Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 41 - Fussilat
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Fussilat 41:1
Haa Miim
Verse 2 — Surah Fussilat 41:2
(Iyi Qur’an) yahishuwe iturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Verse 3 — Surah Fussilat 41:3
Ni igitabo gifite imirongo yasesenguwe, gisomwa mu rurimi rw’Icyarabu ku bantu basobanukiwe (kuko ari bo babimenya bakanabishyira mu bikorwa)
Verse 4 — Surah Fussilat 41:4
(Icyo gitabo) kivuga inkuru nziza ndetse kikanaburira, nyamara abenshi muri bo bagitera umugongo, bityo ntibumve (ngo bakemere)
Verse 5 — Surah Fussilat 41:5
Baranavuga bati "Imitima yacu iranangiye (ntishobora kumva) ibyo uduhamagarira, kandi n’amatwi yacu yarazibye ndetse hagati yacu nawe hari urusika, bityo kora ibyawe natwe dukore ibyacu
Verse 6 — Surah Fussilat 41:6
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye ndi umuntu nka mwe, nahishuriwe ko Imana yanyu ari imwe rukumbi (Allah). Bityo, nimuyitunganire kandi muyicuzeho, (munamenye ko) ibihano bihambaye bizaba ku babangikanyamana
Verse 7 — Surah Fussilat 41:7
Ni babandi badatanga amaturo bakanahakana imperuka
Verse 8 — Surah Fussilat 41:8
Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza bazagororerwa ibihembo bihoraho
Verse 9 — Surah Fussilat 41:9
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu by’ukuri, muhakana uwaremye isi mu minsi ibiri ndetse mukamubangikanya n’ibigirwamana? Uwo ni we Nyagasani w’ibiremwa byose
Verse 10 — Surah Fussilat 41:10
Yayishimangiyeho imisozi ndetse anayiha imigisha, anayigenaho ibitunga (ibinyabuzima) biyiriho mu minsi ine ingana 117. (Icyo ni cyo gisubizo) kubabaza (iby’iremwa ryayo)
Verse 11 — Surah Fussilat 41:11
Hanyuma yerekeza ku kirere mu gihe cyari umwotsi, maze arakibwira cyo n’isi ati "Nimuze mwembi, mwanze mukunze!" Nuko biravuga biti "Tuje duciye bugufi
Verse 12 — Surah Fussilat 41:12
Abirema ari ibirere birindwi mu minsi ibiri, maze ahishurira buri kirere inshingano zacyo. Kandi ikirere kegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), anakirinda (kuvogerwa namashitani). Uko ni ukugena kwa (Allah) Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 13 — Surah Fussilat 41:13
Nibaramuka birengagije (ibyo ubabwira), uvuge uti "Ndababurira (kuzagerwaho n’urusaku rw’) inkuba nk’urw’iyarimbuye aba Adi n’aba Thamudu
Verse 14 — Surah Fussilat 41:14
Ubwo intumwa zabageragaho zibaturutse imbere n’inyuma, zirababwira ziti "Ntimukagire indi mana musenga itari Allah". Hanyuma bakavuga bati "Iyo Nyagasani wacu ashaka (kutwoherereza intumwa) yari kohereza abamalayika. Rwose twe duhakanye ubwo butumwa (muvuga ko mwaje) mutuzaniye
Verse 15 — Surah Fussilat 41:15
Naho aba Adi bagize ubwibone ku isi bitari mu kuri, maze baravuga bati "Ni nde waturusha imbaraga?" Ese ntibabona ko Allah wabaremye ari we ubarusha imbaraga? Kandi bahakanaga ibimenyetso byacu
Verse 16 — Surah Fussilat 41:16
Nuko tuboherereza inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha mu minsi y’amakuba, kugira ngo tubasogongeze ku bihano bibasuzuguza mu buzima bwo ku isi. Kandi ibihano by’imperuka ni byo bizabasuzuguza kurushaho, ndetse ntibazanatabarwa
Verse 17 — Surah Fussilat 41:17
N’aba Thamudu twabayoboye (inzira itunganye), ariko aho kuyoboka bahitamo kwirengagiza ukuri. Nuko bakubitwa n’inkuba nk’igihano gisuzuguritse cy’ibyo bakoraga
Verse 18 — Surah Fussilat 41:18
Maze turokora babandi bemeye kandi batinya Allah
Verse 19 — Surah Fussilat 41:19
(Ubibutse) umunsi abanzi ba Allah bazakoranyirizwa hamwe; aba mbere n’aba nyuma nuko berekezwe mu muriro
Verse 20 — Surah Fussilat 41:20
Maze nibamara kuwugeraho, amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imibiri yabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora
Verse 21 — Surah Fussilat 41:21
Nuko babwire imibiri yabo bati "Kuki mwadushinje (ibyo twakoze)?" Maze ivuge iti " Allah wahaye buri kintu ubushobozi bwo kuvuga ni we watumye tuvuga. Kandi ni nawe wabaremye bwa mbere, ndetse iwe ni ho muzagarurwa
Verse 22 — Surah Fussilat 41:22
Nta n’ubwo mwari gushobora guhisha (ibyo mwakoraga) amatwi yanyu, amaso yanyu, cyangwa imibiri yanyu kugira ngo bitazabashinja. Ahubwo mwibwiraga ko Allah atazi byinshi mu byo mukora
Verse 23 — Surah Fussilat 41:23
Uko kwari ugukeka kwanyu mwakekeraga Nyagasani wanyu gutumye mworama, mukaba mubaye mu banyagihombo
Verse 24 — Surah Fussilat 41:24
Bityo, nibashobora kwihangana, umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo, kandi nibasaba binginga kugarurwa ku isi, ntibazayigarurwaho
Verse 25 — Surah Fussilat 41:25
Kandi twabateguriye inshuti magara (amashitani mu bantu no mu majini) zibakundisha (ibikorwa byabo bibi) mu buzima bwo ku isi, (zinabibagiza) ubuzima bw’imperuka. Maze bahamwa nijambo (ry’ibihano) nk’iryahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri, ni abanyagihombo
Verse 26 — Surah Fussilat 41:26
Kandi babandi bahakanye (babwirana) bavuga bati "Ntimukumve iyi Qur’an (igihe isomwa), ahubwo mujye muyirogoya kugira ngo mutsinde (Muhamadi)
Verse 27 — Surah Fussilat 41:27
Ariko rwose babandi bahakanye tuzabasogongeza ibihano bikaze, kandi rwose tuzabahembera ibibi bakoraga
Verse 28 — Surah Fussilat 41:28
Umuriro ni cyo gihembo cy’abanzi ba Allah, bazawubamo iteka, ari igihembo cy’uko bahakanaga amagambo yacu
Verse 29 — Surah Fussilat 41:29
Kandi babandi bahakanye bazavuga bati "Nyagasani wacu! Twereke abatuyobeje bo mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu kugira ngo basuzugurike
Verse 30 — Surah Fussilat 41:30
Mu by’ukuri, babandi bavuze bati "Nyagasani wacu ni Allah" hanyuma bagashikama (ku kuri), bazamanukirwa n’abamalayika (mu gihe cyabo cyo gupfa, bababwira bati) "Mwigira ubwoba ndetse n’agahinda, ahubwo nimwakire inkuru nziza y’ijuru mwajyaga musezeranywa
Verse 31 — Surah Fussilat 41:31
Twebwe turi inshuti zanyu mu buzima bwo ku isi ndetse n’ubwo ku mperuka. Kandi (mu ijuru) muzahabwamo ibyo imitima yanyu izifuza, ndetse murihabwemo ibyo muzasaba byose
Verse 32 — Surah Fussilat 41:32
(Ibyo) bizaba ari izimano riturutse kuri (Allah) Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Verse 33 — Surah Fussilat 41:33
Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wawundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi umwe mu bicisha bugufi" (Abayisilamu)
Verse 34 — Surah Fussilat 41:34
Kandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, jya ukumira ikibi ukoresheje icyiza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara
Verse 35 — Surah Fussilat 41:35
Ariko (ibyo) ntababihabwa usibye babandi bihangana, ndetse nta n’undi wabihabwa usibye umunyamahirwe ahambaye
Verse 36 — Surah Fussilat 41:36
Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri, (Allah) ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Verse 37 — Surah Fussilat 41:37
No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah we wabiremye, niba koko ari we wenyine musenga
Verse 38 — Surah Fussilat 41:38
Ariko nibibona (bakanga gusenga Allah), (bamenye ko hari abamalayika) bari kwa Nyagasani wawe bamwambaza ijoro n’amanywa, batarambirwa na gato
Verse 39 — Surah Fussilat 41:39
No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri, uyiha ubuzima ni na we uzazura abapfuye. Rwose ni we ufite ubushobozi bwa buri kintu
Verse 40 — Surah Fussilat 41:40
Mu by’ukuri, abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wawundi uzatabwa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wawundi uzaza ku munsi w’imperuka atekanye? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri, Allah ni we ubona bihebuje ibyo mukora
Verse 41 — Surah Fussilat 41:41
Mu by’ukuri, babandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe
Verse 42 — Surah Fussilat 41:42
Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane
Verse 43 — Surah Fussilat 41:43
Ntabyo ubwirwa (yewe Muhamadi) bitabwiwe intumwa zakubanjirije. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Nyir’imbabazi, akaba na Nyir’ibihano bibabaza
Verse 44 — Surah Fussilat 41:44
Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati "Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?" (Allah ati) "Ese (Qur’an) yaba itari mu Cyarabu (igasomwa) n’Umwarabu?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho babandi batemera (Qur’an), amatwi yabo yarazibye kandi (Qur’an) kuri bo ni umwijima. Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu ha kure
Verse 45 — Surah Fussilat 41:45
Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri, bo bari mu gushidikanya guteye amakenga
Verse 46 — Surah Fussilat 41:46
Ukoze igikorwa cyiza aba acyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Kandi Nyagasani wawe ntarenganya abagaragu be
Verse 47 — Surah Fussilat 41:47
Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na we (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati "Ibyo mwambangikanyaga nabyo birihe?" Bazavuga bati "Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye)
Verse 48 — Surah Fussilat 41:48
Nuko ibyo basengaga mbere (ku isi) bizabatenguha. Icyo gihe ni bwo bazamenya ko nta buhungiro bafite
Verse 49 — Surah Fussilat 41:49
Umuntu ntajya arambirwa gusaba ibyiza, ariko iyo agezweho n’ikibi, ariheba agacika intege
Verse 50 — Surah Fussilat 41:50
N’iyo tumusogongeje ku mpuhwe ziduturutseho nyuma yo kugerwaho n’ingorane, rwose aravuga ati "Ibi mbibonye kuko mbikwiye, kandi sinkeka ko imperuka izabaho. Kandi nindamuka nsubijwe no kwa Nyagasani wanjye, mu by’ukuri, nzagirayo ibyiza kurushaho". Rwose tuzabwira babandi bahakanye ibyo bakoze, ndetse tunabasogongeze ku bihano bikomeye
Verse 51 — Surah Fussilat 41:51
Kandi iyo duhaye umuntu ingabire, yirengagiza (Nyagasani we akanga gushimira) akishyira hejuru, ariko ikibi cyamugeraho agatakamba cyane
Verse 52 — Surah Fussilat 41:52
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Ese niba (Qur’an) ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, ni nde waba warayobye kurusha wawundi uri mu mpaka ziri kure (y’ukuri)
Verse 53 — Surah Fussilat 41:53
(Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu kirere ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragariwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari we muhamya wa buri kintu
Verse 54 — Surah Fussilat 41:54
Menya ko mu by’ukuri, (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri, (Allah) ari we uzi neza buri kintu