Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 6 - Al-Anam

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Anam 6:1

Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, we waremye ibirere n’isi, akanarema umwijima n’urumuri, nyamara babandi bahakanye Nyagasani wabo bamunganya n’ibindi (biremwa)

Verse 2 — Surah Al-Anam 6:2

Ni we wabaremye mu cyondo, maze abagenera igihe (cyo kubaho hano ku isi),anagena ikindi gihe kizwi nawe (umunsi w’imperuka). Hanyuma mwe (nyuma y’ibyo) mugashidikanya (k’ubushobozi bwa Allah bwo kuzazura abapfuye)

Verse 3 — Surah Al-Anam 6:3

Kandi Allah ni we (Mana yonyine ikwiriye kugaragirwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mukora (byose)

Verse 4 — Surah Al-Anam 6:4

Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo kibageraho ngo babure kugitera umugongo

Verse 5 — Surah Al-Anam 6:5

Rwose bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho, ariko nta kabuza bazagerwaho n’inkuru y’ibyo bakerensaga (ko ari ukuri)

Verse 6 — Surah Al-Anam 6:6

Ese ntibabona ko twarimbuye abantu benshi mbere ya bo twari twarahaye ubushobozi ku isi tutigeze duha Twabamanuriye mwe (abahakanyi)? imvura nyinshi (barakungahara), ndetse tubashyiriraho imigezi itemba aho batuye. Nuko turabarimbura kubera ibyaha byabo, maze turema abandi bantu nyuma yabo

Verse 7 — Surah Al-Anam 6:7

N’iyo tuza kuguhishurira (yewe Muhamadi) igitabo cyanditse ku mpapuro maze bakagikozaho intoki zabo, babandi bahakanye bari kuvuga bati "Iki ni uburozi bugaragara

Verse 8 — Surah Al-Anam 6:8

Baranavuze bati "Kuki atamanuriwe Malayika (wo kutwemeza ko ari intumwa koko)?" Nyamara iyo tuza kumanura umumalayika (bagahakana), hari guhita hacibwa iteka (ryo kubarimbura) kandi ntibari kurindirizwa

Verse 9 — Surah Al-Anam 6:9

N’iyo tuza kugira umumalayika intumwa, twari kumuha ishusho y’umuntu, kandi twari kuba tubashyize mu rujijo nk’urwo barimo

Verse 10 — Surah Al-Anam 6:10

Kandi mu by’ukuri, intumwa zabayeho mbere yawe zarakerensejwe, ariko abazisuzuguye muri bo bagoswe n’ibyo bajyaga basuzugura (ibihano)

Verse 11 — Surah Al-Anam 6:11

Vuga uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze

Verse 12 — Surah Al-Anam 6:12

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?" Vuga uti "Ni ibya Allah". Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). azabakoranya ku munsi w’imperuka, Rwose (umunsi) udashidika-nywaho. Babandi bihombeje ubwabo ni bo batemera ( Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka)

Verse 13 — Surah Al-Anam 6:13

Kandi ibituje (n’ibigenda) mu ijoro n’amanywa byose ni ibye (Allah). Kandi ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 14 — Surah Al-Anam 6:14

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese nagira inshuti magara ikindi kitari Allah, ari we wahanze ibirere n’isi, kandi ari we utanga amafunguro ariko ntayahabwe?" Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah)". Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana

Verse 15 — Surah Al-Anam 6:15

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye ntinya ibihano by’umunsi uhambaye ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye

Verse 16 — Surah Al-Anam 6:16

Uzarindwa (ibihano) kuri uwo munsi, rwose (Allah) azaba amugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi igaragara

Verse 17 — Surah Al-Anam 6:17

Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari we. Aramutse anaguhaye icyiza (ntawakikuvutsa), kuko ari Ushobora byose

Verse 18 — Surah Al-Anam 6:18

Ni we Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be, kandi ni we Ushishoza, Uzi byose

Verse 19 — Surah Al-Anam 6:19

Vuga (ubabaza) uti "Ni ikihe kintu gisumba ibindi mu buhamya (cyabemeza ukuri kw’ibyo mvuga)?" Vuga (ubasubiza) uti " Allah ni we muhamya hagati yanjye namwe; kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho. Ese mu by’ukuri, muhamya ko hari izindi mana zibangikanye na Allah?" Vuga uti "Simbihamya!" Vuga uti "Mu by’ukuri, we ni Imana imwe. Kandi rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya nabyo

Verse 20 — Surah Al-Anam 6:20

Babandi twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi) nk’uko bazi abana babo. Babandi bihombeje ubwabo ni bo betemera (Muhamadi n’ibyo yahishuriwe)

Verse 21 — Surah Al-Anam 6:21

Ni na nde waba umuhemu kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uhinyura amagambo ye? Mu by’ukuri, ababangikanyamana ntibazigera batsinda

Verse 22 — Surah Al-Anam 6:22

N’umunsi tuzabakoranya bose, maze tukabwira ababangikanyije (Allah) tuti "Ese bya bigirwamana byanyu mwizeraga (ko hari icyo byabamarira) biri he

Verse 23 — Surah Al-Anam 6:23

Hanyuma nta kindi kizaba igisubizo cyabo ubwo bazaba bageragezwa (bahatwa ibibazo) uretse kuvuga bati "Turahiye ku izina rya Allah, Nyagasani wacu! Ntitwari ababangikanyamana

Verse 24 — Surah Al-Anam 6:24

Reba uko bibeshyera (bahakana ko babangikanyije Allah)! (Unarebe) uko ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah) byabatengushye

Verse 25 — Surah Al-Anam 6:25

No muri bo hari abagutega amatwi (usoma Qur’an), ariko twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Kandi iyo babonye buri kimenyetso (kigaragaza ukuri), ntibacyemera; kugeza ubwo bakugezeho bakugisha impaka, maze babandi bahakanye bakavuga bati "Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

Verse 26 — Surah Al-Anam 6:26

Kandi babuza (abantu) kumukurikira (Muhamadi), na bo ubwabo bakamugendera kure. Kandi nta wundi baba boreka (iyo bakora ibyo) uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya

Verse 27 — Surah Al-Anam 6:27

Iyo uza kubabona igihe bazaba bahagaritswe ku muriro, bavuga bati "Iyaba twari dusubijwe (ku isi), ntitwakongera guhinyura amagambo ya Nyagasani wacu, kandi twaba mu bemera

Verse 28 — Surah Al-Anam 6:28

(Si uko biri) ahubwo ibyo bahishaga mbere byarabagaragariye. N’iyo bagarurwa (ku isi), rwose basubira mu byo babujijwe. Kandi mu by’ukuri, ni abanyabinyoma

Verse 29 — Surah Al-Anam 6:29

Baranavuze bati "Nta bundi (buzima buzabaho) uretse ubuzima bwacu (turimo) ku isi, kandi nta n’ubwo tuzazurwa (ku munsi w’imperuka)

Verse 30 — Surah Al-Anam 6:30

Iyo uza kubabona igihe bazaba bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo, ababwira ati "Ese ibi (izuka) si ukuri?" Bavuge bati "Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu!" Ababwire ati "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu

Verse 31 — Surah Al-Anam 6:31

Rwose babandi bahinyuye kuzahura na Allah (ku munsi w’izuka) barahombye, kugeza ubwo imperuka ibagezeho ibatunguye, bakavuga bati "Mbega akaga tugize kubera ibyo twirengagije (gukora) ku isi!" Bazaba bikoreye ibyaha ku migongo yabo. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye

Verse 32 — Surah Al-Anam 6:32

Kandi ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza. Ariko ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (ijuru) ni bwo bwiza kuri babandi batinya (Allah). Ese nta bwenge mugira

Verse 33 — Surah Al-Anam 6:33

Rwose tuzi ko uterwa agahinda cyane n’ibyo bavuga, ariko mu by’ukuri, ntabwo ari wowe baba bahinyura, ahubwo inkozi z’ibibi ziba zihakana nkana ibimenyetso bya Allah

Verse 34 — Surah Al-Anam 6:34

Kandi rwose intumwa zakubanjirije zarahinyuwe ariko zirabyihanganira, zaranatotejwe kugeza ubwo ubutabazi bwacu buzigezeho. Ndetse ntawahindura amagambo (isezerano) ya Allah. Kandi mu by’ukuri, wagezweho n’inkuru (z’uko twatabaye) intumwa (zakubanjirije)

Verse 35 — Surah Al-Anam 6:35

Niba (wowe Muhamadi) uremererwa no guhakana kwabo (ukaba udashobora kubyihanganira), nubishobora uzashake inzira yo mu butaka cyangwa urwego rwakugeza mu kirere kugira ngo ubazanire igitangaza (kandi ntiwabishobora, bityo jya wihangana). N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubahuriza ku muyoboro w’ukuri, uramenye ntuzabe mu batagira ubwenge

Verse 36 — Surah Al-Anam 6:36

Mu by’ukuri, abemera (ibyo ubahamagarira) ni babandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa

Verse 37 — Surah Al-Anam 6:37

Baranavuze bati "Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi

Verse 38 — Surah Al-Anam 6:38

Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazakoranyirizwa

Verse 39 — Surah Al-Anam 6:39

Babandi bahinyuye amagambo yacu ni ibipfamatwi bakaba n’ibiragi; bari mu mwijima. Uwo Allah ashatse amurekeramu buyobe ndetse n’uwo ashatse amuyobora inzira igororotse

Verse 40 — Surah Al-Anam 6:40

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire!Ese ibihano bya Allah biramutse bibagezeho cyangwa mukagerwaho n’imperuka, hari undi mwakwiyambaza utari Allah, niba koko muri abanyakuri

Verse 41 — Surah Al-Anam 6:41

Ahubwo ni we wenyine mwakwiyambaza, maze yabishaka akabakiza ibyo mumwiyambajemo, nuko mugahita mwibagirwa ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo bishoboye)

Verse 42 — Surah Al-Anam 6:42

Rwose twohereje (intumwa) ku miryango (umat) yakubanjirije, nuko (abahakanye) tubateza ubukene bukabije n’uburwayi, kugira ngo bace bugufi

Verse 43 — Surah Al-Anam 6:43

Nonese kuki ibihano byacu byabagezeho ntibace bugufi!? Ahubwo imitima yabo yaranangiye, ndetse na Shitani abakundishaibyo bakoraga

Verse 44 — Surah Al-Anam 6:44

Ubwobari bamaze kwibagirwa ibyo bibukijwe, twabafunguriye imiryango ya buri kintu, kugeza ubwo badamarajwe n’ibyobahawe, nuko tubahana tubatunguye, maze bariheba

Verse 45 — Surah Al-Anam 6:45

Nuko babandi b’inkozi z’ibibi bararimburwa kugeza ku wa nyuma. Kandi ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 46 — Surah Al-Anam 6:46

Vuga (ubwira abahakanyi) uti "Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?" Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo

Verse 47 — Surah Al-Anam 6:47

Vuga uti "Nimumbwire! Ibihano bya Allah biramutse bibagezeho bitunguranye cyangwa ku mugaragaro, hari abandi bakorekwa uretse abantu b’abanyabyaha

Verse 48 — Surah Al-Anam 6:48

Nta kindi gituma twohereza intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) zinababurire. Bityo, abazemera bakanakora ibikorwa bitunganye, nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira

Verse 49 — Surah Al-Anam 6:49

Naho abahinyuye ibimenyetso byacu, bazagerwaho n’ibihano kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah)

Verse 50 — Surah Al-Anam 6:50

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa."Vuga uti "Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza

Verse 51 — Surah Al-Anam 6:51

Yikoreshe (Qur’an) uburira babandi bafite ubwoba bwo kuzakoranyirizwa kwa Nyagasani wabo, ubwo nta wundi murinzi utari we (Allah) cyangwa uwabavuganira. (Ibyo bikore) kugira ngo bamutinye

Verse 52 — Surah Al-Anam 6:52

Kandi ntukirukane babandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa nawe 48. Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo ntacyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu

Verse 53 — Surah Al-Anam 6:53

Uko ni na ko bamwe mu bantu twabagize ibigeragezo ku bandi (bamwe tubagira abakire abandi tubagira abakene) kugira ngo (abahakanyi b’abakire) bavuge bati "Ese aba (bakene b’abemera) ni bo Allah yagabiye (kumuyoboka) muri twe (maze twe aratwihorera)?" Ese Allah ntazi neza abashimira

Verse 54 — Surah Al-Anam 6:54

Kandi abemera ibimenyetso byacu nibaza bakugana, ujye ubaramutsa uvuga uti "Salamu alaykum (Amahoro ya Allah abe kuri mwe)". Nyagasani wanyu yiyemeje kugira impuhwe kugira ngo uzakora ikibi muri mwe kubera ubujiji, maze nyuma yo kugikora akicuza akanakora ibikorwa byiza (azamubabarire). Mu by’ukuri, we (Allah) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 55 — Surah Al-Anam 6:55

Uko ni na ko dusobanura ibimenyetso, kugira ngo inzira y’inkozi z’ibibi isobanuke

Verse 56 — Surah Al-Anam 6:56

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Rwose, njye nabujijwe kugaragira ibyo mwambaza bitari Allah". Vuga uti "Sinakurikira irari ryanyu kuko ndamutse mbikoze, naba nyobye kandi sinaba ndi mu bayobotse

Verse 57 — Surah Al-Anam 6:57

Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nishingikirije ibimenyetso bigaragara bituruka kwa Nyagasani wanjye, ariko mwarabihinyuye. Singenga ibyo musaba ko byihutishwa (ibihano by’umuriro). Nta wundi ugenga icyo cyemezo uretse Allah; avuga ukuri kandi ni we mukiranuzi uhebuje

Verse 58 — Surah Al-Anam 6:58

Vuga uti "Iyo nza kuba ngenga ibyo musaba ko byihutishwa, ikibazo kiri hagati yanjye namwe cyari kuba cyarakemutse. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi

Verse 59 — Surah Al-Anam 6:59

Ni na we ufite imfunguzo z’ibitagaragara. Ntawe uzizi uretse we (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja,ndetse nta n’ikibabi gihanuka atakizi. Nta mpeke iri mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye kitavuzwe mu gitabo gisobanutse

Verse 60 — Surah Al-Anam 6:60

Ni na we ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa, hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nkabazutse) kugira ngo igihecyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga

Verse 61 — Surah Al-Anam 6:61

Ni na we Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be. Anaboherereza abagenzuzi (abamalayika babarura ibikorwa byanyu), kugeza ubwo umwe muri mwe urupfu rumugezeho; intumwa zacu (Abamalayika) zikamukuramo roho zitajenjeka

Verse 62 — Surah Al-Anam 6:62

Hanyuma bazasubizwa kwa Allah, umugenga wabo w’ukuri. Rwose ni we ufite ububasha (bwo guca imanza) kandini na we wihuta kurusha abandi mu kubarura

Verse 63 — Surah Al-Anam 6:63

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti) "Mu by’ukuri, (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira

Verse 64 — Surah Al-Anam 6:64

Vuga uti " Allah ni we ukibakiza (icyago) ndetse n’andi makuba yose, hanyuma (mukabirengaho) mukamubangikanya

Verse 65 — Surah Al-Anam 6:65

Vuga uti "Ni we wenyine ushobora kuboherereza ibihano biturutse hejuru yanyu cyangwa mu nsi y’ibirenge byanyu, cyangwa akabagira udutsiko tutavuga rumwe, maze agasogongeza bamwe muri mwe ubugome bw’abandi". Dore uburyo ibimenyetso (byacu) tubasobanurira kugira ngo basobanukirwe

Verse 66 — Surah Al-Anam 6:66

Ariko abantu bawe barayihinyuye (Qur’an) kandi ari yo kuri. Vuga uti "Ntabwo ndi umuhagararizi wanyu

Verse 67 — Surah Al-Anam 6:67

Burinkuru (yavuzwe muriQur’an) igira aho ihera n’aho irangirira, kandi muzamenya (ukuri kwabyo)

Verse 68 — Surah Al-Anam 6:68

Kandi nubona abakerensa amagambo yacu, ujye ubitarura kugeza ubwo binjiye mu kindi kiganiro. Kandi Shitani nakwibagiza, nyuma yo kwibuka ntuzicarane n’inkozi z’ibibi

Verse 69 — Surah Al-Anam 6:69

Babandi batinya (Allah) ntacyo iby’abahakanyi bibarebaho, uretse kubibutsa kugira ngo batinye (Allah)

Verse 70 — Surah Al-Anam 6:70

Unareke babandi bagize idini ryabo umukino n’ikidafite umumaro, bakanashukwa n’ubuzima bw’isi. Kandi ubibutse uyifashishije (Qur’an) kugira ngo hatazagira roho (muri roho zabo) yorekwa kubera ibyo yakoze. Nta wundi murinzi utari Allah cyangwa uwayivuganira. N’ubwo yatanga inshungu iyo ari yo yose ntiyakwakirwa. Abo ni bo boretswe kubera ibyo bakoze. Bazahabwa ikinyobwa (cy’amazi) yatuye n’ibihano bibabaza kubera ibyo bahakanaga

Verse 71 — Surah Al-Anam 6:71

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese dusenge ibitari Allah, bidafite icyo byatumarira cyangwa byadutwara, maze dusubire mu buhakanyi nyuma y’uko Allah atuyoboye? (Ubwo twaba tubaye) nk’uwayobejwe na Shitani arindagira ku isi, kandi afite inshuti zimuhamagarira kuyoboka (zimubwira ziti) Dusange’". Vuga uti "Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo, kandi twategetswe kwicisha bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 72 — Surah Al-Anam 6:72

No guhozaho amasengesho, ndetse no kumutinya (Allah); kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa

Verse 73 — Surah Al-Anam 6:73

Ni na we waremye ibirere n’isi mu kuri, (uzirikane) n’umunsi azavuga ati "Ba!" Bikaba. Imvugo ye ni ukuri. Azaba yihariye ubwami bwuzuye umunsi impanda izavuzwa. Ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara,kandi ni we Ushishoza, Uzi byose

Verse 74 — Surah Al-Anam 6:74

Unibuke ubwo Iburahimu yabwiraga se, Azara ati "Ese uragira ibishushanyo Imana? Mu by’ukuri, ndabona wowe n’abantu bawe muri mu buyobe bugaragara

Verse 75 — Surah Al-Anam 6:75

Uko ni na ko tweretse Aburahamu ubwami bw’ibirere n’ubw’isi, kugira ngo abe mu bizera badashidikanya

Verse 76 — Surah Al-Anam 6:76

Ubwo ijoro ryari rimwiriyeho akabona inyenyeri, yaravuze ati "Uyu ni Nyagasani wanjye."Nuko izimiye, aravuga ati "Sinkunda ibizimira

Verse 77 — Surah Al-Anam 6:77

Maze abonye ukwezi kubanduye (kumurika cyane), aravuga ati "Uyu ni Nyagasani wanjye". Nuko kwijimye, aravuga ati "Nyagasani wanjye aramutse atanyoboye, rwose naba umwe mu bantu bayobye

Verse 78 — Surah Al-Anam 6:78

Hanyuma abonye izuba rirashe, aravuga ati "Uyu ni Nyagasani wanjye, (kuko) arabiruta".Maze rirenze, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Rwose njye nitandukanyije n’ibyo mubangikanya (na Allah)

Verse 79 — Surah Al-Anam 6:79

Mu by’ukuri, njye nerekeje uburanga bwanjye k’uwahanze ibirere n’isi. Niyeguriye kugaragira Allah wenyine, kandi njye si ndi mu babangikanyamana

Verse 80 — Surah Al-Anam 6:80

Maze abantu be bamugisha impaka, aravuga ati "Ubu koko murangisha impaka kuri Allah kandi yaranyoboye? Sinatinya ibyo mumubangikanya nabyo (kuko ntacyo byantwara), usibye icyo Nyagasani wanjye yashaka (ko kimbaho). Nyagasani wanjye azi buri kintu cyose. Ese ubwo ntimutekereza

Verse 81 — Surah Al-Anam 6:81

Ni gute natinya ibyo mubangikanya Allah, kandi mwe mudatinya ko mwabangikanyije Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa)? Ubwo se ni irihe tsinda muri yombi rikwiye kugira ituze niba koko mufite ubumenyi

Verse 82 — Surah Al-Anam 6:82

Babandi bemeye ntibavange ukwemera kwabo no kubangikanya Allah, abo bafite ituze kandi ni na bo bayobotse (inzira y’ukuri)

Verse 83 — Surah Al-Anam 6:83

Iyo ni na yo gihamya yacu twahaye Iburahimu ku bantu be. Tuzamura mu ntera uwo dushaka. Mu by’ukuri, Nyagasaniwawe ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

Verse 84 — Surah Al-Anam 6:84

Twanamuhaye Is’haqa (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abagiraneza

Verse 85 — Surah Al-Anam 6:85

(Twanayoboye) Zakariya, Yahaya (Yohana), Isa (Yesu) na Il’yasi (Eliyasi); kandi buri wese muri bo yarimu ntungane

Verse 86 — Surah Al-Anam 6:86

(Twanayoboye) Is’mail (Isimayeli), Al’Yasa’a (Elisha), Yunusu (Yonasi) na Luti (Loti). Kandi buri wese muri bo twamurutishije abantu(bo ku gihe cye)

Verse 87 — Surah Al-Anam 6:87

(Twanayoboye kandi) bamwe mu bakurambere babo, mu rubyaro rwabo no mu bavandimwe babo. Twarabatoranyije tunabayobora inzira igororotse

Verse 88 — Surah Al-Anam 6:88

Uwo ni umuyoboro wa Allah ayoboramo uwo ashaka mu bagaragu be. Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera impfabusa

Verse 89 — Surah Al-Anam 6:89

Abo ni bo twahaye igitabo, ubumenyi ndetse n’ubuhanuzi. Ariko abo (bahakanyi) nibaramuka babihakanye, rwose twamaze kubishinga abantu badashobora kubihakana (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi)

Verse 90 — Surah Al-Anam 6:90

Abo (intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti "Iyi (Qur’an) sinyibakeneyeho igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa

Verse 91 — Surah Al-Anam 6:91

Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye, ubwo bavugaga bati "Nta muntu n’umwe Allah yagize icyo ahishurira". Vuga uti "Nonese ni nde wahishuye igitabo Musa yazanye, cyari urumuri n’umuyoboro ku bantu nuko mukakigira impapuro (zitatanye), mugaragaza zimwe inyinshi mukazihisha? Kandi (binyuze muri Qur’an, abemera) mwigishijwe ibyo mutari muzi, yaba mwe cyangwa abakurambere banyu". Vuga uti "Ni Allah (wahishuye icyo gitabo)". Maze ubarekere mu biganiro byabo bidafite umumaro

Verse 92 — Surah Al-Anam 6:92

N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye, cyuje imigisha, gishimangira ibyakibanjirije, kugira ngo ukifashishe uburira abatuye Umul Qura (Maka) n’abayikikije. Abemera imperuka baracyemera kandi bakita kumasengesho yabo

Verse 93 — Surah Al-Anam 6:93

Ni nande waba umunyabinyoma kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uvuga ati "Narahishuriwe", kandi ntacyo yahishuriwe, ndetse n’uvuga ati "Nzahishura nk’ibyo Allah yahishuye?" Iyo uza kubona abo banyabinyoma bari mu kaga mu gihe cyo gupfa, abamalayika barambuye amaboko yabo (bashaka kubakuramo roho bababwira bati) "Nimwikuremo roho zanyu". Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera ibyo mwajyaga muvuga kuri Allah bitari ukuri, ndetse mukaba mwarahakanye amagambo ye kubera ubwibone

Verse 94 — Surah Al-Anam 6:94

Rwose muje mudusanga (kuri uyu munsi w’izuka) muri mwenyine (nta mitungo, imiryango, n’ibindi ) nk’uko twabaremye bwa mbere. Mwasize ibyo twabahaye. Ntitunababonana abavugizi banyu mwibwiraga ko babangikanye na Allah. Rwose, icyabahuzaga cyarangiye kandi ibyo mwiringiraga byayoyotse

Verse 95 — Surah Al-Anam 6:95

Mu by’ukuri, Allah ni we usaturaimpeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni we ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni we Allah. Ubwo se ni gutemukurwa ku kuri (mugasenga ibitari we)

Verse 96 — Surah Al-Anam 6:96

Ni we ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena Nyirimbaraga zihebuje, Umumenyi kwa uhebuje

Verse 97 — Surah Al-Anam 6:97

Ni na we wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi

Verse 98 — Surah Al-Anam 6:98

Ni na we wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). twagaragajeibimenyetso ku Rwose bantu basobanukirwa

Verse 99 — Surah Al-Anam 6:99

Ni na we wamanuye amazi ayakuye mu kirere (imvura), maze tuyameresha ibimera by’amoko yose, nuko tubikuramo ibimera dukuramo impeke zigerekeranye. No bitoshye mu mitende twakuye mu myumba yayo imitumba ishamitseho itende zinaganira hafi (y’abasaruzi), no muri ibyo bimera twabakuriyemoimirima y’imizabibu, imizeti n’imikomamanga; ibisa (ku ibara) n’ibidasa (mu buryohe). Nimwitegereze imbuto zabyo iyo zeze n’iyo zihishije. Mu by’ukuri, muri ibyo hari mo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku bantu bemera

Verse 100 — Surah Al-Anam 6:100

Nyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari we wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite b’abahungu n’ababakobwa kubera abana kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira

Verse 101 — Surah Al-Anam 6:101

Ni we Muhanzi w’ibirere n’isi. Ni gute yagira umwana kandi nta mugore yigeze? Ni we waremye byose kandi ni na we Mumenyi wa byose

Verse 102 — Surah Al-Anam 6:102

Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse we, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo,nimumusenge (wenyine), kandi ni we Muhagararizi wa byose

Verse 103 — Surah Al-Anam 6:103

Nta maso ashobora kumubona (ku isi), ariko we arayabona (n’ibyayo byose). Ni na we Ugenzabuhoro (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)

Verse 104 — Surah Al-Anam 6:104

(Yewe Muhamadi, babwire uti) rwose ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu byabagezeho; bityo uzabyitegereza (akemera Allah), azaba abikoze ku bw’inyungu ze, naho uzabyirengagiza azaba yihemukiye. Kandi njye ntabwo ndiumugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi)

Verse 105 — Surah Al-Anam 6:105

Uko ni na ko tugaragaza ibimenyetso bikabatera kuvuga (babwira Intumwa Muhamadi) bati "Warize (wabyize ubikuye mu bitabo by’abahawe igitabo, ntabwo ari ibyo wahishuriwe)." Kandi tubigaragaza kugira ngo tubisobanurire abantu bafite ubumenyi

Verse 106 — Surah Al-Anam 6:106

Kurikira ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, kandi wirengagize ababangikanyamana

Verse 107 — Surah Al-Anam 6:107

N’iyo Allah aza kubishaka ntibari kumubangikanya n’ibindi. Kandi ntitwakugize umugenzuzi wabo, ndetse nta n’ubwo uri umuhagararizi wabo

Verse 108 — Surah Al-Anam 6:108

Kandi ntimugatuke ibyo basenga bitari Allah (kubera kwihimura) bigatuma batuka Allah bitewe no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga

Verse 109 — Surah Al-Anam 6:109

Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutsebije bakwemera

Verse 110 — Surah Al-Anam 6:110

Tuzahindukiza imitima yabo n’amaso yabo (bajye kure y’inzira y’ukuri) nk’uko banze kwemera bwa mbere, kandi tuzabarekera mu buyobe bwabo barindagira

Verse 111 — Surah Al-Anam 6:111

N’iyo tuza kubamanurira abamalayika, (tukabazurira) abapfuye bakabavugisha, tukanabateranyiriza buri kintu imbona nkubone (nk’uko babyifuzaga), ntibari kwemera keretse Allah abishatse. Ariko abenshi muri bo bafite ubujiji

Verse 112 — Surah Al-Anam 6:112

Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi, (abo banzi ni) amashitani (aboneka) mu bantu n’amajini. Bamwe muri bo bahishurira abandiimvugo zitatse ikinyoma zigamije kubashuka. N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka ntibari kubikora; bityo bareke n’ibyo bihimbira

Verse 113 — Surah Al-Anam 6:113

(Ibi) ni no kugira ngo imitima ya babandi batemera imperuka izibogamireho (izo mvugo z’ibishuko) izishimire, no kugira ngo bakore ibyo bakora (ibyaha by’ingeri zose)

Verse 114 — Surah Al-Anam 6:114

Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari we (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi babanditwahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko cyahishuwe (igitabo cya Qur’an) giturutse kwaNyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya

Verse 115 — Surah Al-Anam 6:115

N’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye mu kuri no mu butabera. Ntawahindura amagambo ye. Ni na weUwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 116 — Surah Al-Anam 6:116

Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah. Nta kindibakurikira kitari ugukeka,ndetse nta n’icyo bakora kitari ukubeshya

Verse 117 — Surah Al-Anam 6:117

Mu by’ ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza abayobye inzira ye, kandi ni we uzi neza abayobotse

Verse 118 — Surah Al-Anam 6:118

Bityo, nimuryeibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa), niba muri abemera amagambo ye (Qur’an)

Verse 119 — Surah Al-Anam 6:119

Ni iki kibabuza kurya ibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa) kandi yarabasobanuriye ibyo yabaziririje, uretse igihe mwasumbirijwe? Rwose abenshi bayobya abandi kubera irari ryabo nta bumenyi bafite. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza abarengera (imbago ze)

Verse 120 — Surah Al-Anam 6:120

Munareke ibyaha bigaragara n’ibyihishe. Mu by’ukuri, babandi bakora ibyaha bazahanirwa ibyaha bakoraga

Verse 121 — Surah Al-Anam 6:121

Kandi ntimukaryeibitavugiweho izina rya Allah (bibagwa), kuko rwose ibyo (kubirya) ari ukwigomeka. Mu by’ukuri, shitani zoshyainshutizazo(mu bantu) kugira ngo zibagishe impaka (mu kuzirura ibitavugiweho izina rya Allah bibagwa). Nimuramuka muzumviye, mu by’ ukuri muzaba muri ababangikanyamana

Verse 122 — Surah Al-Anam 6:122

Ese wa wundi wari warapfuye (wari mu buyobe) nuko tukamuha ubuzima (tukamuyobora), tukanamuha urumuri agendana mu bantu; wamugereranya nk’uri mu mwijima atazavamo? Uko ni ko abahakanyi bakundishijwe ibyo bakoraga

Verse 123 — Surah Al-Anam 6:123

Uko ni na ko twashyize ibikomerezwa by’abagome muri buri mudugudu kugira ngo biwukoreremo ubwangizi. Nyamara ni byo byiyangiriza ubwabyo ariko ntibibizi

Verse 124 — Surah Al-Anam 6:124

N’iyo bagezweho n’ikimenyetso (giturutse kwa Allah) baravuga bati "Ntituzigera twemera kugeza duhawe nk’ ibyo intumwa za Allah zahawe". Allah ni we uzi neza abo aha ubutumwa bwe. Abakoze ubugome bazagerwaho no gusuzugurika biturutse kwa Allah, kandi n’ ibihano bikomeye (bizabageraho ku munsi w’imperuka) kubera imigambi mibisha bacuraga (ku buyisilamu)

Verse 125 — Surah Al-Anam 6:125

Kandi uwo Allah ashatse kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashatse kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere. Uko ni ko Allah ashyira mu gihano babandi batemera

Verse 126 — Surah Al-Anam 6:126

Kandi iyi ni inzira ya Nyagasani wawe igororotse. Mu by’ukuri, twasobanuye ibimenyetso byacu ku bantu bazirikana

Verse 127 — Surah Al-Anam 6:127

Bazagira ubuturo bw’amahoro (Ijuru) kwa Nyagasani wabo. Kandi azababera Umugenga kubera ibyo bakoraga

Verse 128 — Surah Al-Anam 6:128

N’umunsi azabakoranya bose (akababwira ati) "Yemwe mbaga y’amajini! Mwakabije kuyobya abantu", nuko inshuti zayo mu bantu zivuge ziti "Nyagasani wacu! Twagiriranye akamaro none ubu tugeze ku gihe cyacu watugeneye". (Allah) avuge ati "Umuriro ni ube ubuturo bwanyu muzabamo ubuzira herezo, uretse igihe Allah azagena ukundi. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

Verse 129 — Surah Al-Anam 6:129

Uko ni na ko twahaye bamwe mu nkozi z’ibibi kugira ubushobozi (mu gukora ibibi) ku bandi, kubera ibyo bakoraga

Verse 130 — Surah Al-Anam 6:130

(Ku munsi w’imperuka bazabwirwa bati) Yemwe mbaga y’amajini n’abantu! Ese ntimwagezweho n’intumwa zibakomokamo, zibasobanurira amagambo yanjye, ndetse zikanababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu? Bazavuga bati "Turishinja (ko izo ntumwa zatugezeho tukazihinyura)". Bashutswe n’ubuzima bw’isi. Bazanishinja ko (koko) bari abahakanyi

Verse 131 — Surah Al-Anam 6:131

Ibyo ni uko Nyagasani wawe atari koreka imidugudu kubera ibyaha (by’abayituye), kandi abayituye batari babizi (ariyo mpamvu intumwa zaboherejweho)

Verse 132 — Surah Al-Anam 6:132

Kandi bose bazagira inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, ndetse Nyagasani wawe ntayobewe ibyo bakora

Verse 133 — Surah Al-Anam 6:133

Kandi Nyagasani wawe ni we Mukungu, Nyir’impuhwe. Aramutse abishatse yabarimbura akabasimbuza abandi ashaka, nk’uko yabaremye abakomoye ku rubyaro rw’abandi bantu

Verse 134 — Surah Al-Anam 6:134

Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa (ibihano) bizasohora nta kabuza, kandi mwe ntaho mwahungira (ibihano bya Allah)

Verse 135 — Surah Al-Anam 6:135

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mushaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagira iherezo ryiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda

Verse 136 — Surah Al-Anam 6:136

Kandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati "Ibi ni ibya Allah -mu kwibwira kwabo-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu". Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibigera kwa Allah, naho ibyo bageneye Allahbyo bikagera ku bigirwamana byabo. (Rwose) ibyo bibwira ni bibi

Verse 137 — Surah Al-Anam 6:137

Uko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatere urujijo mu idini ryabo. Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba

Verse 138 — Surah Al-Anam 6:138

Kandi (muri uko kwibwira kwabo) baranavuga bati "Aya matungo n’ibihingwa biraziririjwe, ntawe ubirya uretse uwo dushaka. (Baranavuga bati) n’aya matungo imigongo yayo iraziririjwe (kugira icyo iheka cyangwa ikindi ikora), ndetse n’amatungo batavugiraho izina rya Allah (igihe cyo kuyabaga); bahimbira (Allah ko ari we wabiziririje)".(Allah) azabahana kubera ibyo bahimbaga

Verse 139 — Surah Al-Anam 6:139

Baranavuze bati "Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu". Nyamara iyo ari ibirambu barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri, we ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

Verse 140 — Surah Al-Anam 6:140

Rwose barahombye babandi bishe abana babo bitewe n’ubwenge buke ndetse n’ubujiji, kandi bakaba baranaziririje ibyo Allah yabahayemo amafunguro, ari uguhimbira Allah ibinyoma. Ndetse baranayobye kandi ntibari abo kuyoboka

Verse 141 — Surah Al-Anam 6:141

Ni na we waremye ibimera birandaranda n’ibitarandaranda, imitende, ibimera bitandukanye mu buryohe, imizeti n’imikomamanga, isa (mu miterere) n’idasa (mu buryohe). Ngaho nimurye imbuto zabyo igihe byeze, ariko igihe cy’isarura mugire umugabane mutanga muri byo (amaturo). Kandi ntimugasesagure kuko mu by’ukuri, (Allah) adakunda abasesagura

Verse 142 — Surah Al-Anam 6:142

No mu matungo (yabaremeye) ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, we ni umwanzi wanyu ugaragara

Verse 143 — Surah Al-Anam 6:143

(Yabaremeye) amoko umunani y’amatungo, abiri abiri:ebyiri mu ntama (isekurume n’inyagazi); n’ebyiri mu ihene (isekurume n’inyagazi). Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese yaziririje amasekurume abiri cyangwa inyagazi ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyagazi ebyiri?" Nimumbwire ibyo muzi niba koko muri abanyakuri

Verse 144 — Surah Al-Anam 6:144

N’ebyiri mu ngamiya (impfizi n’inyana), ebyirimu nka (ikimasa n’inyana). Vuga uti "Ese yaziririje ibimasa bibiri cyangwa ni inyana ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyana ebyiri?" Cyangwa se mwari muhari ubwo Allah yabategekaga ibi?Nonese ni nde waba umunyabinyoma kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma kugira ngo ayobye abantu nta bumenyi abifitiye? Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 145 — Surah Al-Anam 6:145

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu byo nahishuriwe ntacyo mbona kiziririjwe kuribwa ku muntu ushatse kukirya, uretse icyipfushije cyangwa amaraso (ikiremvi), cyangwa inyama y’ingurube, cyangwa icyabazwe kivugiweho irindi zina ritari irya Allah; kuko rwose ibyo ni umwanda". Ariko uzasumbirizwa atagamije kwigomeka cyangwa kurengera imbago (za Allah, nta cyaha azaba akozenaramuka abiriye). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 146 — Surah Al-Anam 6:146

No kuri babandi babaye Abayahudi, twabaziririje buri (nyamaswa) ifite inzara zitatuye, tunabaziririza urugimbu rw’inka n’intama, uretse gusa ibinure byo ku migongo yazo cyangwa ibyo mu nda, cyangwa ikinure cyivanze n’inyama y’igufa. Ibyo twabibahaniye kubera ubwigomeke bwabo. Kandi rwose turi abanyakuri

Verse 147 — Surah Al-Anam 6:147

Nibaguhinyura uvuge uti "Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe nyinshi, kandi ibihano bye ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi

Verse 148 — Surah Al-Anam 6:148

Babandi babangikanyije Allah bazavuga bati "Iyo Allah aza kubishaka, twe n’abakurambere bacu ntitwari kumubangikanya, kandi nta n’icyo twari kuziririza". Uko ni na ko abababanjirije bahakanye kugeza ubwo bumvise ububabare bw’ibihano byacu. Vuga uti "Ese mufite ubumenyi (bw’ibyo muvuga) ngo mubutugaragarize? Ahubwo mwe mugendera ku gukekeranya gusa, kandi nta kindi mukora uretse kubeshya

Verse 149 — Surah Al-Anam 6:149

Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we ufite ibimenyetso bihamye; iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese (mu nzira igororotse)

Verse 150 — Surah Al-Anam 6:150

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane abahamya banyu bemeza ko Allah yaziririje ibi (ibihingwa n’amatungo)". Ubwo nibabyemeza, ntuzabyemezanye na bo. Kandi ntuzakurikire amarangamutima y’abahinyuye amagambo yacu ndetse na babandi batemera imperuka, bakanabangikanya Nyagasani wabo

Verse 151 — Surah Al-Anam 6:151

Vuga uti "Nimuze mbasomere ibyo Nyagasani wanyu yabaziririje (n’ibyo yabategetse): Ntimukagire icyo mumubangikanya na cyo, mujye mugirira ineza ababyeyi banyu,ntimukice abana banyu kubera ubukene kuko ari twe tubafungurira, mwe na bo. Ntimukegere ibyaha by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga; kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje, keretse ku mpamvu z’ukuri (zemewe n’amategeko ya Isilamu). Ibyo yarabibategetse kugira ngo musobanukirwe

Verse 152 — Surah Al-Anam 6:152

Ntimukanegere umutungo w’impfubyi uretse ku neza (ya nyirawo) kugeza ubwo (iyo mpfubyi) igeze mu gihe cy’ubukure. Kandi mujye mwuzuza ibipimo n’iminzani mu kuri. Ntabwo dutegeka umuntu icyo adashoboye. Nimunavuga (mutanga ubuhamya cyangwa no mu bindi), mujye muvuga mutabogama kabone n’ubwo byaba k’uwo mufitanye isano, kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah. Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye muzirikana

Verse 153 — Surah Al-Anam 6:153

Kandi mu by’ukuri, iyi ni yo nzira yanjye igororotse; bityo nimuyikurikire, ntimuzakurikire utundi tuyira tukazabatandukanya n’inzira ye (Allah). Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye mutinya

Verse 154 — Surah Al-Anam 6:154

Hanyuma twahaye Musa igitabo (Tawurati) gisendereza inema zacu kuri wawundi wagize neza kandi kigasobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro ndetse n’impuhwe kugira ngo bizere kuzahura na Nyagasani wabo

Verse 155 — Surah Al-Anam 6:155

N’iyi (Qor’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe

Verse 156 — Surah Al-Anam 6:156

Ni ukugira ngo mutavuga (yemwe babangikanyamana) muti "Mu by’ukuri, igitabo cyahishuriwe amatsinda abiri yatubanjirije (Abayahudi n’Abakirisitu), naho twe ntabwo twari dusobanukiwe n’ibyo basoma

Verse 157 — Surah Al-Anam 6:157

Cyangwa mukavuga muti "Iyo tuza guhishurirwa igitabo, mu by’ukuri, twari kuyoboka cyane kubarusha". None ubu mwagezweho n’ikimenyetso gisobanutse (Qur’an), kikaba umuyoboro n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Ni nde munyabyaha kurusha uwahinyuye amagambo ya Allah akanayirengagiza? Rwose, babandi birengagiza amagambo yacu tuzabahanisha ibihano bibi kubera ukwirengagiza kwabo

Verse 158 — Surah Al-Anam 6:158

Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho), cyangwa ukuza kwa Nyagasani wawe, cyangwa ukuza kwa bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe (nk’izuba kurasira i Burengerazuba)?Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe ntacyo bizabamarira. Babwire (yewe Muhamadi) uti "Nimutegereze, natwe turategereje

Verse 159 — Surah Al-Anam 6:159

Mu by’ukuri, babandi baciyemo ibice idini ryabo bakaba udutsiko, wowe (Muhamadi) ntabwo uri kumwe na bo. Nta gushidikanya, ibyabo biri kwa Allah, nyuma uzababwira ibyo bakoraga

Verse 160 — Surah Al-Anam 6:160

Uzaramuka akoze icyiza, azagororerwa (ibyiza) icumi nka cyo, n’uzakora ikibi azabona inyishyu imeze nka cyo, kandi ntibazahuguzwa

Verse 161 — Surah Al-Anam 6:161

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye yanyoboye inzira igororotse; idini ritunganye, inzira ya Aburahamu, wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntabe mu babangikanyamana

Verse 162 — Surah Al-Anam 6:162

Vuga uti "Mu by’ukuri,amasengesho yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Verse 163 — Surah Al-Anam 6:163

Ntawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

Verse 164 — Surah Al-Anam 6:164

Vuga uti "Ese ikitari Allah ni cyo nashaka kugira Nyagasani kandi ari we Nyagasani wa buri kintu? Kandi ntacyo umuntu azakora (kibi) ngo kibure kumugaruka, ndetse nta n’uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzagaruka, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe

Verse 165 — Surah Al-Anam 6:165

Kandi ni we wabagize abasigire ku isi, ndetse bamwe muri mwe abazamura mu nzego gusumbya abandi, kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Uwihutisha ibihano, kandi rwose ni we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi