Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 85 - Al-Buruj

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah Al-Buruj 85:1

Ndahiriye ku kirere gifite inyenyeri nini nyinshi

Verse 2 — Surah Al-Buruj 85:2

No ku munsi w’isezerano (umunsi w’imperuka)

Verse 3 — Surah Al-Buruj 85:3

No ku munsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat)

Verse 4 — Surah Al-Buruj 85:4

Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe

Verse 5 — Surah Al-Buruj 85:5

Ubwo bacanaga umuriro ugurumana

Verse 6 — Surah Al-Buruj 85:6

Ubwo bari bawicaye impande

Verse 7 — Surah Al-Buruj 85:7

Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika)

Verse 8 — Surah Al-Buruj 85:8

Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushimwa cyane

Verse 9 — Surah Al-Buruj 85:9

Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu

Verse 10 — Surah Al-Buruj 85:10

Mu by’ukuri, abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika

Verse 11 — Surah Al-Buruj 85:11

Mu by’ukuri, abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje

Verse 12 — Surah Al-Buruj 85:12

Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze

Verse 13 — Surah Al-Buruj 85:13

Mu by’ukuri, ni we waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na we uzabigarura (ku munsi w’imperuka)

Verse 14 — Surah Al-Buruj 85:14

Kandi ni we Munyembabazi uhebuje, Umukunzi (w’abemeramana)

Verse 15 — Surah Al-Buruj 85:15

Ny’ir’intebe y’icyubahiro

Verse 16 — Surah Al-Buruj 85:16

Verse 17 — Surah Al-Buruj 85:17

Ese wamenye inkuru z’ingabo

Verse 18 — Surah Al-Buruj 85:18

Za Farawo n’iz’aba Thamudu

Verse 19 — Surah Al-Buruj 85:19

Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri)

Verse 20 — Surah Al-Buruj 85:20

Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira)

Verse 21 — Surah Al-Buruj 85:21

Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse

Verse 22 — Surah Al-Buruj 85:22

(Yanditse) ku rubaho rurinzwe