Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 61 - As-Saf

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah As-Saf 61:1

Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah; kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

Verse 2 — Surah As-Saf 61:2

Yemwe abemeye! Kuki muvuga ibyo mudakora

Verse 3 — Surah As-Saf 61:3

Ibyo birakaza Allah bikomeye kuba muvuga ibyo mudakora

Verse 4 — Surah As-Saf 61:4

Mu by’ukuri, Allah akunda abarwana mu nzira ye bari ku mirongo (bashyize hamwe), bameze nk’inyubako isobetse

Verse 5 — Surah As-Saf 61:5

Unibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Kuki muntoteza kandi muzi ko rwose ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho? Nuko ubwo bayobaga (inzira ya Allah), Allah yarekeye imitima yabo mu buyobe, kuko Allah atayobora abantu b’ibyigomeke

Verse 6 — Surah As-Saf 61:6

Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati "Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi)." Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati "Ubu ni uburozi bugaragara

Verse 7 — Surah As-Saf 61:7

Ese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma, kandi ahamagarirwa kuyoboka Isilamu? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 8 — Surah As-Saf 61:8

Barashaka kuzimya urumuri rwa Allah (idini ye) bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah azasendereza urumuri rwe kabone n’ubwo byababaza abahakanyi

Verse 9 — Surah As-Saf 61:9

Ni we wohereje Intumwa ye (Muhamadi) ayihaye umuyoboro n’idini ry’ukuri, kugira ngo arirutishe amadini yose, kabone n’ubwo byababaza ababangikanyamana

Verse 10 — Surah As-Saf 61:10

Yemwe abemeye! Mbarangire ubucuruzi buzabarokora ibihano bibabaza

Verse 11 — Surah As-Saf 61:11

Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu na mwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi

Verse 12 — Surah As-Saf 61:12

(Nimubigenza mutyo) azabababarira ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi, n’ubuturo bwiza mu busitani buhoraho (Ijuru). Uko ni ko gutsinda guhambaye

Verse 13 — Surah As-Saf 61:13

(Azanabaha) n’ibindi mukunda: ugutabara guturutse kwa Allah n’intsinzi ya bugufi. Bityo, tanga inkuru nziza ku bemeramana

Verse 14 — Surah As-Saf 61:14

Yemwe abemeye! Nimube abashyigikira (idini rya) Allah, nk’uko Issa mwene Mariyamu yabwiye abigishwa be ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah?" Abigishwa baravuga bati "Turi abashyigikiye Allah". Nuko itsinda rya bamwe muri bene Isiraheli riremera, irindi rirahakana. Maze dushyigikira abemeye batsinda abanzi babo