Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 70 - Al-Maarij
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Maarij 70:1
Usaba yisabiye ko ibihano biza
Verse 2 — Surah Al-Maarij 70:2
(Nyamara ibyo bihano) ntibizagira gikumira ku bahakanyi
Verse 3 — Surah Al-Maarij 70:3
(Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, Nyir’ubutagatifu bw’ikirenga
Verse 4 — Surah Al-Maarij 70:4
Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo)
Verse 5 — Surah Al-Maarij 70:5
Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza
Verse 6 — Surah Al-Maarij 70:6
Mu by’ukuri, bo babona (imperuka) iri kure
Verse 7 — Surah Al-Maarij 70:7
Nyamara twe tukabona iri hafi
Verse 8 — Surah Al-Maarij 70:8
Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa
Verse 9 — Surah Al-Maarij 70:9
N’imisozi ikaba nk’ipamba
Verse 10 — Surah Al-Maarij 70:10
Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo
Verse 11 — Surah Al-Maarij 70:11
N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko ntacyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho inshungu abana be
Verse 12 — Surah Al-Maarij 70:12
Umugore we, umuvandimwe we
Verse 13 — Surah Al-Maarij 70:13
N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba)
Verse 14 — Surah Al-Maarij 70:14
Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho inshungu) kugira ngo arokoke
Verse 15 — Surah Al-Maarij 70:15
Ariko ntacyo bizamumarira! Ahubwo bizaba umuriro ugurumana
Verse 16 — Surah Al-Maarij 70:16
Ukuraho uruhu rw’umubiri
Verse 17 — Surah Al-Maarij 70:17
Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an)
Verse 18 — Surah Al-Maarij 70:18
Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah)
Verse 19 — Surah Al-Maarij 70:19
Mu by’ukuri, umuntu yaremanywe ukutihangana
Verse 20 — Surah Al-Maarij 70:20
Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane
Verse 21 — Surah Al-Maarij 70:21
Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane
Verse 22 — Surah Al-Maarij 70:22
Uretse abakora amasengesho
Verse 23 — Surah Al-Maarij 70:23
Babandi bahozaho amasengesho yabo
Verse 24 — Surah Al-Maarij 70:24
Na babandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo
Verse 25 — Surah Al-Maarij 70:25
Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha)
Verse 26 — Surah Al-Maarij 70:26
Na babandi bemera umunsi w’ibihembo
Verse 27 — Surah Al-Maarij 70:27
Na babandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo
Verse 28 — Surah Al-Maarij 70:28
Kubera ko mu by’ukuri, nta n’umwe warokoka ibihano bya Nyagasani wabo
Verse 29 — Surah Al-Maarij 70:29
Na babandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi)
Verse 30 — Surah Al-Maarij 70:30
Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri, bo ntibabigayirwa
Verse 31 — Surah Al-Maarij 70:31
Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye
Verse 32 — Surah Al-Maarij 70:32
Na babandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo
Verse 33 — Surah Al-Maarij 70:33
Na babandi batanga ubuhamya bw’ukuri
Verse 34 — Surah Al-Maarij 70:34
Na babandi bahozaho amasengesho yabo (ku bihe byagenwe)
Verse 35 — Surah Al-Maarij 70:35
Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe
Verse 36 — Surah Al-Maarij 70:36
Nonese ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)
Verse 37 — Surah Al-Maarij 70:37
(Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe
Verse 38 — Surah Al-Maarij 70:38
Ese buri wese muri bo yibwira ko azinjira mu Ijuru ryuje ingabire
Verse 39 — Surah Al-Maarij 70:39
Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri, twabaremye tubakomoye mu byo bazi143 (ariko banga kwemera)
Verse 40 — Surah Al-Maarij 70:40
Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Iburasirazuba bwose n’Iburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye
Verse 41 — Surah Al-Maarij 70:41
Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira
Verse 42 — Surah Al-Maarij 70:42
Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe
Verse 43 — Surah Al-Maarij 70:43
Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana ibigirwamana byabo
Verse 44 — Surah Al-Maarij 70:44
Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Uwo ni wo munsi basezeranyijwe