Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 66 - At-Tahrim

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah At-Tahrim 66:1

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Kuki wiziririza ibyo Allah yakuziruriye ugamije gushimisha abagore bawe? Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Verse 2 — Surah At-Tahrim 66:2

Rwose (yemwe abemeramana) Allah yabategetse uburyo muzirura indahiro zanyu (mutanga icyiru) 138. Kandi Allah ni Umurinzi wanyu akaba n’Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 3 — Surah At-Tahrim 66:3

(Zirikana) ubwo Umuhanuzi (Muhamadi) yabitsaga ibanga umwe mu bagore be (Hafsa), maze ubwo yarimenaga (aribwira mukeba we Ayisha), (Allah abihishurira Umuhanuzi) maze (Umuhanuzi) amenyesha (Hafsa) bimwe muri byo, ibindi arabireka. Nuko ubwo yabimubwiraga, (Hafsa) aravuga ati "Ni nde wakubwiye ibi? (Intumwa) iravuga iti "Nabibwiwe n’Umumenyi uhebuje, Uzi neza buri kintu

Verse 4 — Surah At-Tahrim 66:4

Nimwicuza mwembi (Hafsa na Ayisha) kuri Allah (bizaba ari byo byiza kuri mwe) kuko imitima yanyu yateshutse. Ariko nimumuteraniraho (Umuhanuzi, mugamije kumubuza amahoro), mu by’ukuri Allah ni we Murinzi we; azanatabarwa na (Malayika) Jibrilu n’abemeramana bakora ibikorwa byiza ndetse n’abamalayika (bazamutabara)

Verse 5 — Surah At-Tahrim 66:5

(Umuhanuzi) aramutse abahaye ubutane, hari ubwo Nyagasani we yamuguranira akamuha abagore beza babaruta: b’abayisilamukazi, abemeramanakazi, bibombarika (kuri Allah), bicuza, bagaragira Allah, basiba (Swawumu), baba barashatse cyangwa bakiri amasugi

Verse 6 — Surah At-Tahrim 66:6

Yemwe abemeye! Nimwirinde (murinde) n’imiryango yanyu umuriro, kuko ibicanwa byawo bizaba abantu n’amabuye; (kandi) urinzwe n’abamalayika b’inkazi, b’abanyembaraga, ntibajya bigomeka na rimwe ku byo Allah abategetse, ahubwo bakora ibyo bategetswe

Verse 7 — Surah At-Tahrim 66:7

(Abahakanyi bazabwirwa bati) "Yemwe abahakanye! Uyu munsi nta rwitwazo (muri bugire)! Mu by’ukuri, murahanirwa ibyo mwajyaga mukora

Verse 8 — Surah At-Tahrim 66:8

Yemwe abemeye! Nimwicuze kwa Allah ukwicuza nyako, kugira ngo Nyagasani wanyu abababarire ibyaha byanyu, azanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Umunsi Allah atazakoza isoni Umuhanuzi (Muhamadi) n’abemeye hamwe na we. Urumuri rwabo ruzaba rukataje imbere n’iburyo bwabo, bavuga bati "Nyagasani wacu! Twuzurize urumuri, unatubabarire ibyaha. Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose

Verse 9 — Surah At-Tahrim 66:9

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n’indyarya unabakarire. Kandi ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; ndetse ni ryo herezo ribi

Verse 10 — Surah At-Tahrim 66:10

Allah yatanze urugero ku bahakanye: (ari bo) umugore w’Intumwa Nuhu n’umugore w’Intumwa Lutwi. (Abo bombi) bari abagore b’abagaragu bacu babiri b’intungane, ariko (abo bagore) baje kubahemukira (bahakana ubutumwa bwabo, nuko abagabo babo) ntibagira icyo babamarira kwa Allah (ngo babasabire kudahanwa), maze (abo bagore) barabwirwa bati "Nimwinjire mu muriro hamwe n’abawinjiramo

Verse 11 — Surah At-Tahrim 66:11

Allah yanatanze urugero ku bemeye: (ari bo) umugore wa Farawo, ubwo yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Nyubakira inzu iwawe mu Ijuru unandinde Farawo n’ibikorwa bye, kandi undinde abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 12 — Surah At-Tahrim 66:12

Na Mariyamu mwene Imrani, we warinze ubusugi bwe maze tumuhumekeramo (tubinyujije kuri) Roho wacu (Malayika Jibrilu), nuko yemera amagambo ya Nyagasani we n’ibitabo bye (ko ari ukuri), kandi yari mu bibombarika (kuri Allah)