Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 65 - At-Talaq
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah At-Talaq 65:1
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda)137, ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha kigaragara (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana)
Verse 2 — Surah At-Talaq 65:2
Nibaba begereje igihe cyabo, mushobora kugumana nabo ku neza cyangwa mugatandukana nabo ku neza. (Igihe mwahisemo kugumana cyangwa gutandukana na bo) mujye mubishakira abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe. Kandi (mwe batangabuhamya) mujye mutanga ubuhamya kubera Allah. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi utinya Allah, amucira icyanzu
Verse 3 — Surah At-Talaq 65:3
Akanamuha amafunguro mu buryo atakekaga. Kandi uwiringira Allah, aramuhagije. Mu by’ukuri, Allah azasohoza umugambi we. Kandi buri kintu Allah yagishyiriyeho igeno (ryacyo)
Verse 4 — Surah At-Talaq 65:4
Na babandi bacuze mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na babandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu). Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe cyabo ni ukugeza babyaye. Kandi utinya Allah, amworohereza ibye
Verse 5 — Surah At-Talaq 65:5
Iryo ni itegeko rya Allah yabahishuriye. Kandi utinya Allah, azamubabarira ibyaha bye anamutuburire ibihembo
Verse 6 — Surah At-Talaq 65:6
(Abo bagore bategereje igihe cyabo cya Eda) mujye mubarekera aho mutuye bijyanye n’ubushobozi bwanyu. Ntimukanabatoteze mugamije kubabuza amahwemo (kugira ngo babavire mu ngo). Nibaba batwite, mujye mubaha ibibatunga kugeza babyaye. Nibabonkereza (bakabasaba igihembo) mujye mubaha ibihembo byabo, kandi mujye mubijyaho inama ku neza. Ariko nimutumvikana, undi (mugore) yamumwonkereza
Verse 7 — Surah At-Talaq 65:7
(Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe). Allah ntategeka umuntu gukora ibirenze ubushobozi yamuhaye. Rwose nyuma y’ibihe bikomeye, Allah arabyoroshya
Verse 8 — Surah At-Talaq 65:8
Ese ni imidugudu ingahe yigometse ku itegeko rya Nyagasani wayo n’intumwa ze, nuko tukayiryoza mu buryo bukomeye ibyo yakoze, ndetse tukazanayihanisha ibihano bikaze (ku munsi w’imperuka)
Verse 9 — Surah At-Talaq 65:9
Bityo, (iyo midugudu) yasogongeye ingaruka z’ibikorwa byayo, kandi iherezo ryayo ryabaye igihombo gikomeye
Verse 10 — Surah At-Talaq 65:10
Allah yabateguriye ibihano bikaze. Ngaho nimutinye Allah yemwe bantu mufite ubwenge mukaba mwaranemeye! Rwose Allah yabahishuriye urwibutso
Verse 11 — Surah At-Talaq 65:11
(Ari rwo) ntumwa ibasomera amagambo ya Allah (Quran) asobanutse, kugira ngo akure mu mwijima babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza anabaganisha ku rumuri. Bityo, uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, (Allah) azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Rwose Allah yamutunganyirije amafunguro (meza)
Verse 12 — Surah At-Talaq 65:12
Allah ni we waremye ibirere birindwi (anarema) isi (zirindwi) nkabyo. Itegeko rye rimanuka hagati yabyo (ibirere n’isi), kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu