Back to Languages

    Kinyarwanda - Chapter 94

    Translation by R. M. C. Rwanda

    Verse 1

    Ese (yewe Muhamadi) ntitwa- kwaguriye igituza

    Verse 2

    Tukanagutura umutwaro (tukoro- hereza gusohoza ubutumwa)

    Verse 3

    Wari ukuremereye umugongo

    Verse 4

    Tukanamenyekanisha izina ryawe

    Verse 5

    Mu by’ukuri, nyuma y’ingorane haza ibihe byiza

    Verse 6

    Rwose, nyuma y’ingorane haza ibihe byiza

    Verse 7

    Bityo nuhuguka, ujye ushishikara (mu gusenga Allah)

    Verse 8

    Kandi (imigambi n’ibyiringiro byawe) ujye ubitura Nyagasani wawe (wenyine)