Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 49 - Al-Hujurat

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Hujurat 49:1

Yemwe abemeye! Ntimukajye mugira ibyo mufataho ibyemezo mbere ya Allah n’Intumwa ye. Kandi mujye mutinya Allah; mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 2 — Surah Al-Hujurat 49:2

Yemwe abemeye! Ntimukajye murangurura amajwi yanyu ngo muvugiremo Umuhanuzi (Muhamadi) igihe ari kuvuga, kandi ntimukajye muzamura amajwi yanyu igihe muvugana nawe nk’uko mubigenza hagati yanyu; kugira ngo ibikorwa byanyu bitazaba impfabusa mutabizi

Verse 3 — Surah Al-Hujurat 49:3

Mu by’ukuri, babandi bacisha bugufi amajwi yabo imbere y’Intumwa ya Allah; ni bo Allah yejeje imitima kubera kumutinya. Bazababarirwa banahabwe ibihembo bihambaye

Verse 4 — Surah Al-Hujurat 49:4

Mu by’ukuri, babandi baguhamagara (mu ijwi riranguruye) bari inyuma y’urugo (iwawe); abenshi muri bo nta bwenge bagira

Verse 5 — Surah Al-Hujurat 49:5

Nyamara iyo baza kwihangana kugeza usohotse ubasanga, byari kuba byiza kuri bo. Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 6 — Surah Al-Hujurat 49:6

Yemwe abemeye! Inkozi y’ibibi niramuka ibazaniye inkuru, mujye mushishoza kugira ngo mudahohotera abantu mutabizi, maze mukaza kwicuza ibyo mwakoze

Verse 7 — Surah Al-Hujurat 49:7

Kandi mumenye ko Intumwa ya Allah iri muri mwe. Iyo iza kubumvira muri byinshi, mwari kuba mu bizazane. Ariko Allah yabakundishije ukwemera anagutaka mu mitima yanyu, abangisha ubuhakanyi n’ubwangizi ndetse no kwigomeka. Abo ni bo bayobotse by’ukuri

Verse 8 — Surah Al-Hujurat 49:8

Izo ni ingabire n’inema bya Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 9 — Surah Al-Hujurat 49:9

Kandi amatsinda abiri y’abemeramana naramuka ashyamiranye, mujye muyunga, ariko rimwe muri yo niryigomeka, mujye murirwanya kugeza ubwo rigarukiye itegeko rya Allah. Niryisubiraho, mujye mubunga mu butabera mutabogamye. Mu by’ukuri, Allah akunda abatabera

Verse 10 — Surah Al-Hujurat 49:10

Mu by’ukuri, abemeramana ni abavandimwe. Bityo, mujye mwunga abavandimwe banyu (igihe bashyamiranye), kandi mutinye Allah kugira ngo mugirirwe impuhwe

Verse 11 — Surah Al-Hujurat 49:11

Yemwe abemeye! Ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Kandi n’abagore ntibagasuzugure abagore bagenzi babo, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Ntimugasebanye kandi ntimu- gahimbane amazina mabi (atesha agaciro abandi). Mbega ukuntu ari amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemera! Kandi babandi baticuza, abo ni bo nkozi z’ibibi

Verse 12 — Surah Al-Hujurat 49:12

Yemwe abemeye! Mujye mwirinda kenshi gukeka (bagenzi banyu), kuko rimwe na rimwe gukeka ari icyaha. Kandi ntimukanekane cyangwa ngo musebanye. Ese umwe muri mwe yakwemera kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye?(Ntawabyemera !) Ngaho nimubireke kandi mutinye Allah. Mu by’ ukuri, Allah ni Uwakira bihebuje ukwicuza, Nyirimbabazi

Verse 13 — Surah Al-Hujurat 49:13

Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri, ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha gutinya (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose

Verse 14 — Surah Al-Hujurat 49:14

Abarabu bo mu cyaro baravuze bati "Twaremeye!" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayislamu", kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, ntacyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

Verse 15 — Surah Al-Hujurat 49:15

Mu by’ukuri, abemera nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri

Verse 16 — Surah Al-Hujurat 49:16

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese muramenyesha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi Allah ari Umumenyi uhebuje wa buri kintu

Verse 17 — Surah Al-Hujurat 49:17

Barakuratira ko babaye Abayislamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti "Mwikwibwira ko ubuyisilamu bwanyu (ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni we wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri

Verse 18 — Surah Al-Hujurat 49:18

Mu by’ukuri, Allah azi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora