisitu)! Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge ibitari ukuri kuri Allah. Mu by’ukuri, Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye ("Ba!" abaho) yohereje muri Mariyamu na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’intumwa ze kandi ntimukavuge "Ubutatu!"; musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi

Verse 172 — Surah An-Nisa 4:172

Mesiya n’abamalayika b’ibyegera (bya Allah) ntibaterwa isoni no kuba abagaragu ba Allah. Kandi uzaterwa isoni no kumugaragira akanibona, bose azabakusanyiriza iwe (abacire urubanza)

Verse 173 — Surah An-Nisa 4:173

Naho babandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, azabagororera ingororano zabo zuzuye, anabongerere mu ngabire ze. Ariko babandi banze kumugaragira bakanibona, azabahanisha ibihano bibabaza. Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah

Verse 174 — Surah An-Nisa 4:174

Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an)

Verse 175 — Surah An-Nisa 4:175

Bityo, babandi bemeye Allah bagafatana urunana kuri we (bamugandukira), azabinjiza mu mpuhwe n’ingabire bye, kandi abayobore iwe mu nzira igororotse

Verse 176 — Surah An-Nisa 4:176

Baragusobanuza (yewe Muhamadi ku bijyanye n’amategeko y’izungura). Vuga uti " Allah abasobanurira ibyerekeye inshike. Igihe umuntu apfuye adasize umwana (cyangwa se umubyeyi), ariko asize mushiki we, ahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo yasize. Iyo (uwapfuye) yari umugore kandi akaba nta mwana asize, musaza we aramuzungura. Naho iyo (bashiki be) ari babiri (cyangwa barenzeho), bahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo yasize. Baba ari abavandimwe b’igitsina gabo na gore; icyo gihe umuhungu ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri". (Uko ni ko) Allah abasobanurira (amategeko ye) kugira ngo mutayoba. Kandi Allah ni Umumenyi wa buri kintu