Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 84 - Al-Inshiqaq
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Inshiqaq 84:1
Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka)
Verse 2 — Surah Al-Inshiqaq 84:2
Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira)
Verse 3 — Surah Al-Inshiqaq 84:3
N’igihe isi izaringanizwa
Verse 4 — Surah Al-Inshiqaq 84:4
Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho
Verse 5 — Surah Al-Inshiqaq 84:5
Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira)
Verse 6 — Surah Al-Inshiqaq 84:6
Yewe muntu! Mu by’ukuri, ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka)
Verse 7 — Surah Al-Inshiqaq 84:7
Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo
Verse 8 — Surah Al-Inshiqaq 84:8
Azabarurirwa mu buryo bworoshye
Verse 9 — Surah Al-Inshiqaq 84:9
Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye
Verse 10 — Surah Al-Inshiqaq 84:10
Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo
Verse 11 — Surah Al-Inshiqaq 84:11
Azisabira kurimbuka
Verse 12 — Surah Al-Inshiqaq 84:12
Kandi azinjira mu muriro ugurumana
Verse 13 — Surah Al-Inshiqaq 84:13
Mu by’ukuri, (mu buzima bwo ku isi) yabagaho mu muryango we mu bwirasi
Verse 14 — Surah Al-Inshiqaq 84:14
Mu by’ukuri, yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we)
Verse 15 — Surah Al-Inshiqaq 84:15
Nyamara si byo! Mu by’ukuri, Nyagasani we yabaga amubona neza
Verse 16 — Surah Al-Inshiqaq 84:16
Bityo, ndahiriye ku gicu gitukura cy’izuba rirenga
Verse 17 — Surah Al-Inshiqaq 84:17
No ku ijoro n’ibyo ritwikira (byose)
Verse 18 — Surah Al-Inshiqaq 84:18
No ku kwezi igihe kuzuye
Verse 19 — Surah Al-Inshiqaq 84:19
Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)
Verse 20 — Surah Al-Inshiqaq 84:20
Ese babaye bate, kuki batemera
Verse 21 — Surah Al-Inshiqaq 84:21
Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama
Verse 22 — Surah Al-Inshiqaq 84:22
Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho zayo)
Verse 23 — Surah Al-Inshiqaq 84:23
Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo)
Verse 24 — Surah Al-Inshiqaq 84:24
Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibaza
Verse 25 — Surah Al-Inshiqaq 84:25
Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)