Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 75 - Al-Qiyamah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Qiyamah 75:1
Ndahiriye ku munsi w’izuka
Verse 2 — Surah Al-Qiyamah 75:2
Nanarahiriye ku mutima (w’umwemeramana) ugaya nyirawo (kubera guteshuka ku nzira igororotse)
Verse 3 — Surah Al-Qiyamah 75:3
Ese umuntu (w’umuhakanyi) akeka ko tutazashobora gukoranya amagufa ye (tumuzura)
Verse 4 — Surah Al-Qiyamah 75:4
Nibyo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere)
Verse 5 — Surah Al-Qiyamah 75:5
Ahubwo umuntu (ahakana izuka) ashaka icyatuma akomeza kwibera mu bwangizi
Verse 6 — Surah Al-Qiyamah 75:6
Arabaza (akerensa) ati "Uwo munsi w’izuka uzaba ryari
Verse 7 — Surah Al-Qiyamah 75:7
(Uwo munsi uzaba) igihe amaso azakanaguzwa (kubera ubwoba)
Verse 8 — Surah Al-Qiyamah 75:8
N’ukwezi kukazima
Verse 9 — Surah Al-Qiyamah 75:9
Ndetse izuba n’ukwezi bizahurizwa hamwe (kimwe kinjire mu kindi)
Verse 10 — Surah Al-Qiyamah 75:10
Icyo gihe umuntu azavuga ati "Ni he ho guhungira
Verse 11 — Surah Al-Qiyamah 75:11
(Azabwirwa ati) "Oya! Ntaho guhungira hahari
Verse 12 — Surah Al-Qiyamah 75:12
Kuri uwo munsi, igarukiro rizaba ari kwa Nyagasani wawe (wenyine)
Verse 13 — Surah Al-Qiyamah 75:13
Kuri uwo munsi, umuntu azabwirwa ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi)
Verse 14 — Surah Al-Qiyamah 75:14
Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze)
Verse 15 — Surah Al-Qiyamah 75:15
Kabone n’ubwo yatanga impamvu ze (agamije kwiregura)
Verse 16 — Surah Al-Qiyamah 75:16
(Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe ugira ubwira (bwo kuvuga ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jiburilu)
Verse 17 — Surah Al-Qiyamah 75:17
Mu by’ukuri, ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe (tuzakwigisha) kuyisoma (Qur’an)
Verse 18 — Surah Al-Qiyamah 75:18
Nituyigusomera (binyuze kuri Malayika wacu), ujye ukurikira isomwa ryayo
Verse 19 — Surah Al-Qiyamah 75:19
Hanyuma ni twe (Allah) tuzayigusobanurira
Verse 20 — Surah Al-Qiyamah 75:20
(Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba
Verse 21 — Surah Al-Qiyamah 75:21
Mukirengagiza imperuka
Verse 22 — Surah Al-Qiyamah 75:22
Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba burabagirana
Verse 23 — Surah Al-Qiyamah 75:23
Bureba Nyagasani wabwo
Verse 24 — Surah Al-Qiyamah 75:24
Kuri uwo munsi kandi, uburanga (bw’abahakanyi) buzaba bwijimye
Verse 25 — Surah Al-Qiyamah 75:25
Bibaza ko bagiye guhura n’ishyano
Verse 26 — Surah Al-Qiyamah 75:26
Oya! Ahubwo iyo (roho) igeze mu ngoto (igihe cyo gupfa)
Verse 27 — Surah Al-Qiyamah 75:27
Hanyuma hakavugwa ngo "Ni nde wamutabara (akamurinda urupfu)
Verse 28 — Surah Al-Qiyamah 75:28
Nuko (ugiye gupfa) akamenya ko igihe cyo gutandukana (gupfa) cyageze
Verse 29 — Surah Al-Qiyamah 75:29
Maze (kubera ububabare bwo gukurwamo roho), ukuguru kwe kuzahuzwa n’ukundi
Verse 30 — Surah Al-Qiyamah 75:30
Kuri uwo munsi, (wowe muntu ukuwemo roho) uzerekezwa kwa Nyagasani wawe
Verse 31 — Surah Al-Qiyamah 75:31
Ariko (umuhakanyi) ntiyigeze yemera ndetse nta n’ubwo yigeze asenga
Verse 32 — Surah Al-Qiyamah 75:32
Ahubwo yahinyuye (Qur’an) maze ayitera umugongo
Verse 33 — Surah Al-Qiyamah 75:33
Hanyuma akagenda yibona yerekeza mu muryango we
Verse 34 — Surah Al-Qiyamah 75:34
Ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi nanone ufite akaga
Verse 35 — Surah Al-Qiyamah 75:35
Nanone ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi nanone ufite akaga
Verse 36 — Surah Al-Qiyamah 75:36
Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)
Verse 37 — Surah Al-Qiyamah 75:37
Ese ntiyari intanga zisohorwa
Verse 38 — Surah Al-Qiyamah 75:38
Hanyuma akaba urusoro rw’amaraso, maze Allah akamurema, akanamutunganya (akaba umuntu wuzuye)
Verse 39 — Surah Al-Qiyamah 75:39
Maze akamuremamo ibitsina bibiri: ikigabo n’ikigore
Verse 40 — Surah Al-Qiyamah 75:40
Ese uwo (Allah ukora ibyo) si we ushoboye kuzura abapfuye