Back to LanguagesPrevious ChapterNext Chapter
Kinyarwanda - Chapter 98 - Al-Bayyinah
Translation by R. M. C. Rwanda — Permalink
Verse 1 — Surah Al-Bayyinah 98:1
Babandi bahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana, ntibashobora kureka ubuhakanyi (bwabo) kugeza bagezweho n’ikimenyetso kigaragara
Verse 2 — Surah Al-Bayyinah 98:2
(Icyo kimenyetso ni) Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ibasomera inyandiko zejejwe (Qur’an)
Verse 3 — Surah Al-Bayyinah 98:3
Zikubiyemo inkuru n’amategeko bitunganye
Verse 4 — Surah Al-Bayyinah 98:4
Kandi abahawe igitabo bacitsemo ibice nyuma y’uko bagezweho n’ikimenyetso kigaragara (kuko mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa, bose bayemeranyagaho kuko yari yarahanuwe mu bitabo byabo, ariko imaze kuza bamwe barayihakana)
Verse 5 — Surah Al-Bayyinah 98:5
Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ugusenga Allah bamwiyegurira, bahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga amaturo. Iryo ni ryo dini ritunganye
Verse 6 — Surah Al-Bayyinah 98:6
Mu by’ukuri, abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangi- kanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa
Verse 7 — Surah Al-Bayyinah 98:7
Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni bo beza mu biremwa
Verse 8 — Surah Al-Bayyinah 98:8
Ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo bizaba Ijuru rihoraho, ritembamo imigezi; (iryo Juru) bazaribamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Ibyo (bihembo) ni iby’utinya Nyagasani we