Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 92 - Al-Layl
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Layl 92:1
Ndahiriye ku ijoro igihe riguye
Verse 2 — Surah Al-Layl 92:2
No ku manywa igihe atangaje
Verse 3 — Surah Al-Layl 92:3
No ku waremye ikigabo n’ikigore
Verse 4 — Surah Al-Layl 92:4
Mu by’ukuri, ibikorwa byanyu biratandukanye
Verse 5 — Surah Al-Layl 92:5
Wawundi utanga (amaturo) akanatinya (Allah)
Verse 6 — Surah Al-Layl 92:6
Kandi akizera icyiza (Ijuru)
Verse 7 — Surah Al-Layl 92:7
Tuzamworohereza inzira y’ibyiza
Verse 8 — Surah Al-Layl 92:8
Ariko uzaba umunyabugugu, akirata yumva ko (yishoboye)
Verse 9 — Surah Al-Layl 92:9
Akanahinyura icyiza
Verse 10 — Surah Al-Layl 92:10
Tuzamworohereza inzira y’ibibi
Verse 11 — Surah Al-Layl 92:11
Kandi ubwo azaba arimbuka (ajyanywe mu muriro), umutungo we ntacyo uzamumarira
Verse 12 — Surah Al-Layl 92:12
Mu by’ukuri, ukuyobora ni ukwacu
Verse 13 — Surah Al-Layl 92:13
Kandi mu by’ukuri, ni na twe tugenga iby’imperuka n’ibibanza (iby’isi)
Verse 14 — Surah Al-Layl 92:14
Bityo, mbaburiye umuriro ugurumana
Verse 15 — Surah Al-Layl 92:15
Ntawe uzawinjiramo utari inkozi y’ibibi
Verse 16 — Surah Al-Layl 92:16
Wawundi wahinyuye (ukuri) akanagutera umugongo
Verse 17 — Surah Al-Layl 92:17
Ariko ukora ibikorwa byiza, azawurindwa
Verse 18 — Surah Al-Layl 92:18
Wawundi utanga umutungo we kugira ngo yiyeze
Verse 19 — Surah Al-Layl 92:19
Kandi ntashishikazwe no kwiturwa n’uwo yagiriye neza
Verse 20 — Surah Al-Layl 92:20
Ahubwo (akabikora agamije) gushaka kwishimirwa na Nyagasani we, Uwikirenga
Verse 21 — Surah Al-Layl 92:21
Kandi rwose azishima (ubwo azinjira mu Ijuru)