Back to Languages

    Kinyarwanda - Chapter 57

    Translation by R. M. C. Rwanda

    Verse 1

    Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, kandi ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza

    Verse 2

    Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwe. Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Kandi ni we ufite ubushobozi bwa buri kintu

    Verse 3

    Ni we Ntangiriro akaba n’Iherezo, Ugaragara akaba n’Utagaragara. Kandi ni we Mumenyi uhebuje wa buri kintu

    Verse 4

    Ni we waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza ku ntebe y’icyubahiro (Ar’shi). Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe na mwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

    Verse 5

    Ubwami bw’ibirere n’isi ni ubwe. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

    Verse 6

    Yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi ni we Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

    Verse 7

    Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munatange mu byo yabaragije; kuko bamwe muri mwe bemeye bakanatanga (mu nzira ya Allah), bazagororerwa ibihembo bihebuje

    Verse 8

    Nonese kuki mutemera Allah kandi Intumwa ibahamagarira kwemera Nyagasani wanyu? Kandi (Allah) yaranakiriye isezerano ryanyu rikomeye; (bityo) niba muri abemera nyakuri (ngaho nimwemere)

    Verse 9

    Ni we uhishurira umugaragu we (Muhamadi) amagambo asobanutse, kugira ngo abakure mu mwijima abaganisha ku rumuri. Rwose Allah ni Umunyempuhwe nyinshi kuri mwe, Umunyembabazi

    Verse 10

    Nonese kuki mudatanga mu nzira ya Allah, kandi Allah ari we ufite izungura ry’ibirere n’isi? Abatanze bakanarwana mbere y’urugamba (rwo kubohora Maka) muri mwe, ntibahwanye (na babandi babikoze nyuma yaho); abo (babikoze mbere) bafite urwego rwisumbuye urw’abatanze bakanarwana nyuma. Ariko bose Allah yabasezeranyije ibyiza. Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora

    Verse 11

    Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (atanga amaturo n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza), ngo (Allah azayimwishyure) amukubiye inshuro nyinshi, ndetse azanamugororere ibihembo bihebuje

    Verse 12

    Umunsi uzabona abemeramana n’abemeramanakazi urumuri rwabo rukataje imbere n’iburyo bwabo (babwirwa) bati "Dore inkuru nziza yanyu uyu munsi! Ni ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), muzabamo ubuziraherezo. Iyi ni yo ntsinzi ihambaye

    Verse 13

    Umunsi indyarya z’abagabo n’iz’abagore zizabwira abemeramana ziti "Nimudutegereze turahure ku rumuri rwanyu!" Zizabwirwa ziti "Nimusubire inyuma (ku isi) mushake urumuri!" Maze hagati yabo hashyirwe urukuta rufite umuryango. Imbere yarwo hari impuhwe, na ho hanze yarwo hakaba ibihano

    Verse 14

    (Indyarya) zizahamagara (abemera) zibabwira ziti "Ese ntitwari kumwe namwe (ku isi)?" Bazisubize bati "Yego! Ariko mwishyize mu bigeragezo, mutega iminsi (Intumwa n’abemeramana), munishyira mu gushidikanya kandi munashukwa n’irari ryanyu kugeza ubwo itegeko rya Allah (urupfu) risohoye. Nuko umushukanyi (Shitani) abatesha umurongo wa Allah

    Verse 15

    Uyu munsi nta nshungu yanyu (mwe ndyarya) cyangwa iy’abahakanye iri bwakirwe. Ubuturo bwanyu ni mu muriro. Ni wo muzabana kandi ni nawo herezo ribi

    Verse 16

    Ese igihe nticyari cyagera ngo imitima y’abemeye yicishe bugufi kubera kwibuka Allah n’ibyahishuwe by’ukuri (Quran)? No kugira ngo ntibabe nk’abahawe igitabo mbere yabo, nuko igihe (cyo gutegereza ibyo Intumwa zabasezeranyije) kikababana kirekire, maze imitima yabo ikinangira; kandi abenshi muri bo bari ibyigomeke

    Verse 17

    Mumenye ko Allah aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso kugira ngo mutekereze

    Verse 18

    Mu by’ukuri, babandi batanga amaturo b’abagabo n’abagore, bakanaguriza Allah inguzanyo nziza, (Allah azabishyura) abakubiye inshuro nyinshi, ndetse azanabagororera ibihembo bihebuje

    Verse 19

    Na babandi bemeye Allah n’intumwa ze (nta n’imwe barobanuye), ni bo banyakuri ndetse bakaba n’abahamya kwa Nyagasani wabo. Bazagororerwa ibihembo byabo n’urumuri rwabo. Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro

    Verse 20

    Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana. (Ibyo bigereranywa) nk’ibimera bishimisha abahinzi nyuma yo kubona imvura, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara utuvungukira. kumagana) Ariko bigahinduka ku munsi w’imperuka hazaba ibihano bikomeye (ku bahakanyi), ndetse n’imbabazi no kwishimirwa na Allah (ku bemeramana). Kandi ubuzima bw’isi ntacyo buri cyo uretse kuba ari umunezero ushukana

    Verse 21

    Nimwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ubw’ikirere n’isi; ryateguriwe abemeye Allah n’intumwa ze. Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashatse; kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye

    Verse 22

    Nta kibi cyagera ku isi cyangwa ngo kibabeho kitanditse mu gitabo (kirinzwe) mbere y’uko kiba. Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye

    Verse 23

    Kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse cyangwa ngo mwiratane ibyo mwahawe. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, umwibone

    Verse 24

    Babandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu. Ariko uzatera umugongo (kumvira Allah, amenye ko) Allah ari Umukungu, Usingizwa cyane

    Verse 25

    Rwose twohereje intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera. Twanabamanuriye icyuma cy’umuringa gifite imbaraga zihambaye kandi kinafitiye abantu akamaro. (Ibyo byose byakozwe) kugira ngo Allah yerekane abamutabara (abatabara idini rye) ndetse n’Intumwa ze kandi batamuzi. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Utsinda

    Verse 26

    Kandi rwose twohereje Nuhu na Ibrahimu, maze duha urubyaro rwabo ubuhanuzi n’ibitabo. Muri bo hari abayobotse ariko abenshi muri bo babaye ibyigomeke

    Verse 27

    Hanyuma tubakurikiza (izindi) ntumwa zacu zaje zitera ikirenge mu cyabo. Twakurikijeho kohereza Issa mwene Mariamu, tumuha Ivanjili, tunashyira impuhwe n’imbabazi mu mitima y’abamukurikiye, ariko bihimbiye kwiyegurira Imana (banga gushaka cyangwa gushakwa) nyamara ntabyo twabategetse, uretse ko babikoze bashaka ishimwe rya Allah, gusa ntibabyubahirije nk’uko bikwiye. Bityo, abemeye muri bo twabahaye ibihembo bakwiye, nyamara abenshi muri bo bari ibyigomeke

    Verse 28

    Yemwe abemeye (Intumwa Musa na Issa)! Nimutinye Allah kandi munemere Intumwa ye (Muhamadi)! (Allah) azabaha impuhwe ze zikubye kabiri, anabahe urumuri mugendana ndetse anabababarire ibyaha byanyu. Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

    Verse 29

    (Ibyo byose abikora) kugira ngo abahawe ibitabo bamenye ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bagira mu ngabire za Allah, kandi ko ingabire zose ziri mu biganza bya Allah, akaba aziha uwo ashatse. Kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye