Back to Languages

    Kinyarwanda - Chapter 77

    Translation by R. M. C. Rwanda

    Verse 1

    Ndahiriye ku (miyaga) yoherezwa ikurikiranye

    Verse 2

    No ku (miyaga) y’inkubi

    Verse 3

    No ku (miyaga) itwara ibicu n’imvura

    Verse 4

    No ku (mirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma

    Verse 5

    No ku (bamalayika) bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah)

    Verse 6

    Kugira ngo bivaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo biburire

    Verse 7

    Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa bizasohora

    Verse 8

    Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima)

    Verse 9

    N’igihe ikirere kizasandazwa

    Verse 10

    N’igihe imisozi izariturwa

    Verse 11

    N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho)

    Verse 12

    Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe

    Verse 13

    Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa)

    Verse 14

    Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza

    Verse 15

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 16

    Ese ntitworetse abo hambere

    Verse 17

    Nuko tukabakurikiza abo hanyuma

    Verse 18

    Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi

    Verse 19

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 20

    Ese ntitwabaremye mu mazi asuzuguritse

    Verse 21

    Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)

    Verse 22

    Kugeza igihe kizwi

    Verse 23

    Nuko tukagena (igihe umwana avukira) kandi ni twe duhebuje mu kugena

    Verse 24

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 25

    Ese isi ntitwayigize ihuriro

    Verse 26

    Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)

    Verse 27

    Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo

    Verse 28

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 29

    (Abahakanyi bazabwirwa bati) "Ngaho nimujye (mu muriro wa Jahanamu) mwajyaga muhinyura

    Verse 30

    Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu

    Verse 31

    Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro

    Verse 32

    Mu by’ukuri, (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini

    Verse 33

    (Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju

    Verse 34

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 35

    Uwo uzaba ari umunsi (batazashobora kugira) icyo bavuga

    Verse 36

    Kandi nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga

    Verse 37

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 38

    Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere tuzaba twabakoranyirije hamwe

    Verse 39

    Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere

    Verse 40

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 41

    Mu by’ukuri, abatinya Allah (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba)

    Verse 42

    (Bazaba bafitemo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza

    Verse 43

    (Bazabwirwa bati) "Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze

    Verse 44

    Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza

    Verse 45

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 46

    (Yemwe bahakanyi) "Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi

    Verse 47

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 48

    N’iyo babwiwe bati "Nimwuname (musenge)!" Ntabwo bunama (ngo basenge)

    Verse 49

    Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

    Verse 50

    Nonese nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera