Ni we wamanuye ituze mu mitima y’abemeramana kugira ngo ukwemera kwabo kwiyongere k’ukwemera basanganywe. Ndetse ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba, bazakubwira bati "Twahugijwe n’imitungo yacu ndetse n’imiryango yacu, bityo dusabire imbabazi." Bavugisha indimi zabo ibitari mu mitima yabo. Vuga uti "Ese ni nde wagira icyo abamarira kwa Allah, aramutse ashatse kubateza ikibi cyangwa ashatse kubagirira neza?" Ahubwo Allah azi neza ibyo mukora
Nimujya gufata iminyago, abanze kujya ku rugamba bazavuga bati "Reka tubakurikire." Barashaka guhindura amagambo ya Allah. Vuga "Ntimudukurikire; uko ni ko Allah uti yavuze mbere." Hanyuma bazavuga bati "Ahubwo mwatugiriye ishyari." Nyamara ntabwo bari basobanukiwe (ku bya Allah) uretse bike
Mu by’ukuri, Allah yishimiye abemeramana ubwo bagushyigikiraga (yewe Muhamadi) munsi y’igiti. (Allah) yari azi ibiri mu mitima yabo, nuko abamanurira ituze, anabahemba intsinzi ya bugufi
Ni we wabarinze amaboko yabo (ntibabarwanya), ndetse n’amaboko yanyu (ntimwabarwanya) mu kibaya cya Maka (Hudaybiyat) nyuma y’aho ababatsindishije. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Ubwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), nuko Allah akamanurira ituze ku Ntumwa ye n’abemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo gutinya Imana; kandi bari barikwiye ndetse ari nabo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu
Mu by’ukuri, Allah yagize ukuri inzozi z’Intumwa ye (Muhamadi). Rwose Allah nabishaka, muzinjira mu musigiti mutagatifu wa Maka mutekanye, nta bwoba mufite; (bamwe) mwogoshe imitwe yanyu (abandi) mugabanyije (imisatsi, nk’uko bikorwa mu mutambagiro mutagatifu). (Allah) yari azi neza ibyo mutari muzi, nuko abibahinduriramo intsinzi ya bugufi
Ni we wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n’idini by’ukuri, kugira ngo arisumbishe andi madini yose. Kandi Allah arahagije kuba umuhamya
Muhamadi ni Intumwa ya Allah. Kandi babandi bari kumwe na we, bari inkazi ku bahakanyi (igihe babasagariye), bakaba abanyempuhwe hagati yabo. Ubabona bunamye banubamye (basenga), bashaka ingabire za Allah ndetse no kwishimirwa (nawe). Barangwa n’ikimenyetso kiri mu buranga bwabo (baterwa no kubama basenga). Ibi ni byo bibaranga muri Tawurati. Ariko mu Ivanjili, bagaragazwa nk’ikimera cyasohoye umugondoro wacyo, hanyuma ugakomera maze (amashami yacyo) akagikomeza, kigakura kugeza gihagaze cyemye ku gihimba cyacyo mu buryo bushimisha abahinzi. (Urwo rugero rw’abemera) rugamije kurakaza abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzababarirwa ndetse no kuzagororerwa ibihembo bihambaye