Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 51 - Adh-Dhariyat
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Adh-Dhariyat 51:1
Ndahiriye ku miyaga ihuha igatatanya (ibicu)
Verse 2 — Surah Adh-Dhariyat 51:2
No ku bicu biremereye bitwara amazi (imvura)
Verse 3 — Surah Adh-Dhariyat 51:3
No ku mato agenda mu buryo bworoshye
Verse 4 — Surah Adh-Dhariyat 51:4
No ku bamalayika bashinzwe gukwirakwiza (amafunguro, imvura n’indi migisha) ku bw’itegeko (rya Allah)
Verse 5 — Surah Adh-Dhariyat 51:5
Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo
Verse 6 — Surah Adh-Dhariyat 51:6
Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza
Verse 7 — Surah Adh-Dhariyat 51:7
Ndahiriye ku kirere kirimo amayira ameze neza
Verse 8 — Surah Adh-Dhariyat 51:8
Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Quran)
Verse 9 — Surah Adh-Dhariyat 51:9
Uteshwa (gukurikira Quran n’intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri)
Verse 10 — Surah Adh-Dhariyat 51:10
Abanyabinyoma baravumwe
Verse 11 — Surah Adh-Dhariyat 51:11
Babandi bari mu bujiji, barangaye
Verse 12 — Surah Adh-Dhariyat 51:12
Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera
Verse 13 — Surah Adh-Dhariyat 51:13
(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa
Verse 14 — Surah Adh-Dhariyat 51:14
(Bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa
Verse 15 — Surah Adh-Dhariyat 51:15
Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (mu Ijuru)
Verse 16 — Surah Adh-Dhariyat 51:16
Bishimisha mu byo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri, mbere bari abakora ibyiza
Verse 17 — Surah Adh-Dhariyat 51:17
Bajyaga baryama gake mu ijoro (basenga Nyagasani wabo)
Verse 18 — Surah Adh-Dhariyat 51:18
No mu gicuku (wabasangaga) basaba imbabazi (Allah)
Verse 19 — Surah Adh-Dhariyat 51:19
No mu mitungo yabo, bajyaga bagira icyo bageneramo abasabirizi n’abakene bihishira
Verse 20 — Surah Adh-Dhariyat 51:20
No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya
Verse 21 — Surah Adh-Dhariyat 51:21
Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona
Verse 22 — Surah Adh-Dhariyat 51:22
No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa
Verse 23 — Surah Adh-Dhariyat 51:23
Bityo, ndahiriye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nk’uko kuvuga kwanyu (ari ukuri)
Verse 24 — Surah Adh-Dhariyat 51:24
Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro
Verse 25 — Surah Adh-Dhariyat 51:25
Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (Amahoro nabe kuri mwe!)" Nuko akavuga ati "Salamu, bantu batazwi
Verse 26 — Surah Adh-Dhariyat 51:26
Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyama z’inyana yokeje
Verse 27 — Surah Adh-Dhariyat 51:27
Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati "Ese ntabwo murya
Verse 28 — Surah Adh-Dhariyat 51:28
Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati "Witinya!" Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah)
Verse 29 — Surah Adh-Dhariyat 51:29
Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati "Umukecuru w’urubereri
Verse 30 — Surah Adh-Dhariyat 51:30
Baravuga bati "Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri, ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje
Verse 31 — Surah Adh-Dhariyat 51:31
(Aburahamu) aravuga ati "None ni iki kibagenza yemwe (ba malayika) mwoherejwe mwe
Verse 32 — Surah Adh-Dhariyat 51:32
Baravuga bati "Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi
Verse 33 — Surah Adh-Dhariyat 51:33
Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (ryo mu muriro)
Verse 34 — Surah Adh-Dhariyat 51:34
(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah)
Verse 35 — Surah Adh-Dhariyat 51:35
Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho)
Verse 36 — Surah Adh-Dhariyat 51:36
Ariko nta n’abo twasanzemo uretse urugo rumwe rw’umwemeramana (Intumwa Loti)
Verse 37 — Surah Adh-Dhariyat 51:37
Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza
Verse 38 — Surah Adh-Dhariyat 51:38
No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara
Verse 39 — Surah Adh-Dhariyat 51:39
Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati "Uyu ni umurozi cyangwa umusazi
Verse 40 — Surah Adh-Dhariyat 51:40
Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi)
Verse 41 — Surah Adh-Dhariyat 51:41
No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (usenya ntacyo usize)
Verse 42 — Surah Adh-Dhariyat 51:42
Ntacyo wasigaga mu byo wahuraga nacyo utakigize umuyonga
Verse 43 — Surah Adh-Dhariyat 51:43
No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati "Nimwishimishe by’igihe gito
Verse 44 — Surah Adh-Dhariyat 51:44
Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba
Verse 45 — Surah Adh-Dhariyat 51:45
Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare
Verse 46 — Surah Adh-Dhariyat 51:46
N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri, bari abantu b’ibyigomeke
Verse 47 — Surah Adh-Dhariyat 51:47
Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, ndetse dufite ubushobozi bwo kucyagura
Verse 48 — Surah Adh-Dhariyat 51:48
N’isi twarayishashe; mbega ukuntu twayishashe neza
Verse 49 — Surah Adh-Dhariyat 51:49
No muri buri kintu twaremyemo ikigabo n’ikigore, kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah)
Verse 50 — Surah Adh-Dhariyat 51:50
Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho
Verse 51 — Surah Adh-Dhariyat 51:51
Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho
Verse 52 — Surah Adh-Dhariyat 51:52
Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yoherejwe ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati "Ni umurozi cyangwa umusazi
Verse 53 — Surah Adh-Dhariyat 51:53
Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah)
Verse 54 — Surah Adh-Dhariyat 51:54
Bityo, (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa)
Verse 55 — Surah Adh-Dhariyat 51:55
Unibutse kuko mu by’ukuri, urwibutso rugirira akamaro abemeramana
Verse 56 — Surah Adh-Dhariyat 51:56
Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bansenge
Verse 57 — Surah Adh-Dhariyat 51:57
Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira
Verse 58 — Surah Adh-Dhariyat 51:58
Mu by’ukuri, Allah ni we Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje
Verse 59 — Surah Adh-Dhariyat 51:59
Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane bagenzi babo bababanjirije babonye; bityo, binsaba kwihutisha (kubahana)
Verse 60 — Surah Adh-Dhariyat 51:60
Ibihano bikomeye bizaba kuri babandi bahakanye umunsi basezeranyijwe