Kandi Allah ni we (Mana yonyine ikwiriye kugaragirwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mukora (byose)
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?" Vuga uti "Ni ibya Allah". Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). azabakoranya ku munsi w’imperuka, Rwose (umunsi) udashidika-nywaho. Babandi bihombeje ubwabo ni bo batemera ( Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka)
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese nagira inshuti magara ikindi kitari Allah, ari we wahanze ibirere n’isi, kandi ari we utanga amafunguro ariko ntayahabwe?" Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah)". Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana
Vuga (ubabaza) uti "Ni ikihe kintu gisumba ibindi mu buhamya (cyabemeza ukuri kw’ibyo mvuga)?" Vuga (ubasubiza) uti " Allah ni we muhamya hagati yanjye namwe; kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho. Ese mu by’ukuri, muhamya ko hari izindi mana zibangikanye na Allah?" Vuga uti "Simbihamya!" Vuga uti "Mu by’ukuri, we ni Imana imwe. Kandi rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya nabyo
Kandi babuza (abantu) kumukurikira (Muhamadi), na bo ubwabo bakamugendera kure. Kandi nta wundi baba boreka (iyo bakora ibyo) uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya
Kandi ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza. Ariko ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (ijuru) ni bwo bwiza kuri babandi batinya (Allah). Ese nta bwenge mugira
Rwose tuzi ko uterwa agahinda cyane n’ibyo bavuga, ariko mu by’ukuri, ntabwo ari wowe baba bahinyura, ahubwo inkozi z’ibibi ziba zihakana nkana ibimenyetso bya Allah
Mu by’ukuri, abemera (ibyo ubahamagarira) ni babandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa
Baranavuze bati "Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi
Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazakoranyirizwa
Vuga (ubwira abahakanyi) uti "Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?" Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa."Vuga uti "Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza
Kandi ntukirukane babandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa nawe 48. Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo ntacyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu
Uko ni na ko bamwe mu bantu twabagize ibigeragezo ku bandi (bamwe tubagira abakire abandi tubagira abakene) kugira ngo (abahakanyi b’abakire) bavuge bati "Ese aba (bakene b’abemera) ni bo Allah yagabiye (kumuyoboka) muri twe (maze twe aratwihorera)?" Ese Allah ntazi neza abashimira
Vuga uti "Iyo nza kuba ngenga ibyo musaba ko byihutishwa, ikibazo kiri hagati yanjye namwe cyari kuba cyarakemutse. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi
Ni na we ufite imfunguzo z’ibitagaragara. Ntawe uzizi uretse we (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja,ndetse nta n’ikibabi gihanuka atakizi. Nta mpeke iri mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye kitavuzwe mu gitabo gisobanutse
Ni na we ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa, hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nkabazutse) kugira ngo igihecyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti) "Mu by’ukuri, (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira
Ni na we waremye ibirere n’isi mu kuri, (uzirikane) n’umunsi azavuga ati "Ba!" Bikaba. Imvugo ye ni ukuri. Azaba yihariye ubwami bwuzuye umunsi impanda izavuzwa. Ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara,kandi ni we Ushishoza, Uzi byose
Twanamuhaye Is’haqa (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abagiraneza
Abo (intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti "Iyi (Qur’an) sinyibakeneyeho igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa
Mu by’ukuri, Allah ni we usaturaimpeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni we ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni we Allah. Ubwo se ni gutemukurwa ku kuri (mugasenga ibitari we)
Ni we ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena Nyirimbaraga zihebuje, Umumenyi kwa uhebuje
Ni na we wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi
Ni na we wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). twagaragajeibimenyetso ku Rwose bantu basobanukirwa
Nyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari we wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite b’abahungu n’ababakobwa kubera abana kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira
Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse we, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo,nimumusenge (wenyine), kandi ni we Muhagararizi wa byose
Uko ni na ko tugaragaza ibimenyetso bikabatera kuvuga (babwira Intumwa Muhamadi) bati "Warize (wabyize ubikuye mu bitabo by’abahawe igitabo, ntabwo ari ibyo wahishuriwe)." Kandi tubigaragaza kugira ngo tubisobanurire abantu bafite ubumenyi
Kandi ntimugatuke ibyo basenga bitari Allah (kubera kwihimura) bigatuma batuka Allah bitewe no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga
Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutsebije bakwemera
Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari we (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi babanditwahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko cyahishuwe (igitabo cya Qur’an) giturutse kwaNyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya
Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah. Nta kindibakurikira kitari ugukeka,ndetse nta n’icyo bakora kitari ukubeshya
Ese wa wundi wari warapfuye (wari mu buyobe) nuko tukamuha ubuzima (tukamuyobora), tukanamuha urumuri agendana mu bantu; wamugereranya nk’uri mu mwijima atazavamo? Uko ni ko abahakanyi bakundishijwe ibyo bakoraga
Uko ni na ko twashyize ibikomerezwa by’abagome muri buri mudugudu kugira ngo biwukoreremo ubwangizi. Nyamara ni byo byiyangiriza ubwabyo ariko ntibibizi
N’iyo bagezweho n’ikimenyetso (giturutse kwa Allah) baravuga bati "Ntituzigera twemera kugeza duhawe nk’ ibyo intumwa za Allah zahawe". Allah ni we uzi neza abo aha ubutumwa bwe. Abakoze ubugome bazagerwaho no gusuzugurika biturutse kwa Allah, kandi n’ ibihano bikomeye (bizabageraho ku munsi w’imperuka) kubera imigambi mibisha bacuraga (ku buyisilamu)
Kandi uwo Allah ashatse kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashatse kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere. Uko ni ko Allah ashyira mu gihano babandi batemera
Kandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati "Ibi ni ibya Allah -mu kwibwira kwabo-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu". Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibigera kwa Allah, naho ibyo bageneye Allahbyo bikagera ku bigirwamana byabo. (Rwose) ibyo bibwira ni bibi
Uko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatere urujijo mu idini ryabo. Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba
Baranavuze bati "Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu". Nyamara iyo ari ibirambu barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri, we ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje
No mu matungo (yabaremeye) ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, we ni umwanzi wanyu ugaragara
N’ebyiri mu ngamiya (impfizi n’inyana), ebyirimu nka (ikimasa n’inyana). Vuga uti "Ese yaziririje ibimasa bibiri cyangwa ni inyana ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyana ebyiri?" Cyangwa se mwari muhari ubwo Allah yabategekaga ibi?Nonese ni nde waba umunyabinyoma kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma kugira ngo ayobye abantu nta bumenyi abifitiye? Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
Babandi babangikanyije Allah bazavuga bati "Iyo Allah aza kubishaka, twe n’abakurambere bacu ntitwari kumubangikanya, kandi nta n’icyo twari kuziririza". Uko ni na ko abababanjirije bahakanye kugeza ubwo bumvise ububabare bw’ibihano byacu. Vuga uti "Ese mufite ubumenyi (bw’ibyo muvuga) ngo mubutugaragarize? Ahubwo mwe mugendera ku gukekeranya gusa, kandi nta kindi mukora uretse kubeshya
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane abahamya banyu bemeza ko Allah yaziririje ibi (ibihingwa n’amatungo)". Ubwo nibabyemeza, ntuzabyemezanye na bo. Kandi ntuzakurikire amarangamutima y’abahinyuye amagambo yacu ndetse na babandi batemera imperuka, bakanabangikanya Nyagasani wabo
Kandi mu by’ukuri, iyi ni yo nzira yanjye igororotse; bityo nimuyikurikire, ntimuzakurikire utundi tuyira tukazabatandukanya n’inzira ye (Allah). Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye mutinya
Mu by’ukuri, babandi baciyemo ibice idini ryabo bakaba udutsiko, wowe (Muhamadi) ntabwo uri kumwe na bo. Nta gushidikanya, ibyabo biri kwa Allah, nyuma uzababwira ibyo bakoraga
Vuga uti "Ese ikitari Allah ni cyo nashaka kugira Nyagasani kandi ari we Nyagasani wa buri kintu? Kandi ntacyo umuntu azakora (kibi) ngo kibure kumugaruka, ndetse nta n’uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzagaruka, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe
Kandi ni we wabagize abasigire ku isi, ndetse bamwe muri mwe abazamura mu nzego gusumbya abandi, kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Uwihutisha ibihano, kandi rwose ni we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi