Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 68 - Al-Qalam
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Qalam 68:1
Nuuni139 Ndahiriye ku ikaramu no ku byo (abamalayika n’abantu) bandika
Verse 2 — Surah Al-Qalam 68:2
Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi
Verse 3 — Surah Al-Qalam 68:3
Kandi mu by’ukuri, uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura nazo)
Verse 4 — Surah Al-Qalam 68:4
Rwose mu by’ukuri, ufite ubupfura buhambaye
Verse 5 — Surah Al-Qalam 68:5
Bityo, vuba aha uzabona n’abo (abahakanyi) babone
Verse 6 — Surah Al-Qalam 68:6
Umusazi muri mwe (uwo ari we)
Verse 7 — Surah Al-Qalam 68:7
Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse
Verse 8 — Surah Al-Qalam 68:8
Bityo, ntukumvire abahinyura
Verse 9 — Surah Al-Qalam 68:9
Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye)
Verse 10 — Surah Al-Qalam 68:10
Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse
Verse 11 — Surah Al-Qalam 68:11
Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo
Verse 12 — Surah Al-Qalam 68:12
Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha
Verse 13 — Surah Al-Qalam 68:13
Uw’umutima winangiye, akaba atanazwi inkomoko ye (kwa se)
Verse 14 — Surah Al-Qalam 68:14
N’ubwo yaba afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi)
Verse 15 — Surah Al-Qalam 68:15
Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati "Ni inkuru z’abo hambere
Verse 16 — Surah Al-Qalam 68:16
Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (w’izuru rye)
Verse 17 — Surah Al-Qalam 68:17
Mu by’ukuri, (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera
Verse 18 — Surah Al-Qalam 68:18
Ariko ntibavuze In-sha-Allah (Imana nibishaka)
Verse 19 — Surah Al-Qalam 68:19
Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye
Verse 20 — Surah Al-Qalam 68:20
(Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira
Verse 21 — Surah Al-Qalam 68:21
Nuko bucyeye barahamagarana
Verse 22 — Surah Al-Qalam 68:22
Bagira bati "Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura
Verse 23 — Surah Al-Qalam 68:23
Nuko bagenda bongorerana
Verse 24 — Surah Al-Qalam 68:24
Ko uyu munsi nta mukene n’umwe uri buwinjiremo (umurima)
Verse 25 — Surah Al-Qalam 68:25
Nuko bazinduka bagana (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi
Verse 26 — Surah Al-Qalam 68:26
Maze bawubonye baravuga bati "Mu by’ukuri, twayobye (inzira)
Verse 27 — Surah Al-Qalam 68:27
Ahubwo twimwe (umusaruro wawo, kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene)
Verse 28 — Surah Al-Qalam 68:28
Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati "Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)
Verse 29 — Surah Al-Qalam 68:29
Baravuga bati "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi
Verse 30 — Surah Al-Qalam 68:30
Nuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bagayana
Verse 31 — Surah Al-Qalam 68:31
Baravuga bati "Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri, twari abarengera (imbibi za Allah)
Verse 32 — Surah Al-Qalam 68:32
Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu
Verse 33 — Surah Al-Qalam 68:33
Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi bimera)! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi
Verse 34 — Surah Al-Qalam 68:34
Mu by’ukuri, abatinya Allah bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo
Verse 35 — Surah Al-Qalam 68:35
Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi
Verse 36 — Surah Al-Qalam 68:36
Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingiye kuki
Verse 37 — Surah Al-Qalam 68:37
Cyangwa mwaba mufite igitabo mubisomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)
Verse 38 — Surah Al-Qalam 68:38
Ese mu by’ukuri, mwaba mufitemo (muri icyo gitabo) ibyo mutoranya
Verse 39 — Surah Al-Qalam 68:39
Cyangwa mwaba mufitanye natwe amasezerano ntakuka yo kuzabona ibyo muzifuza kuzageza ku munsi w’imperuka
Verse 40 — Surah Al-Qalam 68:40
Babaze (yewe Muhamadi) uti "Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)
Verse 41 — Surah Al-Qalam 68:41
Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri
Verse 42 — Surah Al-Qalam 68:42
(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore
Verse 43 — Surah Al-Qalam 68:43
Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone)
Verse 44 — Surah Al-Qalam 68:44
Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabajyana buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi
Verse 45 — Surah Al-Qalam 68:45
Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri, imigambi yanjye irakomeye
Verse 46 — Surah Al-Qalam 68:46
Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu
Verse 47 — Surah Al-Qalam 68:47
Cyangwa bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)
Verse 48 — Surah Al-Qalam 68:48
Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi
Verse 49 — Surah Al-Qalam 68:49
Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi akabigayirwa
Verse 50 — Surah Al-Qalam 68:50
Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane
Verse 51 — Surah Al-Qalam 68:51
Kandi iyo abahakanye bumvaga urwibutso (Qur’an), bakurebeshaga indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati "Rwose ni umusazi
Verse 52 — Surah Al-Qalam 68:52
Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose