Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 64 - At-Taghabun

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah At-Taghabun 64:1

Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah. Ubwami n’ishimwe ndetse n’ikuzo byuzuye ni ibye, kandi ni we Ushobora byose

Verse 2 — Surah At-Taghabun 64:2

Ni we wabaremye, ariko bamwe muri mwe ni abahakanyi ndetse na bamwe muri mwe ni abemeramana. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

Verse 3 — Surah At-Taghabun 64:3

Yaremye ibirere n’isi mu kuri, nuko abaha amashusho maze arayatunganya; kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese)

Verse 4 — Surah At-Taghabun 64:4

Azi ibiri mu birere n’isi, akanamenya ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

Verse 5 — Surah At-Taghabun 64:5

Ese inkuru ya babandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 6 — Surah At-Taghabun 64:6

Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati "Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?" Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, ntacyo abakeneyeho, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane

Verse 7 — Surah At-Taghabun 64:7

Abahakanyi bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, rwose muzazurwa maze mubwirwe ibyo mwakoze, kandi kuri Allah ibyo biroroshye

Verse 8 — Surah At-Taghabun 64:8

Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’urumuri (Quran) twahishuye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

Verse 9 — Surah At-Taghabun 64:9

(Unibuke) umunsi azabakoranya (mwese) ku munsi w’ikoraniro; uwo uzaba ari munsi w’igihombo (ku banyabyaha). Kandi uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, azamubabarira ibibi (yakoze) anamwinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), azabamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye

Verse 10 — Surah At-Taghabun 64:10

Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro bazabamo ubuziraherezo; kandi iryo ni igarukiro ribi

Verse 11 — Surah At-Taghabun 64:11

Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari mu bushake bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu

Verse 12 — Surah At-Taghabun 64:12

Nimwumvire Allah kandi munumvire Intumwa (Muhamadi). Ariko nimutera umugongo, mu by’ukuri, Intumwa yacu nta kindi ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

Verse 13 — Surah At-Taghabun 64:13

Allah! Nta yindi mana itari we. Bityo, abemera ngaho nibiringire Allah (wenyine)

Verse 14 — Surah At-Taghabun 64:14

Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimubababarira, mukirengagiza (amakosa yabo) ndetse mukanarenzaho, mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 15 — Surah At-Taghabun 64:15

Mu by’ukuri, imitungo yanyu n’abana banyu ni ikigeragezo, ariko Allah afite ibihembo bihambaye (Ijuru)

Verse 16 — Surah At-Taghabun 64:16

Bityo, nimutinye Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda

Verse 17 — Surah At-Taghabun 64:17

Nimuramuka mugurije Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we), azayibatuburira anabababarire. Kandi Allah ni Ushima (ibikorwa by’abagaragu be), Uworohera (abagaragu be)

Verse 18 — Surah At-Taghabun 64:18

Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza