Back to Languages
Kinyarwanda - Chapter 72
Translation by R. M. C. Rwanda
Verse 1
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nahishuriwe ko hari itsinda ry’amajini ryumvise (Qur’an isomwa), nuko rikavuga riti "Mu by’ukuri, twumvise Qur’an itangaje
Verse 2
Iyobora iganisha ku kuri, nuko turayemera kandi ntituzigera tubangikanya Nyagasani wacu (Allah) n’icyo ari cyo cyose
Verse 3
Kandi ko icyubahiro cy’ikirenga ari icya Nyagasani wacu, utarigeze umugore cyangwa umwana
Verse 4
Kandi ko umunyabwenge buke muri twe (Shitani) yajyaga avuga ibidahwitse kuri Allah
Verse 5
Kandi mu by’ukuri, twakekaga ko abantu n’amajini badashobora guhimbira Allah ikinyoma
Verse 6
Kandi mu by’ukuri, mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona)
Verse 7
Kandi ko mu by’ukuri, batekerezaga nk’uko mwatekerezaga ko Allah atazigera agira n’umwe azura
Verse 8
Kandi twagerageje kugera mu kirere dusanga cyuzuye abarinzi bakomeye ndetse n’ibishirira
Verse 9
Kandi mu by’ukuri, twajyaga tuhagira ibyicaro kugira ngo twumvirize (ibivugirwa mu Ijuru), ariko ubu uwagerageza kumviriza yahura n’igishirira kimwubikiriye
Verse 10
Kandi ntitwigeze tumenya niba hari ikibi giteganyirizwa abari ku isi, cyangwa niba Nyagasani wabo abifuriza icyiza
Verse 11
Kandi ko muri twe hari abakora ibyiza n’abatameze batyo. Turi amatsinda afite amayira (imyizerere) atandukanye
Verse 12
Kandi twizeraga ko tudashobora kunanira Allah (aramutse ashatse kuduhana) ku isi, cyangwa ngo tube twagira aho tumuhungira
Verse 13
Kandi ko mu by’ukuri, ubwo twumvaga umuyoboro (Qur’an) twarawukurikiye. Kandi uwemeye Nyagasani we, ntatinya kugabanyirizwa (ibihembo bye) cyangwa ngo abe yatinya kongererwa (ibihano)
Verse 14
Kandi ko muri twe hari mo abicishije bugufi (Abayisilamu) n’abatannye. Nyamara abicishije bugufi ni bo bagannye inzira igororotse
Verse 15
Naho abatannye bazaba inkwi z’umuriro wa Jahanamu
Verse 16
Kandi ko iyo (abahakanyi) baza kuyoboka inzira igororotse (bakayishikamamo), rwose twari kubaha amazi (imvura) menshi (kandi y’umugisha)
Verse 17
Kugira ngo tuyabageragereshe. Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Nyagasani we, azamuhanisha ibihano bihambaye
Verse 18
Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah
Verse 19
Kandi ubwo umugaragu wa Allah (Muhamadi) yahagurukaga amusenga, (amajini) yabaga amuzengurutse (kugira ngo yumve Intumwa isoma Qur’an)
Verse 20
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na we
Verse 21
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse)
Verse 22
Vuga uti "Mu by’ukuri, nta n’umwe wandinda (ibihano bya) Allah (ndamutse mwigometseho), ndetse nta n’ahandi nabona ubuhungiro hatari kuri we
Verse 23
(Umurimo wanjye nta wundi) usibye gusohoza (ukuri) n’ubutumwa biturutse kwa Allah. Ariko uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu azabamo ubuziraherezo
Verse 24
Kugeza ubwo (ababangikanyamana) bazabona ibyo basezeranyijwe, ni bwo bazamenya ufite abatabazi b’abanyantege nke n’ufite bake
Verse 25
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Sinzi niba (ibihano) musezeranywa biri bugufi cyangwa niba Nyagasani wanjye azabiha igihe kirekire
Verse 26
Ni we (wenyine) mumenyi w’ibitagaragara kandi nta n’umwe ajya ahishurira ibye
Verse 27
Uretse uwo yishimiye mu ntumwa ze, akamwoherereza abarinzi (abamalayika) bamugenda imbere n’inyuma
Verse 28
(Ibyo Allah abikora) kugira ngo amenye ko (Intumwa) zasohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani wazo. Kandi (ko Allah) azi neza ibyo zitunze ndetse azi byimazeyo umubare wa buri kintu