Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 48 - Al-Fath

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Fath 48:1

Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhaye intsinzi igaragara

Verse 2 — Surah Al-Fath 48:2

Kugira ngo Allah akubabarire ibyaha byawe byabanje n’ibizaza, ndetse anagusenderezeho ingabire ze kandi anakuyobore inzira igororotse

Verse 3 — Surah Al-Fath 48:3

Ndetse no kugira ngo Allah aguhe ubutabazi bukomeye

Verse 4 — Surah Al-Fath 48:4

Ni we wamanuye ituze mu mitima y’abemeramana kugira ngo ukwemera kwabo kwiyongere k’ukwemera basanganywe. Ndetse ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 5 — Surah Al-Fath 48:5

Kugira ngo yinjize abemeramana n’abemeramanakazi mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ndetse anabababarire ibyaha byabo. Kandi ibyo ni intsinzi ihambaye kwa Allah

Verse 6 — Surah Al-Fath 48:6

No kugira ngo ahane indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ababangikanyamana b’abagore, bagira ibitekerezo bibi kuri Allah. Amakuba nabe kuri bo! Kandi Allah yarabarakariye, ndetse arabavuma anabateganyiriza umuriro wa Jahanamu, kandi ni wo garukiro ribi

Verse 7 — Surah Al-Fath 48:7

Ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 8 — Surah Al-Fath 48:8

Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, kandi unabe umuburizi

Verse 9 — Surah Al-Fath 48:9

Kugira ngo (yemwe bantu) mwemere Allah n’Intumwa ye, no kugira ngo mumutere inkunga kandi munasingize (Allah) mu gitondo na nimugoroba

Verse 10 — Surah Al-Fath 48:10

Mu by’ukuri, abagushyigikiye (yewe Muhamadi) baba bashyigikiye Allah. Ukuboko kwa Allah kuri hejuru y’amaboko yabo. Bityo, uzatatira igihango cye, azaba yihemukiye. Kandi uzuzuza ibyo yasezeranyije Allah, azamuha ibihembo bihambaye

Verse 11 — Surah Al-Fath 48:11

Bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba, bazakubwira bati "Twahugijwe n’imitungo yacu ndetse n’imiryango yacu, bityo dusabire imbabazi." Bavugisha indimi zabo ibitari mu mitima yabo. Vuga uti "Ese ni nde wagira icyo abamarira kwa Allah, aramutse ashatse kubateza ikibi cyangwa ashatse kubagirira neza?" Ahubwo Allah azi neza ibyo mukora

Verse 12 — Surah Al-Fath 48:12

Ahubwo mwaketse ko Intumwa ndetse n’abemera batazagaruka mu miryango yabo, nuko ibyo bikundishwa imitima yanyu, maze mugira ibitekerezo bibi, muba abantu boramye

Verse 13 — Surah Al-Fath 48:13

Naho wawundi utemera Allah n’Intumwa ye (uwo azaba abaye umuhakanyi), kandi rwose twateganyirije abahakanyi umuriro ugurumana

Verse 14 — Surah Al-Fath 48:14

Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah. Ababarira uwo ashatse akanahana uwo ashatse. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 15 — Surah Al-Fath 48:15

Nimujya gufata iminyago, abanze kujya ku rugamba bazavuga bati "Reka tubakurikire." Barashaka guhindura amagambo ya Allah. Vuga "Ntimudukurikire; uko ni ko Allah uti yavuze mbere." Hanyuma bazavuga bati "Ahubwo mwatugiriye ishyari." Nyamara ntabwo bari basobanukiwe (ku bya Allah) uretse bike

Verse 16 — Surah Al-Fath 48:16

Bwira bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba uti "Muzahamagarirwa kujya kurwana n’abantu bafite imbaraga zihambaye; muzarwana na bo cyangwa bishyire mu maboko yanyu (nta mirwano ibayeho). Nimuramuka mwumviye Allah, azabaha ibihembo byiza, ariko nimutera umugongo nk’uko mwabigenje mbere, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza

Verse 17 — Surah Al-Fath 48:17

Abafite ubumuga bwo kutabona n’abamugaye amaguru, ndetse n’abafite uburwayi ubwo ari bwo bwose, nta mugayo bazabarwaho cyangwa (igihe batagiye icyaha ku rugamba). Bityo, uzumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru); naho uzatera umugongo, (Allah) azamuhanisha ibihano bibabaza

Verse 18 — Surah Al-Fath 48:18

Mu by’ukuri, Allah yishimiye abemeramana ubwo bagushyigikiraga (yewe Muhamadi) munsi y’igiti. (Allah) yari azi ibiri mu mitima yabo, nuko abamanurira ituze, anabahemba intsinzi ya bugufi

Verse 19 — Surah Al-Fath 48:19

Ndetse n’iminyago myinshi bazanyaga. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 20 — Surah Al-Fath 48:20

(Allah yabasezeranyije kuzanyaga iminyago myinshi, kandi arabibihutishiriza, ndetse abarinda amaboko y’abantu kubagirira nabi); (bashakaga kugira ngo bibe ikimenyetso ku bemeramana, no kugira ngo abayobore mu nzira igororotse)

Verse 21 — Surah Al-Fath 48:21

N’indi (minyago) mutashoboye kugeraho, Allah arayibazigamiye. Kandi Allah ni Ushobora byose

Verse 22 — Surah Al-Fath 48:22

N’iyo abahakanyi baza kubarwanya, bari kubatera umugongo (bahunga), kandi ntibari kubona umurinzi cyangwa umutabazi

Verse 23 — Surah Al-Fath 48:23

Uwo wari umugenzo wa Allah (wo gutabara ingabo ze) ku babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona impinduka ku migenzereze ya Allah

Verse 24 — Surah Al-Fath 48:24

Ni we wabarinze amaboko yabo (ntibabarwanya), ndetse n’amaboko yanyu (ntimwabarwanya) mu kibaya cya Maka (Hudaybiyat) nyuma y’aho ababatsindishije. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

Verse 25 — Surah Al-Fath 48:25

Abo ni bo bahakanye bakanabakumira kugana Umusigiti Mutagatifu (w’i Maka), ndetse bakanafatira amatungo gutangwaho ibitambo ntagere aho yari yagenewe gutambirwa. Iyo hataba abemeramana b’abagabo n’abemeramana b’abagore (bari mu banzi banyu mwari muhanganye) mutari muzi, mwari kubica cyangwa mukabahutaza mutabizi; bityo mukabarwaho icyaha mutagambiriye gukora. (Ibyo byabayeho) kugira ngo Allah agirire impuhwe uwo ashatse. Kandi n’iyo (abemeramana) baza gutandukana (n’abahakanyi), abahakanye muri bo twari kubahanisha ibihano bibabaza

Verse 26 — Surah Al-Fath 48:26

Ubwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), nuko Allah akamanurira ituze ku Ntumwa ye n’abemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo gutinya Imana; kandi bari barikwiye ndetse ari nabo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu

Verse 27 — Surah Al-Fath 48:27

Mu by’ukuri, Allah yagize ukuri inzozi z’Intumwa ye (Muhamadi). Rwose Allah nabishaka, muzinjira mu musigiti mutagatifu wa Maka mutekanye, nta bwoba mufite; (bamwe) mwogoshe imitwe yanyu (abandi) mugabanyije (imisatsi, nk’uko bikorwa mu mutambagiro mutagatifu). (Allah) yari azi neza ibyo mutari muzi, nuko abibahinduriramo intsinzi ya bugufi

Verse 28 — Surah Al-Fath 48:28

Ni we wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n’idini by’ukuri, kugira ngo arisumbishe andi madini yose. Kandi Allah arahagije kuba umuhamya

Verse 29 — Surah Al-Fath 48:29

Muhamadi ni Intumwa ya Allah. Kandi babandi bari kumwe na we, bari inkazi ku bahakanyi (igihe babasagariye), bakaba abanyempuhwe hagati yabo. Ubabona bunamye banubamye (basenga), bashaka ingabire za Allah ndetse no kwishimirwa (nawe). Barangwa n’ikimenyetso kiri mu buranga bwabo (baterwa no kubama basenga). Ibi ni byo bibaranga muri Tawurati. Ariko mu Ivanjili, bagaragazwa nk’ikimera cyasohoye umugondoro wacyo, hanyuma ugakomera maze (amashami yacyo) akagikomeza, kigakura kugeza gihagaze cyemye ku gihimba cyacyo mu buryo bushimisha abahinzi. (Urwo rugero rw’abemera) rugamije kurakaza abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzababarirwa ndetse no kuzagororerwa ibihembo bihambaye