Back to Languages

    Kinyarwanda - Chapter 8

    Translation by R. M. C. Rwanda

    Verse 1

    Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti "Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye". Bityo, mutinye Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemera

    Verse 2

    Mu by’ukuri, abemera nyabo ni babandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine)

    Verse 3

    Babandi bahozaho amasengesho kandi bagatanga mu byo twabahaye

    Verse 4

    Abo ni bo bemera nyakuri. Bazagororerwa inzego zo hejuru kwa Nyagasani wabo, bababarirwe ibyaha kandi banahabwe amafunguro meza (mu ijuru)

    Verse 5

    (Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye gutangira ibicuruzwa by’Abakurayishi) abigu- hishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga

    Verse 6

    Bakugisha impaka ku kuri nyuma y’uko kugaragaye (batishimiye kujya ku rugamba), bameze nk’aho bashyiriwe urupfu kandi barureba

    Verse 7

    Munibuke ubwo Allah yabasezeranyaga gutsinda rimwe mu matsinda abiri (y’abanzi banyu; iry’ingabo cyangwa iry’abacuruzi), mwe mwifuza ko iridafite intwaro ari ryo ryaba iryanyu. Nyamara Allah yashakaga guhamya ukuri akoresheje amagambo ye no kurimbura abahakanyi burundu

    Verse 8

    Kugira ngo ahamye ukuri kandi ananyomoze ikinyoma, kabone n’ubwo inkozi z’ibibi zitabyishimira

    Verse 9

    (Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) "Mu by’ukuri, ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye

    Verse 10

    (Ibyo) nta kindi Allah yabikoreyeuretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

    Verse 11

    Mwibuke ubwo yabahaga gutora agatotsi kakaba ituze rimuturutseho, akabamanurira amazi aturutse mu kirere kugira ngo ayabasukuze, abakureho ibishuko bya Shitani, ndetse no kugira ngo abakomeze imitima kandi ashikamishe ibirenge byanyu hasi (kugira ngo bireke kunyerera mu mucanga)

    Verse 12

    Zirikana ubwo Nyagasani wawe yahishuriragaabamalayika (mu rugamba rwa Badri, agira ati) "Mu by’ukuri, ndi kumwe na mwe, bityo mukomeze ba bandi bemeye. Ndaza gushyira ubwoba mu mitima y’abahakanye, ngaho nimukubite (yemwe abemera) ku majosi munabakubiteku mitwe y’intoki zose

    Verse 13

    Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye. Kandi uciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye,mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ibihano bikaze

    Verse 14

    Ibyo (bihano) nimubisogongere; kandi rwose abahakanyi bazahanishwa ibihano by’umuriro

    Verse 15

    Yemwe abemeye! Nimuhurira ku rugamba na babandi bahakanye, ntimuzabahunge

    Verse 16

    N’uzaramuka abahunze icyo gihe - uretse ku bw’amayeri y’urugamba cyangwa agiye kwifatanya n’irindi tsinda (ry’abemera)- uwo yahamwe n’uburakari bwa Allah, azaba ndetse n’ubuturobwe ni umuriro wa Jahanama, kandi ni ryo herezo ribi

    Verse 17

    Nta bwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah. Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

    Verse 18

    Uko ni ko Allah acubya imigambi y’abahakanyi

    Verse 19

    (Yemwe bahakanyi!) Niba musaba ko Allah amanurira ibihano inkozi z’ibibi, rwose byamaze kubageraho! Kandi nimurekeraho (ibikorwa by’ubuhakanyi n’ubushotoranyi), ibyo ni byo byiza kuri mwe. Nimunasubira, tuzongera (tubatsinde). Kandi agatsiko kanyu nta cyo kazabamarira kabone n’ubwo kabakagizwe n’ingabo nyinshi. Kandi mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abemera

    Verse 20

    Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa ye, ntimuzanamutere umugongo kandi mwumva (ibyo musomerwa)

    Verse 21

    Kandi ntimukamere nka babandi bavuze bati "Twarumvise", nyamara batarumvise

    Verse 22

    Mu by’ukuri,ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (banze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); babandi badatekereza

    Verse 23

    N’iyo Allah aza kubabonamo icyiza, yari kubashoboza kumva (ukuri). Kandi n’iyo aza kubashoboza kumva, rwose bari gutera umugongo bakakwirengagiza

    Verse 24

    Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri,iwe ari ho muzakoranyirizwa

    Verse 25

    Kandi mujye mutinya ibihano byo ku isi, kuko bitibasira inkozi z’ibibi muri mwe gusa. Munamenye ko Allahari nyir’ibihano bikaze

    Verse 26

    Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira

    Verse 27

    Yemwe abemeye! Ntimukigomeke kuri Allah no ku Ntumwa (Muhamadi), ndetse ntimukanahemuke mucunga nabi ibyo mwaragijwe kandi mubizi (ko ari icyaha)

    Verse 28

    Munamenye ko imitungo yanyu n’urubyaro rwanyu ari ibigeragezo, kandi ko mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo bihambaye

    Verse 29

    Yemwe abemeye! Nimutinya Allah, azabashoboza gutandukanya ikibi n’icyiza,abahanagureho ibyaha byanyu ndetseanabababarire. Kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye

    Verse 30

    Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah akayiburizamo; kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha

    Verse 31

    N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati "Erega twarayumvise"; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

    Verse 32

    Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo bavugaga bati "Mana Nyagasani! Niba koko iyi (Qur’an) ari ukuri kuguturutseho, ngaho tugusheho imvura y’amabuye iturutse mu kirere, cyangwa utuzanire ibihano bibabaza

    Verse 33

    Kandi Allah ntiyari kubahana mu gihe (wowe Muhamadi) ukibarimo, ndetse nta n’ubwo Allah yari kubahana mu gihe basaba imbabazi

    Verse 34

    None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abatinya Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi

    Verse 35

    Kandi amasengesho yabo ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) yari ukuvugiriza no gukoma amashyi. Bityo, nimwumve ububabare kubera ibyo mwahakanaga. bw’ibihano

    Verse 36

    Mu by’ukuri, babandi bahakanye batanga imitungo yabo kugira ngo bakumire (abantu) kugana inzira ya Allah. Bazanakomeza bayitange ariko iherezo bizabatera agahinda, maze batsindwe. Rwose abahakanye bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu

    Verse 37

    Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo

    Verse 38

    Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise. Ariko nibasubira (mu buhakanyi) mu by’ukuri (bazahanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije

    Verse 39

    Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekeraho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora

    Verse 40

    Nibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari we Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza

    Verse 41

    Munamenye ko mu by'ukuri, icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyokiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n' Intumwa), impfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose

    Verse 42

    Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

    Verse 43

    Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni we Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu)

    Verse 44

    Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, na mwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

    Verse 45

    Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi

    Verse 46

    Munumvire Allah n'Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by'ukuri, Allahari kumwe n' abihangana

    Verse 47

    Kandi ntimukabe nka babandi basohotse mu ngo zabo bafite ubwirasi banagamije kwiyereka abantu, ndetse banakumira (abantu) kugana inzira ya Allah; kandi Allah azi neza ibyo bakora

    Verse 48

    Munibuke ubwo Shitani yakundishaga (abahakanyi) ibikorwa byabo akababwira ati "Uyu munsi ntawe ubatsinda kandi rwose ndi kumwe namwe". Nuko ubwo amatsinda yombi yasakiranaga, (Shitani) yarahunze aravuga ati "Mu by'ukuri nitandukanyije namwe, njye ndabona ibyo mutabona, rwose ndatinya Allah. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze

    Verse 49

    Mwibuke ubwo indyarya na babandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati "Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe)". Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje,Ushishoza

    Verse 50

    N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za babandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro

    Verse 51

    Ibyo (bihano) ni ingaruka z’ibyo mwikoreye ubwanyu. Mu by’ukuri, Allah ntabwo ahuguza abagaragu (be)

    Verse 52

    Ibyo ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, nyir'ibihano bikaze

    Verse 53

    Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho cyeretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

    Verse 54

    Ibyo (bihano) ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari inkozi z’ibibi

    Verse 55

    Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni babandi bahakanye, kugeza ubwo badashobora kwemera

    Verse 56

    Ni babandi (Abayahudi) mwagiranye amasezerano, ariko buri gihe bakayarengaho, kandi ntibatinya (Allah)

    Verse 57

    Bityo, nubatsindaku rugamba, ujye ubahana wihanukiriye kugira ngo ushwiragize ababari inyuma, kugira ngo bibabere isomo

    Verse 58

    Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu kuri (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abahemu

    Verse 59

    Kandi rwose babandi bahakanye ntibibwire ko bacitse (ibihano). Mu by'ukuri, ntibazananira (Allah)

    Verse 60

    Kandi mubitegure n’imbaraga zanyu zose n’amafarasi y’intambara, kugira ngo bitere ubwoba abanzi ba Allah ndetse n’abanzi banyu n'abandi mutazi ariko bazwi na Allah. Kandi icyo mutanze cyose mu nzira ya Allah, mukigororerwa cyuzuye ndetse ntimuzahuguzwa

    Verse 61

    Ariko nibahitamo inzira y’amahoro, nawe uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri, ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

    Verse 62

    Kandi nibashaka kukuryarya, mu by'ukuri, Allah araguhagije. Ni we waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n'iy’abemera

    Verse 63

    (Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo. Ariko Allah yarayihuje. Mu by'ukuri, we ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

    Verse 64

    Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Allah araguhagije, wowe n’abemera bagukurikiye

    Verse 65

    Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Shishikariza abemera kwitabira urugamba. Muri mwe, nihabamo makumyabiri bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo ijana, bazatsinda igihumbi muri babandi bahakanye, kubera ko ari abantu badasobanukiwe

    Verse 66

    Ubu noneho Allah araborohereje, kandi azi ko mufite intege nke. Bityo muri mwe nihabamo ijana bihangana, bazatsinda nihabamo magana igihumbi abiri. Kandi bazatsinda ibihumbi bibiri ku bushake bwa Allah. Rwose Allah ari kumwe n'abihangana

    Verse 67

    Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z'intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z'isi (muhabwa inshungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

    Verse 68

    Iyo bitaza kuba itegeko rya Allah ryabanje (ribemerera iminyago no kugira imfungwa z’intambara), mwari kugerwaho n'ibihano bihambaye kubera ibyo mwakiriye (inshungu)

    Verse 69

    Ngaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

    Verse 70

    Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti "Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

    Verse 71

    Ariko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

    Verse 72

    Mu by'ukuri, babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’imbaraga zabo, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo (abimukira n’ababakiriye) ni inshuti magara hagati yabo. Naho babandi bemeye ariko ntibimuke, si ngombwa kubagira inshuti magara kugeza bimutse. Ariko kandi nibabitabaza ku mpamvu z’idini, mujye mubatabara, keretse (mu gihe abo barwana nabo) ari abantu mufitanye amasezerano (yo kudaterana). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

    Verse 73

    Na babandi bahakanye ni nshuti magara hagati yabo. Nimutabigenza mutyo (ngo namwe mukundane), hazaba ingorane n'ubwangizi bukomeye ku isi

    Verse 74

    Naho babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza

    Verse 75

    Ariko babandi baje kwemera nyuma, nuko bakimukira (i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by'ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose