Back to Languages

    Kinyarwanda - Chapter 78

    Translation by R. M. C. Rwanda

    Verse 1

    Ni iki (abahakanyi b’abakurayishi) babazanyaho

    Verse 2

    Ku nkuru ihambaye (Qur’an n’umunsi w’imperuka)

    Verse 3

    (Iyo nkuru) batavugaho rumwe (hagati y’abayemera n’abayihakana)

    Verse 4

    Oya! Rwose bidatinze bazamenya

    Verse 5

    Oya nanone! Bidatinze bazamenya

    Verse 6

    Ese isi ntitwayigize nk’isaso

    Verse 7

    N’imisozi tukayigira nk’imambo

    Verse 8

    Tukanabarema muri ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore)

    Verse 9

    Kandi ibitotsi byanyu twabigize uburyo bw’ikiruhuko

    Verse 10

    N’ijoro turigira nk’umwambaro (binyuze mu mwijima waryo)

    Verse 11

    N’amanywa tuyagira ayo gushakiramo imibereho

    Verse 12

    Tunubaka hejuru yanyu (ibirere) birindwi bikomeye

    Verse 13

    Ndetse n’(izuba) turigira itara rimurika

    Verse 14

    Tunamanura mu bicu amazi menshi yisuka

    Verse 15

    Kugira ngo tuyereshe impeke n’ibimera

    Verse 16

    N’imirima y’ibiti byegeranye

    Verse 17

    Mu by’ukuri, umunsi w’urubanza ufite igihe ntarengwa

    Verse 18

    Umunsi impanda izavuzwa, maze mukaza muri amatsinda

    Verse 19

    N’ikirere kizakingurwa maze gihinduke nk’amarembo

    Verse 20

    N’imisozi izakurwa mu myanya yayo, imere nk’ibirorirori

    Verse 21

    Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu urarekereje

    Verse 22

    Ni wo garukiro ry’ibyigomeke

    Verse 23

    Bizawubamo imyaka n’imyaniko

    Verse 24

    (Ibyo byigomeke) ntibizawusogongereramo ubukonje cyangwa ikinyobwa

    Verse 25

    Uretse amazi yatuye n’amashyira

    Verse 26

    (Ibyo bikazaba) ari igihembo gikwiye (ibikorwa bibi bakoraga)

    Verse 27

    Kuko mu by’ukuri, batajyaga bizera ibarura

    Verse 28

    Ndetse banahinyuraga amagambo yacu cyane

    Verse 29

    Kandi byose twarabibaruye mu nyandiko

    Verse 30

    Ngaho nimusogongere (ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi), kandi nta kindi tubongerera usibye ibihano

    Verse 31

    Mu by’ukuri, abatinya Allah bazabona intsinzi (Ijuru)

    Verse 32

    Ubusitani n’imizabibu

    Verse 33

    N’inkumi z’urungano (Huur-ul Ayn)

    Verse 34

    Ndetse n’ibirahuri byuzuye (divayi idasindisha)

    Verse 35

    Nta magambo adafite umumaro cyangwa ikinyoma bazumviramo

    Verse 36

    (Ibyo bizaba) ari ibihembo biturutse kwa Nyagasani wawe; impano ijyanye (n’ibikorwa byabo)

    Verse 37

    Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo, Nyirimpuhwe. (Ku munsi w’imperuka), nta bushobozi bwo kugira icyo bamuvugisha bazaba bafite (keretse abishatse)

    Verse 38

    Umunsi Roho (Malayika Jiburilu) n’abandi bamalayika bazahagarara ku murongo, ntibazavuga keretse uwo (Allah) Nyirimpuhwe azabihera uburenganzira, kandi akavuga ibiri ukuri

    Verse 39

    Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira

    Verse 40

    Mu by’ukuri, twababuriye ibihano byegereje; umunsi umuntu azabona ibyo yakoze, naho umuhakanyi akazavuga ati "Iyaba nari mbaye igitaka