Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 55 - Ar-Rahman
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Ar-Rahman 55:1
Ni (Allah) Nyirimpuhwe
Verse 2 — Surah Ar-Rahman 55:2
Yigishije (umuntu) Qur’an
Verse 3 — Surah Ar-Rahman 55:3
Yaremye umuntu
Verse 4 — Surah Ar-Rahman 55:4
Amwigisha ububonezamvugo
Verse 5 — Surah Ar-Rahman 55:5
Izuba n’ukwezi bigendera ku mubare (no kuri gahunda ya Allah)
Verse 6 — Surah Ar-Rahman 55:6
N’ibimera birandaranda ndetse n’ibiti, byose birubama (bikicisha bugufi imbere ya Allah)
Verse 7 — Surah Ar-Rahman 55:7
N’ikirere yagishyize hejuru cyane (y’isi) ndetse ashyiraho n’ibipimo (bya buri kintu)
Verse 8 — Surah Ar-Rahman 55:8
Kugira ngo mutarengera ibipimo (byagenwe)
Verse 9 — Surah Ar-Rahman 55:9
Bityo, mujye mupima ibintu byose mukoresheje ubutabera, kandi ntimukagabanye ibipimo
Verse 10 — Surah Ar-Rahman 55:10
N’isi (Allah) yayishyiriyeho ibiremwa
Verse 11 — Surah Ar-Rahman 55:11
Iriho imbuto n’imitende ifite imbuto zitwikiriwe n’ibishishwa
Verse 12 — Surah Ar-Rahman 55:12
Ndetse n’impeke (z’ubwoko bunyuranye); iz’inyamisogwe n’izihumura
Verse 13 — Surah Ar-Rahman 55:13
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 14 — Surah Ar-Rahman 55:14
(Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba
Verse 15 — Surah Ar-Rahman 55:15
Anarema amajini mu birimi by’umuriro
Verse 16 — Surah Ar-Rahman 55:16
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 17 — Surah Ar-Rahman 55:17
(Ni we) Nyagasani w’Uburasirazuba bubiri akaba na Nyagasani w’Uburengerazuba bubiri
Verse 18 — Surah Ar-Rahman 55:18
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 19 — Surah Ar-Rahman 55:19
Yahuje inyanja ebyiri (ifite amazi y’urubogobogo n’indi y’urwunyunyu)
Verse 20 — Surah Ar-Rahman 55:20
Hagati yazo ahashyira urubibi (ruzitandukanya), zikinjiranamo ariko ntizivange
Verse 21 — Surah Ar-Rahman 55:21
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 22 — Surah Ar-Rahman 55:22
Muri zo havamo amasaro arabagirana (Lu-ulu-u) na Marijani
Verse 23 — Surah Ar-Rahman 55:23
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 24 — Surah Ar-Rahman 55:24
Kandi (Allah ni we) ufite ububasha ku mato manini agendera mu nyanja, ameze nk’imisozi
Verse 25 — Surah Ar-Rahman 55:25
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 26 — Surah Ar-Rahman 55:26
Ikiyiriho cyose (isi) kizapfa
Verse 27 — Surah Ar-Rahman 55:27
Maze hasigare gusa uburanga butagatifu bwa Nyagasani wawe, Nyir’ikuzo n’icyubahiro
Verse 28 — Surah Ar-Rahman 55:28
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 29 — Surah Ar-Rahman 55:29
Buri icyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kimusaba (ibyo cyifuza). Naho we buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa; zirimo nko kuzamura mu cyubahiro bamwe no kumanura mu cyubahiro abandi, guha ubuzima bamwe no kubwambura abandi, n’ibindi)
Verse 30 — Surah Ar-Rahman 55:30
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 31 — Surah Ar-Rahman 55:31
Yemwe matsinda abiri (y’abantu n’amajini), tuzabacira imanza (ku munsi w’imperuka)
Verse 32 — Surah Ar-Rahman 55:32
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 33 — Surah Ar-Rahman 55:33
Yemwe majini na mwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’itegeko (rya Allah)
Verse 34 — Surah Ar-Rahman 55:34
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 35 — Surah Ar-Rahman 55:35
Muzohererezwa ikibatsi cy’umuriro n’umuringa (washongeshejwe), kandi ntimuzigera mutabarwa
Verse 36 — Surah Ar-Rahman 55:36
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 37 — Surah Ar-Rahman 55:37
(Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize
Verse 38 — Surah Ar-Rahman 55:38
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 39 — Surah Ar-Rahman 55:39
Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini bizagira icyo bibazwa ku bijyanye n’ibyaha byabyo (kuko bizaba bifite ibimenyetso bibiranga)
Verse 40 — Surah Ar-Rahman 55:40
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 41 — Surah Ar-Rahman 55:41
Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa mu ruhanga n’ibirenge byazo
Verse 42 — Surah Ar-Rahman 55:42
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 43 — Surah Ar-Rahman 55:43
Uyu ni umuriro wa Jahanamu inkozi z’ibibi zajyaga zihinyura
Verse 44 — Surah Ar-Rahman 55:44
Bazawuzengurukamo hagati, ndetse no hagati y’amazi yatuye cyane
Verse 45 — Surah Ar-Rahman 55:45
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 46 — Surah Ar-Rahman 55:46
Ariko wawundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru)
Verse 47 — Surah Ar-Rahman 55:47
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 48 — Surah Ar-Rahman 55:48
(Ubwo busitani buzaba burimo ibiti) bifite amashami acucitse kandi atoshye
Verse 49 — Surah Ar-Rahman 55:49
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 50 — Surah Ar-Rahman 55:50
Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo amasoko abiri atemba
Verse 51 — Surah Ar-Rahman 55:51
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 52 — Surah Ar-Rahman 55:52
Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo ubwoko bubiri bwa buri rubuto
Verse 53 — Surah Ar-Rahman 55:53
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 54 — Surah Ar-Rahman 55:54
Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi
Verse 55 — Surah Ar-Rahman 55:55
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 56 — Surah Ar-Rahman 55:56
(Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore biyubashye, batigeze bagira umuntu cyangwa ijini bibakoraho kuva na mbere
Verse 57 — Surah Ar-Rahman 55:57
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 58 — Surah Ar-Rahman 55:58
(Bazaba bafite ubwiza) nk’ubw’amabuye y’agaciro ya Yaquut134 na Marjani
Verse 59 — Surah Ar-Rahman 55:59
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 60 — Surah Ar-Rahman 55:60
Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza
Verse 61 — Surah Ar-Rahman 55:61
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 62 — Surah Ar-Rahman 55:62
Kandi uretse n’ubwo (busitani) bubiri, hari ubundi busitani bubiri
Verse 63 — Surah Ar-Rahman 55:63
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 64 — Surah Ar-Rahman 55:64
(Bufite) ibara ry’icyatsi kijimye
Verse 65 — Surah Ar-Rahman 55:65
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 66 — Surah Ar-Rahman 55:66
Muri ubwo (busitani) bwombi, (naho) hazaba harimo amasoko abiri avubura amazi
Verse 67 — Surah Ar-Rahman 55:67
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 68 — Surah Ar-Rahman 55:68
Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo imbuto, imitende n’imikomamanga
Verse 69 — Surah Ar-Rahman 55:69
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 70 — Surah Ar-Rahman 55:70
Hazaba harimo abagore beza b’imico myiza
Verse 71 — Surah Ar-Rahman 55:71
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 72 — Surah Ar-Rahman 55:72
Hazaba harimo abagore biyubashye bahora mu mahema
Verse 73 — Surah Ar-Rahman 55:73
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 74 — Surah Ar-Rahman 55:74
Mbere y’abo (bagabo bazaba bahawe), nta muntu cyangwa ijini byigeze bibakoraho
Verse 75 — Surah Ar-Rahman 55:75
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 76 — Surah Ar-Rahman 55:76
(Abagabo babo) bazajya begama ku misego y’icyatsi, n’amagodora atatse neza
Verse 77 — Surah Ar-Rahman 55:77
Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana
Verse 78 — Surah Ar-Rahman 55:78
Izina rya Nyagasani wawe, Nyir’ikuzo n’icyubahiro, ryuje ubutungane n’imigisha