Ese inkuru ya babandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza
Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati "Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?" Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, ntacyo abakeneyeho, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane
Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari mu bushake bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimubababarira, mukirengagiza (amakosa yabo) ndetse mukanarenzaho, mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Bityo, nimutinye Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda