Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, we wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumu- komoyemo; muri abo bombi abakomoraho abagabo benshi n’abagore. Ngaho nimutinye Allah we musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu
Izo ni imbago (zashyizweho na) Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye
Na babandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabashinjishe abahamya bane muri mwe. Nibabihamya, muzababuze kuva mu ngo kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo
Mu by’ukuri, ukwicuza Allah yakira ni ukwa babandi bacumura kubera kudasobanukirwa, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse, ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara
Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi
Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’ababavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje, bashiki banyu mwasangiye ibere, ba nyokobukwe, abakobwa mwareze b’abagore banyu mwarwamanye; ariko iyo mutaryamanye nta cyaha kuri mwe (kurongora abakobwa babo), n’abakazana banyu ku bana babakomokaho, munazirirjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemera. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na mubiherewe uburenganzira n’ababaha- bo garariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwu- mvikane. Kandi ntimukiyahure (cyangwa ngo mwicane). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe
Kandi ntimukifuze ibyo Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose
Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na babandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo 36. Mu by’ukuri, Allah ni umuhamya uhebuje wa buri kintu
Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera bimwe mu byo Allah yarutishije abandi, no ku bw’ibyo batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Kandi ba bagore muzabona ko babigomekaho, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose
Kuri uwo munsi, babandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyobigumira mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara ntacyo bazahisha Allah
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah)
Cyangwa bagirira ishyari abantu ku byo Allah yabahaye mu ngabire ze? Mu by’ukuri, twahaye umuryango wa Aburahamu igitabo n’ubushishozi ndetse tunabaha ubwami buhambaye
Mu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo benezo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugisubiza kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Suna); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bifite ingaruka nziza
N’iyo tuza kubategeka tuti "Mwiyice cyangwa muve mu mazu yanyu (mwimuke burundu)", ntabyo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo basabwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah)
Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza
Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati "Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo
Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi ), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati "Iyo nza kuba hamwe na bo, nari kugira intsinzi ihambaye
Ni iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati "Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe
Abemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani iroroshye
Icyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya
Baranavuga bati "Turumvira", ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi
N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu
Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. Nonese ni nde wavuga ukuri kurusha Allah
Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)
Yemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ariwe wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti "Ntabwo uri umwemera"; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
Mu by’ukuri, babandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati "Mwari mu biki?" Bakabasubiza bati "Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi". Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati "Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?" Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi
N’uzimuka kubera idini ya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi
Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya isengesho (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara
Kandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nka mwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Bihisha abantu (bagakora ibibi) ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora
Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi
Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara nta we bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye
Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah
Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’umugiraneza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara
Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twagiriye inama abahawe igitabo mbere yanyu ndetse na mwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa bihebuje
Kandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu
Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti magara muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)
Mu by’ukuri, babandi bahakana Allah n’intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’intumwa ze, bavuga bati "Twemera zimwe tugahakana izindi", bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)
(Izo) ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza intumwa. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
Yemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Yemwe abahawe igitabo (Abakirisitu)! Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge ibitari ukuri kuri Allah. Mu by’ukuri, Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye ("Ba!" abaho) yohereje muri Mariyamu na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’intumwa ze kandi ntimukavuge "Ubutatu!"; musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi
Mesiya n’abamalayika b’ibyegera (bya Allah) ntibaterwa isoni no kuba abagaragu ba Allah. Kandi uzaterwa isoni no kumugaragira akanibona, bose azabakusanyiriza iwe (abacire urubanza)