Back to Languages

Kinyarwanda - Chapter 9 - At-Tawbah

Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink

Verse 1 — Surah At-Tawbah 9:1

(Iri ni itangazo risesa amasezerano) riturutse kwa Allah n'Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwa- giranye amasezerano (bakayarengaho)

Verse 2 — Surah At-Tawbah 9:2

Ngaho (yemwe babangikanya-mana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri, Allah azasuzuguza abahakanyi

Verse 3 — Surah At-Tawbah 9:3

Ni n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija),ko Allah yitandukanyije n’aba- bangikanyamana ndetse n'Intumwa ye (ikaba yitanduka-nyije nabo). Bityo, nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unahe babandi bahakanye inkuru y'ibihano bibabaza

Verse 4 — Surah At-Tawbah 9:4

Uretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayagabanyaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Mujye mwubahiriza amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye.Mu by’ukuri, Allah akunda abamutinya

Verse 5 — Surah At-Tawbah 9:5

Ariko amezi matagatifu narangira (ukwa mbere, ukwa karindwi, ukwa cumi na kumwe n’ukwa cumi n’abiri y’ikirangaminsi cya kiyisilamu), mujye mwica ababangikanyamana (barenze ku masezerano mwagiranye bakanifatanya n’umwanzi wanyu) aho muzajya mubasanga hose. Muzajye mubacakira, mubagote munabubikire muri buri bwubikiro. Ariko nibicuza (bakareka kubangikanya Imana) bagakora amasengesho bakanatanga amaturo, muzajye mubareka. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 6 — Surah At-Tawbah 9:6

No mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu)

Verse 7 — Surah At-Tawbah 9:7

Ni gute ababangikanyamana bagirana amasezerano na Allah ndetse n’Intumwa ye, batari babandi mwagiranye amasezerano ku Musigiti Mutagatifu (Ka’aba)? Igihe cyose bazabatunganira (bubahiriza amase- zerano), namwe muzaba-tunganire (muyubahirize). Mu by’ukuri, Allah akunda abamutinya

Verse 8 — Surah At-Tawbah 9:8

Ni gute (mwagirana amasezerano nk’ayo nabo) kandi iyo babanesheje batita ku masano cyangwa amasezerano mwagiranye? Babagusha neza mu magambo gusa, nyamara imitima yabo itabyemera, kandi abenshi muri bo ni ibyigomeke

Verse 9 — Surah At-Tawbah 9:9

Baguranye amagambo ya Allah igiciro gito, banakumira (abantu kugana) inzira ye. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi

Verse 10 — Surah At-Tawbah 9:10

(Abo babangikanyamana) ntibu- bahiriza isano cyangwa isezerano bafitanye n’umwemera! Kandi abo ni bo barengera (imbago za Allah)

Verse 11 — Surah At-Tawbah 9:11

Nibaramuka bicujije bagahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga amaturo, ubwo bazaba babaye abavandimwe banyu mu idini. (Uko ni ko) dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi

Verse 12 — Surah At-Tawbah 9:12

Ariko nibatatira indahiro zabo nyuma y’amasezerano (mwagiranye) bakanasebya idini ryanyu, mujye murwanya abayobozi b’ubuhakanyi kugira ngo barekeraho (ibikorwa byabo bibi), kuko mu by’ukuri nta sezerano bajya bubahiriza

Verse 13 — Surah At-Tawbah 9:13

Kuki mutarwanya abantu batatiye indahiro zabo bakanashaka kumenesha Intumwa (Muhamadi), kandi ari bo babashotoye bwa mbere? murabatinya? Ahubwo Allah ni we Ese mukwiye gutinya niba koko muri abemera

Verse 14 — Surah At-Tawbah 9:14

Mubarwanye kugira ngo Allah abahane akoresheje amaboko yanyu, abakoze isoni ndetse namwe abahe intsinzi, kandi imitima y’abemera ayikize (agahinda)

Verse 15 — Surah At-Tawbah 9:15

Ndetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashatse. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 16 — Surah At-Tawbah 9:16

Ese (mwe abemera) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti magara ibindi bitari Allah n’intumwa ye ndetse n’abemera? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora

Verse 17 — Surah At-Tawbah 9:17

Ntibikwiye ko ababangikanyamana bita ku misigiti ya Allah, kandi ubwabo bishinja ubuhakanyi. Abo ibikorwa byabo byabaye impfabusa, kandi bazaba mu muriro ubuziraherezo

Verse 18 — Surah At-Tawbah 9:18

Mu by’ukuri, abita ku misigiti ya Allah ni babandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho amasengesho, bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Abo ni bo bayobotse (by’ukuri)

Verse 19 — Surah At-Tawbah 9:19

Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora ababangika nyamana

Verse 20 — Surah At-Tawbah 9:20

Babandi bemeye, bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze

Verse 21 — Surah At-Tawbah 9:21

Nyagasani wabo abaha inkuru nziza yo kuzagirirwa impuhwe no kwishimirwa bimuturutseho, kandi bazagororerwa ijuru ririmo inema zihoraho

Verse 22 — Surah At-Tawbah 9:22

Bazabamo ubuziraherezo. Mu by’ukuri, Allah afite ibihembo bihambaye

Verse 23 — Surah At-Tawbah 9:23

Yemwe abemeye! Ntimuzagire ababyeyi banyu n’abavandimwe banyu inshuti magara, igihe bahisemo ubuhakanyi baretse ukwemera. Kandi muri mwe uzabagira inshuti magara, azaba abaye umwe mu nkozi z’ibibi

Verse 24 — Surah At-Tawbah 9:24

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo mwahashye, ibicuruzwa mutinya ko byahomba ndetse n'amazu mwishimiye ari byo mukunze cyane kurusha Allah n'intumwa ye, ndetse no guharanira inzira ye; ngaho nimutegereze kugeza Allah azanye itegeko rye (ibihano)". Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke

Verse 25 — Surah At-Tawbah 9:25

Rwose Allah yabatabaye ahantu henshi, ndetse n’umunsi (w’urugamba) rwa Hunayini, ubwo mwashukwaga n’ubwinshi bwanyu (mwibwira ko muri butsinde), maze ntibwagira icyo bubamarira, nuko (mugotwa n’umwanzi) isi ibabana nto n’ukuntu ari ngari, hanyuma musubira inyuma muhunga

Verse 26 — Surah At-Tawbah 9:26

Nuko Allah amanura ituze ku ntumwa ye (Muhamadi) no ku bemera, anamanura ingabo (abamalayika) mutabonaga, nuko ahana babandi bahakanye. Kandi icyo nicyo gihembo cy'abahakanyi

Verse 27 — Surah At-Tawbah 9:27

Nyuma y’ibyo, Allah azakira ukwicuza k’uwo ashaka. Allah ni ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 28 — Surah At-Tawbah 9:28

Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ababangikanyamana ntibasukuye, bityo ntibazegere Umusigiti Mutagatifu (ubutaka butagatifu bwa Makat) nyuma y’uyu mwaka (wa cyenda kuva intumwa yimutse). Kandi nimuba mutinya ubukene (igihombo mwaterwa no guhagarika ubucuruzi mwakoranaga nabo), Allah azabakungahaza nabishaka. Mu by’ukuri, Allahni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 29 — Surah At-Tawbah 9:29

Mujye murwanya babandi batemera Allah n’umunsi w'imperuka, batanaziririza ibyo Allah yaziririje ndetse n’ibyo intumwa ye yaziririje, (munarwanye) bamwemu bahawe igitabo batayobotse idini ry’ukuri (Islamu), kugeza batanze Jiziyat ubwabo (badahagarariwe) kandi baciye bugufi

Verse 30 — Surah At-Tawbah 9:30

Abayahudi baravuze bati "Uzayiru (Ezira) ni umwana wa Allah", n’Abakirisitu baravuga bati "Masihi (Mesiya) ni umwana wa Allah". Ibyo ni ibyo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo wa Allah nubabeho! Mbega ukuntu birengagiza ukuri bagakurikira ikinyoma

Verse 31 — Surah At-Tawbah 9:31

Bagize ibigirwamana abamenyi babo n'abihayimana muri bo ndetse na Masihi (Mesiya) mwene Mariyamu, babasimbuza Allah, nyamara bari barategetswe kutagira ikindi basenga kitari Imana imwe rukumbi. Nta wundi ukwiye kugaragirwa by’ukuri uretse yo. Ubutagatifu ni ubwayo, kandi ntaho ihuriye n’ibyo bayibangikanya nabyo

Verse 32 — Surah At-Tawbah 9:32

(Abahakanyi) bashaka kuzimya urumuri rwa Allah (Isilamu)bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah ntazigera abyemera, ahubwo azakomeza gusakaza urumuri rwe kabone n’ubwo bitashimisha abahakanyi

Verse 33 — Surah At-Tawbah 9:33

Ni wewohereje intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n'idini by'ukuri, kugira ngo arirutishe andi madini yose, kabone n’ubwo bitashimisha ababangikanyamana

Verse 34 — Surah At-Tawbah 9:34

Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, abenshi mu bamenyi n'abihayimana (mu bahawe igitabo) barya imitungo y'abantu mu mahugu, bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah. Kandi babandi bahunika Zahabu na Feza ntibabitange mu nzira ya Allah, bagezeho inkuru y'ibihano bibabaza (bazahanishwa)

Verse 35 — Surah At-Tawbah 9:35

Umunsi (iyo mitungo bahunitse) izacanirwa mu muriro wa Jahanamu, maze igatwikishwa uburanga bwabo, imbavu zabo n'imigongo yabo (babwirwa bati) "Ibi ni ibyo mwihunikiye ubwanyu". Ngaho nimusogongere (ibihano) by’ibyo mwajyaga muhunika

Verse 36 — Surah At-Tawbah 9:36

Mu by’ukuri, umubare w’amezi (agize umwaka) yagenwe na Allah ni amezi cumi n'abiri (nk’uko biri) mu gitabo cya Allah57 ubwo yaremaga ibirere n'isi; muri yo harimo ane matagatifu 58. (Kubahiriza ayo mezi) ni ryo dini ritunganye; bityo ntimukayihemu kiremo (mukora ibyaha). Kandi mujye murwanya ababangikanyamana bose nk’uko babarwanya mwese. Munamenye ko Allah ari kumwe n’abamutinya

Verse 37 — Surah At-Tawbah 9:37

Mu by’ukuri, guhindagura amezi matagatifu asimbuzwa atari yo59 ni ukongera ubuhakanyi. Ibyo (Shitani) abiyobesha babandi bahakanye, kuko bayazirura mu mwaka umwe mu wundi bakayaziririza kugira ngo bahuze n’umubare w’ayo Allah yaziririje; ubwo bakaba baziruye ibyo Allah yaziririje. Bakundishijwe ibikorwa byabo bibi. Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

Verse 38 — Surah At-Tawbah 9:38

Yemwe abemeye! Ni kuki iyo musabwe guhagurukana ibakwe muharanira inzira ya Allah mugenda biguru ntege? Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka

Verse 39 — Surah At-Tawbah 9:39

Nimudahagurukana ibakwe (muharanira inzira ya Allah), azabahanisha ibihano bibabaza anabasimbuze abandi bantu batari mwe; kandi nta cyo mwamutwara. Allah niUshobora byose

Verse 40 — Surah At-Tawbah 9:40

Nimutamutabara (Intumwa Muhamadi), rwose (ntacyo bizamutwara) kuko Allah yamaze kumutabara ubwo abahakanye bamumeneshaga ari uwa kabiri muri babiri, igihe bombi (Intumwa Muhamadi na Abubakari) bari mu buvumo, (Intumwa Muhamadi) ikabwira mugenzi wayo (Abubakari) iti "Wibabara kuko mu by’ukuri, Allah ari kumwe na twe". Nuko Allah amanura ituze rimutu- rutseho, (abamalayika) anamushyigikiza mutabonaga, ingabo maze ijambo ry’abahakanye aricisha bugufi, naho ijambo rya Allah rishyirwa hejuru, kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 41 — Surah At-Tawbah 9:41

Muhagurukane ibakwe, mwaba mworohewe (mufite ubuzima bwiza, imbaraga, umutungo) cyangwa muremerewe (murwaye, mufite imbaraga nke, ubukene), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi

Verse 42 — Surah At-Tawbah 9:42

Iyo biza kuba inyungu za hafi n'urugendo rutagoranye bari kugukurikira, ariko rwababereye rurerure kandi ruvunanye. Bazanarahira ku izina rya Allah bagira bati "Iyo tuza kubishobora rwose twari kujyana namwe". Bariyoreka ubwabo (kubera ibinyoma n’uburyarya byabo), nyamara Allah azi neza ko ari abanyabinyoma

Verse 43 — Surah At-Tawbah 9:43

Allah yarakubabariye (yewe Muhamadi). Kuki wabahaye uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) utabanje gusobanukirwa abavuga ukuri, ngo unamenye abanyabinyoma

Verse 44 — Surah At-Tawbah 9:44

Babandi bemera Allah n'umunsi w'imperuka, ntibashobora kugusaba uburenganzira bwo kutajya guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo; kandi Allah azi neza abamutinya

Verse 45 — Surah At-Tawbah 9:45

Ahubwo abagusaba uburenganzira (bwo kutajya guharanira inzira ya Allah), ni babandi batemera Allah n'umunsi w'imperuka, kandi imitima yabo igahora ishidikanya. Bityo, mu gushidikanya kwabo bahora bahuzagurika

Verse 46 — Surah At-Tawbah 9:46

N’iyo baza gushaka ko mujyana (ku rugamba), bari kurutegurira ibyangombwa; ariko Allah ntiyashatse ko mujyana, maze abateza ubunebwe nuko barabwirwa bati "Ngaho nimusigarane n’abasigaye (abagore, abana, abasaza n’abarwayi)

Verse 47 — Surah At-Tawbah 9:47

Iyo muza kujyana nta cyo bari kubongerera uretse kubatesha umurongo, baca hirya no hino bashaka ko musubiranamo, kandi muri mwe harimo abari kubatega amatwi. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi

Verse 48 — Surah At-Tawbah 9:48

Mu by’ukuri, kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye

Verse 49 — Surah At-Tawbah 9:49

No muri bo hari uvuga ati "Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo". Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi

Verse 50 — Surah At-Tawbah 9:50

Iyo icyiza (intsinzi) kikugezeho (yewe Muhamadi), kirabababaza, naho ikibi (gutsindwa) cyakugeraho, bakavuga bati "Mu by’ukuri, twagize amakenga (ntitwajya ku rugamba)", nuko bakagenda bishimye

Verse 51 — Surah At-Tawbah 9:51

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta gishobora kutubaho kitari icyo Allah yatugeneye. Ni we Murinzi wacu". Kandi abemera bajye biringira Allahwenyine

Verse 52 — Surah At-Tawbah 9:52

Vuga uti "Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe

Verse 53 — Surah At-Tawbah 9:53

Vuga (ubwira indyarya) uti "Nimutange (imitungo yanyu) mubyishimiye cyangwa mutabyi- shimiye, ariko ntimuzigera mwakirirwa kuko mu by’ukuri muri abantu b’ibyigomeke

Verse 54 — Surah At-Tawbah 9:54

Nta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye

Verse 55 — Surah At-Tawbah 9:55

Bityo, ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri, Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi

Verse 56 — Surah At-Tawbah 9:56

Barahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba

Verse 57 — Surah At-Tawbah 9:57

Iyo baza kubona ubuhungiro cyangwa ubuvumo cyangwa ubwihisho bw’ikuzimu, bari kubigana bayabangira ingata

Verse 58 — Surah At-Tawbah 9:58

No muri bo hari abagusebya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara

Verse 59 — Surah At-Tawbah 9:59

Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah yabahaye ndetse n’ibyo Intumwa ye yabahaye,bakanavuga bati " Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah";(ibyo byari kuba byiza kuri bo)

Verse 60 — Surah At-Tawbah 9:60

Mu by’ukuri, amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini ya Isilamu), abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari (ku rugamba) mu nzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe). Iryo ni itegeko riturutse kwa Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 61 — Surah At-Tawbah 9:61

No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati "We yumva ibyo abwiwe byose". Vuga uti "Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemera, kandi akaba impuhwe kuri babandi bemeye muri mwe". Ariko babandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 62 — Surah At-Tawbah 9:62

Babarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemera koko

Verse 63 — Surah At-Tawbah 9:63

Ese ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye

Verse 64 — Surah At-Tawbah 9:64

Indyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti "(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri, Allah azagaragaza ibyo mutinya

Verse 65 — Surah At-Tawbah 9:65

N’iyo ubabajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati "Mu by’ukuri, twatebyaga tunikinira". Vuga uti "Nonese koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye

Verse 66 — Surah At-Tawbah 9:66

Ntimugire urwitwazo, rwose mwamaze guhakana nyuma y’uko mwemeye. Nitugira abo tubabarira muri mwe (kubera ko bicujije), tuzahana abandi kubera ko bari inkozi z’ibibi

Verse 67 — Surah At-Tawbah 9:67

Indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na we arabibagirwa. Mu by’ukuri, indyarya ni zo byigomeke

Verse 68 — Surah At-Tawbah 9:68

Allah yasezeranyije indyarya z’abagabo n’iz’abagore ndetse n'abahakanyi, kuzabahanisha umuriro wa Jahanamu bazabamo ubuziraherezo. Uwo urabahagije. Allah yarabavumye kandi bazahanishwa ibihano bihoraho

Verse 69 — Surah At-Tawbah 9:69

Mumeze kimwe nka babandi bababanjirije; babarushaga intege, bakabarusha imitungo n'abana. Bishimishije mu byabo (igihe gito) namwe mwishimishije mu byanyu (igihe gito), nk’uko abababanjirije bishimishije mu byabo. Mwijanditse mu binyoma (mubeshyera Allah n’Intumwa ye) nk’uko na bo babyijanditsemo. Abo ibikorwa byabo byabaye impfabusa ku isi no ku mperuka. Kandi abo ni bo banyagihombo

Verse 70 — Surah At-Tawbah 9:70

Ese inkuru ya babandi bababanjirije ntiyabagezeho: abantu ba Nuhu, Adi, Thamudu, abantu ba Aburahamu, aba Madiyani ndetse n'abantu (ba Loti) bubitsweho imidugudu (bari batuyemo)? Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara (barabihinyura, maze Allah arabahana). Allah ntabwo ari we wabahemukiye, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

Verse 71 — Surah At-Tawbah 9:71

Abemera n'abemerakazi ni inshuti magara hagati yabo. Babwiriza (abantu) gukora ibyiza bakanababuza gukora ibibi, bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo ndetse bakanumvira Allah n'Intumwa ye; Abo Allah azabagirira impuhwe. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

Verse 72 — Surah At-Tawbah 9:72

Allah yasezeranyije abemera n'abemerakazi ubusitani butembamo imigezi bazabamo ubuziraherezo, n'amazu meza mu Ijuru rihoraho. Ariko kwishimirwa na Allah ni ko gusumba byose. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye

Verse 73 — Surah At-Tawbah 9:73

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n'indyarya ndetse ntuborohere. Ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo herezo ribi

Verse 74 — Surah At-Tawbah 9:74

Barahira ku izina rya Allah ko nta cyo bigeze bavuga (kibi), nyamara baravuze ijambo ry'ubuhakanyi, kandi barahakanyenyuma Abayisilamu! Kandi yo bifuje kuba ibyo batashoboye kugeraho (kugirira nabi Intumwa Muhamadi), ndetse nta kindi bamuhoraga uretse kuba Allah yarabakungahaje mu ngabire ze ndetse n'Intumwa ye ikazibagezaho. Nibicuza bizaba byiza kuri bo, ariko nibatera umugongo, Allah azabahanisha ibihano bibabaza ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandinta murinzi cyangwa umutabazi bazagira ku isi

Verse 75 — Surah At-Tawbah 9:75

Muri bo hari abasezeranyije Allah (bagira bati)"Naramuka aduhaye mu ngabire ze, rwose tuzatanga amaturo ndetse tunabe mu bakora ibikorwa byiza

Verse 76 — Surah At-Tawbah 9:76

Nuko amaze kubaha mu ngabire ze, bazigirira ubugugu maze batera umugongo (banga gutanga amaturo) baranirengagiza

Verse 77 — Surah At-Tawbah 9:77

Nuko (Allah) abahanisha (gushyira) uburyarya mu mitima yabo kugeza umunsi bazahura na we; kubera ko barenze ku byo basezeranyije Allah, no kubera ko barangwaga n’ibinyoma

Verse 78 — Surah At-Tawbah 9:78

Ese ntibazi ko Allah azi amabanga yabo n'ibiganiro byabo byo mu ibanga, kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Umumenyi uhebuje w'ibitagaragara

Verse 79 — Surah At-Tawbah 9:79

Babandi basebya abemera batanga amaturo ku bushake (bavuga ko ari ukwiyereka abantu), (bakanasebya) abakene (bagaya batanga ubuke uko bw’ibyo bishoboye batanze) babakerensa, Allah azabahanira(uko gukerensa kwabo), kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

Verse 80 — Surah At-Tawbah 9:80

(Yewe Muhamadi) wabasabira imbabazi, utazibasabira; ndetse n’ubwo wabasabira imbabazi inshuro mirongo irindwi, Allah ntazigera abababarira. Ibyo ni ukubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye. Kandi Allah ntayobora ibyigomeke

Verse 81 — Surah At-Tawbah 9:81

Abanze kujya ku rugamba (rwa Tabuki) bashimishijwe no gusigara (i Madina) kwabo baciye ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse banga guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Baranavuze (babwirana) bati "Ntimujye ku rugamba mu gihe cy’ubushyuhe". Vuga uti "Umuriro wa Jahanamu ufite ubushyuhe bukaze kurushaho", iyo baza kuba basobanukiwe

Verse 82 — Surah At-Tawbah 9:82

Bityo bareke baseke by’igihe gito, bazarira cyane (mu muriro wa Jahanamu) nk’igihembo cy’ibyo bakoraga

Verse 83 — Surah At-Tawbah 9:83

(Yewe Muhamadi) Allahnakugarura (uvuye ku rugamba) ugahura na bamwe muri bo (indyarya), maze bakagusaba uburenganzira bwo kujyana nawe (ku rugamba), uzababwire uti "Ntimushobora kujyana nanjye na rimwe, ndetse nta n’ubwo twafatanya kurwanya umwanzi. Mu by’ukuri, mwe mwishimiye kutajya ku rugamba bwa mbere, ngaho nimusigarane n’abanze (kujya ku rugamba)

Verse 84 — Surah At-Tawbah 9:84

Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri,bahakanye Allahn'Intumwa ye,maze bapfa ari ibyigomeke

Verse 85 — Surah At-Tawbah 9:85

Ntukanatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri, Allah afite umugambi wo kubibahanisha hano ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi

Verse 86 — Surah At-Tawbah 9:86

N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe ibategeka kwemera Allahno gufatanya n'Intumwa ye guharanira inzira ye, abakungu muri bo bagusaba uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba),bavuga bati "Tureke tugumane n’abasigaye

Verse 87 — Surah At-Tawbah 9:87

Bishimiye kugumana n’abasigaye (mu ngo). Imitima yabo iradanangiye; ku bw’ibyo ntibumva

Verse 88 — Surah At-Tawbah 9:88

Ariko Intumwa (Muhamadi) na babandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza byinshi, kandi abo ni bo bakiranutsi

Verse 89 — Surah At-Tawbah 9:89

Allah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye

Verse 90 — Surah At-Tawbah 9:90

Nuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe babandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza

Verse 91 — Surah At-Tawbah 9:91

Nta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abafite impamvu zumvikana. Kandi Allahni Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi

Verse 92 — Surah At-Tawbah 9:92

Nta (n’umugayo) kuri babandi baje bakugana (yewe Muhamadi) ngo ubahe ibyo kugenderaho (bajya ku rugamba), ukavuga uti "Simfite ibyo mwagenderaho", bagahindukira amaso yabo atembamo amarira, kubera agahinda ko kutabona icyo batanga (mu nzira ya Allah)

Verse 93 — Surah At-Tawbah 9:93

Mu by’ukuri, umugayo uri kuri babandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allahadanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze)

Verse 94 — Surah At-Tawbah 9:94

Nimutabaruka mugahura nabo, bazababwira impamvu (batagiye ku rugamba).Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwigira impamvu mutangakuko tudashobora kwemera ibyo muvuga. Allah yamaze kutumenyesha ibyanyu. Kandi Allah azareba ibikorwa byanyu ndetse n'Intumwa ye izabireba (niba muzicuza cyangwa muzaguma mu buryarya bwanyu). Hanyuma muzasubizwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara, maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora

Verse 95 — Surah At-Tawbah 9:95

Nimugaruka mugahura nabo bazabarahirira ku izina rya Allah, kugira ngo mubihorere (ntimugire icyo mubabaza). Ngaho nimubirengagize. Mu by’ukuri, ntibasukuye (kubera ibikorwa byabo bibi) kandi ubuturo bwabo buzaba mu muriro wa Jahanamu, ibyo bikazaba igihembo cy’ibyo bakoraga

Verse 96 — Surah At-Tawbah 9:96

Barabarahirira kugira ngo mubishimire, ariko nimuramuka mubishimiye (kuko mutazi ibinyoma byabo), mu by’ukuri, Allah ntiyishimira abantu b’ibyigomeke

Verse 97 — Surah At-Tawbah 9:97

Abarabu bo mu cyaro ni bo barusha abandi ubuhakanyi n’uburyarya, nicyo gituma batamenya imbibi z’ibyo Allah yahishuriye Intumwa ye (kuko bataba hafi y’ubumenyi n’abamenyi). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 98 — Surah At-Tawbah 9:98

No mu barabu bo mu cyaro harimo ababona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari umutwaro kuri bo, bakanabifuriza (mwe abemeramana) amakuba. Amakuba nabe kuri bo! Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 99 — Surah At-Tawbah 9:99

No mu barabu bo mu cyaro harimo abemera Allah n'umunsi w'imperuka, bakanabona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari ibibegereza Allah, bikaba n’impamvu yo gusabirwa n'Intumwa. Mumenye ko mu by’ukuri, ibyo bibegereza (Allah) koko. Allah azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi

Verse 100 — Surah At-Tawbah 9:100

Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na babandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye

Verse 101 — Surah At-Tawbah 9:101

No mu Barabu bo mu cyaro babakikije harimo indyarya, ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya. Ntubazi (wowe Muhamadi) ariko twe turabazi. Tuzabahana inshuro ebyiri (ku isi no mu mva) hanyuma bazasubizwe mu bihano bihambaye (ku munsi w’imperuka)

Verse 102 — Surah At-Tawbah 9:102

Hari n’abandi bemeye ibyaha byabo, bavanze ibikorwa byiza (kwicuza no gusaba imbabazi) n'ibibi (kutajya ku rugamba). Hari ubwo Allah yazakira ukwicuza kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Verse 103 — Surah At-Tawbah 9:103

(Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat)mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije, ndetse unabasabire (kuri Allah). Mu by’ukuri, ubusabe bwawe ni ituze kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

Verse 104 — Surah At-Tawbah 9:104

Ese ntibazi ko Allah ari we wakira ukwicuza kw’abagaragube, ndetse akanakira amaturo (Zakat), kandiko Allah ari we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

Verse 105 — Surah At-Tawbah 9:105

Unavuge uti "Nimukore; Allah azabona ibikorwa byanyu, Intumwa ye ibibone ndetse n’abemera. Kandi muzagarurwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara (Allah), maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora

Verse 106 — Surah At-Tawbah 9:106

Ndetse hari n’abandi barindirijwe bategereje icyo Allah azabategeka; byaba ari ukubahana cyangwa akemera ukwicuza kwabo! Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje,Ushishoza

Verse 107 — Surah At-Tawbah 9:107

Na babandi (indyarya) bubatse umusigiti bagamije kugirira nabi (abemera), guhakana (Allah), no gucamo ibice abemera, gutegerereza (bakanawugira)aho uwarwanya Allah n'Intumwa ye mbere (y’uko wubakwa), rwose bazarahira ko nta kindi bari bagambiriye kitari ibyiza. Kandi Allah ahamya ko mu by’ukuri ari abanyabinyoma

Verse 108 — Surah At-Tawbah 9:108

Uramenye ntuzawuhagararemo na rimwe (usenga)! Mu by’ukuri, umusigiti (wa Quba) wubatswe kuva ku munsi wa mbere ku mpamvu zo kugandukira Allah, ni wo ukwiye guhagararamo (usenga). Urimo abantu bakunda kwisukura kandi Allah akunda abisukura

Verse 109 — Surah At-Tawbah 9:109

Eseuwubakiye inyubako ye ku gutinya Allah no gushaka ishimwe rye,si we mwiza? Cyangwa uwubakiye inyubako ye z’umwoboutenguka ku nkengero ikamuridukana imugusha mu muriro wa Jahanamu (ni we mwiza)? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

Verse 110 — Surah At-Tawbah 9:110

Inyubako yabo bubatse izahora ibatera ugushidikanya mu mitima yabo, keretse imitima yabo icagaguritse (bagapfa). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

Verse 111 — Surah At-Tawbah 9:111

Mu by’ukuri, Allah yagiranye ubucuruzi n’abemera (bamuha) imitima yabo n’imitungoyabo, (abizeza) ko bazabona Ijuru. Barwana mu nzira ya Allah, bakica bakanicwa. Ni isezerano ry'ukuri yiyemeje muri Tawurati, Ivanjili na Qur’an. Ni nde wakuzuza isezerano rye kurusha Allah? Ngaho nimwishimire ubucuruzi mwagiranye na we. Uko ni ko gutsinda guhambaye

Verse 112 — Surah At-Tawbah 9:112

(Abasezeranyijwe ijuru) ni abicuza, abagaragira (Allah), abashimira (Allah), abasiba, abunama (basenga), abubama (basenga), ababwiriza gukora ibyiza, ababuza gukora ibibi n'abarinda imbibi za Allah(bakurikiza amategeko ye). Unahe inkuru nzizaabemera (yo kuzagororerwa ijuru)

Verse 113 — Surah At-Tawbah 9:113

Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi)na babandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu60 (kuko bapfuye ari ababangikanyamana)

Verse 114 — Surah At-Tawbah 9:114

Nta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri, Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa)

Verse 115 — Surah At-Tawbah 9:115

Kandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye,atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri, Allah ni Umumeyi wa byose

Verse 116 — Surah At-Tawbah 9:116

Mu by’ukuri, Allah afite ubwami bw'ibirere n'ubw’isi. Ni we utanga ubuzima n'urupfu. Kandi nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mwagira utari Allah

Verse 117 — Surah At-Tawbah 9:117

Rwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k'Umuhanuzi (Muhamadi), n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na babandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, we ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo

Verse 118 — Surah At-Tawbah 9:118

Kandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa babandi batatu61 barindirijwe (bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri we. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

Verse 119 — Surah At-Tawbah 9:119

Yemwe abemeye! Mujye mutinya Allah kandi mube hamwe n'abanyakuri

Verse 120 — Surah At-Tawbah 9:120

Ntibikwiye ko abatuye i Madina n'Abarabu bo mu cyaro babakikije baca ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse (ntibinakwiye) ko ubuzima bwabo baburutisha ubwayo. Ibyo ni ukubera ko badashobora kugira inyota, umunaniro cyangwa inzara mu nzira ya Allah, cyangwa se ngo bakandagire ahantu harakaza abahakanyi, cyangwa ngo batsinde umwanzi; ngo babure kubyandikirwa nk’ibikorwabyiza. Mu by’ukuri, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza

Verse 121 — Surah At-Tawbah 9:121

Ndetse nta n’igito cyangwa ikinini batanga (mu nzira ya Allah), cyangwa ngo bambuke ikibaya maze ngo babure kubyandikirwa, kugira ngo Allah abahembere ibyiza by'ibyo bakoraga

Verse 122 — Surah At-Tawbah 9:122

Kandi ntibikwiye ko abemera bagenda bose (ku rugamba basize ingo zabo). Muri buri sibo hajye hagira abagenda hagire n’abasigara bihugura mu idini, kugira ngo bazaburira abantu babo igihe bazaba babagarutsemo, nuko babe bakwirinda (ibihano bya Allah)

Verse 123 — Surah At-Tawbah 9:123

Yemwe abemeye! Nimurwanye abahakanyi babegereye ndetse bababonemo ubukana. Kandi mumenye ko Allah ari kumwen'abamutinya

Verse 124 — Surah At-Tawbah 9:124

N’iyo hari isura (igice cya Qur`an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati "Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?" Nyamara babandi bemeye ibongerera ukwemerabakanabyishimira

Verse 125 — Surah At-Tawbah 9:125

Naho babandi bafite uburwayi (bwo gushidikanya, ubuhakanyi n’uburyarya) mu mitima yabo, ibongerera gushidikanya kwiyongera k’uko bari basanganywe, maze bagapfa ari abahakanyi

Verse 126 — Surah At-Tawbah 9:126

Ese ntibabona ko buri mwaka bageragezwa inshuro imwe cyangwa ebyiri (bahura n’amakuba, indwara z’ibyorezo ndetse n’inzara)? Nyamara ntibicuza cyangwa ngo babikuremo isomo

Verse 127 — Surah At-Tawbah 9:127

N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bararebana (bakabwirana bati) "Ese hari ubabona?" Hanyuma bakigendera. Allah yahinduye imitima yabo (ayikura ku kwemera) kubera ko ari abantu batumva

Verse 128 — Surah At-Tawbah 9:128

Mu by’ukuri, mwagezweho n’Intumwaibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura nazo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera

Verse 129 — Surah At-Tawbah 9:129

Ariko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti " Allah arampagije." Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse we. Ni we niringiye, kandi ni we Nyagasani w’intebey’ubwami ihambaye