Back to Languages
Kinyarwanda - Chapter 86
Translation by R. M. C. Rwanda
Verse 1
Ndahiriye ku kirere no ku kimurika nijoro
Verse 2
Ni iki cyakumenyesha ikimurika nijoro
Verse 3
Ni inyenyeri imurika
Verse 4
Nta muntu utagira umugenzuzi (abamalayika bashinzwe kugenzura ibikorwa bya muntu)
Verse 5
Ngaho umuntu niyitegereze icyo yaremwemo
Verse 6
Yaremwe mu mazi ataruka (intanga)
Verse 7
Aturuka hagati y’urutirigongo n’ibituza
Verse 8
Mu by’ukuri, (Allah waremye uwo muntu mu ntanga) afite ubushobozi bwo kumuzura
Verse 9
Umunsi amabanga azahishurwa
Verse 10
Icyo gihe (umuntu) nta mbaraga azaba afite cyangwa ngo agire umutabara
Verse 11
Ndahiriye ku kirere gitanga imvura igenda igaruka
Verse 12
No ku isi isaduka (kugira ngo ibiti n’ibimera bimere)
Verse 13
Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni ijambo ritandukanya (ukuri n’ikinyoma)
Verse 14
Kandi ntabwo ari ijambo ridafite umumaro
Verse 15
Mu by’ukuri, (abahinyura ukuri) bacura umugambi mubisha (wo kurwanya ubutumwa bw’ukuri)
Verse 16
Maze nanjye (Allah) nkaburizamo umugambi wabo
Verse 17
Bityo, abo bahakanyi bahe igihe (yewe Muhamadi), ubarindirize gato (bazibonera ibizababaho)