Yemwe abemeye! Ntimukajye mugira ibyo mufataho ibyemezo mbere ya Allah n’Intumwa ye. Kandi mujye mutinya Allah; mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Mu by’ukuri, babandi bacisha bugufi amajwi yabo imbere y’Intumwa ya Allah; ni bo Allah yejeje imitima kubera kumutinya. Bazababarirwa banahabwe ibihembo bihambaye
Kandi mumenye ko Intumwa ya Allah iri muri mwe. Iyo iza kubumvira muri byinshi, mwari kuba mu bizazane. Ariko Allah yabakundishije ukwemera anagutaka mu mitima yanyu, abangisha ubuhakanyi n’ubwangizi ndetse no kwigomeka. Abo ni bo bayobotse by’ukuri
Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri, ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha gutinya (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose
Abarabu bo mu cyaro baravuze bati "Twaremeye!" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayislamu", kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, ntacyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi
Mu by’ukuri, abemera nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese muramenyesha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi Allah ari Umumenyi uhebuje wa buri kintu
Barakuratira ko babaye Abayislamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti "Mwikwibwira ko ubuyisilamu bwanyu (ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni we wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri