Kinyarwanda

Translation: kin-rmcrwanda

Author: R. M. C. Rwanda

Ifunguro

Surah 1

[1] Ku izina rya Allah1, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[2] Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[3] Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[4] Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka

[5] Ni wowe wenyine dusenga, kandi ni wowe wenyine twiyambaza

[6] Tuyobore inzira igororotse

[7] Inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abarakariwe cyangwa abayobye

Inka

Surah 2

[1] Alif Laam Miim

[2] Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidi- kanywaho, kikaba umuyoboro ku batinya Allah

[3] Babandi bemera ibitagaragara (byahanuwe), bagahozaho amase- ngesho (Swalat) kandi bagatangamu byo twabahaye

[4] Ni nabo bemera ibyo (wowe Muhamadi) wahishuriwe (Qur’an n’imigenzo y’intumwa), bakanemera ibyahishuwe mbere yawe (ibitabo byahishuriwe intumwa zakubanjirije), ndetse bakemera imperuka badashidikanya

[5] Abo ni bo bari mu nzira iboneye yagenwe na Nyagasani wabo, kandi ni bo bakiranutsi

[6] Mu by’ukuri, abahakanye waba- burira utababurira (wowe Muhamadi), byose ni kimwe kuri bo, ntibazemera

[7] Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo hari igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye

[8] No mu bantu hari abavuga bati "Twemeye Allah n’umunsi w’imperuka"; nyamara mu by’ukuri atari abemera

[9] (Bakeka ko) baba babeshya Allah n’abemera, nyamara baba bibeshya ubwabo ariko ntibabimenya

[10] Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yabongerereye uburwayi; kandi bazahanishwa ibihano bibabazakubera ko barangwaga no kubeshya

[11] N’iyo babwiwe bati "Ntimugakore ubwangizi ku isi", baravuga bati "Ahubwo ni twe dukora ibitunganye

[12] Mu by’ukuri, ni bo bangizi ariko ntibabizi

[13] N’iyo babwiwe bati "Nimwemere nk’uko abandi bantu (abasa- ngirangendo b’Intumwa Muhamadi) bemeye", baravuga bati "Ese twemere nk’uko abadafite ubwenge bemeye?" Ahubwo ni bo badafite ubwenge ariko ntibabizi

[14] N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati "Twaremeye". Nyamara ba- kwiherera bari kumwe na za shitani zabo (abayobozi babo mu buhakanyi), bakavuga bati "Rwose turi kumwe namwe, naho bo mu by’ukuri tuba tubannyega

[15] Allah arabasuzugura akanabare- kera mu kwigomeka kwabo barindagira

[16] Abo ni bo bafashe ubuyoboke babusimbuza ubuyobe, ndetse n’amahitamo yabontacyo yabunguye; kandi ntibanayobotse

[17] Urugero rwabo ni nk’urw’(umuntu) wacanye umuriro, nuko wamara kumurika no kubonesha ibimukikije byose, Allah agatwara urumuri rwabo, akabasiga mu mwijima batabona

[18] (Abo bameze) nk’abatumva, abatavugandetse n’abatabona; kandi nta n’ubwo bazisubiraho (ngo bagaruke mu nzira itunganye)

[19] Cyangwa urundi rugero rwabo (ni nk’urw’abantu bagenda) mu mvura nyinshi iva mu kirere, irimo umwijima, inkuba n’imirabyo; bagashyira intoki zabo mu matwi kubera urusaku rwinshi rw’inkuba batinya gupfa. Ariko Allah agose abahakanyi (mu mpande zose)

[20] Umurabyo wenda kubakuramo amaso, buri uko ubamurikiye bagatambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura ukumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[21] Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye, mwe n’abababanjirije; kugira ngo mutinye Allah

[22] We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanamanura amazi (imvura) mu kirere akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimuka- bangikanye Allah n’ibigirwa-mana kandi mubizi (ko ari we wenyine ukwiriye gusengwa by’ukuri)

[23] Kandi niba mushidikanya ku byo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi), ngaho nimuzane igice cya Quran (Surat) kimwe kimeze nka yo (Qur’an), ndetse munahamagare abunganizi banyu batari Allah, niba muri abanyakuri

[24] Ariko niba mutabikora nta n’ubwo muteze kubikora nambangaho nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo bigizwe n’abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi

[25] Geza inkuru nziza kuri babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Buri uko bazajya bafungurirwamo imbuto, bazajya bavuga bati"Izi ni zo twafungurirwaga mbere", ndetse bazazihabwa zisa (nk’izo baryaga ku isi ariko zitandukanye mu buryohe). Bazanagororerwamo abagore basukuye, kandi bazanabubamo ubuziraherezo

[26] Mu by’ukuri, Allah ntaterwa isoni no gutanga urugero urwo ari rwo rwose n’iyo rwaba urw’umubu cyangwa ikiwuruta. Ariko kuri babandi bemeye, bamenya ko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, mu gihe abahakanye bavuga bati " Allah yariagamije iki mu gutanga uru rugero?" Aruyobesha benshi akanaruyoboresha benshi; kandi nta bandi aruyobesha batari inkozi z’ibibi gusa

[27] Babandi bica isezerano rya Allah3 nyuma yo kuryemeza, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa4 kandi bagakora ubwangizi ku isi; abo ni bo banyagihombo

[28] Ni gute mwahakana Allah, kandi mutari muriho akabaha ubuzima, hanyuma akabubambura ndetse akazanabubasubiza; mukazasubizwa iwe? nyuma

[29] Ni we wabaremeye ibiri ku isi byose, hanyuma akurikizaho ikirere agitunganyamo ibirere birindwi, kandi ni we Mumenyi uhebuje wa buri kintu

[30] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye gushyira umusigire (ikiremwa muntu) ku isi". Baravuga bati "Ese urayishyiraho uzayikoreraho ubwangizi akanamena amaraso, kandi tugusingiza tukanagushimira ndetse twe tukanagutagatifuza!? Aravuga ati "Mu by’ukuri, njye nzi ibyo mutazi

[31] Nuko (Allah) yigisha Adamu amazina y’ibintu byose, hanyuma abimurikira abamalayika, arababwira ati "Ngaho nimumbwire amazina yabyo niba muri abanyakuri

[32] Baravuga bati "Ubutagatifu ni ubwawe, nta bumenyi dufite uretse ubwo watwigishije. Mu by’ukuri, ni wowe Mumenyi uhebuje, Ushishoza

[33] Aravuga ati "Yewe Adamu! Babwire amazina yabyo". Nuko amaze kubabwira amazina yabyo, (Allah) aravuga ati "Ese sinababwiye ko nzi ibyihishe mu birere no mu isi, kandi nkaba nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha

[34] Kandi muzirikane ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Nimwubamire5 Adamu", nuko bose bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wanze,akishyira hejuru, ndetse akabano mu bahakanyi (banze kumvira Allah)

[35] Twaranavuze tuti "Yewe Adamu! Tura mu Ijuru, wowe n’umugore wawe, murye (imbuto zirimo) mu mudendezo aho mushatse hose, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mutazaba mu banyamahugu

[36] Nuko Shitani arabashuka (barya kuri cya giti), abakura mu byo bari barimo (ubuzima bwo mu ijuru). Turababwira tuti "Mumanuke muvemo (mu Ijuru), bamwe ari abanzi b’abandi (Shitani azaba umwanzi wanyu n’abazabakomokaho)." Isi ni yo izaba ubuturo bwanyu, kandi muzayigiramo umunezero kugeza igihe cyagenwe

[37] Nuko Adamu yakira amagambo (yo kwicuza) avuye kwa Nyagasani we6, maze Nyagasani yakira ukwicuza kwe. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[38] Turavuga tuti "Nimumanuke muve aha mwese. Kandi nimuramuka mugezweho n’umuyoboro unturutseho, abazakurikira umuyoboro wanjye nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira

[39] Naho abazahakana bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n’ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro; bakazawubamo ubuziraherezo

[40] Yemwe bene Isiraheli7! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, maze mwuzuze isezerano ryanjye (ryo kwemera ibitabo n’intumwa zanjye), kugira ngo nanjye nuzuzeiryanyu (ryo kubagirira impuhwe ku isi no kuzabarokora ku munsi w’imperuka), kandi abe ari njyejyenyine mutinya

[41] Kandi mwemere ibyo nahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo mufite (Tawurati), ndetse ntimuzabe aba mbere babihakana.Ntimuzanagurane amagambo yanjye igiciro gito, kandi abe ari njye jyenyine mutinya

[42] Kandi ntimuzavange ukuri n’ikinyoma, cyangwa ngo muhishe ukuri mukuzi

[43] Munahozeho amasengesho (Swalat), munatange amaturo (Zakat8) kandi mwunamehamwe n’abunama (mukora amasengesho)

[44] Ese mubwiriza abantu gukora ibyiza mwe mukiyibagirwa, kandi ari mwe musoma igitabo (Tawurati)! Ese nta bwenge mugira

[45] Kandi mujye mwifashisha ukwihangana n’amasengesho; n’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika

[46] (Abo ni) babandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka)

[47] Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu)

[48] Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, ubuvugizi bwe ntibwemerwe,ndetse n’ingurane ye (yo kwigura ngo adahanwa) ntiyakirwe, kandi nta n’ubwo bazatabarwa

[49] Munibuke ubwo twabarokoraga tukabakiza abantu bo kwa Farawo, ubwo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa banyu, kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu

[50] Munibuke ubwo twaba tandukanyirizaga inyanja tukabarokora, hanyuma tukaroha abantu bo kwa Farawo mubyibonera

[51] Munibuke ubwo twasezeranyaga Musa amajoro mirongo ine (kugira ngo ahabwe Tawurati), maze (mu gihe atari ahari) mufata akamasa (muragasenga), nuko muba abanyamaguhu

[52] Nuko nyuma y’ibyo, turabababarira kugira ngomushimire

[53] Munibuke ubwo twahaga Musa igitabo (Tawurati) gitandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo muyoboke (by’ukuri)

[54] Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihuguje ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu,maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo)9; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka)". Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[55] Munibuke ubwo mwavugaga muti "Yewe Musa! Ntituzigera tukwemera keretse tubonye Allah imbona nkubone"; maze mukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba (kirabica) mwirebera

[56] Nuko turabazura nyuma yo gupfa, kugira ngo mushimire

[57] Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu10 na Saluwa11, (tubabwira tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye," (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bahuguje ahubwo ni bo ubwabo bihuguje

[58] Munibuke ubwo twavugaga tuti "Mwinjire muri uyu mudugudu (Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo mu mudendezo aho mushaka hose, muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi, munavuge muti "Tubabarire ibyaha byacu", tuzabababarira ibyaha byanyu, kandi tuzongerera(ingororano) abagiraneza

[59] Nuko abahuguje, bahindura imvugo,bakora ibyo batabwiwe(aho gusaba imbabazino kwicisha bugufi, barushaho kwigomeka). Nuko abahuguje tubamanurira igihano giturutse mu kirere kuberaubukozi bw’ibibi bwabo

[60] Munibuke ubwoMusa yasabiraga abantu be amazi (ubwo bari bishwe n’inyota), turamubwira tuti "Kubita inkoni yawe ku ibuye". (Arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, nuko buri muryango umenya isoko unyweraho. (Turababwira tuti) "Nimurye kandi munywe ku mafunguro aturutse kwa Allah, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi

[61] Munibuke ubwo mwavugaga muti "Yewe Musa! Ntituzihanganira indyo imwe, ku bw’ibyo dusabire Nyagasani wawe adukuriremu butaka ibyo bwera; mu mboga zibuturukamo, mu myungu ibuturukamo, mu ngano zibuturukamo, mu nkori zibuturukamo no mu bitunguru bibuturukamo". (Musa) aravuga ati "Ese murahitamo ibiciriritse mukareka ibyiza? Ngaho nimujye mu Mudugudu uwo ariwo wose muzabonamo ibyo mwasabye!" Nuko bahanishwa gusuzugurika n’ubukene, kandi bagenda barakariwe na Allah. Ibyo byatewe n’uko bahakanaga amagambo abahanuzi ya Allah, babarenganyije. bakanica Ibyo byatewe n’uko bigometse bakanarengera (imbago za Allah)

[62] Mu by’ukuri, babandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abakirisitu (abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, abo bazagororerwa ibihembo kwa Nyagasani wabo, kandinta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira

[63] Munibuke (yemwe Bayisiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), tukanazamura umusozi hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) "Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo muganduke

[64] Nyuma murongera mubitera umugongo. Iyo bitaza kuba ineza n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari kuba mu banyagihombo

[65] Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye isabato12, nuko turababwira tuti "Nimube inkende musuzuguritse

[66] Nuko (icyo gihano) tukigiraisomo ku bariho icyo gihe no kubazabaho nyuma ya bo, binaba inyigisho ku batinya (Allah)

[67] Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka". Baravuga bati "Ese uradukinisha?" (Mussa) aravuga ati "Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji

[68] Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire imiterere y’iyo nka". Aravuga ati "Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itari ijigija ntibe n’umutavu; ahubwo ibe iri hagati y’izo zombi. Ngaho nimukore ibyo mutegetswe

[69] Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire ibara ryayo". Aravuga ati "Mu by’ ukuri, avuze ko ari inka y’igaju, y’ibara rikeye cyane, ishimisha abayireba

[70] Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire iyo ari yo, kuko rwose inka (zimeze zityo ni nyinshi) zaduteye urujijo, kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya

[71] Aravuga ati "Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itaratojwe guhinga ndetse no kuhira imyaka, ni inziranenge itagira icyasha". (Nyuma yo kuyibona) baravuga bati "Noneho uvuze ukuri". Nuko barayibaga, n’ubwobari hafi yo kutabikora

[72] Munibuke ubwo mwicaga umuntu mukitana bamwana. Ariko Allah yashyize ahagaragara ibyo mwahishaga

[73] Turababwira tuti "(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka)". Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe

[74] Maze nyuma y’aho imitima yanyu iranangira imera nk’amabuye, cyangwa se ikomera kurushaho;kuko mu by’ukuri,mu mabuye harimo aturikamo imigezi, hari n’ayandi yiyasa akavamo amazi, ayandi nayo agahanuka kubera gutinya Allah. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora

[75] Ese (mwe abemera) mwizera ko (abo bayahudi) bakwemera idini ryanyu, kandi bamwe muri bo (abamenyi babo) barajyaga bumva amagambo ya Allah (Tawurati) bakayahindura ku bwende nyuma yo kuyasobanukirwa

[76] Kandi iyo bahuye n’abemeye baravuga bati "Twaremeye" (ko Muhamadi ari intumwa y’ukuri kandi yahishuwe mu gitabo cyacu cya Tawurati) . Nyamara bakwiherera bari bonyine bakabwirana bati "Ese murabaganirira ibyo Allah yabahishuriye (ihanurwa ry’Intumwa Muhamadi muri Tawurati) kugira ngo bazabibashinjishe kwa Nyagasani wanyu? Ese nta bwenge mugira

[77] Ese bayobewe ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza

[78] No muri bo (Abayahudi) hari abatazi gusoma no kwandika, ntibanamenye igitabo (Tawurati), uretse ukwizera kujyanye n’ibyifuzo bidafite ishingiro; ahubwo barangwa no gukeka gusa

[79] Kubera ibyo, babandi biyandikira igitabo n’amaboko yabo, nyuma bakavuga bati "Iki giturutse kwa Allah" bagamije kukigurana ikiguzi gito (indonke z’isi), bazabona akaga gakomeye kubera ibyo amaboko yabo yanditse, kandi bazabona akaga gakomeye kubera izo ndonke babona

[80] (Abayisiraheli) baranavuze bati "Umuriro ntuzadukoraho uretse iminsi mbarwa". Vuga uti "Ese mwagiranye isezerano na Allah atagomba gutatira, cyangwa muvuga ibyo mutazi kuri Allah

[81] Si ko biri! Ukoze ikibi akaba imbata n’icyaha cye; abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[82] Na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo

[83] Munibuke ubwo twakiraga isezerano rya bene Isiraheli (rigira riti) "Ntimuzasenge ikindi kitari Allah, muzagirire neza ababyeyi bombi, abo mufitanye isano, impfubyi n’abakene, muvugane n’abantu mukoresheje imvugo nziza, muhozeho amasengesho, kandi mutange amaturo. Nuko mutera umugongo (amategeko yacu) munirengagiza (isezerano ryacu) uretse bake muri mwe

[84] Munibuke ubwo twakiraga isezerano ryanyu ry’uko mutazamena amaraso (ya bagenzi banyu), ko mutazanameneshanya mu ngo zanyu; maze murabyemera muranabihamya

[85] Nyuma mwe ubwanyu (mubirengaho) muricana, munamenesha bamwe muri mwe mu ngo zabo, munashyigikirana mu kubakorera ubuhemu n’ubugome. N’iyo babagannye barafatiwe ku rugamba mubatangira ingurane zo kubabohora kandi ari ikizira kuri mwe kubamenesha 13. Ese mwemera bimwe mu gitabo (Tawurati) mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo mu buzima bwo ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazashyirwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora

[86] Abo ni bo bahisemo ubuzima bwo ku isi babugurana ubw’imperuka. Ntabwo bazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazatabarwa

[87] Mu by’ukuri, twahaye Musa igitabo (Tawurati) tunakurikizaho izindi ntumwa nyuma ye, tunaha Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) ibimenyetso bigaragara, tunamushyigikiza Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)]. Ese kukiburi uko intumwa ibazaniye ibyo imitima yanyu itifuza mwibona maze zimwe mukazihinyura izindi mukazica

[88] Kandi (Abayahudi ubwo Intumwa Muhamadi yabagezagaho ubutumwa) baravuze bati "Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva amagambo yawe)".Ahubwo Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo, dore ko ibyo bemera ari bike

[89] N’igihebagerwagaho n’igitabo (Qur’an) giturutse kwa Allah, gishimangira ibyo bafite (ihishurwa ry’ubutumwa bw’Intumwa Muhamadi muri Tawurati, barabihakanye),kandi mbere (yo kuza kw’Intumwa Muhamadi) barabyifashishaga nk’ingabo basaba Allah gutsinda abahakanyi. Ariko bamaze kugerwaho n’ibyo bari baramenye (ubutumwa bwa Muhamadi) barabihakanye. Ku bw’ibyo, umuvumo wa Allah ubeku bahakanyi

[90] Mbega ukuntu ibyo bihitiyemo ubwaboari bibi, ubwo bahakanaga ibyo Allah yahishuye bitewe n’ishyari ry’uko Allah ahundagaza ibyiza bye k’uwo ashaka mu bagaragu be. Ku bw’ibyo, bagezweho n’uburakari bwiyongeraku burakari, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[91] N’iyo babwiwe bati "Nimwemere ibyo Allah yahishuye (ubutumwa bwa Muhamadi)", baravuga bati "Twemera ibyo Ntumwa twahishuriwe" zacu); (binyuze bagahakana ku ibyahishuwe nyuma (Qur’an) kandi ari ukuri bishimangira ibyo bafite (Tawurati). Babwire (yewe Muhamadi) uti "Niba koko mwari abemera by’ukuri, kuki mbere mwicaga abahanuzi ba Allah

[92] Kandi mu by’ukuri, Musa yabazaniye ibimenyetso bisobanutse, nyuma mugira akamasa ikigirwamana mu gihe atari ahari, kandi mwariababangikanyamana

[93] Munibuke (yemwe Bayisiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), umusozi hejuru tukanazamura yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) "Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi mwumve (munumvire)". Baravuga bati "Twumvise ariko ntitwumviye". Ku bw’ubuhakanyibwabo, imitima yabo inyurwa no gusenga akamasa. Babwire (yewe Muhamadi) uti "Ibyo ukwemera kwanyu kubategeka ni bibi, niba koko muri abemera

[94] Babwire uti "Niba ubuturo bw’imperuka (ijuru) buri kwa Allah ari umwihariko wanyu nta bandi bantu (babugenewe), ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri

[95] Ntibazarwifuza na rimwe kubera ibyo amaboko yabo yakoze, kandi Allah azi neza abanyamahugu

[96] Kandi uzasanga (Abayahudi) ari bo bashishikariye ubuzima (bwo ku isi) cyane kurusha abandi bantu ndetse no kurusha ababangikanyamana. Buri wese muri bo yifuza ko yarama imyaka igihumbi, nyamara kurama si byo byamurokora ibihano. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora

[97] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Uwaba ari umwanzi wa Malayika Jibril (kubera ko ari we wanzaniye ubutumwa), mu by’ukuri (amenye ko Jibril) yayimanuye (Qur’an)akayishyira mu mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, kugira ngo ishimangire ibyayibanjirije (Ibitabo), ibe umuyoboro n’inkuru nziza ku bemera

[98] Uwaba ari umwanzi wa Allah, abamalayika be, Intumwa ze, Jibril na Mikayile (Mika-il), (amenye ko) mu by’ukuri Allah ari umwanzi w’abahakanyi

[99] Kandi mu by’ukuri twaguhishuriye (yewe Muhamadi) ibimenyetso bigaragara. Nta n’ubihakana usibye inkozi z’ibibi

[100] Ese ni kuki (Abayahudi) buri uko batanze isezerano, agatsiko muri bo karyica? Ahubwo abenshi muri bo ntibemera

[101] N’igihe bagerwagaho n’intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ishimangira ibyo bafite (muri Tawurati), agatsiko mu bahawe igitabo kateraga umugongo igitabo cya Allah (Qur’an) nk’aho ntacyo bazi

[102] Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngomaya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimanintiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; aribo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni).Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati "Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi". Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babukoresheje bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagiraku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya

[103] Mu by’ukuri,iyo baza kwemera bakanaganduka, ibihembo bituruka kwa Allah byari kuba byiza kuri bo, iyo baza kubimenya

[104] Yemwe abemeye! Ntimukavuge (mubwira Intumwa Muhamadi) muti "Raa-inan"14 (Cisha make tukumve), ahubwo mujye muvuga muti "Un’dhurna" 15(Twihanganire tubanze dufate ibyo watwigishije), ndetse mwumve. Kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza

[105] Abahakanye mu bahawe ibitabo n’ababangikanyamana,ntibifuza ko hari icyiza cyabageraho (mwe abemera) giturutse kwa Nyagasani wanyu. Ariko Allah aharira impuhwe ze uwo ashatse, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye

[106] Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo tuwibagize, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose

[107] Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Nta wundi Murinzi cyangwa Umutabazi mufite utari Allah

[108] Cyangwa se (yemwe bantu) murashaka kubaza Intumwa yanyu (Muhamadi) nk’uko Musa yabajijwe mbere? N’uhisemoubuhakanyi aretse ukwemera, rwose aba ayobye inzira igororotse

[109] Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[110] Munahozeho amasengesho, munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[111] Baranavuze bati "Ntawe uzinjira mu Ijuru uretse uwabaye Umuyahudi cyangwa Umukirisitu". Ibyo ni ibyifuzo byabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuzane gihamya yanyu niba koko muri abanyakuri

[112] Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’umugiraneza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira

[113] Abayahudi kandi baravuze bati "Abakirisitu nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)", n’Abakirisitu baravuga bati "Abayahudi nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)"; nyamara bose basoma igitabo (Tawurati n’Ivanjili). Iyo ni nayo mvugo abatabizi (ababangikanyamana b’Abarabu) bavuze. Allah ni we uzabakiranuraku munsi w’izuka mu byo batumvikanagaho

[114] Ni na nde muhemu kurusha ubuza ko imisigiti ya Allah isingirizwamo izina rye, agaharanira kuyisenya? Abo ntibakwiye kuyinjiramo keretse bafite ubwoba. Bafite igisebo ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye

[115] Kandi Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ibya Allah, aho mwakwerekera hose Allah aba ahari.Mu by’ukuri, Allah ni Ukwiriye hose, Umumenyi uhebuje

[116] (Abayahudi, Abakirisitu n’ababa- ngikanyamana) baravuze bati " Allah afite umwana". Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo ibiri mu birere no mu isi byose ni ibye kandi byose bimwicishaho bugufi

[117] Ni we Muhanzi w’ibirere n’isi. N’iyo ashatse ikintu, mu by’ukuri arakibwira ati "Ba!" nuko kikaba

[118] Abadasobanukiwe (mu bahawe igitabo n’abahakanyi b’Abarabu) baravuze bati "Kuki Allah atatwibwirira (ko uri intumwa ye) cyangwa ngo tugerweho n’igitangaza (gihamya ukuri kwawe)?" Uko ni ko n’abababanjirije bavuze imvugo nk’iyabo. Imitima yabo irasa. Mu by’ukuri, twagaragaje ibitangaza ku bantu bemera badashidikanya

[119] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twakohereje (tuguhaye ubutumwa bw’) ukuri (Isilamu), ugeze inkuru nziza (ku bemera Allah), unaburire (abahakanyi). Kandi ntuzabazwa iby’abo mu muriro

[120] Kandi Abayahudi n’Abakirisitu, ntibazigera bakwishimira keretse ukurikiye inzira yabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo". Kandi uramutse ukurikiye irari ryabo nyuma y’uko ubumenyi (ubutumwa) bukugezeho, nta wundi Murinzi cyangwa Umutabazi wazagira kwa Allah

[121] Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). abagihakana ni bo banyagihombo. Naho

[122] Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu)

[123] Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, maze ingurane ye (yo kwigura) ntiyakirwe, ubuvugizi bwe bumumarira,ndetse ntibugire nta icyo n’ubwo bazatabarwa

[124] Unibuke ubwo Nyagasani wa Aburahamu yamugeragereshaga amategeko, akayubahiriza. (Nyagasani) aravuga ati "Mu by’ukuri, ngiye kukugira umuyobozi w’abantu." (Aburahamu) aravuga ati "No mu rubyaro rwanjye?" (Nyagasani) aravuga ati "(Nibyo,ariko) isezerano ryanjye ntirizagera ku bahuguza

[125] Unibuke ubwo twagiraga inzu (Al Ka’abat)ahantu h’ihuriro n’amahoro ku bantu. Kandi munagire aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim) 16ahantu ho gusengera. Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) "Musukure inzu yanjye kubera abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basenga)

[126] Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Gira uyu murwa (Maka) ahantu h’amahoro, uhe amafunguro agizwe n’imbuto abawutuye muri bo, bemera Allah n’umunsi w’imperuka".(Nyagasani) aravuga ati "Naho uzahakana, nzamushimisha by’igihe gito (ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) muhirikire mu bihano by’umuriro. Kandi (umuriro) ni ryo shyikiro ribi

[127] Unibuke ubwo Aburahamu na Isimayili bazamuraga imisingi y’inzu (Al Ka’abat), (bagira bati) "Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[128] Nyagasani wacu! Unatugire abakwicishaho bugufi, ndetse no mu rubyaro rwacu hazabemo umuryango (Umat) ukwicishaho bugufi, utugaragarize imigenzo yacu (tuzagenderaho mu kugusenga), kandi wakire ukwicuza kwacu. Mu by’ukuri, ni wowe Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[129] Nyagasani wacu! Uzanaboherezemo intumwa ibakomokamo, ibasomera amagambo yawe, inabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini) kandi ibeza (ibakura ku kubangikanya Allah n’imico mibi). Mu by’ukuri, ni wowe Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[130] Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe intumwa n’umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane

[131] Ibuka ubwo Nyagasani we yamubwiraga ati "Icishe bugufi". Aravuga ati "Nicishije bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose

[132] Nuko Aburahamu (iryo dini) ariraga urubyaro rwe ndetse na Yakobo biba uko, (agira ati) "Bana banjye! Mu by’ukuri, Allah yabahitiyemo idini, bityo muramenye ntimuzapfe mutari Abayisilamu

[133] Ese mwari muhari igihe urupfu rwageraga kuri Yakobo, maze akabwira abana be ati "Muzasengande nyuma yanjye? Baravuga bati "Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haqa. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi

[134] Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze). Kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga

[135] (Abayahudi babwira abakurikiye intumwa Muhamadi) baravuze bati "Nimube Abayahudi ni bwo muzayoboka;nAbakirisitu (babwira abakurikiye intumwa Muhamadi) bati "Mube Abakirisitu ni bwo muzayoboka". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ahubwo (ukuyoboka nyako ni ugukurikira) idini ritunganye rya Ibrahim (ritabangikanya Allah). Kandi ntiyari mu babangikanyamana

[136] (Yemwe Bayisilamu) muvuge muti "Twemeye Allah nibyo twahishuriwe, (ari na byo) byahishuriwe Ibrahimu, Ismail, Is’haqa, Yaqub n’urubyaro rwe, ibyahishuriwe Musa, ibyahishuriwe Isa ndetse n’ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwaNyagasani wabo. Nta n’umwe tuvangura muri bo kandi ni we twicishaho bugufi

[137] Bityo, nibemera nk’ibyo mwemeye bazaba bayobotse, ariko nibabitera umugongo, bazaba bari mu macakubiri. Allah azabagutsindira kandi ni na we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[138] (Dukurikira) kamere ndemano (idini) ya Allah. Ni iyihe kamere ndemano yaruta iya Allah (yaremanye abantu)? Ni na we twe dusenga

[139] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese muratugisha impaka kuri Allah kandi ari we Nyagasani wacu akaba na Nyagasani wanyu? Kandi dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu, ndetse ni na we twiyegurira

[140] Cyangwa muvuga ko mu by’ukuri, Ibrahim, Ismail, Is’haq, Yaqub n’urubyaro rwe bari Abayahudi cyangwa Abakirisitu? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ni mwe mubizi cyane cyangwa ni Allah (ubizi kubarusha)?" Ni nde muhemu kurusha uhisha ubuhamya afite (buri mu bitabo bye) buturuka kwa Allah? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora

[141] Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze). Kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga

[142] Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati "Ni iki cyateye (Abayisilamu) kurekaicyerekezo cyabo (Qibla)17 bari basanzwe berekeramo basenga?" Vuga uti "Uburasirazuba n’Uburengerazuba (bwombi) ni ubwa Allah; ayobora uwo ashatse mu nzira igororotse

[143] Ni nk’uko twabagize umuryango (Umat) wo hagati (ushyira mu gaciro) kugira ngo muzabe abahamya babantu (ku munsi w’imperuka ko intumwa zabo zabagejejeho ubutumwa) ndetse n’Intumwa (Muhamadi) ikazaba umuhamya wanyu. Kandinta kindi cyatumye tuguha icyerekezo werekeragamo mbere (nyuma tukagihindura) uretse ko byari ukugira ngo tumenye ukurikira Intumwa by’ukuri n’utera umugongo (ukuri) akigomeka. Kandi byari bigoye (guhindura icyerekezo mu isengesho) uretse ku bo Allah yayoboye. Kandi Allah ntiyari kugira ukwemera kwanyu (amasengesho mwakoze mbere mwerekeye i Yeruzalemu) impfabusa. Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribambe, Nyirimbabazi ku bantu

[144] Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose tuzakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekezauburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba i Maka) n’aho muzaba muwerekezaho muri hose uburanga mujye bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’aba) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora

[145] Rwose (yewe Muhamadi) n’ubwo abahawe igitabo wabazanira buri kimenyetso (kigaragaza ko kwerekera kuri Al Ka’aba ari itegeko rya Allah), ntibakurikira icyerekezo cyawe, kandi nawe ntiwakurikira icyerekezo cyabo, ndetse na bamwe muri bo ntibakurikira icyerekezo cy’abandi. Rwose nunakurikira irari ryabo nyuma y’uko ugerwaho n’ubumenyi, ni ukuri uzaba ubaye mu banyamahugu

[146] Abo twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi n’ibigwi bye) nk’uko bazi abana babo. Ndetse mu by’ukuri, bamwe muri bo bahisha ukuri kandi bakuzi

[147] Ukuri nyako ni uguturutse kwa Nyagasani wawe, ku bw’ibyo ntukabe mu bashidikanya

[148] Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basenga), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[149] Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusenga) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). Mu by’ukuri, (kuwerekeraho) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora

[150] Kandi naho uzajya hose (ugashaka gusenga) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). Naho muzaba muri hose (mugashaka gusenga) mujye muwerekezaho uburanga bwanyu, kugira ngo abantu batazabagiraho urwitwazo, uretse abahuguje (roho zabo) muri bo (bazahora mu mpaka). Bityo ntimuzabatinye ahubwo mujye mutinya njye; kugira ngo mbahundagazeho inema zanjye no kugira ngo muyoboke

[151] Ni nako twaboherejemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera imirongo yacu (Qur’an), ibeza (imitima), ibigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini), ndetse ikanabigisha ibyo mutari muzi

[152] Ngaho nimunyibuke (munsingiza); nanjye nzabibuka (nzabazirikana). Kandi munshimire ntimuzampakane

[153] Yemwe abemeye! Nimwifashishe ukwihangana n’amasengesho. Mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abihangana

[154] Kandi ntimukavuge ko abishwe baguye mu nzira ya Allah (Jihadi) bapfuye, ahubwo ni bazima18, nyamara mwe ntimubisobanukirwa

[155] Rwose tuzabagerageza dukoresheje kubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’imitungo, gupfusha abantu no kurumbya imyaka; ngaho geza inkuru nziza ku bihangana

[156] Babandi igihe bahuye nibyago bavuga bati"Mu by’ukuri, turi aba Allah kandi iwe ni ho tuzasubira

[157] Abo bafite impuhwe n’imbabazi bituruka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bayobotse

[158] Mu by’ukuri, Swafa na Maruwa19ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija20 cyangwa Umura21 kuri iyo nzu; ntacyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe, mu by’ukuri Allah ni Ushima, Umumenyi uhebuje

[159] Mu by’ukuri, babandi bahishaibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo,abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo

[160] Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni nanjye Uwakira ukwicuza,Nyirimbabazi

[161] Mu by’ukuri, abahakanye bakanapfa ari abahakanyi, abo umuvumo wa Allah ubariho, uw’Abamalayika, n’uw’abantu bose

[162] Bazawubamo ubuziraherezo, ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta nubwo bazarindirizwa

[163] Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse yo, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[164] Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi, kubisikana kw’ijoro n’amanywa, amato agenda mu nyanja mu bifitiye abantu akamaro, amazi (imvura) Allah amanura mu kirere nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa (gukakara) kwayo, akanayikwizamo inyamaswa z’amoko yose, n’ihindagurika ry’imiyaga n’ibicu bigenzwa hagati y’ikirere n’isi; rwose ibyo ubumwe ni ibimenyetso bw’Imana, (bigaragaza ubushobozi n’ingabire byayo) ku bantu bafite ubwenge

[165] No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu kimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah urukundo rukomeye. Kandi abahuguje (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya- ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah, kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyir’ibihano bikaze, (ntibari kubangikanya Allah)

[166] Ubwo abakurikiwe bazihakana ababakurikiye (mu kubangikanya Allah), nibamara kubona ibihano, ibyabahuzaga bizavaho

[167] Na babandi bakurikiye (ababayobeje)bazavuga bati "Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye". Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo, kandi ntibazava mu muriro

[168] Yemwe bantu! Nimuryemu biri ku isi byaziruwe kandi byiza, ntimuzanakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, yo ni umwanzi wanyu ugaragara

[169] Mu by’ukuri, ibategeka ibibi, ibikozasoni no guhimbira Allah ibyo mutazi

[170] Niyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo dukurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)

[171] N’urugero rwa babandi bahakanye ni nk’ukabukira (inyamaswa) zitumva uretse (kumva) urusaku n’urwamo gusa. (Abo bameze) nk’abatumva, abatavugandetse n’abatabona, rwose abo nta bwenge bagira (bwo gukora ibibafitiye umumaro)

[172] Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari we wenyine mugaragira

[173] Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) icyipfushije, ikiremve, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ibitari Allah (mu mihango yibangikanyamana). Ariko uzasumbirizwa (akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurenza urugero, nta cyaha kuri we. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[174] Mu by’ukuri, babandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu bitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi wimperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza

[175] Abo ni bo bahisemo kuyobababisimbuza kuyoboka, n’ibihano babisimbuza kubabarirwa ibyaha. Nonese ni iki kizabashoboza kwihanganira umuriro

[176] Ibyo (bihano) ni ukubera ko Allah yahishuye ibitabo bikubiyemo ukuri (bakabihakana). Rwose abataravuze rumwe ku gitabo, bari mu mpaka n’ubushyamirane biri kure (y’ukuri)

[177] Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengera- zuba (musenga); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi; akanatanga umutungo we mu nzira nziza -kandi na we awukeneye- afasha abo bafitanye isano, imfubyi, abakene, abari ku rugendo (bashiriwe) n’abasaba gufashwa, akabohoza abacakara, agahozaho amasengesho, agatanga amaturo; abuzuza isezerano ryabo igihe basezeranye, abihanganira ubukene, uburwayindetse n’igihe urugamba rwakomeye. Abo ni bo bemeye by’ukuri, kandi ni na bo batinya Allah

[178] Yemwe abemeye! Mwategetswe guhorera abishwe22; uwigenga agahorerwa uwigenga, umucakara agahorerwa umucakara n’umuntu w’igitsina gore agahorerwa undi w’igitsina gore. Ariko uwagira icyo ababarirwaho na mugenzi we (uhagarariye uwishwe akababarira uwishe ntiyihorere, ahubwo akaka impozamarira), (uwiciwe) azayikurikirane mu buryo bwiza kandi (uwishe) na we azayitange ku neza. Uko ni ukoroherezwa n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Uzarengera nyuma y’ibyo (agahora nyuma yo gutanga imbabazi no kwakira impozamarira), azahanishwa ibihano bibabaza

[179] Kandi yemwe abafite ubwenge, kubahiriza itegeko ryo guhora, bibaha ubuzima (umutekano usesuye, kuko abantu batinya kwica). Ibyo, ni ukugira ngo mutinye (Allah)

[180] Mwategetsweko igihe umwe muri mwe abona yegereje urupfu kandi hari umutungo afite,ajye atangairage ku babyeyi23 no kubo bafitanye isano ya hafi mu buryo bwiza (hakurikijwe amategeko y’idini ya Islamu). (Ibyo) ni ngombwa ku batinya (Allah)

[181] N’uzarihindura (irage) nyuma yo kuryumva, rwose icyaha kizaba ku barihindura. mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi wa byose

[182] Ariko uzabona uraga abogamye (abigendereye cyangwa atabigendereye), agakosora irage (kugira ngo rikurikize amategeko ya Allah) nta cyaha azaba afite. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[183] Yemwe abemeye! Mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe abababanjirije, kugira ngo mutinye (Allah)

[184] (Igisibo) ni iminsi ibaze. Bityo, uzaba arwaye muri mwe cyangwa ari ku rugendo (ntashobore gusiba, akarya), azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Naho ku batagishoboye gusiba (abasaza n’abarwaye indwara z’akarande), bazatange inshungu yo kugaburira umukene. N’uzatanga ikirenzeho ku bushake bwe, ibyo ni byiza kuri we. Kandi gusiba ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi

[185] Ukwezi kwa Ramadhani ni ko kwahishuwemo Qur’an, (kugira ngo ibe) umuyoboro ku bantu n’ibimenyetsobigaragara by’umuyoboro (wa Allah) binatandukanya ukuri n’ikinyoma. Ku bw’ibyo, muri mwe uwo uko kwezi kuzasanga azagusibe. N’uzaba arwaye cyangwa ari ku rugendo (azarye), maze azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Allah abashakira ibyoroshye ntabwo abashakira ibibagoye. Bityo nimwuzuze umubare (w’iminsi y’igisibo), kandi mukuze Allah kuko yabayoboye kugira ngo mushimire

[186] Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke

[187] Muziruriwe kugirana imibonano mpuzabitsinan’abagore banyu mu ijoro ry’igisibo; bo ni umwambaro wanyu namwe mukaba umwambaro wabo. Allah yari azi neza ko mwajyaga mwihemukira (murenga ku itegeko mukabonana nabo mwiyibye), nuko yakira ukwicuza kwanyu (aranaborohereza). Ngaho nimujye mubonana nabo munashake ibyo Allah yabageneye (urubyaro). Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya urudodo rw’umweru (amanywa) n’urudodo rw’umukara (ijoro) igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza ijoro ryinjiye. Ntimukabonane nabo mu gihe muri mu mwiherero wo kwiyegereza Imana (itikafu) mu misigiti. Izo ni imbago za Allah ntimuzazegere. Uko ni ko Allah asobanuririra abantu amagambo ye kugira ngo bamutinye

[188] Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe, munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo murye imwe mu mitungo y’abantumu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira)

[189] Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye imboneko z’ukwezi? Vuga uti "Ni ingengabihe ifasha abantu (kumenya gahunda z’ibikorwa) n’ibihe by’umutambagiro mutagatifu". Kandi si byiza kwinjiramu mazu muyaturutse inyuma 24. Ariko ukora ibyizani utinya Allah. Ahubwo mujye mwinjira mu mazu munyuze mu miryango yayo, munatinye Allah kugira ngo mukiranuke

[190] Kandi murwanyebabandi babarwanya mu nzira ya Allah, ariko ntimuzahohotere (abatabarwanya). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarenganya abandi

[191] Kandi (ababateye) mubice aho mubasanze hose,munabirukane mu byanyu babameneshejemo (i Maka), kubera ko ibangikanyamana ryabo no kubagirira urwango (Fitina) ari byo bibi kurusha kwica. Ntimuzanaba- rwanyirize mu musigiti mutagatifu (Al Kaba) keretse ari bo bababanje, ariko nibawubarwanyirizamo muzabice. Icyo ni cyo gihembo cy’abahakanyi

[192] Ariko nibarekeraho (kubarwanya), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[193] Munabarwanye (babandi babarwanya) kugeza ubwo nta rwango bazongera kubagirira (mwebwe abayisilamu), maze idini ryo gusenga Imana imwe Allah ribe ari ryo riganza. Ariko nibahagarika (kubagirira nabi), icyo gihe nta rwango namba (mugomba kubagirira) usibye abagizi ba nabi (muri bo)

[194] (Muziririjwe intambara) mu mezi matagatifu25, ariko (ababangikanya- mana nibabatera) bakarengera ubusugire bw’ayo mezi matagatifu, namwe muzihorere. Bityo,uzabagirira nabi namwe muzamwiture inabi nk’iyo yabagiriye. Kandi mutinye Allah munamenye ko mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abamutinya

[195] Munatange mu nzira ya Allah, ariko ntimugashyire ubuzima bwanyu mu kaga. Munagire neza, mu by’ukuri Allah akunda abagiraneza

[196] Kandi mutunganye umutambagiro mutagatifu wa Hija na Umura26 kubera Allah; Ariko nihabaho impamvu ituma mutabikomeza (mwari mwabitangiye), muzatange igitambo kiboroheye. Kandi ntimukogoshe imisatsi yanyu kugeza igihe itungo ry’igitambo rigereye aho ribagirwa. Ariko uzaba arwaye muri mwe cyangwa afite ikimubangamiye ku mutwe we (gituma atogosha umusatsi), agomba gutanga inshungu yo gusiba, gutanga ituro cyangwa kubaga itungo. N’igihe muzaba mutekanye, uzaba arangije gukora umutambagiro mutagatifu wa Umura yaziruriwe ibyari biziririjwe kuri we mu gihe ategereje gukora umutambagiro mutagatifu wa Hija, azatange igitambo kimworoheye, ariko utazakibona azasibe iminsi itatu akiri mu mutambagiro mutagatifu wa Hija n’iminsi irindwi igihe muzaba mugarutse iwanyu. Iyo ni iminsi icumi yuzuye (mugomba gusiba). Ibyo ni kuri wa wundi umuryango we udatuye i Maka. Kandi mutinye Allah, munamenye ko Allah ari nyir’ibihano bikaze

[197] Umutambagiro mutagatifu wa Hija ukorwa mu mezi azwi. Bityo, uzaba yiyemeje kuyakoramo umutambagiro mutagatifu wa Hija, kirazira kuri we gukora imibonano mpuzabitsina, gukora ibyaha ndetse no kujya impaka mu mutambagiro mutagatifu wa Hija. N’icyiza mukoze Allah arakimenya. Kandi mutegure impamba, ariko mu by’ukuri impamba nziza ni ugutinya Allah. Ngaho nimuntinye, yemwe banyabwenge

[198] Nta cyaha kuri mwekuba mwashaka ingabire za Nyagasani wanyu (gukora ubucuruzi mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu). Nimukubuka ku musozi wa Arafati, mujye musingiza Allah mugeze ahantu hatagatifu hitwa Muzidalifa, munamusingize kubera ko yabayoboye, nyamara mbere yaho mwari mu bayobye

[199] Maze mugende, mukurikire ikivunge cy’abandi bantu berekeza (Arafa), munasabe Allah imbabazi. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[200] Nimurangiza imigenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija, musingize Allah nk’uko muvuga ibigwi by’abakurambere mujye musingiza banyu, (Allah) ahubwo cyane kurushaho. No mu bantu hari (abantu b’abangikanyamana) bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe (ibyiza) hano ku isi". Kandi abo nta mugabane (w’ibihembo) bazagira ku munsi w’imperuka

[201] Kandi no muri bo hari (ab’abemera) bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe ibyiza hano ku isi no ku munsi w’imperuka(uzaduhe) ibyiza, kandi uzanaturinde ibihano by’umuriro

[202] Abo (basaba batyo) bazagira umugabane (ingororano) mu byo bakoze. Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura (ahemba abagaragu be)

[203] Munasingize Allah mu minsi mbarwa 27. Ariko uzigira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, kandi n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wawundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa

[204] No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu)

[205] N’iyo ahindukiye (yewe Muhamadi avuye iwawe), azenguruka mu isi ayikoramo ubwangizi, akanangiza ibihingwa n’amatungo. Kandi Allah ntakunda ubwangizi

[206] N’iyo abwiwe ati "Tinya Allah", ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, Umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu byukuri,ni na yo saso mbi

[207] No mu bantu, hari abitanga bashaka ishimwe rya Allah, kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu (be)

[208] Yemwe abemeye! Nimwinjire mu buyisilamu byimazeyo (mwubahiriza amategeko n’amabwiriza byabwo), kandi ntimuzakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, ni umwanzi wanyu ugaragara

[209] Nimuteshuka (ku kuri) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (bya Allah), mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[210] Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho n’Abamalayika mu gicucu cy’ibicu (ku munsi w’imperuka), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

[211] Baza bene Isiraheli "Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)? Kandi uhindura inema ya Allah(idini ya Islamu) nyuma y’uko imugeraho ( Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni nyir’ibihano bikaze

[212] Abahakanye batakiwe ubuzima bw’isi, banannyega abemeye, nyamara abatinya Allah bazaba bari mu rwego rwo hejuru y’urwabo ku munsi w’imperuka.Kandi Allah afungurira uwo ashaka nta kubara

[213] (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe (mu kwemera Allah, nyuma baza gutandukana), nuko Allah yohereza abahanuzi (kugira ngo) batange inkuru nziza banaburire. Anabahishurira ibitabo bikubiyemo ukuri kugira ngo bikiranure abantu ku byo batavugaho rumwe. Nta n’abandi batabivuzeho rumwe uretse ababihawe (Abayahudi n’Abakirisitu) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (Intumwa Muhamadi) kubera urwango hagati yabo. Nuko Allahku bushake bwe ayobora abemeye ku kuri (abandi) batavuzeho rumwe. Kandi Allah ayobora uwo ashaka inzira igororotse

[214] Ese mukeka ko muzinjira mu ijuru mutabanje kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyabaye kuri babandi babayeho mbere yanyu? Bagezweho n’amakuba n’ingorane baranatigiswa kugeza ubwo intumwa n’abemeye bavuze bati "Ni ryari inkunga ya Allah izaza?" Mumenye ko mu by’ukuri inkunga ya Allah iri hafi

[215] Barakubaza (yewe Muhamadi) ibyo batangamo (ituro). Vuga uti "Ibyiza mutanze mujye mubiha ababyeyi, abo mufitanye isano, impfubyi, abakene n’abari ku rugendo (bashiriwe). Kandi ibyiza mukora, mu by’ukuri Allah arabizi neza

[216] Mwategetswe kurwana mu nzira ya Allah (Jihadi) n’ubwo mutabyishimira. Nyamara hari igihe mushobora kwanga ikintu ari cyo cyiza kuri mwe, hari n’igihemushobora gukunda ikintu kandi ari cyo kibi kuri mwe. Allah ni we uzi (ibibafitiye akamaro) na ho mwebwe ntabyo muzi

[217] Barakubaza (Abahakanyi) ku byerekeye kurwana mu nzira ya Allah (Jihadi) mu mezi matagatifu. Vuga uti "Kuyarwanamo ni icyaha gikomeye, ariko gukumira abantu kugana inzira ya Allah, kumuhakana, kubuza (abantu) kugera ku musigiti mutagatifu (Al kaba) no kuwirukanamo abawuturiye ni cyo cyaha gikomeye cyane imbere ya Allah. Kandi kubangikanya Allah (mukora) birahambaye kurusha kwica (kurwana mu mezi matagatifu)". Ntibazahwema kubarwanya kugeza ubwo babakuye mu idini ryanyu, nibabishobora. N’uzava mu idini rye muri mwe agapfa ari umuhakanyi, abo ibikorwa byabo bizaba impfabusa ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi abo ni abo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[218] Mu by’ukuri, babandi bemeye n’abimutse (kubera idini ryabo) bakanaharanira inzira ya Allah, abo nibo biringiye kuzabona impuhwe za Allah, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[219] Barakubaza ku byerekeye ibisindisha n’urusimbi. Vuga uti "Muri byombi harimo ingaruka zikomeye n’inyungu ku bantu, ariko ingaruka zabyo nizo zikomeye kurusha inyungu zabyo. Baranakubaza ibyo batanga (igipimo cy’ituro). Vuga uti "Ni ibisagutse (ku byo mukeneye)". Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko kugira ngo mutekereze (ku bibafitiye akamaro)

[220] Ku isi no ku munsi w’imperuka. Baranakubaza ku byerekeye impfubyi. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Kuzigirira neza ni byo byiza, kandi nimunavanga (ibyanyu n’ibyazo), ni abavandimwe banyu (ntimuzabahemukire). Kandi Allah azi uwangiza n’utunganya. Niyo Allah abishaka yari kubagora (ababuza kuvanga ibyanyu n’ibyimpfubyi).Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[221] Ntimuzarongore ababangikanyamana keretse babanje kwemera (Allah), kandi rwose umuja w’umwemera umubangikanyamanakazi aruta (ufite ubwigenge) n’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Ndetse ntimuzashyingire ababangikanyamana keretse babanje kwemera, kandi rwose umucakara w’umwemera aruta umubangikanyamanan’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro, agahamagarira naho kugana ijuru Allah no kubabarirwa ibyaha ku bushake bwe, anasobanurira abantu amategeko ye kugira ngo bibuke

[222] Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore? Vuga uti "ni umwanda". Bityo mujye mwitarura cy’imihango, abagore mu gihe ntimuzabegere (ntimuzakorane na bo imibonano) kugeza igihe imihango ihagarariye. Imihango nihagarara bakisukura, muzabonane na bo nkuko Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura

[223] Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka28, muniteganyirize (ibyiza) munagandukire Allah. Kandi rwose mumenye ko muzahura na we. Unageze (yewe Muhamadi)inkuru nziza ku bemeramana

[224] Ntimuzakoreshe izina rya Allah mu ndahiro zanyu nk’urwitwazo rwo kutagira ineza, gutinya (Allah) no kunga abantu. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[225] Allah ntabahora indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahora izo mwagambiriye mu mitima yanyu (ntimuzubahirize). Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be

[226] Abarahirira kutazakorana imibonanompuzabitsina n’abagore babo, bemerewe gutegereza kugeza ku mezi ane, nibisubiraho (mbere y’icyo gihe), mu by’ukuri, Allahni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[227] Ariko nibiyemeza ubutane (batisubiyeho mbere y’icyo gihe),mu by’ukuri, Allahni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[228] N’abagore bahawe ubutane bagomba gutegereza kujya mu mihango inshuro eshatu (mbere y’uko bashakwa n’abandi bagabo), nta n’ubwo bemerewe guhisha ibyo Allah yaremye muri nyababyeyi zabo (inda cyangwa imihango), niba koko bemera Allah n’umunsi w’imperuka.Kandi abagabo babo ni bo bafite uburenganzira bwo kubagarura muri icyo gihe niba bagamije ubwiyunge. Nabo (abo bagore) bafite uburenganzira ku bagabo babo nk’ubwo abagabo babafiteho ku neza, ariko abagabo bafite urwego rusumbye urwabo. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[229] Ubutane (bwemerera umugabo gusubirana n’umugore we) ni inshuro ebyiri, nyuma yaho (nyuma ya buri butane) ni ugusubirana bakabana ku neza, cyangwa gutandukana ku neza. Nta n’ubwo (abagabo) mwemerewe kugira icyo mwisubiza mu byo mwabahaye (abagore), keretse bombi (umugabo n’umugore) batinya kutubahiriza imbago za Allah. Nimutinya ko batazubahiriza imbago za Allah, nta cyaha kuri bombi kuba umugore yagira icyo atanga (asubiza inkwano) kugira ngo yicungure (asaba ubutane). Izo ni imbago za Allah, ntimukazirengere. Kandi abarengera imbago za Allah, abo ni bo banyamahugu

[230] Kandi namusenda (ku nshuro ya gatatu), icyo gihe ntabwo azaba amuziruriwe nyuma yaho kugeza ubwo ashyingiranywe n’undi mugabo. Uwo (mugabo) wundi na we namusenda, nta cyaha kuri bombi kuba basubirana (n’umugabo wa mbere) niba bizeye kubahiriza imbago za Allah. Kandi izo ni imbago za Allah agaragariza abantu basobanukiwe

[231] Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo29, muzabagarure ku neza cyangwa mubasende Ntimukanabagarure ku neza. mugamije kubagirira nabi, mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihuguje. Kandi ntimukagire amategeko ya Allahigikinisho. Munibuke ingabire za Allahkuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mutinye Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose

[232] Kandi igihe muzasenda abagore igihe cyabo kikarangira, ntimuzababuze (yemwe bahagararizi b’abagore) gusubirana masezerano n’abagabo mashya) babo (ku igihe babyumvikanyeho ku neza. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka muri mwe. Ibyo ni byo byiza binasukuye kuri mwe.Kandi Allah ni we uzi (ibibafitiye akamaro) na ho mwebwe ntabyo muzi

[233] Ababyeyi bagomba konsa abana babo imyaka ibiri yuzuye k’ushaka kuzuza igihe cyo konsa. Kandi se w’umwana ategetswe kugaburira no kwambika abagore (bahawe ubutane) ku buryo bwiza. Kandi nta muntu utegekwa gukora ibyo adashoboye. Nyina w’umwana ntagomba kugirirwa nabi kubera umwana we, ndetse na se w’umwana ntazagirirwe nabi kubera umwana we. Kandi n’umuzungura wa se w’umwana afata inshingano nk’iz’uwo azunguye. Baramutse bashaka gucutsa (mbere y’imyaka ibiri) ku bwumvikane bwabo no kujya inama nta cyaha kuri bo. Kandi nibashaka konkerezwa abana babo, nta cyaha kuri bo igihe batanze ibyo bumvikanye (n’ababonkereza) ku neza. Bityo mutinye Allah kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubona bihebuje ibyo mukora

[234] N’abazapfa muri mwebagasiga abagore, abo bagore bajye baguma mu ngo zabo amezi ane n’iminsi icumi. Nibarangiza igihe cyabo, nta cyaha kuri mwe (ababahagarariye) baramutse bagize ibyo bakora (nko gusohoka mu ngo, kwishyiraho imitako ndetse no gushakwa) mu buryo bwiza. Kandi Allah ni Uzi byimazeyo ibyo mukora

[235] Kandi nta cyaha kuri mwe kuba mwaca amarenga murambagiza abagore (bapfakaye n’abahawe ubutane bwa burundu batararangiza igihe cyabo cyo kuguma mu ngo) cyangwa mukabihisha mu mitima yanyu, Allah azi neza ko muzabatekerezaho. Cyakora ntimuzagire isezerano mubaha mu ibanga (mugamije ubusambanyi cyangwa kwemeranywa gushyingiranwa igihe bategereza kitararangira), keretse kuba mwavuga ijambo ryiza (rimwumvisha ko umugore nkawe agikenewe n’abagabo). Kandi ntimugakore isezerano ryo gushyingiranwa kugeza igihe cyategetswe (abagore bagomba gutegereza) kirangiye. Munamenye ko Allah azi neza ibiri mu mitima yanyu; bityo mumutinye, munamenye komu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be

[236] Nta cyaha kuri mwe muramutse muhaye abagore ubutane mutarakorana nabo imibonano mpuzabitsina, cyangwa mutaraba- genera inkwano, ariko mujye mugira icyo mubaha cyabanezeza. Uwishoboye (amunezeze) mu buryo bukwiye bijyanye n’ubushobozi bwe ndetse n’umukene abikore bijyanye n’ubushobozi bwe; ibyo ni inshingano ku bakora ibyiza

[237] Nimunabaha ubutane mbere y’uko mukorana imibonano nabo kandi mwari mwarabageneye inkwano, mutegetswe kubaha icya kabiri cy’izo nkwano, keretse babababariye cyangwa ufite ububasha ku isezerano ryo gushyingiranwa (umugabo watanze ubutane) akazimurekera. Kandi kuba mwabababarira (mukazibarekera) ni byo byegereye gutinya Allah. Ntimukanibagirwe ineza (mwagiranye) hagati yanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[238] Mujye muhozaho amasengesho, by’umwihariko isengesho ryo hagati (al Aswir). Kandi mujye muhagarara (mu isengesho) mwibombaritse imbere ya Allah

[239] N’igihe muzaba mufite ubwoba (mutinya umwanzi), mujye mukora amasengesho mugenda n’amaguru cyangwa muri ku bigenderwaho. Igihe mutekanye, mujye musingiza Allah nk’uko yabigishije ibyo mutari muzi

[240] N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, bajye (basiga) umurage (ugaragaza ibizatunga) abagore babo mu gihe kingana n’umwaka badasohowe (mu ngo zabo). Nibava mu ngo zabo ku bushake, nta cyaha kuri mwe (abazungura) baramutse bagize ibyo bakora igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko (nko kuba bashaka mbere y’uko umwaka urangira). Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[241] N’abagore bahawe ubutane bafiteuburenganzira bwo kwitabwaho mu buryo bwiza. Ibyo ni inshingano ku (bagabo) batinya (Allah)

[242] Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko ye kugira ngo musobanukirwe

[243] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) inkuru y’abantu bavuye mu ngo zabo ari ibihumbi bahunga urupfu? Maze Allah akababwira ati "Nimupfe" (maze bahita bapfira icyarimwe), nuko nyuma yaho akabazura (kugira ngo buzuze igihe cyo kubaho kwabo, binababere isomo kandi bicuze). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiringabire ku bantu, nyamara abenshi mu bantu ntibashimira

[244] Munarwane mu nzira ya Allah, kandi mumenye ko Allah ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[245] Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (gutanga umutungo mu bikorwa byiza) maze akazayimuhembera ayikubye inshuro nyinshi? Allah ni we utanga bike akanatanga byinshi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa

[246] Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye inkuru y’ibikomerezwa muri bene Isiraheli (babayeho) nyuma ya Musa, igihe babwiraga umuhanuzi wabo (Samuel) bati "Twimikire umwami (watuyobora) kugira ngo turwane mu nzira ya Allah? Arababwira ati "Ese ntimushobora kwanga kurwana muramutse mubitegetswe? Baravuga bati "Ni iki cyatubuza kurwana mu nzira ya Allah kandi twarameneshejwe mu ngo zacu, tukanatandukanwa n’urubyaro rwacu?" Nuko aho bategekewe kurwana, bahunze urugamba uretse bake muri bo. Kandi Allah azi neza abahemu

[247] Maze Umuhanuzi wabo arababwira ati "Mu by’ukuri, Allah aboherereje Twalutu (Sawuli) ngo ababere umwami. Baravuga bati "Ni gute Twalutu (Sawuli) yatubera umwami kandi ari twe dukwiye ubwami kumurusha, ndetse ataranahawe ubukire? (Umuhanuzi wabo) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah yamubahitiyemo anamwongerera ubumenyi buhagije n’imbaraga z’umubiri". Kandi Allah agabira ubwami bwe uwo ashaka. Ndetse Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

[248] Nuko umuhanuzi wabo arababwira ati "Mu by’ukuri, ikimenyetso cy’ubwami bwe ni uko azabazanira isanduku itwawe n’Abamalayika irimo ikimenyetso kibaha ituze riturutse kwa Nyagasani wanyu inarimo bimwe mu byasizwe n’abo mu muryango wa Musa n’uwa Haruna (Aroni). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera

[249] Nuko Twalutu (Sawuli) amaze kujyana ingabo, aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah azabaha ikigeragezo cy’umugezi (muzambuka). Bityo uzawunywaho, ntazaba ari mu banjye. Naho utazawunywaho azaba ari mu banjye ndetse n’uzadahisha ikiganza cye inshuro imwe gusa". Nuko bawunywaho usibye bake muri bo. Nuko (Twalutu) amaze kuwambuka we n’abemeye hamwe na we, baravuga bati "Uyu munsi nta bushobozi dufite bwo guhangana na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze". Nuko babandi bizera ko bazahura na Allah baravuga bati "Ni kangahe itsinda rito ryatsinze itsinda rinini ku bushake bwa Allah!?" Kandi Allah ari kumwe n’abihangana

[250] Nuko ubwo basakiranaga na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze, baravuga bati "Nyagasani wacu! Duhundagazeho ukwihangana, unakomeze ibirenge byacu (dushikame ntiduhunge), unadushoboze gutsinda abahakanyi

[251] Nuko barabanesha ku bushake bwa Allah, maze Dawudi yica Jalutu, Allah anamugabira ubwami n’ubushishozi, anamwigisha ibyo ashaka. Kandi rwose iyo Allah ataza gukoresha abantu (baharanira ukuri) mu gukumira abandi (abagizi ba nabi) isi yari kwangirika. Ariko Allah ni Nyir’ingabire ku biremwa byose

[252] Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera (yewe Muhamadi) mu kuri. Kandi rwose, uri mu Ntumwa (za Allah)

[253] Izo ntumwa, zimwe muri zo twazirutishije izindi. Muri zo, hari izo Allah yavugishije, anazamura izindi mu nzego (icyubahiro). Kandi twahaye Isa (Yesu) mwene Mariyamu ibitangaza na Roho Mutagatifu (Malayika Gaburiheli) ngo amushyigikire. Kandi iyo Allah aza kubishaka abaje nyuma yazo ntibari kugirana amakimbiranenyuma y’uko bagerwaho n’ibimenyetso, ariko ntibumvikanye. Muri bo hari abemeye (Allah), abandi barahakana. Kandi iyo Allah aza kubishaka ntibari kugirana amakimbirane,ariko Allah akora ibyo ashaka

[254] Yemwe abemeye! Mutange mu byo twabahaye mbere y’uko hazaumunsi utazabaho ubucuruzi, ubucuticyangwaubuvugizi. Kandi abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi

[255] Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni nde wagira uwo atakambira iwe uretse ku bushake bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashatse. Aho ashyira ibirenge hakwiriye ibirere n’isi kandintananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na we Uwikirenga, Uhambaye

[256] Nta gahato mu kwinjira mu idini (ya Islamu); inzira y’ukuri yamaze kugaragara itandukana n’ubuyobe. Bityo uhakana ibigirwamana akemera Allah, aba afashe umurunga ukomeye (inzira y’ukuri), udashobora gucika. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[257] Allah ni umukunzi wa babandi bemeye; abakura mu mwijima abaganisha mu rumuri. Naho babandi bahakanye, abakunzi babo ni ibigirwamana; bibakura mu rumuri bibaganisha mu mwijima. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[258] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) uwahakanye Nyagasani we (Umwami Namrud)agisha impaka Aburahamu yitwaje ubwami Allah yamuhaye? Ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye ni wawundi utanga ubuzima n'urupfu". (Namrud) aravuga "Nanjye ntanga ubuzima n’urupfu". ati Aburahamu aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah avana izuba iburasirazuba; ngaho wowe rivane Iburengerazuba". Nuko uwahakanye aramwara! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu

[259] Cyangwa nka wawundi wanyuze ku mudugudu wasenyutse ugahinduka itongo akavuga ati "Ni gute Allah azawusubiza ubuzima nyuma yo gupfa kwawo?" Nuko Allah amwambura ubuzima imyaka ijana, maze aramuzura. (Allah) aramubaza ati "Umaze igihe kingana iki (warapfuye)?" Aravuga ati "Maze umunsi umwe cyangwa igice cyawo". (Allah) aramubwira ati "Ahubwo umaze imyaka ijana. Ngaho reba ibiribwa n’ibinyobwa byawe, ntabwo byangiritse, unarebe indogobe yawe (uko yahindutse amagufwa). Ibyo, ni ukugira ngo tukugire ikimenyetso ku bantu. Unarebe amagufwa (y’indogobe) uburyo tuyahuza, hanyuma tukayambika umubiri (ikongera ikabaho). Nuko amaze gusobanukirwa (ubushobozi bwa Allah yaremeye), maze aravuga ati "Mu by’ukuri, menye ko Allah ari Ushobora byose

[260] Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye". Allah aravuga ati "Ese ntiwari wemera?" (Aburahamu) aravuga ati "Yego, ndemera, ariko ni ukugira ngo umutima wanjye utuze". Allah aravuga ati "Ngaho fata inyoni enye uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta". Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[261] Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nziraya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano)uwo ashaka, kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

[262] Babandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo nta n’ubwobazagira agahinda

[263] Imvugo nziza ndetse n’impuhwe biruta ituro rikurikijwe inabi, kandi Allah ni Umukungu, Uworohera abagaragu be

[264] Yemwe abemeye! Ntimukangize amaturo yanyu kubera incyuro n’inabi, nka wawundi utanga umutungo we kugira ngo yiyereke abantu, nta nemere Allah n’umunsi w’imperuka. Bityo urugero rwe ni nk’urutare rworosheho itaka, bityo imvuranyinshi yarugwaho ikarusiga rwanamye. Nta cyo bashobora guhemberwa mu byo bakoze, kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

[265] N’urugero rw’abatanga imitungo yabo bagamije kwishimirwa na Allah, kandi banizera byimazeyo mu mitima yabo (kuzagororerwa), ni nk’umurima uri ahegutse hanyuma wagwamo imvura nyinshi, ukera umusaruro wikubye kabiri. N’iyo imvura nyinshi itawuguyemo, ibijojoba (birawuhagije). Rwose Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[266] Ese umwe muri mwe yakwifuza kugira umurima w’itende n’imizabibu utembamo imigezi, akawugiramo n’imbuto z’amoko yose, maze yagera mu zabukuru anafite abana b’abanyantege nke (nta cyo bakwimarira), nuko ugaterwa n`inkubi y`umuyaga irimo umuriro mwinshi, maze ugakongoka? (Uru ni rwo rugero rw’abatanga imitungo yabo batagamije kwishimirwa na Allah, bazabura ibihembo ku munsi wimperuka mu gihe bari babikeneye.) Uko ni ko Allah abereka ibimenyetso (byibibafitiye umumaro kugira mumwereze ibikorwa no) kugira ngo mutekereze

[267] Yemwe abemeye! Nimutange mu byiza mutunze, no mu byo twabakuriye mu butaka. Ntimuzanagambirire gutanga ikibi muri byo, kandi namwe mudashobora kucyemera keretse (mugihawe) muhumirije. Kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umukungu, Ushimwa cyane

[268] Shitani abakangisha ko (nimutanga) muzaba abakene, akanabategeka gukora ibibi. Naho Allah, abasezeranya imbabazin’ingabire bimuturukaho. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

[269] Allah aha ubushishozi uwo ashatse, kandi uhawe ubushishozi aba ahawe ibyiza byinshi. Ndetse nta bazirikana (ibyo) uretse abafite ubwenge

[270] Kandi icyo muzatanga cyose mu bitangwa cyangwa mukiyemeza (umuhigo), rwose Allah aba abizi. Kandi abanyamahugu ntibazigera babona ababatabara

[271] Nimutanga amaturo ku mugaragaro ni byiza. Ndetse nimunayatanga mu ibanga mukayaha abakene ni akarusho kuri mwe. Kandi (Allah) abahanaguraho ibyaha byanyu, Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora

[272] (Yewe Muhamadi) ntushinzwe ukuyoboka kwabo. Ariko Allah ayobora uwo ashaka (mu idini ya Islamu). N’ibyo muzatanga mu byiza nimwe muzaba mwikorera; n’ibyo mutanze nta kindi muba mugamije uretse kwishimirwa na Allah, kandi ibyiza mutanze muzabigororerwa byuzuye, ndetse ntimuzahuguzwa

[273] (Amaturo) ahabwe abakene babandi bahugiye mu nzira ya Allah badashobora kujya gushakisha amafunguro, bishoboye utabazi kubera akeka ko kwihishira. Ubabwirwa n’ibimenyetso byabo (by’ubukene); ntibasaba abantu babagondoza. Kandi ibyo mutanze mu byiza, rwose Allah aba abizi neza

[274] Babandi batanga imitungo yabo ijoro n’amanywa, mu ibanga ndetse no ku mugaragaro, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda

[275] Babandi barya Riba31 bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani. Ibyo ni ukubera ko bavuze bati "Mu by’ukuri, Riba (iraziruwe) nk’ubucuruzi". Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba. Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo,ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[276] Allah yambura umugisha umutungo urimo Riba, agatubura amaturo, kandi Allah ntakunda umuhakanyi, umunyabyaha

[277] Mu by’ukuri babandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, bagahozaho amasengesho bakanatanga amaturo, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda

[278] Yemwe abemeye! Nimutinye Allah, kandi mureke kwishyuza inyungu za Riba zisigaye ku mwenda niba koko muri abemera

[279] Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuza ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe

[280] No mu gihe uwishyuzwa ananiwe kwishyura, mujye mumwihanganira kugeza igihe aboneye ubushobozi. Ariko muramutse mumubabariye (uwo mwenda) mukawugira ituro, ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi

[281] Munatinye umunsi muzasubizwa kwa Allah, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi bo ntibazahuguzwa

[282] Yemwe abemeye! Nimuhana umwenda uzishyurwa ku gihe mwagennye, mujye muwandika kandi mushyireho umwanditsi utabogama. N’uwo mwanditsi ntazange kwandika dore ko Allah yabimwigishije. Ajye yandika abwirwa (ibyo yandika) n’uhawe umwenda. Kandi ajye atinya Allah Nyagasani we, ntanagire icyo agabanyamo. Niba uhawe umwenda adasobanukiwe cyangwa ari umunyantege nke, cyangwa adashoboye kuvuga ibyandikwa, icyo gihe umuhagarariye ibyandikwa atabogamye. ajye avuga Kandi muzashyireho abahamya babiri b’igitsina gabomuri mwe. Nibataba abagabo babiri, ubwo bazabe umugabo n’abagore babirimu mwemeranyijeho, kugira ngo umwe bahamya muri bombi (abo bagore) niyibagirwa undi amwibutse. Kandi abahamya ntibakange (gutanga ubuhamya) igihe bahamagawe. Ntimugasuzugure kwandika umwenda waba muto cyangwa munini ndetse n’igihe cyawo (uzishyurirwa). Ibyo ni byo butabera imbere ya Allah, kandi ni na byo bitunganya ubuhamya,bikaba ari na byo byegereye kubarinda gushidikanya. Igihe ari ubucuruzi bw’ako kanya mukora hagati yanyu, ntacyo bibatwaye kutabwandika. Kandi mujye mushyiraho abahamya igihe mugiranye amasezerano y’ubugure. Umwanditsi n’umuhamya ntibakagirirwe nabi,nimuramuka mubikoze(kubagirira nabi), mu by’ukuri, ibyo bizaba ari icyaha kuri mwe. Bityo, nimutinye Allah maze abigishe. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose

[283] Nimuba muri ku rugendo ntimubone umwanditsi, icyo gihe ni ugutanga ingwate ihabwa utanze umwenda. Ariko nimuramuka mwizeranye (nta nyandiko, nta bahamya nta n’ingwate bihari), uwizewe (uwagurijwe) azatange indagizo ye (azishyure umwenda), anatinye Allah Nyagasani we. Ntimugahishe ubuhamya kuko ubuhishe umutima we uba ukoze icyaha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[284] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Kandi n’iyo mwagaragaza ibiri mu mitima yanyu cyangwa mukabihisha, Allah azabibabarurira. Nuko ababarire uwo ashaka ndetse anahane uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose

[285] Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyoyahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Buri wese yemeye Allah, abamalayika be, ibitabo byen’intumwa ze; (bavuga bati) "Nta n’imwe turobanura mu ntumwa Baranavuga bati "Twumvise kandi ze". twumviye. (Turagusaba) imbabazi, Nyagasani wacu! Kandi iwawe ni ho byose bizasubira

[286] Allah nta we ategeka icyo adashoboye. (Umuntu) ahemberwa ibyo yakoze akanahanirwa ibyo yakoze. Nyagasani wacu! Ntuzaduhore ibyo twakoze twibagiwe cyangwa twibeshye. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze umutwaro nk’uko wawikoreje abatubanjirije. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze ibyo tudashoboye. Tubababarire, udukize ibyaha kandi utugirire impuhwe. Ni wowe Mugenga wacu, dutabare uduhe gutsinda abahakanyi

Umuryango wa Imran

Surah 3

[1] Alif Laam Miim

[2] Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose

[3] Yaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, gishimangira ibyakibanjirije. Yanahishuye Tawurati na Injili (Ivanjili)

[4] Mbere y’igihe, kugira ngo bibe umuyoboro ku bantu (mu gihe cyabyo). Yanahishuye ibitandukanya ukuri n’ikinyoma. Mu by’ukuri, abahakanye ibimenyetso bya Allah bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje,nyir’ibihano bikaze

[5] Mu by’ukuri, Allah ntakimwihisha ku isi no mu kirere

[6] Ni we ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse we. Ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[7] Ni we waguhishuriye igitabo (Qur’an), kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko babandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati "Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge

[8] Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye, kandi unaduhu-ndagazeho impuhwe ziguturu-tseho. Mu by’ukuri,ni wowe Mugaba uhebuje

[9] Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe uzakoranya abantu ku munsi udashidikanywaho. Mu by’ukuri, Allah ntiyica isezerano rye

[10] Mu by’ukuri, abahakanye ntacyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro

[11] (Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu; nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze

[12] Bwira abahakanye uti "Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni naho buruhukiro bubi

[13] Mu by'ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga (abemera) ku maso babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza

[14] Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi yazahabu na feza, amafarasi meza, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; arikokwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza

[15] Vuga uti"Ese mbabwire ibirutaibyo? Babandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abagore basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje

[16] Babandi bavuga bati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twe twaremeye, ku bw’ibyo, tubabarire ibyaha byacu unaturinde ibihano by’umuriro

[17] (Abo ni) abihangana, abanyakuri, abibombarika, abatanga (mu nzira ya Allah) n’abasaba imbabazi z’ibyaha mbere y’uko umuseke utambika

[18] Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; we ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza

[19] Mu by’ukuri, idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Islamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura

[20] Ubwo nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti "Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye)n’abankurikiye". Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti "Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?" Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje

[21] Mu by’ukuri, abahakana ibimenyetso bya Allah, bakica abahanuzi bidakwiye, bakanica ababwiriza ubutabera mu bantu, bahe inkuru y’uko bazahanishwa ibihano bibabaza

[22] Abo ni babandi ibikorwa byabo byabaye impfabusa ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara

[23] Ese(yewe Muhamadi) ntiwamenye babandi bahawe ingabire (yo gusobanukirwa) igitabo, bahamaga- rirwa kugana igitabo cya Allah (Qur’an) kugira ngo kibakiranure,maze bamwe muri bo bagatera umugongo bakani- rengangiza

[24] Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Umuriro ntuzatugeraho uretse iminsi mbarwa". Kandi boshywa n’ibyo bihimbiraga mu idini ryabo (ko bazababarirwa cyangwa bakaba mu muriro iminsi mike)

[25] Bizamera bite nitubakusanyiriza hamwe ku munsiudashidikanywaho, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze? Kandi ntabwo bazahuguzwa

[26] Vuga uti "Nyagasani, Nyir’ubwami! Ugabira ubwami uwo ushaka ukanyaga ubwami uwo ushaka. Wubahisha uwo ushaka ugasuzuguza uwo ushaka. Ibyiza biba mu kuboko kwawe.Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose

[27] Winjiza ijoro mu manywa, ukaninjiza amanywa muijoro. Ukura ikizima mu cyapfuyeukanakura icyapfuye mu kizima, kandi ugaha amafunguro uwo ushaka nta kubara

[28] Abemera ntibakagire abahakanyi inshuti magara ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse igihe hari inabi mutinya ko yabaturukaho. Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira

[29] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi". Kandi Allah ni Ushobora byose

[30] Umunsi buri muntu azasanga ibyizayakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be

[31] Vuga (yewe Muhamadi) uti"Niba koko mukunda Allahnimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu". Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[32] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi)". Ariko nibatera umugongo, mu by’ukuri Allah ntakunda abahakanyi

[33] Mu by’ukuri, Allah yatoranyije Adamu, Nuhu (Nowa), Umuryango wa Ibrahimu n’umuryango wa Imurani, abarutishaibiremwa (byo mu gihe cyabo)

[34] (Izo ntumwa) ni urubyaro rukomoka ku rundi, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[35] Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo umugore wa Imurani yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukurinshyizeho umugambi wo kukwegurira uwo ntwite (ngo azabe umukozi w’ingoro yawe y’i Yeruzalemu), bityobinyakirire". Mu by’ukuri,ni wowe Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[36] Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa" - nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse-" kandi umuhungu si nk’umukobwa, kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwosendamukuragijen’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitaniwavumwe

[37] Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuzamu burere bwiza kandiagena ko arerwa naZakariya. Buri uko Zakariya yinjiragaaho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, akavuga ati "Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he? Akavuga ati "Ibi bituruka kwa Allah". Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kubara

[38] Aho ni ho Zakariya yasabye Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mpa ingabire y’urubyaro rwiza iguturutseho. Mu by’ukuri, uri Uwumva ubusabe bihebuje

[39] Ubwo (Zakariya) yari ahagaze asengamu cyumba cy’amasengesho, abamalayika baramuhamagaye baramubwira ati " Allah aguhaye inkuru nziza yo kuzabyara umwana w’umuhungu (uzitwa) Yahaya, uzahamya ijambo riturutse kwa Allah (iremwa rya Yesu), akazaba umunyacyubahiro, utazashaka umugore ndetse akazaba umuhanuzi n’umwe mu ntungane

[40] (Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri? Aravuga ati "Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka

[41] (Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso. (Allah) aravuga ati "ikimenyetso cyawe ni ukutazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso

[42] Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe)

[43] Yewe Mariyamu! Ibombarike kuri Nyagasani wawe, wubame ndetse ununame (usenga Allah) hamwe n’abunama

[44] Izo ni zimwe mu nkuru zibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka

[45] Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho33 (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Isa (Yesu), mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah

[46] Azavugisha abantu mu buhinja no mu bukwerere, kandi azaba umwe mu ntungane

[47] Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?" Aravuga ati"Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashatse. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati "Ba!" ubwo kikaba

[48] Kandi (Allah) azamwigisha igitabo, ubushishozi, Tawurati na Injili (Ivanjili)

[49] Azanaba intumwa kuri bene Isiraheli, (ababwire) ati "Mu by’ukuri, njye mbazaniye igitangaza giturutse kwa Nyagasani wanyu; ndababumbira mu cyondo ikimeze nk’inyoni, ngihuhemo maze gihinduke inyoni ku bushobozi bwa Allah. Ndakiza uwavukanye ubumuga bwo kutabona, umubembe, mbishobojwe na nzureabapfuye Allah, ndetse mbabwire ibyo mwariye n’ibyo muhunitsemu ngo zanyu". Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe,niba koko muri abemera

[50] Kandi naje nshimangira ibyambanjirije biri muri Tawurati, no kugira ngo mbazirurire bimwe mu byo mwari mwaraziririjwe. Ndetse mbazaniye ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, nimutinye Allah munanyumvire

[51] Mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; ku bw’ibyo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse

[52] Nuko Isa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah ? Inkoramutima (abigishwa) baravuga bati" Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah,kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi)

[53] Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa; bityo twandike mu bahamya (b`ukuri)

[54] Banacuze imigambi mibisha (ubwoabahakanyi bashakaga kwica Yesu), Allah nawe aburizamo imigambi yabo. Kandi Allah ni we uhebuje mu kuburizamo imigambi y`abantu babi

[55] Ibuka ubwo Allah yavugaga ati "Yewe Isa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ndakuzuriza igihe cyawe (cyo kuba ku isi), nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanye, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye mazembakiranure mu byo mutavugagaho rumwe

[56] Naho babandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandintibazabona ababatabara

[57] Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ( Allah ) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu

[58] Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi

[59] Mu by’ukuri, urugero rwa Isa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwaAdamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati "Ba!"Ubwo abaho

[60] (Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya

[61] Bityo, abazakugisha impaka ku birebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti" Nimuze duhamagare abana bacun’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, na twe ubwacu na mwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi

[62] Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi ntawe ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandimu by’ukuri, Allah ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza

[63] Kandi nibatera umugongo (bakanga kwemera ibi bimenyetso), mu by’ukuri Allah azi neza abangizi

[64] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe abahawe igitabo! Nimuze ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ryuko tutagomba kugira uwo dusenga utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah. Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti "Nimuhamye ko twe turiabicisha bugufi (Abayisilamu)

[65] Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati n’Ivanjili byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza

[66] Mu by’ukuri, mwe mujya impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi). Nonese kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni we ubizi naho mwe ntabyo muzi

[67] Aburahamu ntiyari Umuyahudi cyangwa Umukirisitu, ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi akanicisha bugufi ku mategeko yayo (Umuyisilamu); kandi ntabwo yari umwe mu babangikanyamana

[68] Mu by'ukuri, abakwiye kwitirirwa Aburahamu ni abamukurikiye, nuyu Muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w' abemera

[69] Bamwe mu bahawe igitabo bifuzakubayobya. Nyamara nta we bayobya uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya

[70] Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana amagambo ya Allah kandi mwe mubihamya (ko ari ukuri)

[71] Yemwe abahawe igitabo! Kuki muvanga ukuri n’ikinyoma, mukanahisha ukuri kandi mukuzi

[72] Kandi bamwe mu bahawe igitabo baravuze bati " Mu gitondo, mujye mwemera ibyahishuriwe abemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), maze nibwira mubihakane, kugira ngo bagaruke (bareke idini ryabo)

[73] Kandi ntimuzagire uwo mwizera uretse ukurikira idini ryanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti" Mu by’ukuri, umuyoboro nyawo ni umuyoboro wa Allah". Kandi ntimuzemere ko hari n’umwe wahabwa nk’ibyo mwahawe (ubumenyi), kugira ngo atazabikoresha ababuranya imbere ya Nyagasani wanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, ingabire zose ziri mu kuboko kwa Allah, azigabira uwo ashaka. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

[74] (Allah) ahitamo guha impuhwe ze (ubutumwa) uwo ashatse, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye

[75] No mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari34 ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza. Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe)". Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) babeshya). kandi babizi (ko)

[76] Si uko bimeze, ahubwo usohoje isezerano rye akanatinya Allah, rwose Allah akunda abamutinya

[77] Mu by’ukuri, abagurana isezerano rya Allah n’indahiro zabo igiciro gito, abo nta mugabane w’ingororano bazabona ku munsi w’imperuka. Ntabwo Allah azabavugisha, ntazanabareba ku munsi w’izuka, ndetse nta n’ubwo azabeza (ibyaha byabo) kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[78] Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati "Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah"kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi

[79] Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, gukiranura abantu ndetse akanamuha n’ubuhanuzi, maze narangiza abwire abantu ati "Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah". Ahubwo (yababwira ati) "Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigishaga igitabo no kubera ko mwakigaga

[80] Ndetse nta n’ubwo yabategeka kugira abamalayika n’abahanuzi ibigirwamana. Ese yabategeka guhakana nyuma Abayisilamu? y’uko mubaye

[81] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) "Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera". Aravuga (Allah) ati "Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?" Baravuga bati "Turabyemeye". Aravuga ati "Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya

[82] Ariko abazigomeka nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi

[83] Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari we ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa

[84] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriweAburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro ibyahawe Musa, Isa (Yesu) ndetse rwe, n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi

[85] Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo

[86] Ni gute Allah yayobora abantu bahakanye nyuma y’uko bemeye, kandi barahamije ko intumwa (Muhamadi) ari ukuri, ndetse baranagezweho n’ibimenyetso bigaragara? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

[87] Abo igihembo cyabo ni ukuzagerwaho n’umuvumo wa Allah, uw’abamalayika n’uw’abantu bose

[88] Bazawubamo ubuziraherezo. Ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa

[89] Uretse babandi bicujije nyuma y’ibyo bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[90] Mu by’ukuri, babandi bahakanye nyuma y’uko bemeye, hanyuma bagakomezaguhakana (kugeza urupfu rubagezeho); ukwicuza kwabo ntikuzigera kwemerwa, kandi abo ni bo bayobye

[91] Mu by’ukuri, babandi bahakanye, bakanapfa ari abahakanyi, nta n'umwe muri bo uzemererwa zahabu yuzuye isi n’ubwo yayitanga yigura (kugira ngo adahanwa). Abo bazahanishwa ibihano bibabaza, ndetse ntibazagira ababatabara

[92] Ntimuzigera mubona ibyiza (Ijuru) keretse mutanze mu byo mukunda, kandi icyo ari cyo cyose muzatanga, mu by’ukuri Allah arakizi neza

[93] Ibiribwa byose byari biziruwe kuri bene Isiraheli, uretse ibyo Isiraheli (Yakobo) yiziririje ubwe mbere y’uko Tawurati ihishurwa. Vuga uti "Ngaho nimuzane Tawurati, muyisome (mugaragaze ko ibyo Yakobo yiziririje ubwe ari Allah wabimuziririje) niba koko muri abanyakuri

[94] Bityo, uzahimbira Allahibyo atavuze nyuma y’ibyo, abo ni bo bahakanyi nyabo

[95] Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we uvuga ukuri". Bityo, nimukurikire idini rya Aburahamu wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntiyari mu babangikanyamana

[96] Mu by’ukuri, ingoro ya mbere yashyiriweho abantu (kugira ngo isengerwemo Allah) ni ya yindi iri i Baka (Maka); yuje imigisha ikaba n’umuyoboro ku biremwa

[97] Irimo ibimenyetso bigaragara; (muri byo hari) ahantu Aburahamu yahagaze (ayubaka); kandi uyinjiyemo aba atekanye. Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije ntacyo akeneye ku biremwa

[98] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana ibimenyetso bya Allah, kandi Allah ari Umuhamya w’ibyo mukora

[99] Yemwe abahawe igitabo! Kuki mukumira abashaka kugana inzira ya Allah(idini ya Isilamu), muyihimbira ko idatunganye, nyamara namwe muri abahamya (ko Isilamu ari yo nzira y’ukuri)? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora

[100] Yemwe abemeye! Nimugira bamwe mwumvira mu bahawe igitabo, bazabasubiza mu buhakanyi nyuma y’uko mwamaze kwemera

[101] Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwoseaba ayobowe inzira igororotse

[102] Yemwe abemeye! Nimutinye Allah uko akwiye gutinywa, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri)

[103] Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah(Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwobamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke

[104] Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi

[105] Ntimuzanabe nka babandi batatanye ntibanavuge rumwe nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Abo bazahanishwa ibihano bihambaye

[106] Ku munsi (w’imperuka) uburanga buzererana ubundi bwijime; abo uburanga bwabo buzaba bwijimye (bazabwirwa) bati "Ese mwahakanye nyuma yuko mwemeye? Ngaho nimwumve ububabare bwibihano kubera ubuhakanyi bwanyu

[107] Naho abo uburanga bwabo buzaba bwererana, bazaba mu mpuhwe za Allah,bakazazibamo ubuziraherezo

[108] Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi), kandi Allah ntajya ahuguza ibiremwa

[109] Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, ndetse kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

[110] Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke

[111] Ntacyo bazabatwara uretse kubabangamira (mu mvugo) kandi nibanabarwanya bazabatera imigongo (bahunga), kandi ntibazatabarwa

[112] Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera Abayisilamu kuba mu bihugu bya abatari kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah)

[113] Ariko bose ntibameze kimwe; mu bahawe igitabo harimo itsinda ritunganye (kuko ryemeye ubutumwa bwa Muhamadi), risoma amagambo ya Allah mu bihe by’ijoro kandi rikubama (risenga)

[114] Bemera Allahn’umunsi w’imperuka, bagategeka gukora ibiboneye,bakabuza gukora ibibi bakanihutisha gukora ibyiza. Rwose abo ni bamwe mu ntungane

[115] Ndetseibyiza byose bazakorantibazabura kubihemberwa. Kandi Allah azi neza abamutinya

[116] Naho babandi bahakanye, mu by’ukuri ntacyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo

[117] Urugero rw’ibyo batanga muri ubu buzima bw’isi, ni nk’umuyaga urimo imbeho nyinshi, wangizaibihingwa by’abantu b’abanyabyaha ukabyoreka. Nyamara Allah ntiyabahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

[118] Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abatari muri mwe, kuko badahwema kubagirira inabi banabifuriza ibibi. Rwose urwango rwagaragaye mu mvugo zabo kandi ibyo ibituza byabo bihishe ni byo bikomeye. Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso, niba koko mutekereza

[119] Mwe murabakunda nyamara bo ntibabakunda, kandi mwemera ibitabo byose. N’iyo bahuye namwe bavuga (babaryarya) bati "Twaremeye", ariko bakwiherera bakabarumira imitwe y’intoki kubera uburakaribabafitiye. Vuga uti "Nimwicwe n’uburakaribwanyu". Mu by’ ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza

[120] Iyo mugezweho n’icyiza, birabababaza, mwagerwaho n’ikibi bakabyishimira. Nyamara nimwihangana mukanatinya (Allah), imigambi yabo mibisha nta cyo izabatwara. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora

[121] Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo (ujya) gushyira abemera mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allahni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[122] Unibuke ubwo amatsinda abiri muri mwe yashatse guhunga urugamba maze Allah akayatabara. Bityo abemera bajye biringira Allah

[123] Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri mu gihe mwari bake (nta n’intege mufite). Bityo nimutinye Allah kugira ngo mushimire

[124] Ibuka ubwo wabwiraga abemera uti "Ese ntibibahagije kuba Nyagasani wanyu yabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitatu bavuye (mu ijuru)

[125] Ni byo! Nimwihangana mukanatinya Allah, nuko (abanzi) bakabatera bihuse, Nyagasani wanyu azabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitanu bafite ibimenyetso bibaranga

[126] Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[127] (Ibyo yabikoze) kugira ngo arimbure agatsiko k’abahakanye cyangwa agasuzuguze, nuko batahe bamwaye

[128] Ibyo (yewe Muhamadi) nta bushobozi ubifitiye, kuko (Allah) yakwakira ukwicuza (kw'abakwemeye bakagukurikira) cyangwa yahana (abazakomeza guhakana Allah). Mu by’ukuri ni inkozi z’ibibi

[129] Kandi ibiri mu birere n’ibirimu isi ni ibya Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[130] Yemwe abemeye! Ntimukarye Riba mwongera inyungu ku zindi, kandi mutinye Allah kugira ngo mukiranuke

[131] Munatinye umuriro wateguriwe abahakanyi

[132] Ndetse munumvire Allah n’intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe

[133] Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijururifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abatinya Allah

[134] Babandi batanga mu bihebyiza no mu bihe by’ingorane, abatsinda uburakari, n’abababarira abantu, kandi Allah akunda abagiraneza

[135] Na babandi, iyo bakoze icyaha gikomeye cyangwa icyoroheje, bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo-ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?-ntibanagume mu byo bakoraga (ibyaha) kandi babizi

[136] Abo ibihembo byabo ni imbabazi ziturutsekwa Nyagasani wabo n’ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Kandi ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza)

[137] Mbere yanyu hahiseho ingero (z’ibyabaye ku bababanjirije). Ngaho nimutambagire isi maze murebe uko iherezo ry’abahakanye ryagenze

[138] Ibi (Qur’an) ni ibisobanuro ku bantu, bikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinya Allah

[139] Ntimucike integecyangwa ngo mugire agahinda, kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), niba koko muri abemera

[140] Niba mwagezweho n’igikomere (cyangwa urupfu mu rugamba rwa Uhudi), mu by’ukuri n’abandi (abanzi banyu) igikomere nk’icyo cyabagezeho (mu rugamba rwa Bad’ri). Iyo ni iminsi dusimburanya hagati y’abantu (gutsinda cyangwa gutsindwa) no kugira ngo Allah agaragaze abemeye, anagire muri mwe intwari zahowe Imana. Kandi Allah ntakunda inkozi z’ibibi

[141] No kugira ngo Allah agaragaze abemera ndetse anoreke abahakanyi

[142] Cyangwa mwibwira ko muzinjira mu ijuru Allah atari yabagerageza ngo yerekane abaharaniye inzira ye n’abihangana muri mwe

[143] Nyamara mwajyaga mwifuza urupfu (kugwa ku rugamba rutagatifu) mbere y’uko muhura na rwo. Ngaho murarubonye n’amaso yanyu

[144] Kandi Muhamadi nta kindi ari cyo uretse kuba intumwa yanabanjirijwe n’izindi ntumwa. Ese aramutse apfuye cyangwa akicwa mwahita muhindukira (mugasubira mu buhakanyi)? N’uzahindukira nta cyo bizatwara Allah;kandi Allah azagororera abashimira

[145] Kandi nta muntu wapfa bitari ku bushake bwa Allah no ku gihe cyagenwe. N’uzashaka ingororano zo ku isi tuzazimuha, ndetse n’uzashaka ingororano zo ku munsi w’imperuka tuzazimuha. Kandi ni ukuri tuzagororera abashimira

[146] Ni bangahe mu bahanuzi barwanye bari kumwe n’abayoboke babo benshi, ariko ntibatezuka kubera ibyababayeho mu nzira ya Allah, ntibanacika intege ndetse ntibanaba ingaruzwamuheto. Kandi Allah akunda abihangana

[147] Nta rindi jambo ryabarangaga uretse kuvuga bati "Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu no kurengera kwacu mu byo dukora; uhe ibirenge byacu gushikama, udutabare, kandi uduhe gutsinda abahakanyi

[148] Nuko Allah abaha ingororano zo ku isi n’ingororano zihebuje zo ku munsi w’imperuka. Kandi Allah akunda abakora ibyiza

[149] Yemwe abemeye! Nimwumvira abahakanye, bazabasubiza mu buhakanyi, maze mube abanyagihombo

[150] Ahubwo, Allah ni we Mugenga wanyu, kandi ni we mutabazi uhebuje

[151] Tuzatera ubwoba mu mitima y’abahakanye kuko babangikanyije Allah (n’ibigirwamana) badafitiye gihamya. Ubuturo bwabo buzaba umuriro kandi ni cyo cyicaro kibi cy’inkozi z’ibibi

[152] Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga uburenganzira, kugeza abibahereye ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose, yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera

[153] Mwibuke ubwo mwirukaga muhunga ubudakebuka, mu gihe Intumwa (Muhamadi) yabahamagaraga iri inyuma yanyu (ngo mugaruke), nuko (Allah) akabahemba ishavu ryiyongera ku rindi. (Yarabibababariye) kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse (intsinzi n’iminyago) ndetse n’ibyababayeho (gutsindwa). Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora

[154] Maze nyuma y’ishavu abamanurira ituze, itsinda muri mwe rirasinzira (kugira ngo baruhuke), mu gihe irindi tsinda ryari ryihugiyeho, ritekereza kuri Allah ibitari ukuri; ibitekerezo bya kijiji. Nuko baravuga bati "Ese ibi (kuza ku rugamba) hari uruhare twabigizemo?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Gahunda zose zigenwa na Allah", bahisha mu mitima yabo ibyo batakugaragariza, bavuga bati "Iyo tuza kugira amahitamo ntitwari kwicirwa hano". Vuga uti "N’iyo muza kuguma mu ngo zanyu, abagenewe gupfa bari kujya kugwa aho bagenewe". (Ibyo byose byabaye) kugira ngo Allah agaragaze ibiri mu bituza byanyu ndetse anasukure ibiri mu mitima yanyu. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (byanyu)

[155] Mu by’ukuri, babandi bahunze (urugamba rwa Uhudi) muri mwe umunsi amatsinda abiri arwana, rwose Shitani yarabanyereje kubera bimwe mu byo bakoze. Ariko Allah yarabababariye. Rwose Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be

[156] Yemwe abemeye! Ntimukabe nka babandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati "Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe". Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[157] Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, ntacyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allahbiruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi)

[158] Kandi nimuramuka mupfuye (urw’ikirago) cyangwa mukicwa (ku rugamba), rwose kwa Allah ni ho muzakoranyirizwa

[159] No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima kuguhunga. Bityo mubi, bari bababarire, ubasabire imbabazi (kwa Allah), unabagishe inama mu byo ukora. Kandi mu gihe ufashe umwanzuro (nyuma yo kugisha inama), ujye wiringira Allah; mu by’ukuri, Allah akunda abamwiringira

[160] Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari we wabatabara? Bityo, abemera bajye biringira Allah(wenyine)

[161] Ntibikwiye ko umuhanuzi yariganya. N’uwo ari we wese uzakora uburiganya, ku munsi w’imperuka azaryozwa ibyo yariganyije. Hanyuma buri muntu ahemberwe ibyo yakoze mu buryo bwuzuye, kandi ntibazahuguzwa

[162] Ese ukora agamije kwishimirwa na Allah ni kimwe n’uwarakariwe na Allahndetsen’icyicaro cye kikaba ari mu muriro? Kandi (mu muriro) ni ryo shyikiro ribi

[163] Abo bombi bazaba bari mu nzego (zitandukanye) imbere ya Allah, kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora

[164] Mu by’ukuri, Allah yahaye inema abemera ubwo yaboherezagamo intumwa ibaturutsemo, ibasomera amagambo ye, ikanabeza (ibyaha byabo kubera kuyikurikira), ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’intumwa), kandi mbere y’ibyo bari mu buyobe bugaragara

[165] Ese ubwo mwagerwagaho n’amakuba (mu rugamba rwa Uhudi), - nyamara mwarayakubye kabiri (ku banzi banyu mu rugamba rwa Badiri)- maze mukavuga muti "Ibi bitewe n’iki?" Vuga uti "Ibyo bitewe na mwe ubwanyu (kubera ibikorwa byanyu bibi)". Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose

[166] Kandi amakuba yababayeho umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (mu rugamba rwa Uhudi) byari ku bushake bwa Allah no kugira ngo agaragaze abemera (nyakuri)

[167] No kugira ngo Allah agaragaze indyarya, ubwo zabwirwaga ziti "Nimuze murwane mu nzira ya Allah, cyangwa (mudufashe) gukumira (umwanzi)". (Izo ndyarya) ziravuga ziti "Iyo tumenya ko hari urugamba, twari kubakurikira". Kuriuwo munsi, bo bari hafi cyane y’ubuhakanyi kurusha ukwemera; bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo. Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha

[168] Babandi basigaye (mu ngo zabo) bakavuga bagenzi babo bishwe bati "Iyo batwumvira ntibari kwicwa". Babwire uti "Ngaho nimwikingire urupfu niba koko muri abanyakuri

[169] Ntuzanakeke na gato ko abishwe mu nzira ya Allah bapfuye; ahubwo ni bazima kwa Nyagasani wabo, ndetse banahabwa amafunguro

[170] Bishimiye ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze, kandi banaha inkuru nziza abatarabakurikira (abatarapfa), bakiri inyuma yabo ko batagomba kugira ubwoba (bwo gupfa) kandi ko badakwiye kugira agahinda

[171] Bishimira inema n’ingabire bivuye kwa Allah, kandi mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by’abemera

[172] Babandi bitabye umuhamagaro wa Allah n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko bagezweho n’ibikomere; abagize neza muri bo bakanatinya (Allah), bazagororerwa ibihembo bihambaye

[173] Babandi abantu babwiye bati "Mu by’ukuri abantu (Abakurayishi) babateraniyeho, bityo nimubatinye."Ariko ibyo byabongereye ukwemera, maze baravuga bati " Allah araduhagije kandi ni we Murinzi mwiza

[174] Maze batahukana inema n’ingabire bya Allah nta kibi kibagezeho. Bakurikiye kwishimirwa na Allah, kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye

[175] Mu by’ukuri, uwo ni Shitani ubatinyisha abambari be; bityo ntimuzabatinye, ahubwo muntinye niba muri abemera nyakuri

[176] Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, ntacyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye

[177] Mu by’ukuri, babandi bahisemo ubuhakanyi bakabugurana ukwemera, ntacyo bazatwara Allah; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[178] Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[179] Allah ntiyari kurekera abemera muri ubu buryo muri mo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye

[180] Na babandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo. Ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allahni we ufite izungura ry’ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora

[181] Rwose Allah yumvise imvugo ya babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni umutindi naho twe tukaba abakungu". Tuzandika ibyo bavuze ndetse no kwica abahanuzi kwabo babarenganyije, tunababwire tuti "Nimwumve ububabare bw’ibihano bitwika

[182] Ibyo ni ukubera (ibibi) amaboko yanyu yakoze. Kandi mu by’ukuri, Allah ntabwo arenganya abagaragu (be)

[183] Babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah yadusezeranyije kutazemera intumwa iyo ari yo yose keretse izatuzanira igitambo kizotswa n’umuriro (uvuye mu ijuru)". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Intumwa zabagezeho mbere yanjye zifite ibimenyetso bigaragara ndetse (zinafite) n’ibyo muvuga; none se kuki mwazishe niba muri abanyakuri

[184] Nibaguhinyura, rwose n’izindi ntumwa (zabayeho) mbere yawe zarahinyuwe, kandi zarazanye ibimenyetso bigaragara, ibitabondetse n’igitabo gifite urumuri

[185] Buri wese azasogongera ku rupfu. Kandi rwose muzagororerwaibihembo byanyu mu buryo bwuzuye ku munsiw’izuka. Bityo, uzashyirwa kure y’umuriro akinjizwa mu ijuru, rwose azabaatsinze. Kandi ubuzimabw’isi ntacyo buricyo uretse ko ari ibyishimobishuka (abantu)

[186] Rwose muzageragezwa mu mitungo yanyu na mwe ubwanyu, kandi muzumvaibibababaza byinshi biturutse ku bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’ababangikanyamana; arikonimwihangana mukanatinya (Allah), mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byemezobihambaye

[187] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’ukobagomba kubisobanurira abantu batabihisha, arikobabiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Ibyo bahisemo ni bibi

[188] Ntukibwire kobabandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza

[189] Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah,ndetse Allah ni Ushobora byose

[190] Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburanakw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge

[191] Babandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) "Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Bityo, turinde ibihano by’umuriro

[192] Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibintizizigera zibona abatabazi

[193] Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi), uhamagarira ukwemera (agira ati) "Nimwemere Nyagasani wanyu", nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza

[194] Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe)

[195] Nuko Nyagasani wabo abakirira ubusabe (agira ati) "Mu by’ukuri, jye sinagira impfabusa igikorwa cyakozwe n’umwe muri mwe, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kuko mukomokanaho (murareshya mu guhemberwa ibyo mukora). Bityo babandi bimutse bakanameneshwa mu ngo zabo, bagatotezwa bazira kugana inzira yanjye, bakarwana, bakanicwa, rwose nzabababarira ibyaha byabo nanabinjize mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi. Ibyo ni ibihembo biturutse kwa Allah, kandi kwa Allah ni ho hari ibihembo byiza

[196] Ntuzashukwe n’umudendezo abahakanye bafite ku isi

[197] Ni umunezero w’akanya gato, hanyuma ubuturo bwabo bukaba mu muriro wa Jahanamu kandi ni yo buturo bubi

[198] Ariko babandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni byo byiza ku bakora neza

[199] Mu by’ukuri, mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyomwa- hishuriwe (Qur’an) ndetsen’ibyo bahishuriwe bibombarika (Tawurati imbere ya n’Ivanjili); Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah igiciro gito; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura

[200] Yemwe abemeye! Nimwihangane munihanganishanye, kandi mushikame (ku rugamba), ndetse mutinye Allah kugira ngo mukiranuke

Abagore

Surah 4

[1] Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, we wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumu- komoyemo; muri abo bombi abakomoraho abagabo benshi n’abagore. Ngaho nimutinye Allah we musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu

[2] Munahe impfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Ntimukanavange imitungo yazo n’iyanyu kugira ngo muyirye. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye

[3] Kandi nimutinya kutagirira ubutabera impfubyi35 (muzareke kuzishaka), ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira uburinganire hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye ukutarengera kwanyu

[4] Kandi mujye muha abagore inkwano zabo n’umutima mwiza. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza

[5] Ntimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira amagambo meza

[6] Mujye mugerageza impfubyi (mureba ko zaciye akenge), kugeza ubwo zigeze mu gihe cyo gushaka; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura

[7] Abagabo bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi, harimo umugabane wagenwe (na Allah)

[8] N’igihe abo bafitanye isano, impfubyi n’abakene bazaba bahari mu gihe cy’igabana (izungura), mujye mugira icyo mubahamo kandi mubabwire amagambo meza

[9] Kandi babandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi impfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo y’ukuri

[10] Mu by’ukuri, babandi barya imitungo y’impfubyi mu mahugu, baba bashyira umuriro mu nda zabo, kandi bazatwikwa n’umuriro ugurumana

[11] Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[12] Namwe (bagabo) muhabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo abagore banyu basize mu gihe nta mwana bari bafite. Ariko iyo basize umwana, muhabwa kimwe cya kane cy’ibyo basize nyuma yo kwishyura ibyo baraze cyangwa umwenda. Na bo (abagore) bahabwa kimwe cya kane mu byo mwasize iyo mudafite abana, ariko iyo musize abana, bahabwa kimwe cya munani mu byo mwasize, nyuma yo kwishyura ibyo mwaraze cyangwa umwenda. Iyo umugabo cyangwa umugore azunguwe nta babyeyi cyangwa abana asize, ariko akaba asize umuvandimwe cyangwa mushiki we, buri wese muri bombi ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. Ariko nibaba barenze babiri, bajye bafatanya kimwe cya gatatu, nyuma yo kwishyura ibyo yaraze cyangwa umwenda, ku buryo ntawe bibangamira. Iri ni itegeko riturutse kwa Allah; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be)

[13] Izo ni imbago (zashyizweho na) Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye

[14] Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza

[15] Na babandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabashinjishe abahamya bane muri mwe. Nibabihamya, muzababuze kuva mu ngo kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo

[16] Na babiri (umugabo n’umugore) muri mwe bazakora ubusambanyi, muzabababaze (muzabahane) bombi. Nibicuza bagakora ibikorwa byiza, muzabihorere. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[17] Mu by’ukuri, ukwicuza Allah yakira ni ukwa babandi bacumura kubera kudasobanukirwa, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[18] Babandi bakomeza gukora ibikorwa bibi ntibajya bakirirwa ukwicuza kwabo, kugeza ubwo umwe muri bo agerwaho n’urupfu, maze akavuga ati "Mu by’ukuri, ubu ndicujije"; ndetse na babandi bapfuye ari abahakanyi (ukwicuza kwabo nako ntikwakirwa). Abo twabateguriye ibihano bibabaza

[19] Yemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimubanga, hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo imigisha myinshi

[20] Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse, ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara

[21] Ni gute mwakisubiza kandi mwaragiranye amabanga y’aba- shakanye, bakaba baranabagizeho isezerano rikomeye

[22] Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi

[23] Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’ababavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje, bashiki banyu mwasangiye ibere, ba nyokobukwe, abakobwa mwareze b’abagore banyu mwarwamanye; ariko iyo mutaryamanye nta cyaha kuri mwe (kurongora abakobwa babo), n’abakazana banyu ku bana babakomokaho, munazirirjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[24] Kandi (muziririjwe kurongora) abagore bubatse, uretse babandi mufiteho ububasha (abaja). Ibyo ni ibyo Allah yabategetse. Abandi bose batari abo muziruriwe kubashaka mwifashishije imitungo yanyu, mukareka kuba abasambanyi. Kuri babandi muzaba mwaragiranye imibonano (mwara-shyingiranywe), muzabahe inkwano zabo nk’uko byategetswe. Ariko nta kibi kuri mwe ku byo mwemeranyijweho (muramutse mubahaye ibyisumbuyeho) nyuma y’inkwano. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[25] N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemera. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na mubiherewe uburenganzira n’ababaha- bo garariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[26] Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[27] Kandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko babandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (inzira igororotse)

[28] Allah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke

[29] Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwu- mvikane. Kandi ntimukiyahure (cyangwa ngo mwicane). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe

[30] N’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye

[31] Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzaba- babarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru)

[32] Kandi ntimukifuze ibyo Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose

[33] Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na babandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo 36. Mu by’ukuri, Allah ni umuhamya uhebuje wa buri kintu

[34] Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera bimwe mu byo Allah yarutishije abandi, no ku bw’ibyo batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Kandi ba bagore muzabona ko babigomekaho, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose

[35] Kandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora

[36] Kandi mujye mugaragira Allah, ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, impfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, inshuti ya hafi, uri ku rugendo n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone

[37] Babandi bagira ubugugu bakana- bushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza

[38] Na babandi batanga imitungo yabo (bagamije) kwiyereka abantu, batanemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi uwo Shitani azabera inshuti, azaba agize inshuti mbi

[39] Byari kubatwara iki iyo baza kwemera Allah n’umunsi w’imperuka, bakanatanga mu byo Allah yabagabiye? Kandi Allah arabazi bihagije

[40] Mu by’ukuri, Allah ntahuguza (igikorwa cy’ibiremwa bye) kabone n’iyo cyaba kingana n’akantu gato cyane kadashobora kubonwa n’ijisho; ariko iyo ari keza (gakozwe), aragatubura akanagahembera ingororano zihambaye ziturutse iwe

[41] Ubwo bizaba bimeze bite igihe tuzazana umuhamya (intumwa) uturutse muri buri muryango, nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)

[42] Kuri uwo munsi, babandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyobigumira mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara ntacyo bazahisha Allah

[43] Yemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze37 kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge) ndetse n’igihe mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu cyangwa mwasohotswemo n’intanga mukaba mutariyuhagira) -keretse abanyura mu musigiti bitambukira-; mwiyuhagiye umubiri wose. Kandi kugeza nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore ntimubone amazi, mujye mukora banyu Tayamumu38 mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye, mugihanaguze uburanga bwanyu no ku maboko yanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha

[44] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse

[45] Allah ni we uzi neza abanzi banyu, kandi Allah arahagije kuba Umurinzi, ndetse Allah aranahagije kuba Umutabazi

[46] Muri babandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati "Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve"; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati "Turumvise kandi turumviye", (bakanavuga bati) "Twumve kandi utwihanganire"; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake

[47] Yemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga tukanabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye ab’Isabato (kubera kutayubahiriza mu gihe cyabo). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa

[48] Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye

[49] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bigira abere? Nyamara Allah yeza uwo ashaka, kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende

[50] Reba uko bahimbira Allah ikinyoma, kandi ibyo birahagije kuba icyaha kigaragara

[51] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah)

[52] Abo ni bo Allah yavumye, kandi uwo Allah yavumye ntiwamubonera umutabara

[53] Ese baba bafite umugabane mu bwami (bwa Allah)? Bibaye bityo, nta n’umuntu baha ibingana n’intimatima

[54] Cyangwa bagirira ishyari abantu ku byo Allah yabahaye mu ngabire ze? Mu by’ukuri, twahaye umuryango wa Aburahamu igitabo n’ubushishozi ndetse tunabaha ubwami buhambaye

[55] Bityo, muri bo hari ababwemeye (ubutumwa bwa Muhamadi) ndetse no muri bo hari ababukumiriye, kandi umuriro wa Jahanamu urahagije kuzabatwika

[56] Mu by’ukuri, babandi bahakanye ibimenyetso byacu, tuzabinjiza mu muriro. Buri uko impu zabo zizajya zishya, tuzajya tuzisimbuza izindi mpu kugira ngo bumve ububabare bw’ibihano. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[57] Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Bazagiramo abagore basukuye, kandi tuzanabinjiza mu gicucu cyagutse

[58] Mu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo benezo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[59] Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugisubiza kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Suna); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bifite ingaruka nziza

[60] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bavuga ko bemeye ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe, bagashaka ko bakiranurwa n’andi mategeko atari aya Allah, kandi barategetswe kuyahakana? Nyamara Shitani ishaka kubayobya bikabije

[61] N’iyo babwiwe bati "Nimuze tugane ibyo Allah yahishuye ndetse tunagane intumwa (Muhamadi), ubona ababeshya ko bemera (indyarya) bagutera umugongo

[62] Nonese bizamera bite igihe amakuba azaba abagezeho kubera ibyo bakoresheje amaboko yabo, hanyuma bakakugana barahira kuri Allah (bavuga) bati "Nta kindi twari tugamije uretse ineza no kunga (abashyamiranye)

[63] Abo ngabo ni babandi Allah azi ibiri mu mitima yabo; bityo ujye ubihorera ahubwo ubigishe, unababwire ijambo ribakora ku mitima

[64] Kandi nta ntumwa n’imwe twohereje kugira ngo yumvirwe bitari ku bushake bwa Allah. Nyamara iyo bamara kwihemukira bakakugana maze bagasaba imbabazi Allah, ndetse n’Intumwa ikabasabira imbabazi; rwose bari gusanga Allah ari Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[65] Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe

[66] N’iyo tuza kubategeka tuti "Mwiyice cyangwa muve mu mazu yanyu (mwimuke burundu)", ntabyo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo basabwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah)

[67] Iyo biza kuba bityo (bakoze ibyo basabwa), rwose twari kubaha ingororano zihambaye ziduturutseho

[68] Kandi twari no kubayobora inzira igororotse

[69] Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza

[70] Izo ni ingabire zituruka kwa Allah, kandi Allah arahagije kuba ari Umumenyi uhebuje

[71] Yemwe abemeye! Mujye mwitonda (mu kwitegura umwanzi); mujye mujya ku rugamba mu matsinda atandukanye cyangwa mugendere hamwe

[72] Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati "Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo

[73] Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi ), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati "Iyo nza kuba hamwe na bo, nari kugira intsinzi ihambaye

[74] Bityo, babandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye

[75] Ni iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati "Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe

[76] Abemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani iroroshye

[77] Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi babwiwe bati "Mureke kurwana ahubwo muhozeho amasengesho, munatange amaturo", ariko ubwo bategekwaga kurwana, ni bwo agatsiko muri bo katinye abantu nk’uko kagatinye Allah cyangwa se birenzeho. Karavuga kati "Nyagasani wacu! Kuki udutegetse kurwana? Iyaba wari uturetseho igihe gito!" Vuga uti "Ibyishimo by’isi ni iby’igihe gito, naho imperuka ni nziza k’utinya (Allah), kandi ntimuzahuguzwa habe n’ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende

[78] Aho muzaba muri hose, urupfu ruzahabasanga, kabone n’ubwo mwaba muri mu nyubako z’imitamenwa. Kandi n’iyo bagezweho n’icyiza, baravuga bati "Iki giturutse kwa Allah", naho bagerwaho n’ikibi, bakavuga bati "Iki kiguturutseho (wowe Muhamadi)". Vuga uti "Byose bituruka kwa Allah". Ese kuki aba bantu batabasha gusobanukirwa amagambo

[79] Icyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya

[80] Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah, naho uteye umugongo (aba yihemukiye), kandi ntabwo twakohereje kuba umurinzi wabo

[81] Baranavuga bati "Turumvira", ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi

[82] Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Iyo iza kuba yaraturutse ku wundi utari Allah, rwose bari kuyisangamo ukwivuguruza kwinshi

[83] N’iyo bagezweho n’ikintu kijyanye n’umutekano cyangwa giteza ubwoba (muri rubanda) baragisakaza; nyamara iyo baza kukigarura ku ntumwa (Muhamadi) n’abayobozi muri bo, rwose abasesenguzi muri bo bari kugisobanukirwa (bakareba niba ari ngombwa kugisakaza cyangwa niba atari ngombwa). Nyamara iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari gukurikira Shitani, usibye bake muri mwe

[84] Maze ujye urwana mu nzira ya Allah- ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya nawe urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyir’ibihano bikaze

[85] Uzakorera (mugenzi we) ubuvugizi bwiza azabihemberwa (kwa Allah), n’uzagambanira (mugenzi we) azabihanirwa. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu

[86] N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu

[87] Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. Nonese ni nde wavuga ukuri kurusha Allah

[88] Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)

[89] Bifuza ko mwahakana nk’uko bahakanye, mukaba kimwe nka bo. Bityo, ntimukagire abo mugira inshuti magara muri bo kugeza bimutse kubera Allah. Ariko nibatera umugongo, muzabafate mubice aho muzabasanga hose, kandi ntimuzagire inshuti magara cyangwa umutabazi muri bo

[90] Uretse babandi bifatanya n’abantu mufitanye amasezerano (y’amahoro), cyangwa ababagana bafite imitima idashaka kubarwanya cyangwa kurwanya bene wabo. Kandi iyo Allah aza kubishaka, yari kubaha ububasha (burenze ubwanyu) maze bakabarwanya. Ariko nibabareka ntibabarwanye, bakishyira mu maboko yanyu, ubwo (mwibuke ko) Allah nta burenganzira yabahaye (bwo kubarwanya)

[91] Muzabona abandi (muri bo bigira abemeramana) bashaka ko mubaha amahoro, ndetse (bakanishushanya) kuri bene wabo (b’abahakanyi) kugirango nabo babahe amahoro. Buri uko (bagenzi babo) babahamagariye gusubira mu buyobe, barushaho kubwishoramo. Bityo, nibatabareka ngo babahe amahoro, ngo banareke kubarwanya, icyo gihe muzabafate mubice aho muzabasanga hose. Abo ni bo twabahereye uburenganzira bugaragara (bwo kubarwanya)

[92] Ntibikwiye ku mwemera kwica umwemera (mugenzi we) keretse bimugwiririye. N’uwishe umwemera bimugwiririye, agomba kubohora umucakara w’umwemera ndetse akanatanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe, keretse bayimurekeye (bakamubabarira). N’iyo uwishwe akomoka mu bantu muhanganye ku rugamba, we akaba yari umwemera, icyo gihe uwishe agomba kubohora umucakara w’umwemera. Naho iyo akomoka mu bantu mufitanye amasezerano y’amahoro, icyo gihe (uwishe) atanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe akanabohora umucakara w’umwemera. Ariko utazagira ubushobozi (bwo kubohora umucakara), agomba gusiba amezi abiri akurikirana kugira ngo yicuze kuri Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[93] Naho uwica umwemera abigambiriye, igihano cye ni umuriro wa Jahanamu, azabamo ubuziraherezo; kandi Allah aramurakarira, akamuvuma ndetse yanamuteguriye ibihano bihambaye

[94] Yemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ariwe wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti "Ntabwo uri umwemera"; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[95] Bamwe mu bemera banze kujya ku rugamba badafite impamvu, ntibahwanye n’abaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Allah yahaye urwego rwisumbuye abaharanira inzira ye bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo, kurenza abanze kujya ku rugamba. Kandi buri wese (abajya ku rugamba n’abatajyayo bafite impamvu) Allah yabasezeranyije ibyiza, ariko abaharanira inzira ya Allah, yabahaye urwego rwisumbuye kurusha abatagiye ku rugamba, maze abahemba ibihembo bihambaye

[96] (Ari byo): inzego (z’ikirenga mu ijuru), imbabazi ndetse n’impuhwe bimuturutseho. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

[97] Mu by’ukuri, babandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati "Mwari mu biki?" Bakabasubiza bati "Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi". Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati "Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?" Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi

[98] Uretse abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana badashoboye kwirwanaho cyangwa kuyoboka inzira (yo kwimuka)

[99] Abo Allah azabababarira, kandi Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha

[100] N’uzimuka kubera idini ya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

[101] Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya isengesho (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara

[102] N’igihe (yewe Muhamadi) uzaba uri kumwe na bo (ku rugamba), ukabayobora mu isengesho, icyo gihe itsinda rimwe muri bo rihagararana nawe mu isengesho rijye rinagumane intwaro zaryo. Nirimara kubama, rijye rijya inyuma yanyu mu birindiro, nuko haze irindi tsinda ritarasenga, naryo risengane na we, kandi ribe menge rinagumane intwaro zaryo 39. Abahakanye bifuza ko mwarangara mukibagirwa intwaro zanyu n’imitwaro yanyu bakabagwa gitumo. Ariko nta kosa kuri mwe gushyira intwaro hasi igihe mufite imbogamizi z’imvura cyangwa murwaye, gusa mukaba menge. Mu by’ukuri, Allah yateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza

[103] Nimurangiza gusenga, mujye musingiza Allah muhagaze, mwicaye, munaryamye. Ariko mu gihe mutekanye, mujye muhozaho amasengesho (mu buryo busanzwe). Mu by’ukuri, amasengesho ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe kigenwe

[104] Kandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nka mwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[105] Mu by’ukuri, twaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, kugira ngo ukiranure abantu ukoresheje ibyo Allah yakwigishije, kandi ntukavuganire abahemu

[106] Unasabe Allah kukubabarira; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[107] Kandi ntukavuganire babandi bihemukira ubwabo. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umuhemu, umunyabyaha

[108] Bihisha abantu (bagakora ibibi) ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora

[109] Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi

[110] N’ukoze ikibi cyangwa akihemukira, hanyuma agasaba imbabazi Allah, azasanga Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[111] N’ukoze icyaha aba akikoreye we ubwe (ingaruka zacyo ziba kuri we), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[112] N’ukoze igicumuro cyangwa icyaha hanyuma akakigereka ku mwere, rwose aba yikoreye ikinyoma gikomeye n’icyaha kigaragara

[113] Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara nta we bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye

[114] Nta cyiza na kimwe kiba muri byinshi mu biganiro byabo by’ibanga, keretse (ibiganiro) by’ubwiriza gutanga amaturo, gukora ibikorwa byiza cyangwa kunga abantu. N’uzakora ibyo agamije kwishimirwa na Allah, tuzamugororera ibihembo bihambaye

[115] N’uzanyuranya n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko umuyoboro w’ukuri umugaragariye, agakurikira inzira itari iy’abemera; tuzamurekera mu byo yahisemo, ndetse tumwinjize mu muriro wa Jahanamu, kandi ni ryo herezo ribi

[116] Mu by’ukuri, Allah ntababarira (icyaha cyo) kumubangikanya, ahubwo ababarira ibitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah, rwose aba ayobye bikabije

[117] (Abasenga ibitari Allah) nta kindi basenga kitari (ibigirwamana by’) ibigore baretse (Allah), kandi nta n’ikindi basenga kitari Shitani wigometse

[118] Allah akaba yaramuvumye. (Shitani na we) yaravuze ati "Rwose (ndahiye ko) nzagira bamwe mu bagaragu bawe nigarurira

[119] Kandi rwose nzabayobya, nzabizeza ibinyoma, kandi nzabategeka guca amatwi y’amatungo40, nzanabategeka guhindura kamere ndemano yibiremwa bya Allah. Kandi uzagira Shitani inshuti magara aretse Allah, azaba agize igihombo kigaragara

[120] (Shitani) abasezeranya (ibinyoma), akanabizeza (ibyo batazabona). Kandi nta cyo Shitani abizeza kitari ibishuko

[121] Abo ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi ntibazabona aho bawuhungira

[122] Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah

[123] (Kwinjizwa mu ijuru) ntibizaba ku bw’ibyifuzo byanyu cyangwa ku bwibyifuzo by’abahawe igitabo. Uzakora ikibi azagihanirwa kandi ntazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah

[124] N’uzakora ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazigera bahuguzwa habe n’iyo byaba ikingana n’intimatima

[125] Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’umugiraneza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara

[126] Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah; ndetse Allah azi neza buri kintu

[127] Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti " Allah abasobanurira ibirebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’impfubyi, babandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (akabasobanurira) ibijyanye n’abana b’abanyantege nke no kugirira ubutabera impfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje

[128] Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora

[129] Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika. Bityo, ntimuzabogamire cyane (kuri umwe muri bo, mumugenera igihe kinini n’amafunguro arenze) mugasiga abandi ari nka banyirantabwa. Kandi nimutunganya ibikorwa byanyu (mubagirira ubutabera) mukanatinya Allah, mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[130] Ariko nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Ushishoza

[131] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twagiriye inama abahawe igitabo mbere yanyu ndetse na mwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa bihebuje

[132] Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Ndetse Allah arahagije kuba Umurinzi

[133] Aramutse abishatse yabakuraho, yemwe bantu, maze akazana abandi. Kandi ibyo Allah arabishoboye

[134] Ushaka ibihembo byo ku isi, (azirikane ko) mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo by’isi n’imperuka. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[135] Yemwe abemeye! Mube abahagararizi b’ubutabera, abatangabuhamya kubera Allah, kabone n’ubwo byaba kuri mwe ubwanyu, ababyeyi cyangwa abo mufitanye isano. N’ubwo (utangwaho ubuhamya) yaba ari umukungu cyangwa umutindi, Allah ni we w’ibanze kuri bo bombi. Bityo ntimuzakurikire irari ngo ribabuze kugira ubutabera; kandi nimutanga ubuhamya bw’ikinyoma cyangwa mukirengagiza (ukuri), mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[136] Yemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije

[137] Mu by’ukuri, babandi bemeye hanyuma bagahakana, maze bakongera bakemera nanone bakongera bagahakana, hanyuma bakarushaho ubuhakanyi, Allah ntabwo azabababarira kandi nta n’ubwo azabayobora inzira (itunganye)

[138] Geza inkuru ku ndyarya y’uko zizahanishwa ibihano bibabaza

[139] Babandi bagira abahakanyi inshuti magara baretse abemera, ese baba babashakaho icyubahiro? Mu by’ukuri, icyubahiro cyose ni icya Allah

[140] Kandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu

[141] Babandi (indyarya) babatega iminsi, maze mwagira intsinzi iturutse kwa Allah, bakavuga bati "Ese ntitwari kumwe namwe?" Nyamara iyo abahakanyi batsinze, barababwira bati "Ese ntitwabateye ingabo mu bitugu tukanabarinda abemera?" Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka, kandi Allah ntazigera aha abahakanyi ubushobozi bwo gutsinda abemera

[142] Mu by’ukuri, indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko we akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusenga, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake

[143] Baba bahuzagurika hagati aho (hagati y’Abayisilamu n’abahakanyi); ntibabe muri aba cyangwa muri bariya. Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)

[144] Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti magara muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)

[145] Mu by’ukuri, indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi

[146] Uretse babandi bicujije bagakora ibikorwa bitunganye, bagafatana urunana ku idini rya Allah, kandi bagatunganya idini ryabo kubera Allah, abo bazaba bari kumwe n’abemera. Rwose Allah azahemba ibihembo bihambaye abemera

[147] Ese Allah byamwungura iki kubahana, igihe mumushimira mukanamwemera? Kandi Allah ni Ushima (abagaragu be), Umumenyi uhebuje

[148] Allah ntakunda (ko umuntu) yakwatura ibibi mu ruhame, uretse uwakorewe amahugu (ushobora kuvuga ibibi by’uwamuhuguje). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[149] Mwashyira icyiza ahagaragara cyangwa mukagihisha, cyangwa se mukababarira ikibi; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushobora byose

[150] Mu by’ukuri, babandi bahakana Allah n’intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’intumwa ze, bavuga bati "Twemera zimwe tugahakana izindi", bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)

[151] Abo ni bo bahakanyi nyabo, kandi twateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza

[152] Naho babandi bemeye Allah n’intumwa ze, ntibagire iyo barobanura muri zo, abo (Allah) azabaha ibihembo byabo, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[153] Abahawe igitabo (Abayahudi) bagusaba ko ubamanurira igitabo giturutse mu ijuru. Mu by’ukuri, basabye Musa ibirenze ibyo, ubwo bamubwiraga bati "Twereke Allah imbona nkubone", maze bagahita bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba kubera guhakana kwabo. Nuko bigirira akamasa (ikigirwamana) nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Ariko ibyo twarabibababariye. Twanahaye Musa ibimenyetso bigaragara

[154] Tuzamura umusozi hejuru yabo kubera (kurenga ku) isezerano ryabo rikomeye. Turababwira tuti "Nimwinjire mu marembo (ya Yeruzalemu) mwicishije bugufi, turanababwira tuti "Ntimuzarengere isabato". Kandi twabagizeho isezerano rikomeye (ntibaryubahiriza)

[155] (Ndetse twarabavumye) kubera kwica isezerano kwabo rikomeye, guhakana amagambo ya Allah, kwica abahanuzi babarenganyije ndetse no kuvuga bati "Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva)". Ahubwo Allah yarayidanangiye kubera ubuhakanyi bwabo, bityo ntibemera uretse gake

[156] Kandi (twarabavumye) kubera ubuhakanyi bwabo n’imvugo yabo yuje ikinyoma gihambaye bagiriye Mariyamu (bamushinja ubusambanyi)

[157] No k’ubw’imvugo yabo igira iti "Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah". Nyamara ntibamwishe ntibanamubambye; ahubwo (bishe kandi banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri, babandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidi- kanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa nawe). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe

[158] Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[159] Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe 41. Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo

[160] Kubera ibikorwa bibi by’Abayahudi no gukumira (abantu) cyane kugana inzira ya Allah, twabaziririje ibyiza (mu biribwa) byari bibaziruriwe

[161] No kwakira Riba42 kwabo kandi barayibujijwe, ndetse no kurya imitungo y’abantu kwabo mu buriganya. Kandi abahakanyi muri bo twabateguriye ibihano bibabaza

[162] Cyakora, abacengeye mu bumenyi muri bo n’abemera; bemera ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe; (bakemera) abahozaho amasengesho, abatanga amaturo, ndetse n’abemera Allah n’umunsi w’imperuka; abo tuzabahemba ibihembo bihambaye

[163] Mu by’ukuri, twaguhishuriye (ubutumwa) nk’uko twabuhishuriye Nuhu (Nowa) n’abahanuzi baje nyuma ye, twanahishuriye Ibrahim (Aburahamu), Ismail (Isimayili), Is’haq (Isaka), Yaqub (Yakobo) n’urubyaro rwe, Isa (Yesu), Ayub (Yobu), Yunus (Yonasi), Haruna (Aroni) na Sulaiman (Salomoni); naho Dawud (Dawudi) twamuhaye Zaburi

[164] Kandi (twohereje) intumwa twakubwiye ibyazo mbere (y’ihishurwa ry’uyu murongo), hakaba n’intumwa tutakubwiye ibyazo. Kandi Allah yavugishije Musa mu buryo butaziguye

[165] (Izo) ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza intumwa. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[166] Ariko (nibaguhakana yewe Muhamadi), Allah ahamya ibyo yaguhishuriye; yabihishuye (bishingiye) ku bumenyi bwe ndetse n’abamalayika bahamya (ukuri kwabyo). Kandi Allah arahagije kuba Umuhamya

[167] Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu kugana) inzira ya Allah, rwose bayobye bikabije

[168] Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakora ibidatunganye, Allah ntazabababarira kandi ntazabayobora inzira itunganye

[169] Uretse (kubayobora) inzira yo mu muriro wa Jahanamu, bazabamo ubuziraherezo; kandi ibyo kuri Allah biroroshye

[170] Yemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[171] Yemwe abahawe igitabo (Abakirisitu)! Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge ibitari ukuri kuri Allah. Mu by’ukuri, Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye ("Ba!" abaho) yohereje muri Mariyamu na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’intumwa ze kandi ntimukavuge "Ubutatu!"; musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi

[172] Mesiya n’abamalayika b’ibyegera (bya Allah) ntibaterwa isoni no kuba abagaragu ba Allah. Kandi uzaterwa isoni no kumugaragira akanibona, bose azabakusanyiriza iwe (abacire urubanza)

[173] Naho babandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, azabagororera ingororano zabo zuzuye, anabongerere mu ngabire ze. Ariko babandi banze kumugaragira bakanibona, azabahanisha ibihano bibabaza. Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah

[174] Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an)

[175] Bityo, babandi bemeye Allah bagafatana urunana kuri we (bamugandukira), azabinjiza mu mpuhwe n’ingabire bye, kandi abayobore iwe mu nzira igororotse

[176] Baragusobanuza (yewe Muhamadi ku bijyanye n’amategeko y’izungura). Vuga uti " Allah abasobanurira ibyerekeye inshike. Igihe umuntu apfuye adasize umwana (cyangwa se umubyeyi), ariko asize mushiki we, ahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo yasize. Iyo (uwapfuye) yari umugore kandi akaba nta mwana asize, musaza we aramuzungura. Naho iyo (bashiki be) ari babiri (cyangwa barenzeho), bahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo yasize. Baba ari abavandimwe b’igitsina gabo na gore; icyo gihe umuhungu ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri". (Uko ni ko) Allah abasobanurira (amategeko ye) kugira ngo mutayoba. Kandi Allah ni Umumenyi wa buri kintu

Ibyo kurya

Surah 5

[1] Yemwe abemeye! Mujye mwuzuza amasezerano. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo muza kugaragarizwa ko mwaziririjwe. Muziririjwe kandi guhiga igihe mwinjiye mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu (Hija). Mu by’ukuri, Allah ategeka ibyo ashaka

[2] Yemwe abemeye! Ntimukubahuke ubutagatifu bw’ibimenyetso bya Allah (bijyanye n’umutambagiro mutagatifu), cyangwa ukwezi gutagatifu (mugukoramo urugamba), amatungo yagenewe kuba ibitambo (muyahohotera), n’abantu cyangwa amatungo biriho ibimenyetso (biranga ibigiye mu mutambagiro mutagatifu), cyangwa (guhohotera) abagana Ingoro Ntagatifu bashaka ingabire no kwishimirwa na Nyagasani wabo. Ariko nimusoza (umutambagiro mutagatifu) mwemerewe guhiga. Kandi urwango mufitiye abantu babakumiriye kugera ku Musigiti Mutagatifu ntiruzatume mugira nabi. Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri, Allah ni nyir’ibihano bikaze

[3] Mwaziririjwe (kurya) icyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, icyabagiwe ikitari Allah, ikishwe kinizwe, ikishwe gikubiswe, icyapfuye gihanutse, icyapfuye gitewe ihembe n’ikindi, n’icyariwehon’inyamaswa (kigapfa) uretse icyo mwabashije kubaga kitarapfa), ndetse n’icyabagiwe ibigirwamana. (Mwaziririjwe kandi) kuraguza (mushaka kumenya ibizababaho); ibyo byosekuri mwe ni ukwigomeka ku mategeko ya Allah. Kuri ubu, babandi bahakanye bataye icyizere (cy’uko mutakivuye) mu idini ryanyu, bityo ntimukabatinye, ahubwo abe ari njye mutinya. Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu. Ariko uzasumbirizwa n’inzara atari ukwigomeka (akarya ibyaziririjwe, nta cyaha kuri we), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[4] Barakubaza (yewe Muhamadi)ku byerekeye ibyo baziruriwe (kurya). Vuga uti "Muziruriwe (kurya) ibyiza n’umuhigo mwafatiwe n’ibisiga ndetse n’imbwa mwatoje mukazigisha (guhiga) nk’uko Allah yabibigishije. Bityo, mujye murya ibyo zabafatiye mubivugireho izina rya Allah (igihe ariko muzohereje guhiga), kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura

[5] Ubu muziruriwe (kurya) amafunguro meza. Muziruriwe kandi amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu),ndetse nabo baziruriwe amafunguro yanyu. Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemerakazi n’abiyubashye muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu, igihe mwabahaye inkwano zabo, kandi namwe mwiyubashye, mutiyandarika cyangwa ngo mugire inshoreke. Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba impfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo

[6] Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore. Nimuba mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga) mujye mwisukura (mwiyuhagira umubiri wose). Ariko nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore ntimubone amazi, mujye mukora Tayamamu mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye; mugihanaguze mu buranga bwanyu no ku maboko yanyu. Allah ntashaka kubashyiriraho ibibaremereye, ahubwo arashaka kubeza no kubasenderezaho inema ze kugira ngo mushimire

[7] Munibuke inema za Allah kuri mwe n’isezerano rye rikomeye yabasezeranyije ubwo mwavugaga muti "Twumvise kandi twumviye". Kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibiri mu bituza byanyu

[8] Yemwe abemeye! Mujye muhagarara mwemye (mwuzuza inshingano zanyu) kubera Allah, kandi mujye muba abahamya batabogama, ndetse urwango mufitiye abantu ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye gutinya Allah, kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora

[9] Allah yasezeranyije babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzabababarira no kuzabagororera ibihembo bihambaye

[10] Naho babandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo ni abantu bo mu muriro

[11] Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimutinye Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah

[12] Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi kumwe na mwe, nimuramuka muhojejeho amasengesho, mugatanga amaturo, mukemera intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse

[13] Bityo kubera kwica isezerano ryabo rikomeye, twarabavumye tunadanangira imitima yabo kuko bahindura amagambo (ya Allah ari muri Tawurati) bakayakura mu myanya yayo, kandi banirengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga. Ndetse ntuzahwema kubabonaho ubuhemu, uretse bake muri bo. Ku bw’ibyo, bababarire unirengagize (ibibi byabo). Mu by’ukuri, Allah akunda abakora ibyiza

[14] No muri babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu", twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora

[15] Yemwe abahawe igitabo! Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjiri) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah

[16] (Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro babandi bashaka kwishimirwa nawe, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse

[17] Rwose abavuze ko Imana ari yo Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), barahakanye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde wagira ububasha bwo kugira icyo akora, Allah aramutse ashatse kurimbura Mesiya mwene Mariyamu, nyina, ndetse n’abari ku isi bose?" Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo, ni ibya Allah. Arema icyo ashatse. Kandi Allah ni Ushobora byose

[18] Kandi Abayahudi n’Abakirisitu baravuga bati "Turi abana ba Allah tukaba n’abakunzi be". Vuga uti "Nonese kuki abahanira ibyaha byanyu?" Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira

[19] Yemwe abahawe igitabo! Rwose intumwa yacu (Muhamadi) yabagezeho ibasobanurira (ukuri) nyuma y’igihe kirekire nta ntumwa yoherejwe (hagati ya Issa na Muhamadi), kugira ngo mutazagira urwitwazo muvuga muti "Ntawe utanga inkuru nziza cyangwa umuburizi watugezeho". Ariko ubu noneho utanga inkuru nziza akaba n’umuburizi yabagezeho. Kandi Allah ni Ushobora byose

[20] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari wewese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu)

[21] Yemwe bantu banjye! Nimwinjire ku butaka butagatifu (Yerusalemu) Allah yabasezeranyije. Kandi ntimuzasubire inyuma (muhunga urugamba) mukaba abanyagihombo

[22] Baravuga bati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, (kuri ubwo butaka) hari abantu b’ibihangange kandi ntabwo tuzahinjira batabanje kuhava; nibahava nibwo tuzahinjira

[23] Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati"Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemera

[24] Baravuga bati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ntiduteze kuhinjira na rimwe igihe cyose bagihari. Bityo, genda wowe na Nyagasani wawe mubarwanye mwembi, rwose twebwetwiyicariye aha

[25] (Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nta we ngenga uretse njye ubwanjye n’umuvandimwe wanjye; bityo, dutandukanye n’abantu b’ibyigomeke

[26] (Allah) aravuga ati "Rwose (ubwo butaka) babuziririjwe imyaka mirongo ine, (bazayimara) barindagira mu isi; bityo b’ibyigomeke". ntuzababazwen’abantu

[27] Kandi (yewe Muhamadi)ubabarire by’ukuri inkuru y’abana babiri ba Adamu (Gahini na Abeli), ubwo bombi batangaga ibitambo; icy’umwe muri bo (Abeli) kikakirwa ariko icy’undi (Gahini) nticyakirwe. (Gahini) aravuga ati "Rwose ndakwica". (Abeli) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah yakira (ibikorwa) by’abamutinya

[28] Nuramuka undambuyeho ukuboko kwawe kugira ngo unyice, njye sinakuramburaho ukwanjye ngo nkwice, kuko mu by’ukuri njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[29] Njye ndashaka ko wikorera umutwaro w’ibyaha byanjye n’ibyawe, maze ukaba mu bantu bo mu muriro. Icyo ni cyo gihembo cy’abanyamahugu

[30] Nuko umutima we umwoshya kwica umuvandimwe we, aramwica maze aba abaye mu banyagihombo

[31] Nuko Allah yohereza icyiyoni gicukura mu butaka (gihamba kigenzi cyacyo), kugira ngo kimwereke uko ashyingura umuvandimwe we. (Gahini) aravuga ati "Mbega ibyago! Ubu koko nananiwe kuba nk’iki cyiyoni ngo nshyingure umuvandimwe wanjye?" Ubwo aba abaye mu bicuza (impamvu atabikoze)

[32] Kubera ibyo, twategetse bene Isiraheli ko uzica umuntu atamuhoye ko yishe undi cyangwa ko yakoze ubwononnyi ku isi, azafatwa nk’uwishe ab’isi bose. N’uzarokora ubuzima bw’umuntu, azagororerwa nk’uwarokoye ab’isi bose. Kandi rwose intumwa zacu zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko abenshi muri bo nyuma yabyo bakomeje kuba abangizi ku isi

[33] Mu by’ukuri, igihano cy’abarwanya Allah n’intumwa ye bakanakwiza ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bagacibwa bakabambwa, amaboko cyangwa n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu 43. Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye

[34] Uretse babandi bicujije mbere y’uko mubafata (ngo bahanwe). Bityo mumenye ko Allahari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[35] Yemwe abemeye! Mutinye Allah munakore ibikorwa bituma mumwiyegereza, kandi muharanire inzira ye kugira ngo mukiranuke

[36] Mu by’ukuri babandi bahakanye, n’iyo baba bafite ibiri mu isi byose n’ibindi nkabyo kugira ngo babyicunguze ibihano byo ku munsi w’imperuka, ntabwo bizemerwa kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[37] Bazifuza kuva mu muriro ariko ntibazigera bawuvamo, kandi bazanahanishwa ibihano bihoraho

[38] Umujura w’umugabo n’umujura w’umugore mujye mubaca amaboko bibe igihano cy’ibyo bakoze, igihano ntangarugero giturutse kwa Allah. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[39] Ariko uwicuza nyuma yo gukora icyaha ndetse akanakora ibikorwa byiza, rwose Allah aramubabarira. Mu by’ukuri, Allah niUbabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[40] Ese ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Ahana uwo ashaka akanababarira uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose

[41] Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abihutira kujya mu buhakanyi muri babandi bavuze bati "Twaremeye" babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abaza kumviriza ibyo uvuga bagamije kujya ibinyoma, baza kumva ibyo uvuga kuvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe. Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati "Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge". Uwo Allah ashatse kugeragezantacyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni babandi Allah atashatse kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye

[42] (Bakunda) gutega amatwi ibinyoma bakanakunda kurya ibyaziririjwe. Nibakugana (yewe Muhamadi) ujye ubakiranura cyangwa ubirengagize. Nubirengagiza nta cyo bazagutwara kandi nubakiranura, ujye ubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, Allah akunda abakoresha ubutabera

[43] Ese ni gute bagusaba ko ubakiranura kandi bafite Tawurati ikubiyemo amategeko ya Allah? Nyamara nyuma y’ibyo bagatera umugongo. Abo rwose ntabwo ari abemera (nyakuri)

[44] Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi

[45] Kandi twabategetse muri yo (Tawurati) ko uwishe umuntu (abigambiriye) nawe yicwa, ukuyemo ijisho nawe akurwemo ijisho, uciye izuru nawe acibwe izuru, uciye ugutwi nawe acibwe ugutwi, ukuye iryinyo nawe akurwe iryinyo, n’ukomerekeje nawe akomeretswe. Ariko uzababarira (ntiyihorere), ibyo bizatuma ababarirwa ibyaha. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi

[46] Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjiri irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinya Allah

[47] Ngaho abahawe Ivanjilinibategekeshe ibyo Allah yayibahishuriyemo.Kandi abatazakiranura abantu bifashishijeibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi

[48] Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryangoumwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza.Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe

[49] Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke

[50] Nonese barashaka amategeko yo mu bihe by’ubujiji? Ese ni nde wakiranura neza kurusha Allah, ku bantu bizera nyabyo

[51] Yemwe abemeye! Ntimukagire Abayahudi n’Abakirisitu inshuti zanyu magara (mubabitsa amabanga yanyu, kuko) bamwe ari inshuti magara z’abandi. Kandi uzabagira inshuti magara muri mwe, uwo azaba abaye umwe muri bo. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

[52] Nuko ugasanga babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bihutira kubagana bavuga bati "Turatinya ko twagerwaho n’amakuba". Nyamara Allah yazana intsinzi cyangwa ikindi giturutse iwe, bagatangira kwicuza kubera ibyo bagize ibanga mu mitima yabo

[53] Naho babandi bemeye bazavuga bati "Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemera)?" Ibikorwa byabo byabaye impfabusa (kubera uburyarya bwabo) nukobaba abanyagihombo

[54] Yemwe abemeye!Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi nabo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza kuwo ashaka. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

[55] Mu by’ukuri, inshuti yanyu magara ni Allah, Intumwa ye n’abemeye; babandi bahozaho amasengesho bakanatanga amaturo bicishije bugufi (kuri Allah)

[56] Kandi uzagira inshuti magara Allah, Intumwa ye, ndetse n’abemera; mu by’ukuri, itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda

[57] Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara babandi bagize idini ryanyu urunnyego n’igikinisho muri babandi bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’abahakanyi, kandi mutinye Allah niba koko muri abemera

[58] N’iyo muhamagariye (abantu) kujya gusenga, babigira urunnyego n’igikinisho; ibyo ni ukubera ko ari abantu badatekereza

[59] Vuga uti "Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke

[60] Vuga uti "Ese mbabwire uzahembwa ibihembo bibi kwa Allah kurusha ibyo (by’inkozi z’ibibi)? Ni abavumwe na Allah akabarakarira, akagira bamwe muri bo inkende n’ingurube ndetse n’abagaragira ibigirwamana. Abo (ku munsi w’imperuka) bazaba bari ahantu habi kurusha ahandi (mu muriro), kandi bayobye nyabyo inzira igororotse

[61] N’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti "Twaremeye", nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose

[62] Uzanabona abenshi muri bo (Abayahudi) bihutira kujya mu byaha, mu bugizi bwa nabi no kurya ibyaziririjwe. Rwose ibyo bakoraga ni bibi

[63] Kuki abihayimana n’abamenyi (babo) batababuza imvugo yabo y’icyaha no kurya ruswa? Rwose ibyo bakoraga ni bibi

[64] Kandi Abayahudi baravuze bati "Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira)". Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amabokoye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi

[65] Kandi mu by’ukuri, iyo abahawe igitabo baza kwemera bakanatinya (Allah), rwose twari kubababarira ibyaha byabo, kandi twari kubinjiza mu busitani bwuje inema (Ijuru)

[66] Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, arikoabenshi muri bo bakora ibibi

[67] Yewe Ntumwa (Muhamadi)! Sohoza ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nutabikora, ubwo uzaba udasohoje ubutumwa bwe. Kandi Allah azakurinda abantu. Mu by’ukuri, Allahntayobora abantu b’abahakanyi

[68] Vuga uti "Yemwe abahawe igitabo! Nta cyo muzaba mushingiyeho (mu kwemera kwanyu) kugeza ubwo muzashyira mu bikorwa Tawurati, Ivanjilin’ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu (Qur’an)". Kandi rwose, ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Bityo ntukababazwen’abantu b’abahakanyi

[69] Mu by’ukuri, babandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abakirisitu (abemeye ubutumwa bwa Yesu ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allahby’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, nta bwoba bazagira habe n’agahinda

[70] Rwose twakiriye isezerano rya bene Isiraheli tunaboherereza intumwa. Buri uko intumwa yabazaniraga ibyo imitima yabo itararikiye, zimwe barazihinyuraga izindi bakazica

[71] Bibwiraga ko batazahanwa, nuko barahuma (ntibabona ukuri) banaba ibipfamatwi (ntibumva ukuri); maze (baricuza) Allah arabababarira, nyuma nanone abenshi muri bo barongera barahuma baba n’ibipfamatwi. Kandi Allah abona bihebuje ibyo bakora

[72] Rwose babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Imana ni yo Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)", barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati "Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu". Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara

[73] Rwose babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)", barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwahon’ibihano bibabaza

[74] Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[75] Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa y’Imana, kandi hari n’izindi ntumwa zahise mbere ye. Ndetse nanyina yari umunyakuri cyane (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri)

[76] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni gute musenga (ibigirwamana) mu cyimbo cya Allah, nyamara bidashobora kugira icyo bibatwara cyangwa ngo bigire icyo bibungura? Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[77] Vuga uti "Yemwe abahawe igitabo! Ntimugakabye mu idini ryanyu (murishyiramo) ibitari ukuri, kandi ntimugakurikire amarangamutima y’abantu bayobye mbere, bakanayobya benshi, ndetse bakayoba inzira y’ukuri

[78] Babandi bahakanye bo muri beneIsiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga

[79] Ntabwo babuzanyaga ibibi bakoraga. Rwose ibyo bakoraga ni bibi

[80] Uzasanga abenshi muri bo bagira inshuti magara babandi bahakanye. Rwose ibyo imitima yabo yashyize imbere ni bibi; ibyo byatumye Allah abarakarira, kandi bazaba mu bihano ubuziraherezo

[81] Nyamara iyo baza kuba bemera Allah n’umuhanuzi (Muhamadi) ndetse n’ibyo yahishuriwe, ntibari kubagira inshuti magara; ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke

[82] Rwose uzasanga Abayahudi n’ababangikanyamana ari bo barusha abandi kugirira abemera urwango rukomeye. Uzasanga kandi abiteguye gukunda abemera (Abayisilamu) ari abavuga bati "Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu". Ibyo ni uko muri bo harimo abamenyi n’abihaye Imana, kandi bakaba batagira ubwirasi (mu kwemera ukuri)

[83] Kandi iyo bumvise ibyahishuriwe Intumwa (Muhamadi), ubona amaso yabo azenga amarira kubera ukuri bamenye; bakavuga bati "Nyagasani wacu! Turemeye; bityo dushyire mu bahamya (b’ukuri)

[84] Ese ni iki cyatubuza kwemera Allahn’ukuri kwatugezeho (Qur’an), kandi twifuza ko Nyagasani wacu adushyira hamwe n’abantu b’intungane (mu ijuru)

[85] Bityo, kubera ibyo bavuze, Allah yabagororeye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Kandi iyo ni yo ngororano y’abakora ibyiza

[86] Naho babandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo bazaba abo mu muriro wa Jahanamu

[87] Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera

[88] Kandi mujye murya mu mafunguro aziruwe kandi meza Allah yabahaye, ndetse munatinye Allah, we mwemera

[89] Allah ntabahanira indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahanira indahiro mwagambiriye (ntimuzubahirize). (indahiro Icyiru cyayo yagambiriwe ntiyubahirizwe)ni ukugaburira abakene icumi amafunguro musanzwe mugaburira imiryango yanyu, cyangwa kubambika cyangwa kubohora umucakara; ariko utazabishobora azasibe iminsi itatu. Icyo ni cyo cyiru cy’indahiro zanyu igihe mwarahiye (ntimuzubahirize). Bityo, mujye murinda indahiro zanyu (ntimukarahire cyane, kandi nimuramuka murahiye mujye muzubahiriza). Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko ye kugira ngo mushimire

[90] Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke

[91] Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, kubateshakwibuka Allah ndetse no gusenga. Nonese ubwo ntimukwiye kubireka

[92] Munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi), munirinde (kunyuranya n’amategeko ye). Nimutera umugongo, mumenye ko nta kindi Intumwa yacu ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

[93] Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza,nta cyaha kuri bogituruka ku byo bariye (mbere y’uko biziririzwa) igihe cyosebatinya Allah (birinda ibyo yabaziririje bamaze kubimenya), bakemera (ko biziririjwe), bakanakora ibikorwa byiza; hanyuma bakarushaho gutinya Allah ndetse bakanamwemera, nanonebakongera gutinya Allah kurushaho bakanakora ibikorwa byiza. Kandi Allah akunda abakora ibikorwa byiza

[94] Yemwe abemeye! Mu by’ukuri,(igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwaibihanobibabaza

[95] Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe,byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo niukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Islamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah niUmunyembaraga zihebuje, Nyiruguhana bikaze

[96] Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfishije biyibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mutinye Allah we muzakoranyirizwa iwe

[97] Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi)amezi (ane) matagatifu, amatungo yagenewe kuba ibitambo, ndetse n’amatungo afite ibimenyetso (biranga ikijyanwe mu mutambagiro mutagatifu; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose

[98] Mumenye ko Allah ari nyir’ibihano bikaze, kandi ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[99] Nta kindi Intumwa (Muhamadi) ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa. Kandi Allahazi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha

[100] Vuga (yewe Muhamadi)uti "Ikibi ntigihwanye n’icyiza kabone n’ubwo watangazwa n’ubwinshi bw’ibibi". Bityoyemwe banyabwenge, nimutinye Allah kugira ngo mukiranuke

[101] Yemwe abemeye! Ntimukabazeibintu mushobora kugaragarizwa bikabagiraho ingaruka! Kuko nimubibaza mu gihe Qur’an igihishurwa, muzabigaragarizwa (bibe amategeko kuri mwe)nyamara Allah yari yarabyihoreye. Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera (abagaragu be)

[102] Mu by’ukuri,hariabantu babajije ibibazo nk’ibyo mbere yanyu, hanyuma (babisubijwe) biba impamvu yo kubihakana

[103] Allah ntabwo ari we wagennye (imihango ababangikanyamana bakoreraga amatungo bayaziririza), yaba Bahira44, Sa’ibat45, Waswilat46, cyangwa Hami 47. Ahubwo babandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza

[104] Kandi n’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi)". Baravuga abakurambere bati "Ibyo bacu twasanze bakurikira biraduhagije". Ese n’ubwo abakurambere babo ntacyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)

[105] Yemwe abemeye! Nimwimenye (mutinye Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye ntacyo bazabatwara. Igarukiro ryanyu mwese ni kwa Allah, maze azabamenyeshe ibyo mwakoraga

[106] Yemwe abemeye! Igihe umwe muri mwe azaba yegereje urupfu, mu gihe cyo kuraga ajye ashaka abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe (Abayisilamu). Cyangwa igihe muri mu rugendo mukabona mwegereje urupfu, mujye mushaka (abatangabuhamya b’inyangamugayo) babiri batari muri mwe. (Abo mu muryango w’uwapfuye) nibaramuka bashidikanyije ku bunyangamugayo bwabo, mujye mubahagarika nyuma y’isengesho barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) "Nta bwo twabeshya ngo tugurane (iyi ndahiro) indonke z’isi kabone n’iyo (uwo bifitiye akamaro) yaba ari uwo dufitanye isano, kandi ntituzahisha ubuhamya bwa Allah, kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze) twaba tubaye mu banyabyaha

[107] Nibiramuka bigaragaye ko (abo bombi) bakoze icyaha (cyo kurahira mu binyoma), mujye mushaka abandi babiri (mu bafitanye isano n’uwapfuye) bajye mu cyimbo cyabo, hanyuma barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) "Rwose turemeza ko ubuhamya bwacu ari ukuri kurusha ubuhamya bwabo bombi, kandi ntitwarengereye (ukuri); kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze), twaba tubaye mu nkozi z’ibibi

[108] Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamwumvire. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke

[109] (Mwibuke) umunsi Allah azakoranya intumwa zose akazibaza ati "Mwasubijwe iki (ubwo mwahamagariraga abantu kwemera Imana)?" Zizasubiza ziti "Nta bumenyi tubifiteho, mu by’ukuri ni wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe

[110] Wibuke igihe Allah azavuga ati "Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ibuka ingabire zanjye naguhundagajeho n’izo nahundagaje ku mubyeyi wawe; ubwo nagushyigikizaga Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)], ukavugisha abantu ukivuka no mu gihe wari umaze kuba mukuru. (Unibuke) igihe nakwigishaga kwandika, ubuhanga, Tawurati n’Ivanjili ndetse n’igihe ukagikoramo wabumbaga igisa icyondo nk’inyoni ku bushobozi bwanjye, nuko ugahuhamo maze kikaba inyoni ku bushobozi bwanjye, ugakiza impumyi n’ababembe ku bushobozi bwanjye.(Unibuke) ubwo wazuraga abapfuye ku bushobozi bwanjye n’igihe nagukizaga bene Isiraheli (ubwo bashakaga kukwica), ndetse n’igihe wabazaniraga ibitangaza bigaragara nuko abahakanye muri bo bakavuga bati "Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara

[111] Unibuke ubwo nahishuriraga abigishwa (ba Yesu) nti "Nimunyemere munemere intumwa yanjye (Yesu)". Bakavuga bati "Turemeye, bityo tubere umuhamya ko turi abicisha bugufi ku mategeko y’Imana (Abayislamu)

[112] Wibuke ubwo abigishwa (ba Yesu) bavugaga bati "Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ese Nyagasani wawe ashobora kutumanurira ameza ateguyeho amafunguro avuye mu ijuru? (Yesu) aravuga ati "Mutinye Allah niba koko muri abemera

[113] (Abigishwa be) baravuga bati "Turashaka kuyaryaho kugira ngo imitima yacu ituze, ndetse tunamenye ko ibyo watubwiye (ko uri intumwa y’Imana) ari ukuri koko, kandi tube n’abahamya b’icyo gitangaza

[114] Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati "Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuruateguyeho amafunguro, munsi) utubere umunsi mukuru kuri (uwo twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho (gishimangira ubutumwa bwanjye), unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro

[115] Allah aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa

[116] Unibuke ubwo Allah azavuga ati "Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti Njye na mama nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?" (Yesu) azavuga ati "Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri, ni wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe

[117] Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu

[118] Nuramuka ubahannye, rwose ni abagaragu bawe. Kandi nubababarira, mu by’ukuri, ni wowe Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[119] Allah azavuga ati "Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo". Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye

[120] Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibibirimo byose ni ibya Allah, kandi ni we Ushobora byose

Amatungo

Surah 6

[1] Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, we waremye ibirere n’isi, akanarema umwijima n’urumuri, nyamara babandi bahakanye Nyagasani wabo bamunganya n’ibindi (biremwa)

[2] Ni we wabaremye mu cyondo, maze abagenera igihe (cyo kubaho hano ku isi),anagena ikindi gihe kizwi nawe (umunsi w’imperuka). Hanyuma mwe (nyuma y’ibyo) mugashidikanya (k’ubushobozi bwa Allah bwo kuzazura abapfuye)

[3] Kandi Allah ni we (Mana yonyine ikwiriye kugaragirwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mukora (byose)

[4] Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo kibageraho ngo babure kugitera umugongo

[5] Rwose bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho, ariko nta kabuza bazagerwaho n’inkuru y’ibyo bakerensaga (ko ari ukuri)

[6] Ese ntibabona ko twarimbuye abantu benshi mbere ya bo twari twarahaye ubushobozi ku isi tutigeze duha Twabamanuriye mwe (abahakanyi)? imvura nyinshi (barakungahara), ndetse tubashyiriraho imigezi itemba aho batuye. Nuko turabarimbura kubera ibyaha byabo, maze turema abandi bantu nyuma yabo

[7] N’iyo tuza kuguhishurira (yewe Muhamadi) igitabo cyanditse ku mpapuro maze bakagikozaho intoki zabo, babandi bahakanye bari kuvuga bati "Iki ni uburozi bugaragara

[8] Baranavuze bati "Kuki atamanuriwe Malayika (wo kutwemeza ko ari intumwa koko)?" Nyamara iyo tuza kumanura umumalayika (bagahakana), hari guhita hacibwa iteka (ryo kubarimbura) kandi ntibari kurindirizwa

[9] N’iyo tuza kugira umumalayika intumwa, twari kumuha ishusho y’umuntu, kandi twari kuba tubashyize mu rujijo nk’urwo barimo

[10] Kandi mu by’ukuri, intumwa zabayeho mbere yawe zarakerensejwe, ariko abazisuzuguye muri bo bagoswe n’ibyo bajyaga basuzugura (ibihano)

[11] Vuga uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze

[12] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya nde?" Vuga uti "Ni ibya Allah". Yiyemeje kugirira impuhwe (abagaragu be). azabakoranya ku munsi w’imperuka, Rwose (umunsi) udashidika-nywaho. Babandi bihombeje ubwabo ni bo batemera ( Allah, Intumwa ye n’umunsi w’imperuka)

[13] Kandi ibituje (n’ibigenda) mu ijoro n’amanywa byose ni ibye (Allah). Kandi ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[14] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese nagira inshuti magara ikindi kitari Allah, ari we wahanze ibirere n’isi, kandi ari we utanga amafunguro ariko ntayahabwe?" Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nategetswe kuba uwa mbere wicisha bugufi (kuri Allah)". Kandi rwose ntuzabe mu babangikanyamana

[15] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye ntinya ibihano by’umunsi uhambaye ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye

[16] Uzarindwa (ibihano) kuri uwo munsi, rwose (Allah) azaba amugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi igaragara

[17] Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari we. Aramutse anaguhaye icyiza (ntawakikuvutsa), kuko ari Ushobora byose

[18] Ni we Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be, kandi ni we Ushishoza, Uzi byose

[19] Vuga (ubabaza) uti "Ni ikihe kintu gisumba ibindi mu buhamya (cyabemeza ukuri kw’ibyo mvuga)?" Vuga (ubasubiza) uti " Allah ni we muhamya hagati yanjye namwe; kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi izageraho. Ese mu by’ukuri, muhamya ko hari izindi mana zibangikanye na Allah?" Vuga uti "Simbihamya!" Vuga uti "Mu by’ukuri, we ni Imana imwe. Kandi rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya nabyo

[20] Babandi twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi) nk’uko bazi abana babo. Babandi bihombeje ubwabo ni bo betemera (Muhamadi n’ibyo yahishuriwe)

[21] Ni na nde waba umuhemu kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uhinyura amagambo ye? Mu by’ukuri, ababangikanyamana ntibazigera batsinda

[22] N’umunsi tuzabakoranya bose, maze tukabwira ababangikanyije (Allah) tuti "Ese bya bigirwamana byanyu mwizeraga (ko hari icyo byabamarira) biri he

[23] Hanyuma nta kindi kizaba igisubizo cyabo ubwo bazaba bageragezwa (bahatwa ibibazo) uretse kuvuga bati "Turahiye ku izina rya Allah, Nyagasani wacu! Ntitwari ababangikanyamana

[24] Reba uko bibeshyera (bahakana ko babangikanyije Allah)! (Unarebe) uko ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah) byabatengushye

[25] No muri bo hari abagutega amatwi (usoma Qur’an), ariko twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Kandi iyo babonye buri kimenyetso (kigaragaza ukuri), ntibacyemera; kugeza ubwo bakugezeho bakugisha impaka, maze babandi bahakanye bakavuga bati "Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

[26] Kandi babuza (abantu) kumukurikira (Muhamadi), na bo ubwabo bakamugendera kure. Kandi nta wundi baba boreka (iyo bakora ibyo) uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya

[27] Iyo uza kubabona igihe bazaba bahagaritswe ku muriro, bavuga bati "Iyaba twari dusubijwe (ku isi), ntitwakongera guhinyura amagambo ya Nyagasani wacu, kandi twaba mu bemera

[28] (Si uko biri) ahubwo ibyo bahishaga mbere byarabagaragariye. N’iyo bagarurwa (ku isi), rwose basubira mu byo babujijwe. Kandi mu by’ukuri, ni abanyabinyoma

[29] Baranavuze bati "Nta bundi (buzima buzabaho) uretse ubuzima bwacu (turimo) ku isi, kandi nta n’ubwo tuzazurwa (ku munsi w’imperuka)

[30] Iyo uza kubabona igihe bazaba bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo, ababwira ati "Ese ibi (izuka) si ukuri?" Bavuge bati "Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu!" Ababwire ati "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu

[31] Rwose babandi bahinyuye kuzahura na Allah (ku munsi w’izuka) barahombye, kugeza ubwo imperuka ibagezeho ibatunguye, bakavuga bati "Mbega akaga tugize kubera ibyo twirengagije (gukora) ku isi!" Bazaba bikoreye ibyaha ku migongo yabo. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye

[32] Kandi ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza. Ariko ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (ijuru) ni bwo bwiza kuri babandi batinya (Allah). Ese nta bwenge mugira

[33] Rwose tuzi ko uterwa agahinda cyane n’ibyo bavuga, ariko mu by’ukuri, ntabwo ari wowe baba bahinyura, ahubwo inkozi z’ibibi ziba zihakana nkana ibimenyetso bya Allah

[34] Kandi rwose intumwa zakubanjirije zarahinyuwe ariko zirabyihanganira, zaranatotejwe kugeza ubwo ubutabazi bwacu buzigezeho. Ndetse ntawahindura amagambo (isezerano) ya Allah. Kandi mu by’ukuri, wagezweho n’inkuru (z’uko twatabaye) intumwa (zakubanjirije)

[35] Niba (wowe Muhamadi) uremererwa no guhakana kwabo (ukaba udashobora kubyihanganira), nubishobora uzashake inzira yo mu butaka cyangwa urwego rwakugeza mu kirere kugira ngo ubazanire igitangaza (kandi ntiwabishobora, bityo jya wihangana). N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubahuriza ku muyoboro w’ukuri, uramenye ntuzabe mu batagira ubwenge

[36] Mu by’ukuri, abemera (ibyo ubahamagarira) ni babandi bumva (bikabagirira akamaro). Naho abapfu (abahakanye ibyo ubahamagarira); Allah azabazura, maze iwe abe ari ho basubizwa

[37] Baranavuze bati "Kuki atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Allah ashoboye kumanura igitangaza, ariko abenshi muri bo ntibabizi

[38] Nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi cyangwa inyoni igurukisha amababa yayo yombi, bitaba mu miryango nk’iyanyu. Nta cyo twasize (tudasobanuye) mu gitabo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazakoranyirizwa

[39] Babandi bahinyuye amagambo yacu ni ibipfamatwi bakaba n’ibiragi; bari mu mwijima. Uwo Allah ashatse amurekeramu buyobe ndetse n’uwo ashatse amuyobora inzira igororotse

[40] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire!Ese ibihano bya Allah biramutse bibagezeho cyangwa mukagerwaho n’imperuka, hari undi mwakwiyambaza utari Allah, niba koko muri abanyakuri

[41] Ahubwo ni we wenyine mwakwiyambaza, maze yabishaka akabakiza ibyo mumwiyambajemo, nuko mugahita mwibagirwa ibyo mumubangikanya na byo (kuko nta cyo bishoboye)

[42] Rwose twohereje (intumwa) ku miryango (umat) yakubanjirije, nuko (abahakanye) tubateza ubukene bukabije n’uburwayi, kugira ngo bace bugufi

[43] Nonese kuki ibihano byacu byabagezeho ntibace bugufi!? Ahubwo imitima yabo yaranangiye, ndetse na Shitani abakundishaibyo bakoraga

[44] Ubwobari bamaze kwibagirwa ibyo bibukijwe, twabafunguriye imiryango ya buri kintu, kugeza ubwo badamarajwe n’ibyobahawe, nuko tubahana tubatunguye, maze bariheba

[45] Nuko babandi b’inkozi z’ibibi bararimburwa kugeza ku wa nyuma. Kandi ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[46] Vuga (ubwira abahakanyi) uti "Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?" Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo

[47] Vuga uti "Nimumbwire! Ibihano bya Allah biramutse bibagezeho bitunguranye cyangwa ku mugaragaro, hari abandi bakorekwa uretse abantu b’abanyabyaha

[48] Nta kindi gituma twohereza intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) zinababurire. Bityo, abazemera bakanakora ibikorwa bitunganye, nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira

[49] Naho abahinyuye ibimenyetso byacu, bazagerwaho n’ibihano kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah)

[50] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa."Vuga uti "Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza

[51] Yikoreshe (Qur’an) uburira babandi bafite ubwoba bwo kuzakoranyirizwa kwa Nyagasani wabo, ubwo nta wundi murinzi utari we (Allah) cyangwa uwabavuganira. (Ibyo bikore) kugira ngo bamutinye

[52] Kandi ntukirukane babandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa nawe 48. Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo ntacyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu

[53] Uko ni na ko bamwe mu bantu twabagize ibigeragezo ku bandi (bamwe tubagira abakire abandi tubagira abakene) kugira ngo (abahakanyi b’abakire) bavuge bati "Ese aba (bakene b’abemera) ni bo Allah yagabiye (kumuyoboka) muri twe (maze twe aratwihorera)?" Ese Allah ntazi neza abashimira

[54] Kandi abemera ibimenyetso byacu nibaza bakugana, ujye ubaramutsa uvuga uti "Salamu alaykum (Amahoro ya Allah abe kuri mwe)". Nyagasani wanyu yiyemeje kugira impuhwe kugira ngo uzakora ikibi muri mwe kubera ubujiji, maze nyuma yo kugikora akicuza akanakora ibikorwa byiza (azamubabarire). Mu by’ukuri, we (Allah) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[55] Uko ni na ko dusobanura ibimenyetso, kugira ngo inzira y’inkozi z’ibibi isobanuke

[56] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Rwose, njye nabujijwe kugaragira ibyo mwambaza bitari Allah". Vuga uti "Sinakurikira irari ryanyu kuko ndamutse mbikoze, naba nyobye kandi sinaba ndi mu bayobotse

[57] Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nishingikirije ibimenyetso bigaragara bituruka kwa Nyagasani wanjye, ariko mwarabihinyuye. Singenga ibyo musaba ko byihutishwa (ibihano by’umuriro). Nta wundi ugenga icyo cyemezo uretse Allah; avuga ukuri kandi ni we mukiranuzi uhebuje

[58] Vuga uti "Iyo nza kuba ngenga ibyo musaba ko byihutishwa, ikibazo kiri hagati yanjye namwe cyari kuba cyarakemutse. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi

[59] Ni na we ufite imfunguzo z’ibitagaragara. Ntawe uzizi uretse we (Allah). Kandi azi ibiri imusozi no mu nyanja,ndetse nta n’ikibabi gihanuka atakizi. Nta mpeke iri mu butaka, nta kibisi cyangwa icyumye kitavuzwe mu gitabo gisobanutse

[60] Ni na we ubasinziriza mu ijoro (mukamera nk’abapfuye), akanamenya ibyo mwakoze ku manywa, hanyuma akabakangura ku manywa (mukamera nkabazutse) kugira ngo igihecyagenwe (cyo kubaho kwanyu) kigere. Hanyuma iwe ni ho muzagaruka maze abamenyeshe ibyo mwakoraga

[61] Ni na we Munyembaraga z’ikirenga ku bagaragu be. Anaboherereza abagenzuzi (abamalayika babarura ibikorwa byanyu), kugeza ubwo umwe muri mwe urupfu rumugezeho; intumwa zacu (Abamalayika) zikamukuramo roho zitajenjeka

[62] Hanyuma bazasubizwa kwa Allah, umugenga wabo w’ukuri. Rwose ni we ufite ububasha (bwo guca imanza) kandini na we wihuta kurusha abandi mu kubarura

[63] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubakiza umwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja? (Igihe cy’amakuba) mumusaba mwibombaritse no mu ibanga (mugira muti) "Mu by’ukuri, (Allah) nadukiza iki (cyago), rwose turaba mu bashimira

[64] Vuga uti " Allah ni we ukibakiza (icyago) ndetse n’andi makuba yose, hanyuma (mukabirengaho) mukamubangikanya

[65] Vuga uti "Ni we wenyine ushobora kuboherereza ibihano biturutse hejuru yanyu cyangwa mu nsi y’ibirenge byanyu, cyangwa akabagira udutsiko tutavuga rumwe, maze agasogongeza bamwe muri mwe ubugome bw’abandi". Dore uburyo ibimenyetso (byacu) tubasobanurira kugira ngo basobanukirwe

[66] Ariko abantu bawe barayihinyuye (Qur’an) kandi ari yo kuri. Vuga uti "Ntabwo ndi umuhagararizi wanyu

[67] Burinkuru (yavuzwe muriQur’an) igira aho ihera n’aho irangirira, kandi muzamenya (ukuri kwabyo)

[68] Kandi nubona abakerensa amagambo yacu, ujye ubitarura kugeza ubwo binjiye mu kindi kiganiro. Kandi Shitani nakwibagiza, nyuma yo kwibuka ntuzicarane n’inkozi z’ibibi

[69] Babandi batinya (Allah) ntacyo iby’abahakanyi bibarebaho, uretse kubibutsa kugira ngo batinye (Allah)

[70] Unareke babandi bagize idini ryabo umukino n’ikidafite umumaro, bakanashukwa n’ubuzima bw’isi. Kandi ubibutse uyifashishije (Qur’an) kugira ngo hatazagira roho (muri roho zabo) yorekwa kubera ibyo yakoze. Nta wundi murinzi utari Allah cyangwa uwayivuganira. N’ubwo yatanga inshungu iyo ari yo yose ntiyakwakirwa. Abo ni bo boretswe kubera ibyo bakoze. Bazahabwa ikinyobwa (cy’amazi) yatuye n’ibihano bibabaza kubera ibyo bahakanaga

[71] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese dusenge ibitari Allah, bidafite icyo byatumarira cyangwa byadutwara, maze dusubire mu buhakanyi nyuma y’uko Allah atuyoboye? (Ubwo twaba tubaye) nk’uwayobejwe na Shitani arindagira ku isi, kandi afite inshuti zimuhamagarira kuyoboka (zimubwira ziti) Dusange’". Vuga uti "Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo, kandi twategetswe kwicisha bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose

[72] No guhozaho amasengesho, ndetse no kumutinya (Allah); kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa

[73] Ni na we waremye ibirere n’isi mu kuri, (uzirikane) n’umunsi azavuga ati "Ba!" Bikaba. Imvugo ye ni ukuri. Azaba yihariye ubwami bwuzuye umunsi impanda izavuzwa. Ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara,kandi ni we Ushishoza, Uzi byose

[74] Unibuke ubwo Iburahimu yabwiraga se, Azara ati "Ese uragira ibishushanyo Imana? Mu by’ukuri, ndabona wowe n’abantu bawe muri mu buyobe bugaragara

[75] Uko ni na ko tweretse Aburahamu ubwami bw’ibirere n’ubw’isi, kugira ngo abe mu bizera badashidikanya

[76] Ubwo ijoro ryari rimwiriyeho akabona inyenyeri, yaravuze ati "Uyu ni Nyagasani wanjye."Nuko izimiye, aravuga ati "Sinkunda ibizimira

[77] Maze abonye ukwezi kubanduye (kumurika cyane), aravuga ati "Uyu ni Nyagasani wanjye". Nuko kwijimye, aravuga ati "Nyagasani wanjye aramutse atanyoboye, rwose naba umwe mu bantu bayobye

[78] Hanyuma abonye izuba rirashe, aravuga ati "Uyu ni Nyagasani wanjye, (kuko) arabiruta".Maze rirenze, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Rwose njye nitandukanyije n’ibyo mubangikanya (na Allah)

[79] Mu by’ukuri, njye nerekeje uburanga bwanjye k’uwahanze ibirere n’isi. Niyeguriye kugaragira Allah wenyine, kandi njye si ndi mu babangikanyamana

[80] Maze abantu be bamugisha impaka, aravuga ati "Ubu koko murangisha impaka kuri Allah kandi yaranyoboye? Sinatinya ibyo mumubangikanya nabyo (kuko ntacyo byantwara), usibye icyo Nyagasani wanjye yashaka (ko kimbaho). Nyagasani wanjye azi buri kintu cyose. Ese ubwo ntimutekereza

[81] Ni gute natinya ibyo mubangikanya Allah, kandi mwe mudatinya ko mwabangikanyije Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa)? Ubwo se ni irihe tsinda muri yombi rikwiye kugira ituze niba koko mufite ubumenyi

[82] Babandi bemeye ntibavange ukwemera kwabo no kubangikanya Allah, abo bafite ituze kandi ni na bo bayobotse (inzira y’ukuri)

[83] Iyo ni na yo gihamya yacu twahaye Iburahimu ku bantu be. Tuzamura mu ntera uwo dushaka. Mu by’ukuri, Nyagasaniwawe ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[84] Twanamuhaye Is’haqa (Isaka) na Ya’kubu (Yakobo); bombi twarabayoboye. Kandi na mbere yaho twari twarayoboye Nuhu (Nowa). No mu rubyaro rwe (twayoboye) Da’udi (Dawudi), Sulay’man (Salomo), Ayubu (Yobu), Yusufu (Yozefu), Musa na Haruna (Aroni). Uko ni na ko tugororera abagiraneza

[85] (Twanayoboye) Zakariya, Yahaya (Yohana), Isa (Yesu) na Il’yasi (Eliyasi); kandi buri wese muri bo yarimu ntungane

[86] (Twanayoboye) Is’mail (Isimayeli), Al’Yasa’a (Elisha), Yunusu (Yonasi) na Luti (Loti). Kandi buri wese muri bo twamurutishije abantu(bo ku gihe cye)

[87] (Twanayoboye kandi) bamwe mu bakurambere babo, mu rubyaro rwabo no mu bavandimwe babo. Twarabatoranyije tunabayobora inzira igororotse

[88] Uwo ni umuyoboro wa Allah ayoboramo uwo ashaka mu bagaragu be. Ariko iyo baza kubangikanya (Allah), rwose ibyo bakoze byari kubabera impfabusa

[89] Abo ni bo twahaye igitabo, ubumenyi ndetse n’ubuhanuzi. Ariko abo (bahakanyi) nibaramuka babihakanye, rwose twamaze kubishinga abantu badashobora kubihakana (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi)

[90] Abo (intumwa n’abahanuzi) ni bo Allah yamaze kuyobora. Ku bw’ibyo, (yewe Muhamadi) kurikira umuyoboro wabo. Vuga uti "Iyi (Qur’an) sinyibakeneyeho igihembo; nta kindi iri cyo uretse kuba ari urwibutso ku biremwa

[91] Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye, ubwo bavugaga bati "Nta muntu n’umwe Allah yagize icyo ahishurira". Vuga uti "Nonese ni nde wahishuye igitabo Musa yazanye, cyari urumuri n’umuyoboro ku bantu nuko mukakigira impapuro (zitatanye), mugaragaza zimwe inyinshi mukazihisha? Kandi (binyuze muri Qur’an, abemera) mwigishijwe ibyo mutari muzi, yaba mwe cyangwa abakurambere banyu". Vuga uti "Ni Allah (wahishuye icyo gitabo)". Maze ubarekere mu biganiro byabo bidafite umumaro

[92] N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye, cyuje imigisha, gishimangira ibyakibanjirije, kugira ngo ukifashishe uburira abatuye Umul Qura (Maka) n’abayikikije. Abemera imperuka baracyemera kandi bakita kumasengesho yabo

[93] Ni nande waba umunyabinyoma kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uvuga ati "Narahishuriwe", kandi ntacyo yahishuriwe, ndetse n’uvuga ati "Nzahishura nk’ibyo Allah yahishuye?" Iyo uza kubona abo banyabinyoma bari mu kaga mu gihe cyo gupfa, abamalayika barambuye amaboko yabo (bashaka kubakuramo roho bababwira bati) "Nimwikuremo roho zanyu". Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera ibyo mwajyaga muvuga kuri Allah bitari ukuri, ndetse mukaba mwarahakanye amagambo ye kubera ubwibone

[94] Rwose muje mudusanga (kuri uyu munsi w’izuka) muri mwenyine (nta mitungo, imiryango, n’ibindi ) nk’uko twabaremye bwa mbere. Mwasize ibyo twabahaye. Ntitunababonana abavugizi banyu mwibwiraga ko babangikanye na Allah. Rwose, icyabahuzaga cyarangiye kandi ibyo mwiringiraga byayoyotse

[95] Mu by’ukuri, Allah ni we usaturaimpeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni we ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni we Allah. Ubwo se ni gutemukurwa ku kuri (mugasenga ibitari we)

[96] Ni we ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena Nyirimbaraga zihebuje, Umumenyi kwa uhebuje

[97] Ni na we wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi

[98] Ni na we wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). twagaragajeibimenyetso ku Rwose bantu basobanukirwa

[99] Ni na we wamanuye amazi ayakuye mu kirere (imvura), maze tuyameresha ibimera by’amoko yose, nuko tubikuramo ibimera dukuramo impeke zigerekeranye. No bitoshye mu mitende twakuye mu myumba yayo imitumba ishamitseho itende zinaganira hafi (y’abasaruzi), no muri ibyo bimera twabakuriyemoimirima y’imizabibu, imizeti n’imikomamanga; ibisa (ku ibara) n’ibidasa (mu buryohe). Nimwitegereze imbuto zabyo iyo zeze n’iyo zihishije. Mu by’ukuri, muri ibyo hari mo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku bantu bemera

[100] Nyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari we wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite b’abahungu n’ababakobwa kubera abana kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira

[101] Ni we Muhanzi w’ibirere n’isi. Ni gute yagira umwana kandi nta mugore yigeze? Ni we waremye byose kandi ni na we Mumenyi wa byose

[102] Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu! Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse we, Umuremyi wa byose. Ku bw’ibyo,nimumusenge (wenyine), kandi ni we Muhagararizi wa byose

[103] Nta maso ashobora kumubona (ku isi), ariko we arayabona (n’ibyayo byose). Ni na we Ugenzabuhoro (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)

[104] (Yewe Muhamadi, babwire uti) rwose ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu byabagezeho; bityo uzabyitegereza (akemera Allah), azaba abikoze ku bw’inyungu ze, naho uzabyirengagiza azaba yihemukiye. Kandi njye ntabwo ndiumugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi)

[105] Uko ni na ko tugaragaza ibimenyetso bikabatera kuvuga (babwira Intumwa Muhamadi) bati "Warize (wabyize ubikuye mu bitabo by’abahawe igitabo, ntabwo ari ibyo wahishuriwe)." Kandi tubigaragaza kugira ngo tubisobanurire abantu bafite ubumenyi

[106] Kurikira ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, kandi wirengagize ababangikanyamana

[107] N’iyo Allah aza kubishaka ntibari kumubangikanya n’ibindi. Kandi ntitwakugize umugenzuzi wabo, ndetse nta n’ubwo uri umuhagararizi wabo

[108] Kandi ntimugatuke ibyo basenga bitari Allah (kubera kwihimura) bigatuma batuka Allah bitewe no kutamenya. Uko ni ko buri muryango (Umat) twawukundishije ibikorwa byawo, hanyuma kwa Nyagasani wabo ni ho bazagaruka maze akabamenyesha ibyo bakoraga

[109] Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko igitangaza nikibageraho, rwose bazacyemera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza bigenwa na Allah, ese mwabwirwa n’iki ko biramutsebije bakwemera

[110] Tuzahindukiza imitima yabo n’amaso yabo (bajye kure y’inzira y’ukuri) nk’uko banze kwemera bwa mbere, kandi tuzabarekera mu buyobe bwabo barindagira

[111] N’iyo tuza kubamanurira abamalayika, (tukabazurira) abapfuye bakabavugisha, tukanabateranyiriza buri kintu imbona nkubone (nk’uko babyifuzaga), ntibari kwemera keretse Allah abishatse. Ariko abenshi muri bo bafite ubujiji

[112] Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi, (abo banzi ni) amashitani (aboneka) mu bantu n’amajini. Bamwe muri bo bahishurira abandiimvugo zitatse ikinyoma zigamije kubashuka. N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka ntibari kubikora; bityo bareke n’ibyo bihimbira

[113] (Ibi) ni no kugira ngo imitima ya babandi batemera imperuka izibogamireho (izo mvugo z’ibishuko) izishimire, no kugira ngo bakore ibyo bakora (ibyaha by’ingeri zose)

[114] Ese utari Allah ni we nagira umukiranuzi kandi ari we (Allah) wabahishuriye igitabo gisobanutse? Kandi babanditwahaye ibitabo (Tawurati n’Ivanjili) bazi ko cyahishuwe (igitabo cya Qur’an) giturutse kwaNyagasani wawe mu kuri. Ku bw’ibyo, uramenye ntuzabe mu bashidikanya

[115] N’ijambo rya Nyagasani wawe ryarasohoye mu kuri no mu butabera. Ntawahindura amagambo ye. Ni na weUwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[116] Kandi nuramuka wumviye abenshi mu bari ku isi, bazakuyobya inzira ya Allah. Nta kindibakurikira kitari ugukeka,ndetse nta n’icyo bakora kitari ukubeshya

[117] Mu by’ ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza abayobye inzira ye, kandi ni we uzi neza abayobotse

[118] Bityo, nimuryeibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa), niba muri abemera amagambo ye (Qur’an)

[119] Ni iki kibabuza kurya ibyavugiweho izina rya Allah (bibagwa) kandi yarabasobanuriye ibyo yabaziririje, uretse igihe mwasumbirijwe? Rwose abenshi bayobya abandi kubera irari ryabo nta bumenyi bafite. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza abarengera (imbago ze)

[120] Munareke ibyaha bigaragara n’ibyihishe. Mu by’ukuri, babandi bakora ibyaha bazahanirwa ibyaha bakoraga

[121] Kandi ntimukaryeibitavugiweho izina rya Allah (bibagwa), kuko rwose ibyo (kubirya) ari ukwigomeka. Mu by’ukuri, shitani zoshyainshutizazo(mu bantu) kugira ngo zibagishe impaka (mu kuzirura ibitavugiweho izina rya Allah bibagwa). Nimuramuka muzumviye, mu by’ ukuri muzaba muri ababangikanyamana

[122] Ese wa wundi wari warapfuye (wari mu buyobe) nuko tukamuha ubuzima (tukamuyobora), tukanamuha urumuri agendana mu bantu; wamugereranya nk’uri mu mwijima atazavamo? Uko ni ko abahakanyi bakundishijwe ibyo bakoraga

[123] Uko ni na ko twashyize ibikomerezwa by’abagome muri buri mudugudu kugira ngo biwukoreremo ubwangizi. Nyamara ni byo byiyangiriza ubwabyo ariko ntibibizi

[124] N’iyo bagezweho n’ikimenyetso (giturutse kwa Allah) baravuga bati "Ntituzigera twemera kugeza duhawe nk’ ibyo intumwa za Allah zahawe". Allah ni we uzi neza abo aha ubutumwa bwe. Abakoze ubugome bazagerwaho no gusuzugurika biturutse kwa Allah, kandi n’ ibihano bikomeye (bizabageraho ku munsi w’imperuka) kubera imigambi mibisha bacuraga (ku buyisilamu)

[125] Kandi uwo Allah ashatse kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashatse kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere. Uko ni ko Allah ashyira mu gihano babandi batemera

[126] Kandi iyi ni inzira ya Nyagasani wawe igororotse. Mu by’ukuri, twasobanuye ibimenyetso byacu ku bantu bazirikana

[127] Bazagira ubuturo bw’amahoro (Ijuru) kwa Nyagasani wabo. Kandi azababera Umugenga kubera ibyo bakoraga

[128] N’umunsi azabakoranya bose (akababwira ati) "Yemwe mbaga y’amajini! Mwakabije kuyobya abantu", nuko inshuti zayo mu bantu zivuge ziti "Nyagasani wacu! Twagiriranye akamaro none ubu tugeze ku gihe cyacu watugeneye". (Allah) avuge ati "Umuriro ni ube ubuturo bwanyu muzabamo ubuzira herezo, uretse igihe Allah azagena ukundi. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[129] Uko ni na ko twahaye bamwe mu nkozi z’ibibi kugira ubushobozi (mu gukora ibibi) ku bandi, kubera ibyo bakoraga

[130] (Ku munsi w’imperuka bazabwirwa bati) Yemwe mbaga y’amajini n’abantu! Ese ntimwagezweho n’intumwa zibakomokamo, zibasobanurira amagambo yanjye, ndetse zikanababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu? Bazavuga bati "Turishinja (ko izo ntumwa zatugezeho tukazihinyura)". Bashutswe n’ubuzima bw’isi. Bazanishinja ko (koko) bari abahakanyi

[131] Ibyo ni uko Nyagasani wawe atari koreka imidugudu kubera ibyaha (by’abayituye), kandi abayituye batari babizi (ariyo mpamvu intumwa zaboherejweho)

[132] Kandi bose bazagira inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, ndetse Nyagasani wawe ntayobewe ibyo bakora

[133] Kandi Nyagasani wawe ni we Mukungu, Nyir’impuhwe. Aramutse abishatse yabarimbura akabasimbuza abandi ashaka, nk’uko yabaremye abakomoye ku rubyaro rw’abandi bantu

[134] Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa (ibihano) bizasohora nta kabuza, kandi mwe ntaho mwahungira (ibihano bya Allah)

[135] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mushaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagira iherezo ryiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda

[136] Kandi (abahakanyi) bageneye Allah umugabane mu bihingwa n’amatungo yaremye, nuko bakavuga bati "Ibi ni ibya Allah -mu kwibwira kwabo-, naho ibi ni iby’ibigirwamana byacu". Ariko ibyo bageneye ibigirwamana byabo ntibigera kwa Allah, naho ibyo bageneye Allahbyo bikagera ku bigirwamana byabo. (Rwose) ibyo bibwira ni bibi

[137] Uko ni na ko ibigirwamana byabo byakundishije abenshi mu babangikanyamana kwica abana babo kugira ngo biboreke no kugira ngo bibatere urujijo mu idini ryabo. Iyo Allah aza kubishaka ntibari kubikora. Ku bw’ibyo, barekere ibyo bahimba

[138] Kandi (muri uko kwibwira kwabo) baranavuga bati "Aya matungo n’ibihingwa biraziririjwe, ntawe ubirya uretse uwo dushaka. (Baranavuga bati) n’aya matungo imigongo yayo iraziririjwe (kugira icyo iheka cyangwa ikindi ikora), ndetse n’amatungo batavugiraho izina rya Allah (igihe cyo kuyabaga); bahimbira (Allah ko ari we wabiziririje)".(Allah) azabahana kubera ibyo bahimbaga

[139] Baranavuze bati "Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu". Nyamara iyo ari ibirambu barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri, we ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[140] Rwose barahombye babandi bishe abana babo bitewe n’ubwenge buke ndetse n’ubujiji, kandi bakaba baranaziririje ibyo Allah yabahayemo amafunguro, ari uguhimbira Allah ibinyoma. Ndetse baranayobye kandi ntibari abo kuyoboka

[141] Ni na we waremye ibimera birandaranda n’ibitarandaranda, imitende, ibimera bitandukanye mu buryohe, imizeti n’imikomamanga, isa (mu miterere) n’idasa (mu buryohe). Ngaho nimurye imbuto zabyo igihe byeze, ariko igihe cy’isarura mugire umugabane mutanga muri byo (amaturo). Kandi ntimugasesagure kuko mu by’ukuri, (Allah) adakunda abasesagura

[142] No mu matungo (yabaremeye) ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, we ni umwanzi wanyu ugaragara

[143] (Yabaremeye) amoko umunani y’amatungo, abiri abiri:ebyiri mu ntama (isekurume n’inyagazi); n’ebyiri mu ihene (isekurume n’inyagazi). Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese yaziririje amasekurume abiri cyangwa inyagazi ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyagazi ebyiri?" Nimumbwire ibyo muzi niba koko muri abanyakuri

[144] N’ebyiri mu ngamiya (impfizi n’inyana), ebyirimu nka (ikimasa n’inyana). Vuga uti "Ese yaziririje ibimasa bibiri cyangwa ni inyana ebyiri, cyangwa ni ibiri mu nda z’inyana ebyiri?" Cyangwa se mwari muhari ubwo Allah yabategekaga ibi?Nonese ni nde waba umunyabinyoma kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma kugira ngo ayobye abantu nta bumenyi abifitiye? Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

[145] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu byo nahishuriwe ntacyo mbona kiziririjwe kuribwa ku muntu ushatse kukirya, uretse icyipfushije cyangwa amaraso (ikiremvi), cyangwa inyama y’ingurube, cyangwa icyabazwe kivugiweho irindi zina ritari irya Allah; kuko rwose ibyo ni umwanda". Ariko uzasumbirizwa atagamije kwigomeka cyangwa kurengera imbago (za Allah, nta cyaha azaba akozenaramuka abiriye). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[146] No kuri babandi babaye Abayahudi, twabaziririje buri (nyamaswa) ifite inzara zitatuye, tunabaziririza urugimbu rw’inka n’intama, uretse gusa ibinure byo ku migongo yazo cyangwa ibyo mu nda, cyangwa ikinure cyivanze n’inyama y’igufa. Ibyo twabibahaniye kubera ubwigomeke bwabo. Kandi rwose turi abanyakuri

[147] Nibaguhinyura uvuge uti "Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe nyinshi, kandi ibihano bye ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi

[148] Babandi babangikanyije Allah bazavuga bati "Iyo Allah aza kubishaka, twe n’abakurambere bacu ntitwari kumubangikanya, kandi nta n’icyo twari kuziririza". Uko ni na ko abababanjirije bahakanye kugeza ubwo bumvise ububabare bw’ibihano byacu. Vuga uti "Ese mufite ubumenyi (bw’ibyo muvuga) ngo mubutugaragarize? Ahubwo mwe mugendera ku gukekeranya gusa, kandi nta kindi mukora uretse kubeshya

[149] Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we ufite ibimenyetso bihamye; iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese (mu nzira igororotse)

[150] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane abahamya banyu bemeza ko Allah yaziririje ibi (ibihingwa n’amatungo)". Ubwo nibabyemeza, ntuzabyemezanye na bo. Kandi ntuzakurikire amarangamutima y’abahinyuye amagambo yacu ndetse na babandi batemera imperuka, bakanabangikanya Nyagasani wabo

[151] Vuga uti "Nimuze mbasomere ibyo Nyagasani wanyu yabaziririje (n’ibyo yabategetse): Ntimukagire icyo mumubangikanya na cyo, mujye mugirira ineza ababyeyi banyu,ntimukice abana banyu kubera ubukene kuko ari twe tubafungurira, mwe na bo. Ntimukegere ibyaha by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga; kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje, keretse ku mpamvu z’ukuri (zemewe n’amategeko ya Isilamu). Ibyo yarabibategetse kugira ngo musobanukirwe

[152] Ntimukanegere umutungo w’impfubyi uretse ku neza (ya nyirawo) kugeza ubwo (iyo mpfubyi) igeze mu gihe cy’ubukure. Kandi mujye mwuzuza ibipimo n’iminzani mu kuri. Ntabwo dutegeka umuntu icyo adashoboye. Nimunavuga (mutanga ubuhamya cyangwa no mu bindi), mujye muvuga mutabogama kabone n’ubwo byaba k’uwo mufitanye isano, kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah. Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye muzirikana

[153] Kandi mu by’ukuri, iyi ni yo nzira yanjye igororotse; bityo nimuyikurikire, ntimuzakurikire utundi tuyira tukazabatandukanya n’inzira ye (Allah). Ibyo yabibategetse kugira ngo mujye mutinya

[154] Hanyuma twahaye Musa igitabo (Tawurati) gisendereza inema zacu kuri wawundi wagize neza kandi kigasobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro ndetse n’impuhwe kugira ngo bizere kuzahura na Nyagasani wabo

[155] N’iyi (Qor’an) ni igitabo twahishuye cyuje imigisha. Bityo, nimugikurikire munatinye (Allah) kugira ngo mugirirwe impuhwe

[156] Ni ukugira ngo mutavuga (yemwe babangikanyamana) muti "Mu by’ukuri, igitabo cyahishuriwe amatsinda abiri yatubanjirije (Abayahudi n’Abakirisitu), naho twe ntabwo twari dusobanukiwe n’ibyo basoma

[157] Cyangwa mukavuga muti "Iyo tuza guhishurirwa igitabo, mu by’ukuri, twari kuyoboka cyane kubarusha". None ubu mwagezweho n’ikimenyetso gisobanutse (Qur’an), kikaba umuyoboro n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Ni nde munyabyaha kurusha uwahinyuye amagambo ya Allah akanayirengagiza? Rwose, babandi birengagiza amagambo yacu tuzabahanisha ibihano bibi kubera ukwirengagiza kwabo

[158] Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho), cyangwa ukuza kwa Nyagasani wawe, cyangwa ukuza kwa bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe (nk’izuba kurasira i Burengerazuba)?Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe ntacyo bizabamarira. Babwire (yewe Muhamadi) uti "Nimutegereze, natwe turategereje

[159] Mu by’ukuri, babandi baciyemo ibice idini ryabo bakaba udutsiko, wowe (Muhamadi) ntabwo uri kumwe na bo. Nta gushidikanya, ibyabo biri kwa Allah, nyuma uzababwira ibyo bakoraga

[160] Uzaramuka akoze icyiza, azagororerwa (ibyiza) icumi nka cyo, n’uzakora ikibi azabona inyishyu imeze nka cyo, kandi ntibazahuguzwa

[161] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye yanyoboye inzira igororotse; idini ritunganye, inzira ya Aburahamu, wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntabe mu babangikanyamana

[162] Vuga uti "Mu by’ukuri,amasengesho yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[163] Ntawe babangikanye. Kandi ibyo ni byo nategetswe, ndetse ndi uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

[164] Vuga uti "Ese ikitari Allah ni cyo nashaka kugira Nyagasani kandi ari we Nyagasani wa buri kintu? Kandi ntacyo umuntu azakora (kibi) ngo kibure kumugaruka, ndetse nta n’uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzagaruka, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe

[165] Kandi ni we wabagize abasigire ku isi, ndetse bamwe muri mwe abazamura mu nzego gusumbya abandi, kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Uwihutisha ibihano, kandi rwose ni we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

Imisozi Miremire

Surah 7

[1] Alif Laam Miim Swad

[2] (Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntuzakigireho ugushidikanya mu gituza cyawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ukifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera

[3] Nimukurikire ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Kandi ntimuzakurikire ibitari we mubigira abafasha. Ni gake mwibuka

[4] Ni imidugudu ingahe tworetse maze ibihano byacu bikayigeraho mu ijoro baryamye cyangwa ku gicamunsi baruhutse

[5] Ubwo ibihano byacu byabageragaho, nta kindi bavugaga uretse gutakamba bagira bati "Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi

[6] Rwose tuzabaza babandi bohererejwe (intumwa) ndetse n’izo ntumwa tuzazibaza

[7] Kandi rwose tuzababwira (ibyo bakoraga) dushingiye ku bumenyi kandi ntitwigeze tubura (ngo tuyoberwe ibyo bakoraga)

[8] N’iminzani kuri uwo munsi izaba ari iy’ukuri. Bityo, abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaremera, abo ni bo bakiranutsi

[9] Naho abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaba yoroshye; abo ni babandi bihombeje kubera ko bahakanaga amagambo yacu

[10] Mu by’ukuri, twabahaye ubutware ku isi tunayibashyiriramo ibibabeshaho, (nyamara) ni gake mushimira

[11] Kandi mu by’ukuri, twarabaremye (twaremye Adamu) hanyuma tubaha ishusho (y’umuntu), maze tubwira abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko barubama uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubamye

[12] (Allah) aravuga ati "Ni iki cyakubujije kubama ubwo nabigutegekaga?" (Ibilisi) aravuga ati "Njye ndi mwiza kumuruta; wandemye mu muriro naho we umurema mu cyondo

[13] (Allah) aravuga ati "Manuka urivemo (Ijuru)! Ntibikwiye ko wakwishyira hejuru muri ryo. Ngaho sohoka! Mu by’ukuri, wowe uri mu basuzuguritse

[14] (Ibilisi) iravuga iti "Mpa kuzabaho kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho

[15] (Allah) aravuga ati "Rwose uri mu bahawe igihe

[16] (Ibilisi) iravuga iti "Kubera ko unciriyeho iteka ryo kuyoba, nzabatesha inzira yawe igororotse

[17] Hanyuma rwose nzabagota mbaturutse imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso habo. Kandi abenshi muri bo ntuzababona bashimira

[18] (Allah) aravuga ati "Risohokemo (Ijuru) umwaye kandi wirukanywe. Mu by’ukuri, abazagukurikira muri bo, nzabuzuza mwese mu muriro wa Jahanamu

[19] Yewe Adamu! Tura mu Ijuru wowe n’umugore wawe, murye (mu mbuto zaryo) aho mushatse, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mukazaba mu nkozi z’ibibi

[20] Nuko Shitani iraboshya bombi (barya kuri cya giti), bituma babona ubwambure bwabo bwari buhishwe. Maze (Shitani) irababwira iti "Nta kindi cyatumye Nyagasani wanyu ababuza kurya kuri iki giti, usibye kwanga ko mwazaba abamalayika cyangwa mukazabaho ubuziraherezo

[21] (Shitani) iranabarahirira bombi igira iti "Mu by’ukuri, njye ndi umujyanama wanyu mwiza

[22] Nuko abareshyeshya ikinyoma, maze bamaze kurya kuri icyo giti, bagaragarirwa n’ubwambure bwabo, batangira kwikingaho amababi y’ibiti byo mu Ijuru. Nuko Nyagasani wabo arabahamagara agira ati "Ese sinari narababujije icyo giti nkanababwira ko mu by’ukuri Shitani ari umwanzi wanyu ugaragara

[23] Bombi baravuga bati "Nyagasani wacu! Twarihemukiye. Kandi nutatubabarira ibyaha ngo unatugirire impuhwe, ni ukuri rwose tuzaba mu banyagihombo

[24] (Allah) arababwira ati "Nimumanuke (mwembi na Shitani), bamwe bazaba abanzi b’abandi, kandi muzagira ubuturo ku isi n’umunezero by’igihe gito

[25] (Allah) aravuga ati "Muri yo (isi) ni ho muzaba, ni naho muzapfira, ndetse ni na ho muzakurwa (muzurwa)

[26] Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri, twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu ukaba n’umutako, ariko umwambaro wo gutinya Allah ni wo mwiza. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bya Allah kugira ngo bajye bazirikana (ingabire ze)

[27] Yemwe bene Adamu! Muramenye Shitani ntizabashuke nk’uko yavanye ababyeyi banyu (Adamu na Eva) mu Ijuru, akabambura umwambaro wabo bigatuma bagaragarizwa ubwambure bwabo. Mu by’ukuri, we n’abambari be barababona ariko mwe ntimubabona. Rwose, Shitani twazigize inshuti magara z’abatemera

[28] Kandi n’iyo (abahakanyi) bakoze ibyaha by’urukozasoni baravuga bati "Twasanze abakurambere bacu ari ko babigenza kandi Allah yarabidutegetse". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Allah ntategeka gukora ibyaha by’urukozasoni. Ese kuki Allah mumuvugaho ibyo mutazi

[29] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye yategetse kugira ubutabera, (anabategeka) ko mugomba kumwubamira no kumwambaza mumwiyegurira we wenyine igihe cyose musenga. Uko yabaremye mu ntangiriro ni nako muzagaruka (iwe ku munsi w’izuka)

[30] (Ubwo muzaba muri mu matsinda abiri) Itsinda rimwe yararishoboje kuyoboka, naho irindi tsinda ryarahisemo ubuyobe kuko mu by’ukuri, ryagize amashitani inshuti magara mu cyimbo cya Allah, kandi ryibwira ko ryayobotse

[31] Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye gusenga. Kandi mujye murya, munywe ariko ntimugasesagure. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abasesagura

[32] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?" Vuga uti "Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka". Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi

[33] Vuga uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi

[34] Buri muryango (wigometse) ufite igihe ntarengwa (cyo kugerwaho n’ibihano). Iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo

[35] Yemwe bene Adamu! Nimuramuka mugezweho n’intumwa zibakomokamo, zikabasobanurira ibimenyetso byanjye, rwose abazatinya (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, nta bwoba bazigera bagira habe n’agahinda

[36] Naho babandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo

[37] None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo intumwa zacu gukuramo (abamalayika roho) bashinzwe zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti "ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?" Bazavuga bati "Nta byo tubona", maze na bo bishinje ko bari abahakanyi

[38] (Allah) ababwire ati "Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu". Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti "Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro". (Allah) azavuga ati "Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi

[39] Uwa mbere muri yo uzabwira uwaherutse uti "Nta cyo muturusha (twese turanganya ibihano)". (Nuko Allah ababwire bose ati) "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwakoraga

[40] Mu by’ukuri, babandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi

[41] Umuriro wa Jahanamu uzababera isaso ndetse n’ibyiyoroswa byabo. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi

[42] Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kandi ntidutegeka umuntu icyo adashoboye, abo ni abantu bo mu Ijuru bazabamo ubuziraherezo

[43] Tuzanavana mu bituza byabo inzika n’inzangano, (babe mu Ijuru aho) imigezi itemba mu nsi yabo, nuko bavuge bati "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah watuyoboye muri ibi (byiza), ndetse ntitwari kuyoboka iyo Allah atatuyobora. Mu by’ukuri, intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri". Nuko bahamagarwe babwirwa bati "Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga

[44] Abantu bo mu Ijuru bazahamagara abo mu muriro bababwira bati "Rwose twasanze ibyo Nyagasani wacu yadusezeranyije ari ukuri; ese na mwe mwasanze ibyo Nyagasani wanyu yabasezeranyije ari ukuri"? Bazavuga bati "Yego". Nuko umuhamagazi atangarize hagati yabo ko umuvumo wa Allah uri ku banyabyaha

[45] Babandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakanayifuriza ko yatana kandi bagahakana imperuka

[46] Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu50 hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati "Asalamu Alayikum (amahoro abe kuri mwe!)" (Kugeza icyo gihe, abantu ba Aarafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza

[47] (Abantu bazaba baheze kuri A’arafu) niberekeza amaso yabo ku bantu bazaba bari mu muriro, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Ntudushyire hamwe n’abanyabyaha

[48] Abazaba baheze A’arafu, bazahamagara abantu (bari mu muriro) bazabamenya kubera ibimenyetso bizaba bibaranga, bababwire bati "Ukwishyira hamwe kwanyu, imitungo yanyu mwakusanyije n’ubwibone bwanyu ntacyo byabamariye

[49] (Abazaba baheze A’arafu bazabwira abo mu muriro bati) "Ese bariya (bari mu Ijuru) sibo mwarahiraga muvuga ko Allah atazabagirira impuhwe (ngo abahe Ijuru)? (Maze Allah abwire abaheze A’arafu ati), "ngaho nimwinjire mu Ijuru, nta bwoba nta n’agahinda muzagira

[50] Abazaba bari mu muriro bazahamagara abazaba bari mu Ijuru, bababwire bati "Nimuduhe ku mazi cyangwa ku mafunguro Allah yabafunguriye". (Abo mu ijuru) bavuge bati "Mu by’ukuri, ibyo byombi Allah yabiziririje abahakanyi

[51] Babandi bagize idini ryabo ikidafite umumaro, bakarihindura umukino ndetse bakanashukwa nubuzima bw’isi, uyu turabirengagiza munsi nk’uko (w’imperuka) biyibagije kuzahura n’uyu munsi wabo, no kuba barahinyuraga ibimenyetso byacu

[52] Rwose (abahakanyi) twabazaniye igitabo (Qur’an) twasobanuranye ubuhanga, kikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera

[53] Ese hari ikindi bategereje uretse icyo basezeranyijwe (ibihano) muri yo (Qur’an), kizaba iherezo ryabo? Umunsi isezerano ryabo ryasohoye, abawiyibagije mbere bazavuga bati "Rwose intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri! Ese twagira abavugizi ngo batuvuganire, cyangwa ngo dusubizwe (ku isi) kugira ngo dukore ibikorwa byiza bitari ibikorwa (bibi) twakoraga?" Rwose barihombeje, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) byabatengushye

[54] Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma akaganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira ryihuta; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri, kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose

[55] Musabe Nyagasani wanyu mwibombaritse kandi mu ibanga. Mu by’ukuri, ntakunda abarengera (amategeko ye)

[56] Kandi ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ndetse mujye mumusaba (Allah) mutinya (ibihano bye) kandi mwizera (ingororano ze). Mu by’ukuri, impuhwe za Allah ziri hafi y’abakora ibyiza

[57] Ni we wohereza imiyaga nk’ikimenyetso gitanga inkuru nziza, kibanziriza impuhwe ze (imvura), kugeza ubwo (iyo miyaga) ijyanye ibicu biremereye tukabyerekeza ahantu hakakaye, nuko tugatuma bitanga amazi (imvura) maze tukayeresha ibimera byose. Uko ni ko tuzazura abapfuye kugira ngo mwibuke

[58] Imbuto zo mu butaka bwiza zimera mu buryo bworoshye ku bw’uburenganzira bwa Nyagasani wabwo. Naho izo mu butaka bubi zimera bigoranye. Uko ni ko tugenda dusobanura ibimenyetso ku bantu bashimira

[59] Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah). Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi uhambaye

[60] Abanyacyubahiro mu bantu be baravuze bati "Mu by’ukuri, turabona uri mu buyobe bugaragara

[61] Arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Ntabwo ndi mu buyobe, ahubwo ndi intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose

[62] Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye nkanabagira inama z’ukuri. Kandi nzi kuri Allah ibyo mutazi

[63] Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire no kugira ngo mutinye (Allah), bityo muzagirirwe impuhwe

[64] Ariko baramuhinyuye, maze turamurokora, we n’abari kumwe na we mu nkuge, nuko turoha abahinyuye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri, bari abantu bahumye (batabona ukuri)

[65] N’abantu bo mu bwoko bwa Adi51, twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu. Yarababwiye ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah). Ese ubwo ntimutinya (ibihano bye)

[66] Abanyacyubahiro bo mu bwoko bwe bahakanye (Allah), baravuze bati "Mu by’ukuri, turakubonamo ubucucu kandi rwose turabona uri umwe mu banyabinyoma

[67] Arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nta bucucu mfite, ahubwo ndi intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose

[68] Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, kandi ndi umujyanama wanyu w’umwizerwa

[69] Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire? Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu ba Nuhu, akanabongerera ibigango miremekere yanyu. Ngaho nimwibuke mu inema za Allah kugira ngo muzakiranuke

[70] (Abantu bo mu bwoko bwa Adi) baravuga bati "Ese uzanywe no kutubwiriza gusenga Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri mu banyakuri

[71] (Hudu) arababwira ati "Ibihano n’uburakari biturutse kwa Nyagasani wanyu byamaze kubageraho. Ese murangisha impaka ku mazina mwiyitiye (ibigirwamana byanyu), mwe n’abakurambere banyu Allah atarigeze abibemerera? Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri, ndi kumwe namwe mu bategereje

[72] Nuko turamurokora we n’abari kumwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, tunarimbura abahinyuye ibimenyetso byacu, kandi ntabwo bari abemera

[73] N’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we. Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe; ngaho nimuyireke irishe ku isi ya Allah, kandi ntimuzayigirire nabi kugira ngo mutazagerwaho n’ibihano bibabaza

[74] Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu bo mu bwoko bwa Adi, akababeshaho neza ku isi, mukubaka ingoro zanyu mu bibaya, mukanahanga amazu mu misozi. Bityo, nimwibuke inema za Allah (yabahundagajeho) kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi

[75] Abanyacyubahiro b’abibone mu bantu be (intumwa Swalehe), babwiye abemera muri bo bari abanyantegenke bati "Ese muzi ko Swalehe yoherejwe na Nyagasani we?" (Abemera) baravuga bati "Mu by’ukuri, twe twemera ibyo yatumwe

[76] Babandi b’abibone baravuga bati "Mu by’ukuri, ibyo mwemeye twe turabihakana

[77] Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati "Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah)

[78] Ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

[79] Nuko (Swalehe) arahindukira abatera umugongo, maze aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, mbagira n’inama ariko ntimukunda ababagira inama

[80] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Loti yabwiraga abantu be ati "Ese murakora ibikozasoni bitigeze bikorwa na kimwe mu biremwa byabayeho mbere yanyu

[81] Mu by’ukuri, mwe murarikira gukorana imibonano n’abagabo musize abagore! Ahubwo muri abantu barengera (amategeko ya Allah)

[82] Nta kindi gisubizo abantu be bamuhaye, uretse kuvuga bati "Nimubirukane (Loti n’abamwemeye) mu mudugudu wanyu, kuko mu by’ukuri ari abantu bigira abere

[83] Nuko turamurokora we n’umuryango we, usibye umugore wabaye mu barimbuwe

[84] Maze tubagushaho imvura (y’amabuye). Ngaho irebere uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze

[85] N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyani52, twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu, arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimusenge Allah kuko nta yindi mana mufite itari we (Allah). Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Bityo, nimwuzuze ibipimo n’iminzani, kandi ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, ndetse ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemera

[86] Kandi ntimukabambire buri nzira mutera ubwoba (abantu mugamije kubambura ibyabo) munabuza kugana inzira ya Allah babandi bayemeye, mwifuza ko yagorama. Munibuke ubwo mwari mbarwa maze (Allah) akabagira benshi. Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abangizi ryagenze

[87] Kandi niba hari itsinda muri mwe ryemeye ibyo nohererejwe, hakaba n’irindi ritemeye, nimwihangane kugeza ubwo Allah azadukiranura, kuko ari we mukiranuzi mwiza

[88] Abanyacyubahiro b’abibone mu bantu be, baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Rwose tuzakwirukana mu mudugudu wacu wowe n’abemeye hamwe na we, cyangwa muze mu idini ryacu". Aravuga ati "Ese n’ubwo twaba tutabishaka (mwabiduhatira)

[89] Mu by’ukuri, turamutse tuje mu idini ryanyu twaba duhimbiye Allah ikinyoma nyuma y’uko Allah yariturinze. Nta n’ubwo dukwiye kurizamo, keretse Allah, Nyagasani wacu abishatse. Nyagasani wacu azi buri kintu cyose. Allah wenyine ni we twiringira. Nyagasani wacu! Dukiranure n’abantu bacu mu kuri, kuko ari wowe mucamanza mwiza

[90] Abanyacyubahiro bahakanye bo mu bantu be (babuza abantu gukurikira Shuwayibu) bavuga bati "Nimuramuka mukurikiye Shuwayibu, rwose muzaba muhombye

[91] Nuko ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

[92] Babandi bahinyuye Shuwayibu babaye nk’aho batigeze baba aho bari batuye (kuko barimbuwe bose). Babandi bahinyuye Shuwayibu ni bo babaye abanyagihombo

[93] Nuko (Shuwayibu) arahindukira abatera umugongo aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye mbagira n’inama. Nonese ni gute naterwa agahinda (no kurimbuka) kw’abantu b’abahakanyi

[94] Kandi ntabwo twohereza umuhanuzi mu mudugudu uwo ariwo wose (ngo ahinyurwe), maze ngo tubure guhanisha abawutuye ubukene n’indwara z’ibyorezo kugira ngo bicishe bugufi (banicuze kuri Allah)

[95] Nuko imibereho mibi yabo tuyihindura myiza, kugeza ubwo biyongereye baranakungahara, maze baravuga bati "(Ibi ni na ko byagendaga kuva kera kuko) abakurambere bacu bagerwagaho n’ibibi ndetse n’ibyiza (bidatewe no guhakana)". Nuko tubagwa gitumo (tubahana) batabizi

[96] Kandi n’iyo abatuye imidugudu baza kwemera bakanatinya (Allah), mu by’ukuri, twari kubafungurira imigisha iturutse mu kirere no mu isi, ariko barahakanye; nuko tubahanira ibyo bakoraga

[97] Ese abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho nijoro baryamye

[98] Cyangwa abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho ku gasusuruko bahugiye mu by’isi

[99] Ese bibwira ko batekanye, badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah? Ntabibwira ko badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah uretse abanyagihombo

[100] Ese babandi bazunguye ubutaka nyuma y’uko bene bwo (barimbuwe), ntibabona ko iyo tuza kubishaka twari kubahanira ibyaha byabo (nk’uko twabigenje ku bababanjirije), tukanadanangira imitima yabo maze ntibabashe kumva

[101] Iyo yari imidugudu tukubarira inkuru zayo (yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibashobora kwemera ibyo bahakanye mbere. Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abahakanyi

[102] Kandi abenshi muri bo twasanze ari abantu batubahiriza amasezerano; ahubwo twasanze abenshi muri bo ari inkozi z’ibibi

[103] Nuko nyuma (y’izo ntumwa) twohereza Musa kwa Farawo n’abantu be, tunamuha ibitangaza byacu (azifashisha), maze barabihakana. Ngaho irebere uko iherezo ry’abangizi ryagenze

[104] Nuko Musa aravuga ati "Yewe Farawo! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose

[105] Birakwiye ko ntacyo navuga kuri Allah kitari ukuri. Rwose mbazaniye ibitangaza bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo rekura bene Isiraheli bankurikire

[106] (Farawo) aramubwira ati "Niba hari igitangaza uzanye, ngaho kigaragaze niba koko uri umwe mu banyakuri

[107] Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, ihita ihinduka inzoka (nini) igaragara

[108] Anasohora ukuboko kwe (mu kwaha) guhita kwererana ku bari aho babibona

[109] Abanyacyubahiro mu bantu ba Farawo baravuga bati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi w’umuhanga

[110] Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu". (Farawo arababaza ati) "Ese mwangira iyihe nama

[111] Baramubwira bati "Ba umwihoreye (ntumwice) we n’umuvandimwe we [Haruna (Aroni)], maze wohereze (ingabo) mu mijyi yose zikoranye (abarozi)

[112] Bazakuzanire buri murozi wese w’umuhanga

[113] Nuko abarozi baza kwa Farawo, baramubwira bati "Ese turahabwa igihembo nituramuka dutsinze

[114] (Farawo) aravuga ati "Ni byo (muzagororerwa), kandi muzaba bamwe mu byegera (byanjye)

[115] Baravuga bati "Yewe Musa! (urahitamo) kubanza kunaga (inkoni yawe), cyangwa abe ari twe tubanza kunaga

[116] (Musa) aravuga ati "Mwe nimunage". Nuko banaze, barindagiza amaso y’abantu, banabakura imitima, bagaragaza uburozi buhambaye

[117] Maze duhishurira Musa tumubwira tuti "Naga inkoni yawe!" (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba

[118] Nuko ukuri kurigaragaza, maze ibyo bakoze bihinduka impfabusa

[119] Nuko batsindirwa aho, maze batahukana ikimwaro

[120] Maze abarozi bikubita hasi bubamye

[121] Baravuga bati "Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose

[122] Nyagasani wa Musa na Haruna (Aroni)

[123] Farawo aravuga ati "Ni gute mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri, uyu ni umugambi mwacuriye mu mujyi kugira ngo muwirukanemo abawutuye, ariko muraza kumenya (icyo nza kubakorera)

[124] Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese

[125] Baravuga bati "Mu by’ukuri, tuzasubira kwa Nyagasani wacu

[126] Kandi nta kindi uduhora uretse kuba twemeye ibitangaza bya Nyagasani wacu ubwo byatugeragaho. Nyagasani wacu! Duhe kwihangana kandi uduhe gupfa turi Abayisilamu

[127] Nuko abanyacyubahiro mu bantu ba Farawo baravuga bati "Ese urareka Musa n’abantu be ngo bakore ubwononnyi ku isi, banakureke wowe n’imana zawe? (Farawo) aravuga ati "Turica abana babo b’abahungu maze tureke ab’abakobwa, kandi rwose tubarusha imbaraga

[128] Musa abwira abantu be ati "Mwiyambaze Allah kandi mwihangane. Mu by’ukuri, isi ni iya Allah; ayiraga uwo ashatse mu bagaragu be. Kandi iherezo ryiza ni iry’abatinya Allah

[129] Baravuga bati "Twe (bene Isiraheli) twatotejwe mbere na nyuma y’uko utugeraho". Arababwira ati "Nyagasani wanyu azoreka umwanzi wanyu, abagire abazungura ku isi kugira ngo arebe uko muzitwara

[130] Mu by’ukuri, twahanishije abantu ba Farawo amapfa no kurumbya imyaka, kugira ngo bisubireho

[131] Iyo icyiza cyabageragaho baravugaga bati "Iki ni icyacu", naho ikibi cyabageraho bakacyitirira Musa n’abari kumwe na we. Nyamara ikibi kibageraho, mu by’ukuri kiba ari igeno rya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi

[132] Babwira (Musa) bati "Igitangaza icyo ari cyo cyose watuzanira kugira ngo ukiturogeshe, nta bwo tuzigera tukwemera

[133] Nuko tubateza umwuzure, inzige, inda, ibikeri n’amaraso (imigezi n’amariba byabo bihinduka amaraso, ibyo biba nk’uruhererekane) rw’ibimenyetso bisobanutse; ariko bakomeje kwigomeka, kandi bari abantu b’inkozi z’ibibi

[134] Nuko ibihano bibaguyeho, baravuga bati "Yewe Musa! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’ibyo yagusezeranyije. Nuramuka udukuriyeho ibihano, rwose tuzakwemera tunarekure bene Isiraheli bagukurikire

[135] Ariko ubwo twabakuriragaho ibihano kugeza ku gihe bagombaga kugeraho (bagahanwa), baba bishe amasezerano (basezeranyije Allah na Musa)

[136] Nuko turabahana; tubaroha mu nyanja kubera ko bahinyuye ibitangaza byacu kandi bakaba barabyirengagije

[137] Nuko abantu bafatwaga nk’abanyantege nke (bene Isiraheli) tubagira abazungura mu bice by’iburasirazuba bw’isi n’iburengerazuba bwayo twahaye imigisha. Nuko ijambo rya Nyagasani wawe ryiza risohorera kuri bene Isiraheli, kubera ukwihangana kwabo. Maze turimbura ibyo Farawo n’abantu be bakoraga ndetse n’ibyo bubakaga

[138] Nuko twambutsa inyanja bene Isiraheli (batekanye), maze bagera ku bantu bari barabaye imbata zo gusenga ibigirwamana byabo. Baravuga bati "Yewe Musa! Dushyirireho imana nk’uko na bo bafite imana zabo. Aravuga ati "Mu by’ukuri, mwe muri abantu badasobanukiwe

[139] (Musa yongeraho ati) "Mu by’ukuri, aba bantu bazorekwa kubera ibyo barimo (gusenga ibigirwamana), kandi ibyo bakora byose ni impfabusa

[140] Aravuga ati "Ese nabashyiriraho indi mana itari Allah, kandi ari we wabarutishije ibindi biremwa byose (byo mu gihe cyanyu)

[141] Munibuke ubwo twabarokoraga tubakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bakareka ab’abakobwa. Kandi muri ibyo hari mo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu

[142] Nuko dusezeranya Musa amajoro mirongo itatu (yo kwiherera asenga no kumuhishurira Tawurati) tuyongeraho andi icumi, maze isezerano rya Nyagasani we ryuzura mu majoro mirongo ine. Musa abwira umuvandimwe we Haruna ati "Nsigarira ku bantu banjye, unakore ibitunganye (ubakangurira kubaha Imana no kuyisenga yonyine) kandi ntuzakurikire inzira y’abangizi

[143] Ubwo Musa yageraga ku gihe twamusezeranyije, na Nyagasani we akamuvugisha (amuha ubutumwa n’amategeko), yaravuze ati "Nyagasani wanjye! Nyiyereka nkurebe". (Allah) aramubwira ati "Ntushobora kumbona (ku isi); ahubwo reba uriya musozi, nubona (umusozi) ugumye hamwe, ubwo nanjye uraba wambona". Nuko Nyagasani we yigaragarije umusozi, urasatagurika, Musa agwa igihumura. Azanzamutse aravuga ati "Ubutagatifu ni ubwawe, nkwicujijeho kandi ni jye wa mbere mu bemera (ku gihe cyanjye)

[144] (Allah) aravuga ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Bityo, komeza ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira

[145] Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho "byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka ubuturo bw’ibyigomeke

[146] Nzima gusobanukirwa amagambo yanjye babandi bibona ku isi bidakwiye, kandi n’iyo babona ibimenyetso byose ntibashobora kwemera. Ndetse n'iyo babona inzira igororotse ntibayiyoboka, nyamara babona inzira y’ubuyobe bakayiyoboka. Ibyo ni ukubera ko bahinyuye amagambo yacu bakanayirengagiza

[147] Na babandi bahinyuye amagambo yacu no kuzahura n’imperuka, ibikorwa byabo byabaye impfabusa. Ese hari ikindi bazahemberwa kitari ibyo bakoraga

[148] Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi

[149] Nuko ubwo bicuzaga (impamvu basenze akamasa) bakanabona ko bayobye, baravuze bati "Nyagasani wacu natatugirira impuhwe ngo anatubabarire, rwose tuzaba mu banyagihombo

[150] Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati "Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashatse kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati "Mwana wa mama! Mu by’ukuri, abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi

[151] (Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mbabarira njye n’umuvandimwe wanjye, unatwinjize mu mpuhwe zawe, kuko ari wowe munyempuhwe uzirusha abandi

[152] Mu by’ukuri, abagize akamasa ikigirwamana, bazagerwaho n’uburakari buturutse kwa Nyagasani wabo ndetse no gusuzugurika mu buzima bwo ku isi. Uko ni ko duhemba abahimba (ibinyoma)

[153] Ariko babandi bakoze ibyaha nuko nyuma yaho bakicuza, bakanemera; mu by’ukuri nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe ni ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[154] Maze uburakari bwa Musa bumaze gucururuka, afata za mbaho zari zanditseho ubutumwa bwari umuyoboro n’impuhwe ku batinya Nyagasani wabo

[155] Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana nabo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje mu kubabarira

[156] Unadushyire mubo wandikiye ibyiza kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka, rwose tukwicujijeho. (Allah) aravuga ati "Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka kandi n’impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. (Izo mpuhwe) nzazigenera abatinya Allah, bakanatanga amaturo ndetse na babandi bemera ibimenyetso byacu

[157] Abakurikira Intumwa (Muhamadi) ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, basanga yanditswe mu bitabo byabo bya Tawurati n’Ivanjili. (Iyo ntumwa) ibabwiriza gukora ibyiza ikanababuza gukora ibibi, ibazirurira ibyiza ikanabaziririza ibihumanye, ibatura imitwaro ikanababohora ingoyi (y’amategeko) bari bariho. Bityo, babandi bamwemeye, bakamwubaha, bakamushyigikira bakanakurikira urumuri yahishuriwe (Qur’an), abo ni bo bakiranutsi

[158] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni we ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari we, ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu". Bityo, nimwemere Allah n’intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka

[159] No mu bantu ba Musa harimo itsinda riyobora (abantu) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera

[160] Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo imiryango cumi n’ibiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa, (tugira tuti) "Kubitisha inkoni yawe ibuye". Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu53 na Saluwa54 (tuvuga tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye!" Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

[161] Munibuke ubwo babwirwaga bati "Nimuture muri uyu mudugudu (wa Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo aho mushaka hose, munavuge muti "Tubabarire ibyaha byacu"; muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi. "Tuzabababarira ibyaha byanyu kandi tuzongerera (ibihembo) abakora ibyiza

[162] Ariko bamwe muri bo bakoze ibibi, bahinduye imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi barushaho kwigomeka). Nuko tuboherereza igihano giturutse mu kirere, kubera ibikorwa bibi bakoraga

[163] Unababaze (yewe Muhamadi) ku byerekeye umudugudu wari wegereye inyanja, ubwo (abari bawutuye) batubahirizaga itegeko ry’isabato. Ku munsi w’isabato (Allah yarabageragezaga) amafi yabo akaza ari menshi, naho ku munsi utari uw’isabato ntaze. Uko ni ko twabagerageje kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah)

[164] Unibuke ubwo bamwe muri bo (mu bari batuye uwo mudugudu) babwiraga (abigometse ku isabato) bati "Kuki mubwiriza abantu Allah agiye kuzoreka (ku isi) cyangwa kuzahanisha ibihano bikomeye (ku munsi w’imperuka)?" (Ababwirizaga) baravuga bati "Turabikora kugira ngo dukiranuke kuri Nyagasani wanyu no kugira ngo babe batinya Allah

[165] Nuko ubwo birengagizaga ibyo bari bibukijwe, turokora babandi babuzaga gukora ibibi, maze duhanisha igihano kibi cyane babandi bakoze ibibi kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah)

[166] Nuko ubwo barengeraga imbago z’ibyo bari barabujijwe, twarababwiye tuti "Nimube inkende zisuzuguritse

[167] Unibuke ubwo Nyagasani wawe yatangazaga ku mugaragaro ko rwose azakomeza koherereza (ibyigomeke by’Abayahudi) ababahanisha ibihano bibi kuzageza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ubanguka mu guhana, kandi rwose ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[168] Twanabaciyemo amatsinda atandukanye ku isi: muri bo hari abatunganye, hakabamo n’abatameze batyo. Twanabagerageresheje ibyiza n’ibibi kugira ngo babe bagaruka (bakubaha Allah)

[169] Nuko nyuma yabo haza abantu (babi) bazungura igitabo, ariko bihitiramo ibyiza byo (mu buzima bugufi bwo ku isi), bavuga bati "Tuzababarirwa ibyaha byose." Bakongera kugerwaho n’ibindi (byo muri ubwo buzima) byaziririjwe nka byo (bakongera) bakabikora. Ese ntibahawe isezerano ryo (gukurikiza ibiri) mu gitabo ry’uko batazigera bagira icyo bavuga kuri Allah kitari ukuri? Nyamara bari bazi neza ibigikubiyemo. Kandi ubuturo bwo mu buzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri babandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira

[170] Naho babandi bashikamye ku gitabo bakanahozaho amasengesho, mu by’ukuri, ntituburizamo ibihembo by’abakora ibyiza

[171] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twazamuraga umusozi hejuru yabo (Abayisiraheli) ukamera nk’igicucu, nuko bakabona ko ugiye kubagwaho. (Twarababwiye tuti) "Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (muri Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mubashe gutinya Allah

[172] Unibuke ubwo Nyagasani wawe yazanaga (roho zose za) bene Adamu n’iz’urubyaro ruzaturuka mu migongo yabo, maze akazishyira imbere ye akazibwira ati "Ese si njye Nyagasani wanyu? Baravuga bati "Nibyo, turahamya ko uri Nyagasani wacu". ( Allah aravuga ati, ibi mbikoze) kugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga muti "Mu by’ukuri, ibi ntitwabimenye

[173] Cyangwa ngo muvuge muti "Mu by’ukuri, abakurambere bacu babangikanyije (Allah) mbere yacu kandi twabakomotseho. Nonese uratworeka kubera ibyo abangizi bakoze

[174] Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu), kugira ngo bisubireho (bareke kubangikanya Allah)

[175] Unabagezeho (yewe Muhamadi) inkuru y’umwe (mu Bayisiraheli) twahaye ibimenyetso byacu maze akabihakana, nuko Shitani ikamukurikira (ikamuyobya), bityo aba abaye mu bayobye

[176] Iyo tuza kubishaka twari kumuzamura mu nzego kubera ibimenyetso twamuhaye. Ariko yatwawe n’iby’isi maze akurikira irari rye. Urugero rwe ni nk’urw’imbwa: iyo uyirukanye irahagira, wayireka igakomeza kwahagira. Urwo ni rwo rugero rw’abantu bahinyuye ibimenyetso byacu. Ngaho babarire inkuru (z’ababayeho mbere) kugira ngo babe batekereza

[177] Mbega urugero rubi rw’abantu bahinyuraga amagambo yacu, kandi bakabikora bihemukira

[178] Uwo Allahyashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, n’uwo yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) abo ni bo banyagihombo

[179] Mu by’ukuri, twaremeye umuriro wa Jahanamu abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, bafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo barayobye cyane. Abo ni bo barindagiye

[180] Kandiamazina meza yose ni aya Allah, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na babandi bakerensa amazina ye 55 . Bazahanirwa ibyo bakoraga

[181] No mu bo twaremye, harimo itsinda riyobora (abandi) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera

[182] Na babandi bahinyuye amagambo yacu, tuzabajyana buhoro buhoro tubahane mu buryo batazi

[183] Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri, imigambi yanjye irakomeye

[184] Ese ntibatekereza? Mugenzi wabo (Muhamadi) si umusazi, ahubwo ni umuburizi ugaragara

[185] Ese ntibitegereza ubwami bw’ibirere n’isi, n’ibyo Allah yaremye, ndetse n’uko bishoboka ko iherezo ry’ubuzima bwabo ryegereje? Nonese ni ayahe magambo (y’ububurizi) nyuma y’aya (Qur’an) bakwemera

[186] Uwo Allah yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) ntawamuyobora; anabarekera mu buhakanyi bwabo barindagira

[187] Barakubaza (yewe Muhamadi) kubyerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wagaragaza igihe cyayo uretse we. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

[188] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera

[189] Ni we wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo kugira amuboneho ituze. Iyo umwe (mu ngo rubyaro rwa Adamu) abonanye n’umugore we, asama inda abasha kugendana bimworoheye. Iyo amaze gukurirwa, basaba Allah Nyagasani wabo bagira bati "Nuramuka uduhaye umwana utunganye, rwose tuzaba mu bashimira

[190] Ariko (Allah) yamara kubaha umwana utunganye, bagatangira kumubangikanya n’ibyo yabahaye (bamwita amazinaabangikanya Allah). Allah ari kure cyane y’ibyo bamubangikanya

[191] Ese babangikanya (Allah) n’ibidashobora kugira icyo birema, kandi na byo ubwabyo byararemwe

[192] Ntibinashobora kubatabara kandi na byo ubwabyo ntibyakwitabara

[193] N’iyo mwabihamagarira kuyoboka, ntibishobora kubakurikira (kuko nta bwenge bifite). Mwabihamagara cyangwa mukicecekera, byose ni kimwe kuri mwe

[194] Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah ni ibiremwa nkamwe. Ngaho nimubisabe maze bibasubize, niba koko muri abanyakuri

[195] Ese bifite amaguru bigendesha cyangwa amaboko bikoresha cyangwa amaso bibonesha cyangwa amatwi byumvisha? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuhamagare ibigirwamana byanyu maze muncurire imigambi mibisha, kandi ntimundindirize

[196] Mu by’ukuri, umurinzi wanjye ni Allah, wahishuye igitabo (Qur’an). Ni na we urinda abakora ibitunganye

[197] N’ibyo musenga bitari we ntibishobora kubatabara, ndetse nta n’ubwo byakwitabara ubwabyo

[198] N’iyo mwabihamagarira kuyoboka ntibyakumva, ndetse unabona bikureba ariko ntibibona

[199] Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza, kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi)

[200] Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wikinga kuri Allah, kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[201] Mu by’ukuri babandi batinya Allah, iyo igishuko cya shitani kibagezeho, bibuka (Allah) maze bakaba maso (bakitandunya n’ibyaha)

[202] Naho bagenzi b’izo (inkozi z’ibibi mu bantu), (za shitani zo mu majini) zibagumisha mu buyobe maze ntibabuvemo

[203] N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati "Kuki utacyihimbira?" Vuga uti "Mu by’ukuri, nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye". Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera

[204] N’igihe Qur’an isomwa, mujye muyitega amatwi kandi muceceke kugira ngo mugirirwe impuhwe (na Allah)

[205] Unasingize Nyagasani wawe mu mutima wawe, wibombaritse kandi mu ijwi rituje nta rusaku mu mvugo, (ibyo ubikore) mu gitondo na nimugoroba, kandi ntuzabe umwe mu ndangare

[206] Mu by’ukuri, babandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bishyira hejuru mu kumusenga, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na we wenyine bubamira

Iminyago

Surah 8

[1] Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti "Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye". Bityo, mutinye Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemera

[2] Mu by’ukuri, abemera nyabo ni babandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine)

[3] Babandi bahozaho amasengesho kandi bagatanga mu byo twabahaye

[4] Abo ni bo bemera nyakuri. Bazagororerwa inzego zo hejuru kwa Nyagasani wabo, bababarirwe ibyaha kandi banahabwe amafunguro meza (mu ijuru)

[5] (Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye gutangira ibicuruzwa by’Abakurayishi) abigu- hishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga

[6] Bakugisha impaka ku kuri nyuma y’uko kugaragaye (batishimiye kujya ku rugamba), bameze nk’aho bashyiriwe urupfu kandi barureba

[7] Munibuke ubwo Allah yabasezeranyaga gutsinda rimwe mu matsinda abiri (y’abanzi banyu; iry’ingabo cyangwa iry’abacuruzi), mwe mwifuza ko iridafite intwaro ari ryo ryaba iryanyu. Nyamara Allah yashakaga guhamya ukuri akoresheje amagambo ye no kurimbura abahakanyi burundu

[8] Kugira ngo ahamye ukuri kandi ananyomoze ikinyoma, kabone n’ubwo inkozi z’ibibi zitabyishimira

[9] (Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) "Mu by’ukuri, ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye

[10] (Ibyo) nta kindi Allah yabikoreyeuretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[11] Mwibuke ubwo yabahaga gutora agatotsi kakaba ituze rimuturutseho, akabamanurira amazi aturutse mu kirere kugira ngo ayabasukuze, abakureho ibishuko bya Shitani, ndetse no kugira ngo abakomeze imitima kandi ashikamishe ibirenge byanyu hasi (kugira ngo bireke kunyerera mu mucanga)

[12] Zirikana ubwo Nyagasani wawe yahishuriragaabamalayika (mu rugamba rwa Badri, agira ati) "Mu by’ukuri, ndi kumwe na mwe, bityo mukomeze ba bandi bemeye. Ndaza gushyira ubwoba mu mitima y’abahakanye, ngaho nimukubite (yemwe abemera) ku majosi munabakubiteku mitwe y’intoki zose

[13] Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye. Kandi uciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye,mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ibihano bikaze

[14] Ibyo (bihano) nimubisogongere; kandi rwose abahakanyi bazahanishwa ibihano by’umuriro

[15] Yemwe abemeye! Nimuhurira ku rugamba na babandi bahakanye, ntimuzabahunge

[16] N’uzaramuka abahunze icyo gihe - uretse ku bw’amayeri y’urugamba cyangwa agiye kwifatanya n’irindi tsinda (ry’abemera)- uwo yahamwe n’uburakari bwa Allah, azaba ndetse n’ubuturobwe ni umuriro wa Jahanama, kandi ni ryo herezo ribi

[17] Nta bwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah. Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[18] Uko ni ko Allah acubya imigambi y’abahakanyi

[19] (Yemwe bahakanyi!) Niba musaba ko Allah amanurira ibihano inkozi z’ibibi, rwose byamaze kubageraho! Kandi nimurekeraho (ibikorwa by’ubuhakanyi n’ubushotoranyi), ibyo ni byo byiza kuri mwe. Nimunasubira, tuzongera (tubatsinde). Kandi agatsiko kanyu nta cyo kazabamarira kabone n’ubwo kabakagizwe n’ingabo nyinshi. Kandi mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abemera

[20] Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa ye, ntimuzanamutere umugongo kandi mwumva (ibyo musomerwa)

[21] Kandi ntimukamere nka babandi bavuze bati "Twarumvise", nyamara batarumvise

[22] Mu by’ukuri,ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (banze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); babandi badatekereza

[23] N’iyo Allah aza kubabonamo icyiza, yari kubashoboza kumva (ukuri). Kandi n’iyo aza kubashoboza kumva, rwose bari gutera umugongo bakakwirengagiza

[24] Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri,iwe ari ho muzakoranyirizwa

[25] Kandi mujye mutinya ibihano byo ku isi, kuko bitibasira inkozi z’ibibi muri mwe gusa. Munamenye ko Allahari nyir’ibihano bikaze

[26] Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira

[27] Yemwe abemeye! Ntimukigomeke kuri Allah no ku Ntumwa (Muhamadi), ndetse ntimukanahemuke mucunga nabi ibyo mwaragijwe kandi mubizi (ko ari icyaha)

[28] Munamenye ko imitungo yanyu n’urubyaro rwanyu ari ibigeragezo, kandi ko mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo bihambaye

[29] Yemwe abemeye! Nimutinya Allah, azabashoboza gutandukanya ikibi n’icyiza,abahanagureho ibyaha byanyu ndetseanabababarire. Kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye

[30] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah akayiburizamo; kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha

[31] N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati "Erega twarayumvise"; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

[32] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo bavugaga bati "Mana Nyagasani! Niba koko iyi (Qur’an) ari ukuri kuguturutseho, ngaho tugusheho imvura y’amabuye iturutse mu kirere, cyangwa utuzanire ibihano bibabaza

[33] Kandi Allah ntiyari kubahana mu gihe (wowe Muhamadi) ukibarimo, ndetse nta n’ubwo Allah yari kubahana mu gihe basaba imbabazi

[34] None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abatinya Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi

[35] Kandi amasengesho yabo ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) yari ukuvugiriza no gukoma amashyi. Bityo, nimwumve ububabare kubera ibyo mwahakanaga. bw’ibihano

[36] Mu by’ukuri, babandi bahakanye batanga imitungo yabo kugira ngo bakumire (abantu) kugana inzira ya Allah. Bazanakomeza bayitange ariko iherezo bizabatera agahinda, maze batsindwe. Rwose abahakanye bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu

[37] Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo

[38] Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise. Ariko nibasubira (mu buhakanyi) mu by’ukuri (bazahanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije

[39] Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekeraho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora

[40] Nibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari we Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza

[41] Munamenye ko mu by'ukuri, icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyokiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n' Intumwa), impfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose

[42] Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[43] Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni we Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu)

[44] Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, na mwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

[45] Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi

[46] Munumvire Allah n'Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by'ukuri, Allahari kumwe n' abihangana

[47] Kandi ntimukabe nka babandi basohotse mu ngo zabo bafite ubwirasi banagamije kwiyereka abantu, ndetse banakumira (abantu) kugana inzira ya Allah; kandi Allah azi neza ibyo bakora

[48] Munibuke ubwo Shitani yakundishaga (abahakanyi) ibikorwa byabo akababwira ati "Uyu munsi ntawe ubatsinda kandi rwose ndi kumwe namwe". Nuko ubwo amatsinda yombi yasakiranaga, (Shitani) yarahunze aravuga ati "Mu by'ukuri nitandukanyije namwe, njye ndabona ibyo mutabona, rwose ndatinya Allah. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze

[49] Mwibuke ubwo indyarya na babandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati "Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe)". Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje,Ushishoza

[50] N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za babandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro

[51] Ibyo (bihano) ni ingaruka z’ibyo mwikoreye ubwanyu. Mu by’ukuri, Allah ntabwo ahuguza abagaragu (be)

[52] Ibyo ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, nyir'ibihano bikaze

[53] Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho cyeretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[54] Ibyo (bihano) ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari inkozi z’ibibi

[55] Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni babandi bahakanye, kugeza ubwo badashobora kwemera

[56] Ni babandi (Abayahudi) mwagiranye amasezerano, ariko buri gihe bakayarengaho, kandi ntibatinya (Allah)

[57] Bityo, nubatsindaku rugamba, ujye ubahana wihanukiriye kugira ngo ushwiragize ababari inyuma, kugira ngo bibabere isomo

[58] Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu kuri (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abahemu

[59] Kandi rwose babandi bahakanye ntibibwire ko bacitse (ibihano). Mu by'ukuri, ntibazananira (Allah)

[60] Kandi mubitegure n’imbaraga zanyu zose n’amafarasi y’intambara, kugira ngo bitere ubwoba abanzi ba Allah ndetse n’abanzi banyu n'abandi mutazi ariko bazwi na Allah. Kandi icyo mutanze cyose mu nzira ya Allah, mukigororerwa cyuzuye ndetse ntimuzahuguzwa

[61] Ariko nibahitamo inzira y’amahoro, nawe uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri, ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[62] Kandi nibashaka kukuryarya, mu by'ukuri, Allah araguhagije. Ni we waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n'iy’abemera

[63] (Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo. Ariko Allah yarayihuje. Mu by'ukuri, we ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[64] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Allah araguhagije, wowe n’abemera bagukurikiye

[65] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Shishikariza abemera kwitabira urugamba. Muri mwe, nihabamo makumyabiri bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo ijana, bazatsinda igihumbi muri babandi bahakanye, kubera ko ari abantu badasobanukiwe

[66] Ubu noneho Allah araborohereje, kandi azi ko mufite intege nke. Bityo muri mwe nihabamo ijana bihangana, bazatsinda nihabamo magana igihumbi abiri. Kandi bazatsinda ibihumbi bibiri ku bushake bwa Allah. Rwose Allah ari kumwe n'abihangana

[67] Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z'intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z'isi (muhabwa inshungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[68] Iyo bitaza kuba itegeko rya Allah ryabanje (ribemerera iminyago no kugira imfungwa z’intambara), mwari kugerwaho n'ibihano bihambaye kubera ibyo mwakiriye (inshungu)

[69] Ngaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[70] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti "Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[71] Ariko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[72] Mu by'ukuri, babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’imbaraga zabo, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo (abimukira n’ababakiriye) ni inshuti magara hagati yabo. Naho babandi bemeye ariko ntibimuke, si ngombwa kubagira inshuti magara kugeza bimutse. Ariko kandi nibabitabaza ku mpamvu z’idini, mujye mubatabara, keretse (mu gihe abo barwana nabo) ari abantu mufitanye amasezerano (yo kudaterana). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[73] Na babandi bahakanye ni nshuti magara hagati yabo. Nimutabigenza mutyo (ngo namwe mukundane), hazaba ingorane n'ubwangizi bukomeye ku isi

[74] Naho babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza

[75] Ariko babandi baje kwemera nyuma, nuko bakimukira (i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by'ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose

Ukwicuza

Surah 9

[1] (Iri ni itangazo risesa amasezerano) riturutse kwa Allah n'Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwa- giranye amasezerano (bakayarengaho)

[2] Ngaho (yemwe babangikanya-mana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri, Allah azasuzuguza abahakanyi

[3] Ni n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija),ko Allah yitandukanyije n’aba- bangikanyamana ndetse n'Intumwa ye (ikaba yitanduka-nyije nabo). Bityo, nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unahe babandi bahakanye inkuru y'ibihano bibabaza

[4] Uretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayagabanyaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Mujye mwubahiriza amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye.Mu by’ukuri, Allah akunda abamutinya

[5] Ariko amezi matagatifu narangira (ukwa mbere, ukwa karindwi, ukwa cumi na kumwe n’ukwa cumi n’abiri y’ikirangaminsi cya kiyisilamu), mujye mwica ababangikanyamana (barenze ku masezerano mwagiranye bakanifatanya n’umwanzi wanyu) aho muzajya mubasanga hose. Muzajye mubacakira, mubagote munabubikire muri buri bwubikiro. Ariko nibicuza (bakareka kubangikanya Imana) bagakora amasengesho bakanatanga amaturo, muzajye mubareka. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[6] No mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu)

[7] Ni gute ababangikanyamana bagirana amasezerano na Allah ndetse n’Intumwa ye, batari babandi mwagiranye amasezerano ku Musigiti Mutagatifu (Ka’aba)? Igihe cyose bazabatunganira (bubahiriza amase- zerano), namwe muzaba-tunganire (muyubahirize). Mu by’ukuri, Allah akunda abamutinya

[8] Ni gute (mwagirana amasezerano nk’ayo nabo) kandi iyo babanesheje batita ku masano cyangwa amasezerano mwagiranye? Babagusha neza mu magambo gusa, nyamara imitima yabo itabyemera, kandi abenshi muri bo ni ibyigomeke

[9] Baguranye amagambo ya Allah igiciro gito, banakumira (abantu kugana) inzira ye. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi

[10] (Abo babangikanyamana) ntibu- bahiriza isano cyangwa isezerano bafitanye n’umwemera! Kandi abo ni bo barengera (imbago za Allah)

[11] Nibaramuka bicujije bagahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga amaturo, ubwo bazaba babaye abavandimwe banyu mu idini. (Uko ni ko) dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi

[12] Ariko nibatatira indahiro zabo nyuma y’amasezerano (mwagiranye) bakanasebya idini ryanyu, mujye murwanya abayobozi b’ubuhakanyi kugira ngo barekeraho (ibikorwa byabo bibi), kuko mu by’ukuri nta sezerano bajya bubahiriza

[13] Kuki mutarwanya abantu batatiye indahiro zabo bakanashaka kumenesha Intumwa (Muhamadi), kandi ari bo babashotoye bwa mbere? murabatinya? Ahubwo Allah ni we Ese mukwiye gutinya niba koko muri abemera

[14] Mubarwanye kugira ngo Allah abahane akoresheje amaboko yanyu, abakoze isoni ndetse namwe abahe intsinzi, kandi imitima y’abemera ayikize (agahinda)

[15] Ndetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashatse. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[16] Ese (mwe abemera) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti magara ibindi bitari Allah n’intumwa ye ndetse n’abemera? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora

[17] Ntibikwiye ko ababangikanyamana bita ku misigiti ya Allah, kandi ubwabo bishinja ubuhakanyi. Abo ibikorwa byabo byabaye impfabusa, kandi bazaba mu muriro ubuziraherezo

[18] Mu by’ukuri, abita ku misigiti ya Allah ni babandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho amasengesho, bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Abo ni bo bayobotse (by’ukuri)

[19] Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora ababangika nyamana

[20] Babandi bemeye, bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze

[21] Nyagasani wabo abaha inkuru nziza yo kuzagirirwa impuhwe no kwishimirwa bimuturutseho, kandi bazagororerwa ijuru ririmo inema zihoraho

[22] Bazabamo ubuziraherezo. Mu by’ukuri, Allah afite ibihembo bihambaye

[23] Yemwe abemeye! Ntimuzagire ababyeyi banyu n’abavandimwe banyu inshuti magara, igihe bahisemo ubuhakanyi baretse ukwemera. Kandi muri mwe uzabagira inshuti magara, azaba abaye umwe mu nkozi z’ibibi

[24] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo mwahashye, ibicuruzwa mutinya ko byahomba ndetse n'amazu mwishimiye ari byo mukunze cyane kurusha Allah n'intumwa ye, ndetse no guharanira inzira ye; ngaho nimutegereze kugeza Allah azanye itegeko rye (ibihano)". Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke

[25] Rwose Allah yabatabaye ahantu henshi, ndetse n’umunsi (w’urugamba) rwa Hunayini, ubwo mwashukwaga n’ubwinshi bwanyu (mwibwira ko muri butsinde), maze ntibwagira icyo bubamarira, nuko (mugotwa n’umwanzi) isi ibabana nto n’ukuntu ari ngari, hanyuma musubira inyuma muhunga

[26] Nuko Allah amanura ituze ku ntumwa ye (Muhamadi) no ku bemera, anamanura ingabo (abamalayika) mutabonaga, nuko ahana babandi bahakanye. Kandi icyo nicyo gihembo cy'abahakanyi

[27] Nyuma y’ibyo, Allah azakira ukwicuza k’uwo ashaka. Allah ni ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[28] Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ababangikanyamana ntibasukuye, bityo ntibazegere Umusigiti Mutagatifu (ubutaka butagatifu bwa Makat) nyuma y’uyu mwaka (wa cyenda kuva intumwa yimutse). Kandi nimuba mutinya ubukene (igihombo mwaterwa no guhagarika ubucuruzi mwakoranaga nabo), Allah azabakungahaza nabishaka. Mu by’ukuri, Allahni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[29] Mujye murwanya babandi batemera Allah n’umunsi w'imperuka, batanaziririza ibyo Allah yaziririje ndetse n’ibyo intumwa ye yaziririje, (munarwanye) bamwemu bahawe igitabo batayobotse idini ry’ukuri (Islamu), kugeza batanze Jiziyat ubwabo (badahagarariwe) kandi baciye bugufi

[30] Abayahudi baravuze bati "Uzayiru (Ezira) ni umwana wa Allah", n’Abakirisitu baravuga bati "Masihi (Mesiya) ni umwana wa Allah". Ibyo ni ibyo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo wa Allah nubabeho! Mbega ukuntu birengagiza ukuri bagakurikira ikinyoma

[31] Bagize ibigirwamana abamenyi babo n'abihayimana muri bo ndetse na Masihi (Mesiya) mwene Mariyamu, babasimbuza Allah, nyamara bari barategetswe kutagira ikindi basenga kitari Imana imwe rukumbi. Nta wundi ukwiye kugaragirwa by’ukuri uretse yo. Ubutagatifu ni ubwayo, kandi ntaho ihuriye n’ibyo bayibangikanya nabyo

[32] (Abahakanyi) bashaka kuzimya urumuri rwa Allah (Isilamu)bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah ntazigera abyemera, ahubwo azakomeza gusakaza urumuri rwe kabone n’ubwo bitashimisha abahakanyi

[33] Ni wewohereje intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n'idini by'ukuri, kugira ngo arirutishe andi madini yose, kabone n’ubwo bitashimisha ababangikanyamana

[34] Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, abenshi mu bamenyi n'abihayimana (mu bahawe igitabo) barya imitungo y'abantu mu mahugu, bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah. Kandi babandi bahunika Zahabu na Feza ntibabitange mu nzira ya Allah, bagezeho inkuru y'ibihano bibabaza (bazahanishwa)

[35] Umunsi (iyo mitungo bahunitse) izacanirwa mu muriro wa Jahanamu, maze igatwikishwa uburanga bwabo, imbavu zabo n'imigongo yabo (babwirwa bati) "Ibi ni ibyo mwihunikiye ubwanyu". Ngaho nimusogongere (ibihano) by’ibyo mwajyaga muhunika

[36] Mu by’ukuri, umubare w’amezi (agize umwaka) yagenwe na Allah ni amezi cumi n'abiri (nk’uko biri) mu gitabo cya Allah57 ubwo yaremaga ibirere n'isi; muri yo harimo ane matagatifu 58. (Kubahiriza ayo mezi) ni ryo dini ritunganye; bityo ntimukayihemu kiremo (mukora ibyaha). Kandi mujye murwanya ababangikanyamana bose nk’uko babarwanya mwese. Munamenye ko Allah ari kumwe n’abamutinya

[37] Mu by’ukuri, guhindagura amezi matagatifu asimbuzwa atari yo59 ni ukongera ubuhakanyi. Ibyo (Shitani) abiyobesha babandi bahakanye, kuko bayazirura mu mwaka umwe mu wundi bakayaziririza kugira ngo bahuze n’umubare w’ayo Allah yaziririje; ubwo bakaba baziruye ibyo Allah yaziririje. Bakundishijwe ibikorwa byabo bibi. Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

[38] Yemwe abemeye! Ni kuki iyo musabwe guhagurukana ibakwe muharanira inzira ya Allah mugenda biguru ntege? Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka

[39] Nimudahagurukana ibakwe (muharanira inzira ya Allah), azabahanisha ibihano bibabaza anabasimbuze abandi bantu batari mwe; kandi nta cyo mwamutwara. Allah niUshobora byose

[40] Nimutamutabara (Intumwa Muhamadi), rwose (ntacyo bizamutwara) kuko Allah yamaze kumutabara ubwo abahakanye bamumeneshaga ari uwa kabiri muri babiri, igihe bombi (Intumwa Muhamadi na Abubakari) bari mu buvumo, (Intumwa Muhamadi) ikabwira mugenzi wayo (Abubakari) iti "Wibabara kuko mu by’ukuri, Allah ari kumwe na twe". Nuko Allah amanura ituze rimutu- rutseho, (abamalayika) anamushyigikiza mutabonaga, ingabo maze ijambo ry’abahakanye aricisha bugufi, naho ijambo rya Allah rishyirwa hejuru, kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[41] Muhagurukane ibakwe, mwaba mworohewe (mufite ubuzima bwiza, imbaraga, umutungo) cyangwa muremerewe (murwaye, mufite imbaraga nke, ubukene), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi

[42] Iyo biza kuba inyungu za hafi n'urugendo rutagoranye bari kugukurikira, ariko rwababereye rurerure kandi ruvunanye. Bazanarahira ku izina rya Allah bagira bati "Iyo tuza kubishobora rwose twari kujyana namwe". Bariyoreka ubwabo (kubera ibinyoma n’uburyarya byabo), nyamara Allah azi neza ko ari abanyabinyoma

[43] Allah yarakubabariye (yewe Muhamadi). Kuki wabahaye uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) utabanje gusobanukirwa abavuga ukuri, ngo unamenye abanyabinyoma

[44] Babandi bemera Allah n'umunsi w'imperuka, ntibashobora kugusaba uburenganzira bwo kutajya guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo; kandi Allah azi neza abamutinya

[45] Ahubwo abagusaba uburenganzira (bwo kutajya guharanira inzira ya Allah), ni babandi batemera Allah n'umunsi w'imperuka, kandi imitima yabo igahora ishidikanya. Bityo, mu gushidikanya kwabo bahora bahuzagurika

[46] N’iyo baza gushaka ko mujyana (ku rugamba), bari kurutegurira ibyangombwa; ariko Allah ntiyashatse ko mujyana, maze abateza ubunebwe nuko barabwirwa bati "Ngaho nimusigarane n’abasigaye (abagore, abana, abasaza n’abarwayi)

[47] Iyo muza kujyana nta cyo bari kubongerera uretse kubatesha umurongo, baca hirya no hino bashaka ko musubiranamo, kandi muri mwe harimo abari kubatega amatwi. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi

[48] Mu by’ukuri, kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye

[49] No muri bo hari uvuga ati "Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo". Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi

[50] Iyo icyiza (intsinzi) kikugezeho (yewe Muhamadi), kirabababaza, naho ikibi (gutsindwa) cyakugeraho, bakavuga bati "Mu by’ukuri, twagize amakenga (ntitwajya ku rugamba)", nuko bakagenda bishimye

[51] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta gishobora kutubaho kitari icyo Allah yatugeneye. Ni we Murinzi wacu". Kandi abemera bajye biringira Allahwenyine

[52] Vuga uti "Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe

[53] Vuga (ubwira indyarya) uti "Nimutange (imitungo yanyu) mubyishimiye cyangwa mutabyi- shimiye, ariko ntimuzigera mwakirirwa kuko mu by’ukuri muri abantu b’ibyigomeke

[54] Nta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye

[55] Bityo, ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri, Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi

[56] Barahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba

[57] Iyo baza kubona ubuhungiro cyangwa ubuvumo cyangwa ubwihisho bw’ikuzimu, bari kubigana bayabangira ingata

[58] No muri bo hari abagusebya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara

[59] Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah yabahaye ndetse n’ibyo Intumwa ye yabahaye,bakanavuga bati " Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah";(ibyo byari kuba byiza kuri bo)

[60] Mu by’ukuri, amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini ya Isilamu), abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari (ku rugamba) mu nzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe). Iryo ni itegeko riturutse kwa Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[61] No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati "We yumva ibyo abwiwe byose". Vuga uti "Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemera, kandi akaba impuhwe kuri babandi bemeye muri mwe". Ariko babandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza

[62] Babarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemera koko

[63] Ese ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye

[64] Indyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti "(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri, Allah azagaragaza ibyo mutinya

[65] N’iyo ubabajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati "Mu by’ukuri, twatebyaga tunikinira". Vuga uti "Nonese koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye

[66] Ntimugire urwitwazo, rwose mwamaze guhakana nyuma y’uko mwemeye. Nitugira abo tubabarira muri mwe (kubera ko bicujije), tuzahana abandi kubera ko bari inkozi z’ibibi

[67] Indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na we arabibagirwa. Mu by’ukuri, indyarya ni zo byigomeke

[68] Allah yasezeranyije indyarya z’abagabo n’iz’abagore ndetse n'abahakanyi, kuzabahanisha umuriro wa Jahanamu bazabamo ubuziraherezo. Uwo urabahagije. Allah yarabavumye kandi bazahanishwa ibihano bihoraho

[69] Mumeze kimwe nka babandi bababanjirije; babarushaga intege, bakabarusha imitungo n'abana. Bishimishije mu byabo (igihe gito) namwe mwishimishije mu byanyu (igihe gito), nk’uko abababanjirije bishimishije mu byabo. Mwijanditse mu binyoma (mubeshyera Allah n’Intumwa ye) nk’uko na bo babyijanditsemo. Abo ibikorwa byabo byabaye impfabusa ku isi no ku mperuka. Kandi abo ni bo banyagihombo

[70] Ese inkuru ya babandi bababanjirije ntiyabagezeho: abantu ba Nuhu, Adi, Thamudu, abantu ba Aburahamu, aba Madiyani ndetse n'abantu (ba Loti) bubitsweho imidugudu (bari batuyemo)? Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara (barabihinyura, maze Allah arabahana). Allah ntabwo ari we wabahemukiye, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

[71] Abemera n'abemerakazi ni inshuti magara hagati yabo. Babwiriza (abantu) gukora ibyiza bakanababuza gukora ibibi, bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo ndetse bakanumvira Allah n'Intumwa ye; Abo Allah azabagirira impuhwe. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[72] Allah yasezeranyije abemera n'abemerakazi ubusitani butembamo imigezi bazabamo ubuziraherezo, n'amazu meza mu Ijuru rihoraho. Ariko kwishimirwa na Allah ni ko gusumba byose. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye

[73] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n'indyarya ndetse ntuborohere. Ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo herezo ribi

[74] Barahira ku izina rya Allah ko nta cyo bigeze bavuga (kibi), nyamara baravuze ijambo ry'ubuhakanyi, kandi barahakanyenyuma Abayisilamu! Kandi yo bifuje kuba ibyo batashoboye kugeraho (kugirira nabi Intumwa Muhamadi), ndetse nta kindi bamuhoraga uretse kuba Allah yarabakungahaje mu ngabire ze ndetse n'Intumwa ye ikazibagezaho. Nibicuza bizaba byiza kuri bo, ariko nibatera umugongo, Allah azabahanisha ibihano bibabaza ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandinta murinzi cyangwa umutabazi bazagira ku isi

[75] Muri bo hari abasezeranyije Allah (bagira bati)"Naramuka aduhaye mu ngabire ze, rwose tuzatanga amaturo ndetse tunabe mu bakora ibikorwa byiza

[76] Nuko amaze kubaha mu ngabire ze, bazigirira ubugugu maze batera umugongo (banga gutanga amaturo) baranirengagiza

[77] Nuko (Allah) abahanisha (gushyira) uburyarya mu mitima yabo kugeza umunsi bazahura na we; kubera ko barenze ku byo basezeranyije Allah, no kubera ko barangwaga n’ibinyoma

[78] Ese ntibazi ko Allah azi amabanga yabo n'ibiganiro byabo byo mu ibanga, kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Umumenyi uhebuje w'ibitagaragara

[79] Babandi basebya abemera batanga amaturo ku bushake (bavuga ko ari ukwiyereka abantu), (bakanasebya) abakene (bagaya batanga ubuke uko bw’ibyo bishoboye batanze) babakerensa, Allah azabahanira(uko gukerensa kwabo), kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[80] (Yewe Muhamadi) wabasabira imbabazi, utazibasabira; ndetse n’ubwo wabasabira imbabazi inshuro mirongo irindwi, Allah ntazigera abababarira. Ibyo ni ukubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye. Kandi Allah ntayobora ibyigomeke

[81] Abanze kujya ku rugamba (rwa Tabuki) bashimishijwe no gusigara (i Madina) kwabo baciye ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse banga guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Baranavuze (babwirana) bati "Ntimujye ku rugamba mu gihe cy’ubushyuhe". Vuga uti "Umuriro wa Jahanamu ufite ubushyuhe bukaze kurushaho", iyo baza kuba basobanukiwe

[82] Bityo bareke baseke by’igihe gito, bazarira cyane (mu muriro wa Jahanamu) nk’igihembo cy’ibyo bakoraga

[83] (Yewe Muhamadi) Allahnakugarura (uvuye ku rugamba) ugahura na bamwe muri bo (indyarya), maze bakagusaba uburenganzira bwo kujyana nawe (ku rugamba), uzababwire uti "Ntimushobora kujyana nanjye na rimwe, ndetse nta n’ubwo twafatanya kurwanya umwanzi. Mu by’ukuri, mwe mwishimiye kutajya ku rugamba bwa mbere, ngaho nimusigarane n’abanze (kujya ku rugamba)

[84] Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri,bahakanye Allahn'Intumwa ye,maze bapfa ari ibyigomeke

[85] Ntukanatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri, Allah afite umugambi wo kubibahanisha hano ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi

[86] N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe ibategeka kwemera Allahno gufatanya n'Intumwa ye guharanira inzira ye, abakungu muri bo bagusaba uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba),bavuga bati "Tureke tugumane n’abasigaye

[87] Bishimiye kugumana n’abasigaye (mu ngo). Imitima yabo iradanangiye; ku bw’ibyo ntibumva

[88] Ariko Intumwa (Muhamadi) na babandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza byinshi, kandi abo ni bo bakiranutsi

[89] Allah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye

[90] Nuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe babandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza

[91] Nta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abafite impamvu zumvikana. Kandi Allahni Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi

[92] Nta (n’umugayo) kuri babandi baje bakugana (yewe Muhamadi) ngo ubahe ibyo kugenderaho (bajya ku rugamba), ukavuga uti "Simfite ibyo mwagenderaho", bagahindukira amaso yabo atembamo amarira, kubera agahinda ko kutabona icyo batanga (mu nzira ya Allah)

[93] Mu by’ukuri, umugayo uri kuri babandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allahadanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze)

[94] Nimutabaruka mugahura nabo, bazababwira impamvu (batagiye ku rugamba).Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwigira impamvu mutangakuko tudashobora kwemera ibyo muvuga. Allah yamaze kutumenyesha ibyanyu. Kandi Allah azareba ibikorwa byanyu ndetse n'Intumwa ye izabireba (niba muzicuza cyangwa muzaguma mu buryarya bwanyu). Hanyuma muzasubizwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara, maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora

[95] Nimugaruka mugahura nabo bazabarahirira ku izina rya Allah, kugira ngo mubihorere (ntimugire icyo mubabaza). Ngaho nimubirengagize. Mu by’ukuri, ntibasukuye (kubera ibikorwa byabo bibi) kandi ubuturo bwabo buzaba mu muriro wa Jahanamu, ibyo bikazaba igihembo cy’ibyo bakoraga

[96] Barabarahirira kugira ngo mubishimire, ariko nimuramuka mubishimiye (kuko mutazi ibinyoma byabo), mu by’ukuri, Allah ntiyishimira abantu b’ibyigomeke

[97] Abarabu bo mu cyaro ni bo barusha abandi ubuhakanyi n’uburyarya, nicyo gituma batamenya imbibi z’ibyo Allah yahishuriye Intumwa ye (kuko bataba hafi y’ubumenyi n’abamenyi). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[98] No mu barabu bo mu cyaro harimo ababona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari umutwaro kuri bo, bakanabifuriza (mwe abemeramana) amakuba. Amakuba nabe kuri bo! Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[99] No mu barabu bo mu cyaro harimo abemera Allah n'umunsi w'imperuka, bakanabona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari ibibegereza Allah, bikaba n’impamvu yo gusabirwa n'Intumwa. Mumenye ko mu by’ukuri, ibyo bibegereza (Allah) koko. Allah azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi

[100] Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na babandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye

[101] No mu Barabu bo mu cyaro babakikije harimo indyarya, ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya. Ntubazi (wowe Muhamadi) ariko twe turabazi. Tuzabahana inshuro ebyiri (ku isi no mu mva) hanyuma bazasubizwe mu bihano bihambaye (ku munsi w’imperuka)

[102] Hari n’abandi bemeye ibyaha byabo, bavanze ibikorwa byiza (kwicuza no gusaba imbabazi) n'ibibi (kutajya ku rugamba). Hari ubwo Allah yazakira ukwicuza kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[103] (Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat)mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije, ndetse unabasabire (kuri Allah). Mu by’ukuri, ubusabe bwawe ni ituze kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[104] Ese ntibazi ko Allah ari we wakira ukwicuza kw’abagaragube, ndetse akanakira amaturo (Zakat), kandiko Allah ari we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[105] Unavuge uti "Nimukore; Allah azabona ibikorwa byanyu, Intumwa ye ibibone ndetse n’abemera. Kandi muzagarurwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara (Allah), maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora

[106] Ndetse hari n’abandi barindirijwe bategereje icyo Allah azabategeka; byaba ari ukubahana cyangwa akemera ukwicuza kwabo! Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje,Ushishoza

[107] Na babandi (indyarya) bubatse umusigiti bagamije kugirira nabi (abemera), guhakana (Allah), no gucamo ibice abemera, gutegerereza (bakanawugira)aho uwarwanya Allah n'Intumwa ye mbere (y’uko wubakwa), rwose bazarahira ko nta kindi bari bagambiriye kitari ibyiza. Kandi Allah ahamya ko mu by’ukuri ari abanyabinyoma

[108] Uramenye ntuzawuhagararemo na rimwe (usenga)! Mu by’ukuri, umusigiti (wa Quba) wubatswe kuva ku munsi wa mbere ku mpamvu zo kugandukira Allah, ni wo ukwiye guhagararamo (usenga). Urimo abantu bakunda kwisukura kandi Allah akunda abisukura

[109] Eseuwubakiye inyubako ye ku gutinya Allah no gushaka ishimwe rye,si we mwiza? Cyangwa uwubakiye inyubako ye z’umwoboutenguka ku nkengero ikamuridukana imugusha mu muriro wa Jahanamu (ni we mwiza)? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

[110] Inyubako yabo bubatse izahora ibatera ugushidikanya mu mitima yabo, keretse imitima yabo icagaguritse (bagapfa). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[111] Mu by’ukuri, Allah yagiranye ubucuruzi n’abemera (bamuha) imitima yabo n’imitungoyabo, (abizeza) ko bazabona Ijuru. Barwana mu nzira ya Allah, bakica bakanicwa. Ni isezerano ry'ukuri yiyemeje muri Tawurati, Ivanjili na Qur’an. Ni nde wakuzuza isezerano rye kurusha Allah? Ngaho nimwishimire ubucuruzi mwagiranye na we. Uko ni ko gutsinda guhambaye

[112] (Abasezeranyijwe ijuru) ni abicuza, abagaragira (Allah), abashimira (Allah), abasiba, abunama (basenga), abubama (basenga), ababwiriza gukora ibyiza, ababuza gukora ibibi n'abarinda imbibi za Allah(bakurikiza amategeko ye). Unahe inkuru nzizaabemera (yo kuzagororerwa ijuru)

[113] Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi)na babandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu60 (kuko bapfuye ari ababangikanyamana)

[114] Nta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri, Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa)

[115] Kandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye,atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri, Allah ni Umumeyi wa byose

[116] Mu by’ukuri, Allah afite ubwami bw'ibirere n'ubw’isi. Ni we utanga ubuzima n'urupfu. Kandi nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mwagira utari Allah

[117] Rwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k'Umuhanuzi (Muhamadi), n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na babandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, we ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo

[118] Kandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa babandi batatu61 barindirijwe (bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri we. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi

[119] Yemwe abemeye! Mujye mutinya Allah kandi mube hamwe n'abanyakuri

[120] Ntibikwiye ko abatuye i Madina n'Abarabu bo mu cyaro babakikije baca ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse (ntibinakwiye) ko ubuzima bwabo baburutisha ubwayo. Ibyo ni ukubera ko badashobora kugira inyota, umunaniro cyangwa inzara mu nzira ya Allah, cyangwa se ngo bakandagire ahantu harakaza abahakanyi, cyangwa ngo batsinde umwanzi; ngo babure kubyandikirwa nk’ibikorwabyiza. Mu by’ukuri, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza

[121] Ndetse nta n’igito cyangwa ikinini batanga (mu nzira ya Allah), cyangwa ngo bambuke ikibaya maze ngo babure kubyandikirwa, kugira ngo Allah abahembere ibyiza by'ibyo bakoraga

[122] Kandi ntibikwiye ko abemera bagenda bose (ku rugamba basize ingo zabo). Muri buri sibo hajye hagira abagenda hagire n’abasigara bihugura mu idini, kugira ngo bazaburira abantu babo igihe bazaba babagarutsemo, nuko babe bakwirinda (ibihano bya Allah)

[123] Yemwe abemeye! Nimurwanye abahakanyi babegereye ndetse bababonemo ubukana. Kandi mumenye ko Allah ari kumwen'abamutinya

[124] N’iyo hari isura (igice cya Qur`an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati "Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?" Nyamara babandi bemeye ibongerera ukwemerabakanabyishimira

[125] Naho babandi bafite uburwayi (bwo gushidikanya, ubuhakanyi n’uburyarya) mu mitima yabo, ibongerera gushidikanya kwiyongera k’uko bari basanganywe, maze bagapfa ari abahakanyi

[126] Ese ntibabona ko buri mwaka bageragezwa inshuro imwe cyangwa ebyiri (bahura n’amakuba, indwara z’ibyorezo ndetse n’inzara)? Nyamara ntibicuza cyangwa ngo babikuremo isomo

[127] N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bararebana (bakabwirana bati) "Ese hari ubabona?" Hanyuma bakigendera. Allah yahinduye imitima yabo (ayikura ku kwemera) kubera ko ari abantu batumva

[128] Mu by’ukuri, mwagezweho n’Intumwaibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura nazo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera

[129] Ariko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti " Allah arampagije." Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse we. Ni we niringiye, kandi ni we Nyagasani w’intebey’ubwami ihambaye

Yunus

Surah 10

[1] Alif Laam Ra 62. Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi

[2] Ese ni igitangaza ku bantukuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) "Burira abantu (ukuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza babandi bemeye ko bazagororerwa kwa Nyagasani wabo kubera ibikorwa byabo byiza?" Nyamara abahakanyi baravuze bati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi ugaragara

[3] Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma akaganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)

[4] Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni we waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho babandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga

[5] Ni we wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi

[6] Mu by’ukuri, mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah)

[7] Mu by’ukuri, babandi batizera kuzahura natwe, bakishimira ubuzima bwo ku isi bakananyurwana bwo, ndetse na babandi birengagije amagambo yacu

[8] Abo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo bakoraga

[9] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema

[10] Ubusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) "Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe,Nyagasani!)" kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari "Salamu"(kwifurizanya amahoro). Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) "Al’ham’du lilahi rabil alamina" (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose)

[11] Kandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tubarekera mu buyobe bwabo barindagira

[12] N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo aribwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga

[13] Kandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo byakoraga ibibi, kandi byari byaranagezweho n’intumwazabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi

[14] Nuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora

[15] N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, babandi batizera kuzahura natwe baravuga bati "Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri, ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye

[16] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri, nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)

[17] Nonese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda

[18] Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati "Aba ni abavugizi bacu kwa Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese murabwira Allahibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[19] (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kubaijambo ryaturutsekwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho

[20] Baranavuga bati "Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we(kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, (ubumenyi) bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura)

[21] N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bakerensa amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha". Mu by’ukuri, intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana)

[22] (Allah) ni we ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritse ho (bavuga bati) "Nuramuka uturokoye aya (makuba),rwose turaba mu bashimira

[23] Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri, ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga

[24] Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwendetse nk’aho bitigeze bibaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetsoku bantu batekereza

[25] Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashatse mu nzira igororotse (Isilamu)

[26] Abakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umukungugu cyangwa ngo basuzugurike. Abo niabantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo

[27] Naho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijorory’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[28] (Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwebose, maze tukabwiraababangikanyije Allah tuti "Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!" Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti "Si twe mwajyaga mugaragira

[29] Bityo, Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kukomu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira

[30] Aho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure

[31] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)

[32] Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. Nonese ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? Nonese ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)

[33] Uko ni koijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri babandi bigometse, ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye)

[34] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti " Allah ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa)". Ese ni gute mwateshuka ku kuri

[35] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?" Vuga uti " Allah ni we uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? Nonese ubwo amahitamo yanyu ashingira ku ki

[36] Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose,gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora

[37] Ntibishoboka ko iyiQur’an yazanwa n’undi utari Allah. Ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya ko yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

[38] Cyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti "Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah,niba koko muri abanyakuri

[39] Ahubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi bataranagerwaho (n’ingaruka) z’ibyo basezeranyijwe. Uko ni ko abababanjirijebahinyuye. Bityo, reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze

[40] No muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi

[41] Nibanaguhinyura (yewe Muhamadi), uzavuge uti "Mfite ibikorwa byanjye na mwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandinanjye sinzabazwa ibyo mukora

[42] No muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese wakumvisha utumva kabone n’ubwo yaba adashaka kukumva

[43] No muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko

[44] Mu by’ukuri, Allah nta muntu ajya ahemukira na rimwe, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo

[45] N’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose babandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse

[46] Kandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga

[47] Na buri muryango (umat) wahawe intumwa; ubwoIntumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa

[48] Baranavuga bati "Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri

[49] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allahyashaka. Buri muryango (umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo

[50] Vuga uti "Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? Nonese kuki inkozi z’ibibi zisaba ko byihutishwa (kandi ntaho zabihungira)

[51] Ese biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera?(Icyo gihe muzabwirwa muti) ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa

[52] Hanyuma babandi bihemukiye babwirwe bati "Ngaho nimwumve ububabare bwibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga

[53] Barakubaza bati "Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntaho mwacikira(Allah)

[54] N’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa

[55] Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi

[56] Ni we utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa

[57] Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhweku bemera

[58] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze (z’uko yabayobore Isilamu akanabahishurira Qur’an); ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho

[59] Vuga uti "Nimumbwire ku byamafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!" Vuga uti "Ese Allah ni we wabibahereye uburenganzira, cyangwamwahimbiye ikinyoma Allah

[60] Ese babandi bahimbira Allah ibinyoma batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri, Allahni nyir’ubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira

[61] Ntacyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwaakanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu)

[62] Nta gushidikanya ko mu by’ukuriinshuti magara za Allahzitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda

[63] (Abo ni) babandi bemeye kandi bakaba baratinyagaAllah

[64] Bazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagamboya Allahntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye

[65] Kandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri, icyubahiro cyose ari icya Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[66] Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. Nonese babandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma

[67] Ni we wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva

[68] Baravuze bati " Allah afite umwana". Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi

[69] Vuga uti "Mu by’ukuri, babandi bahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka (ku isi no ku mperuka)

[70] Ni umunezero w’igihe gito ku isi, hanyuma bakazagarurwa iwacu maze tukabumvisha ububabare bw’ibihano bikaze kubera ibyo bahakanaga

[71] Unabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro, (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize

[72] Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

[73] Nuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunarohaabahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze

[74] Hanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibitangaza bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera

[75] Nuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi

[76] Bamaze kugerwaho n`ukuri kuduturutseho, baravuga bati "Mu by’ukuri, ubu ni uburozi bugaragara

[77] Musa aravuga ati "Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho?Ese koko ubu ni uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka

[78] Baravuga bati "Ese uje kugira ngo utuvane ku (myizerere) twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu? Mwembi ntabwo tuzabemera

[79] Farawo aranavuga ati "Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga

[80] Nuko abarozi bamaze kuza,Musa arababwira ati "Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga

[81] Nuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati "Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri, Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana

[82] Kandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi

[83] Ariko ntawemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri, Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu banyabyaha

[84] Nuko Musa aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Niba mwaremeye Allah, nimumwiringire niba koko muri Abayisilamu

[85] Maze baravuga bati "Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi zibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu)

[86] Kandi ku bw’impuhwe zawe dukize abantu b’abahakanyi

[87] Nuko Musa n’umuvandimwe we tubahishurira ubutumwa (tugira tuti) "Nimuhe abantu banyu amazu mu Misiri, kandi amazu yanyu muyagire aho gusengera, ndetse mujye muhozaho amasengesho. Ngaho geza inkuru nziza ku bemera

[88] Musa aravuga ati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, wahaye Farawo n’abambari be imitako n’imitungo mu buzima bw’isi (ntibagushimira), Nyagasani wacu! Byabaye impamvu yo kuyobya (abantu)inzira yawe. Nyagasani wacu! Oreka imitungo yabo (ntigire icyo ibamarira) unadanangire imitima yabo, kugira ngo batemera kugeza babonye ibihano bibabaza

[89] (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi

[90] Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira bagamije kubarenganyano kubagirira nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati "Nemeye konta yindi Mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu

[91] Ese ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi

[92] Uyu munsi turarohora umubiri wawe tuwurinde kwangirika, kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu birengagiza ibimenyetso byacu (ntibabikuremo isomo)

[93] Kandi mu by’ukuri, bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe

[94] Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye (ko izina ryawe ryanditse muri Tawurati no mu Ivanjili), ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri, wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya

[95] Ntuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah,utazavaho ukaba mu banyagihombo

[96] Mu by’ukuri, babandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera

[97] N’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera),kugeza babonye ibihano bibabaza

[98] Ese haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito

[99] Kandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemera

[100] Umuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri babandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye)

[101] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera

[102] Ese hari ikindi bategereje kitari nk’(ibihano) byageze ku babayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje

[103] Nuko turokora intumwa zacu na babandi bemeye. Uko ni ko twiyemeje kurokora abemera

[104] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah we ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera

[105] (Naranahishuriwe nti) "Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe umwe mu babangikanyamana

[106] Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri, uzaba ubaye umwe mu babangikanyamana

[107] Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari we, ndetse anakugeneye icyiza, ntawakumira ingabire ze agenera uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi ni we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[108] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi njye si ndi umuhagararizi wanyu (sinoherejwe kugira ngo mbahatire kuyoboka)

[109] Kandi ujye ukurikiza ibyo uhishurirwa, unihangane kugeza ubwo Allah abakiranuye (wowe na bo), kuko ari we mukiranuzi mwiza

Hud

Surah 11

[1] Alif Laam Raa 63. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa n’Ushishoza, Umumenyi wa byose

[2] (Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri we (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza

[3] No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri, njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye

[4] Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni we Ushobora byose

[5] Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bagamije kubimuhisha (Allah). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[6] Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse

[7] Ni na we waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi intebe ye y’icyubahiro (Ar’shi) yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti "Mu by’ukuri, muzazurwa nyuma yo gupfa", babandi bahakanye bavuga bati "Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara

[8] Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati "Ni iki kibibujije?" Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabagerahonta kizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa

[9] N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane ntanashimire (inema za Allah)

[10] Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati "Ibibi bimvuyeho", nuko akishima akanirata cyane

[11] Uretse babandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n'igihembo gihebuje (Ijuru)

[12] Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati "Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?"(Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri, wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose

[13] Cyangwa baravuga bati "(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an)". Vuga uti "Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri

[14] Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe biri mu bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ese mwe muri abicisha bugufi (Abayisilamu)

[15] Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho

[16] Abo ni babandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) ntacyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye impfabusa

[17] Ese uwemera ashingiye ku kuri guturutse kwa Nyagasani we (ari we Intumwa Muhamadi), maze uko kuri (Qur’an) kugakurikirwa n'umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho (Allah), ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo cya Musa (Tawurati) cyari ubuyobozi n'impuhwe; (uwo yaba nk’ukurikira ibitagira gihamya)? Babandi bemeye (bashingiye ku kuri) ni bo bamwemera (Intumwa Muhamadi), naho abamuhakana bo mudutsiko (tw’abahakanyi), isezerano ryabo ni ukuzaba mu muriro. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko mu by’ukuri, (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera

[18] Ni nde nkozi y’ibibikurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazagezwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati "Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!" Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi

[19] Babandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka

[20] Abo ntaho bacikira (ibihano bya Allah) ku isi, kandinta barinzi (babibarinda) batari Allah, ndetse bazanatuburirwa ibihano (kubera ko) batashoboraga kumva ndetse ntibanashobore kubona (ukuri)

[21] Abo ni bo bihombeje ubwabo, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha

[22] Mu by’ukuri, ntagushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo gihambaye ku munsi w’imperuka

[23] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanicisha bugufi kuri Nyagasani wabo; bazaba mu Ijuru ubuziraherezo

[24] Urugero rw'amatsinda abiri (iry’abahakanyi n’iry’abemera) ni nko gufata umuntu utabona ndetse akaba atanumva, ukamugereranya n'ubona kandi akaba yumva. Ese ayo matsinda yombi uyagereranyije yareshya? Ese ntimutekereza

[25] Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (arababwira ati) "Rwose njye ndi umuburizi wanyu ugaragara

[26] (Ndababurira) ko mutagomba kugira undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’ibihano by'umunsi ubabaza

[27] Nuko ibikomerezwabyo mu bantu be byahakanye biravuga bati "Tubona uri umuntu nka twe kandi nta n’abandi bagukurikiye uretse abaciriritse muri twe, ndetse nabo bakaba barabikoze badatekereje. Kandi nta n’icyo muturusha, ahubwo dutekereza ko muri abanyabinyoma

[28] (Nuhu) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari nawe wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, ariko mwe (izo mpuhwe) mukaba mutazibona; nonese ubwo twabahatira (gukurikira ubutumwa) kandi mutabishaka

[29] Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemera, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji

[30] Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimutekereza

[31] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni we uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye umwe mu nkozi z’ibibi

[32] Baravuga bati "Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanireibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri umwe mu banyakuri

[33] (Nuhu) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah ni we wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntaho mwabihungira

[34] Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamarokabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni we Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa

[35] Cyangwa se (ababangikanyamana ba Maka) bavuga ko(Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti "Niba narayahimbye, icyo cyaha kimbarweho, ariko njye ntaho mpuriyen’ibyaha mukora

[36] Kandi Nuhu yarahishuriwe ati "Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga

[37] Maze wubake inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) babandib’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri, bagomba kurohama

[38] Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati "Nimuduseke natwe tuzabaseka nk’uko muduseka

[39] Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho

[40] Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije),turavuga tuti "Shyiramoikigabo n’ikigore (kuri buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe),unashyiremo abemeye". Kandi ntawigeze yemera hamwe na we uretse mbarwa

[41] Nuko (Nuhu) aravuga ati "Muyinjiremo maze itsimbure inagere aho ijya mu izina rya Allah. Mu by’ukuri,Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[42] Nuko (ya nkuge) irabatwara hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, maze Nuhu ahamagara umuhungu we wari witaruye ati "Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi

[43] (Umuhungu we) aravuga ati "Ndahungira ku musozi undinde amazi". (Nuhu) aravuga ati "Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka)". Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye

[44] Maze isi irabwirwa iti "Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Na wewa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi. Nuko havugwa imvugo igira iti "Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana

[45] Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni nawe Mucamanza usumba abandi

[46] (Allah) aravuga ati "Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) nta bwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora), mu by’ukuri, ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri, ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji

[47] (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo

[48] Arabwirwa ati "Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) ku bw’amahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho n’abo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho

[49] Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere(y'ihishurwa) ry’iyi Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri (Qur’an). iherezo (ryiza) rizaba iry’abatinya Allah

[50] N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari we. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimbyi b’ibinyoma

[51] Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwoigihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza

[52] Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi

[53] Baravuga bati "Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacukubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera

[54] Icyo twavuga nuko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi na mwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mubangikanya musenga

[55] Bitari we (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize

[56] Mu by’ukuri, njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni we ufite inzira igororotse

[57] Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandiNyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse ntacyo muzamutwara. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose

[58] Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye

[59] Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese w’igomeke

[60] Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w'imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo, kandi ko ubwoko bw’aba Adi, aribo bantu ba Hudu, bwarimbutse

[61] N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari we. Ni we wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko muby’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi yakira (ubusabe)

[62] Baravuga bati "Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza gusenga ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri, twe turashidikanya ku kuri kw’ibyo uduhamagarira

[63] (Swaleh) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari nawe wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, nonese ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Bityo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo

[64] Yemwe bantu banjye! Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayakure mutazavaho mugerwahon'ibihano byegereje

[65] Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati "Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa

[66] Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na babandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Ushobora byose

[67] Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

[68] Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, abantu bo mu bwoko bw’Abathamudu bahakanye Nyagasani wabo, kandi ko ubwoko bw’Abathamud bwarimbutse

[69] Kandi rwose intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akanuzukuruza). Ziramubwira ziti "Salam (amahoro)!" Arasubiza ati "Salam (amahoro)!" Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje

[70] Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafungura yabazimaniye), ntiyabashira amakenga arabishisha. Baravuga bati "Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti

[71] N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Isaka (akazabyara) Yaqub (Yakobo)

[72] (Sara) aravuga ati "Ego ko! Nabyara nte kandi ndi umukecuru ndetse n'uyu mugabo wanjye ari umukambwe!? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje

[73] (Abamalayika) baravuga bati "Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n'imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri, (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro

[74] Nuko Aburahamu amaze gushira ubwoba no kugerwaho n'inkuru nziza, atangira kutugisha impaka (azigisha abo twatumye) avuganira abantu ba Loti

[75] Mu by’ukuri, Aburahamu yari umuntu ucisha make, wibombarika (kuri Allah), wicuza (kuri Nyagasani we) cyane

[76] Yewe Abarahamu! Izo (mpaka) zireke. Mu by’ukuri, itegeko rya Nyagasani wawe ryasohoye. Kandi rwose ibihano bidashobora gusubizwa inyuma birabageraho

[77] Ubwo intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse agira n’agahinda (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati "Uyu ni umunsi mubi cyane

[78] Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Bityo, nimutinye Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge

[79] Baravuga bati "Rwose uzi ko nta cyo dukeneye ku bakobwa bawe, kandi mu by'ukuri, uzi neza icyo dushaka

[80] Aravuga ati "Iyaba nari mbarushije imbaraga cyangwa ngo nishingikirize inkingi ikomeye (ari wo muryango ugizwe n’abanyembaraga, kugira ngo bamfashe kubabuza kugera ku byo mushaka)

[81] (Abamalayika) baravuga bati "Yewe Loti! Mu by’ukuri, twe turi intumwa ziturutse kwa Nyagasani wawe. Ntibashobora kukugeraho (ngo bakugirire nabi). Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, kandi muri mwe ntihagire n'umwe ureba inyuma; ariko umugore wawe (araza gusigara inyuma) kuko mu by’ukuri, aza kugerwaho n'ibiri bubagereho (abo batinganyi). Rwose, isezerano ryabo ni mu gitondo. Ese igitondo nticyegereje

[82] Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu ya (Sodoma na Gomora), tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yaka umuriro

[83] (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure

[84] N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari we, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’umunsi ibihano bizabagota

[85] Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi

[86] Ibyo musigarana (nyuma yo kuzuza ibipimo) mu mitungo Allah yabahaye ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemera. Kandi njye sindi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu)

[87] Baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Eseamasengesho yawe agutegeka ko tureka ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa ko tureka gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? Mu by’ukuri, wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge! (Ariko ibi babivugaga bamukerensa)

[88] Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kunyuranya namwe nkora ibyo mbabuza, ahubwo mparanira gutunganya uko mbishoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni we niringiye kandi ni na we nicuzaho

[89] Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu)

[90] Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Inshuti magara (y’uwicuza)

[91] Baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri, tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira

[92] (Shuwayibu) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nonese umuryango wanjye ni wo wubahitse kuri mwe kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora

[93] Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje

[94] Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, turokora Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

[95] Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, abantu b’ i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye

[96] Mu by’ukuri,twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara

[97] (Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo (nta shingiro ryari rifite)

[98] Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi

[99] Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa impano mbi (umuvumo)

[100] Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye)

[101] Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah nta cyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka

[102] Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura (abatuye mu) midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri, ibihano bye birababaza kandi birakaze

[103] Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo kuri babandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizitabira

[104] Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe)

[105] Ubwo uwo munsi uzaza, nta we uzagira icyo avuga atabiherewe uburenganzira na (Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo)

[106] Babandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banarira

[107] Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashatse

[108] Naho babandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara,uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batarijyamo). (Iyo) ni impano itagira iherezo

[109] Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri, tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe

[110] Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri, (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke

[111] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora

[112] Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri, we ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[113] Kandi ntimukabogamire kuri babandi bakora ibibi, mutazavahomukagerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara

[114] Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho amasengesho mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri, ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka

[115] Ujye unihangana kuko mu by’ukuri, Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza

[116] Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe babandi bakoze ibibi bakomeje ku ba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi

[117] Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, ayiziza gukora ibikorwa bibi, mu gihe abayituye ari intungane

[118] N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kugira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo)

[119] Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri). No ku bw’ibyo )kutavuga rumwe no kugirirwa impuhwe) ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) "Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu

[120] Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri iyi (surat) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemera

[121] Unabwire babandi batemera uti "Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri, natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse)

[122] Munategereze! Mu by’ukuri, natwe turategereje

[123] Allah ni we uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi, kandi kuri we ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora

Yusufu

Surah 12

[1] Alif Laam Raa 64. Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse

[2] Mu by’ukuri, twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe

[3] Tukubarira inkuru nziza (yewe Muhamadi) mu byo twaguhishuriye muri iyi Qur’an, n’ubwo mbere (yo guhishurwa) kwayo wari mu batari bafite icyo bayiziho

[4] Ibuka ubwo Yusufu yabwiraga se ati "Dawe! Mu by’ukuri, narose mbona inyenyeri cumi n’imwe, izuba n'ukwezi, byose binyubamira

[5] (Se) aramubwira ati "Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara

[6] Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezeho inema ze, ndetse no ku rubyaro rwa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri,Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[7] Mu by’ukuri, (inkuru) ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya)

[8] Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati "Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri, data yarakosheje mu buryo bugaragara

[9] (Baravuga bati) "Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza

[10] Umwe muri bo aravuga ati "Ntimwice Yusufu, ahubwo mumunage mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora

[11] (Bamaze kunoza umugambi begerase) baramubwira bati "Dawe! Kuki utatugirira icyizere (cyo kujyana na) Yusufu kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza

[12] Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (ntacyo azaba)

[13] (Se) aravuga ati "Mu by’ukuri, naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko mwarangara imbwebwe ikamurya

[14] Baravuga bati "Mu by’ukuri, imbwebwe iramutse imuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo

[15] Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nukoturamuhishurira tuti "Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)

[16] Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira

[17] Baravuga bati "Dawe! Mu by'ukuri, twagiye kurushanwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze imbwebwe iramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri

[18] Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati "Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kugirira nabi (Yusufu mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allahni we wo kwishingikirizwa mu byo muvuga

[19] Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati "Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!" Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w'ibyo bakoze

[20] Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu make. Kandi nta gaciro bamuhaga

[21] Nuko (umugabo) wo mu Misiri wamuguze abwira umugore we ati "Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana". Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantuntibabizi

[22] Maze (Yusufu) amaze gukura, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza

[23] Nuko umugore yari abereye mu rugo yifuza (kuryamana na we), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati "Ngwino unyegere". (Yusufu) aravuga ati "Nikinze kuri Allah(ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri, we (umugabo wawe) ni databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka

[24] Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo (twabikoze)kugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri, we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera

[25] Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga umugore, undi na we amukurura) maze ikanzu ye ayica mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati "Ni iki wakwishyura uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza

[26] (Yusufu) aravuga ati "(Uyu mugore) ni we wanyifuje", nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati "Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma

[27] Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri

[28] Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati "Mu by’ukuri, (ibi ni bimwe) mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye

[29] (Umugabo aramubwira ati) "Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Na we (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri, wari mu banyamakosa

[30] Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati "Umugore w'umunyacyubahiro yifuje umwana we (w’umucakara)! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri, turabona ari mu buyobe bugaragara

[31] Nuko (uwo mugore) yumvise ibyo bamuvugaho, arabatumira anabategurira ibyo begamaho, anaha buri wese muri bo icyuma (cyo gukata ibiribwa), maze abwira (Yusufu) ati "Ngaho sohoka ubanyure imbere". Bamubonye baramurangarira (kubera ubwiza bwe) maze bitemagura intoki, baravuga bati " Allahabiturinde! Uyu si ikiremwa muntu! Ahubwo ni malayika mutagatifu

[32] Aravuga ati "Uwo ni we watumye mumveba! Rwose naramwifuje ariko arabyirinda! Ariko (ubutaha) nadakora ibyo mutegeka, azafungwa kandi azaba mu basuzuguritse

[33] (Yusufu) aravuga ati "Nyagasani! Gereza ni yo nziza kuri njye kuruta ibyo bampamagarira gukora (ubusambanyi). Kandi nuramuka utandinze imigambi yabo, nazabumvira hanyuma nkaba mu bantu badasobanukiwe (b’abanyabyaha)

[34] Nuko Nyagasani we yakira ubusabe bwe, maze amukiza imigambi yabo. Mu by’ukuri, we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[35] Hanyuma bamaze kubona ibimenyetso (by’uko Yusufu ari umwere) basanga bagomba kumufunga igihe runaka (kugira ngo bakumire igisebo)

[36] Nuko (Yusufu) yinjirana n’abasore babiri muri gereza. Umwe muri bo aravuga ati "Mu by’ukuri, narose nenga inzoga". Undi aravuga ati "Mu by’ukuri, njye narose nikoreye imigati ku mutwe, inyoni ziyindiraho". (Baravuga bati) "Dusobanurire ibyazo. Mu by’ukuri, tubona uri umwe mu bakora ibyiza

[37] Aravuga ati "Ntabwo amafunguro mwagenewe ari bubagereho ntarazibasobanurira. Ibyo ni bimwe mu byo Nyagasani wanjye yanyigishije. Mu by’ukuri, naciye ukubiri n’imyemerere y’abantu batemera Allah bakanahakana imperuka

[38] Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira

[39] Yemwe bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! Ese (gusenga) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ugusenga) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

[40] Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba gusenga uretse we wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

[41] Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) nuko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Sebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga

[42] Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azarokoka ati "Uzamvuganire kuri Sobuja". Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Sebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza

[43] Umwami (yaje kurota), aravuga ati "Mu by’ukuri, narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’imisogwe irindwi mibisi n’indi (irindwi) yumye. Yemwe banyacyubahiro! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi

[44] Baravuga bati "(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi nta bwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo)

[45] Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati "Njye nababwira ibisobanuro byazo, muramutse munyohereje (kuri Yusufu)

[46] (Aravuga ati) "Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’imisogwe irindwi mibisi n’indi (irindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi)

[47] (Yusufu) aravuga ati "Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya

[48] Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi ikaze (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto)

[49] Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi)

[50] Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati "Subira kwa Sobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo

[51] (Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati"Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?" Baravuga bati " Allahabimurinde! twamubonyeho". Nta kibi Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati "Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ni umwe mu banyakuri

[52] (Nuko Yusufu aravuga ati) "Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugirango (umwami) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri, Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi

[53] Kandi sinigira umwere (kuko nanjye nari ngiye kumwifuza). Mu by’ukuri, umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretseuwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[54] Maze umwami (abonye ko Yusufu abaye umwere) aravuga ati "Mumunzanire (mugire umujyanama) wihariye!" Nuko amaze kuvugana nawe (ashima imico ye) aravuga ati "Mu by’ukuri, uyu munsi ubaye umunyacyubahiro w’umwizerwa muri twe

[55] (Yusufu) aravuga ati "Nshinga ibigega by’igihugu, kuko mu by’ukuri, ndi umubitsi w’umuhanga

[56] Uko ni ko twagize Yusufu umuntu ukomeye mu gihugu (Misiri), agituramo aho ashaka. Duhundagaza impuhwe zacu k’uwo dushaka, kandi ntitujya tuburizamo ibihembo by’abakora ibyiza

[57] Kandi rwose, ibihembo byo ku munsi w’imperuka ni byo byizakuri babandi bemeye bakaba baranatinyaga Allah

[58] Nuko (amapfa aratera) abavandimwe ba Yusufu (basuhukira mu Misiri gushakayo amafunguro),binjira iwe arabamenya, ariko bo ntibamumenya

[59] Amaze kubategurira ibiribwa (basabye) aravuga ati "(Ubutaha) muzanzanire umuvandimwe wanyu kuri so (Benjamini). Ese ntimubona ko mbuzuriza ibipimokandi nkanakira neza abashyitsi

[60] Nimuramuka mutamunzaniye nta (biribwa) muzapimirwa iwanjye, kandi ntimuzanyegere

[61] Baravuga bati "Tuzinginga se amuduhe, kandi rwose tuzabikora

[62] (Yusufu) abwira abagaragu be ati "Mushyire amafaranga baguze ibiribwa mu mitwaro yabo (mu ibanga), kugira ngo bazabibone basubiye iwabo, bityo bazagaruke

[63] Nuko bageze kwa se, baravuga bati "Dawe! Twahakaniwe kuzongera gupimirwa (ibiribwa tutajyanye n’umuvandimwe None duhe wacu Benjamini). umuvandimwe wacu tujyane, kugira ngo tuzapimirwe (ibiribwa), kandi rwosetuzamurinda

[64] (Se) aravuga ati "Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni we murinzi mwiza, kandi ni we munyembabazi usumba abandi

[65] Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati "Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga)

[66] (Se) aravuga ati "Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura)". Bamaze kumurahirira, aravuga ati " Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze

[67] Aranavuga ati "Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri, umwanzuro ni uwa Allah; ni we niringiye, kandiabiringira bose bajye baba ari we biringira

[68] Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, ntacyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko impungenge zari mu mutima wa zari Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri, we (Yakubu)yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi

[69] Nuko binjiye kwa Yusufu, ahobera mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati "Mu by’ukuri, ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora

[70] Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira igikombe (cya zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati "Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri, muri abajura

[71] Barahindukira baravuga bati "Ni iki mwabuze

[72] Baravuga bati "Twabuze igikombe cy'umwami, kandi ukizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye

[73] Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura

[74] (Abakozi ba Yusufu) baravuga bati "Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba (bigaragaye ko) muri ababeshyi

[75] Baravuga bati "Igihano cy’uri bugisanganywe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi

[76] Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma agikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina hakurikijwe amategeko y’umwami (wa Misiri), keretse iyo Allah aza kubishaka. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah)

[77] (Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati "Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba". Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati "Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neze ibyo muvuga

[78] Baravuga bati "Yewe munyacyubahiro! Mu by’ukuri, (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri, tubona uri umwe mu bagiraneza

[79] (Yusufu) aravuga ati " Allahaturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri, (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi

[80] Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati "Ese ntimuzi ko so yagiranye na mwe isezerano mu izina rya Allah(ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi

[81] (Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti "Dawe! Mu by’ukuri, umwana wawe yibye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze igikombe cyabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana)

[82] Unabaze (abatuye) umudugudu twari mo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; mu by’ukuri, turavuga ukuri

[83] (Yakobo) aravuga ati "Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri, ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[84] Nuko abatera umugongo aravuga ati "Mbega agahinda ntewe (no kubura) Yusufu!" Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka

[85] Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana

[86] (Yakobo) aravuga ati "Mu by’ukuri, akababaro n'agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah

[87] (Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere ku mpuhwe za Allah. Mu by’ukuri, nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi

[88] Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati "Yewe munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri, abagiraneza". Allah agororera

[89] Aravuga ati "Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)

[90] Baravuga bati "Ese ni wowe Yusufu?" Ati "Ni njye Yusufu, n'uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri, utinya (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza

[91] Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri, turi abanyamakosa

[92] Aravuga ati "Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni we Munyempuhwe usumba abandi

[93] Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose

[94] Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru)

[95] (Abari kumwe nawe) baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri, ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa)

[96] Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize (ikanzu ya Yusufu) mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati "Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah

[97] Baravuga bati "Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri, turi abanyabyaha

[98] Aravuga ati "Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, we ni uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi

[99] Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be bombi maze aravuga ati "Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye

[100] Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati "Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abigenza buhoro. Mu by’ukuri, ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[101] Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (Ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. (Uzanshoboze) gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze (n’abagaragu bawe) b’intungane

[102] Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo banozaga umugambi wabo mubisha (wo kugirira nabi Yusufu)

[103] Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemera kabone n’ubwo washyiraho umuhate

[104] Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose

[105] Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza

[106] Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije

[107] Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi

[108] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi umwe mu babangikanyamana

[109] Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri babandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira

[110] (Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi

[111] Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikana-sobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah)

Inkuba

Surah 13

[1] Alif Laam Miim Raa 65. Iyi ni imirongo y’igitabo (Qur’an), kandi ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ni ukuri, ariko abenshi mu bantuntibemera

[2] Allah ni we wazamuye ibirere nta nkingi (zibifashe) mubona, nuko aganza ku ntebe y’icyubahiro. Yacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) mu gihe cyagenwe. Agenga gahunda z’ibintu byose, akanasobanura ibimenyetso (bye) kugira ngo mwemere mudashidikanya kuzahura na Nyagasani wanyu

[3] Ni na we warambuye isi maze ayishyiraho imisozi n’imigezi. Yanashyize muri buri bwoko bw’imbuto amoko abiri abiri (iz’ibara ryera n’izirabura, inini n’into, iziryohera n’izirura), atwikiriza ijoro amanywa (amanywa na yo akayatwikiriza ijoro). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza

[4] No mu butaka hari uduce twegeranye (uturumba n’uturumbuka), imirima y’imizabibu, imirima y’ibimera bitandukanye, imitende icucitse ku gitsinsi ndetse n’itatanye, byuhirwa n’amazi amwe; nyamara bimwe tukabirutisha ibindi mu buryohe. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge

[5] Niba (wowe Muhamadi) utangazwa (no kutemera kwabo nyuma y’ibi bimenyetso), igitangaje (kurushaho) ni imvugo yabo igira iti "Ese (nidupfa) tugahinduka igitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?" Abo ni babandi bahakanye Nyagasani wabo, ndetse ni bo bazaboheshwa iminyururu mu majosi. Kandi abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[6] Bagusaba kwihutisha ikibi (ibihano) mbere y'icyiza (kwemera), kandi harahise ibihano by’intangarugero bisa na byo mbere yabo. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Umunyembabazi ku bantuatitaye ku bikorwa bibi byabo. Kandi rwose Nyagasani wawe ni Nyir’ibihano bikaze

[7] Kandi abahakanyi baravuga bati "Kubera iki (Muhamadi) atamanuriwe ikimenyetso (gifatika) giturutse kwa Nyagasani we (kimeze nk’inkoni ya Musa cyangwa nk’ingamiya ya Swaleh)?" Mu by’ukuri, (ibyo ntibiri mu bushobozibwawe kuko) wowe uri umuburizi, kandi buri bantu bagira umuyobozi (Intumwa)

[8] Allah azi icyo buri kigore gifite muri nyababyeyi, (akanamenya) ibivuka bidashyitse ndetse n’ibisagiza (ibirenza igihe). Kandi iwe buri kintu cyose cyaragenwe

[9] Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Usumba byose, Uwikirenga

[10] (Kuri Allah) uhisha imvugo n’uyigaragaza muri mwe bose ni bamwe; yaba uwitwikira ijoro ndetse n’ugaragara ku manywa

[11] (Buri muntu) afite abamalayika basimburana imbere n’inyuma he; bamurinda ku bw’itegeko rya Allah. Mu by’ukuri, Allah ntahindura ibiri mu bantu keretse bahinduye ibibarimoa. Ariko iyo Allah ashatse ko ikibi kiba ku bantu ntawe ugikumira, nta n’ubwo bagira undi murinzi utari we

[12] Ni we ubereka imirabyo ibateye ubwoba, ikaba n’icyizere (ku bategereje imvura). Kandi ni na we uzana ibicu bibuditse

[13] N’inkuba isingiza (Allah) ku bw’ishimwe rye ryuzuye, ndetse n’Abamalayika (bakamusingiza) kubera kumutinya. Anohereza urusaku rw’inkuba akaruhanisha uwo ashatse; mu gihe (abahakanyi) baba bajya impaka kuri Allah, kandi ari Nyir’ibihano bikaze

[14] (Allah) ni we ukwiye ijambo ry’ukuri (ry’uko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri usibye we). Naho babandi basenga ibitari we, ntacyo bibasubiza na kimwe, mbese ni nk’umuntu urambura amaboko ye ayerekeza ku mazi (ari kure ye) kugira ngo amugere mu kanwa, nyamara adashobora kumugeraho. Kandi ubusabe bw’abahakanyi nta kindi buri cyo usibye kuba ari ubuyobe

[15] Kandi Allah yubamirwa n’ibiri mu birere no mu isi, bibishaka cyangwa bitabishaka; ndetse n’ibicucu byabyo (biramwubamira) mu gitondo na nimugoroba

[16] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde Nyagasani w’ibirere n’isi?" Vuga uti "Ni Allah". Vuga uti "Nonese kuki mwishyiriraho abarinzi batari we, batagira icyiza bimarira cyangwa ngo bagire ikibi bikiza?" Vuga uti "Ese utabona ahwanye n’ubona? Cyangwa se umwijima n’urumuri ni bimwe? Cyangwa babangikanya Allah n’ibigirwa- mana byaremye nk’uko (Allah) yaremye, kugira ngo ibyo (ibigirwamana byaremye n’ibyo Allah yaremye) bibatere urujijo kubera ko bisa?" Vuga uti " Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

[17] Yamanuye amazi mu kirere, maze ibibaya bitemba amazi hakurikijwe ingano yabyo. Imivu y’amazi igatembana ibidafite akamaro hejuru yayo, (ibifite akamaro bigasigara). Ndetse no mu byo bashongesha mu muriro babishakamo imitako cyangwa ibindi bikoresho, hari ibisigara bidafite akamaro. Uko ni ko Allah atanga urugero rugaragaza ukuri n’ikinyoma.Nuko ibidafite akamaro bikaba impfabusa, naho ibifitiye abantu akamaro bikaguma ku isi. Uko ni ko Allah atanga ingero

[18] Babandi bumviye Nyagasani wabo bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Naho babandi batamwumviye, iyo baza kugira ibyo mu isi byose hiyongereyeho n’ibindi nkabyo, bari kubyicunguza (kugira ngo barokoke ibihano, ariko ntibigire icyo bibamarira). Abo bazagira ibarura ribi ndetse ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; kandi ubwo ni bwo buturo bubi

[19] Ese wawundi usobanukiwe ko ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ari ukuri, ameze nka wawundi wigira nk’utabona (ukuri)? Mu by’ukuri, abanyabwenge ni bo bibuka

[20] Babandi bubahiriza isezerano rya Allah kandi ntibatatire igihango

[21] Na babandi bunga ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo bafitanye isano), bakanatinya Nyagasani wabo ndetse bakanatinya ibarura ribi (birinda gukora ibyo Allah yaziririje)

[22] Na babandi bihangana bashaka kwishimirwa na Nyagasani wabo, bagahozaho amasengesho, bakanatanga mu byo twabahaye, haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro; kandi ikibi bakagikuzaho icyiza. Abo ni bo bazagira iherezo ryiza

[23] Bazinjira mu ijuru rihoraho,bo n’ababyeyi babo, abo bashakanye, ndetse n’urubyaro rwabo bakoze ibikorwa byiza. Kandi abamalayika bazajya babageraho binjiriye muri buri muryango

[24] (Bababwira bati) Salamun alayikum (amahoro abe kuri mwe) kubera ko mwihanganye. Mbega ibyiza byo kuzagira iherezo ryiza

[25] Naho babandi bica isezerano rya Allah nyuma y’uko baryiyemeje, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo mufitanye isano), ndetse bakanakora ubwangizi ku isi, abo baravumwe kandi bazanagira iherezo ribi

[26] Allah atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubya (k’uwo ashaka). Kandi (abahakanyi) bashimishwa n’ubuzima bwo ku isi, nyamara ubuzima bwo ku isi ntacyo buri cyo ubugereranyije n’ubw’imperuka uretse kuba ari umunezero w’akanya gato

[27] Kandi babandi bahakanye baravuga bati "Kuki (Muhamadi) atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Vuga uti "Mu by’ukuri, Allah arekera mu buyobe uwo ashaka, akanayobora iwe uwicujije

[28] Babandi bemeye kandi bakagira imitima ituje ku bwo gusingiza Allah, mu by’ukuri, mumenye ko gusingiza Allah bituma imitima ituza

[29] Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagira umunezero n’igarukiro ryiza

[30] (Nk’uko twohereje intumwa mbere yawe) ni na ko twakohereje (yewe Muhamadi) ku muryango (Umat) wabanjirijwe n’indi miryango, kugira ngo ubasomere ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kuko bo bahakana Nyirimpuhwe.Vuga uti "Ni we Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ni we niringiye kandi ni na we nicuzaho

[31] N’iyo haza kubaho Qur’an igendesha imisozi, cyangwa isatagura isi, cyangwa ivugisha abapfuye (yari kuba ari iyi Qur’an wahishuriwe, kandi ntabwo bari kuyemera). Ariko Allahni we mugenga wa byose (ibitangaza ndetse n’ibindi). Ese babandi bemeye ntibazi ko iyo Allah aza kubishaka yari kuyobora abantu bose (nta gitangaza kibayeho)? Kandi ibyago ntibizareka kugera ku bahakanyi ndetse no hafi y’ingo zabo kubera ibyo bakora, kugeza isezerano rya Allah risohoye. Mu by’ukuri, Allah ntajya yica isezerano rye

[32] (Niba bakerensa ubutumwa bwawe), mu by’ukuri n’intumwa zabayeho mbere yawe zarakerensejwe (bityo ntukagire agahinda), ariko babandi bahakanye nabahaye igihe, maze ndabahana. Mbega uko igihano cyanjye cyari kimeze

[33] Ese umugenzuzi wa buri muntu mu byo akora (ari we Allah, ni kimwe n’ibigirwamana bidafite icyo bizi)? Ariko babangikanyije Allah n’ibigirwamana (kubera ubujiji). Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuvuge amazina yabyo (n’ibisingizo byabyo byatuma bisengwa)! Cyangwa se (Allah) muba mumubwira ibyo atazi ku isi, cyangwa muba mwivugira gusa? Ahubwo babandi bahakanye bakundishijwe imigambi yabo, babuzwa (kuyoboka) inzira y’ukuri, kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira umuyobora

[34] Bazahabwa ibihano mu buzima bwo kuri iyi si, kandi rwose ibihano by'imperuka birakomeye kurushaho. Ndetse ntawe uzabarinda ibihano bya Allah

[35] Imiterere y’ijuru ryasezeranyijwe abatinya Allah, ni iritembamo imigezi, imbuto zaryo zihoraho ndetse n’igicucu cyaryo (gihoraho). Iryo (juru) ni ryo herezo ry’abatinya Allah, naho iherezo ry’abahakanye ni umuriro

[36] Kandi babandi twahaye ibitabo (abaje kwemera muri bo) bishimira ibyo wahishuriwe (Qur’an, kuko ihuje n’ibyo bafite mu bitabo byabo), ariko hari n’udutsiko muri bo duhakana bimwe muri byo. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, nategetswe kugaragira Allah(wenyine) no kutagira ibyo mubangikanya nabyo. Nanahamagarira (abantu) kumugana, kandi iwe ni ho garukiro ryanjye

[37] (Nkuko twahishuriye ibitabo intumwa zakubanjirije biri mu ndimi zazo), ni na ko twayiguhishuriye (Qur’an) mu Cyarabu, kugira ngo uyiyoboreshe. Kandi nuramuka ukurikiye amarangamutima yabo (ababangikanyamana) nyuma y’uko ugezweho n’ubumenyi, nta nshuti cyangwa umutabazi uzagira bo kukurinda (ibihano) bya Allah

[38] Kandi rwose twohereje intumwa mbere yawe (yewe Muhamadi), tunazigenera (gushaka) abagore (no kugira) urubyaro. Ndetse nta ntumwa yazana igitangaza bidaturutse ku bushake bwa Allah. Buri kintu cyose gifite igihe cyagenewe

[39] Allah ahanagura cyangwa akemeza ibyo ashatse (mu mategeko ye). Kandi ni we ufite igitabo gihatse ibindi [(Al Lawuh-ul Mahfudh (urubaho rurinzwe]

[40] N’iyo twakwereka (yewe Muhamadi) bimwe mu byo tubasezeranya (ibihano) cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), mu by’ukuri,inshingano zawe ni ugusohoza ubutumwa, maze ibarura rikaba iryacu

[41] Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Allah ni we utegeka kandi nta wavuguruza itegeko rye, ndetse ni we ubanguka mu ibarura

[42] Mu by’ukuri, babandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (intumwa zabo), ariko Allah ni we uburizamo imigambi mibisha yose. Azi neza ibyo buri muntu akora, kandi abahakanyi bazamenya uzagira iherezo ryiza

[43] Babandi bahakanye baravuga bati "Ntabwo (wowe Muhamadi) uri intumwa." Vuga uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe ndetse n’abafite ubumenyi bw’igitabo (baje kuyoboka Isilamu)

Ibrahimu

Surah 14

[1] Alif Laam Raa 66. (Iki ni) igitabo twaguhishuriye (yewe Muhamadi) kugira ngo ukure abantu mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganisha ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), ku bw’ubushake bwa Nyagasani wabo, ubageze mu nzira ya Nyirimbaraga zihebuje, Ukwiye ibisingizo byose

[2] Allah,we mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi abahakanyi bazahura n’ingorane ku bw’ibihano bikaze bazahura nabyo

[3] Babandi bakunda ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka, bagakumira abantu kugana inzira ya Allah bifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo); abo bari mu buyobe bukabije

[4] Kandi nta ntumwa twohereje itavuga ururimi rw’abantu twayoherejeho kugira ngo ibasobanurire (ubutumwa bwa Allah). Hanyuma Allah akarekera mu buyobeuwo ashaka (kubera kwigomeka kwe), akanayobora uwo ashaka. Ni na we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza

[5] Kandi rwose twohereje Musa azanye ibitangaza byacu, (tumubwira tuti) "Kura abantu bawe mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganishe ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), unabibutse ingabire za Allah. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho kuri buri wese urangwa no kwihangana cyane, akanashimira

[6] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo yabarokoraga, akabakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bicaga abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa; kandi muri ibyo hari mo ikigeragezo gihambaye gituruka kwaNyagasani wanyu

[7] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wanyu yatangazaga (agira ati) "Nimuramuka mushimiye nzabongerera (ingabire zanjye), ariko nimuhakana, mumenye ko ibihano byanjye bihambaye

[8] Nuko Musa aravuga ati "Muramutse muhakanye, mwe n’abari ku isi bose, mu by’ukuri, (mumenye ko) Allah ari Umukungu (nta na kimwe akeneye), Ukwiye ibisingizo byose

[9] Ese inkuru za babandi bababanjirije ntizabagezeho, iz’abantu ba Nuhu, iz’aba Adi, iz’aba Thamudu ndetse n’iza babandi baje nyuma yabo? Ntawundi ubazi usibye Allah. Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bashyize intoki mu minwa yabo (baraziruma kubera uburakari), maze baravuga bati "Mu by’ukuri, duhakanye (ubutumwa) mwazanye, kandi dushidikanya cyane ku byo muduhamagarira

[10] Intumwa zabo zaravuze ziti "Ese murashidikanya kuri Allah wahanze ibirere n’isi? Abahamagarira (kumusenga wenyine) kugira ngo abababarire ibyaha byanyu ndetse anabarindirize kugeza igihe cyagenwe". Baravuga bati "Mwe nta kindi muri cyo usibye kuba muri abantu nka twe. Murashaka kutubuza ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho nimutuzanire ikimenyetso kigaragara (gishimangira ukuri kw’ibyo muvuga)

[11] Intumwa zabo zarababwiye ziti "Twe nta kindi turi cyo usibye kuba turi abantu nka mwe, ariko Allah ahundagaza ingabire ze k’uwo ashatse mu bagaragu be. Kandi ntidushobora kubazanira ikimenyetso bidaturutse ku bushake bwa Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah (wenyine)

[12] Ni na gute tutakwiringira Allah kandi mu by’ukuri, yaratuyoboye inzira zacu (zatumye tumumenya)? Kandi rwose tuzihanganira uko mudutoteza. Ngaho abiringira nibiringire Allah(wenyine)

[13] Nuko babandi bahakanye babwira intumwa zabo (zabatumweho) bati "Rwose tuzabamenesha mu gihugu cyacu, keretse muyobotse imigenzo yacu (y’ibangikanyamana)". Nuko Nyagasani wazo arazihishurira ati "Mu by’ukuri, tuzarimbura ababangikanyamana

[14] Kandi mu by’ukuri nyuma yabo, mwe tuzabatuza mu gihugu (cyabo). Ibyo ni kuri wawundi utinya kuzahagarara imbere yanjye (ku munsi w’ibarura) akanatinya ibihano byanjye

[15] Nuko (intumwa) zitabaza (Nyagasani wazo, arazitabara), maze buri munyagitugu wese w’icyigomeke ararimbuka

[16] Imbere ye (buri munyagitugu wese) hari igihano cy’umuriro wa Jahanamu, kandi azanyweshwa amashyira

[17] Azagerageza kuyagotomera ariko ntibizamushobokera (kuko azaba atamuryoheye kandi ashyushye), kandi urupfu ruzamuturuka impande zose, ariko ntazapfa ndetse na nyuma y’ibyo, azahura n’ibihano bikaze

[18] Ibikorwa bya babandi bahakanye Nyagasani wabo, bigereranywa nk’ivu ryahushywe n’inkubi y’umuyaga ku munsi w’umuyaga ukaze. Ibyo bakoze nta na kimwe kizabagirira akamaro. Ubwo ni bwo buyobe bukabije

[19] Ese ntubona ko Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu y’ukuri? Aramutse abishatse yabakuraho akazana (ibindi) biremwa bishya

[20] Kandi ibyo kuri Allah ntabwo bigoye

[21] Kandi bose bazagera imbere ya Allah (ku munsi w’imperuka) maze abanyantege nke babwire abari abibone bati "Mu by’ukuri, ni mwe twakurikiraga; ese hari icyo mwatumarira mukadukiza ibihano bya Allah?" Bazavuga bati "Iyo Allah aza kutuyobora natwe twari kubayobora. Bityo byose ni kimwe kuri twese, twagaragaza kubabara cyangwa tukihanganira (ibi bihano); nta buhungiro dufite

[22] Nuko ubwo imanza zizaba zimaze gucibwa Shitani avuge ati "Mu by’ukuri, Allah yabasezeranyije isezerano ry’ukuri (ryo kuzazurwa kugororerwa). Naho njye isezerano no nabahaye sinaryubahirije, kuko nta bubasha nari mbafiteho uretse ko nabahamagaye mukanyitaba. Ku bw’ibyo, ntimumvebe ahubwo mwivebe ubwanyu. (Ubu) ntacyo nabamarira kandi na mwe ntacyo mwamarira. Mu by’ukuri, njye mpakanye ibikorwa byanyu mwakoze (ubwo mwarekaga gusenga Allah) mukambangikanya na we. Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bibabaza

[23] Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazinjizwa mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ku bushake bwa Allah. Indamukanyo yabo muri ryo izaba ari Salamu (kwifurizanya amahoro)

[24] Ese ntubona uko Allah yatanze urugero rw’ijambo ryiza (ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah) ko arink’igiti cyiza, gifite imizi ishikamye mu butaka, ndetse n’amashami yacyo agera mu kirere

[25] Gihora cyera imbuto buri gihe, ku bwa Nyagasani wacyo, kandi Allah aha abantu ingero kugira ngo babashe kwibuka

[26] Naho urugero rw’ijambo ribi (ryo guhakana Allah) ni nk’igiti kibi kiregetse hejuru ku butaka, kirandurwa (bitagoranye) kuko kiba kidashikamye

[27] Allah ashoboza babandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva). Kandi Allah arekera mu buyobe inkozi z’ibibi, ndetse Allah akora icyo ashatse

[28] Ese ntiwabonye babandi baguranye inema za Allah, (aho gushimira) bagahakana; maze bagatuma abantu babo batura mu nzu y’uburimbukiro

[29] (Iyo nzu ni umuriro wa) Jahanamu bazinjiramo kandi ni bwo buturo bubi

[30] Kandi (ababangikanyamana) bashyizeho ibigirwamana babibangikanya na Allah kugira ngo bayobye (abantu) inzira ye. Vuga uti "Nimwinezeze (by’igihe gito)! Ariko mu by’ukuri, iherezo ryanyu ni mu muriro

[31] (Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye bemeye, ko bagomba guhozaho amasengesho bakanatanga mu byo twabahaye; haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, mbere y’uko haza umunsi utazabamo ubucuruzi n’ubucuti (bigamije gucungura)

[32] Allah ni we waremye ibirere n’isi anamanura amazi (imvura) mu kirere, nuko ayameresha imbuto kugira ngo zibabere amafunguro; yanaborohereje amato kugira ngo agendere mu nyanja ku itegeko rye, ndetse yanaborohereje imigezi (kugira ngo ibagirire akamaro)

[33] Yanaborohereje izuba n’ukwezi bihora bizenguruka mu buryo butunganye, ndetse anaborohereza ijoro n’amanywa (kugira ngo byose bibagirire akamaro)

[34] Yanabahaye ibyo mwamusabye byose, kandi muramutse mushatse kubarura inema za Allahntimwazihetura. Mu by’ukuri, umuntu ni inkozi y’ibibi ya cyane, umuhakanyi ukabije (w’indashima)

[35] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Ha uyu mujyi (wa Maka) amahoro n’umutekano, unandinde njye n’abana banjye kuba twagaragira ibigirwamana

[36] Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (ibyo bigirwamana) byayobeje abantu benshi. Ariko uzankurikira, uwo azaba ari umwe mu bantu banjye. Naho uzanyigomekaho, mu by’ukuri, ni wowe Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[37] Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, natuje rumwe mu rubyaro rwanjye (Isimayili na nyina Hajar) mu kibaya kidahingwa, hafi y’ingoro yawe ntagatifu, Nyagasani wacu, kugira ngo bahozeho amasengesho. Bityo, shyira urukundo mu mitima y’abantu babakunde, kandi unabahe amafunguro kugira ngo babashe gushimira

[38] Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uzi neza ibyo duhisha n’ibyo tugaragaza. Nta na kimwe cyakwihisha Allah, haba ku isi cyangwa mu kirere

[39] Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wampaye Isimayili na Isaka ngeze mu zabukuru. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Uwumva ubusabe bihebuje

[40] Nyagasani! Mpa guhozaho amasengesho, unabihe urubyaro rwanjye, Nyagasani wacu! Kandi wakire ubusabe bwanjye

[41] Nyagasani wacu! Uzambabarire, njye n’ababyeyi banjye ndetse n’abemera, umunsi ibarura ryatangiye

[42] Kandi (yewe Muhamadi) ntugakeke na rimwe ko Allah atitaye ku byo inkozi z’ibibi zikora, ahubwo arabarindiriza kugeza ku munsi bazakanura amaso (kubera ibyo bazaba babona bibateye ubwoba)

[43] (Bazava mu mva zabo) bihuta bararamye, bakanuye ubudahumbya, kandi imitima yabo yabaye ibishushungwe (kubera ubwoba)

[44] Unaburire abantu umunsi ibihano bizabageraho, maze inkozi z’ibibi zikavuga ziti "Nyagasani wacu! Turindirize umuhamagaro igihe wawe gito twitabe tunakurikire intumwa (zawe). (Maze zibwirwe ziti) "Ese ntimwari mwararahiye mbere ko mutazava (ku isi, kandi ko nta zuka rizabaho)

[45] Kandi mwanatuye mu mazu ya babandi bihemukiye, nyamara mwari mwaramenye neza ibyo twabakoreye (kubarimbura), ndetse twanabahaye ingero nyinshi (ntimwazitaho)

[46] Kandi rwose bacuze imigambi yabo ariko Allah ni we uburizamo imigambi yabo, n’ubwo bwose imigambi yabo idashobora kurimbura imisozi

[47] Kandi ntugakeke na rimwe ko Allah azica isezerano yasezeranyije intumwa ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, nyir’ugahana bikaze

[48] (Munibuke) umunsi isi izahindurwamo indi si ndetse n’ibirere (bigahindurwamo ibindi), hanyuma (ibiremwa byose) bigahagarikwa imbere ya Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

[49] Kuri uwo munsi, uzabona inkozi z’ibibi ziri ku ngoyi (ziboshywe amaguru n’amaboko)

[50] Imyambaro yabo izaba ikozwe muri godoro, kandi uburanga bwabo buzaba bupfutswen’umuriro

[51] (Ibyo) ni ukugira ngo Allah ahembere buri muntu ibyo yakoze. Mu by’ukuri, Allah ni ubanguka mu ibarura

[52] Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira, no kugira ngo banamenye ko (Allah) ari we Mana imwe rukumbi, ndetse no kugira ngo abafite ubwenge babikuremo isomo

Ubutaka bw'Amabuye

Surah 15

[1] Alif Laam Raa 67. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse

[2] (Ku munsi w’imperuka) babandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro)

[3] Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri)

[4] Nta mudugudu numwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe

[5] Nta muryango (umat) numwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe

[6] Baranavuze bati "Yewe uwahishuriwe urwibutso! Mu by’ukuri, wowe uri umusazi

[7] Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri

[8] (Allah aravuga ati) "Ntabwo twohereza abamalayika bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa

[9] Mu by’ukuri, ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni na twetuzarurinda

[10] Mu by’ukuri, twohereje (intumwa) mbere yawe, mu matsinda y’ababayeho mbere

[11] Kandi nta ntumwayabageragaho ngo babure kuyinnyega

[12] Uko ni ko dushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozizibibi (zo mu gihe cyawe)

[13] Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku babayeho mbere zarabagezeho

[14] Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera)

[15] Ahubwo bari kuvuga bati "Mu by’ukuri, amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe

[16] Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho)

[17] Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru)

[18] Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara

[19] Twanarambuye isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye

[20] Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse (n’ibibeshaho ibindi biremwa) mwe mudaha amafunguro

[21] Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye

[22] Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo

[23] Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo)

[24] Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma

[25] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni we Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[26] Mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)

[27] Naho Shitani tuyirema mbere (ya Adamu) tuyikomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi

[28] Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)

[29] Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)

[30] Nuko Abamalayika bose barubama

[31] Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama

[32] (Allah) aravuga ati "Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama

[33] (Ibilisi) aravuga ati "Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)

[34] (Allah) aravuga ati "Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri, ubaye ikivume

[35] Kandi mu by’ukuri, umuvumo wanjye uzakubaho kuzageza ku munsi w’imperuka

[36] (Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho

[37] (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazarindirizwa

[38] Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi

[39] (Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi,nanabayobye bose

[40] Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo

[41] (Allah) aravuga ati "Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye

[42] Mu by’ukuri, wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira

[43] Kandi rwose, umuriro wa Jahanamu ni wobose basezeranyijwe

[44] Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite (abanyabyaha) wagenewe

[45] Mu by’ukuri,abatinya Allah bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi

[46] (Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye

[47] Tuzanakura inzika mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) nk’abavandimwe, bari ku bitanda berekeranye (baganira bishimye)

[48] Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo

[49] (Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri, ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[50] Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane

[51] Unababarire inkuru y’abashyitsi (abamalayika) ba Aburahamu

[52] Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (amahoro)" , (nuko akabikiriza) maze akavuga ati "Mu by’ukuri, muduteye ubwoba

[53] Baravuga bati "Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri, tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umunyabwenge

[54] (Aburahamu) aravuga ati "Ese murampa inkuru nziza (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru? Iyo nkuru nziza ni bwoko ki

[55] Baravuga bati "Tuguhaye inkuru nziza y’ukuri. Bityo, reka kuba mu bihebye

[56] (Aburahamu) aravuga ati "Nonese ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye

[57] (Aburahamu arongera) aravuga ati "Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe

[58] Baravuga bati "Mu by’ukuri, twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)

[59] Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri, turabarokora bose

[60] Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka)

[61] Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Lutwi (Loti)

[62] (Loti) yaravuze ati "Mu by’ukuri, sinabamenye

[63] Baravuga bati "Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano)

[64] Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri

[65] Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo nawe atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe

[66] Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kw’abo (banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo

[67] Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)

[68] (Loti) aravuga ati "Mu by’ukuri, aba ni abashyitsi banjye; ntimunkoze isoni

[69] Munatinye Allah,mudatuma ngira ikimwaro

[70] (Abatuye umujyi) baravuga bati "Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)

[71] Aravuga ati "Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu)

[72] Ndahiriye ku buzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira

[73] Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe

[74] Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye yo mu muriro

[75] Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza

[76] Kandi mu by’ukuri, (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa

[77] Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana

[78] Ndetse n’abari batuye i Ayikati68 (na bo) bari inkozi z’ibibi

[79] Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri, iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara

[80] Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye intumwa (Swalehe)

[81] Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza

[82] Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye

[83] Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare

[84] Kandi ibyo bajyaga bakora ntacyo byabamariye

[85] Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri, imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire

[86] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje

[87] Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye

[88] Ntuzarebeshe amaso yawe (wifuza) ibyo twashimishije by’igihe gito bamwe muri bo (abahakanyi), kandi ntibakagutere agahinda. Kandi ujye wicisha bugufi ku bemera

[89] Unavuge uti "Mu by’ukuri, jye ndi umuburizi ugaragara

[90] (Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice (bemera bimwe ibindi bakabihakana)

[91] Babandi baciye Qur’an mo ibice (bakemera bimwe bagahakana ibindi)

[92] Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye

[93] Ku byo bajyaga bakora (bigomeka,babeshya)

[94] Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana

[95] Mu by’ukuri, twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro

[96] Babandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo)

[97] Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga

[98] Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube umwe mubamwubamira

[99] Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kukugezeho (urupfu)

Uruki

Surah 16

[1] Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[2] Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa k’uwo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) "Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye njye; bityo nimuntinye

[3] Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[4] Yeremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka)

[5] (Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya

[6] Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo

[7] Anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Nyir’impuhwe zihebuje,Nyir’imbabazi

[8] (Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremyen’ibindi bintu mutazi

[9] Allah ni we werekana inzira igororotse, ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese

[10] Ni we umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu

[11] Ayameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza

[12] Kandi yaborohereje ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge

[13] Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ubumwe bw’Imana no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa)

[14] Ni na we woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze,no kugira ngo mubashe gushimira

[15] Yanashyize imisozi ku isi irayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana)

[16] (Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana)

[17] Nonese ubwo (Allah) urema wamugereranya (n’ibigirwamana) bitarema? Ese ntimutekereza

[18] Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah(yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[19] Kandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza

[20] Na babandi basenga ibitari Allah, ntacyo byigeze biremaahubwo na byo byararemwe

[21] Ni ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa

[22] Imana yanyu ni Imana imwe. Ariko babandi batemera imperuka, imitima ya bo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi basabitswe n’ubwibone

[23] Nta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri, ntakunda abibone

[24] N’iyo babwiwe bati "Niiki Nyagasani wanyu yahishuriye (Muhamadi)? "Baravuga bati "Ni imigani y’abo hambere

[25] Ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje kubera kutagira ubumenyi. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye

[26] Mu by’ukuri, babandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga

[27] Hanyuma, ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati "Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (intumwa n’abemera) kubera byo, biri he? Babandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati "Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi

[28] Babandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha)". Bazicisha bugufi (bagira bati) "Nta kibi twajyaga dukora!" (Abamalayika bazasubiza bati) "Oya! (Murabeshya) mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga

[29] Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone

[30] Naho babandi batinye (Allah) bazabwirwa bati "Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?" Bazavuga bati "Ni ibyiza". Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abatinya (Allah)

[31] Bazinjira mu busitani buhoraho, butembamo imigezi. Bazabonamo ibyo bashaka byose; uko ni ko Allah agororera abamutinya

[32] Ba bandiabamalayika bakuramo roho zabo bararanzwe no gukora ibikorwa byiza, barababwira bati "Salamun alayikum!(amahoro abe kuri mwe), ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibyo mwakoraga ( ku isi)

[33] Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho nitegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allahntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

[34] Maze bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa

[35] Na babandi babangikanyije (Allah) baravuze bati "Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari gusenga mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririzaataziririje we ubwe". Uko ni na ko abababanjirije babigenje. Nonese hari ikindi intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

[36] Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo intumwa (kugira ngo ibabwire iti) "Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (gusenga) ibigirwamana". Muri boharimo abo Allah yayoboye, ndetse no muri bo hari abokamwe n’ubuyobe. nimutambagire ku isi, maze murebe Bityo uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze

[37] N’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri, Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara

[38] Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi

[39] (Allah azabazura) kugira ngo azabasobanurire ibyo batavugagaho rumwe ndetse no kugira ngo abahakanye bazamenye ko bari abanyabinyoma

[40] Mu by’ukuri, ijambo ryacu ku kintu dushaka (ko kibaho), turakibwira tuti "Ba!" Ubwo kikaba

[41] Naho babandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza heza ku isi, ariko mu by’ukuri, igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya

[42] (Abo ni) babandi bihanganye kandi bakiringira Nyagasani wa bo (wenyine)

[43] Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo. Ngaho (yemwe babangikanyamana ba Maka)nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi

[44] (Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an)kugira usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ngo ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe)

[45] Ese babandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atazabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batazagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga

[46] Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), ku buryo ntaho bacikira (ibihano bya Allah)

[47] Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi

[48] Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allahyaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)

[49] Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru

[50] Bitinya Nyagasani wabyo uri hejuru, kandi bikora ibyo byategetswe

[51] Allah yaranavuze ati "(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri, we (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Bityo, nimuntinye njye njyenyine

[52] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na we ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mutinya undi utari Allah

[53] Ingabire zose mufite zituruka kwa Allah(ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye

[54] Hanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo

[55] Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzamenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu)

[56] Banafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba

[57] Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya!Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu)

[58] N’iyo umwe muribo ahawe inkuru y’ivuka ry’umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi

[59] Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) "Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?" Rwose, ibyemezo byabo ni bibi

[60] Abatemera umunsi w’imperukabagereranywa n’ikibi, naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza

[61] N’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi.Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo

[62] Bitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezoryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo

[63] Ku izina rya Allah! Mu by’ukuri, twohereje intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[64] Kandi nta kindi cyatumye tukoherereza igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugaga ho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo kibe) umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera

[65] Kandi Allah amanura amazi (imvura) ayakuye mukirere, nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva

[66] Kandi mu by’ukuri, mu matungo mukuramo inyigisho. Tubanywesha kuri bimwe mu byo mu nda zayo, biva hagati y’ibyariwe (n’itungo) ndetse n’amaraso; (ibyo bikaba) amata y’umwimerere aryohera abanywi

[67] No mu mbuto z’ imitende n’imizabibu, mukuramo ibisindisha (byaziririjwe) ndetse n’amafunguro meza. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bantubafite ubwenge

[68] Nyagasani wawe yanahishuriye inzuki (agira ati)"Mwubake amazu mu misozi, mu biti no mu byo (abantu) bubaka

[69] Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje". Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza

[70] Kandi Allah yarabaremye ndetse ni nawe ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri, Allahni Umumenyi wa byose,Ushobora byose

[71] Kandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara babandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) Nonese bahakana ingabire za Allah

[72] Kandi Allahyabaremeye abagore ababakomoyemo, maze abaha abana n’abuzukuru bakomotse ku bagore banyu, ndetse abaha n’amafunguro meza. Ese bemera ibitari ukuri (ibigirwamana) bagahakana ingabire za Allah

[73] Bakanasenga ibitari Allah, bidashobora kugira amafunguro bibaha yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye

[74] Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko ntacyo asa nacyo). Mu by’ukuri, Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo)

[75] Allahyatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na sebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi

[76] Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo atavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri sebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse

[77] Kandi Allah ni we uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[78] Allahyanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima kugira ngo mushimire

[79] Ese ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera

[80] Kandi Allahyagize amazu yanyu aho muruhukira, anabagirira impu z’amatungo amazu (amahema) aborohera kuyatwara igihe muri mu ngendo ndetse n’igihe mutazirimo. No mu bwoya bwayo (ihene, ingamiya n’intama) yabahaye (gukoramo) ibikoresho n’imitako (mwifashisha) by’igihe runaka

[81] Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye)

[82] Nibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

[83] Bazi neza ingabire za Allahariko (bakabirengaho) bakazihakana, kandi abenshi muri bo ni abahakanyi

[84] (Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazemererwa (gusubira ku isi) ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi (Allah)

[85] N’igihe babandi b’inkozi z’ibibi bazabona ibihano, ntabwo bazabyoroherezwa, ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa

[86] N’igihe babandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe". Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri, mwe muri abanyabinyoma

[87] Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha

[88] Babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah,tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi)

[89] (Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo) ubakomokamo, maze nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya wabo (abahakanyi bo ku gihe cyawe). Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu)

[90] Mu by’ukuri, Allah ategeka (abantu) kurangwa n’ubutabera, kugira neza no gufasha abo bafitanye isano. Anabuza gukora ibikozasoni, ibibi no kurenganya. Ababurira kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah kandi abagirire akamaro)

[91] Kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze, ndetse ntimugatatire indahiro nyuma yo kuzishimangira kandi mwaragize Allah umwishingizi wanyu (ko muzazubahiriza). Mu by’ukuri, Allahazi ibyo mukora

[92] Kandi ntimuzamere nka wawundi (umugore w’ubwenge buke) waboshye umutako we akawukomeza nyuma akawubohora, mugira indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, kubera ko mufite imbaraga kandi mukaba benshi kurusha abo mwagiranye amasezerano. Mu by’ukuri, Allah abagerageresha ibyo (kugira ngo agaragaze uwumvira n’uwigomeka). Kandi rwose, ku munsi w’imperuka azabagaragariza ibyo mutavugagaho rumwe

[93] N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe, ariko arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi rwose muzabazwa ibyo mwajyaga mukora

[94] Kandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kuganainzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye

[95] Ntimuzanagurane isezerano rya Allah igiciro gito. Mu by’ukuri, ibiri kwa Allah ni byo byiza kuri mwe iyaba mwarimubizi

[96] Ibyo mutunze bizashira, ariko ibiri kwa Allahbizahoraho. Kandi rwose, babandi bihanganye tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga

[97] Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana,rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabobyiza kurusha ibyo bakoraga

[98] Bityo, nuba ugiye gusoma Qur’an, ujye usaba Allah kukurinda Shitani wavumwe

[99] Mu by’ukuri, (Shitani) nta bushobozi afite kuri babandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo (wenyine)

[100] Mu by’ukuri, ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri babandi bamwumvira ndetse na babandi bamubangikanya (na Allah)

[101] N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze)". Nyamara abenshi muri bo ntacyo bazi (ku byo Allah ategeka)

[102] Vuga uti (yewe Muhamadi) "Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiyeli] ni we wayizanye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah)

[103] Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati "Mu by’ukuri, hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an)." Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse

[104] Mu by’ukuri, babandi batemera amagambo ya Allah, Allah ntazabayobora kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[105] Mu by’ukuri, abahimba ikinyoma ni babandi batemera amagambo ya Allah, kandi abo ni bobanyabinyoma

[106] Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemera, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wawundi uzabihatirwa nyamara umutima we wuje ukwemera. Ariko uwugururira igituza cye ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye

[107] Ibyo ni ukubera ko bakunze ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka. Kandi mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

[108] Abo ni babandi Allahyadanangiye imitima yabo, amatwi yabo ndetse n’amaso yabo; kandi abo ni bo barindagiye

[109] Nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo ku munsi w’imperuka

[110] Naho babandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[111] Wibuke (yewe Muhamadi) umunsi buri muntu azaza yiburanira, maze buri wese agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi ntabwo bazarenganywa

[112] Kandi Allah yatanze urugero rw’umudugudu (Maka) wari utekanye kandi utuje; amafunguro yawo awugeraho ku bwinshi aturutse impande zose, ariko abawutuye bahakana ingabire za Allah. Nuko Allah awuteza amapfa n’ubwoba kubera ibyo bakoraga (guhakana ubutumwa bwa Muhamadi)

[113] Kandi rwose bari baragezweho n’intumwa(Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi

[114] Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, biziruye kandi byiza. Munashimire ingabire za Allah, niba koko ari we wenyine musenga

[115] Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze);mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[116] Ntimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu muvuga muti "Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe" mugamije guhimbira Allahibinyoma. Mu by’ukuri, abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka

[117] (Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza

[118] Na babandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubahemukira twabaziririzaga ibyari (ubwo bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (bigomeka ku mategeko ya Allah)

[119] Hanyuma, babandi bakoze ibibi kubera kudasobanukirwa maze bakicuza, nyuma y’ibyo bagakora ibikorwa byiza, mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[120] Mu by’ukuri, Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi ntan’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanyamana

[121] Yashimiraga ingabire za Allah. (Allah) yaramutoranyije anamuyobora inzira igororotse

[122] Twanamuhaye ibyiza ku isi, ndetseno ku mperuka azaba mu ntungane

[123] Hanyuma, (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba umwe mu bamubangikanya

[124] Mu by’ukuri, (kubahiriza) Isabato yashyiriweho babandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri, ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe

[125] Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na we uzi neza abayobotses

[126] Kandi nimwihorera (ku babagiriye nabi), mujye mwihorera bijyanye n’ibyo mwakorewe. Ariko nimwihangana (mukababarira), ni byo byiza ku bihangana

[127] Ujye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha

[128] Mu by’ukuri, Allah ari kumwe na babandi bamutinya, ndetse na babandi bakora ibyiza

Urugendo rwo mw'Ijoro

Surah 17

[1] Ubutagatifu ni ubwa wawundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) n’ijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twa- hundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje

[2] Twanahaye Musa igitabo (Tawurati) tukigira umuyoboro kuri bene Isiraheli (tugira tuti) "Muramenye ntimuzagire undi mwiringira utari njye

[3] Yemwe abakomoka kubo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (mwe)! Mu by’ukuri, yari umugaragu ushimira cyane (bityo nimumukurikize)

[4] Twanaciye iteka kuribene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti "Mu by’ukuri, muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri, kandi muzagira ubwibone buhambaye

[5] Nuko ubwo isezerano rya mbere muri yombi ryasohoraga, twaboherereje abagaragu bacu b’ibihangange, maze bakwirakwira mu mazu yanyu (babahiga). Kandi iryo ni isezerano ryagombaga gusohora

[6] Nuko nyuma yaho tubaha kubigaranzura murabanesha. Twanabongereye imitungo n’urubyaro ndetse tunabagira benshi kubarusha

[7] (Twaranavuze tuti) "Nimugira neza ni mwe muzabamwigiriye neza, kandi nimunagira nabi ni mwe muzaba mwihemukiye. Nuko ubwo isezeranorya nyuma rizasohora, (tuzashoboza abanzi banyu) kugira ngo babasuzuguze, baninjiremu musigiti (w’i Yeruzalemu) nk’uko bawinjiyemo bwa mbere, ndetse bazanasenya ibyo bazajya bahura nabyo byose

[8] (Muramutse mwicujije), hari ubwo Nyagasani wanyu yabagirira impuhwe, ariko nimwongera (gukora ubwononnyi) natwe tuzongera (tubahane). Kandi umuriro wa Jahanamu twawugize gereza ku bahakanyi

[9] Mu by’ukuri, iyi Qur’an iyobora (abantu) mu nzira itunganye kurusha izindi ikanaha inkuru nziza abemera; babandi bakora ibikorwa byiza, ko rwose bazagororerwa ibihembo bihebuje (Ijuru)

[10] Kandi ko babandi batemera imperuka, twabateganyirije ibihano bibabaza (Umuriro)

[11] Kandi umuntu (iyo arakaye cyangwa ari mu ngorane hari ubwo) asaba ikibi nk’uko asaba icyiza, kuko umuntu (muri kamere ye) ahubuka

[12] Twanagize ijoro n’amanywa ibimenyetso bibiri (bigaragaza ubushobozi bwacu),nuko dukuraho ikimenyetso cy’ijoro, naho ikimenyetso cy’amanywatukigira umucyo kugira ngo mushakishe ingabire zituruka kwaNyagasani wanyu, no kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Kandi buri kintu twagisobanuye mu buryo burambuye

[13] Na buri muntu twamuziritseho ibikorwa bye (nk’urunigi) mu ijosi, kandi ku munsi w’imperuka tuzamuzanira igitabo azasanga gifunguye

[14] (Azabwirwa ati) "Soma igitabo cyawe! Uyu munsi wowe ubwawe urihagije kwibera umubaruzi

[15] Uyobotse, mu by’ukuri (ibihembo by’uko kuyoboka) biba kuri we, n’uyobye (ibihano by’uko kuyoba) biba kuri we. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Ndetse ntabo tujya duhana tutabanje kuboherereza intumwa (ngo ibaburire)

[16] N’igihe dushatse kurimbura umudugudu (kubera ubwangizi bwabo), dutegeka abakungu muri wo (kumvira amategeko yacu) ariko bagakomeza kuwukoramo ubwangizi. Nuko ijambo (ry’ibihano) rikabasohoreraho, maze tukawurimbura bikomeye

[17] Nonese twarimbuye ibisekuru bingahe nyuma ya Nuhu (Nowa)! Kandi birahagije ko Nyagasani wawe amenya akanabona byimazeyo ibyaha by’abagaragu be

[18] Ushaka umunezero wo ku isi utaramba, twihutira kuyimuheramo ibyo dushaka (kandi tukabiha) uwo dushaka. Nyuma y’ibyo, twamugeneye umuriro wa Jahanamu azinjiramo asuzuguritse (kandi) yirukanywe(mu mpuhwe za Allah)

[19] N’uzashaka imperuka akanayiharanira uko bikwiye kandi akaba ari n’umwemeramana; abo ibikorwa byabo bizashimwa (na Allah ndetse anabibahembere)

[20] Abobose -aba nabariya (abemera n’abahakanyi)- tubahundagazaho impano za Nyagasani wawe (ku isi). Kandi impano za Nyagasani wawe ntizikumirwa (k’uwo ari we wese)

[21] Reba uko bamwe tubarutisha abandi (mu buzima bwo ku isi), kandi mu by’ukuri ubuzima bw’imperuka ni bwo buzagira urwego rwo hejuru bukanagira agaciro gahebuje

[22] Ntukagire ikindi ubangikanya na Allah, utazavaho ugawa ndetse ukanatereranwa

[23] Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye gusenga uretse we wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro

[24] Ujye unabicishaho bugufi kubera kubagirira impuhwe, ndetse ujye (ubasabira) uvuga uti "Nyagasani wanjye! Bagirire impuhwe nk’uko bandeze nkiri muto

[25] Nyagasani wanyu azi neza ibiri mu mitima yanyu. Niba mukora ibyiza (mubikorera ababyeyi banyu, ariko rimwe na rimwe mugacikwa, Nyagasani wanyu azabababarira),mu by’ukuri we (Allah) ni Uhebuje mu kubabarira abamugarukira bamwicuzaho

[26] Ujye unaha uwo mufitanye isano, umukene n’uwashiriwe ari ku rugendo ibyo bakwiye. Ariko ntukajye waya

[27] Mu by’ukuri, abaya ni abavandimwe b’amashitani, kandi Shitani ntajya ashimira Nyagasani we

[28] Kandi nubirengagiza (ntugire icyo uha abo mufitanye isano, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo) kubera ko ugishakisha impuhwe za Nyagasani wawe wizeye, ujye ubabwira amagambo yoroheje

[29] Kandi akaboko kawe ntukakagire nk’ (ak’umunyabugugu) gahambiriye mu ijosi ryawe, cyangwa ngo ukarambure cyane (nk’uwaya), utazavaho ugawa ukanagira ubukene bukabije

[30] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe atuburira amafunguro uwo ashatse, akanatubiriza (uwo ashaka). Mu by’ukuri, azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be

[31] Ntimukanice abana banyu kubera gutinya ubukene, kuko bo namwe ari twe tubaha amafunguro. Mu by’ukuri, kubica ni icyaha gikomeye

[32] Ntimukanegere ubusambanyi. Mu by’ukuri, bwo ni icyaha gikomeye bukaba n’inzira mbi

[33] Kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje (kwica) uretse ku mpamvu y’ukuri. N’uzicwa arenganyijwe, rwose twahaye umuhagarariye ububasha (bwo kwihorera, kwaka icyiru cyangwa kubabarira). Ariko ntazarengere mu kwihorera, kuko mu by’ukuri, we arengerwa (n’amategeko)

[34] Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse igihe mugamije ineza (ifitiye inyungu iyo mfubyi), kugeza igeze mu gihe cy’ubukure. Kandi mujye mwuzuza isezerano kuko mu by’ukuri, isezerano muzaribazwa (ku munsi w’imperuka)

[35] Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima, ndetse mupimishe iminzani itunganye. Ibyo ni byo byiza (kuri mwe ku isi) kandi ni byo (bizagira) iherezo ryiza (ku mperuka)

[36] Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri, amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose bizabazwa

[37] Kandi ntukagende ku isi wibona kuko mu by’ukuri, udashobora gutobora isi ndetse nta n’ubwo wareshya n’imisozi

[38] Ibibi muri ibyo byose (byavuzwe), Nyagasani wawe arabyanga

[39] Ibi ni (bimwe) mu buhanga Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanywe (mu mpuhwe za Allah)

[40] Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko (wo kubyara) abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri, imvugo yanyu ni mbi bikabije

[41] Kandi rwose twasobanuye (byinshi) muri iyi Qur’an, kugira ngo (abantu) babashe kwibuka, ariko (ababangikanyamana) nta cyo bibongerera usibye guhunga (ukuri)

[42] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na we (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) nyir’intebe y’icyubahiro (kugira ngo zimurwanye)

[43] Ubutagatifu ni ubwe (Allah), kandi ntaho ahuriye n’ibyo bavuga (ko abangikanye n’izindi mana)

[44] Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kidasingiza ikuzo rye. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha

[45] N’igihe usoma Qur’an (yewe Muhamadi), dushyira urusika rutagaragara hagati yawe n’abatemera imperuka (kugira ngo batayisobanukirwa)

[46] Twanashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Ndetse n’iyo uvuze Nyagasani wawe wenyine muri Qur’an, batera umugongo bahunga kubera kutabyishimira

[47] Tuzi neza ibyo baba bumva iyo baguteze amatwi. N’igihebaba bongorerana, inkozi z’ibibi (muri bo)ziba zivuga ziti "Uwo mukurikira ni umuntu warozwe

[48] Dore uko bakugereranya(bakwita umusazi, uwarozwe, umunyabinyoma,...). Bityo barayobye kandi ntibashobora kuzayoboka inzira y’ukuri

[49] Baranavuga bati "Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufwa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya

[50] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimube amabuye cyangwa ibyuma

[51] Cyangwa ikindi kiremwa mutekereza ko cyaba gikomeye (n’ubwo mwaba mumeze mutyo muzazurwa). Bazavuga bati "Ni nde uzadusubiza ubuzima?" Vuga uti "Muzabusubizwa n’uwabaremye bwa mbere". Bazakuzunguriza imitwe bahakana, bavuge bati "Ibyo bizaba ryari?" Vuga uti "Wenda biri bugufi

[52] Umunsi (Allah) azabahamagara (kugira ngo muve mu mva zanyu) maze mukitaba mumusingiza. Icyo gihe muzakeka ko mwabaye (ku isi) igihe gito

[53] Bwira abagaragu banjye, bajye bavuga amagambo meza, kuko rwose (nibatabikora) Shitani izabateranya. Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi ugaragara w’umuntu

[54] Nyagasani wanyu arabazi neza; nabishaka azabagirira impuhwe, kandi nabishaka azabahana. Kandi (yewe Muhamadi) ntitwabakoherejeho ngo ubabere umugenzuzi (kugeza ubwo ubahatira kuyoboka)

[55] Kandi Nyagasani wawe azi neza abari mu birere no mu isi. Kandi rwose bamwe mu bahanuzi twabarutishije abandi, ndetse Dawudi(igitabo cya) Zaburi. twanahaye

[56] Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nimuhamagare abo mwise imana mu cyimbo cye ( Allah, kugira ngo babatabare). Nta bushobozi bafite bwo kubakiza ingorane, cyangwa ngo bazihinduremo (ibyiza)

[57] Abo basenga (bababangikanyije na Allah) nabo ubwabo (basenga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse

[58] Nta mudugudu n’umwe (wahakanye Allah) tutarimbura mbere y’umunsi w’imperuka, cyangwa ngo tuwuhanishe ibihano bikaze. Mu by’ukuri, ibyo byaranditswe mu gitabo (gikubiyemo ibizaba)

[59] Nta n’ikindi kitubuza kohereza ibitangaza (abahakanyi basaba), uretse kuba abo hambere (barabisabye) bakabihakana (nuko tukabarimbura; bityo n’abandi babihawe bakabihakana twabarimbura). Kandi twahaye abantu bo mu bwoko bwa Thamudu ingamiya ari igitangazakigaragara, nuko baragihinyura (iyo ngamiya barayica). Ndetse nta kindi gituma twohereza ibitangaza bitari ukuburira (abantu) no kubatinyisha (ibihano by’Imana)

[60] Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo twakubwiraga tuti "Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi abantu byimazeyo (abafiteho ubushobozi bwose). Kandi ibyo twakweretse(mu rugendo rw’ijoro wakoze ujya i Yeruzalemu no mu Ijuru), twarugize ikigeragezo ku bantu (kugira ngo dutandukanye abemera n’abahakana), ndetse n’igiti cyavumwe (kivugwa) muri Qur’an (nacyo twakigize ikigeragezo ku bantu). Turababurira tukanabatinyisha (ibihano), ariko nta cyo bibongerera uretse kurushaho kwigomeka

[61] Kandi wibuke ubwo twabwiraga Abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko bakubama bose uretse Ibilisi (Shitani) wavuze ati "Ese nakubamira uwo waremye mu cyondo

[62] (Shitani) aravuga ati "Ntureba uyu wubahishije kundusha, nuramuka undetse nkakomeza kubaho kugeza ku munsi w’imperuka, rwose nzigarurira urubyaro rwe (nduyobye) uretse bake (muri bo)

[63] (Allah) aravuga ati "Genda! Uzagukurikira muri bo, mu by’ukuri, umuriro wa Jahanama uzaba ari cyo gihembo cyanyu mwese; igihembo gikwiye

[64] Uzigarurira abo ushoboye muri bo ukoresheje ijwi ryawe, maze ubakoranyirize ingabo zawe zigendera ku ifarasi n’izigenza amaguru, wifatanye nabo mu mitungo (ubashishikariza kuyishaka mu nzira zaziririjwe) n’abana (ubashishikariza kubabyara mu nzira zitemewe), kandi ubahe amasezerano (y’ibinyoma). Ariko ibyo Shitani asezeranya ni ibishuko

[65] Mu by’ukuri, abagaragu banjye (b’abemeramana nyakuri) nta bushobozi uzabagiraho. Kandi Nyagasani wawe arahagije kuba umurinzi

[66] Nyagasani wanyu ni we ubagenzereza amato mu nyanja, kugira ngo mushakishe ingabire ze. Mu by’ukuri, ni Nyirimpuhwe kuri mwe

[67] Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza imusozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima

[68] Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara

[69] Cyangwa mwibwira ko mutekanye ku buryo atabasubiza mu nyanja bwa kabiri, akaboherereza inkubi y’umuyaga, ukabaroha kubera ubuhakanyi bwanyu? Hanyuma ntimugire utubaza impamvu twabahannye

[70] Kandi rwose twubahishije bene Adamu tubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza, ndetse tunabarutisha byinshi mu byo twaremye

[71] (Unibuke) umunsi tuzahamagara abantu bose (buri tsinda) riri kumwe n’umuyobozi waryo (ryakurikiraga ku isi). Bityo, abazahabwa igitabo cyabo (gikubiyemo ibikorwa bakoze) mu kuboko kw’iburyo, bazasoma igitabo cyabo (bishimye), kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende

[72] N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira

[73] Mu by’ukuri (yewe Muhamadi, ababangikanyamana) bendaga kugutesha ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kugira ngo uduhimbire ibindi bitari yo; ubwo (iyo ubikora) bari kukugira inshuti magara

[74] Kandi iyo tutaza kugukomeza, rwose wari hafi yo kubabogamiraho gato

[75] Iyo uza kubikora, twari kukumvisha ku bihano byikubye kabiri ku isi n’ibihano byikubye kabiri nyuma y’urupfu. Kandi ntiwari kubona umutabazi ukudukiza

[76] Kandi (abahakanyi) bari hafi yo kukumenesha mu gihugu (Maka). Ariko n’iyo baramuka babikoze, nabo ntibari kukibamo nyuma yawe, uretse igihe gito (kuko twari kubarimbura)

[77] Ibyo (byo kurimbura abamenesha intumwa zabo) byari umugenzo ku ntumwa zacu twohereje mbere yawe, kandi umugenzo wacu ntuzigera uhinduka

[78] Ujye uhozaho amasengesho ku manywa kuva izuba rirenze mu kirere hagati (ari cyo gihe cy’isengeshorya Adhuhuri n’irya Al’aswiri), kugeza haje umwijima w’ijoro (ari cyo gihe cy’isengesho rya Magharibi n’irya Al ishau). Ujye unasoma Qur’an igihe umuseke utambitse (isengesho rya Al Fajr). Mu by’ukuri Qur’an (isomwa mu isengesho ryo) mu museke iba yitabiriwe (n’abamalayika b’amanywa n’ab’ijoro)

[79] Kandi na nijoro ujye uyisoma (Qur’an) mu isengesho ryo mu gicuku (Tahajudi) nk’isengesho ry’inyongerakuri wowe (Muhamadi), kugira ngo Nyagasani wawe azakuzure uri mu rwego uzashimirwa

[80] Kandi (yewe Muhamadi) ujye uvuga uti "Nyagasani wanjye! Mpa kwinjira kwanjye (mu mujyi wa Madina) kube kwiza, kandi no gusohoka kwanjye (mu mujyi wa Maka) kube kwiza. Unanshyigikize imbaraga ziguturutseho

[81] Unavuge uti "Ukuri (Idini rya Isilamu) kwaraje ikinyoma (ibangikanyamana) kirayoyoka. Mu by’ukuri, ikinyoma kizahora kiyoyoka

[82] Kandi twahishuye Qur’an irimoumuti ikaba n’impuhwe ku bemeramana, nyamara ntacyo yongerera inkozi z’ibibi uretse igihombo

[83] N’iyo umuntu tumuhundagajeho ingabire zacu, arirengagizaakishyira kure (y’amategeko yacu), ariko ikibi cyamugeraho akiheba cyane

[84] Vuga uti "Buri wese akora mu buryo bwe, ariko Nyagasani wanyu ni we uzi neza uwayobotse inzira y’ukuri

[85] Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye na roho. Vuga uti "Ubumenyi bw’ibya roho bwihariwe na Nyagasani wanjye. Kandi (mwe abantu) mwahawe ubumenyi buke

[86] N’iyo tuza kubishaka, twari kukwambura ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kandi ntiwari kubona ukurengera ngo abitubuze

[87] (Ariko) kubera impuhwe za Nyagasani wawe (yayishimangiye mu mutima wawe).Mu by’ukuri, ingabire ze kuri wowe zirahambaye

[88] Vuga (yewe Muhamadi) uti "N’iyo abantu n’amajini baza kwishyira hamwe ngo bazane igisa nk’iyiQur’an, ntibari kuzana igisa nayo, kabone n’iyo baza kwifatanya

[89] Kandi rwose buri rugero (rugaragaza ko Imana iriho kandi ari nayo yonyine ikwiye gusengwa) twarusobanuriye abantu muri iyi Qur’an, nyamara abenshi mu bantu baranze barahakana

[90] Maze baravuga bati "Ntidushobora kukwemera (yewe Muhamadi) keretse utuvuburiye isoko y’amazi mu butaka

[91] Cyangwa ukaba ufite ubusitani bw’imitende n’ubw’imizabibu, maze ukavuburamo imigezi itemba hagati yabwo

[92] Cyangwa ukatugushaho ikirere ibice bice, nk’uko wabivuze, cyangwa se ukatuzanira Allahn’abamalayika tukababona imbona nkubone

[93] Cyangwa ukaba ufite inzu itatse zahabu, cyangwa ukazamuka mu kirere, kandi nta n’ubwo twakemera izamuka ryawe utatumanuriye igitabo (gihamya ko uri intumwa) tukagisoma. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye! Ese hari ikindi ndi cyo usibye kuba ndi umuntu watumwe

[94] Nta n’ikindi cyabujije abantu kwemera ubwo umuyoboro wabageragaho, uretse kuvuga bati "Ese Allah yokohereza ikiremwamuntu ngo kibe intumwa

[95] Vuga (yewe Muhamadi) uti "N’iyo ku isi haza kuba (hatuye) abamalayika bagenda batuje, twari kubamanurira umumalayika uturutse mu kirere akababera intumwa

[96] Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe. Mu by’ukuri, ni Uzi byimazeyo, akanaba Ubona abagaragu be bihebuje

[97] Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntiyagira abatabazi batari we (Allah); ndetse tuzanabazura ku munsi w’imperuka bagenza uburanga bwabo, ari impumyi, ibiragi, ndetse n’ibipfamatwi. Ubuturo bwabo buzaba umuriro wa Jahanamu. Buri uko ugabanyije imbaraga tuzajya tuwongerera ubukana

[98] Icyo ni cyo gihano cyabo kubera ko bahakanye amagambo yacu bakavuga bati "Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufwa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya

[99] Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi ashoboye kurema abameze nka bo? Kandi (Allah) yabashyiriyeho igihe kidashidikanywaho (cyo kuzazurwa nyuma yo gupfa), ariko abahakanyi baranze bakomeza guhakana

[100] Vuga (ubwira abahakanyi) uti "Iyo muza kugira ibigega by’impuhwe za Nyagasani wanjye, mwari kugundira mutinya gushirirwa, kandi umuntu ahora ari umunyabugugu

[101] Kandi rwose Musa twamuhaye ibitangaza icyenda bisobanutse. Ngaho baza bene Isiraheli ubwo yabageragaho, maze Farawo akamubwira ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ndakeka ko warozwe

[102] (Musa) aravuga ati "Rwose uzi ko ibi bitangaza nta wundi wabimanuyeutari Nyagasani w’ibireren’isi, kugira ngo bibe gihamya (ko Imana ari imwe rukumbi). Kandi mu by’ukuri, ndemeza ko wowe Farawo wamaze korama

[103] Nuko (Farawo) ashaka kubaca mu gihugu (cya Misiri), maze turamuroha n’abari kumwe na we bose

[104] Nyuma ye twanabwiye bene Isiraheli tuti "Nimuture mu gihugu, ubwo isezerano ry’umunsi w’imperuka rizaza, tuzabazana muri uruvange (muri amahanga atandukanye)

[105] Twaranayihishuye (Qur’an) kugira ngo ukuri (kuganze ku isi), kandi twanayihishuye mu kuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro)

[106] Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu)

[107] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri, abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubamira (Allah)

[108] Bakavuga bati "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohojwe

[109] Banubamira (Allah) barira, (Qur’an) ikabongerera kwicisha bugufi

[110] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza". No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho

[111] Unavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umufasha (kubera ko atajya agira) intege nke". Ujye unamuha ikuzo rihambaye

Ubuvumo

Surah 18

[1] Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo (Qur’an), hanyuma ntiyagishyiramo inenge (iyo ari yo yose)

[2] (Yakigize igitabo) kigororotse kugira ngo kiburire (abahakanyi) ibihano bikomeye bituruka kuri we (Allah), ndetse no kugira ngo gihe inkuru nziza abemeramana; babandi bakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ibihembo byiza (Ijuru)

[3] Bazabamo ubuziraherezo

[4] No kugira ngo kiburire babandi bavuga bati "Allah agira umwana

[5] Yaba bo ndetse n’abakurambere babo, nta bumenyi babifiteho. Mbega ijambo rikomeye risohoka mu minwa yabo (ko Allah afite umwana)! Ibyo bavuga ni ibinyoma

[6] (Yewe Muhamadi) ushobora kuzicwa n’agahinda ku bwo gutera umugongo kwabo (bitandukanya na we), kuko batemera iby’iyi nkuru (Qur’an)

[7] Mu by’ukuri, ibiri ku isi twabigize umutako wayo kugira ngo tubagerageze (abantu), maze tugaragaze abarusha abandigukora ibikorwa byiza

[8] Kandi mu by’ukuri, ibiyiriho (isi) tuzabigira ubutaka bugundutse

[9] Ese ukeka ko abantu bo mu buvumo n’urubaho rwanditsweho (amazina yabo) byari igitangaza mu bigize ibimenyetso byacu

[10] Ibuka ubwo abasore bahungiraga mu buvumo, bakavuga bati "Nyagasani wacu! Duhundagazeho impuhwe ziguturutseho, unaduhe gutungana mu byo dukora

[11] Maze tubapfuka amatwi (turabasinziriza cyane, baguma) mu buvumoimyaka myinshi

[12] Hanyuma turabakangura kugira ngo mu matsinda abiri (yagiye impaka ku gihe bamaze mu buvumo), tumenye iryabashije kumenya igihe bamazemo kurusha irindi

[13] Tugutekerereza inkuru yabo mu kuri. Rwose, bari abasore bemeye Nyagasani wabo, nuko tubongerera ukuyoboka

[14] Twanakomeje imitima yabo ubwo bahagurukaga (imbere y’umwami wabo w’umuhakanyi) bakavuga bati "Nyagasani wacu ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ntituzigera dusenga indimana itari we; turamutse tubikoze, rwose twaba tuvuze ijambo ry’ubuyobe

[15] Abo bantu bacu bahisemo gusenga izindi mana zitari we (Allah). Kuki zitajya zibazanira ibimenyetso bigaragara (ngo zerekane ko ari imana koko)? Ese ni nde munyabyaha kurusha uhimbira Allah ikinyoma

[16] (Ba basore barabwirana bati) "Ubwo mwitandukanyije nabo ndetse n’ibyo basenga bitari Allah, ngaho nimuhungire mu buvumo, Nyagasani wanyu azabahundagazaho impuhwe ze, anabahe gutungana mu byo mukora

[17] Kandi iyo izuba ryarasaga wabonaga ribogamira iburyo bw’ubuvumo bwabo, ryaba rirenga rikabajya kure ahagana ibumoso; kandi bari ahisanzuye muri ubwo buvumo. Ibyo ni bimwe mu bitangaza bya Allah.Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntuzamubonera umurinzi umuyobora

[18] (N’iyo wababonaga) wakekaga ko bari maso kandi basinziriye. Tukabahindukiza iburyo n’ibumoso (kugira ngo ubutaka butonona imibiri yabo), naho imbwa yabo irambuye amaboko ku bwinjiriro (imeze nk’ibarinze). Iyo uza kubabona wari guhindukira ubahunga, kandi rwose wari kubagirira ubwoba

[19] Uko ni na ko twabakanguye (tubakuye mu bitotsi by’igihe kirekire) kugira ngo babazanye. Umwe muri bo aravuga ati "Mumaze igihe kingana iki (aha)?" (Bamwe) baravuga bati "(Dushobora kuba) tumaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi". (Abandi) baravuga bati "Nyagasani wanyu ni we uzi neza igihe mumaze (aha)". Ngaho nimwohereze umwe muri mwe mu mujyi ajyane iki giceri cyanyu cya Feza, arebe ibiryo byiza kurusha ibindi maze abazaniremo amafunguro. Kandi yitwararike ntatume hagira ubamenya n’umwe

[20] Mu by’ukuri, nibaramuka babamenye bazabatera amabuye cyangwa babasubize mu idini ryabo; kandi (nimubikora) ntimuzigera mukiranuka

[21] Uko ni nako twaberetse (abantu b’icyo gihe) kugira ngo bamenye ko isezerano rya Allah (ryo kuzazura abapfuye) ari ukuri, kandi ko mu by’ukuri, imperuka izabaho nta gushidikanya. (Wibuke) ubwo (abantu bo mu mujyi) bajyaga impaka ku byerekeye abo (bantu bo mu buvumo), bamwe bakavuga bati "Nimwubake inyubako (imbere y’ubwinjiriro bw’ubuvumo bwabo)"; Nyagasani wabo ni we uzi neza ibyabo. Naho abarushije abandi ijambo (muri bo) baravuga bati "Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero

[22] (Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati "Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati "Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi"; (abandi nabo) bavuge bati "Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye ni we uzi byimazeyo umubare wabo"; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse ufite ibimenyetso bigaragara (twaguhishuriye), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko ntayo bazi)

[23] Kandi rwose ntuzagire icyo ari cyo cyose uvuga (wemeza) uti "Nzagikora ejo

[24] Usibye igihe (wongeyeho ijambo rigira riti) Allah nabishaka. Kandi ujye usingiza Nyagasani wawe igihe wibagiwe (kuvuga uti "Allah nabishaka"), unavuge uti "Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira iri hafi cyane yo kuyoboka kurusha iyi

[25] Kandi bamaze mu buvumo bwabo imyaka magana atatu yiyongeraho (imyaka) icyenda

[26] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Allah ni we uzi neza igihe bamaze (mu buvumo)". Ni we uzi ibitagaragara byo mu birere n’ibyo mu isi. Mbega ukuntuabona neza bitangaje akanumva (buri kintu)! Nta mugenga wundi bafite utari we (Allah), kandi bafatanyije mu guca iteka. ntawe

[27] Unasome ibyo wahishuriwe mu gitabo cya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi). Ntawahindura amagambo ye, kandi nta handi wabona ubuhungiro hatari iwe

[28] Ujye unihanganira kugumana na ba bandi (b’abakene) basenga Nyagasani wabo igitondo n’ikigoroba, bashaka kwishimirwa na we, ndetse ntukabirengagize (wita ku bikomerezwa)69 ushaka guha agaciro imitako y’ubuzima bwo ku isi. Kandi ntukumvire uwotwarekeye umutima we mu burangare maze agakurikira irari rye, nuko ibikorwa bye bikaba imfabusa

[29] Unavuge (yewe Muhamadi) uti "Uku ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo uzashaka azemere n’uzashaka azahakane". Mu by’ukuri, twateguriye abahakanyi umuriro, bazaba bagoswe n’inkuta zawo. Kandi nibatabaza (basaba icyo kunywa), bazahabwa amazi yatuye nk’umushongi w’icyuma, uzabatwika uburanga. Mbega ikinyobwa kibi n’ubuturo bubi

[30] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose ntituzaburizamo ibihembo by’uwakoze ibikorwa bye neza

[31] Abo ni bo bazagororerwa ijuru rihoraho, imigezi itemba munsi yabo. Bazanatakishwamo imitako ya zahabu (ku maboko), banambare imyambaro y’icyatsi kibisi ikozwe mu ihariri yorohereye n’iremereye, begamye ku bitanda bitatse. Mbega bihembo byiza n’ubuturobwiza

[32] Unabahe urugero rw’abantu babiri (umwemera n’umuhakanyi); umwe muri bo (umuhakanyi) twamuhaye imirima ibiri tunayizengurutsa y’imizabibu, imitende, maze hagati ya yo dushyiramo ibihingwa (bitandukanye)

[33] Iyo mirima yombi yeze neza ntiyarumba, tunashyira umugezi hagati yayo

[34] Kandi (uwo muhakanyi) yari afite imitungo (myinshi), nuko abwira mugenzi we (w’umwemera) amuganiriza ati "Njye nkurusha umutungo nkanakurusha umuryango

[35] Nuko (uwo muhakanyi) yinjira mu murima we arihemukira (kubera kutemera no kwirata),agira ati "Sinkeka ko ibi bizigera bishira

[36] Kandi sinkeka ko imperuka izigera ibaho! Ndetse (iramutse inabayeho) ngasubizwa kwa Nyagasani wanjye, rwose nzasangayo ibyiza biruta ibi

[37] Mugenzi we (w’umwemera) amubwira amuganiriza ati "Ese urahakana uwakuremye mu gitaka (cyaremwemo umukurambere wawe Adam), hanyuma (akakurema) mu ntanga (z’ababyeyi), maze akagutunganya akakugira umuntu

[38] Ahubwo ku bwanjye, (uwakoze ibyo) ni Allah, Nyagasani wanjye, kandi ntawe nzigera mbangikanya na Nyagasani wanjye

[39] (Byari kuba byiza kuri wowe) iyo uza kwinjira mu murima wawe ugira uti "Ibi ni ibyo Allah yanshoboje! Ntacyo nakwishoborera ku bwanjye bitari ku bushobozi bwa Allah. N’ubwo ubona ndi munsi yawe mu mutungo n’abana

[40] Hari ubwo Nyagasani wanjye yampa ibiruta umurima wawe, (maze uwawe) akawutezaikiza giturutse mu kirere, maze ugahinduka imbuga nsa inyerera

[41] Cyangwa amazi yawo (umurima) akarigita, ntuzashobore kuyagarura

[42] Nuko umurima we uterwa n’ikiza (kirawararika), maze asigara yimyiza imoso (abitewe n’agahinda) kubera ibyo yawutanzeho, (abonye ibihingwa) byagwiriranye aravuga ati "Iyo nza kuba ntarabangikanyije Nyagasani wanjye n’uwo ari we wese

[43] Kandi ntiyigeze agira itsinda ry’abantu bamutabara (ngo bamurinde) ibihano bya Allah, ndetse na we ubwe ntiyashoboye kwitabara

[44] Mu bihe nk’ibyo, ubutabazi nyabwo buba ari ubwa Allah, Imana y’ukuri. Ni we uhebuje mu gutanga ingororano, ndetse ni na we uhebuje mu gutanga iherezo ryiza

[45] Bahe urugero rw’ubuzima bwo ku isi ko ari nk’amazi twamanuye mu kirere, akuhira ibimera byo ku isi (bigatohagira), ariko nyuma bikumagara, bigatumurwa n’umuyaga. Kandi Allah ni Ushobora byose

[46] Umutungo n’urubyaro ni imitako y’ubuzima bwo ku isi (buzarangira). Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’amizero meza kwa Nyagasani wawe

[47] Unabibutse umunsi tuzakuraho imisozi, ukabona isi ishashe hose hagaragara, maze tukabakoranya bose nta n’umwe dusize

[48] Bazanagezwa imbere ya Nyagasani wawe bari ku mirongo (babwirwe bati) "Rwose muje mudusanga (mumeze) nk’uko twabaremye bwa mbere, nyamara mwaribwiraga ko tutazasohoza isezerano (ryo kubazura no kubabarurira)

[49] Kandi buri wese azahabwa igitabo (cy’ibikorwa bye), maze ubone inkozi z’ibibi zitewe ubwoba (n’ibibi) bigikubiyemo,nuko zivuge ziti "Mbega ukorama kwacu! Iki gitabo ni bwoko ki kidasiga (icyaha) gito n’ikinini kitakibaruye!" Bazanasanga ibyo bakoze byose birimo, kandi Nyagasani wawe ntaweajya arenganya

[50] Ibuka ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wari umwe mu majini wigometse ku itegeko rya Nyagasani we. Ese ni gute mumugira inshuti magara we n’abamukomokahomundetse, kandi ari abanzi banyu? Mbega guhitamo nabi kw’inkozi z’ibibi

[51] Ndema ibirere n’isi ntabwo (Ibilisi n’abamukomokaho) bari bahari, ndetse (nabo ubwabo) igihe nabaremaga (ntibari bahari). Kandi nifashisha abayobya abandi. sinigeze

[52] Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azavuga ati "Ngaho nimuhamagare abo mwambangikanyaga na bo mwibwira ko dufatanyije (kugira ngo babakize ibihano)". Bazabahamagara ariko ntibazabitaba, ndetse hagati yabo tuzahashyira ikibaya cyo (mu muriro) tuzaborekeramo

[53] Inkozi z’ibibi zizanabonaumuriro zimenye neza ko zigiye kuwugwamo, kandi ntizizabona aho ziwuhungira

[54] Kandi rwose twagaragarije umuntu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an (kugira ngo azikuremo amasomo), ariko umuntu ni umunyempaka kurusha ibindi biremwa byose

[55] Nta kindi cyabujije abantukwemera no gusaba imbabazi Nyagasani wabo ubwo umuyoboro (Qur’an) wabageragaho, usibye bwabo no gusaba intumwa ko) (ubwibone bagerwaho (n’ibihano) nk’ibyashyikiye abababanjirije, cyangwa bakagerwaho n’ibihano imbona nkubone

[56] Kandi nta kindi gituma twohereza intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) ndetse zinababurire. Naho babandi bahakanye, bajya impaka z’ibinyoma kugira ngo baburizemo ukuri. Kandi amagambo yanjye ndetse n’ibyo (bihano) baburirwa babigize ibikinisho

[57] Ni nde nkozi y’ibibi kurusha wa wundi wibukijwe amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo, akanibagirwa ibyo amaboko ye yakoze? Mu by’ukuri, twashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa (Qur’an), ndetse tunaziba amatwi yabo. N’ubwo wabahamagarira kuyoboka (inzira y’ukuri), ntibazigera bayoboka na rimwe

[58] Kandi Nyagasani wawe ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. Iyo aza kubahora ibyo bakora, rwose yari kubihutishiriza ibihano, ariko bafite igihe (cyabo ntarengwa) batazigera babonera ubuhungiro

[59] Kandi n’iyi midugudu (y’abantu ba Loti na Hudu ndetse na Swalehe) twayoretse ubwo abayituye bakoraga ibibi. Kandi iyorekwa ryabo ryari ryarashyiriweho igihe ntarengwa

[60] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga umukozi we ati "Sinzigera mpagarika urugendo ntageze ku masangano y’inyanja ebyiri cyangwa nkagenda imyaka n’imyaniko" (kugeza mpuye n’uwo nshaka)

[61] Nuko bageze ku masangano yazo, bahibagirirwa isamaki yabo maze (ya samaki ihinduka nzima) yifatira inzira yo mu nyanja

[62] Nuko ubwo bari bamaze kuharenga, (Musa) abwira umukozi we ati "Tuzanire ifunguro ryacu ryo ku manywa, rwose twahuye n’umunaniro muri uru rugendo rwacu

[63] (Umukozi we) aramubwira ati "Uribuka ubwo twaruhukiraga ku rutare? Mu by’ukuri, ni ho nibagiriwe (ku kubwira ibya) ya samaki kandi nta wundi wabinyibagije utari Shitani. Yafashe inzira y’inyanja mu buryo butangaje cyane

[64] (Musa) aravuga ati "Aho (byabereye) ni ho twashakaga". Nuko basubira inyuma bagana iyo baturutse (kuri rwa rutare)

[65] Nuko bahasanga umwe mu bagaragu bacu (Al Khidri) twahundagajeho impuhwe ziduturutseho, kandi twigishije ubumenyi budukomokaho

[66] Musa aramubwira ati "Ese ngukurikire kugira ngo unyigishe bimwe mu byo wigishijwe bijyanye no kuyoboka

[67] (Al Khidri) aravuga ati "Mu by’ukuri, ntuzigera ushobora kunyihanganira (kubera ibyo uzabona nkora)

[68] Ubundi se ni gute wakwihanganira ibyo utigeze umenya

[69] (Musa) aravuga ati "Allah nabishaka uzasanga nihangana, kandi sinzigera nigomeka ku mabwiriza yawe

[70] (Al Khidri) aravuga ati "Niba rero uhisemo kunkurikira, ntugire icyo umbaza kugeza igihe nza kugira icyo nkikubwiraho

[71] Nuko bombi baragenda. Bamaze kurira ubwato, (Al Khidiri) arabutobora. (Musa) aramubaza ati "Ese ubwo ubutoboye kugira ngo ababurimo barohame? Rwose ukoze ikintu kibi cyane

[72] (Al Khidiri) aramusubiza ati"Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira

[73] (Musa) aramubwira ati "Ntumpore ibyo nibagiwe, kandi ntunanize ngo ungore mu rugendo turimo

[74] Nuko bombi bakomeza urugendo kugeza ubwo bahuye n’umwana, maze (Al Khidiri) aramwica. (Musa) aramubwira ati "Wishe umuntu w’inzirakarengane utamuhoye ko hari uwo yishe! Rwose ukoze amahano

[75] (Al Khidiri) aramusubiza ati"Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira

[76] (Musa) aramubwira ati "Ningira icyo nkubaza nyuma y’ibi, ntukomezanye nanjye, rwose uraba ufite impamvu igaragara

[77] Bombi baragenda bageze mu mudugudu bafunguza abawutuye ariko banga kubafungurira. Nuko bawusangamo urukuta rwenda guhirima (Al Khidri) ararwegura. (Musa) aravuga ati "Iyo ubishaka wari gusaba igihembo (cy’uyu murimo ukoze)

[78] (Al Khidiri) aramubwira ati "Iki ni cyo gihe cyogutandukana kwanjye na we, (ariko) ngiye kugusobanurira ibyo utashoboye kwihanganira

[79] Bwa bwato (natoboye), bwari ubw’abakene bakora mu nyanja. Nashatse kubutera ubusembwa kuko inyuma yabo hari umwami washimutaga buri bwato (budafite inenge)

[80] Naho wa mwana (nishe), ababyeyi be bari abemera, twatinye ko yazabatera kwigomeka no guhakana

[81] Maze dushaka ko Nyagasani wabo yabashumbusha utunganye kumurusha kandi unamurusha kubagirira impuhwe

[82] Naho rwa rukuta (neguye), rwari urw’abana b’imfubyi babiri b’abahungu muri wa mudugudu, kandi munsi yarwo hari harimo umutungo wabo, kandi ise yari umuntu mwiza. Nyagasani wawe yashatse ko babanza bagakura, maze bakazakuramo umutungo wabo, ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe. Kandi (ibyo wabonye nkora) sinabikoze ku bwanjye (ahubwo byari ku itegeko rya Allah). Ngibyo ibisobanuro kwihanganira. by’ibyo utashoboye

[83] Baranakubaza (yewe Muhamadi) k’uwitwa Dhul Qar’nayini 70. Vuga uti "Nzagira icyo mubabwiraho

[84] Rwose twamuhaye ububasha ku isi, ndetse tunamuha uburyo bwo kugera ku byo ashaka

[85] Nuko akurikira iyo nzira

[86] Kugeza ubwo yageze aho izuba rirengera, akabona rirengera mu mugezi w’amazi ashyushye n’isayo ryirabura, nuko ahasanga abantu. Turamubwira tuti "Yewe Dhul Qar’nayini! Nushaka ubahane (kubera ko batemera Imana) cyangwa ubagirire neza (ubigishe)

[87] (Dhul Qar’nayini) aravuga ati "Uwakoze ibikorwa bibi (agahakana Nyagasani we) tuzamuhana (hano ku isi), hanyuma azasubizwe kwa Nyagasani weamuhanishe igihano gihambaye

[88] Naho uwemeye (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azagororerwa ibyiza (Ijuru), kandi tuzamworohereza (tumuha amategeko amworoheye)

[89] Nuko ahindura inzira

[90] Kugeza ubwo yageze aho izuba rirasira, asanga rirasira ku bantu tutahaye ubwugamo

[91] Ni uko byagenze. Kandi rwose twari tuzi neza ibye (Dhul Qar’nayni)

[92] Nuko akurikira indi nzira

[93] Kugeza ubwo yageze hagati y’imisozi ibiri miremire, inyuma yayo ahasanga abantu batumvaga neza (ibyo babwirwa bitewe no kudasobanukirwa neza ururimi)

[94] Baravuga bati "Yewe Dhul Qar’nayini! Mu by’ukuri, Yaajuja na Maajuja71 bakora ubwononnyi ku isi. Ese tuguhe igihembo kugira ngo wubake urukuta hagati yacu na bo

[95] Arabasubiza ati "Ibyo Nyagasani wanjye yanshoboje (ubutunzi n’ububasha) ni byo byiza (kurusha ibyo mwampa)". Ahubwo nimumfashe mukoresheje imbaraga nubake urukuta hagati yanyu na bo

[96] Nimunzanire ibice by’ibyuma (nuko abyubaka hagati ya ya misozi ibiri), bimaze kuringanira na yo, aravuga ati "Nimucanire (ibyo byuma), bimaze gutukura", aravuga ati"Nimunzanire umushongi w’umuringa nywusukeho

[97] Nuko (Yaajuja na Maajuja) ntibongera gushobora kururenga, habe no kongera kurupfumura

[98] (Dhul Qar’nayini) aravuga ati "(Uru rukuta) ni impuhwe za Nyagasani wanjye (ku biremwa), ariko isezerano rya Nyagasani wanjye (imperuka) nirisohora, azaruhindura ubushwange.Kandi isezerano rya Nyagasani wanjye ni ukuri

[99] Nuko kuri uwo munsi (isezerano ryacu rizasohoreraho), tuzareka (Yaajuja na Maajuja) babyigane banyuranamo ari uruvunganzoka, maze nihavuzwa impanda, tuzabakoranyirize hamwe bose

[100] Kuri uwo munsi kandi umuriro wa Jahanamu tuzawushyirira ahagaragara abahakanyi (bawubone imbona nkubone)

[101] (Ba bahakanyi) amaso ya bo yari ariho igikingirizo cyababuzaga kubona urwibutso rwanjye (Qur’an), kandi ntibashobore no kumva (iyo Qur’an)

[102] Ese abahakanye bibwira ko kugira abagaragu banjye ibigirwamana bandetse (hari icyo bizabamarira)? Mu by’ukuri, abahakanyi twabateganyirije umuriro wa Jahanamu ngo uzababere ubuturo

[103] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese tubabwire abanyagihombo kurusha abandi mu bikorwa (bakoze)

[104] Ni ba bandi ibikorwa byabo bakoze hano ku isi bizaba impfabusa (kubera kutemera Allah), nyamara bo baribwiraga ko barimo gukora ibyiza

[105] Abo ni bo bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo no kuzahura na we (ku munsi w’imperuka). Bityo, ibikorwa byabo bizaba impfabusa, kandi ku munsi w’imperuka nta gaciro tuzabiha

[106] Ku bw’ibyo, ingororano yabo izaba umuriro w’iteka (Jahanamu) kubera ko bahakanye ndetse ibimenyetso byanjye n’intumwa zanjye bakabihindura ibikinisho

[107] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani bwa Firidawusi (Ijuru risumbye ayandi)

[108] Bazabubamo ubuziraherezo, batifuza kurikurwamo

[109] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo inyanja iza kuba wino (ngo yandike) amagambo ya Nyagasani wanjye, rwose iyo nyanja yari gukama mbere y’uko amagambo ya Nyagasani wanjye arangira, kabone n’ubwo twari kuzana izindi (nyanja) nka yo ngo ziyunganire

[110] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Bityo, uwiringiye kuzahura na Nyagasani we, ajye akora ibikorwa byiza, kandi ntazagire ikindi asenga akibangikanyije na Nyagasani we

Mariya

Surah 19

[1] Kaaf-Haa -Yaa -Ayin-Swaad

[2] (Iyi) ni inkuru (ivuga) iby’impuhwe za Nyagasani wawe yagiriye umugaragu we Zakariya

[3] Ubwo yasabaga Nyagasani we mu ibanga, yiherereye

[4] Agira ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, amagufwa yanjye yaranegekaye (kubera gusaza),ndetse n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi sinigeze ngusaba ngo unyime, Nyagasani wanjye

[5] Kandi mu by’ukuri, ndatinya ko bene wacu (bazareka inzira yawe)nyuma yanjye, kandi umugore wanjye ari urubereri. Bityo, mpa umuzungura uguturutseho

[6] Uzanzungura akanazungura umuryango wa Yakobo (si ubutunzi azazungura ahubwo ni ubutumwa). Nyagasani wanjye! Uzanamugire uwo wishimira

[7] Yewe Zakariya! Mu by’ukuri, tuguhaye inkuru nziza yo (kuzabyara umwana w’) umuhungu. Izina rye ni Yahaya kandi ntawe twigeze duha iryo zina mbere ye

[8] (Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana w’umuhungu kandi umugore wanjye atabyara, ndetse na njyengeze mu zabukuru

[9] (Malayika) aramubwira ati "Uko ni ko bizagenda!Nyagasani wawe aravuze ati "Ibyo kuri njye biroroshye. Kandi rwose mbere nkurema ntacyo waricyo

[10] (Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso". (Allah) aravuga ati "Ikimenyetso cyaweni uko utazavugisha abantu amajoro atatu kandi umeze neza

[11] Nuko (Zakariya) asohoka aho yasengeraga agana ku bantu be, maze ababwira abacira amarenga ko bagomba gusingiza (Allah) igitondo n’ikigoroba

[12] (Umuhungu we yarabwiwe ati) "Yewe Yahaya! Akirana imbaraga iki gitabo (Tawurati). Kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto

[13] Ndetse twanamuhaye igikundiro nk’impuhwe ziduturutseho, tunamweza ibyaha kandi yubahaga Allah

[14] Ndetse yumviraga ababyeyi be kandi ntiyari umwirasi cyangwa ngo yigomeke (kuri Allah ndetse no ku babyeyi be)

[15] Amahoro ni abe kuri we umunsi yavukiyeho, umunsi azapfiraho ndetse n’umunsi azazurirwaho

[16] Babwire inkuru ya Mariyamu mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), ubwo yitaruraga umuryango we akajya ahagana iburasirazuba

[17] Maze agashyira urusika hagati ye na bo, nuko tumwoherereza Roho wacu (Malayika Gaburiyeri) amwiyereka mu ishusho ry’umugabo wiyubashye

[18] (Mariyamu) aravuga ati "Mu by’ukuri, niragije Nyagasani Nyirimpuhwe ngo andinde ikibi cyaguturukaho, niba koko wubaha Allah

[19] (Malayika) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndi intumwa ya Nyagasani wawe ije kuguha (inkuru) y’impano y’umuhungu wejejwe (ibyaha)

[20] (Mariyamu) aravuga ati "Ni gute nagira umuhungu kandi nta mugabo nigeze, ndetse nkaba ntarigeze niyandarika

[21] (Malayika) aramubwira ati "Uko ni ko bizagenda!Nyagasani wawe aravuze ati "Ibyo kuri njye biroroshye. (Turashaka) kumugira ikimenyetso ku bantu (kigaragaza ubushobozi bwacu) n’impuhwe ziduturutseho, kandi iryo ni iteka ryamaze gucibwa

[22] Nuko (Mariyamu) aramutwita (Issa), maze amwitarurana kure (y’abantu)

[23] Nuko ibise bimujyana ku giti cy’umutende, aravuga ati "Mbega ububabare! Iyo nza kuba narapfuye mbere y’ibi, nkanibagirana burundu

[24] Nuko (yumva ijwi) munsi ye rimuhamagara rigira riti "Ntugire agahinda! Rwose Nyagasani wawe yashyize isoko y’amazi munsi yawe

[25] Unanyeganyeze igiti cy’umutende, kirakumanurira itende nziza kandi zihishije

[26] Maze urye unanywe kandi unishime (kubera umwana). Nugira umuntu ubona, uvuge uti "Mu by’ukuri, njye ndi mu gisibo kubera Imana Nyirimbabazi, bityo uyu munsi nta muntu nza kuvugisha

[27] Nuko (Mariyamu) agera muri bene wabo amuteruye (uruhinja rwe), maze (bamubonye) baravuga bati "Yewe Mariyamu! Rwose wakoze amahano

[28] Yewe mushiki wa Haruna!So ntiyari umuntu mubi ndetse na nyoko ntiyiyandarikaga

[29] Maze aramwerekana (ngo bamwibarize). Baravuga bati "Ni gute twavugana n’uruhinja rukiri mu ngobyi

[30] Issa (Yesu)] aravuga ati "Mu by’ukuri ndi umugaragu wa Allah. Yampaye igitabo anangira umuhanuzi

[31] Yanampundagajeho imigisha aho nzaba ndi hose, anantegeka gusenga no gutanga amaturo igihe cyose nzaba ndiho

[32] (Yanantegetse) kumvira mama, kandi ntiyangize icyigomeke cyangwa ngo angire inkozi y’ibibi

[33] Amahoro ni abe kuri njye umunsi navutseho, umunsi nzapfiraho ndetse n’umunsi nzazurirwaho

[34] Uwo ni we Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Ni ijambo ry’ukuri (abenshi mu bantu) bashidikanyaho

[35] Ntibikwiye ko Allah yagira umwana (nk’uko hari benshi bavuga ko amufite). Ubutagatifu ni ubwe. Iyo aciye iteka ry’ikintu, arakibwira ati "Ba!" nuko kikaba

[36] Issa (Yesu) yaravuze ati] "Kandi mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; bityo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse

[37] (Nyuma yaho) amatsinda (yo mu bahawe ibitabo) ntiyavuze rumwe (ku bya Yesu). Bityo, ibihano bikaze bizaba ku bahakanyi (igihe) bazahura n’umunsi uhambaye (imperuka)

[38] Mbega ukuntu(abahakanyi) ku munsi bazaza batugana, bazaba babona bakanumva neza! Ariko uyu munsi inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bugaragara

[39] Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho kandi batemera (Allah)

[40] Mu by’ukuri, tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa

[41] Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yari umuhanuzi w’umunyakuri

[42] (Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati "Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira

[43] Dawe! Mu by’ukuri, njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye

[44] Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe

[45] Dawe! Mu by’ukuri, ndatinya ko (wazapfira mu buhakanyi) ukagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, maze ukaba inshuti magara ya Shitani (mu muriro)

[46] (Azara) aravuga ati "Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndakwirukanye igihe kirekire

[47] (Ibrahimu) aravuga ati "Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri,ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye

[48] Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba

[49] Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi

[50] Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu)

[51] Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yari intoranywa, ndetse akaba intumwa n’umuhanuzi

[52] Twanamuhamagariye mu ruhande rw’iburyo bw’umusozi wa Twuri (i Sinayi),turamwiyegereza kugira ngo tuvugane nawe mu ibanga

[53] Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (nawe) wari umuhanuzi ( ngo amufashe)

[54] Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yubahirizaga isezerano kandi yari intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi

[55] Yajyaga abwiriza abantu be gusenga no gutanga amaturo, kandi yari yishimiwe na Nyagasani we

[56] Unababwire inkuru ya Idrisa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri, yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi

[57] Twanamuzamuye mu rwego rwo hejuru

[58] Abo ni bamwe mu bahanuzi Allah yahundagajeho ingabire ze, bakomoka ku rubyaro rwa Adamu, no ku bo twatwaye (mu bwato) hamwena Nuhu (Nowa), no ku rubyaro rwa Ibrahimu na Isiraheli (Yakobo), no ku bo twayoboye tukanabatoranya. Iyo basomerwaga amagambo ya (Allah) Nyirimpuhwe, bacaga bugufi bakubama (kubera Allah) kandi bakarira (ku bwo kumutinya)

[59] Nuko baje gukurikirwa n’abandi bantu baretse amasengesho, bakurikira ibyo imitima yabo ikunda. Abo bazahura n’ibihano bihambaye

[60] Uretse abazicuza, bakemera Allah ndetse bakanakora ibikorwa byiza; abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazarenganywa na gato

[61] (Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri, isezerano rye rizasohora nta kabuza

[62] (Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba

[63] Iryo ni ryo Juru tuzaraga abagaragu bacu batinyaga (Allah)

[64] Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) 73. Ni we ugenga ibiri imbere yacu,ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa

[65] Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umusenga (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira. Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we

[66] Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati "Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima

[67] Ese umuntu ntiyibuka ko mbere y’ibyo, ari twe twamuremye kandi ntacyo yari cyo

[68] Ndahiye (ku izina rya) Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye

[69] Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (ari bo babanza guhanwa)

[70] Hanyuma mu by’ukuri, ni twe tuzi neza abakwiye kwinjira mu muriro kurusha abandi

[71] Nta n’umwe muri mwe utazayinyuraho (Siratwa74); iryo ni ihame ntakuka rya Nyagasani wawe

[72] Hanyuma tuzarokore babandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye

[73] N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati "Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rirusha irindi urwego rikanarirusha icyicaro cyiza

[74] Nonese ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’intumwa Muhamadi), byabarushaga ibikoresho no kugaragara neza

[75] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo nibwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke

[76] Kandi Allah yongerera kuyoboka babandi bayobotse. Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’iherezo Nyagasani wawe. ryiza kwa

[77] Ese wabonye wawundi wahakanye amagambo yacu, maze akavuga ati "Rwose (ku munsi w’imperuka) nzahabwa imitungo n’urubyaro

[78] Ese yaba yaramenye ibyihishe (akabona ko azahabwa imitungo n’urubyaro)? Cyangwa yagiranye isezerano na (Allah) Nyirimpuhwe (ry’uko azabihabwa)

[79] Siko bimeze! Ahubwo tuzandika ibyo avuga, maze tuzamwongerere ibihano

[80] Kandi tuzamuzungura ibyo avuga (imitungo n’urubyaro), maze atugereho ari wenyine

[81] Banishyiriyeho ibigirwamana (barabisenga) baretse Allah, kugira ngo bibarinde (ibihano bya Allah) kandi bibaheshe icyubahiro

[82] Siko bimeze! Ahubwo (ibyo bigirwamana) bizahakana uko kubisenga kwabo, maze bibabere abanzi (ku munsi w’imperuka)

[83] Ese ntubona ko twoherereje abahakanyi amashitani, kugira ngo abashishikarize kwigomeka

[84] Bityo, ntugire ubwira (bwo gushaka ko bahanwa), kuko mu by’ukuri tubabarira iminsi ntarengwa

[85] Umunsi tuzakoranya abatinya Allah, berekeza kwa(Allah) Nyirimpuhwe, bameze nk’abashyitsi b’imena

[86] Tukanashorera inkozi z’ibibi tuziganisha mu muriro wa Jahanamu, zishwe n’inyota

[87] Ntibazagira ubushobozi bwo kugira uwo bakorera ubuvugizi, uretse uzaba afite isezerano rya (Allah) Nyirimpuhwe (ryo gukora ubwo buvugizi)

[88] (Abahakanyi) baranavuze bati "(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana

[89] Rwose ibyo muvuga ni amahano

[90] Ibirere biba byenda gusandara, n’isi yenda gusatagurika, ndetse n’imisozi yenda kuranduka

[91] Kubera kobavuze ko (Allah) Nyirimpuhwe afite umwana

[92] Kandi bidakwiye ko (Allah) Nyirimpuhwe yagira umwana

[93] Nta na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe kitari umugaragu (uciye bugufi)

[94] Mu by’ukuri, (Allah) arabazi neza kandi yanababaruriye nyabyo

[95] Kandi ku munsi w’izuka, buri wese azamugana umwe umwe (nta muvugizi)

[96] Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibyiza, (Allah) Nyirimpuhwe azabahundagazaho urukundo rwe, (anabahe gukundwa n’abagaragu be)

[97] Mu by’ukuri, (Qur’an) twarayoroheje tuyishyira mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku batinya Allah, ndetse unayikoreshe uburira abantu b’abahakanyi

[98] Nonese ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo! Ese hari n’umwe muri bo ukibona cyangwa ngo wumve akoma

Twaha

Surah 20

[1] Twa Ha

[2] (Yewe Muhamadi) ntabwo twaguhishuriye Qur’an kugira ngo ikubere umuzigo

[3] Ahubwo (twayihishuye kugira ngo ibe) urwibutso kuri babandi batinya (Allah)

[4] (Iyo Qur’an) yahishuwe iturutse ku waremye isi n’ibirere bihanitse

[5] (Allah) Nyirimpuhwe aganje ku ntebe y’icyubahiro

[6] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi, n’ibiri hagati yabyondetse n’ibiri munsi y’ubutaka ni ibye

[7] Kandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri, (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga)

[8] Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Afite amazina meza

[9] Ese (yewe Muhamadi) waba waragezweho n’inkuru ya Musa

[10] Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati "Mugume aha! Mu by’ukuri, ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira)

[11] Nuko awugezeho, yumva ijwi rimuhamagara riti "Yewe Musa

[12] Mu by’ukuri, ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa

[13] Kandi nagutoranyije (ngo ube intumwa). Bityo, tega amatwi ibyo uhishurirwa

[14] Mu by’ukuri, ndi Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa itari njye. Bityo, jya unsenga kandi unahozeho amasengesho kugira ngo unyibuke

[15] Mu by’ukuri, imperuka izaba. Nayihishe bikomeye kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze

[16] Bityo, uramenye umuntu utayemera (imperuka) agakurikira ibyo umutima we ukunda, ntazakubuze kuyemera bitazakuviramo kurimbuka

[17] (Allah aramubaza ati) "Ese icyo ni iki kiri mu kuboko kwawe kw’iburyo, yewe Musa

[18] (Musa) aravuga ati "Ni inkoni yanjye nishingikiriza, nkanayimanuza amababi y’ibiti ngaburira intama zanjye, kandi mfite n’ibindi nyikoresha

[19] (Allah) aravuga ati "Yinage hasi, yewe Musa

[20] Nuko ayinaga hasi, ihita ihinduka inzoka ikururuka

[21] (Allah) aravuga ati "Yifate kandi ntutinye! Turongera tuyigire (inkoni) nk’uko yari imeze

[22] Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi; icyo kiraba ari ikindi gitangaza

[23] (Ibyo) ni ukugira ngo tukwereke bimwe mu bitangaza byacu bihambaye

[24] (Allah aramubwira ati) "Jya kwa Farawo (umuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri, akabije kwigomeka

[25] (Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Agura igituza cyanjye (kugira ngo mbashe gusohoza ubutumwa bwawe)

[26] Kandi unyorohereze inshingano zanjye (umpaye)

[27] Unagobotore ururimi rwanjye

[28] Kugira ngo babashe gusobanukirwa amagambo yanjye

[29] Kandi umpe umwunganizi ukomoka mu muryango wanjye

[30] (Ari we) Haruna (Aroni), umuvandimwe wanjye

[31] Munshyigikize mu kunyongerera imbaraga

[32] Kandi umuhe gufatanya nanjye mu nshingano zanjye (zo gusohoza ubutumwa bwawe)

[33] Kugira ngo tubashe kugusingiza cyane

[34] Tunakwambaze cyane

[35] Mu by’ukuri, wowe utubona bihebuje

[36] (Allah) aravuga ati "Rwose ubusabe bwawe bwakiriwe, yewe Musa

[37] Kandi rwose, twongeye kuguhundagazaho ingabire zacu nanone (nk’uko twabigenje mbere)

[38] Ubwo twahishuriraga nyoko ibyo twamuhishuriye (tugira) tuti

[39] Shyira (uwo mwana) mu isanduku maze uyinage mu mugezi, hanyuma umugezi uzayigeza ku nkombe, maze izatoragurwe n’umwanzi wanjye (Farawo) ari na we mwanzi we. Kandi naguhundagajeho urukundo rwanjye (yewe Musa), kugira ngo ukurire mu maso yanjye (nkurinze)

[40] (Wibuke) ubwo mushiki wawe yagendaga (agukurikiye maze akabwira abagutoraguye) ati "Ese mbarangire uwamurera?" Nuko tukugarura kwa nyoko kugira ngo yishime kandi ntakomeze kugira agahinda. Hanyuma uza kwica umuntu (w’umunyamisiri, utabigambiriye), tugukiza akababaro (igihe wicuzaga tukakubabarira, tukanagukiza imigambi y’abashakaga kukwica), nuko tukunyuza mu bigeragezo bikomeye. Nyuma (waje guhungira) mu bantu b’i Madiyani imyaka myinshi, nuko uza kugaruka (mu Misiri) nk’uko byagenwe, yewe Musa

[41] Kandi narakwitoranyirije (ngo ube intumwa yanjye)

[42] (Yewe Musa!) "Genda wowe n’umuvandimwe wawe (Haruna) mwitwaje ibitangaza byanjye, kandi ntimuzadohoke mu kunsingiza

[43] (Allah arababwira ati) "Nimujye kwa Farawo (mumuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri, akabije kwigomeka

[44] Mumubwire amagambo yoroheje, wenda ashobora kwibuka (akemera Allah) cyangwa agatinya (ibihano)

[45] (Musa na Haruna) baravuga bati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, turatinya ko yahita atugirira nabi cyangwa agakomeza kwigomeka

[46] (Allah) aravuga ati "Ntimutinye! Mu by’ukuri, ndi kumwe namwe; ndumva nkanabona

[47] Mumugereho maze mumubwire muti "Mu by’ukuri,turi intumwa za Nyagasani wawe, (udutumye) ngo urekure bene Isiraheli tujyane kandi ntubatoteze, kuko rwose twaje twitwaje igitangaza giturutse kwa Nyagasani wawe! Kandi amahoro nabe k’uwakurikiye umuyoboro (utunganye)

[48] Mu by’ukuri,twahishuriwe ko ibihano bizaba ku wahinyuye akanatera umugongo (amategeko ya Allah)

[49] (Farawo) aravuga ati "Nonese Nyagasani wanyu ni nde, yewe Musa

[50] (Musa) aravuga ati "Nyagasani wacu ni uwahaye buri kintu ishusho n’imiterere, maze akakiyobora

[51] (Farawo) aravuga ati "Nonese ababayeho mbere (bakaba barahakanye mbere yacu) bizabagendekera bite

[52] (Musa) aravuga ati "Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe

[53] Ni we wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), maze tuyameresha amoko y’ibimera atandukanye

[54] Ngaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge

[55] Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni nacyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni nacyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa)

[56] Mu by’ukuri, (Farawo) twamweretse ibitangaza byacu byose, ariko yarabihinyuye yanga no kwemera

[57] (Farawo) aravuga ati "Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa

[58] Rwosenatwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira nawe, ku buryo ntawe uzabura muri twese

[59] (Musa) aravuga ati "Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko

[60] Nuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma agaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye)

[61] Musa arababwira ati "Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama

[62] Nuko (abarozi ba Farawo) bajya impaka hagati yabo, bongorerana ku cyo bagomba gukora

[63] (Abarozi) baravuga bati "Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubikurana mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero

[64] (Barabwirana bati) "Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi uri burushe abandi uyu munsini we uri butsinde

[65] Baravuga bati "Yewe Musa!Hitamo kubanzakunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga

[66] (Musa) aravuga ati "Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo

[67] Nuko Musa yiyumvamo ubwoba

[68] Turavuga tuti "Witinya!Mu by’ukuri, ni wowe uri butsinde

[69] Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri, ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda uko yaba ameze kose

[70] (Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati "TwemeyeNyagasani wa Haruna na Musa

[71] (Maze Farawo) aravuga ati "(Musa) mumwemeyembere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri, ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho

[72] (Abarozi) baravuga bati "Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri, iteka uca ni iry’ububuzima bw’isi

[73] Mu by’ukuri, twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho

[74] Mu by’ukuri, uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu,kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza)

[75] Ariko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru

[76] (Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje)

[77] Kandi rwose twahishuriye Musa (tugira) tuti "Jyana abagaragu banjye nijoro, unabacire inzira yumutse mu nyanja udatinya ko (Farawo) yakugeraho (ngo akugirire nabi), cyangwa ngo utinye (kurohama)

[78] Nuko Farawo n’ingabo ze barabakurikira, maze (Farawo n’izo ngabo) barengerwa n’inyanja uko bakabaye

[79] Kandi Farawo yayobeje abantu be (abaganisha mu buhakanyi), ndetse ntiyabayoboye (inzira y’ukuri)

[80] Yemwe bene Isiraheli! Rwose twabakijije umwanzi wanyu (Farawo), tunabasezeranya (kugera amahoro) iruhanderw’iburyo bw’Umusozi(wa Sinayi), nuko tunabamanurira (amafunguro ya) Manu na Saluwa

[81] (Tugira tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye kandi ntimuzarengere, mutazavaho mugerwaho n’uburakari bwanjye, kuko rwose ugezweho n’uburakari bwanjye aba yoramye

[82] Kandi mu by’ukuri, mbabarira uwicujije, akemera, agakora ibikorwa byiza, hanyumaakayoboka (inzira igororotse)

[83] (Allah abwira Musa ati) "Yewe Musa! Ni iki cyatumye wihuta ugasiga abantu bawe

[84] (Musa) aravuga ati "Bari inyuma yanjye barankurikiye; nihutiye kugusanga Nyagasani, kugira ngo wishime

[85] (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, abantu bawe twabahaye ikigeragezo nyuma y’uko ugiye, nuko Samiriyu arabayobya )abashishikariza gusenga akamasa

[86] Nuko Musa agaruka mu bantu be arakaye kandi anababaye. Aravuga ati "Bantu banjye! Ese Nyagasani wanyu ntiyabahaye isezerano ryiza (ryo kubahishurira Tawurati)? Ese igihe cy’isezerano cyababanye kirekire (murarambirwa)? Cyangwa mwashatse ko uburakari bwa Nyagasani wanyu bubageraho, muca ukubiri n’isezerano ryanjye (muhitamo gusenga akamasa muretse Allah)

[87] Baravuga bati "Ntitwaciye ukubiri n’isezerano ryawe ku bushake bwacu, ahubwo twikorejwe imitwaro y’imitako y’abantu (ba Farawo) nuko tuyijugunya (mu muriro) nk’uko Samiriyu yabigenje

[88] Nuko (muri ya mitako yajugunywe mu muriro, Samiriyu) ababumbiramo akamasa kameze nk’akabira, maze (bamwe muri bo) baravuga bati "Iyi ni yo mana yanyu,ikaba ari na yo mana ya Musa, uretse ko (Musa)yibagiwe (imana ye)

[89] Ese ntibabona ko (iyo mana) itagira ijambo (na rimwe) yabasubiza, ndetse ko nta n’ubushobozi ifite bwo kugira ikibi yabatwara cyangwa ngo igire icyiza yabamarira

[90] Kandi rwose Haruna yari yarabibabwiye na mbere, ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwaguye mu kigeragezo (cyo gusenga akamasa), kandi mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni (Allah) Nyirimpuhwe; bityo nimunkurikire kandi mwumvire itegeko ryanjye

[91] Baravuga bati "Ntituzigera tureka kuyisenga (ako kamasa) kugeza igihe Musa azagarukira

[92] (Ubwo Musa yari agarutse) yaravuze ati "YeweHaruna! Ubwo wabonaga bamaze kuyoba, ni iki cyakubujije

[93] Kunkurikira (kugira ngo uze ubimbwire)? Ese wigometse ku itegeko ryanjye

[94] (Haruna) aravuga ati "Mwana wa mama! Winkurura ubwanwa unanjegeza umutwe! Mu by’ukuri, natinye ko uzavuga ko natandukanyije bene Isiraheli, nkaba ntaranubahirije ijambo ryawe

[95] (Musa) aravuga ati "Wabitewe ni iki, yewe Samiriyu

[96] (Samiriyu) aravuga ati "Nabonye ibyo batabashije kubona, nuko mfata mu kiganza igitaka cy’aho (ifarasi ya Malayika Gaburiyeli) yakandagiye nkinaga (mu muriro). Uko ni ko nibwiye

[97] Musa aravuga ati "Hoshi genda! Kandi (igihano cyawe) mu buzima, kizaba kubaho uvuga uti "Ntunkoreho (uzabaho uri igicibwa)! Kandi ufite n’isezerano (ryo guhanwa) utazagira aho uhungira. Ikindi kandi reba iki kigirwamana cyawe wahoraga usenga, turagitwika ntakabuza, maze dute ivu ryacyo mu nyanja

[98] Rwose (mwa bantu mwe) Imana yanyu ni Allah wenyine. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Azi buri kintu cyose

[99] Nguko uko tukubarira inkuru z’abakubanjirije (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri, twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu)

[100] Uzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri, azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka

[101] Bazabana nawo ubuziraherezo, kandi uzaba ariwo mutwaro mubikuri bo ku munsi w’imperuka

[102] Umunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije)

[103] Bazaba bongorerana hagati yabobagira bati "Ku isi mwahamaze (iminsi) icumi gusa

[104] (Allah azavuga ati) "Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati "(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe

[105] Baranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti "Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka

[106] Nuko (isi)ayisige ari ikibaya kiringaniye (kitagira ikimera)

[107] Utabonaho ikoni cyangwa ahegutse n’ahacuramye

[108] Kuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije nawe. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumvauretse kongorerana

[109] Kuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga

[110] (Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese

[111] Kandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizakorwa n’ikimwaro

[112] N’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze)

[113] Uko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho gutinya (Allah) cyangwababikuremo isomo

[114] Ubutungane ni ubwa Allah, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’anmbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti "Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi

[115] Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), dusanga atarazirikanye (isezerano ryacu)

[116] Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Mwubamire Adamu!" Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze

[117] Nuko turavuga tuti "Yewe Adamu! Mu by’ukuri, uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa

[118] Mu by’ukuri, nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara

[119] Kandinta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba

[120] Nuko shitani imwoshya igira iti "Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti (waryaho) ukazabaho iteka ndetse (ukazanagira) ubwami budashira

[121] Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo bujya ahagaragara, bityo batangira kubutwikirizaamababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba yigometse kuri Nyagasaniwe, maze arayoba

[122] Hanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora

[123] (Allah) aravuga ati "Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe bazaba abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wa bo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe

[124] Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri, azagira ubuzima bw’inzitanendetse no ku munsi w’imperukatuzamuzura ari impumyi

[125] Azavuga ati "Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga

[126] (Allah) azavuga ati "Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; nonenawe uyu munsi uribagiranye

[127] Uko ni nako duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperukani byo bikazendetse bizahoraho

[128] Ese ntibibagaragarira ko tworetse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo?Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge

[129] Kandi iyo bitaza kubaijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi)

[130] Bityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unatagatifuza (ikuzo rye) mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani wawe)

[131] Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) bishimishe, (kuko) kugira ari ngo imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororanoNyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho

[132] Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gukora amasengesho ndetse unayahozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandiiherezo ryizani iry’abatinya (Allah)

[133] (Abahakanye) baravuga bati "Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje (Tawurati n’Ivanjili)

[134] N’iyo tuza kubarimbuzaibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri, bari kuvuga bati "Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe

[135] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse

Abahanuzi

Surah 21

[1] Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah)

[2] Nta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa

[3] Imitima yabo ihugiye (mu bibi). Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti "Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona

[4] (Muhamadi) aravuga ati "Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[5] Ahubwo baravuze bati "(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite)

[6] Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera

[7] Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) batari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi

[8] Kandi (intumwa)ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo

[9] Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashakaga, maze tworeka abanyabyaha

[10] Rwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira

[11] Ni imidugudu ingahe yakoraga ibikorwa bibi twarimbuye, maze nyuma yayo tukazana abandi bantu

[12] Nuko babonye ibihano byacu, (bagerageza) kwirukababihunga

[13] (Babwirwa bannyegwa bati) "Mwihunga! Ahubwo nimusubire mu buzima bw’umunezerono mu ngo zanyu, kugira ngo mukomeze musabwe (nk’uko byari bisanzwe)

[14] Baravuga bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi

[15] Ayo ni yo yakomeje kuba amaganya yabo, kugeza ubwo tubagize nk’imyaka yarandaguwe, ikazima

[16] Ntabwo twaremye ikirere n’isi n’ibiri hagatiyabyo dukina

[17] Iyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru) iyo koko tuza kuba turi ababikora

[18] Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka. Kandi muzahanishwa ibihanobikaze kubera ibyo mwitirira Allah (muvuga ko afite umugore n’umwana)

[19] Ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Kandi abari iwe (abamalayika) ntibagira ubwibone bwo kumusenga ndetsentibananirwa

[20] Basingiza (Allah) ijoro n’amanywa, (kandi) ntibarambirwa

[21] Ese ni gute (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bidashobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka

[22] Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari guhungabana. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani nyir’intebe y’icyubahiro, ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira

[23] (Allah) ntabazwaibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora)

[24] Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho izindi mana zitari we? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemera), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye(kuko ibitabo byayibanjirije nabyo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ahubwo barakwirengagiza

[25] Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari njye (Allah).Bityo nimungaragire (njyenyine)

[26] Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati "(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe

[27] Ntacyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye

[28] (Abo bamalayika, Allah) azi ibibabaho n’ibizababaho, kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya

[29] N’uwo ariwe wese muri bo (abamalayika) uzavuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)"; uwo tuzamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi

[30] Ese abahakanye ntibamenye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera

[31] Nuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura

[32] N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamarabirengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri)

[33] Ni na we waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda kizenguruka mu mwanya wacyo

[34] Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kurama. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo

[35] Buri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzasubizwa

[36] N’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) "Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?" Nyamara n’iyo havuzwe(Allah) Nyirimpuhwe, barahakana

[37] Umuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha

[38] (Abahakanyi) baravuga bati "Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri

[39] Iyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo,cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)

[40] Ahubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze)

[41] (Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisuzuguye bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga

[42] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashatse kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagizakwibuka Nyagasani wabo

[43] Ese baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri, nazo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana)

[44] Ahubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda

[45] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye mbaburira nshingiye ku byo mba nahishuriwe na Allah. Arikoibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva

[46] Kandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi

[47] Ndetse tuzashyira (ahagaragara) iminzani y’ubutabera ku munsi w’imperuka, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa,kabone n’iyo (ibikorwa bye) bizaba bifite uburemere bunganank’ubw’akanyampeke gato cyane, tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura

[48] Kandi mu by’ukuri, twahaye Musa na Harunaigitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku batinya Allah

[49] Babandi batinya Nyagasani wabo batamubona, kandi bagaterwa ubwoba n’umunsi w’imperuka

[50] Kandi uru ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. Nonese ni gute (mwatinyuka) kuruhakana

[51] Kandi rwose Ibrahimu twamuhaye kuyoboka mbere (ya Musa na Haruna),ndetse twari tumuzi neza (ko abikwiye)

[52] (Wibuke) ubwo yabwiraga se ndetse n’abantu be ati "Ibi ni bigirwamana ki muhora musenga

[53] Baravuga bati "Twasanze abakurambere bacu babisenga

[54] (Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara

[55] Baravuga bati "Ese utuzaniye ukuri cyangwa urikinira

[56] (Ibrahimu) aravuga ati "Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira gusenga) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na we wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya

[57] Kandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda

[58] Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo (nibagaruka) bakibaza (uwagiriye nabi imana zabo)

[59] (Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati "Ni nde wagize atyaimana zacu?Mu by’ukuri, ni umwe mu bagizi ba nabi

[60] Baravuga bati "Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu

[61] Baravuga bati "Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa)

[62] Baravuga bati "Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu

[63] Aravuga ati "Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga

[64] Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati "Mu by’ukuri, ni mwe nkozi z’ibibi

[65] Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati "(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga

[66] (Ibrahimu) aravuga ati "Nonese ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara

[67] Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira

[68] Baravuga bati "Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora

[69] Nuko twe (Allah) turavuga tuti "Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu

[70] Bashatse kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba aribo bahinduka abanyagihombo

[71] Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyanamu gihugu (cya Shami79) twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha

[72] Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongererahoYakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane

[73] Twanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho amasengesho no gutanga amaturo.Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga

[74] Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri, (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke

[75] Twanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri,umwe yari mu ntungane

[76] Kandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe,tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye

[77] Twanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri, bari abantu babi maze tubaroha (mu mazi) bose uko bakabaye

[78] Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe n’intamaza bamwe mu bantu mu ijoro. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije

[79] Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi byose ni twe twabikoze

[80] Twanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde ku rugamba. Ese mujya mushimira

[81] Kandi twategetse umuyaga (kumvira) Sulayimani(ukajya umutwara) ku bw’itegekorye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi

[82] No mu majini harimo ayo twategetse guca bugufi (akumvira Sulayimani). Hari amwe yajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukoreran’indi mirimo itari iyo; kandi ni twetwayagenzuraga

[83] Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati "Mu by’ukuri, nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni wowe Munyempuhwe usumba abandi

[84] Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nkabyo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku batugaragira

[85] (Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana

[86] Twanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri, bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza

[87] (Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati "Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri, njye nari umwe mu nkozi z’ibibi

[88] Nuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana

[89] Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza

[90] Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuhakumubyarira umwana). Mu by’ukuri, bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho

[91] Kandi (unibuke) wawundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose

[92] Mu by’ukuri, uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkabaNyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine)

[93] Ariko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo81, nyamara bosebazagaruka iwacu

[94] Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri, tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye)

[95] Kandi kirazirako umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho)

[96] Kugeza ubwo Yaajujana Maajuja bazafungurirwa (urukuta),maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi)

[97] Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, naho amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi

[98] Mu by’ukuri, mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo musengabitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; muzawinjiramo. kandi mwese

[99] Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo

[100] (Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye)

[101] Mu by’ukuri, babandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro

[102] Ntibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo

[103] Ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandibazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati "Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe

[104] (Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni nako tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi muby’ukuri, tuzaryuzuza

[105] Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza

[106] Mu by’ukuri, muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu basenga (Allah)

[107] Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose

[108] Vuga uti "Mu by’ukuri, nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Nonese muri abicisha bugufi (Abayisilamu)

[109] Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti "Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe ntawe nzise; kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure

[110] Mu by’ukuri, we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha

[111] Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe bikaba n’umunezerow’akanya gato

[112] (Intumwa Muhamadi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Kiranura mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, uwo kwishingikirizwa mu byo muvuga

Umutambiro

Surah 22

[1] Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu! Mu by’ukuri, umutingito wo ku munsi w’imperuka ni ikintu gihambaye

[2] Umunsi muzawubona, buri wese wonsa azibagirwa uwo yonsaga, ndetse na buri wese utwite azakuramo inda. Uzanabona abantu babaye abasinzi kandi atari bo, kubera ko ibihano bya Allah bizaba bikomeye

[3] No mu bantu hari abajya impaka kuri Allah nta bumenyi babifitiye, bakanakurikira buri shitani ryigometse

[4] (Iryo shitani) ryaciriweho iteka ko uzarigira inshuti magara rizamuyobya, rikazanamuganisha mu muriro ugurumana

[5] Yemwe bantu! Niba mushidikanya ko izuka rizabaho (nimutekereze uko twabaremye): mu by’ukuri, twabaremye tubakomoye mu gitaka (umukurambere wanyu Adamu), hanyuma (mwe tubarema) mu ntanga, hanyuma (zihinduka) urusoro rw’amaraso, hanyuma (zihinduka) ikinyama kigaragaza ishusho n’ikitayigaragaza; kugira ngo tubagaragarize (ubushobozi bwacu). Tunarekera muri nyababyeyi uwo dushaka kugeza ku gihe cyagenwe, maze tukabasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, (tukabakuza) kugira ngo muzagere mu gihe cyanyu cy’ubukure. No muri mwe, hari abapfa batarageza icyo gihe (cy’ubukure), ndetse no muri mwe hari n’abageramu zabukuru bakamera nk’ahobatigeze bagira icyo bamenya. Ndetse ubona ubutaka bwumaganye, maze twabumanuraho amazi (imvura) bukanyeganyega bukanarumbuka, bukanameraho ibimera binyuranye bishimishije

[6] Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari ukuri, kandi ko ari we uha ubuzima ibyapfuye, ndetse ko ari weushobora byose

[7] Kandi ko imperuka izaza nta gushidikanya, ndetse ko Allah azazura abari mu mva

[8] No mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi (abifitiye), nta muyoboro ndetse nta n’igitabo kimumurikira (afite)

[9] (Uwo muntu ujya impaka) anaga ijosi (kubera kwibona) kugira ngo ayobye (abantu) inzira ya Allah; azagira ikimwaro ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamusogongeza ibihano by’umuriro utwika

[10] (Azabwirwa ati) "Ibyo ni ukubera ibyakozwe n’amaboko yawe, kandi mu by’ukuri, Allahntarenganya abagaragu be

[11] Ndetse no mu bantu hari ugaragira Allah ashidikanya. Iyo icyiza kimugezeho aratuza, naho yagerwaho n’ikigeragezo agasubira mu buhakanyi (nyuma y’uko yari yarayobotse); ubwo akaba ahombye (ibyiza byo ku) isi n’imperuka. Icyo ni cyo gihombo kigaragara

[12] Asenga ibitari Allahbitagira icyo bimutwara cyangwa ngo bigire icyo bimumarira. Uko ni ko kuyoba guhambaye (kutagira igaruriro)

[13] Asenga icyo inabi yacyo iri hafi kurusha ineza yacyo, kandi rwose (ibyo bihitiyemo gusenga bitari Allah)ni byo barinzi babi ndetse bikaba n’inshuti mbi

[14] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allahazabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), kuko rwose Allah akora ibyo ashatse

[15] Uwo ariwe wese wibwira ko Allah atazatabara (Intumwa Muhamadi) kuri iyi si ndetse no ku munsi w’imperuka,namanike umugozi ku gisenge maze awushyire mu ijosi, narangiza awuce (yiyahure) maze arebe ko umugambi we ukuraho uburakari bwe

[16] Uko ni nako twahishuye imirongo isobanutse (igitabo cya Qur’an), kandi Allah ayobora uwo ashatse

[17] Mu by’ukuri, babandi bemeye (Allah n’intumwa ye Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo batagize idini bayoboka), Abakirisitu [abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye], Abamajusi (abasenga umuriro) ndetse n’abasenga ibindi bitari Allah; rwose Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamyauhebuje wa buri kintu

[18] Ese ntubona ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, izuba, ukwezi, inyenyeri, imisozi, ibiti, ibiremwa byose bigenda ku isi ndetse na benshi mu bantubyubamira Allah? Ariko abenshi (mu bantu) bakwiye ibihano. Kandi uwo Allah yasuzuguje ntawamwubaha, kuko mu by’ukuri Allah akora ibyo ashatse

[19] Aya matsinda abiri (abemera n’abahakanyi) ntiyavuze rumwe kuri Nyagasani wayo; bityo babandi bahakanye bazadoderwa imyambaro yo mu muriro, maze basukwe amazi yatuye mu mitwe

[20] (Ayo mazi yatuye) azayengesha ibyo mu nda zabo ndetse n’imibiri yabo

[21] Kandi bazahondeshwainyundo z’ibyuma

[22] Buri uko bazajya bashaka kuwuvamo kubera ububabare, bazajya bawusubizwamo; maze (babwirwe bati) "Ngaho nimusogongere ibihano bitwika

[23] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Bazambikirwamo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri

[24] Kandi (ku isi) bayobowe ku ijambo ryiza (ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah), kandi bayoborwa inzira (Isilamu) y’ukwiye Ikuzo n’ishimwe (Allah)

[25] Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu83 twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugana (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashakakuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza

[26] Kandi (wibuke) ubwo twerekaga Ibrahimu aho yubaka inzu ntagatifu (Al Kaabat, tumubwira tuti) "Ntuzambangikanye n’icyo aricyo cyose, unasukurire inzu yanjye abayizenguruka (bakora umutambagiro mutagatifu), abayihagararamo, abunama n’abubama(basenga)

[27] Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose

[28] (Ibyo) ni ukugira ngo babone ibibafitiye akamaro (ibihembo byo gukora Hija), ndetse banasingize izina rya Allah mu minsi izwi84 kubera amafunguro akomoka ku matungo yabahaye. Bityo nimurye kuri ayo mafunguro munayagaburireho abatishoboye

[29] Hanyuma (abakora umutambagiro) bisukure, buzuze ibikorwa bisigaye, banasohoze ibyo bahize, maze bazenguruke ingoro yo hambere (Al Kaabat)

[30] Ibyo (mwategetswe bigomba kubahirizwa) kandi uzubahiriza amategeko ya Allah,bizaba ari byiza kuri we imbere ya Nyagasani we. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayomwagaragarijwe(ko yaziririjwe). Bityo, nimwirinde (gusenga) ibigirwamana (kuko ari) umwanda, munirinde amagambo y’ibinyoma

[31] Mugaragira Allah gusa kandi mutamubangikanya n’icyo aricyo cyose. Naho ubangikanya Allah, aba ameze nk’uwahanutsemu kirere maze inyoni zikamucagagura,cyangwa nk’uwatwawen’inkubi y’umuyaga ikamujugunya kure

[32] Ibyo (Allah yategetse mu mirongo yatambutse, ya 27, 28, 29, 30, 31; ni byo umuntu ategetswe kubahiriza), kandi uwubahirije imigenzo ya Allah, mu by’ukuri, ni bimwe mu bituma imitima igandukira (Allah)

[33] Ayo (amatungo atangwaho igitambo) abagirira akamaro kugeza igihe cyagenwe, hanyuma akajyanwa hafi y’ingoro yo hambere (Al Kaabat) kugira ngo atangweho igitambo

[34] Na buri muryango w’abantu (Umat) twawushyiriyeho imigenzo kugira ngo bajye bavuga izina rya Allah(igihe cyo kubaga) amatungo yabahaye ngo ababere amafunguro. Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, bityo nimuyicisheho bugufi. Ndetse (yewe Muhamadi) uhe inkuru nziza abicisha bugufi

[35] Babandi imitima yabo ikangarana igihe Allah avuzwe, bihanganira ibyababayeho, bahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye

[36] Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwemu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro,ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga)mujye muzivugiraho izina rya Allahigihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacirabugufi kugira ngo mushimire

[37] Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumutinya kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allahkubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza

[38] Mu by’ukuri, Allah arinda abemeye. Rwose Allah ntakunda umuhemu wese, w’umuhakanyi

[39] (Abemeramana) bahawe uburenganzira bwo kwirwanaho igihe batewe, kubera ko barenganyijwe, kandi rwose Allahashoboye kubatabara

[40] Babandi bameneshejwe mu ngo zabo bitanyuze mukuri, uretse gusa kuba bavuga bati "Nyagasani wacu ni Allah". Nyamara iyo Allah ataza kurinda abantu (akarengane) akoresheje abandi, inzu z’abihayimana, insengero, amasinagogi ndetse n’imisigiti ivugirwamo izina rya Allah kenshi, byari gusenywa. Kandi rwose Allah azatabara abaharanira (idini rye). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga uhebuje, Ushobora byose

[41] Babandi, igihe tubahaye ubushobozi (bwo gutsinda abanzi babo) ku isi, bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo, bakabwiriza (abandi) gukora ibyiza ndetse bakabuzanya gukora ibibi. Kandi iherezo rya buri kintu ni kwa Allah

[42] Kandi nibaguhinyura (yewe Muhamadi, umenye ko) na mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi n’aba Thamudu bahinyuye (intumwa zabo)

[43] N’abantu ba Ibrahimu n’abantu ba Lutwi (nabo bahinyuye intumwa zabo)

[44] N’abantu b’i Madiyani (bahinyuye intumwa Shuwayibu), ndetse na Musa yarahinyuwe. Nuko abahakanye mbaha igihe, maze ndabafata (ndabahana)! Mbega ukuntuibihano byanjye byari bikaze

[45] Ese ni imidugudu ingahe yarangwaga n’ibikorwa bibi twarimbuye igahinduka amatongo, amariba akaba yarasibye, ndetse n’ingoro zikomeye zikaba zitagituwe

[46] Ese (abo bahakanyi) ntibagenda ku isi (ngo birebere ibisigisigi by’abarimbuwe), bigatuma bagira imitima ibafasha gutekerezandetse n’amatwiabafasha kumva? Mu by’ukuri, amaso si yo ahuma, ahubwo hahuma imitima iri mu bituza

[47] Banagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyakaigihumbi mu yo mubara (hano ku isi)

[48] Ese ni imidugudu ingahe narindirije (sinyihanireho) kandi yararangwaga n’ibikorwa bibi, hanyuma nkayifata (nkayihana)? Kandi iwanjye ni ho byose bizasubira

[49] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu!Mu by’ukuri, ndi umuburizi wanyu ugaragara

[50] Bityo, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza

[51] Naho babandi bashishikajwe no kurwanya amagambo yacu (Qur’an), abo ni abantu bo mu muriro wa Jahanamu

[52] Nta ntumwa n’imwe cyangwaumuhanuzi twohereje mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo asome (ibyo yahishuriwe), maze ngo Shitani ibure gushyira urujijo mu byo yasomye (kugira ngo ibuze abantu gukurikiza ibyo basomewe). Nuko Allah agakuramo urwo rujijo Shitani yateje, hanyuma Allah agashimangira amagambo ye. Kandi Allah niUmumenyi uhebuje, Ushishoza

[53] Kugira ngo urwo rujijo Shitani yateje, (Allah) arugire ikigeragezo kuri babandibafite uburwayi mu mitima (bw’uburyarya n’ubuhakanyi) ndetse n’abafite imitima inangiye. Kandi mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bukabije

[54] No kugira ngo abahawe ubumenyi bamenye ko (Qur’an) ari ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe, maze bayemere kandi imitima yabo iyicisheho bugufi. Mu by’ukuri, Allah ni Uyobora inzira igororotse abemeramana

[55] Ariko babandi bahakanye ntibazareka kuyishidikanyaho (Qur’an), kugeza igihe imperuka izabagereraho ibatunguye cyangwa bakagerwaho n’ibihano by’umunsi utagira icyiza na kimwe (umunsi w’imperuka)

[56] Kuri uwo munsi ubwami buzaba ari ubwa Allahwenyine uzabacira imanza. Babandi bazaba baremeye bakanakora ibikorwa byiza bazaba mu busitani bwuje inema (Ijuru)

[57] Naho babandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[58] Babandi bimutse kubera Allah, hanyuma bakicwa cyangwa bagapfa (urupfu rusanzwe), mu by’ukuri Allah azabaha amafunguro meza.Kandi rwose, Allah ni we uhebuje mu batanga amafunguro

[59] Rwose azabinjiza mu bwinjiriro bazaba bishimiye, kandi mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be)

[60] Ibyo ni ko biri! Naho uzihorera bingana nk’uko yarenganyijwe, hanyuma akongera akarenganywa, rwose Allah azamutabara. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha

[61] Ni n’uko Allah yinjiza ijoro mu manywa,akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi rwose, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[62] Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari ukuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari we ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose

[63] Ese ntubona ko Allahamanura amazi mu kirere (imvura, ikameza ibimera) maze isi igahinduka icyatsi kibisi? Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi wa byose

[64] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi mu by’ukuri, Allahni Umukungu, Ukwiye gushimwa

[65] Ese ntubona ko Allah yategetse ibiri mu isi kubacira bugufi ndetse ko n’amato agenda mu nyanja ku bw’itegeko rye? Anafashe ikirere kugira ngo kitagwa ku isi uretse igihe azabishakira. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe bihebuje, akaba na Nyirimbabazi ku bantu

[66] Ni na we wabahaye ubuzima hanyuma akazabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabubasubiza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ ukuri, umuntu ni indashima

[67] Buri muryango w’abantu (Umat) twawuhaye imigenzo bagomba gukurikiza (mu gusenga n’indi mihango y’idini). Bityo, (abahakanyi) ntibazakugishe impaka kuri iryo hame, ahubwo ujye ubahamagarira kugana Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri mu muyoboro ugororotse (idini rya Isilamu)

[68] Kandi nibaramuka bakugishije impaka, ujye uvuga uti " Allah ni we uzi neza ibyo mukora

[69] Allah azabakiranura kumunsi w’imperuka ku byo mutavugagaho rumwe

[70] Ese ntuzi ko Allah aziibiri mu kirere no ku isi byose? Mu by’ukuri, ibyo byose biri mu gitabo (kirinzwe). Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye

[71] Kandi bagaragira ibindi bitari Allah, atigeze abahera gihamya ndetse batanafitiye ubumenyi. Kandi ababangikanyamana Umutabazi. ntibazagira

[72] Kandi iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ubona mu buranga bw’abahakanye(hagaragaramo)kutayishi mira, bari hafi gusumira ababasomera amagambo yacu! Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mbabwire ibibi birusha ibyo? Ni umuriro Allah yasezeranyije babandi bahakanye, kandi iryo ni ryo herezo ribi

[73] Yemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n’isazikabone n’iyo byayiteraniraho. Kandi n’iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kukisubiza. Bityo, usaba n’usabwa bose ni abanyantege nke

[74] (Ababangikanyamana) ntibahaye Allahicyubahiro kimukwiye. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushobora byose

[75] Allah atoranya intumwa mu bamalayika no mu bantu. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[76] Azi ibizababaho n’ibyababayeho. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

[77] Yemwe abemeye! Nimwuname, mwubame, kandi mugaragire Nyagasani wanyu, ndetse munakore ibyiza kugira ngo muzakiranuke

[78] Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri,mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni we wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni naryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni we (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse na mwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho amasengesho, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni we Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza

Abemeramana

Surah 23

[1] Mu by’ukuri, abemeramana baratsinze

[2] Babandi bakora amasengesho yabo bibombaritse

[3] Na babandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa)

[4] Na babandi batanga

[5] Na babandi barinda ibitsina byabo (ntibishobore mu busambanyi)

[6] Uretse gusa kubagore babo cyangwaku bo bafiteho ububasha (abaja)86, kuko kuri bo batabigayirwa

[7] Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye

[8] Na babandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahirizaamasezerano

[9] Na babandi bahozaho amasengesho (y’itegeko, bakayakorera ku bihe byagenwe)

[10] Abo ni bo bazungura

[11] Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo

[12] Kandi mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere

[13] Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuzemu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)

[14] Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje

[15] Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri, muzapfa

[16] Hanyuma (nanone), muzazurwa ku munsi w’imperuka

[17] Rwose twaremye ibirere birindwi (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo twirengagiza cyangwa ngo turangarane ibiremwa (byacu)

[18] Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri, dushoboye no kuyakamya

[19] Muri ayo mazi, tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, musangamo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya

[20] (Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera (mu kibaya) cy’Umusozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura

[21] Kandi mu by’ukuri, mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya

[22] Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu)

[23] Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah).Ese ntimutinya (ibihano bye)

[24] Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati "Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allahaza gushaka (kohereza intumwa) yari kohereza Malayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere

[25] Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire)

[26] (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)

[27] Nuko tumuhishurira tugira tuti "Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe)". Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri,bo bagomba kurohama

[28] Maze wowe n’abo muri kumwe mu nkuge nimumara gutuza, uzavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we waturokoye abantu b’abahakanyi

[29] Uzanavuge uti "Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari wowe uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro)

[30] Mu by’ukuri, muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri, tugerageza (abantu)

[31] Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu)

[32] Maze tuboherereza intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) "Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari we. Ese ntimutinya (ibihano bye)

[33] Maze abanyacyubahiro mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, (baravuga bati) "Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa

[34] Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nka mwe,mu by’ukuri, muzaba mubaye abanyagihombo

[35] Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa

[36] Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane

[37] Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa

[38] (Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera

[39] (Hudu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)

[40] (Allah) aravuga ati "Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye)

[41] Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka ni kube ku bahakanyi

[42] Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru

[43] Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze

[44] Hanyuma twohereza intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka ni kube ku bantu batemera

[45] Hanyuma twoherezaMusa n’umuvandimwe we Haruna, tubahayeibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara

[46] (Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru

[47] Baravuga bati "Ese twemere abantu babiri bameze nka twe, kandi abantu babo ari abacakara bacu

[48] Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe

[49] Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke

[50] Twanagize mwene Mariyamu (Issa)na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi

[51] Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[52] Kandi mu by’ukuri, uyu muryango wanyu (idini rya Islam) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse)

[53] Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako

[54] Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano)

[55] Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi)

[56] Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Siko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya

[57] Mu by’ukuri, babandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo

[58] Na babandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo

[59] Na babandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo

[60] Ndetse na babandi batanga (amaturo) mu byo bahawe, imitima yabo ifite ubwoba kuko (batekereza ko) bazasubira kwa Nyagasani wabo

[61] Abo ni bo bihutira gukora ibyiza,kandi ni na bo baza imbere muri byo

[62] Kandi ntawe dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa

[63] Ahubwo imitima yabo iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo

[64] Kugeza ubwo duhannye abakungu muri bo, bagatangira guca bugufi batabaza

[65] Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri, ntitubatabara

[66] Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo

[67] (Muvugako Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu ntawawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an)

[68] Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere

[69] Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana

[70] Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Siko bimeze), ahubwo yabazaniye ukuri (idini ya Isilamu) ariko abenshi muri bo banga ukuri

[71] Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ibibirimo byari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo

[72] Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Siko bimeze!) Ahubwo, ibihembo byaNyagasani wawe nibyo byiza, kandi ni we uhebuje mu batanga amafunguro

[73] Kandi mu by’ukuri, ubahamagarira kugana inzira igororotse

[74] Kandi rwose babandi batemera umunsi w’imperukabayobye cyane iyo nzira

[75] N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira

[76] Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse

[77] Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye

[78] Kandi (Allah) ni we wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira

[79] Ni na we wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa

[80] Kandi ni we utanga ubuzima akanatanga n’urupfu, ndetse ni na we ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge

[81] Ahubwo bavuga nk’ibyo abo hambere bavugaga

[82] Baravuze bati "Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa

[83] Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

[84] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi

[85] Bazavuga bati "Niibya Allah". Vuga uti "Nonese ubwo ntimwibuka

[86] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye (Arshi)

[87] Bazavuga bati "Ni ibya Allah".Vuga uti "Nonese ubwo ntimutinya

[88] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari nawe urinda (umwikinzeho) mu gihe ntawarinda (uwo yageneye ibihano), niba mubizi

[89] Bazavuga bati "Ni ibya Allah".Vuga uti "Nonese ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)

[90] Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma

[91] Ntabwo Allahagira umwana kandi nta yindi manaabangikanye nawe. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[92] Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[93] Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nyagasani wanjye!Ni biba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe

[94] Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana

[95] Kandi mu by’ukuri, kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye

[96] Jya ukumira ikibi ukoresheshe icyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga

[97] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani

[98] Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere

[99] (Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze akavuga ati "Nyagasani wanjye!Ngarura (ku isi)

[100] Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri, ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho

[101] Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba yitaye ku wundi

[102] Bityo, ab’iminzani yabo (y’ibikorwa by’iza) izaremera; abo ni bo bakiranutsi

[103] Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo

[104] Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse

[105] (Babwirwe bati) "Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye mazemukayahinyura

[106] Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye

[107] Nyagasani wacu!Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri,tuzaba turi inkozi z’ibibi

[108] (Allah) avuge ati "Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira

[109] Mu by’ukuri, hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti "Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe

[110] Ariko mwarabasuzuguraga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka

[111] Mu by’ukuri, uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni nabo batsinze

[112] (Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati "Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi

[113] Bazavuga bati "Twahamaze umunsi cyangwaigice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara

[114] (Allah) avuge ati "Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye)

[115] Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu

[116] Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyagasani w’intebe y’icyubahiro

[117] N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri, abahakanyi ntibazatsinda

[118] Unavuge (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe

Urumuri

Surah 24

[1] (Iyi ni) isurat twahishuye kandi twanategetse (ko amategeko ayikubiyemo ashyirwa mu bikorwa), ndetse twanayihishuyemo imirongo isobanutse kugira ngo muyitekerezeho

[2] Umusambanyikazi n’umusambanyi (batari bashaka), buri wese mujye mumukubita inkoni ijana. Kandi ntimuzabagirire impuhwe igihe mushyira mu bikorwa itegeko rya Allah niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ndetse (ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gihano cyabo rijye ryitabirwa n’itsinda ry’abemera)

[3] Umusambanyi nta wundi akwiye gushyingiranwa nawe usibye umusambanyikazi cyangwa umu- bangikanyamanakazi. N’umu- sambanyikazi nta wundi akwiye gushyingiranwa nawe utari umusa- mbanyi cyangwa umubangika- nyamana. Kandi ibyo byose biziririjwe ku bemeramana

[4] Kandi babandi babeshyera abagore biyubashye (bakabashinja) ko basambanye, ariko ntibabitangire abahamya bane (babibonye), mujye mubakubita inkoni mirongo inani, ndetse ntimuzongere kwemera ubuhamya bwabo na rimwe. Mu by’ukuri, abo ni bo nkozi z’ibibi

[5] Keretse babandi bicujije nyuma y’ibyo maze bagakora ibikorwa byiza; kuko mu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi

[6] Naho babandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allahinshuro enye (yemeza) ko ari umwe mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we)

[7] Naho ku nshuro ya gatanu (akarahira yisabira ko)umuvumo wa Allah umubaho niba ari mu babeshyi (abeshyera umugore we)

[8] (Umugore) akurirwaho igihano igihe arahiye ku izina rya Allah inshuro enye (ahamya) ko mu by’ukuri, (umugabo we) ari umubeshyi (mu byo amushinja)

[9] Ku nshuro ya gatanu (umugore arahira yisabira) ko uburakari bwa Allah bwamubaho niba (umugabo we) ibyo avuga ari ukuri

[10] N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, ndetse no kuba mu by’ukuri, Allah ari we wakira ukwicuza, Ushishoza; (umubeshyi muri mwe yari kugerwaho n’ibyo yisabiye)

[11] Mu by’ukuri, babandi bahimbye ikinyoma (babeshyera Ayisha, umugore w’intumwa Muhamadi ko yasambanye) ni bamwe muri mwe. Ntimwibwire ko (ikinyoma cyabo) ari kibi kuri mwe, ahubwo ni cyiza kuri mwe (kuko bigira umugore w’intumwa umwere, bikanatuma hamenyekana abemera nyakuri). Buri wese muri bo (abakwije icyo kinyoma) azahanirwa icyaha yakoze. Naho uwabigizemo uruhare runini ruruta urw’abandi, azahanishwa ibihano bihambaye

[12] Nonese ubwo mwumvaga (ibi bihuha bivugwa), kuki abemeramana baba ab’abagabo cyangwa ab’abagore, batatekerereje ibyiza bagenzi babo, maze ngo bavuge bati "Iki ni ikinyoma kigaragara

[13] Kuki (abo banyabinyoma) batigeze batanga abahamya bane (bemeza ibyo bavuga)? Kandi nibaramuka batazanye abo bahamya, ubwo ni bo bazaba babaye abanyabinyoma imbere ya Allah

[14] N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe hano ku isi ndetse no ku mperuka, mwari kugerwaho n’ibihano kubera ibyo mwavuze. bihambaye

[15] Ubwo mwabikwirakwizaga mukoresheje indimi zanyu, ndetse mukavugisha iminwa yanyu ibyo mudafitiye ubumenyi, mwakekaga ko byoroheje, nyamara imbere ya Allah bihambaye

[16] Kubera iki igihe mwabyumvaga mutavuze muti "Ntibikwiye ko tuvuga ibi. Ubutungane ni ubwawe (Nyagasani wacu)! Iki ni ikinyoma gihambaye

[17] Allah arabibabuza kandi akanababurira kutazabyongera na rimwe, niba koko muri abemeramana

[18] Kandi Allah abasobanurira amagambo (ye), ndetse Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[19] Mu by’ukuri, babandi bishimira guharabika abemeramana (babashinja) icyaha cy’ubusambanyi, bazahanishwa ibihano bibabaza hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka. Kandi Allahazi (ibinyoma byanyu) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo)

[20] N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah ndetse n’impuhwe ze kuri mwe, no kuba mu by’ukuri, we ari Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi, (yari kwihutisha ibihano ku bigomeka ku mategeko ye)

[21] Yemwe abemeye! Ntimugakurikire inzira za Shitani. Kandi ukurikiye inzira za Shitani, (amenye ko) mu by’ukuri itegeka gukora ibiteye isoni ndetse n’ibibi. N’iyo bitaza kuba ingabire za Allahn’impuhwe ze kuri mwe, nta n’umwe wari kwezwa ibyaha. Ariko Allahyeza uwo ashaka, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[22] Kandi abagiriwe ubuntu ndetse n’abakungu muri mwe, ntibakarahire bavuga ko badashobora guha (ubufasha) abo bafitanye isano n’abakene (kubera amakosa bakoze), ndetse n’abimutse kubera Allah. Bityo bajye bababarira banirengagize. Ese ntimwifuza ko namwe Allahyabababarira? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[23] Mu by’ukuri, babandi bahimbira (icyaha cy’ubusambanyi) abagore biyubashye, barengana kandi b’abemeramana; (abo babahimbira) baravumwe hano ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye

[24] Umunsi indimi, amaboko n’amaguru byabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora

[25] Kuri uwo munsi Allah azabahembera ibyo bakoze mu buryo bwuzuye, (icyo gihe) bazamenya ko Allah ari we (uhemba mu) kuri kugaragara

[26] Abagore b’inkozi z’ibibi bakwiranye n’abagabo b’inkozi z’ibibi, ndetse n’abagabo b’inkozi z’ibibi bakwiranye n’abagore b’inkozi z’ibibi. Naho abagore bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagabo bakora ibikorwa byiza, ndetse n’abagabo bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagore bakora ibikorwa byiza. Abo (bakora ibyiza) ni abere ku byo babavugaho. Bazababarirwa ndetse banahabwe amafunguro meza (mu Ijuru)

[27] Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu mazu atari ayanyu mutabanje gukomanga no gusuhuza bene yo. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah)

[28] Nimutagira uwo muhasanga, ntimukayinjiremo kugeza muhawe uburenganzira. Kandi nimusabwa gusubira inyuma, mujye musubirayo; ibyo ni byo biboneye kuri mwe. Kandi Allahazi neza ibyo mukora

[29] Nta cyaha kuri mwe kwinjira (nta burenganzira mubisabiye) mu mazu adatuwemo (nko mu masoko,amasomero n’ahandi) igihe arimo ibyo mukeneye. Allah azi neza ibyo mugaragaza ndetse n’ibyo muhisha

[30] (Yewe Muhamadi) bwira abemeramana b’abagabo bajye bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi). Ibyo ni byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, Allahazi neza ibyo bakora

[31] Unabwire abemeramana b’abagore kujya bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (kwishora busambanyi). Kandi ntibakagaragaze mu imirimbo yabo, usibye gusa isanzwe igaragara muri yo (uburanga, ibiganza n’ibirenge). Ndetse bajye bamanura imyitero yabo kugera ku bituza byabo. Ntibakanagaragaze imirimbo yabo (ku bandi),usibye gusa ku bagabo babo, ba se, ba sebukwe, abahungu babo, abahungu b’abagabo babo, basaza babo, abisengeneza babo, abahungu babereye ba nyina wabo, abagore bagenzi babo, abacakara babo, abakozi b’abagabo batagira ingufu za kigabo, cyangwa abana batarasobanukirwaiby’ubwambure bw’abagore. Kandi ntibakagende bakubita ibirenge byabo hasi kugira ngo bamenyekanishe imirimbo yabo yihishe. Ndetse mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke

[32] Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe, (munashyingire) abagaragu n’abaja banyu barangwa n’imico myiza. Nibaba ari abakene, Allah azabakungahaza ku bw’ingabire ze. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje

[33] Kandi abadafite ubushobozi bwo gushaka, bajye bifata kugeza igihe Allah azabahera ubushobozi mu ngabire ze. Ndetse no mu bagaragu banyu, abazashaka ko mugirana amasezerano (yo kubaha ubwigenge), mujye muyagirana igihe mubaziho imico myiza. Kandi mujye mubaha imitungo muyo Allahyabahaye. Ndetse ntimugahatire abaja banyu gukora uburaya mugamije kubona indonke z’isi mu gihe bo bashaka kwifata. Ariko uzabahatira (gukora uburaya), mu by’ukuri nyuma y’uko kubahatira, Allah(azabababarira kuko) ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[34] Kandi rwose twabahishuriye amagambo asobanutse (akubiyemo) ingero z’ababayeho mbere yanyu ndetse (akaba) n’inyigisho ku batinya (Allah)

[35] Allah ni Urumuri rw’ibirere n’isi. Urumurirwe (ari rwo ukwemera ndetse na Qur’ani bimurikira umutima w’umwemeramana), ni nk’urw’itara riri mu mwenge uri mu rukuta, iryo tara rikaba riri mu kirahuri, icyo kirahure kikaba kimeze nk’inyenyeri irabagirana, ricanishijwe (amavuta) y’igiti cy’umuzeti cyuje imigisha. Si icy’iburasirazuba (ku buryo izuba ritakigeraho ku gicamunsi) cyangwa icy’iburengerazuba (ku buryo izuba ritakigeraho igihe rirashe). Amavuta yacyo asa nk’amurika (ubwayo) n’ubwo yaba atagezweho n’umuriro. (Iyo ashyizwe ku muriro) aba urumuri (rw’amavuta) rugeretse ku rundi rumuri (rw’umuriro). Kandi Allahayobora ku rumuri rwe uwo ashaka. Allahanaha abantu ingero (kugira ngo basobanukirwe), kandi Allah ni Umumenyi wa byose

[36] (Urwo rumuri ruboneka) mu mazu (imisigiti) Allah yategetse ko yubakwa, maze izina rye rikambarizwamo, ndetse akanasingirizwamo mu gitondo na nimugoroba

[37] Abantu batarangazwa n’ubucuruzi (ngo bubibagize) kwambaza Allah, guhozaho amasengesho ndetse no gutanga amaturo; batinya umunsi imitima n’amaso bizabura icyerekezo (kubera gutinya ibihano by’imperuka)

[38] Kugira ngo Allah azabahembere ibyiza bakoze anabongerere mu ngabire ze. Kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kubara

[39] Naho babandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni nako umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange ntabyo), ahubwo azahasanga Allahamuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura

[40] Cyangwa (ibikorwa byabo) ni nk’umwijima wo mu nyanja ifite ubujyakuzimu burebure, itwikiriwe n’umuhengeri utwikiriwe n’undi muhengeri, hejuru yayo hari ibicu byirabura; ni umwijima ugeretse hejuru y’undi, umuntu aramutse asohoye ukuboko kwe ntiyabasha kukubona (kubera umwijima ukabije). Kandi uwo Allah atahaye urumuri, nta rundi rumuri yagira (rwamuyobora)

[41] Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose (Allah) yacyigishije uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora

[42] Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse kwa Allah ni ho (byose) bizasubira

[43] Ese (yewe Muhamadi) ntubona ko Allah agenza ibicu, hanyuma akabihuriza hamwe, maze akabigerekeranya nuko ukabona imvura ibimanukamo? Kandi (Allah) amanura urubura mu kirere (ruturutse) mu bicu bimeze nk’imisozi, akaruteza uwo ashatse ndetse akanarurinda uwo ashatse. Urumuri rw’imirabyo ituruka (mu kugongana kw’ibicu) ruba rwenda guhuma amaso

[44] Allahasimburanya ijoro n’amanywa. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza

[45] Kandi buri kigenda (ku isi) cyose, Allah yakiremye mu mazi (intanga). Muri byo, hari ibikururanda, no muri byo hari ibigendera ku maguru abiri, ndetse no muri byo hari ibigendera ku (maguru) ane. Allah arema ibyo ashatse. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[46] Kandi rwose twabahishuriye amagambo asobanutse. Kandi Allah ayobora uwo ashatse mu nzira igororotse

[47] Kandi (indyarya) ziravuga ziti "Twemeye Allah n’Intumwa (Muhamadi), kandi twumvira (amategeko yabo)".Hanyuma nyuma y’ibyo, agatsiko muri bo kagatera umugongo (kakanga gukurikiza ayo mategeko); abo ntabwo ari abemera

[48] N’iyo bahamagawe ngo bagane Allah ndetse n’Intumwa ye kugira ngo abakiranure, icyo gihe agatsiko muri bo karabyanga kagatera umugongo

[49] Ariko iyo ari bo bafite ukuri, baza bayigana (Intumwa) bicishije bugufi

[50] Ese bafite uburwayi mu mitima yabo? Cyangwa se barashidikanya? Cyangwa batinya ko Allah n’intumwa ye batabakiranura mu kuri? Ahubwo ni bo nkozi z’ibibi

[51] Mu by’ukuri, imvugo y’abemeye igihe bahamagariwe kugana Allah n’intumwa ye kugira ngo babakiranure, ni ukuvuga bati "Turumvise kandi turumviye". Abo ni bo bakiranutsi (bazaba mu Ijuru ubuziraherezo)

[52] Kandi uwumvira Allahn’Intumwa ye, akanatinya Allah ndetse akanamugandukira; abo ni bo batsinze

[53] Barahira mu izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko (wowe Muhamadi) nuramuka ubategetse gusohoka (bajya guharanira inzira ya Allah, bazajyayo). Vuga uti "Mwirahira; uko kumvira kwanyu kurazwi (si ukuri)". Mu by’ukuri, Allahazi byimazeyo ibyo mukora

[54] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwumvire Allahmunumvire Intumwa, ariko nimuhakana (mumenye ko) iyo (ntumwa) izabazwa ibyo yashinzwe, na mwe mukabazwa ibyo mwashinzwe". Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Umuriro w’Intumwa ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa

[55] Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa byiza ko rwose azabagira abazungura ku isi nk’uko yabigiriye abababanjirije. Kandi ko azubahisha idini ryabo yabahitiyemo (Isilamu). Ndetse (ibihe bahozemo by’) ubwoba azabisimbuza iby’umutekano (igihe cyose bazaba) bangaragira batambangikanya n’icyo ari cyo cyose. Ariko abazahakana nyuma y’ibyo, abo ni bo byigomeke

[56] Kandi mujye muhozaho amasengesho munatange amaturo, ndetse munumvire Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe

[57] Ntuzibwire ko babandi bahakanye bananiye (Allah kubahanira) ku isi. Ahubwo ubuturo bwabo buzaba mu muriro, kandi ni ryo herezo ribi

[58] Yemwe abemeye! (Mutegeke) abacakara banyu ndetse na babandi bataragimbuka muri mwe, kujya babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo.Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[59] Kandi abato muri mwe nibagera igihe cyo kugimbuka, bajye basaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) nk’uko bakuru babo barusaba. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[60] Naho abagore bacuze batagifite icyizere cyo kurongorwa (kubera izabukuru), nta cyaha kuri bo kuba bakwambura imyitero yabo ariko batagaragaza imirimbo (iri ahihishe), nyamara baramutse biyubashye (ntibayikuremo) byaba ari byo byiza kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[61] Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za baso wanyu, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa (mu ngo z’) inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu). Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe

[62] Mu by’ukuri, abemeramana nyabo ni babandi bemeye Allah n’Intumwa ye (Muhamadi). Kandi igihe bari kumwe na yo mu gikorwa kibahuza, ntaho bajya batabanje kuyisaba uruhushya. Mu by’ukuri, abo bagusaba uruhushya ni bo bemera Allah n’Intumwa ye (by’ukuri). Bityo, nibaramuka bagusabye uruhushya ku bw’impamvu zabo bwite, ujye uruha uwo ushatse muri bo kandi unabasabire Allah imbabazi. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[63] Uguhamagara kw’Intumwa ntimukagufate nk’uko muhamagarana hagati yanyu. Rwose Allah azi abasohoka rwihishwa muri mwe bikinga ku bandi. Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza

[64] Mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri ku isi ni ibya Allah. Rwose azi neza ibyo muri mo, kandi (azi) n’umunsi bazasubizwa iwe maze akababwira ibyo bakoze. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose

Urugero

Surah 25

[1] Ubutagatifu ni ubw’uwahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose

[2] We Nyir’ubwami bw’ibirere n’isi, utarigeze agira umwana ndetse ntanagire n’umufasha mu bwami (bwe). Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye

[3] (Abahakanyi) bishyiriyeho ibigirwa- mana bitari we (Allah), bitigeze bigira icyo birema na kimwe, ahubwo nabyo ubwabyo byararemwe. Nta kibi byakwikiza ndetse nta n’icyiza byakwimarira, kandi ntibifite ubushobozi bwo kwica cyangwa gutanga ubuzima, habe n’ubwo kuzura (abapfuye)

[4] Abahakanye baravuze bati "Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari ikinyoma (Muhamadi) yahimbye abifashijwemo n’abandi bantu. Rwose (ibyo bavuga) ni bibi cyane kandi ni n’ikinyoma

[5] Baranavuze bati "(Qur’an) ni inkuru z’abo hambere (Muhamadi) yandukuye; akaba azisomerwa mu gitondo na nimugoroba

[6] Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Qur’an) yahishuwe n’uzi amabanga yo mu birere n’isi (Allah). Mu by’ukuri, we ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[7] Baranavuze bati "Iyi ni ntumwa ki, irya ibiryo ikanarema amasoko (nkatwe)? Kuki itamanuriwe umumalayikango ayifashe kuburira (abantu)

[8] Cyangwa (kubera iki iyo ntumwa) itamanuriwe ubutunzi, cyangwa ngo igire umurima ikuramo amafunguro?" Kandi abahakanyi baranavuze bati "Uwo mukurikiye ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu warozwe

[9] Reba uko baguha ingero (zidafite aho zihuriye nawe)! Ahubwo barayobye, kandintibashobora kugera mu nzira (igororotse)

[10] Ubutagatifu ni ubwe (Allah), aramutse abishatse yaguha ibyiza biruta ibyo; (yaguha) imirima itembamo imigezi (ku isi) ndetse akanaguha ingoro (zihambaye)

[11] Nyamara bahakanye imperuka, kandi abahakanaimperuka twabateganyirije umuriro utwika

[12] (Umuriro) nubabonera kure, bazumva ijwi ry’uburakari bwawo no kugurumana kwawo

[13] N’igihe bazajugunywa mu nfunganwa zawo baboshye, aho ni ho bazisabira kurimbuka (ngo bakire ububabare bwawo)

[14] (Maze babwirwe bati) "Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko ntacyo biri bubamarire)

[15] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abatinya (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)

[16] Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora

[17] Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati "Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)

[18] (Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati "Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko tugira izindi mana zitari wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse

[19] (Ababangikanyamana bazabwirwa bati) "Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza(ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze

[20] Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo zibure kuba zararyaga ibyo kurya ndetse zikarema n’amasoko. Kandi bamwe muri mwe twabagize ibigeragezo ku bandi; esemushobora kwihangana? Kandi Nyagasani wawe ni Ubona bihebuje (buri kintu)

[21] Naho babandi batizera kuzahura natwe, baravuze bati "Kuki tutohererezwa Abamalayika (bo kutubwira ko uri intumwa y’ukuri) cyangwango tubone Nyagasani wacu?" Rwose bishyize hejuru bikabije baranarengera

[22] Umunsi bazabona Abamalayika, nta nkuru nziza (abo bamalayika bazaba bazaniye) inkozi z’ibibi kuri uwo munsi, (ahubwo) bazazibwira bati "Mukumiriwe (kwinjira mu ijuru) bidasubirwaho

[23] Maze ibikorwa bakoze tubigireumukungugu utumuka

[24] Kuri uwo munsi, abo mu ijuru bazaba bafite icyicaro cyiza n’aho kuruhukira hahebuje

[25] (Unibuke) umunsi ikirere kizasatagurika (mu myenge yacyo hagaragaramo) ibicu, maze abamalayika bakamanurwa ari benshi

[26] Ubwami nyabwo kuri uwo munsi buzaba ari ubwa Nyirimpuhwe (Allah), kandi uzaba ari umunsi ukomeye ku bahakanyi

[27] (Unibuke) umunsi inkozi y’ibibi izirumagura intoki (yicuza ibyo yakoze) igira iti "Iyo nza kuba narayobotse inzira y’intumwa (Muhamadi)

[28] Mbega ibyago byanjye! Iyo nza kuba ntaragize kanaka inshuti magara

[29] Rwose yaranyobeje (ambuza gukurikira) urwibutso (Qur’an), nyuma yuko rwari rwarangezeho. Kandi Shitani atererana umuntu

[30] Nuko Intumwa (Muhamadi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, abantu banjye ntibahaye agaciro iyi Qur’an

[31] Uko ni nako buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi bakomoka mu nkozi z’ibibi. Ariko Nyagasani wawe arahagije kuba Uyobora ndetse n’Umutabazi

[32] Na babandi bahakanye baravuze bati "Kuki (Muhamadi) atahishuriwe Qur’anicyarimwe ari imbumbe?" (Allah aravuga ati) "Uko (kuyihishura itatanye) ni ukugira ngo tuyikoreshe tugukomeza umutima (yewe Muhamadi). Kandi twayiguhishuriye buhoro buhoro (kugira ngo yorohere abayisoma)

[33] Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza

[34] Babandi bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu bagenza uburanga bwabo, ni bo bazaba bari mu rwego rubi kandi barayobye inzira (y’ukuri) bikabije

[35] Kandi mu by’ukuri, twahaye Musa igitabo (Tawurati), tunamugenera umuvandimwe we Haruna (Aroni) kugira ngo amufashe

[36] Nuko turababwira tuti "Nimujye ku bantu bahakanye amagambo yacu (maze bajyayo barabigisha ariko bakomeza guhakana), nuko turabarimbura bihambaye

[37] Ndetse n’abantu ba Nuhu (Nowa) ubwo bahinyuraga Intumwa, twabaroshye (mu mazi) maze tubagira ikimenyetso ku bantu. Kandi inkozi z’ibibi twaziteguriye ibihano bibabaza

[38] (Twanarimbuye) aba Adi87 ndetse n’aba Thamudu88, n’abari baturiye iriba rya Rasi, ndetse n’ibisekurubyinshi byabayeho hagati aho

[39] Kandi buri wese (muri bo) twamuhaye ingero zihagije, maze bose (banga kwemera) tubarimbura bihambaye

[40] Kandi rwose (Ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga banyura ku mudugudu (w’abantu ba Lutwi) wamanuriweho imvura mbi (y’amabuye). Ese ntibawubonaga (ngo bibahe isomo)? Ahubwo ntibizeraga izuka

[41] N’iyo bakubonye (yewe Muhamadi) baragukerensa (bagira bati) "Ese uyu ni we Allah yatumye ngo abe intumwa

[42] Yari hafi yo kutuyobya ngo adukure ku mana zacu, iyo tutaza kwihangana ngo tuzikomereho!" Ariko igihe bazabona ibihano nibwo bazamenya uwayobye cyane inzira (y’ukuri)

[43] Ese (yewe Muhamadi) wabonye uwafashe irari rye akarigira imana ye? Nonesewamubera umwishingizi (wo kumugarura ku kwemera)

[44] Cyangwa wibaza ko abenshi muri bo bumva cyangwa basobanukirwa (amagambo ya Allah)? Ahubwo bameze nk’amatungo ndetse bo bayobye inzira (kuyarusha)

[45] Ese ntubona uko Nyagasani wawe arambura igicucu? N’iyo aza kubishaka yari kukigumisha hamwe. Hanyuma izuba twarigize ikimenyetso cyacyo

[46] Maze tukagenda tukigabanya tukigarura iwacu buhoro buhoro

[47] Kandi ni we wabagiriye ijoro kuba nk’umwambaro (ubahishira), ibitotsi abigira ikiruhuko ndetse n’amanywa ayagira igihe cyo gushakisha imibereho

[48] Ni nawe wohereza imiyaga itanga icyizere, ibanziriza impuhwe ze (imvura); kandi tumanura mu kirere amazi asukuye

[49] Kugira ngo dusubize ubuzima ubutaka bwapfuye (bwakakaye), kandi tunayanywesha byinshi mu byo twaremye; (yaba) amatungo ndetse n’abantu

[50] Kandi rwose (imvura) twarayibasaranganyije kugira ngo batekereze (inema za Allah), ariko abenshi mu bantu baranze bahitamo guhakana

[51] N’iyo dushaka twari kohereza umuburizi muri buri mudugudu

[52] Bityo ntuzumvire abahakanyi, ahubwo ujye uhangana nabo (ubigisha) uyifashishije (Qur’an)

[53] Kandi (Allah) ni we wahuje inyanja ebyiri; ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, naho indi ikaba urwunyunyu rukaze. Maze ashyira urubibi hagati yazo rutuma zitivanga

[54] Ndetse ni nawe waremye umuntu amukomoye mu mazi (intanga), anamushyiriraho uburyo azajya agira amasano binyuze mu maraso ndetse no gushyingiranwa. Kandi Nyagasani wawe ni Ushobora byose

[55] (Abahakanyi) basenga ibitari Allahbitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara. Kandi umuhakanyi afatanya (na Shitani) kwigomeka kuri Nyagasani we

[56] Kandi nta kindi twakoherereje usibye kuba utanga inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazumvira Allah) ndetse n’umuburizi (ku bazigomeka)

[57] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, ariko uzashaka gukurikira inzira imuganisha kwa Nyagasani we (yemerewe kugira icyo atanga mu nzira ya Allah ku bushake bwe)

[58] Ujye uniringira Uhoraho, Udapfa, unasingize ishimwe rye. Kandi arahagije kuba azi byimazeyo ibyaha by’abagaragu be

[59] We waremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma Nyirimpuhwe (Allah) aganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Bityo (yewe Muhamadi) mubaze ibijyanye nawe (akwibwire)

[60] N’iyo (abahakanyi) babwiwe bati "Nimwubamire Nyirimpuhwe!" Baravuga bati "Nyirimpuhwe ni nde? Ese tugomba kubamira uwo (wowe Muhamadi) udutegetse?" Nuko ibyo bikabongerera guhunga (ukuri)

[61] Ubutagatifu ni ubwa (Allah) washyize mu kirere inyenyeri nini, akanashyiramo itara ryaka (izuba) ndetse n’ukwezi kumurika

[62] Ni na we washyizeho ugusimburana kw’ijoro n’amanywa (kugira ngo bibere isomo) wawundi ushaka gutekereza cyangwa gushimira

[63] Kandi abagaragu ba Nyirimpuhwe ni babandi bagenda ku isi biyoroheje. N’iyo injiji zibavugishije (amagambo mabi) baravuga bati "Amahoro

[64] Ni nabo barara amajoro (basingiza) Nyagasani wabo bubamye, banahagaze

[65] Ni nabo bavuga bati "Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri, ibihano byawo bizahoraho

[66] Mu by’ukuri, (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura

[67] Ni nabo igihe batanze (mu byo batunze), ntibasesagura cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi

[68] Ni nabo batabangikanya Allahn’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibaza)

[69] Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse

[70] Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[71] Kandi uwicujije akanakora ibyiza, mu by’ukuri, aba yicujije kuri Allah ukwicuza nyako

[72] (Abagaragu ba Nyirimpuhwe kandi) ni nabobatajya bahamya ibinyoma, kandi iyo banyuze ku bidafite akamaro, babinyuraho biyubashye

[73] Ni nabo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona

[74] Ni nabo kandi bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe kunezezwa n’abagore bacu ndetse n’urubyaro rwacu, kandi utugire kuba abayobozi b’abagandukiramana

[75] Abo nibo bazahembwa imyanya yo hejuru (mu ijuru) kubera ukwihangana kwabo. Bazakirizwamo indamutso n’amagambo by’amahoro

[76] Bazabemo ubuziraherezo. Ni ho hantu heza ho kuba no gutura

[77] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, arikomwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho

Abasizi

Surah 26

[1] Twaa Siin Miim

[2] Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an)

[3] Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe)

[4] Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora akicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko ntawe dushaka guhatira kwemera)

[5] Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza

[6] Rwose bahakanye (Qur’an), bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze)

[7] Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)

[8] Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera

[9] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani waweni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[10] (Unibuke) ubwo Nyagasani waweyahamagaraga Musa (akamubwira ati) "Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi

[11] Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) "Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)

[12] (Musa) aravuga ati "Nyagasani!Mu by’ukuri,ndatinya ko bazampinyura

[13] Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera umubabaro), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo oherereza Haruna (aze dufatanye)

[14] Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica

[15] (Allah) aravuga ati "Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri, tuzaba turi kumwe namwe, twumva (ibizavugwa byose)

[16] Mwembi nimujye kwa Farawo mu mubwire muti "Mu by’ukuri, twe turi intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose

[17] (Adutumye) ngo "Rekura bene Isiraheli tubajyane

[18] (Farawo) aravuga ati "Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe

[19] Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mubahakana (ineza twakugiriye)

[20] (Musa) aravuga ati "Nagikozeubwo nari mu bayobye

[21] Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze)

[22] Ese ibyo (kundera) ni yo nezauncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara

[23] Farawo aravuga ati "Ese Nyagasaniw’ibiremwa byose ni nde

[24] (Musa) aravuga ati "Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari we wabiremye ngaho nimumwemere)

[25] (Farawo) abwira abamukikije ati "Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)

[26] (Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu

[27] (Farawo) aravuga ati "Mu by’ukuri,(iyi) ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi

[28] (Musa) aravuga ati "(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, niba mufite ubwenge (nimumwemere)

[29] (Farawo) aravuga ati "Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe

[30] (Musa) aravuga ati "Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)

[31] (Farawo) aravuga ati "Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri

[32] Nuko (Musa) anaga inkoni ye (hasi, ihinduka) inzoka igaragara

[33] Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba

[34] (Farawo) abwira ibyegera bye ati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi w’umuhanga

[35] Arashaka kubakuramu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki

[36] Baravuga bati "Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya (abantu) mu mijyi

[37] Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga

[38] Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe91 (byo guhura na Musa)

[39] Maze abantu barabwirwa bati "Ese namwe muritabira

[40] Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze

[41] Nuko abarozi baje,babwira Farawo bati "Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze

[42] (Farawo) aravuga ati "Yego! Kandi mu by’ukuri, muraba mu byegera (byanjye)

[43] Musa arababwira ati "Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)

[44] Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati "Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda

[45] Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba

[46] Nuko abarozi bitura hasi bubamye

[47] Bavuga bati "Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose

[48] Nyagasani wa Musa na Haruna

[49] (Farawo) aravuga ati "Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri, (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese

[50] Baravuga bati "Ntacyo bitwaye! Mu by’ukuri, tuzasubira kwa Nyagasani wacu

[51] Mu by’ukuri, twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubayeabambere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa)

[52] Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) "Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri, muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze)

[53] Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira)

[54] (Farwo arababwira ati) mu by’ukuri, bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake

[55] Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabahaye uburenganzira)

[56] Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana nabo)

[57] Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu kirimo) ubusitani n’imigezi

[58] (Tubakura mu) mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye (bakurikira Abayisiraheli)

[59] Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli

[60] Maze (Farawo n’ingabo ze) babakurikira (mu gitondo) izuba rirashe

[61] Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati "Mu by’ukuri, batugezeho

[62] (Musa) aravuga ati "Si ko bimeze! Mu by’ukuri, ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora

[63] Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) "Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane

[64] Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (nabo bakurikira iyo nzira)

[65] Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose

[66] Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha

[67] Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera

[68] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Umunyembaraga zihebuje,Nyirimbabazi

[69] (Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu

[70] Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ese musenga ibiki

[71] Baravuga bati "Dusenga ibishusho kandi tuzahora tubisenga

[72] (Ibrahimu) aravuga ati "Ese iyo mubisabye birabumva

[73] Cyangwa hari (icyo) bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara

[74] Baravuga bati "(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo

[75] (Ibrahimu) aravuga ati "Ese ntimutekereza ku byo musenga

[76] Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere

[77] Mu by’ukuri, ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose

[78] We wandemye akaba ari na we unyobora

[79] Ni na we umpa icyo kurya n’icyo kunywa

[80] N’iyo ndwaye ni we unkiza

[81] Ni na we uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka)

[82] Kandi ni we niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka

[83] Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane

[84] Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma

[85] Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema

[86] Unababarire data kuko mu by’ukuri, ari mu bayobye

[87] Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa

[88] Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo)

[89] Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana)

[90] Maze ijuru rizegerezwe abatinya (Allah)

[91] N’umuriro ugaragarizwe abayobye

[92] Nuko babwirwe bati "Ibyo mwajyaga musenga biri he

[93] Bitari Allah?Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo

[94] Maze bo ndetse n’ababayobeje bajugunywemo (mu muriro) bacuramye

[95] Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose

[96] Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati

[97] Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga)

[98] Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose

[99] Kandi nta bandi batuyobeje batariinkozi z’ibibi

[100] None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano)

[101] Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe)

[102] Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira (ku isi) maze ngo tube bamwe mu bemeramana

[103] Mu by’ukuri,muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera

[104] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[105] Abantu ba Nuhubahakanye intumwa

[106] Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati"Ese ntimutinya (Allah)

[107] Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe

[108] Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire

[109] Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose

[110] Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire

[111] Baravuga bati "Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse

[112] (Nuhu) aravuga ati "Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)

[113] Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi

[114] Kandi njye sinshobora kwirukana abemera

[115] Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara

[116] Baravuga bati "Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mubazaterwa amabuye (kugeza upfuye)

[117] (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri, abantu banjye barampakanye

[118] Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemera turi kumwe

[119] Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo)

[120] Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye)

[121] Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera

[122] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[123] Aba Adi (nabo) bahinyuye intumwa

[124] Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)

[125] Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe

[126] Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire

[127] Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwabyose

[128] Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)

[129] Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo

[130] N’iyo mugabye igitero (k’uwo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe

[131] Bityo, nimutinye Allahkandi munyumvire

[132] Kandi mutinyeuwabahaye inema (zose) muzi

[133] Yabahaye amatungo n’urubyaro

[134] (Anabaha) imirima n’imigezi

[135] (Hudu aravuga ati) "Mu by’ukuri, ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye

[136] Baravuga bati "Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera)

[137] Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere y’abo hambere

[138] Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga)

[139] Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera

[140] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[141] Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (nabo) bahinyuye intumwa

[142] Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)

[143] Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe

[144] Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire

[145] Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

[146] Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)

[147] Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba)

[148] No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye

[149] Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga

[150] Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire

[151] Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi

[152] Babandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya

[153] Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe

[154] Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nka twe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri intumwa) niba koko uri mu banyakuri

[155] (Swalehe) aravuga ati "Dore iyi ngamiya y’ingore, izajya inywa amazi umunsi umwe na mwe munywe ku wundi munsi uzwi

[156] Muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye

[157] Ariko barayishe maze basigara bicuza

[158] Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera

[159] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[160] Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye intumwa (zabo)

[161] Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)

[162] Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe

[163] Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire

[164] Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

[165] Kuki mu bantu (muhitamo) kurongora ab’igitsinagabo (nkamwe)

[166] Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah)

[167] Baravuga bati "Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba umwe mu birukanwe (mu gihugu cyacu)

[168] (Lutwi) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibyo mukora ndabyanga cyane

[169] (Lutwi aravuga ati) "Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye(uturinde) ibyo bakora

[170] Nuko tumurokorana n’umuryango we wose

[171] Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse

[172] Hanyuma turimbura abasigaye bose

[173] Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve)

[174] Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera

[175] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[176] Abantu bari batuye Ayikati (nabo) bahinyuye intumwa

[177] Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati "Ese ntimwatinya (Allah)

[178] Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yanyu yizewe

[179] Bityo nimutinye Allah kandi munyumvire

[180] Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo,kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

[181] Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo

[182] Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye

[183] Ntimugahuguze abantu mugabanyaku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi

[184] Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu)

[185] Baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe

[186] Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nka twe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma

[187] (Baravuga bati) "Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri

[188] (Shuwayibu) aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza ibyo mukora

[189] Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucu 92. Mu by’ukuri, byari ibihano by’umunsi uhambaye

[190] Mu by’ukuri, muri ibyo harimoikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera

[191] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[192] Kandi mu by’ukuri, iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose)

[193] Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli]

[194] (Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira

[195] (Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse

[196] Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo (byahishuriwe intumwa) zo hambere

[197] Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)

[198] N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu

[199] Maze akayibasomera, ntibari kuyemera

[200] Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an)

[201] Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza

[202] Bikabageraho bibatunguye, batabizi

[203] Maze bakavuga bati "Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)

[204] Ubu koko ibihano byacu (nibyo) basaba kwihutishwa

[205] Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire

[206] Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano)

[207] Ibyo binezezagamo ntibyagira icyo bibamarira

[208] Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi

[209] (Twohereje ngo) bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije)

[210] Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an)

[211] Nta n’ubwoabikwiye, ndetse ntiyanabishobora

[212] Mu by’ukuri, ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru)

[213] Bityo, (uramenye) ntuzabangikanye Allahn’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa

[214] Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe

[215] Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse

[216] Ariko nibaramuka bakwigometseho,uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije n’ibyomukora

[217] Kandi ujye uniringira (Allah), Ushobora byose, Nyirimbabazi

[218] We ukureba igihe uhagaze ukora amasengesho

[219] Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abasenga

[220] Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[221] Ese (mwa bahakanyi mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho

[222] Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha

[223] Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma

[224] (Abahakanyi bajyaga bavuga ko Muhamadi ari umusizi, maze Allah arabahinyuza agira ati) "Abasizi bakurikirwa n’abayobye

[225] Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebanya

[226] Kandi ko mu by’ukuri, bavuga ibyo badakora

[227] Usibye gusa babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo

Umunyegeri

Surah 27

[1] Twaa-Siin93; iyo ni imirongo ya Qur’an ikaba n’igitabo gisobanutse (kinashyira ibintu ku mugaragaro)

[2] (Iyo mirongo) ni umuyoboro ndetse ikaba n’inkuru nziza ku bemera

[3] Babandi bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo, kandi bakemera badashidikanya umunsi w’imperuka

[4] Mu by’ukuri, babandi batemera imperuka, twabakundishije ibikorwa byabo (ibibi bakabibonamo ibyiza), bityo bakaba barindagira muri byo

[5] Abo ni bo bazabona ibihano bibi (kuri iyi si), kandi ku munsi w’imperuka ni bo bazaba abanyagihombo gikabije

[6] Kandi muby’ukuri, wowe (Muhamadi)wigishwa Qur’an iturutse kwa (Allah), Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[7] (Wibuke) ubwo Musa yabwiraga umuryango we (igihe yavaga i Mediyana ajya Misri) ati "Mu by’ukuri, njye ndabutswe umuriro; ndaje mbazanire amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote

[8] Ubwo yawugeragaho, yarahamagawe (arabwirwa ati) "Yuje umugisha uri muri uyu muriro n’abari iruhande rwawo; kandi ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[9] Yewe Musa! Mu by’ukuri, ni njye Allah, Ushobora byose, Ushishoza

[10] (Allah aravuga ati) "Ngaho naga inkoni yawe hasi!"Maze (Musa ayinaze) ayibona yinyagambura nk’inzoka, ahindukira yiruka ntiyagaruka inyuma. (Allah aramubwira ati) "Yewe Musa! Witinya! Mu by’ukuri,iwanjye intumwa ntizitinya

[11] Uretse uwakoze ikibi hanyuma ikibi (yakoze) akagisimbuza icyiza. Mu by’ukuri, ndi Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[12] Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, uragukuramo kwererana ntacyo kwabaye. (Iki ni kimwe) mu bitangaza icyenda (wahawe ngo ubyifashishe) kwa Farawo n’abantu be. Mu by’ukuri, bo ni abantu b’ibyigomeke

[13] Ariko ubwo ibitangaza byacu byabageragaho ku buryo bugaragara, baravuze bati "Ubu ni uburozi bugaragara

[14] Nuko barabihinyura bidakwiye ndetse baranibona, nyamara imitima yabo ibihamya (ko ari ukuri). Ngaho reba uko iherezo ry’abangizi ryagenze

[15] Kandi rwose twahaye ubumenyi Dawudi na Sulayimani (Salomo), maze bombi baravuga bati "Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, we waturutishije benshi mu bagaragube b’abemera

[16] Kandi Sulayimani yazunguye (ubuhanuzi, ubumenyi n’ubwami bwa) Dawudi, nukoaravuga ati "Yemwe bantu! Twigishijwe (kumva) imvugo z’inyoni kandi duhabwa buri kintu. Mu by’ukuri, izini ingabire zigaragara (ziturutse kwa Allah)

[17] Nuko Sulayimani akoranyirizwa ingabo ze zo mu majini no mu bantu ndetse no mu nyoni, maze zishyirwa mu matsinda

[18] Kugeza ubwo bageraga mu kibaya cy’inshishi, rumwe mu nshishi rukavuga ruti "Mwa nshishi mwe! Nimwinjire mu buturo bwanyu, Sulayimanin’ingabo ze batabasyonyora batabizi

[19] Nuko (Sulayimani) aramwenyura asetswa n’iryo jambo ryarwo,maze aravuga ati "Nyagasani wanjye! Nshobozagushimira wampundagajeho, inema njye zawe n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira. Kandi unanyinjize mu bagaragu bawe beza ku bw’impuhwe zawe

[20] Nuko agenzura inyoni maze aravuga ati"Ko ntabona Samusure? Cyangwa iri mu zidahari

[21] Mu by’ukuri, ndayihanisha igihano gikaze cyangwa nyibage, cyeretse ninzanira impamvu zumvikana

[22] Nuko (Samusure) imara akanya gato (iraza), mazeiravuga iti "Namenye ibyo utamenye kandi nje nturutse i Saba-i (Sheba muri Yemen), nkuzaniye inkuru y’impamo

[23] Mu by’ukuri,nahasanze umugore (witwa Balqis ari we) ubategeka. Kandi yahawe buri kintu, ndetse afite n’intebe y’ubwami ihambaye

[24] Nasanzewe n’abantu be bubamira izuba mu kimbo cya Allah. Kandi Shitani yabakundishije ibikorwa byabo (bibi), inabakumira kugana inzira (igororotse), bityo ntibayoboka

[25] (Shitani yabakumiriye kugana inzira ya Allah) kugira ngo batubamira Allah, we ushyira ahagaragara ibyihishe mu birere no mu isi, ndetseazi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza

[26] Allah, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri itari we, Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye

[27] (Sulayimani) aravuga ati "Turareba niba uvugisha ukuri cyangwa niba uri umwe mu banyabinyoma

[28] Jyana uru rwandiko rwanjye urubanagire, nurangiza ubibete maze urebe icyo basubiza

[29] (Samusure irarujyana irarunaga, Umwamikazi w’i Sheba) aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Mu by’ukuri, nazaniwe urwandiko rwubahitse

[30] Mu by’ukuri, rwaturutse kwa Sulayimani, kandi rwose ruragira ruti "Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[31] Ntimunyiboneho ahubwo munsange mwicishije bugufi

[32] (Umwamikazi arongera) aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Nimungire inama muri iki kibazo. Ntabwo nari gufata umwanzuro mudahari ngo mungire inama

[33] Baramusubiza bati "Twebweturi abanyembaraga kandi turi inkazi (ku rugamba). Itegeko ni iryawe, bityo reba icyo utegeka

[34] (Umwamikazi) aravuga ati"Mu by’ukuri, iyo abami binjiye mu mudugudu (igihugu) barawangiza, ndetse bagasuzuguza abanyacyubahiro bawo. Uko niko bakora

[35] Ahubwo ngiye kuboherereza impano maze ndebe icyo abo nohereje bagarukana

[36] Nuko ubwo (intumwa zitwaye impano) zageraga kwa Sulayimani, yarazibwiye ati"Ese murashaka kumfashisha umutungo (wanyu) kandi ibyo Allah yampaye ari byo byiza kurusha ibyo yabahaye?Ahubwo mube ari mwe mwishimira impano yanyu

[37] (Nuko Sulayimani arababwira ati)"Musubireyo! Rwose tuzaboherereza ingabo badashobora guhangana nazo, kandi rwose (igihugu cyabo) tuzakibasohoramo baciye bugufi kandi basuzuguritse

[38] (Sulayimani) aravuga ati "Yemwe byegera! Ni nde muri mwe wanzanira intebe ye (umwamikazi) y’ubwami mbere y’uko baza bansanga baciye bugufi

[39] Kabuhariwe mu majini aravuga ati "Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhaguruka mu cyicaro cyawe, kandi rwose kuri ibyo ndi umunyembaraga w’umwizerwa

[40] Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati "Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!" (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati "Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri, Nyagasani ni Umukungu, Umunyabuntu

[41] (Sulayimani) aravuga ati "Nimuyoberanye intebe ye y’ubwami kugira ngo turebe niba ari buyimenye cyangwa se ari bube mu batari buyimenye

[42] Nuko aje, arabazwa ati "Ese intebe y’ubwami yawe imeze itya?" Aravuga ati "Irasa nayo neza!" (Nuko Sulayimani aravuga ati) "Kandi twari twaramenyeshejwe (ko azayoboka Isilamu) mbere y’uko aza, ndetse twari abicisha bugufi (Abayisilamu)

[43] Kandi ibyo yajyaga agaragira bitari Allah byamubujije (kuyoboka), kuko yari mu bantu bahakanye

[44] (Umwamikazi) yarabwiwe ati "Injira mu ngoro!" Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati "Mu by’ukuri, (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri!" (Umwamikazi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[45] Kandi rwose twoherereje abantu bo mu bwoko bwa Thamudu umuvandimwe wabo Swalehe, (ababwira ati) "Mugaragire Allah(wenyine)".Nuko bacikamo amatsinda abiri ashyamiranye (irimwemera n’irimuhakana)

[46] (Swalehe abwira itsinda ryamuhakanye) ati "Yemwe bantu banjye! Kuki mushaka kwihutisha ikibi (ibihano bya Allah) mbere y’icyiza (impuhwe za Allah)? Kuki mudasaba Allahimbabazi kugira ngo mugirirwe impuhwe

[47] Baravuga bati "Wowe n’abo muri kumwe tubabonamo abateramwaku". Aravuga ati "Ibyago byanyu bituruka kwa Allah; ahubwo mwe muri abantu bari mu bigeragezo

[48] No muri uwo mujyi hari agatsiko k’abantu icyenda bawukoreragamo ubwangizi aho kugira ngo batunganye

[49] (Bamwe muri bo babwira abandi) bati "Murahire ku izina rya Allahko turi bumwubikire mu ijoro,we n’abantu be (tukabica), maze tukazabwira abo mu muryango we tuti "Ntitwabonye icyoretse umuryango we, kandi rwose turavuga ukuri

[50] Nuko bacura umugambi mubisha, maze natwe tuburizamo umugambi wabo batabizi

[51] Ngaho reba uko iherezo ry’umugambi wabo mubisha ryagenze! Mu by’ukuri,twabarimburanye n’abantu babo bose

[52] Izi ni ingo zabo zahindutse amatongo kubera ibikorwa byabo bibi. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bantu bafite ubumenyi

[53] Nuko turokora abemeye kandi bari abagandukiramana

[54] (Unibuke) ubwo Lutwi (Loti) yabwiraga abantu be ati "Ese murakora igikorwa cy’urukozasoni kandi mubona (ububi bwacyo)

[55] Ese koko muryamana (mukora imibonano) n’abagaboku bw’irari ryanyu muretse abagore? Ahubwo mwe muri abantub’injiji

[56] Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Mumeneshe abantu ba Lutwi (Loti) mu mudugudu wanyu. Mu by’ukuri, ni abantu bashaka kwigiraabere

[57] Nuko tumurokorana n’umuryango we usibye umugore we twageneye kuba mu barimbuwe

[58] Tubanyanyagizaho imvura (y’amabuye), nuko iba imvura mbi kubaburiwe (ntibumvire)

[59] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, kandi amahoro abe ku bagaragu be yahisemo. Ese Allah ni we mwiza cyangwa ibyo bamubangikanya (nawe ni byo byiza)

[60] Ese uwaremye ibirere n’isi, akabamanurira amazi mu kirere, maze tukayameresha imirima igatoha (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Mwebwe ntimushobora kumeza ibiti byayo. Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? (Ntayo), ahubwo ni abantu batannye (babangikanya Allah)

[61] Ese uwagize isi aho gutura, akayishyiramo imigezi, akayishyiraho imisozi, ndetseakanashyira urubibi hagati y’inyanja ebyiri (ifite amazi y’urwunyunyu n’ifite ay’urubogobogo; si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ariko abenshi muri bo ntibabizi

[62] Ese uwakira ubusabe bw’uri mu makuba igihe amusabye, akanakiza ikibi ndetse akabagira abasigire ku isi (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ni gake mwibuka

[63] Ese ubayobora mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja, akaboherereza imiyaga itanga inkuru nziza ibanziriza impuhwe ze (imvura, si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Allah ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[64] Ese uwatangije irema akazanarisubiramo (azura abapfuye), akabaha amafunguro aturutse mu kirere no mu isi (si we mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ko Allah afite uwo abangikanye nawe) niba koko muri abanyakuri

[65] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta n’umwe mu bari mu birere no ku isi uzi ibyihishe uretse Allah, kandi ntibazi igihe bazazurirwa

[66] Ahubwo bazasobanukirwa neza ku munsi w’imperuka; ariko bawushidikanyaho, ndetse ni n’impumyi kubiwerekeyeho

[67] Na babandi bahakanye baravuze bati "Ese twe n’abakurambere bacu (nidupfa) tukaba igitaka, mu by’ukuri tuzazurwa

[68] Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’abakurambere bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere

[69] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze

[70] Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukababazwe n’imigambi mibisha bacura

[71] (Abahakanyi) baravuga bati "Ese ni ryari iri sezerano rizasohora niba muri abanyakuri

[72] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Hari ubwo bimwe mu (bihano) musaba kwihutishwa byaba biri hafi yanyu

[73] Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Nyiringabire ku bantu, ariko abenshi muri bo ntibashimira

[74] Ndetse mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe kandi azi n’ibyo bagaragaza

[75] Nta na kimwe cyihishe mu kirere no ku isi kitari mu gitabo gisobanutse

[76] Mu by’ukuri, iyi Qur’an iha bene Isiraheli inkuru nyinshibatavugaho rumwe

[77] Kandi rwose yo (Qur’an) ni umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana

[78] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azabakiranura akoresheje itegeko rye. Kandi we ni Nyirimbaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

[79] Bityo (yewe Muhamadi) jya wiringira Allah! Mu by’ukuri, wowe uri mu kuri kugaragara

[80] Mu by’ukuri, ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanakumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo bagenda

[81] Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abowumvisha ni abemera amagambo yacu, bakaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu)

[82] N’igihe ijambo (ry’ibihano) rizabasohoreraho (abahakanyi), tuzabasohorera inyamaswa mu butaka ibabwira ko abantu batajyaga bizera amagambo yacu

[83] (Unibuke) umunsi tuzakoranya muri buri muryango (umat) itsinda ry’abahakanyeamagambo yacu, maze bakerekezwa (ku rubuga rw’ibarura)

[84] Kugeza ubwo bazagera (imbere ya Allah) akavuga ati "Ese mwahakanye amagambo yanjye, kandi mutari muyasobanukiwe (ngo mumenye niba ari ukuri cyangwa ibinyoma), cyangwa mwakoraga iki (kindi)

[85] Nuko ijambo (ry’ibihano) ribasohoreraho kubera ibibi byabo, kandi ntibazashobora kugira icyo bavuga (biregura)

[86] Ese ntibabona ko twabashyiriyeho ijoro kugira ngo bariruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho)? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera

[87] (Unibuke) umunsi impanda izavuzwa, maze ibiri mu birere no mu isi bigakangarana, uretse uwo Allah azashaka (guhumuriza). Kandi bose bazamugana bicishije bugufi

[88] Uzanabona imisozi wibwire ko iri hamwe, nyamara izaba igenda yihuta nk’ibicu. Ibyo ni ibikorwa na Allah, we watunganyije buri kintu. Mu by’ukuri, we azi byimazeyo ibyo mukora

[89] (Kuri uwo munsi) uzaba yarakozeicyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruse, kandi kuri uwo munsi bazaba batekanye, nta bwoba bafite

[90] Naho uzaba yarakoze ikibi, uburanga bwabo buzacurikirwa mu muriro (maze babwirwe bati) "Ese mushobora guhembwa ibitariibyo mwajyaga mukora

[91] Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) nategetswe gusenga Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), we wawutagatifuje kandi akaba ari na we mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

[92] (Ntegekwa) no gusoma Qur’an. Bityo uzayoboka, mu by’ukuri, ni we bizagirira akamaro. N’uzayoba, uzavuge uti "Mu by’ukuri, njye ndi umwe mu baburira

[93] Kandi (yewe Muhamadi) uvuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah. Azabereka ibimenyetso bye mubimenye". Kandi Nyagasani wawe ntabwo ayobewe ibyo mukora

Inkuru

Surah 28

[1] Twaa Siin Miim

[2] Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo gisobanutse

[3] Turagusomera zimwe mu nkuru za Musa na Farawo mu kuri (ngo uzigeze) ku bantu bemera

[4] Mu by’ukuri, Farawo yishyize hejuru mu gihugu (cya Misiri), anacamo ibice abantu baho, akandamiza bamwe muri bo (Abayisiraheli), abicira abana b’abahungunaho abakobwa babo akabareka. Mu by’ukuri, yari umwe mu bangizi

[5] Kandi twifuzaga guha ingabire zacu abakandamijwe mu gihugu, tukabagira abayobozi ndetse tukanabagira abazungura (ba Misiri nyuma yo kurimbura Farawo)

[6] No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga batinya biturutse kuri bo (Abayisiraheli)

[7] Nuko duhishurira nyina wa Musa (tumubwira tuti) "Mwonse, ariko niba ufite ubwoba (bw’uko yagirirwa nabi), munage mu mazi kandi ntutinye cyangwa ngo ugire agahinda. Mu by’ukuri, tuzamukugarurira ndetse tumugire umwe mu ntumwa (zacu)

[8] Nuko atorwa n’abantu bo kwa Farawo, (nyuma) aza kubabera umwanzi n’impamvu y’umubabaro. Mu by’ukuri, Farawo na Hamana n’ingabo zabo bari abanyamakosa

[9] Umugore wa Farawo abwira (Farawo) ati "(Uyu mwana) azaba ibyishimo byanjye na we! Ntimumwice! Hari ubwo yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana. Ariko (Farawo n’abantu be) ntibiyumvishaga (ko ari we uzaba impamvu yo korama kwabo)

[10] Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutimakugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu)

[11] Nuko (nyina wa Musa) abwira mushiki wa (Musa, igihe yamunagaga mu mazi) ati "Mukurikire!" Maze agenda amurebera kure batabizi

[12] Nuko (Musa) tumubuza konka (abandi bagore) mbere (y’uko tumugarura kwa nyina), maze (mushiki we) arababwira ati "Ese mbarangire umuryango wamubarerera kandi ukamuha uburere bwiza

[13] Maze tumusubiza kwa nyina kugira ngo (nyina) yishime ntanagire agahinda, kandi amenye ko isezerano rya Allah ari ukuri. Ariko abenshi muri bo ntibabizi

[14] Nuko amaze kuba igikwerere anatunganye (mu bwenge), tumuha ubushishozi n’ubumenyi. Uko ni ko duhemba abakora ibyiza

[15] Nuko yinjira mu mujyi (wa Farawo) abawutuye batabizi, ahasangaabagabo babiri barwana; umwe akomoka muri bene wabo, undi akomoka mu banzi be. Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we, nuko Musa amukubita igipfunsi aramwica. (Musa amaze kumwica) aravuga ati "Ibi (nkoze) ni igikorwa cya Shitani.Mu by’ukuri, yo ni umwanzi uyobya ku buryo bugaragara

[16] (Musa) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri, nihemukiye; bityo mbabarira". Nuko (Allah) aramubabarira. Rwose we ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[17] (Musa) aravuga ati "Nyagasani! Ku bw’inema wampaye, sinzigera nshyigikira inkozi z’ibibi

[18] Nuko bukeye (Musa) aramukira mu mujyi afite ubwoba, akurikirana (ngo amenye inkurikizi z’ibyo yakoze). Maze wa wundi wamutabaje ku munsi wabanje avuza akamo amutabaza (nanone). Musa aramubwira ati "Mu by’ukuri, uri umuyobe ugaragara

[19] Nuko (Musa) ashatse gusumira umwanzi wabo bombi, (wa mwanzi) aravuga ati "Yewe Musa! Urashaka kunyica nk’uko wishe umuntu ejo? Nta kindi ushaka kitari ukuba icyigomeke mu gihugu. Nta n’ubwo ushaka kuba mu bantu bakora ibitunganye

[20] Maze haza umugabo yihuta, aturutse mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Yewe Musa! Rwose ibyegera (bya Farawo) biragucurira umugambi wo kukwica, bityo hunga! Mu by’ukuri, ndi umwe mu bakugira inama

[21] Nuko awusohokamo akebaguzwa, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa). Aravuga ati "Nyagasani! Nkiza abantu b’inkozi z’ibibi

[22] Ubwo (Musa) yerekezaga i Madiyana, yaravuze ati "Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira y’ukuri

[23] Maze ageze ku mazi (iriba) ya Madiyana, ahasanga abantu benshi buhira (amatungo yabo), inyuma yabo hari abagore babiri bakumira (amatungo yabo kwegera amazi). Aravuga ati "Mufite ikihe kibazo?" Baravuga bati "Ntidushobora gushora (amatungo yacu) abashumba badakutse, kandi data ni umusaza ukuze cyane

[24] Nuko abuhirira (amatungo), nyuma yerekeza mu gicucu (cy’igiti) maze aravuga ati "Nyagasani! Rwose nkeneye ibyiza wamanurira uko byaba bimeze kose

[25] Maze umwe muri ba bagore babiri aza amusanga afite isoni, aravuga ati "Mu by’ukuri, data araguhamagaye kugira ngo aguhe igihembo cy’uko watwuhiriye (amatungo)". Nuko (Musa aramwitaba) amugezeho amubarira inkuru (y’ibyamubayeho), maze aramubwira ati "Ntugire ubwoba! Ukize abantu b’inkozi z’ibibi

[26] Umwe muri bo (abagore) aravuga ati "Dawe! Muhe akazi! Kuko uwo ukwiriye kugaha ni umunyembaraga w’umwizerwa

[27] (Shuwayibu) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndashaka kugushyingira umwe muri aba bakobwa banjye babiri,ukazankorera imyaka umunani; ariko unujuje icumi, byaba ari ubushake bwawe kuko ntashaka kukugora. Ku bushake bwa Allah, uzasanga ndi umwe mu bantu beza

[28] (Musa) aravuga ati "Ibyo ni (amasezerano) hagati yanjye na we. Kimwe muri ibyo bihe byombi nzakora, sinzarenganywe. Kandi Allahni umuhamya w’ibyo tuvuga

[29] Nuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati "Nimusigare aha, mu by’ukuri, njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote

[30] Nuko awugezeho, ahamagarirwa iruhande rw’ikibaya iburyo (bwe), ku butaka butagatifu, iruhande rw’igiti, (abwirwa) ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ni njye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[31] Naga inkoni yawe hasi!" (Arayinaga) maze abonye yinyagambura imeze nk’inzoka, agira ubwoba arahunga ntiyahindukira. (Allah) aramubwira ati "Yewe Musa! Garuka kandi ntugire ubwoba, mu by’ukuri, uri umwe mu batekanye

[32] Shyira ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi. Kandi wipfumbate kugira ngo ushire ubwoba. Ibyo byombi ni ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wawe, uzifashisha kwa Farawo n’ibyegera bye. Mu by’ukuri, boni abantu b’inkozi z’ibibi

[33] (Musa) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri,nabishemo umuntu none ndatinya ko bazanyica

[34] Kandi umuvandiwe wanjye Haruna andusha kuba intyoza, bityo mumpe tujyaneanyunganire, anahamye ibyo mvuga. Mu by’ukuri, ndatinya ko bampinyura

[35] (Allah) aravuza ati "Tuzagushyigikiza umuvandimwe wawe tunabahe ubutware mwembi; bityo ntibazabashe kugira icyo babatwara. Ku bw’ibitangaza byacu, mwembi n’abazabakurikira muzatsinda

[36] Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati "Ibi nta kindi biricyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere

[37] Musa aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na we uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda

[38] Nuko Farawo aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Nta yindi mana nzi mufite itari njye, bityo ntwikira amatafari yewe Hamana, maze unyubakire umunara muremure kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa. Kuko mu by’ukuri, nkeka ko (Musa) ari umwe mu banyabinyoma

[39] Maze (Farawo) n’ingabo ze bigira abibone mu gihugu bitari mu kuri kandi banibwira ko batazagarurwa iwacu (kwa Allah)

[40] Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja. Bityo, reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze

[41] Twanabagize abayobozi bahamagarira (abantu) kugana umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntibazarokorwa

[42] Twanabakurikije umuvumo hano ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazaba bari mu bantu babi

[43] Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) nyuma yo kurimbura ibisekuru byo hambere, (ngo kibe) urumuri n’umuyoboro ndetse n’impuhwe ku bantu, kugira ngo babashe kwibuka

[44] Kandi (yewe Muhamadi) ntabwo wari iruhande rw’iburengerazuba (bw’umusozi) ubwo twahaga Musa amategeko, ndetse nta n’ubwo wari mu bari aho (icyo gihe)

[45] Ahubwo twaremye ibisekuru byinshi (nyuma ya Musa), bibaho igihe kirekire [(biza kwibagirwa isezerano rya Allah, kugeza ubwo uje (Muhamadi)], kandi nta n’ubwo wabaye mu bantu b’i Madiyana ngo ubasomere amagambo yacu. Ariko ni twe twoherezaga (intumwa, tukanaziha inkuru z’ibyabaye mbere)

[46] Kandi nta n’ubwo wari iruhande rw’(umusozi wa)Twuri, ubwo twahamagaraga (Musa, ngo wumve ibyo tumuhishurira) ariko (twakohereje) ku bw’impuhweziturutse kwa Nyagasani wawe, kugira ngo uburire abantu batigeze bagerwaho n’umuburizi mbere yawe, kugira ngo babashe kwibuka

[47] N’iyo (tutaza kukohereza mu bantu b’i Maka) nyuma bakagerwaho n’ibihano kubera ibyo bakoze, bari kuvuga bati "Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe kandi tukaba mu bemera

[48] Nuko ubwo ukuri kuduturutseho (intumwa Muhamadi) kwabageragaho, baravuga bati "Kuki atahawe nk’ibyo Musa yahawe?" (Babwire uti) "Ese mbere (Abayahudi) ntibahakanye ibyo Musa yahawe?" Baravuga bati "Ni uburozi bwombi (Qur’an na Tawurati) bwunganirana". Baranavuga bati "Mu by’ukuri, byose turabihakanye

[49] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane igitabo giturutse kwa Allah kibirusha byombi kuba umuyoboro mwiza, maze ngikurikire niba koko muri abanyakuri

[50] Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wawundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

[51] Kandi rwose twabagejejeho ijambo (Qur’an) kugira ngo babashe gutekereza

[52] Babandi twahaye igitabo mbere yayo (Qur’an, bamwe muri bo) barayemera

[53] N’iyo bayisomewe baravuga bati "Turayemera! Mu by’ukuri, ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu)

[54] Abo bazahabwa ibihembo byabo byikubye kabiri kubera ko bihanganye, n’ikibi bakagikuzaho icyiza, ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye

[55] N’iyo bumvise ibidafite akamaro barabyirengagiza, bakavuga bati "Twe dufite ibyo dukora namwe mukagira ibyanyu, amahoro ni abe kuri mwe. Ntidushaka kugirana ubucuti n’injiji

[56] Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ushatse, ahubwo Allahni we uyobora uwo ashatse. Kandi ni we uzi neza abayobotse

[57] (Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati "Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe na we, tuzagirirwa nabi mu gihugu cyacu!" Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwokobwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi

[58] Ese ni imidugudu ingahe yigometsetukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’intumwa ze)? Ngayo amazu yaboatarongeye guturwamo nyuma ya bo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri, ni twe twari abazungura

[59] Kandi Nyagasani wawe ntiyarimbura imidugudu atabanje kohereza mu murwa mukuru wayo intumwa ibasomera amagambo yacu. Ndetse ntidushobora kurimbura imidugudu keretse abayituye ari inkozi z’ibibi

[60] Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo. Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge

[61] Ese uwo twasezeranyije isezerano ryiza (ijuru) maze akazaribona, ni kimwe n’uwo twahaye umunezero w’ubuzima bw’isi (akaba ari bwo ahitamo gusa) maze ku munsi w’imperuka akazaba mu bazazanwa (ngo bahanwe)

[62] And [warn of] the Day He will call them and say, "Where are My 'partners' which you used to claim

[63] Those upon whom the word will have come into effect will say, "Our Lord, these are the ones we led to error. We led them to error just as we were in error. We declare our disassociation [from them] to You. They did not used to worship us

[64] And it will be said, "Invoke your 'partners' " and they will invoke them; but they will not respond to them, and they will see the punishment. If only they had followed guidance

[65] And [mention] the Day He will call them and say, "What did you answer the messengers

[66] But the information will be unapparent to them that Day, so they will not [be able to] ask one another

[67] But as for one who had repented, believed, and done righteousness, it is promised by Allah that he will be among the successful

[68] And your Lord creates what He wills and chooses; not for them was the choice. Exalted is Allah and high above what they associate with Him

[69] And your Lord knows what their breasts conceal and what they declare

[70] And He is Allah; there is no deity except Him. To Him is [due all] praise in the first [life] and the Hereafter. And His is the [final] decision, and to Him you will be returned

[71] Say, "Have you considered: if Allah should make for you the night continuous until the Day of Resurrection, what deity other than Allah could bring you light? Then will you not hear

[72] Say, "Have you considered: if Allah should make for you the day continuous until the Day of Resurrection, what deity other than Allah could bring you a night in which you may rest? Then will you not see

[73] No kubera impuhwe ze (Allah) yabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mushakishemo ingabire ze, (ibyo byose yabibashyiriyeho) kugira ngomubashe gushimira

[74] Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati "Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya nabyo biri he

[75] Tuzazana umuhamya muri buri muryango (umat), maze tuvuge tuti "Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ukuri kw’ibyo mwasengaga; maze babibure)". Ubwo nibwo bazamenya ko ukuri ari ukwa Allah. Kandi ibyobihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha

[76] Mu by’ukuri, Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi, ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati "Ntukibone. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abibona

[77] Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye, ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri, Allah ntakunda abononnyi

[78] (Qaruna) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibi nabihawe kuberaubumenyi mfite". Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyahabyazo (kuko Allah abizi neza)

[79] Maze (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, nuko babandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati "Iyaba twari dufite (imitungo) nk’iyahaweQaruna. Mu by’ukuri, we ni umunyamahirwe ahambaye

[80] Ariko babandi bahawe ubumenyi baravuga bati "Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wawundi wemeye akanakora ibikorwa byiza". Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ariwe wese) usibye abihangana

[81] Nuko we n’inzu ye tubarigitisha mu butaka, ntiyigera abona itsinda rimutabara ritari Allah. Kandi nawe ubwe ntiyashoboye kwitabara

[82] Maze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati "Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (k’uwo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka

[83] Ubwo buturo bwa nyuma (Ijuru) twabugeneye babandi badashaka kwishyira hejuru cyangwa ngo bakore ubwononnyi ku isi. Kandi iherezo ryiza ni iry’abatinyamana

[84] (Kuri uwo munsi), uzaba yarakozeicyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruse, n’uzaba yarakoze ikibi (amenye ko) abakoze ibibi nta kindi bazahembwa kitari ibyo bakoraga

[85] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) uwaguhishuriye Qur’an azanagusubiza mu gihugu (cyawe cya Maka). Vuga uti "Nyagasani wanjye ni we uzi neza uwazanye umuyoboro ndetse n’uri mu buyobe bugaragara

[86] Kandi ntabwo wigeze utekereza ko uzahishurirwa igitabo (cya Qur’an), ariko ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe (waragihishuriwe). ntuzashyigikire abahakanyi. Bityo

[87] Kandi rwose (ababangikanya mana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah(ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanya mana

[88] Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ariwe wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye we (Allah). Niwe ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi iwe ni ho muzasubizwa

Igitagangurirwa

Surah 29

[1] Alif Laam Miim

[2] Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati"Twaremeye

[3] Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; kugira ngo Allah agaragaze abanyakuri, ndetse anagaragaze abanyabinyoma

[4] Ese babandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika?Rwose ibyo bibwira ni bibi

[5] Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri, igihe ntarengwa Allah yagennye kiregereje. Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[6] Kandi uzarwana mu nzira ya (Allah), uwo azaba yigiriye ubwe. Mu by’ukuri, Allaharihagije ntacyo akeneyeku biremwa byose

[7] Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga

[8] Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora

[9] Na babandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru)

[10] No mu bantu hari abavuga bati "Twemeye Allah!" Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah(bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twari kumwe na mwe". Ese Allah si we uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose

[11] Kandi Allahazi neza abemeye ndetse azi neza indyarya

[12] Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu". Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma

[13] Kandi rwose bazirengera imitwaro yabo hamwe n’imitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose ku munsi w’imperuka bazabazwa ibyo bahimbaga

[14] Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana nabo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure ari inkozi z’ibibi

[15] Nuko turamurokora we n’abari mu nkuge, maze tubigira ikimenyetso ku biremwa byose

[16] (Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati "Nimusenge Allah munamutinye. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi

[17] Rwose ibyo musenga bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumusenge kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa

[18] Kandi nimuramuka muhinyuye (intumwa, mumenye ko) rwose imiryango (umat) yabayeho mbere yanyu nayo yahinyuye (intumwa zayo). Nta n’ikindi intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa bugaragara

[19] Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allahyaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye

[20] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allahakazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[21] Ahana uwo ashatse, akanagirira impuhwe uwo ashatse; kandi iwe ni ho muzagarurwa

[22] Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah

[23] Na babandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na we, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni nabo bazahanishwa ibihano bibabaza

[24] Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati "Mumwice cyangwa mumutwike!" Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera

[25] Nuko (Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwishyiriyeho ibigirwamana mumwanya wa Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira

[26] Nuko Lutwi (Loti) yemera (ubutumwa bwa Ibrahimu). Maze (Ibrahimu) aravuga ati "Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko we ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[27] Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane

[28] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, murakora ibikorwa by’urukozasonibitigeze bikorwa n’uwo ariwe wese mu biremwa

[29] Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri

[30] (Lutwi) aravuga ati "Nyagasani! Ndinda abantu b’abangizi

[31] Maze ubwo intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti "Mu by’ukuri, tugiye kurimburaabatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi

[32] (Ibrahimu) aravuga ati "Nonese (murawurimbura) kandi harimo Lutwi ?" Baravuga bati "Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uri bube mu basigara (mu bihano)

[33] Nuko ubwo intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko nazo zakorerwa ibyamfurambi), maze ziravugaziti "Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano)

[34] Mu by’ukuri, turamanurira ku batuye uyu mudugudu igihano giturutse mu kirere kubera ubwononnyi bakora

[35] Kandi rwose twawusizemo ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ubwenge

[36] N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyana twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi

[37] Nuko baramuhinyura maze baterwa n’umutingito ukaze, bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo

[38] Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye k’ukuntu amazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge

[39] (Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse

[40] Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twaroshye (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye

[41] Abishyiriraho izindi mana zitari Allah(biringiye ko hari icyo zabamarira) bagereranywa nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (kiringiye ko ikomeye ntacyagihungabanya); ariko mu by’ukuri, inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi

[42] Mu by’ukuri, Allah azi ibyo basaba bitari we. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Ushishoza

[43] N’izo ni ngero duha abantu, ariko nta bandi bazisobanukirwa usibye abamenyi

[44] Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera

[45] Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho amasengesho; mu by’ukuri amasengesho abuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose kwibuka Allahbiruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora

[46] Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse inkozi z’ibibi muri bo (babarwanya). Munababwire muti "Twemeye ibyo twahishuriwe (Qur’an) n’ibyo mwahishuriwe (Ivanjili na Tawurati(; ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi)

[47] Uko ni ko twaguhishuriye igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Islamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi

[48] Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qu’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye)

[49] Ahubwo yo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi

[50] Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati "Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?" Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara

[51] Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri, muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera

[52] Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho babandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo

[53] Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi

[54] Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi

[55] (Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati "Nimusogongere (ingaruka z’) ibyo mwajyaga mukora

[56] Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa gusenga Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri, isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari njye musenga njyenyine

[57] Buri roho izasogongera urupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa

[58] Na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza)

[59] Babandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo

[60] Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari we ubiha amafunguro ndetse na mwe akayabaha? Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[61] N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Nonese ni gute bareka ukuri bagakurikira ikinyoma

[62] Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya k’uwo ashaka. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose

[63] N’iyo ubabajije uti "Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira

[64] Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri, inzu yo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi

[65] N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya

[66] Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Vuba aha bazamenya (ingaruka z’ibyo bakoze)

[67] Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zabo abantu bashimutwa? Nonese bemera ibitari ukuri bagahakana inema za Allah

[68] Ni nde nkozi y’ibibikurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa awahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro cy’abahakanyi

[69] Kandi babandi baharanira inzira yacu kubera twe (Allah), rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abakora ibyiza

Abaroma

Surah 30

[1] Alif Laam Miim

[2] Abaromani baratsinzwe

[3] Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise) 98. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda

[4] Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaromani) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima

[5] Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi we ni Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[6] (Iryo) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano rye, ariko abenshi mu bantu ntibabizi

[7] Bazi gusa ibigaragara mu buzima bw’isi, nyamara bakirengagiza ubuzima bw’imperuka

[8] Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye ntacyo aba- komoyeho)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri, abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo

[9] Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’ababa- banjirije ryagenze? Bari abanye- mbaraga kubarusha, banahinga isi bakayibyaza umusaruro kubarusha, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo nibo ubwabo bihemukiye

[10] Hanyuma iherezo ribi ryabaye irya babandi bakoze nabi, kubera ko bahakanye amagambo ya Allah bakanayakerensa

[11] Allah ni we waremye ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (nyuma yo gupfa), hanyuma iwe ni ho muzasubizwa

[12] N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi zizatakaza icyizere (cyo kurokoka)

[13] Kandi ntibazagira abavugizi mu bigirwamana byabo, ndetse bazabyihakana

[14] N’igihe imperuka izaba, icyo gihe (abantu) bazatandukana

[15] Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazakirirwa mu busitani bishimye

[16] Naho babandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu ndetse no kuzahura n’umunsi w’imperuka, abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro)

[17] Bityo musingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’isengesho ry’umugoroba (Magharibi) n’irya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’isengesho rya mu gitondo)

[18] Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’isengesho rya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’isengesho rya Adhuhur)

[19] Akura ikizima mu kidafite ubuzima, akanambura ubuzima icyari kizima, ndetse agaha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Uko ni nako muzazurwa

[20] No mubimenyetso bye (Allah), ni uko yabaremye abakomoye mu gitaka, maze mukaba abantu mukwirakwiye (ku isi)

[21] No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo [Hawa (Eva) yakomotse mu rubavu rwa Adamu], kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza

[22] No mu bimenyetso bye ni uko yaremye ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi

[23] No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva

[24] No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge

[25] No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzava mu butaka (imva zanyu)

[26] Kandi ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Byose bimwicishaho bugufi

[27] Ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri we. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[28] (Allah) yabahaye urugero kuri mwe ubwanyu (agira ati) "Ese mwaba musangiye n’abacakara banyu ibyo twabafunguriye kugeza babigizeho uburenganzira bungana ubwo n’ubwanyu; mukaba mubatinya (nk’abo muzagabana imitungo) nk’uko mutinya (kuyigabana) ubwanyu (mwe mutari abacakara? Niba mutabyishimira ni gute mwumva ko Allah yabyishimira?) Uko ni ko dusobanurira amagambo (yacu) abantu bafite ubwenge

[29] Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi bafite. Nonese ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi

[30] Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Ntaguhinduka kwa kamere Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

[31] Nimumwicuzeho, mumutinye ndetse munahozeho amasengesho. Kandi muramenye ntimuzabe mu babangikanyamana

[32] Babandi batavuze rumwe mu idini ryabo nuko bagacikamo ibice, maze buri gice kikishimira ibyacyo

[33] N’iyo abantu bagezweho n’ingorane, basaba Nyagasani wabo bamwicuzaho. Maze yabasogongeza ku mpuhwe ze (abakiza izo ngorane), bamwe muri bo (bakongera) bakabangikanya (Nyagasani wabo)

[34] Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko vuba aha muzamenya (ingaruka z’ibyo mwakoze)

[35] Ese twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya

[36] N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (ibyiza), barazishimira; ariko bagerwaho n’ingorane kubera ibyo bakoze, bakiheba

[37] Ese ntibabona ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza (uwo ashaka)? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera

[38] Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri babandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi

[39] N’ibyo mutanga nk’inguzanyo mubishyira mu mitungo y’abandi kugira ngo bitubuke, ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo ni bo bazatuburirwa (imitungo)

[40] Allah ni we wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)

[41] Ubwangizi bwagaragaye imusozi no mu nyanja kubera (ibibi) by’abantu bakoze, kugira ngo (Allah) abasogongeze (ibihano) bya bimwe mu byo bakoze; bityo babashe kwisubiraho

[42] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’ababayeho mbere (yanyu) ryagenze! Abenshi muri bo bari ababangikanyamana

[43] Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini ritunganye (Isilamu) mbere y’uko haza umunsi uturutse kwa Allah udashobora gusubizwa inyuma. Kuri uwo munsi (abantu) bazacikamo ibice (bibiri, icyo mu ijuru n’icyo mu muriro)

[44] Uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka, naho uzakora ibikorwa byiza, abo bazaba biteganyirije (umwanya mwiza mu ijuru)

[45] Kugira ngo (Allah) azahembe mu ngabire ze babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abahakanyi

[46] No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe ingabire ze, bityo mubashe gushimira

[47] Kandi rwose (yewe Muhamadi) twohereje intumwa (nyinshi) ku bantu bazo mbere yawe. Zabagezaho ibimenyetso (bakazihinyura), maze bigaragara duhana abigometse; kandi byari ngombwa kuri twe gutabara abemeramana

[48] Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza k’ubo ashaka mu bagaragu be bakishima

[49] N’ubwo mbere y’uko bayimanurirwa bari bihebye

[50] Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, uwo ni we uzazura abapfuye kandi ni we Ushobora byose

[51] Kandi iyo tuza kohereza umuyaga (wangiza ibintu) maze bakabona (imyaka yabo) yahindutse umuhondo, nyuma yawo ntibyari kubabuza gukomeza guhakana

[52] Kandi mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo (ukuri)

[53] Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, akaba ari nabo bicisha bugufi (Abayisilamu)

[54] Allah ni we wabaremye muri abanyantege nke, nyuma y’intege nke abaha imbaraga, nyuma y’imbaraga abaha intege nke n’ubusaza. Arema ibyo ashaka, kandi we ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose

[55] N’igihe imperuka izaba, inkozi z’ibibi zizarahira zivuga ko zitigeze ziba (ku isi) usibye akanya gato gusa. Uko (kubeshya kwazo) ni nako (kwatumye) ziteshwa ukuri

[56] Babandi bahawe ubumenyi no kwemera bazavuga bati "Rwose mwabayeho ku bw’itegeko rya Allah (n’igeno rye) kugeza ku munsi w’izuka; bityo uyu ni wo munsi w’izuka, ariko ntimwari mubizi

[57] Bityo, kuri uwo munsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi nta cyo ruzazimarira, kandi nta n’ubwo bazasabwa (gukora ibishimisha Allah)

[58] Kandi rwose twahaye abantu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an. Ariko babandi bahakanye n’iyo wabazanira igitangaza (kigaragaza ukuri k’ubutumwa bwawe), bavuga bati "Nta kindi muri cyo usibye ko muri abanyabinyoma

[59] Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abadafite ubumenyi

[60] Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi babandi bafite ugushidikanya ntibakaguce intege (ngo batume udasohoza ubutumwa bwa Allah)

Luqman

Surah 31

[1] Alif Laam Miim

[2] Iyo ni imirongo y’igitabo cyuje ubushishozi (Qur’an)

[3] Ni umuyoboro n’impuhwe ku bakora ibyiza

[4] Babandi bahozaho amasengesho, bakanatanga amaturo, ndetse bakanemera imperuka bada- shidikanya

[5] Abo ni bo bari mu muyoboro uturuka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bakiranutsi

[6] No mu bantu hari uhitamo amagambo adafite akamaro (nka muzika, indirimbo n’ibindi nkabyo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[7] N’iyo asomewe amagambo yacu, atera umugongo yibona akigira nk’aho atayumvise, akamera nk’aho afite ibihato mu matwi. Bityo, muhe inkuru y’ibihano bibabaza

[8] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ijuru ryuje inema

[9] Bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[10] Yaremye ibirere nta nkingi zibifashe mubona, anashyira ku isi imisozi ishimangiye kugira ngo (isi) itabahungabanya, ndetse anayikwizamo inyamaswa z’amoko yose. Kandi twamanuye amazi mu kirere, maze tumeza (ku isi) buri bwoko bwiza bw’ibimera

[11] Ibi ni ibiremwa bya Allah. Ngaho nimunyereke ibyo ibitari we byaremye? Ahubwo ababangikanyamana bari mu buyobe bugaragara

[12] Kandi rwose twahaye Luq’manu ubushishozi, (turamubwira tuti) "Ngaho shimira Allah". Kandi ushimiye, mu by’ukuri, (uko) gushimira ni we kugirira akamaro, naho uhakanye (ni we uba wihemukiye); rwose Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane

[13] Kandi (wibuke) ubwo Luq’manu yabwiraga umwana we amugira inama ati "Mwana wanjye! Ntukabangikanye Allah, kuko mu by’ukuri, ibangikanyamana ni igikorwa kibi gihambaye

[14] Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye imvune yiyongera ku zindi, anamucutsa ku myaka ibiri. Ngaho nshimira unashimire ababyeyi bawe. Iwanjye ni ho byose bizasubira

[15] Ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi, kandi ujye ukurikira inzira y’unyicuzaho. Hanyuma iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora

[16] Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’impeke ya Haridali101, kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakizana. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje

[17] Mwana wanjye! Jya uhozaho amasengesho, ubwirize (abantu) gukora ibyiza, unababuze gukora ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho (byose). Mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byo (buri muntu) agomba kwitwararika

[18] Kandi ntugahindukize umusaya wawe wibona ku bantu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, w’umwibone

[19] Kandi ujye ugenda wiyoroheje ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi. Mu by’ukuri, ijwi ribi kurusha ayandi ni ijwi ry’indogobe

[20] Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira

[21] N’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese (bazakomeza gukurikira abakurambere babo) kabone n’iyo Shitani yaba ibahamagarira kujya mu bihano by’umuriro ugurumana

[22] Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu

[23] Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[24] Tubanezeza igihe gito (hano ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) tukazabasunikira mu bihano bikomeye

[25] N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi

[26] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Mu by’ukuri, Allah ni we Mukungu, Ushimwa cyane

[27] N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[28] (Yemwe bantu), ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[29] Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora

[30] Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we w’ukuri, naho ibyo basenga bitari we ari ibinyoma, kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose

[31] Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira

[32] N’iyo umuhengeri umeze nk’igicucu ubagose ugasa nk’ugiye kubarenga hejuru, (bagira ubwoba) bagasaba Allah bamwibombaritseho. Ariko yabageza imusozi amahoro, bamwe muri bo bagahitamo kuba hagati (yo kwemera no guhakana). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse umuhemu ruharwa, umuhakanyi uhambaye

[33] Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, munatinye umunsi umubyeyi atazagira icyo amarira umwana we, cyangwa ngo umwana agire icyo amarira umubyeyi we. Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo ubuzima bw’isi ntibuzabashuke cyangwa ngo umushukanyi mukuru (Shitani) abashuke abakura mu nzira ya Allah

[34] Mu by’ukuri, Allah ni we ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ninawe) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azakora ejo ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose

Kwikubita hasi

Surah 32

[1] Alif Laam Miim

[2] (Qur’an) ni igitabo kidashidikanywaho cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose

[3] Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Siko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe, kugira ngo bayoboke

[4] Allah ni we waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza ku ntebe y’icyubahiro (Ar’shi). Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari we. Ese ubwo ntimutekereza

[5] Ayoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi)

[6] Uwo (Allah) ni Umumenyi w’ibyihishe n’ibigaragara, Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[7] We watunganyije buri kintu yaremye, akanarema umuntu mu ibumba utari uriho

[8] Hanyuma agira amazi asuzuguritse (intanga) inkomoko y’ukororoka kwe

[9] Maze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’imitima. Ariko ni gake mushimira

[10] Baranavuga bati "Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?"Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo

[11] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa

[12] (Wari kubona bikomeye) iyaba wari kuzabona inkozi z’ibibi zubitse imitwe imbere ya Nyagasani wazo (zigira ziti) "Nyagasani! Twabonye kandi twumvise (ukuri kw’ibyo twahakanaga). Bityo, dusubize (ku isi) dukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (ubu) twamenye ukuri

[13] N’iyo tuza kubishaka buri wese twari kumuha ukuyoboka kwe, ariko ijambo (ry’ibihano) rinturutseho ni impamo ko rwose nzuzuza umuriro wa Jahanamu amajini n’abantu bose hamwe

[14] Ngaho nimusogongere (ibihano) kubera kwibagirwa ko muzahura n’uyu munsi wanyu. Mu by’ukuri, natwe twabibagiwe; bityo nimusogongere ibihano bizahoraho kubera ibyo mwajyaga mukora

[15] Mu by’ukuri, abemera amagambo yacu, ni babandi igihe bayibukijwe bitura hasi bakubama, banasingiza ishimwe n’ikuzo bya Nyagasani wabo, kandi batibona

[16] Begura imbavu zabo muburyamo bwabo kugira ngo basabe Nyagasani wabo batinya (ibihano) kandi bizera (ingororano ze), ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye

[17] Nta n’umwe uzi ibyo bahishiwe bishimishije, bizaba ingororano z’ibyo bajyaga bakora

[18] Ese uwemera (Allah) ni kimwe n’inkozi y’ibibi? Ntibashobora kureshya (imbere ya Allah)

[19] Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubuturo mu ijuru nk’izimano ry’ibyo bajyaga bakora

[20] Naho inkozi z’ibibi, ubuturo bwazo buzaba umuriro; buri uko bazajya bashaka kuwuvamo, bazajya bawusubizwamo maze babwirwe bati "Ngaho nimusogongere ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana

[21] Kandi rwose tuzabasogongeza ku bihano byoroheje (bya hano ku isi) mbere y’ibihano bikomeye (byo ku mperuka) kugira ngo bisubireho

[22] Ni na nde nkozi y’ibibi kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri, tuzahana inkozi z’ibibi

[23] Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we 103. Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli

[24] Kandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho

[25] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe

[26] Ese ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva

[27] Ese ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona

[28] Baranavuga bati "Ese uko kudukiranura kuzaba ryari, niba muri abanyakuri

[29] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa babandi bahakanye ntacyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze)

[30] Bityo, birengagize unategereze (ibizababaho), mu by’ukuri, na bo bategereje (ibizakubaho)

Amashyirahamwe

Surah 33

[1] Yewe Muhanuzi! (Komeza) gutinya Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[2] Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[3] Uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umurinzi

[4] Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije murahirira kutazongera kubonana nabo 104. Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu. Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na we uyobora inzira (itunganye)

[5] (Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, (mujye mubita) abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mwibeshye, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[6] Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo biranditse mu gitabo

[7] (Unibuke) ubwo twahaga abahanuzi isezerano rikomeye, ndetse nawe (Muhamadi), Nuhu, Ibrahimu, Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twabahaye isezerano rikomeye cyane

[8] Kugira ngo (Allah) azabaze abanyakuri ibijyanye n’ukuri kwabo. Kandi yateganyirije abahakanyi ibihano bibabaza

[9] Yemwe abemeye! Nimwibuke ingabire za Allah yabahundagajeho, ubwo ingabo zabateraga, tukazoherezamo umuyaga n’ingabo mutabonaga (Abamalayika). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[10] Ubwo zabateraga zibaturutse haruguru no hepfo yanyu mukanuye amaso, imitima yabageze mu ngoto (kubera ubwoba), mutangiye gukekera Allah byinshi

[11] Aho abemera barahageragerejwe, banahindishwa umushyitsi ukomeye cyane

[12] (Unazirikane) ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo gushidikanya) bavugaga bati "Ibyo Allah n’Intumwa ye badusezeranyije ni ibinyoma

[13] Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati "Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati "Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho", kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga (urugamba)

[14] N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zose zawo (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’abari kuwusigaramo usibye bake

[15] Ndetse rwose bari barasezeranyije Allah mbere, ko batazahunga urugamba. Kandi isezerano rya Allah bazaribazwa

[16] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Guhunga ntacyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)

[17] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde wabarinda Allah aramutse ashatse kubahana cyangwa (ngo akumire) impuhwe ze (aramutse kuzibahundagazaho)? ashatse Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah

[18] Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati "Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi)". Kandi ntibakunda kujya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana)

[19] Babagirira ubugugu maze bagerwaho n’ubwoba (bw’intambara) ukabona bakureba bakanaguzwa amaso nk’urimo gusamba; ariko iyo ubwoba bushize, babasesereza bakoresheje indimi zabo zityaye. Bagira ubugugu bwo gukora ibyiza. Abo ntibigeze bemera, bityo ibikorwa byabo Allah yabigize impfabusa. Kandi ibyo kuri Allah biroroshye

[20] (Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi ntaho twagiye; nyamara (utwo) dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza kuba (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye bake (muri bo)

[21] Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa ya Allah (Muhamadi), ibyo ni kuri wawundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi

[22] Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati "Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri". Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah)

[23] Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba

[24] Kugira ngo Allah azagororere abanyakuri kubera ukuri kwabo, kandi nabishaka azahane indyarya cyangwa azibabarire. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[25] Nuko Allah asubiza inyuma babandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Utsinda

[26] Naho babandi babashyigikiye mu bahawe igitabo105, (Allah) abakura mu birindiro byabo, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto

[27] Maze (Allah) abaha kwigarurira igihugu cyabo, amazu yabo, imitungo yabo, ndetse n’ubutaka mutigeze mukandagiraho (bwa Khayibari). Kandi Allah ni Ushobora byose

[28] Yewe muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe uti "Niba mwifuza ubuzima bw’iyi si n’imitako yayo, nimuze mbakorere ibyo mwifuza maze mbasende, dutane ku neza

[29] Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’intumwa ye ndetse (munashaka) ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe

[30] Yemwe bagore b’umuhanuzi (Muhamadi)! Muri mwe uzitwara nabi mu buryo bugaragara, ibihano bye bizikuba kabiri, kandi ibyo kuri Allah biroroshye

[31] Kandi muri mwe uzumvira Allah n’intumwa ye akanakora ibikorwa byiza, tuzamugororera ibihembo byikubye kabiri, kandi (ku mperuka) twanamuteguriye amafunguro meza

[32] Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mwumvira (Allah), muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye

[33] Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko (abagore bo mu bihe) by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho amasengesho, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri, yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho (ibibi n’ibyaha) ndetse (arashaka) kubasukura byimazeyo

[34] Munazirikane amagambo ya Allah n’amagambo y’intumwa bisomerwa mu ngo zanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenzabuhoro, Umumenyi uhebuje

[35] Mu by’ukuri, Abayisilamu n’Abayisilamukazi, abemera n’abemerakazi, abagabo n’abagore bibombarika (kuri Allah), abagabo n’abagore b’abanyakuri, abagabo n’abagore bihangana, abagabo n’abagore bicisha bugufi, abagabo n’abagore batanga amaturo, abagabo n’abagore basiba (Swawumu), abagabo n’abagore barinda ubwambure bwabo, abagabo n’abagore basingiza Allah kenshi; Allah yabateguriye kuzabababarira ibyaha no kuzabaha igihembo gihambaye (Ijuru)

[36] Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemerakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara

[37] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga (Zayidi mwene Haritha) Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza), ugira uti "Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah". Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore w’umwana wawe) kandi Allah ari we ukwiriye gutinya. Nuko ubwo Zayidu yari amaze kubona atakimukeneye (amaze kumusenda), ko turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye nabo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa

[38] Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi yakora) ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore w’umwana yareze), ibyo ni umugenzo wa Allah ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka

[39] Babandi basohoza ubutumwa bwa Allah bakanamutinya, ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Kandi Allah arahagije kuba ari uhebuje mu kubarura

[40] Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ariwe wese muri mwe, ahubwo ni intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose

[41] Yemwe abemeye! Nimusingize Allah kenshi

[42] Kandi munamuhimbaze mu gitondo no ku gicamunsi

[43] Ni we ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera

[44] Indamukanyo yabo umunsi bazahura na we, ni Salamu (amahoro). Kandi yabateganyirije ibihembo bishimishije

[45] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri, twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi

[46] Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse no kuba itara rimurika

[47] Kandi uhe inkuru nziza abemera y’uko bafite ingabire zihambaye zituruka kwa Allah

[48] Ntuzanumvire abahakanyi n’indyarya, kandi ntukite ku bibi byabo (ngo bikubuze gusohoza ubutumwa), ndetse ujye uniringira Allah. Kandi Allah arahagije kuba umurinzi

[49] Yemwe abemeye! Nimurongora abemeramanakazi hanyuma mukabasenda mbere y’uko mukorana imibonano, (icyo gihe) nta Eda106 mugomba kubabarira. Bityo mujye mubaha ibibanezeza (mu mitungo yanyu) hanyuma mubasezerere ku neza

[50] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri, twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ariwe wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (Muhamadi), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (nta nkwano amutanzeho, yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[51] Ushobora kwigizayo igihe cyo kujya kurara k’uwo ushaka muri bo (abo bagore), ukanigiza bugufi uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo utari uherutse, icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo nibyo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi Uworohera (abagaragu be). uhebuje

[52] Ntabwo uziruriwe (kurongora) abandi bagore nyuma y’abo (ufite), cyangwa kubagurana abandi bagore, kabone n’ubwo washimishwa n’ubwiza bwabo; usibye gusa abaja bawe. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu

[53] Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri, ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri, ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah

[54] Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose

[55] Nta cyaha kuri bo (abagore b’intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu

[56] Mu by’ukuri, Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro

[57] Mu by’ukuri, babandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza

[58] Na babandi babuza amahoro abemeramana n’abemeramanakazi nta kibi bakoze, rwose baba bikoreye ikinyoma n’icyaha kigaragara

[59] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n’abagore b’abemeramana (bambare) imyambaro yabo bikwije; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk’abagore biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[60] Indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo kurarikira ubusambanyi) ndetse n’abakwirakwiza ibihuha mu mujyi wa Madina, nibatabireka, rwose tuzagushishikariza kubatera, hanyuma ntibazongere kuwuturanamo nawe usibye igihe gito

[61] (Abo) ni ibivume. Aho bazasangwa hose bazafatwe maze bicwe

[62] Uwo ni umugenzo wa Allah kuri babandi (indyarya) babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah

[63] (Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese n’iki cyakubwira ko yaba itari bugufi

[64] Mu by’ukuri, Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana

[65] Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi

[66] Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati "Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)

[67] Bazanavuga bati "Nyagasani! Mu by’ukuri, twumviye abayobozi bacu n’abakuru bacu, maze batuyobya inzira (itunganye)

[68] Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye

[69] Yemwe abemera! Ntimuzabe nka babandi babujije amahoro (intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho 107. Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah

[70] Yemwe abemeye! Nimutinye Allah kandi mujye muvuga amagambo y’ukuri

[71] (Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye

[72] Mu by’ukuri, twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri, ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye

[73] (Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemera- manakazi. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Saba

Surah 34

[1] Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, we ugenga ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi ni we ukwiye ibisingizo byuzuye ku mperuka; ndetse ni we Ushishoza, Umumenyi wa byose

[2] Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi ni Nyirimbabazi, Nyirimpuhwe

[3] Babandi bahakanye baravuze bati "Imperuka ntizatugeraho". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, Umumenyi w’ibitagaragara, ko rwose izabageraho (nta kabuza); nta kimwisoba mu birere cyangwa mu isi kabone n’iyo cyaba kingana n’impeke y’ururo cyangwa kiri mu nsi yacyo ndetse n’ikinini kuri cyo, usibye ko (byose) biri mu gitabo gisobanutse

[4] (Ibyo ni) ukugira ngo (Allah) azagororere babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Abo bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe amafunguro yubahitse

[5] Naho babandi baharaniye gutesha agaciro amagambo yacu (bibwira ko) bazadutsinda, bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza

[6] Na babandi bahawe ubumenyi bw’ibyo wahishuriwe (wowe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe, (babona ko) ari ukuri kandi ko biyobora biganisha mu nzira y’Umunyembaraga zihebuje, Usingizwa cyane

[7] Naho babandi bahakanye baravuze bati "Ese tubereke umuntu (Muhamadi) ubabwira ko (nimuramuka mupfuye, imibiri yanyu) igashwanyagurika ikaba ubushingwe, ko rwose (nta gushidikanya, muzongera) mukaremwa bundi bushya

[8] Ese (Muhamadi) yaba yarahimbiye Allah ibinyoma, cyangwa yarasaze? (Oya!) Ahubwo abatemera imperuka bari mu bihano no mu buyobe bukabije

[9] Ese ntibabona ikirere n’isi biri imbere yabo n’inyuma yabo? Tubishatse twabarigitisha mu butaka cyangwa tukabaturaho igice cy’ikirere. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza

[10] Kandi rwose Dawudi twamuhundagajeho ingabire ziduturutseho (tugira tuti) "Yemwe misozi n’inyoni! Nimusingize (Allah) mufatanyije na we (Dawudi)". Twanamworohereje icyuma (kugira ngo ajye agikoramo ibyo ashatse)

[11] (Turamubwira tuti) "Cura ingabo nini z’amakote (y’icyuma) kandi ugere neza imisumari mu guhuza (impande zazo), ndetse munakore ibikorwa byiza". Mu by’ukuri, njye ndi Ubona bihebuje ibyo mukora

[12] Twanorohereje Sulayimani gutwarwa n’umuyaga, umuvuduko wawo mu gitondo (kimwe) ndetse n’umugoroba (umwe) ungana (n’urugendo rw’) ukwezi (ku muntu usanzwe). Twanamushongeshereje umuringa (kugira ngo uwukoremo ibyo ashatse). No mu majini hari ayo (twacishije bugufi) akamukorera (imirimo) abiherewe uburenganzira na Nyagasani we. Kandi irinyuranyije n’itegeko ryacu muri yo, turisogongeza ibihano by’umuriro ugurumana

[13] (Amajini) yamukoreraga ibyo ashaka birimo kumwubakira ingoro, amashusho, amasiniya magari angana nk’ibizenga ndetse n’inkono zishimangiye (aho ziteretse, maze turababwira tuti) "Yemwe bantu ba Dawudi! Mukore mushimira (Allah). Ariko mu bagaragu banjye abashimira ni bo bake

[14] Nuko ubwo (Sulayimani) twamuciragaho iteka ryo gupfa, nta cyayamenyesheje (amajini) ko yapfuye, usibye agakoko ko mu butaka (umuswa) kariye inkoni ye. Maze aguye hasi, amajini amenya ko iyo aza kuba azi ibyihishe (aba yaramenye urupfu rwa Sulayimani, bityo) ntabe yaragumye mu bihano bisuzuguza

[15] Mu by’ukuri, aho abantu ba Saba-i bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu); (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) "Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire". (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi

[16] Nuko barirengagiza maze tuboherereza umwuzure usenya urugomero (unangiza imirima), hanyuma tubahinduriramo imirima ibiri y’imbuto zibishye kandi zirura, n’ibiti bitera ndetse na bimwe mu biti by’iminyinya

[17] Uko (kubahindurira tubaha imirima mibi), twabibahaye (nk’igihano) kubera ubahakanyi bwabo. Ese hari abandi duhanisha (igihano gikaze) usibye abahakanyi

[18] Twanashyize imidugudu (iri ahirengeye) hagati yabo (abantu ba Sabai) n’imidugudu twahaye imigisha, tunagenamo ahantu abagenzi baruhukira (tugira tuti) "Ngaho nimuyigendemo amajoro n’amanywa mutekanye

[19] (Ariko iyo ngabire barayirambiwe) maze baravuga bati "Nyagasani wacu! Ingendo zacu zigire ndende (hagati muri iyo midugudu)", nuko ubwabo barihemukira tubagira iciro ry’imigani, turanabatatanya burundu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, ushimira cyane

[20] Rwose Ibilisi (Shitani) yabasohorejeho umugambi wayo (wo kubayobya), nuko barayikurikira usibye itsinda mu bemeramana (ryashikamye ku kumvira Allah)

[21] Kandi ntabwo (Ibilisi) yari ibafiteho ubushobozi (bwo kubayobya) usibye ko (twabikoze) dushaka kugaragaza uwemera imperuka n’uyishidikanyaho. Kandi Nyagasani wawe ni Umurinzi wa byose

[22] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’urushishi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umufasha afite muri byo

[23] Kandi nta buvugizi buzagira icyo bumara kuri we (Allah), usibye gusa uwo yahaye uburenganzira. (Iyo Allah avuze, abamalayika barakangarana bakagwa igihumure) kugeza ubwo imitima yabo ishiriye ubwoba, (bamwe) bakavuga bati "Nyagasani wanyu yavuze iki?" (Abandi) bati "(Yavuze) ukuri; kandi ni Uwikirenga, Usumba byose

[24] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu birere no mu isi?" Vuga uti "Ni Allah! Kandi mu by’ukuri, yaba twe cyangwa mwe (hari) abari mu nzira y’ukuri cyangwa mu buyobe bugaragara

[25] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo muzabazwa ku byerekeye ibyaha twakoze, kandi natwe ntitubazwa ibyo mukora

[26] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wacu azaduhuriza hamwe twese (ku munsi w’imperuka), hanyuma adukiranure mu kuri; kuko ari we Mucamanza w’ikirenga, Umumenyi uhebuje

[27] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimunyereke ibigirwamana mwamubangikanyije nabyo". Nta na kimwe! Ahubwo we ni Allah (wenyine), Umunyembaraga, Ushishoza

[28] Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi

[29] (Abahakanyi) baravuga bati "Ese ni ryari iri sezerano (imperuka) rizasohora niba koko muri abanyakuri

[30] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Isezerano ryanyu ni umunsi mutazarindirizwaho isaha n’imwe cyangwa ngo muyihutishirizwe

[31] Kandi abahakanye baravuze bati "Ntidushobora kwemera iyi Qur’an ndetse (n’ibitabo) byayibanjirije. Ariko iyo uza kubona ababangikanyamana bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo baterana amagambo; abanyantegenke babwira abibone bati "Iyo bitaza kuba mwe, rwose twari kuba turi abemeramana

[32] Abibone bazabwira abagizwe abanyantegenke bati "Ese koko ni twe twababujije kuyoboka, nyuma y’uko (umuyoboro) ubagezeho? Ahubwo mwari inkozi z’ibibi

[33] Nuko abagizwe abanyantege nke babwire abibone bati "Ahubwo ni umugambi mwacuze ijoro n’amanywa, ubwo mwadutegekaga guhakana Allah no kumubangikanya n’ibigirwamana". Maze ubwo bazabona ibihano (buri tsinda) rizahisha umubabaro waryo, hanyuma dushyire iminyururu mu majosi y’abahakanye. Ese hari ibindi bazahemberwa bitari ibyo bakoraga

[34] Kandi ntabwo twohereza umuburizi mu mudugudu uwo ariwo wose ngo abakungu bawo babure kuvuga bati "Mu by’ukuri, ntitwemera ibyo mwahishuriwe

[35] Baranavuga bati "Twe dufite imitungo myinshi ndetse n’urubyaro, kandi nta n’ubwo tuzahanwa

[36] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse akanayatubya (k’uwo ashatse); ariko abenshi mu bantu ntibabizi

[37] Ntabwo ari imitungo yanyu cyangwa urubyaro rwanyu bizabegereza hafi yacu, ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, nibo bazagororerwa ibihembo byikubye kubera ibyo bakoraga. Kandi bazaba mu magorofa batekanye

[38] Naho babandi baharaniye gutesha agaciro amagambo yacu (bibwira ko) bazadutsinda; abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro)

[39] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse mu bagaragu be, akanayatubya (k’uwo ashatse)", ndetse n’icyo mwatanga (mu byiza) ngo abure kukibashumbusha. Kandi ni we uhebuje mu batanga amafunguro

[40] Unazirikane (yewe Muhamadi) umunsi (Allah) azabakoranya bose maze akabwira Abamalayika ati "Ese bariya ni mwe bajyaga basenga

[41] Bavuge bati "Ubutagatifu ni ubwawe! Ni wowe Nyagasani wacu, twitandukanyije nabo. Ahubwo basengaga amajini, kandi abenshi muri bo banayemera

[42] Bityo, kuri uyu munsi bamwe muri mwe ntacyo bamarira abandi, ndetse nta n’icyo babatwara. Tuzanabwira ababangikanyamana tuti "Nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana

[43] N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, baravuga bati "Uyu (Muhamadi) nta kindi ashaka usibye kubabuza (gusenga) ibyo ababyeyi banyu basengaga. Baranavuga bati "Iyi (Qur’an) ni ikinyoma cyahimbwe". Ndetse abahakanyi ubwo ukuri kwabageragaho baravuze bati "Iyi (Qur’an) ni uburozi bugaragara

[44] Kandi nta bitabo twabahaye ngo babisome (maze ngo babe ari byo bishingikiriza), ndetse nta n’umuburizi twaboherereje mbere yawe (wowe Muhamadi)

[45] Na babandi babayeho mbere yabo barahakanye, nyamara nta n’ubwo banagejeje ku cya cumi cy’ibyo twari twarahaye (abababanjirije), ariko bahinyuye intumwa zanjye. Mbega uko ibihano byabacyashye

[46] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, ndabagira inama y’ikintu kimwe; ko mwahagurukira (kumvira Allah) babiri babiri cyangwa umwe umwe, hanyuma mukanatekereza (ku butumwa bw’intumwa Muhamadi)". Mugenzi wanyu (Muhamadi) ntabwo ari umusazi. Ahubwo ni umuburizi wanyu (ubaburira) ibihano bikaze bizabashyikira

[47] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta gihembo mbasabye (ku butumwa nabazaniye), kuko ari ubwanyu. Igihembo cyanjye kiri kwa Allah. Kandi ni Umuhamya wa buri kintu

[48] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye yohereza (ubutumwa) bw’ukuri. Ni Umumenyi uhebuje w’ibyihishe

[49] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ukuri kwaraje (Isilamu), kandi ikinyoma (ubuhakanyi) nta gishya gishobora kuzana cyangwa ngo kigire icyo kigarura

[50] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ndamutse nyobye, naba nyobye ku bwanjye; ariko ninyoboka, bizaba bitewe n’ibyo Nyagasani wanjye yampishuriye. Mu by’ukuri, we ni Uwumva bihebuje, uri hafi (ya byose)

[51] (Wari kubona ibintu bihambaye) iyo uza kubabona bahiye ubwoba, nta buhungiro bafite, bafatwa bakuwe hafi (bajyanwa mu muriro)

[52] (Abahakanyi ubwo bazaba babonye ibihano) bazavuga bati "Ubu twemeye (Allah)"; ariko se ni gute bakwakira ukwemera (bakanababarirwa ibyaha byabo) kandi bari kure (y’ubuzima bwo ku isi)

[53] Kandi bari baramuhakanye mbere (ku isi), bakanahakana ibitagaragara bari kure

[54] Kandi bazabuzwa kugera ku byo bifuza (ari byo kwicuza no kwemera) nk’uko byakorewe abari bameze nka bo mbere. Mu by’ukuri, bari mu gushidikanya guteye inkeke. Yahishuriwe i Maka, ig

Umuremyi

Surah 35

[1] Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose

[2] Impuhwe Allah afungurira abantu nta wazikumira, ndetse n’izo yahagaritse ntawazirekura usibye we. Kandi ni we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza

[3] Yemwe bantu! Nimwibuke ingabire za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka ukuri

[4] Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa

[5] Yemwe bantu! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo, ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah

[6] Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi wanyu; bityo nimumufate nk’umwanzi. Ahamagarira abambari be kugira ngo babe mu bantu bo mu muriro ugurumana

[7] Babandi bahakanye bazahanishwa ibihano bikaze; naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha ndetse banagororerwe ingororano zihebuje (Ijuru)

[8] Ese uwakundishijwe ibikorwa bye bibi, maze akabona ko ari ibyiza (ahwanye n’uwo Allah yayoboye akabasha gutandukanya ikibi n’icyiza)? Mu by’ukuri, Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Bityo, umutima wawe ntuzababazwe nabo; kuko mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora

[9] Kandi Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze tukabyerekeza ku butaka bwapfuye (bigatanga imvura), tukayibuhesha ubuzima nyuma yo gupfa kwabwo. Ni nk’uko izuka rizagenda

[10] Ushaka icyubahiro (azagishakire kwa Allah) kuko icyubahiro cyose ari icya Allah. Amagambo meza (yose) azamuka iwe, ndetse n’ibikorwa byiza arabizamura. Naho babandi bacura imigambi mibisha bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi imigambi mibisha yabo izaba impfabusa

[11] Kandi Allah ni we wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye (gabo na gore). Kandi nta gitsina gore gitwita cyangwa ngo kibyare (Allah) atabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo (cy’igeno). Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye

[12] Kandi inyanja ebyiri ntizishobora kumera kimwe: ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, n’indi y’urwunyunyu rukaze. No muri (izo nyanja) zombi mubonamo inyama murya z’umwimerere (amafi), mukanakuramo imitako mwambara. Kandi ubona amato muri zo agenda azibeyura kugira ngo mushakishe ingabire ze, ndetse no kugira ngo mubashe gushimira

[13] (Allah) yinjiza ijoro mu manywa akaninjiza amanywa mu ijoro. Yanacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa); buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; ubwami ni ubwe. Naho ibyo musenga bitari we, ntacyo bitunze habe n’agashishwa k’urubuto rw’itende

[14] Munabisabye ntibyakumva ubusabe bwanyu, biramutse binumvise ntibyabasubiza, ndetse ku munsi w’imperuka bizahakana ibangikanya ryanyu. Kandi nta wakubwira inkuru y’ukuri nk’Umumenyi wa byose (Allah)

[15] Yemwe bantu! Muri abakene imbere ya Allah. Ariko Allah ni we Mukungu, Ushimwa cyane

[16] Abishatse yabakuraho maze akazana ibindi biremwa bishya (bimwumvira kubarusha)

[17] Kandi ibyo kuri Allah ntibigoye

[18] Ntawe uzikorera umutwaro w’undi, kandi nihagira utabaza aremerewe n’ibyaha agira ngo yakirwe uwo mutwaro, nta na kimwe azakirwaho kabone n’iyo (azaba atabaje) abo bafitanye isano. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi), uburira abatinya Nyagasani wabo batamubona ndetse bakanahozaho amasengesho. N’uwiyejeje (yitandukanya n’ibyaha byose), mu by’ukuri aba yiyejeje k’ubwe. Kandi kwa Allah ni ho byose bizasubira

[19] Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye)

[20] Nta n’ubwo umwijima (ubuyobe) ushobora kumera nk’urumuri (ukuyoboka)

[21] Ndetse n’igicucu ntigishobora kumera nk’ubushyuhe

[22] Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri, Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva

[23] Ahubwo wowe uri umuburizi gusa

[24] Mu by’ukuri, twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’umuburizi

[25] Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura)

[26] Hanyuma mfata babandi bahakanye (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze

[27] Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane

[28] Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri, abatinya Allah (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyembaraga, Ubabarira ibyaha

[29] Mu by’ukuri, babandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho amasengesho, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba

[30] Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri, ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)

[31] Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira (ibyahishuwe) mbere yako. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be

[32] Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bakora ibyiza n’ibibi), abandi baba hagati (yo kwemera no guhakana), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye

[33] Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo muri bwo izaba ari ihariri

[34] Bazanavuga bati "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)

[35] We, ku bw’ingabire ze wadutuje mu nzu izahoraho, aho tutazagerwaho n’umuruho ndetse n’umunaniro

[36] Naho babandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye

[37] Bazanawuborogeramo (bagira bati) "Nyagasani wacu! Wudukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora". (Allah azabasubiza) ati "Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimusogongere (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi

[38] Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni we Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[39] Ni we wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi abuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye kurakarirwa (na we); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo

[40] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ntimubona ibigirwamana byanyu musenga bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, cyangwa ngo tube twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma

[41] Mu by’ukuri, Allah ni we ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta w’undi wabifata utari we. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha

[42] Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (ukuri)

[43] Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah

[44] Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye ndetse banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose

[45] N’iyo Allah aza kuba ari uhanira abantu ibyo bakoze, nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi yari gusigaho; ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe. Kandi igihe cyabo nikigera (ntawe uzamucika), kuko mu by’ukuri, Allah ari Ubona abagaragu be bihebuje. Yahishuriwe i Maka, ig

Ya-Sin

Surah 36

[1] Yaa-siin

[2] Ndahiriye kuri iyi Qur’an yuje ubushishozi

[3] Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri umwe mu ntumwa (za Allah)

[4] (Kandi uri) mu nzira igororotse (ari yo ya Isilamu)

[5] (Iyi Qur’an) yahishuwe na (Allah), Umunyembaraga zihebuje, Nyirimbabazi

[6] Kugira ngo uburire abantu (ibyo) abakurambere babo batigeze baburirwa, bityo bakaba bararindagiye

[7] Rwose ijambo (ry’ibihano) ryasohoreye kuri benshi muri bo, ariko ntibemera

[8] Mu by’ukuri, twashyize iminyururu mu majosi yabo igeze ku twananwa, ari nayo mpamvu bazaba bararamye

[9] Kandi twashyize urusika imbere yabo n’inyuma yabo, maze turabapfukirana, bituma batabona

[10] Wababurira utababurira, kuri bo byose ni kimwe, ntibazemera

[11] Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru)

[12] Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse

[13] Unabahe urugero rw’abantu bo mu mudugudu (wa Antakiya) ubwo intumwa zabageragaho

[14] Ubwo twabohererezaga intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twoherejwe kuri mwe

[15] (Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma

[16] (Intumwa) ziravuga ziti "Nyagasani wacu azi ko rwose twaboherejweho

[17] Kandi nta kindi dushinzwe kitari ugusohoza ubutumwa busobanutse

[18] (Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mu by’ukuri, mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose tuzabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho

[19] (Intumwa) ziravuga ziti "Ni mwe mwishingiriye ! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha)

[20] Nuko haza umuntu (Habibu An- Najar) yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Bantu banjye! Nimukurikire intumwa

[21] Nimukurikire abatabasaba ibihembo, kandi banayobotse

[22] Kuki ntasenga uwandemye kandi iwe ari naho muzasubizwa

[23] Ese nakihitiramo izindi mana zitari we (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashatse ko ikibi kimbaho, ntacyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora

[24] Mu by’ukuri, ubwo naba ndi mu buyobe bugaragara

[25] Mu by’ukuri, nemeye Nyagasani wanyu, bityo nimunyumve

[26] (Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati "Injira mu Ijuru". Aravuga ati "Iyaba abantu banjye bamenyaga

[27] Uburyo Nyagasani wanjye yambabariye akananshyira mu bubahitse

[28] Kandi nyuma ye (Habib an Najar) ntitwigeze twohereza ingabo ziturutse mu kirere (zo kurimbura) abantu be, ndetse nta n’ubwo byari ngombwa ko tuzohereza

[29] Ukurimburwa kwabo kwabaye (gukubitwa n’) urusaku rumwe; nuko barazima (barapfa)

[30] Mbega akababaro ku bantu! Nta ntumwa yabageragaho ngo babure kuyisuzugura

[31] Ese ntibabona ibisekuru twarimbuye mbere yabo uko bingana? (Ntibabona ko) mu by’ukuri, batagaruka (ngo bongere kubana nabo)

[32] Kandi rwose, bose bazazanwa imbere yacu

[33] Kandi ikimenyetso kuri bo ni ubutaka bwapfuye (bwakakaye) dusubiza ubuzima, maze tukabukuramo imyaka bafungura

[34] Ndetse twanabushyizeho imirima y’imitende ndetse n’imizabibu, tunashyiramo n’imigezi

[35] Kugira ngo bafungure mu musaruro wayo ndetse no mu byo amaboko yabo atakoze. Ese ntibashobora gushimira

[36] Ubutagatifu ni ubw’Uwaremye ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore) mu bintu byose bimera mu butaka, muri bo ubwabo (abantu) ndetse no mu byo batazi

[37] Kandi ikimenyetso kuri bo ni ijoro. Turikuraho (umucyo w’) amanywa maze bakaba mu mwijima

[38] Kandi izuba rigendera mu mwanya waryo (ni ikimenyetso kuri bo). Uko ni ukugena k’Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

[39] Ndetse n’ukwezi (ni ikimenyetso kuri bo). Twagushyiriyeho ibyiciro kunyuramo, kugeza ubwo kongeye kuba nk’ishami ry’umutende rishaje

[40] Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo

[41] N’ikindi kimenyetso kuri bo ni uko twatwaye urubyaro rwabo mu bwato (bwa Nuhu) bwikoreye

[42] Twanabaremeye ibindi bisa na bwo bagenderaho

[43] Kandi tubishatse twabaroha, maze ntibabone ubatabara cyangwa ngo barokorwe

[44] Uretse ku bw’impuhwe ziduturutseho, n’ibyishimo by’igihe gito

[45] N’iyo babwiwe bati "Nimutinye ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva)

[46] Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo

[47] N’iyo babwiwe bati "Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanye babwira abemera bati "Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara

[48] Baranavuga bati "Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri

[49] Nta kindi bategereje usibye urusaku rumwe (rw’impanda ya mbere) ruzabakubita bahugiye mu mpaka

[50] Nuko ntibashobore kugira umurage basiga habe no gusubira mu miryango yabo

[51] Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta

[52] Bavuga bati "Mbega ishyano tubonye! Ni nde udukanguye akadukura mu buryamo bwacu?" (Bazabwirwa bati) "Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri

[53] (Izurwa ryabo) rizaterwa n’urusaku rumwe (rw’impanda), nuko ubwo bahite bazanwa imbere yacu

[54] (Babwirwe bati) "Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga

[55] Mu by’ukuri, abazinjira mu ijuru kuri uwo munsi bazaba bahugijwe n’umunezero

[56] Bo n’abagore babo bazaba bari mu gicucu, bicaye begamye mu ntebe nziza

[57] Bazarihererwamo imbuto (z’ubwoko bwose) ndetse banabonemo ibyo bifuza byose

[58] (Bazabwirwa bati) "Salamu" (mugire amahoro)! Ijambo riturutse kwa Nyagasani, Nyirimbabazi

[59] Inkozi z’ibibi (zizabwirwa ziti) "Uyu munsi nimwitandukanye (n’abemeramana)

[60] Ese yemwe bene Adamu! Sinabategetse ko mutagomba gusenga Shitani kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara

[61] Kandi ko mugomba gusenga njye (njyenyine). Iyo ni yo nzira igororotse

[62] Rwose (Shitani) yayobeje abenshi muri mwe. Ese nta bwenge mwagiraga

[63] Uyu ni wo muriro wa Jahanamu mwajyaga musezeranywa

[64] Nimuwinjiremo uyu munsi kubera ibyo mwahakanaga

[65] Uyu munsi turafunga iminwa yabo maze amaboko yabo atubwire, ndetse n’amaguru yabo ahamye ibyo bakoraga

[66] Kandi n’iyo tuza kubishaka twari kubagira impumyi maze bagatanguranwa (kugana) inzira (yacu); ese ubwo bari kuyibona bate

[67] N’iyo dushaka twari kubahindura (ibindi bintu) bakaguma aho bari, ntibashobore kugenda cyangwa ngo bagaruke

[68] Kandi uwo duhaye kuramba, tumusubiza inyuma mu miremekere (agasubira ibwana). Ese nta bwenge bagira

[69] Kandi (Muhamadi) ntitwamwigishije ibisigo ndetse ntibinamukwiye; ahubwo ibyo avuga ni urwibutso bikaba na Qur’an isobanutse

[70] Kugira ngo iburire abafite imitima mizima, kandi ijambo (ryo guhanwa) ribe impamo ku bahakanyi

[71] Ese (abahakanyi) ntibabona ko twabaremeye amatungo, bakaba bayatunze

[72] Ndetse tukanayabacishiriza bugufi, amwe muri yo bakayagendaho andi bakayarya

[73] Banayakuramo (izindi) nyungu ndetse n’ibyo kunywa (bitandukanye). Ese ntibashimira

[74] Banishyiriyeho izindi mana zitari Allah biringiye ko bazatabarwa (nazo)

[75] Ntizizashobora kubatabara, ahubwo zizazanwa ari ingabo zo kubarwanya

[76] (Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’amagambo yabo. Mu by’ukuri, twe tuzi ibyo bakora mu ibanga no ku mugaragaro

[77] Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara

[78] Yaduhaye urugero109 yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati "Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira

[79] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Azazurwa n’uwayaremye bwa mbere, kandi ni we mumenyi uhebuje wa buri kiremwa

[80] We wabashoboje gukura umuriro mu giti kibisi, hanyuma mukawucana

[81] Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nkabo? Nibyo koko! Kandi ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje

[82] Mu by’ukuri, itegeko rye -iyo ashatse ko ikintu kiba- arakibwira ngo "Ba!" nuko kikaba

[83] Bityo, ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, kandi iwe ni ho muzasubizwa

Abashyira ku mirongo

Surah 37

[1] Ndahiriye (ku bamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga)

[2] No ku (bamalayika) bajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka)

[3] No ku (bamalayika) basoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo)

[4] Mu by’ukuri, Imana yanyu ni imwe

[5] Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati ya byo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose

[6] Mu by’ukuri, ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri

[7] Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro)

[8] Ntirishobora kumviriza (ibivugwa n’abamalayika) mu ijuru, kubera ko riterwa (ibishashi) mu mpande zose

[9] Bigamije kuryirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) rizahanishwa ibihano bihoraho

[10] Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro

[11] Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira

[12] Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) ndetse banannyega (ubutumwa bwawe)

[13] N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntacyo bibamarira

[14] N’ iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) baragisuzugura

[15] Maze bakavuga bati "Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara

[16] Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko

[17] N’abakurambere bacu (bazazurwa) se

[18] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego muzazurwa, kandi muzaba musuzuguritse

[19] Mu by’ukuri, impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranijwe)

[20] Nuko bavuge bati "Mbega ishyano tubonye ! Uyu ni umunsi w’ibarura n’ibihembo

[21] Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura

[22] (Abamalayika bazababwira) bati "Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga

[23] Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira ibaganisha mu muriro ugurumana

[24] Munabahagarike kuko mu by’ukuri, bagomba (kubanza) kubazwa

[25] (Bazabwirwa bati) "Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ) ku isi

[26] Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse)

[27] Nuko bamwe bahindukirirane abandi babazanye

[28] Bavuga bati "Mu by’ukuri, ni mwe mwatugeragaho muduhatira ubuyobe

[29] Babasubize bati "Ahubwo ntabwo mwari abemeramana

[30] Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah)

[31] None ijambo (ry’ibihano) rya Nyagasani wacu ridusohoreyeho ko mu by’ukuri (tugomba) gusogongera (ibihano)

[32] Twarabayobeje kuko mu by’ukuri, natwe twari twarayobye

[33] Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano

[34] Mu by’ukuri, uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi

[35] Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga

[36] Bakanavuga bati "Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi

[37] Ahubwo (Intumwa Muhamadi ) yazanye ukuri inahamya intumwa (zayibanjirije)

[38] Mu by’ukuri, mwe (ababangikanyamana ) mugiye gusogongera ibihano bibabaza

[39] Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoreye

[40] Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera

[41] Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru)

[42] Imbuto; kandi bazaba bubashywe

[43] Mu busitani bwuje inema (Ijuru)

[44] Bari ku bitanda berekeranye

[45] Bazengurutswamo ibirahuri by’ibinyobwa byiza

[46] Byererana, biryoheye ababinywa

[47] Nta ngaruka bizabagiraho ndetse nta n’ubwo bizatuma bata ubwenge

[48] Kandi bazaba bafite abagore biyubashye, b’amaso meza manini

[49] Bameze nk’amagi yarinzwe neza

[50] Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye

[51] Umwe muri bo azavuga ati "Mu by’ukuri, nari mfite inshuti magara (ku isi)

[52] Yajyaga ivuga iti "Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)

[53] Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufwa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko

[54] Avuge ati "Ese mushobora kureba (mu muriro)

[55] Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana

[56] Avuge ati "Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyobya

[57] Iyo bitaza kuba ku bw’ingabire ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro kimwe nawe)

[58] (Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati)"Ese ntabwo tuzongera gupfa

[59] Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)

[60] Mu by’ukuri, iyi ni intsinzi ihambaye

[61] Ku bw’ibyo, ngaho abakora (ibyiza) nibakore

[62] Ese kwakirwa gutyo niko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya cya Zaqum(ni byo byiza)

[63] Mu by’ukuri, (icyo giti ) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi

[64] Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana

[65] Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani

[66] Mu by’ukuri, bazazirya bazuzuze inda

[67] Maze barenzeho uruvange rw’amazi yatuye

[68] Hanyuma igarukiro ryabo rizabe mu muriro ugurumana

[69] Mu by’ukuri, basanze abakurambere babo barayobye

[70] Nuko nabo bihutira kugera ikirenge mu cyabo

[71] Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye

[72] Kandi mu by’ukuri, twaranaboherereje ababurizi

[73] Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze

[74] Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera

[75] Mu by’ukuri, Nuhu yaratwiyamabaje kandi ni twe beza bo kwiyambazwa

[76] Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye

[77] Maze dusigaza abamukomokaho

[78] Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye

[79] Amahoro ni abe kuri Nuhu mu biremwa byose

[80] Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza

[81] Mu by’ukuri, yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye)

[82] Hanyuma turoha abandi (bahakanye)

[83] Mu by’ukuri, no mu bamukurikije harimo Ibrahimu

[84] Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye

[85] Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ibi musenga ni ibiki

[86] Ese murashaka gusenga ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah

[87] Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose

[88] Nuko ( Ibrahimu ) yitegereza inyenyeri

[89] Maze aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndarwaye" (Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana nabo mu mihango yabo ya gipagani)

[90] Nuko barahindukira barigendera

[91] Maze yinyabya ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati "Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)

[92] Bite byanyu ko mutavuga

[93] Maze arabyadukira abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo

[94] Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta

[95] Arababwira ati "Ese musenga ibyo mwihangiye

[96] Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mwikorera

[97] Baravuga bati "Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana

[98] Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza

[99] Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati "Mu by’ukuri, ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora

[100] Nyagasani wanjye! Mpa (umwana ) uzaba umwe mu ntungane

[101] Nuko tumuha inkuru nziza yo (kuzabyara) umuhungu witonda (ari we Isimayili)

[102] Maze (umuhungu we) amaze kugera aho bagendana, (ise) aravuga ati "Mwana wanjye! Mu by’ukuri, narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona?" Aravuga ati "Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana

[103] Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage)

[104] Maze turamuhamagara tuti "Yewe Ibrahimu

[105] Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri, uko ni ko duhemba abakora neza

[106] Mu by’ukuri, iki ni cyo kigeragezo kigaragara

[107] Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama)

[108] Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye

[109] Amahoro ni abe kuri Ibrahimu

[110] Uko ni ko tugorerera abakoze neza

[111] Mu by’ukuri, (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemera

[112] Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane

[113] Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara

[114] Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa)

[115] Maze tubarokorana n’abantu babo amakuba ahambaye (yo kurohama)

[116] Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda

[117] Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse

[118] Tunabayobora inzira igororotse

[119] Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo

[120] Amahoro nabe kuri Musa na Haruna

[121] Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza

[122] Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemera

[123] Kandi mu by’ukuri, Iliyasi yari umwe mu ntumwa

[124] Ubwo yabwiraga abantu be ati "Ese ntimutinya (Allah)

[125] Ese musenga (ikigirwamana) Ba’ala muretse Umuremyi uhebuje

[126] Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu

[127] Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri, bazazanwa (kugira ngo bahanwe)

[128] Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera

[129] Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye

[130] Amahoro nabe kuri Iliyasi n’ab’iwe

[131] Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza

[132] Mu by’ukuri (Iliyasi) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemera

[133] Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa

[134] Ubwo twamurokoranaga n’ab’iwe bose

[135] Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mubasigaye (mu bihano)

[136] Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura

[137] Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo

[138] Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza

[139] Kandi mu by’ukuri, Yunusu yari umwe mu ntumwa

[140] Wibuke ubwo yahungiraga mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu)

[141] Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo)

[142] Nuko ifi iramumira kuko yari yakoze igikorwa kigayitse (cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah)

[143] Iyo ataza kuba ari umwe mu basingiza Allah

[144] Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho

[145] Ariko twamujugunye ku nkombe ameze nk’umurwayi

[146] Maze dutegeka ko (aho yari ari) hamera uruyuzi rwera ibihaza kugira ngo ajye abirya

[147] Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga

[148] Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito

[149] Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti "Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu

[150] Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)

[151] Mu by’ukuri, no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati)

[152] Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)" Nyamara rwose ni abanyabinyoma

[153] Nonese (ni ukubera iki) yaba yarahisemo abakobwa mu kimbo cy’abahungu

[154] Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki

[155] Ese ntimutekereza

[156] Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara

[157] Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri

[158] Kandi banashyize isano hagati ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza)

[159] Ubutagatifu ni ubwa Allah, ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira

[160] Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira)

[161] Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo musenga bitari Allah

[162] Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya

[163] Uretse abazajya mu muriro ugurumana

[164] Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru)

[165] Mu by’ukuri, twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusenga nk’uko Abayislamu babigenza)

[166] Kandi mu by’ukuri, ni twe dusingiza (Allah)

[167] (Kandi mu by’ukuri, ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati

[168] Iyo tuza kugira urwibutso nk’urw’abo hambere (mbere y’uko intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa)

[169] Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera

[170] Nyamara (nyuma y’uko Qor’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazamenya (ukuri)

[171] Kandi rwose, isezerano ryacu ryaje mbere ku bagaragu bacu b’intumwa

[172] Ko mu by’ukuri, ari bo bazatsinda

[173] Kandi ko mu by’ukuri, ingabo zacu ari zo zizatsinda

[174] Bityo rero (yewe Muhamadi) birengagizeho igihe gito

[175] Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano)

[176] Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha

[177] Bityo, ubwo bizamanukira hafi yabo, kizaba ari igitondo kibi kuri babandi baburiwe

[178] Bityo, birengagize igihe gito (yewe Muhamadi)

[179] Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano)

[180] Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira

[181] Kandi amahoro nabe ku ntumwa

[182] Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Sad

Surah 38

[1] Swad111! Ndahiriye kuri Qur’an yuje urwibutso

[2] Nyamara abahakanye bari mu bwibone n’ubwigomeke

[3] Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, bigatakamba by’impitagihe

[4] (Abarabu b’ababangikanya-mana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati "Uyu ni umurozi w’umubeshyi

[5] Ese arashaka ko imana (zacu) zose ziba Imana imwe? Mu by’ ukuri, iki ni ikintu gitangaje

[6] Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti "Nimugende munambe ku mana zanyu. Mu by’ukuri, uyu ni umugambi wateguwe

[7] Ibi ntitwigeze tubyumva mu myizerere yo hambere. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari ibihimbano

[8] Ese ni we wenyine muri twe waba warahishuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarasogongera ku bihano byanjye

[9] Ese baba bafite ibigega by’impuhwe za Nyagasani wawe, Umunyembaraga zihebuje, Ugaba bihebuje

[10] Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)

[11] Izo ni ingabo zizatsindwa (nk’uko) iz’udutsiko zatsinzwe (mbere)

[12] Mbere yabo (hari benshi) bahinyuye (intumwa); nk’abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zitangaje

[13] N’aba Thamudu, abantu ba Lutwi ndetse n’aba Ayikat (b’i Mediyani), bose bari udutsiko

[14] Nta na kamwe muri two katahinyuye intumwa, nuko ibihano byanjye biba impamo

[15] Aba nta kindi bategereje kitari urusaku rumwe rudasubira

[16] Kandi baravuga bati "Nyagasani wacu! Twihutishirize ibyo watugeneye (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera

[17] Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu kutugaragira). Mu by’ukuri, yicuzaga kuri Allah cyane

[18] Mu by’ukuri, twashoboje imisozi gufatanya nawe (Dawudi) kudusingiza buri uko bucyeye n’uko bwije

[19] Ndetse n’inyoni zikusanyirijwe hamwe, zaramwumviye (zifatanya nawe mu kudusingiza)

[20] Maze dukomeza ubwami bwe, tunamuha ubushishozi no guca imanza neza

[21] Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab)

[22] Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati "Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo, dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse

[23] Mu by’ukuri, uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati "Nayo yindagize!" (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi

[24] (Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati "Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake". Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah)

[25] Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri, ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)

[26] Yewe Dawudi! Mu by’ukuri, twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri, abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura

[27] Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati ya byo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi

[28] Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se ngo dufate kimwe abatinya Imana n’inkozi z’ibibi

[29] Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke

[30] Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri, yicuzaga kuri Allah cyane

[31] (Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane

[32] Nuko akavuga ati "Nakunze iby’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga

[33] Ngaho nimuzingarurire!" Maze atangira kuzagaza ku maguru no ku majosi

[34] Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri112 ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana

[35] Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa undi nyuma yanjye. Mu by’ukuri, ni wowe ugaba bihebuje

[36] Nuko dutegeka umuyaga guca bugufi ku itegeko rye, akawerekeza aho ashaka (kujya hose)

[37] Ndetse n’amashitani y’amoko yose; yaba ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira)

[38] Naho andi (yamwigomekagaho) yayafungaga ku minyururu

[39] (Allah abwira Sulayimani ati) "Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa

[40] Kandi mu by’ukuri, yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)

[41] Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati "Mu by’ukuri, Shitani yanteje ibyago n’ububabare

[42] (Allah aramubwira ati) "Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa

[43] Nuko k’ubwimpuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nkawo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge

[44] Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe113), kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri, twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana akaba n’umugaragu mwiza, kandi rwose yicuzaga cyane (kuri Allah)

[45] Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kudusenga) bakanagira ubushishozi (mu idini)

[46] Mu by’ukuri, twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka

[47] Kandi rwose imbere yacu bari intoranywa bakaba n’abantu beza

[48] Unibuke Isimayili, Aliyasa na Dhul’kifli; bose bari abantu beza

[49] Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri, abatinya (Allah) bazagira igarukiro ryiza

[50] Ijuru rihoraho, bazafungurirwa imiryango yaryo

[51] Aho bazaba begamye, batumiza imbuto nyinshi n’ibinyobwa

[52] Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano

[53] Ibyo ni byo (bihembo) by’umunsi w’ibarura mwasezeranyijwe

[54] Mu by’ukuri, ibyo ni amafunguro yacu adateze kuzashira

[55] Ibyo (ni byo bizagororerwa abemera). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi

[56] Umuriro wa Jahanamu bazinjiramo, ukazaba ari bwo buturo bubi

[57] Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabisogongere; ni amazi yatuye n’amashyira

[58] N’ibindi (bihano) bimeze nkabyo by’ingeri nyinshi

[59] (Abayobeje abandi bazabwirwa bati) "Aka ni agatsiko kaje kubana namwe (mu muriro)", (bavuge bati) "Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, binjiye mu muriro

[60] (Abayobejwe) bazavuga bati "Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi

[61] Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri

[62] Bazanavuga bati "Byatugendekeye bite ko tutabona bamwe mu bantu twabaraga mu nkozi z’ibibi

[63] Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona

[64] Mu by’ukuri, uko gusubiranamo kw’abantu bo mu muriro ni impamo

[65] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga

[66] Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyembaraga zihebuje,Umunyembabazi uhebuje

[67] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye

[68] Ariko mwayiteye umugongo

[69] Nta bumenyi nari mfite ku mpaka zagibwaga n’abamalayika bo mu ijuru (ku iremwa rya Adamu)

[70] Usibye ko nabihishuriwe kuko ndi umuburizi ugaragara

[71] (Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu mu ibumba

[72] Nimara kumutunganya nkanamuhuhamo roho, mumwikubite imbere mwubamye

[73] Nuko abamalayika bose barubama

[74] Usibye Ibilisi (Shitani) wagize ubwibone maze akaba mu bahakanye

[75] (Nuko Allah akavuga ati) "Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wabaye mu bishyize hejuru

[76] (Ibilisi) iravuga iti "Njye ndi mwiza kumurusha kuko wandemye mu muriro, we ukamurema mu ibumba

[77] Allah aravuga ati "Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume

[78] Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo

[79] (Ibilisi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho

[80] (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazaramba

[81] Kugeza ku munsi w’igihe kizwi

[82] (Ibilisi) iravuga iti "Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose

[83] Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo

[84] (Allah) avuga arahira ati "Ni ukuri, kandi ibyo mvuga ni ukuri

[85] Ko wowe na bamwe mu bazagukurikira nzabuzurisha umuriro wa Jahanamu

[86] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bakora ibyo batategetswe)

[87] Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose

[88] Kandi rwose muzamenya inkuru yayo bidatinze" Yahishuriwe i Maka, ig

Amatsinda

Surah 39

[1] Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

[2] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya usenga Allah umwibombaritseho

[3] Mumenye ko Allah ari we nyir’idini ritunganye. Naho babandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) "Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah". Mu by’ukuri, Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane

[4] Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni we Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

[5] Yaremye ibirere n’isi mu kuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko we (Allah) ari Umunyembaraga zihebuje, Umunyembabazi uhebuje

[6] Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni we Allah Nyagasani wanyu, Nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine)

[7] (Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri, Allah arihagije (ntacyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma igarukiro ryanyu rizaba kwa Nyagasani wanyu, maze ababwire ibyo mwakoraga. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[8] N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku ngabire ze, akibagirwa icyatumaga asaba mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri, uri mubazajya mu muriro

[9] Ese wawundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara (kubera) gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri, abanyabwenge ni bo babizirikana

[10] Vuga uti "Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimutinye Nyagasani wanyu; babandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera gusenga Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri, abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kubara

[11] Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nategetswe kugaragira Allah (wenyine) nkora ibikorwa byiza kubera we

[12] Kandi nategetswe kuba uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayislamu)

[13] Vuga uti "Mu by’ukuri, mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye

[14] Vuga uti "Ngaragira Allah wenyine nkora ibikorwa byiza kubera we

[15] Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari we.Vuga uti "Mu by’ukuri, abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni babandi bazaba baroretse roho zabo ndetse n’iz’imiryango yabo". Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara

[16] Bazaba batwikiriwe n’igicu cy’umuriro ndetse no munsi yabo hari ikindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Bityo bagaragu banjye, nimuntinye

[17] Naho babandi bitandukanyije no gusenga ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Bityo, geza inkuru nziza ku bagaragu banjye

[18] Babandi batega amatwi amagambo (menshi avugwa) maze bagakurikira ameza muri yo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge

[19] Nonese wawundi uzahamwa n’ijambo ry’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese washobora kurokora uri mu muriro

[20] Ariko babandi batinya Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba imbere yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano

[21] Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagana) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge

[22] Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akanaba mu rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara

[23] Allah yahishuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma imibiri y’abatinya Nyagasani wabo ikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma imibiri n’imitima byabo bikoroha (bikabasha) gusingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashatse; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora

[24] Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti "Ngaho nimusogongere ibyo mwakoraga

[25] Ababayeho mbere yabo barahakanye maze bagerwaho n’ibihano mu buryo batazi

[26] Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi

[27] Kandi rwose twahaye abantu ingero z’ubwoko bwose muri iyi Qur’an kugira ngo bibuke

[28] Qur’an yahishuwe mu rurimi rw’Icyarabu izira amakemwa, kugira ngo batinye (Allah)

[29] Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi

[30] Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uzapfa kandi na bo bazapfa

[31] Hanyuma mwese ku munsi w’imperuka muzahagarare imbere ya Nyagasani wanyu mujya impaka

[32] Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi

[33] Naho uwazanye ukuri (Qur’an) ndetse n’abakwemeye; abo ni bo batinyamana

[34] Bazabona ibyo bazifuza byose kwa Nyagasani wabo. Ibyo ni byo bihembo by’abakora ibyiza

[35] (Ibyo) ni ukugira ngo Allah abababarire ibibi bakoze kandi anabahembere ibyiza bakoraga

[36] Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha (ibyo basenga) bitari we! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora

[37] Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ntawamuyobya. Ese Allah si Umunyembaraga zihebuje, Nyir’uguhora

[38] N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ngaho nimumbwire! Ese ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashatse ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze"? Vuga uti " Allah arampagije kandi abiringira bajye ari we biringira

[39] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya

[40] Uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza (hano ku isi), ndetse akazanagerwaho n’ibihano bihoraho

[41] Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo

[42] Allah ni we utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse (ni nawe utwara) iz’abasinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera. Nuko akagumana roho z’abo yageneye (gupfa), maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo, zikabaho) kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza

[43] Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti "Nonese n’iyo baba ntacyo batunze cyangwa bazi (mukomeza kubiringira)

[44] Vuga uti "Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni we Nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa

[45] Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari we (Allah), bakanezerwa

[46] Vuga uti "Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe

[47] Kandi iyo abahakanyi baza kuba bafite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, bari kubitangaho inshungu kugira ngo bibarinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarirwa n’ibyo batakekaga (ibihano) biturutse kwa Allah

[48] Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega

[49] N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo ingabire ziduturutseho, akavuga ati "Mu by’ukuri, ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze,) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi

[50] Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye

[51] Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi)

[52] Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashatse akanayagabanyiriza (uwo ashatse)? Mu by’ukuri, muri ibyo hari inyigisho ku bantu bemera

[53] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bagaragu banjye bihemukiye! Ntimwihebe kuko impuhwe za Allah zikiriho. Mu by’ukuri, Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[54] Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe

[55] Munakurikire ibyiza mwahishuriwe (Qor’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi

[56] (Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati "Mbega akaga ngizekubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga

[57] Cyangwa akavuga ati "Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu batinyamana

[58] Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati "Rwose iyaba nari (mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi), nari kuzaba mu bakora ibyiza

[59] (Azasubizwa ati) "Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba umwe mu bahakanyi

[60] Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa babandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone

[61] Kandi Allah azarokora babandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda

[62] Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na we muhagararizi wa buri kintu

[63] Ni we nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho babandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo

[64] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe

[65] Kandi rwose warahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko (intumwa) zakubanjirije (zahishuriwe) ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba impfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo

[66] Ahubwo Allah (wenyine) ube ari we usenga, kandi ube umwe mu bashimira

[67] Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe, ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)

[68] Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze)

[69] Kandi isi izamurikirwa n’urumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, badahugujwe

[70] Na buri wese azahemberwa ibyo yakoze, kandi (Allah) ni we uzi bihebuje ibyo bakoraga

[71] Abahakanyi bazashorerwa bajyanwa muri Jahanamu mu dutsiko, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati "Ese ntimwagezweho n’intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?"Bazavuga bati "Yego! Ahubwo ijambo ry’ibihano ryabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe)

[72] Nuko babwirwe bati "Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone

[73] Naho babandi batinye Nyagasani wabo, bazayoborwa mu ijuru bari mu matsinda kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati "Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo

[74] Nabo bavuge bati "Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, we wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Ku bw’ibyo, ibihembo byiza ni iby’abakora neza

[75] Uzabona kandi abamalayika bakikije intebe y’ubwami (ya Allah), basingiza ikuzo n’ishimwe bya Nyagasani wabo. Kandi (ibiremwa byose) bizakiranurwa mu kuri. Nuko havugwe ngo "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

Ubabarira

Surah 40

[1] Haa Miimu

[2] Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kuri Allah, Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

[3] Ubabarira ibyaha, Uwakira ukwicuza, Nyir’ibihano bikaze, Nyir’ingabire. Nta yindi mana ibaho itari we, kandi iwe ni ho garukiro

[4] Nta bajya impaka ku bimenyetso bya Allah, usibye babandi bahakanye. Bityo, ntugashukwe no kwidegembya kwabo ku isi

[5] Mbere yabo (Abakurayishi), n’abantu ba Nuhu ndetse n’udutsiko twaje nyuma yabo barahakanye. Kandi buri muryango w’abantu washatse kwica intumwa yawutumweho, ndetse bajya impaka zishingiye ku kinyoma bagamije kuburizamo ukuri, maze ndabafata (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bimeze

[6] Uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabaye impamo kuri babandi bahakanye, ko rwose ari abantu bo mu muriro

[7] Babandi (abamalayika) bateruye intebe y’ubwami (Arshi) n’abayikikije, basingiza ikuzo rya Nyagasani wabo bakanamwemera, bakanasabira imbabazi ba bandi bemera (bagira bati) "Nyagasani wacu! Impuhwe n’ubumenyi byawe byageze kuri buri kintu. None babarira ibyaha babandi bakwicujijeho, bakanakurikira inzira yawe ndetse unabarinde ibihano byo mu muriro

[8] Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho wabasezeranyije, ndetse unahe n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri, ni wowe Munyembaraga Ushishoza uhebuje". zihebuje

[9] Kandi unabarinde ibibi, kuko uwo uzarinda ibibi kuri uwo munsi rwose uzaba umugiriye impuhwe. Kandi iyo niyo ntsinzi ihambaye

[10] Mu by’ukuri, babandi bahakanye (ubwo bazaba binjizwa mu muriro) bazabwirwa bati "Rwose uburakari bwa Allah(abafitiye) burakomeye cyane kuruta ubwo mufitanye hagati yanyu (muri mu muriro), kubera ko mwajyaga muhamagarirwa kwemera ariko mugahakana

[11] Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Watwambuye ubuzima ubugira kabiri (mbere y’ivuka ryacu n’igihe twavaga ku isi), unaduha ubuzima ubugira kabiri (igihe twavukaga n’igihe watuzuraga), none ubu twemeye ibyaha byacu. Ese haba hari inzira yo gusohoka (muri uyu muriro tukagaruka ku isi gukora ibikorwa byiza)

[12] Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga gusenga Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumbabyose

[13] (Allah) ni we ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira (Allah)

[14] Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi

[15] (Ni we) ufite urwego rusumba izindi, nyir’intebe y’ubwami. Ku bw’itegeko rye, yohereza Roho (Malayika Jibril) k’uwo ashatse mu bagaragu be, kugira ngo aburire (abantu) umunsi bazahurira (hamwe)

[16] Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) "Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?" (Allah azisubiza agira ati) "Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga

[17] Uyu munsi buri wese arahemberwa ibyo yakoze. Uyu munsi nta mahugu (agirirwa uwo ari we wese). Mu by’ukuri, Allah ni ubanguka mu ibarura

[18] Unababurire umunsi wegereje, ubwo imitima izaba ibageze mu ngoto bafite ubwoba. Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse (zizagira) uzumvwa. nta n’umuvugizi

[19] (Allah) azi neza amaso yuzuye uburyarya ndetse n’ibyo imitima ihishe

[20] Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari we, nta bubasha bifite bwo guca urubanza na rumwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[21] Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari bafite imbaraga n’ibikorwa bihambaye ku isi kubarusha, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi ntibigeze bagira ubarinda (ibihano bya) Allah

[22] Ibyo ni ukubera ko intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri, ni Umunyembaraga, Nyir’ibihano bikaze

[23] Kandi rwose twohereje Musa tumuhaye ibimenyetso byacu n’ubutware bigaragara

[24] (Tumwohereza) kwa Farawo, Hamana na Qaruna, nuko baravuga bati "(Uyu) ni umurozi w’umubeshyi

[25] Maze ubwo (Musa) yabageragaho abazaniye ukuri kuduturutseho, baravuze bati "Nimwice abahungu mu bana b’abamwemeye, mureke abakobwa. Ariko imigambi y’abahakanyi iganisha mu buyobe

[26] Nuko Farawo aravuga ati "Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri, ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri)

[27] Musa aravuga ati "Mu by’ukuri, nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na we Nyagasani wanyu, ngo andinde buri wese wibona, utemera umunsi w’ibarura

[28] Maze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati "Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma

[29] (Akomeza agira ati) "Yemwe bantu banjye, uyu munsi mufite ubwami, mwaratsinze ku isi, none ni nde wadutabara biramutse ibihano bya bitugezeho?" Allah Farawo aravuga ati "Nta gitekerezo nabaha uretse icyo mbona (ko cyabagirira akamaro), ndetse nta n’ubwo mbayobora uretse kubaganisha mu nzira itunganye

[30] Nuko wawundi wemeye aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazagerwaho n’ibihano nk’ibyabaye ku munsi w’udutsiko

[31] (Ibyo bihano) ni nk’ibyabaye ku bantu ba Nuhu, aba Adi, aba Thamudu n’ababayeho nyuma yabo. Kandi Allah ntabwo agamije kurenganya abagaragu (be)

[32] Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazagerwaho (n’ibihano) ku munsi wo guhamagarana (hagati y’abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro)

[33] Umunsi (muzabona umuriro) mugahindukira muhunga, ntimuzabona ubarinda (ibihano bya) Allah". Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora

[34] Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yaramaze gupfa, muravuga muti " Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wawundi urengera, ushidikanya

[35] Babandi bajya impaka ku magambo ya Allah nta gihamya babifitiye, (ibyo) birakaza Allah bikomeye ndetse n’abemera. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa wawundi w’umwibone, icyigomeke

[36] Farawo aravuga ati "Yewe Hamana! Nyubakira umunara kugira ngo mbashe kugera mu mayira

[37] Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi". Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo ntacyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka

[38] Naho wawundi wemeye (wo mu bantu ba Farawo) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimunkurikire mbayobore mu nzira itunganye

[39] Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, ubu buzima bw’isi ni umunezero w’igihe gito, kandi rwose (ubuzima bw’) imperuka ni bwo buturo buzahoraho

[40] Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana nacyo, na ho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo nibo bazinjira mu ijuru, bahabwe amafunguro nta kugera

[41] Yemwe bantu banjye! Kuki mbahamagarira kurokoka, mwe mukampamagarira kugana umuriro

[42] Murampamagarira guhakana Allah ngo mubangikanye n’ibyo ntafitiye ubumenyi? Nyamara njye ndabahamagarira kugana (Allah) Nyir’imbaraga zihebuje, Ubabarira ibyaha

[43] Nta kabuza ko ibyo mumpamagarira ntacyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro

[44] Kandi muzibuka ibyo mbabwira! Nanjye ibyanjye mbyeguriye Allah! Mu by’ukuri, Allah ni Ubona abagaragu be mu buryo buhebuje

[45] Nuko Allah amurinda imigambi mibisha yabo bari bagambiriye, maze ibihano bibi bigera ku bantu ba Farawo

[46] Umuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): "Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bibabaza cyane

[47] Kandi zirikana ubwo bazatongana bari mu muriro baterana amagambo, maze abanyantegenke babwire babandi bibonaga (ku isi) bati "Mu by’ukuri, ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro

[48] Babandi bibonaga (ku isi) bazavuga bati "Rwose twese tuwurimo! Mu by’ukuri, Allah yamaze gukiranura abagaragu be

[49] Nuko abari mu muriro bazabwire abarinzi ba Jahanamu bati "Nimudusabire Nyagasani wanyu atugabanyirize ibihano kabone n’ubwo byaba umunsi umwe

[50] (Bazababwira bati "Ese intumwa zanyu ntizabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara?" Bavuge bati "Nibyo b’umuriro) (zatugezeho)!" bavuge bati (Abarinzi "Ngaho nimusabe ariko ugusaba kw’abahakanyi ntacyo kumara uretse igihombo)

[51] Mu by’ukuri, dutabara intumwa zacu na babandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze)

[52] Umunsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi rutazagira icyo ruzimarira, ndetse bazagira umuvumo n’ubuturo bubi

[53] Kandi rwose twahaye Musa umuyoboro (Tawurati), tunaha bene Isiraheli kuba abazungura b’icyo gitabo

[54] Ngo kibe umuyoboro n’urwibutso ku bafite ubwenge

[55] Bityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye

[56] Mu by’ukuri, babandi bajya impaka ku magambo ya Allah nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri, ni we Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[57] Rwose iremwa ry’ibirere n’isi ni ryo rikomeye kuruta iremwa ry’abantu (no kubazura); nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

[58] Kandi utabona ntabwo ari kimwe n’ubona, ndetse na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza si kimwe n’abakora ibibi. Ariko ibyo mwibuka ni bike

[59] Mu by’ukuri, imperuka izaza nta kuyishidikanyaho, ariko abenshi mu bantu ntibabyemera

[60] Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati "Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri, babandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse

[61] Allah ni we wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri, Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima

[62] Uwo ni Allah Nyagasani wanyu, Umuremyi wa buri kintu, nta yindi mana ibaho itari we. Ese ni gute mureka ukuri (mugasenga ibitari Allah)

[63] Uko ni ko abahakanaga ibimenyetso bya Allah bateshwaga ukuri

[64] Allah yabashyiriyeho isi nk’ahantu ho gutura kandi hatekanye, (anabaremera) ikirere kiyitwikiriye, nuko abaha amashusho maze arayatunganya, ndetse abaha n’amafunguro meza. Uwo ni we Allah, Nyagasani wanyu. Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[65] Ni we Uhoraho, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Bityo, nimumusabe mumwibombaritseho. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[66] Vuga uti "Mu by’ukuri, nabujijwe gusenga ibyo musenga bitari Allah, ubwo nagerwagaho n’ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanjye. Kandi nategetswe kwicisha bugufi imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose

[67] Ni we wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma mu rusoro rw’amaraso, hanyuma abasohora muri (nyababyeyi) muri impinja, hanyuma arabakuza muba ibikwerere, hanyuma muba abasaza. No muri mwe harimo abapfa mbere, (Allah abikora gutyo) kugira ngo (mubeho kugeza) ku gihe cyagenwe, ngo wenda mwagira ubwenge

[68] Ni we utanga ubuzima akanatanga n’urupfu. Kandi iyo ategetse ko ikintu (kiba), mu by’ukuri, arakibwira ngo "Ba!" maze kikaba

[69] Ese ntubona babandi bajya impaka ku magambo ya Allah? Ni gute bareka ukuri (bakajya mu buyobe)

[70] Babandi bahinyuye igitabo (Qur’an) ndetse n’ibindi (bitabo) twoherereje intumwa zacu, vuba aha bazamenya (ko ibyo barimo atari ukuri)

[71] Ubwo bazazirikwa imigozi y’ibyuma n’iminyururu mu majosi bakururwa

[72] (Bagaragurwa) mu mazi yatuye, hanyuma batwikirwe mu muriro

[73] Maze babwirwe bati "Bya (bigirwamana) biri hehe mwajyaga musenga

[74] Muretse Allah?" Bavuge bati "Twabibuze! Ahubwo na mbere nta n’ibyo twasengaga". Uko ni ko Allah arekera abahakanyi mu buyobe

[75] Ibyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga)

[76] Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone

[77] Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi), mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), uko byagenda kose iwacu ni ho bazagarurwa

[78] Kandi rwose twohereje intumwa (nyinshi) mbere yawe; muri zo hari izo twakubariye inkuru zazo, ndetse hari n’izo tutakubwiye ibyazo. Ntibyashoboka ko hari intumwa yagira igitangaza ikora itabishobojwe na Allah. Ariko itegeko rya Allah (ry’ibihano) nirisohora, imanza zizacibwa mu kuri, kandi icyo gihe igihombo kizaba icy’abanyabinyoma

[79] Allah ni we wabahaye amatungo kugira ngo mugire ayo mugendaho ndetse n’ayo murya

[80] Munayafiteho n’izindi nyungu nyinshi ndetse anabafasha kugera ku byo mwifuza mu mitima yanyu. Muyagendaho (ku butaka) nk’uko mugenda mu mato

[81] Anabereka ibimenyetso bye. Ese ni ibihe bimenyetso bya Allah muhakana

[82] Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari benshi kubarusha banabarusha imbaraga, ndetse banasize byinshi ku isi kubarusha; nyamara ibyo bakoraga ntacyo byabamariye

[83] Nuko ubwo bagerwagaho n’intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara, biratanye ubumenyi bari bafite, maze bagerwaho n’ibihano kubera ibyo bajyaga bakerensa

[84] Nuko babonye ibihano byacu, baravuga bati "Twemeye Allah wenyine, kandi duhakanye ibyo twajyaga tumubangikanya nabyo

[85] Ukwemera kwabo ntacyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho)

Bisobanuwe mu buryo burambuye

Surah 41

[1] Haa Miim

[2] (Iyi Qur’an) yahishuwe iturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[3] Ni igitabo gifite imirongo yasesenguwe, gisomwa mu rurimi rw’Icyarabu ku bantu basobanukiwe (kuko ari bo babimenya bakanabishyira mu bikorwa)

[4] (Icyo gitabo) kivuga inkuru nziza ndetse kikanaburira, nyamara abenshi muri bo bagitera umugongo, bityo ntibumve (ngo bakemere)

[5] Baranavuga bati "Imitima yacu iranangiye (ntishobora kumva) ibyo uduhamagarira, kandi n’amatwi yacu yarazibye ndetse hagati yacu nawe hari urusika, bityo kora ibyawe natwe dukore ibyacu

[6] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye ndi umuntu nka mwe, nahishuriwe ko Imana yanyu ari imwe rukumbi (Allah). Bityo, nimuyitunganire kandi muyicuzeho, (munamenye ko) ibihano bihambaye bizaba ku babangikanyamana

[7] Ni babandi badatanga amaturo bakanahakana imperuka

[8] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza bazagororerwa ibihembo bihoraho

[9] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu by’ukuri, muhakana uwaremye isi mu minsi ibiri ndetse mukamubangikanya n’ibigirwamana? Uwo ni we Nyagasani w’ibiremwa byose

[10] Yayishimangiyeho imisozi ndetse anayiha imigisha, anayigenaho ibitunga (ibinyabuzima) biyiriho mu minsi ine ingana 117. (Icyo ni cyo gisubizo) kubabaza (iby’iremwa ryayo)

[11] Hanyuma yerekeza ku kirere mu gihe cyari umwotsi, maze arakibwira cyo n’isi ati "Nimuze mwembi, mwanze mukunze!" Nuko biravuga biti "Tuje duciye bugufi

[12] Abirema ari ibirere birindwi mu minsi ibiri, maze ahishurira buri kirere inshingano zacyo. Kandi ikirere kegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), anakirinda (kuvogerwa namashitani). Uko ni ukugena kwa (Allah) Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

[13] Nibaramuka birengagije (ibyo ubabwira), uvuge uti "Ndababurira (kuzagerwaho n’urusaku rw’) inkuba nk’urw’iyarimbuye aba Adi n’aba Thamudu

[14] Ubwo intumwa zabageragaho zibaturutse imbere n’inyuma, zirababwira ziti "Ntimukagire indi mana musenga itari Allah". Hanyuma bakavuga bati "Iyo Nyagasani wacu ashaka (kutwoherereza intumwa) yari kohereza abamalayika. Rwose twe duhakanye ubwo butumwa (muvuga ko mwaje) mutuzaniye

[15] Naho aba Adi bagize ubwibone ku isi bitari mu kuri, maze baravuga bati "Ni nde waturusha imbaraga?" Ese ntibabona ko Allah wabaremye ari we ubarusha imbaraga? Kandi bahakanaga ibimenyetso byacu

[16] Nuko tuboherereza inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha mu minsi y’amakuba, kugira ngo tubasogongeze ku bihano bibasuzuguza mu buzima bwo ku isi. Kandi ibihano by’imperuka ni byo bizabasuzuguza kurushaho, ndetse ntibazanatabarwa

[17] N’aba Thamudu twabayoboye (inzira itunganye), ariko aho kuyoboka bahitamo kwirengagiza ukuri. Nuko bakubitwa n’inkuba nk’igihano gisuzuguritse cy’ibyo bakoraga

[18] Maze turokora babandi bemeye kandi batinya Allah

[19] (Ubibutse) umunsi abanzi ba Allah bazakoranyirizwa hamwe; aba mbere n’aba nyuma nuko berekezwe mu muriro

[20] Maze nibamara kuwugeraho, amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imibiri yabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora

[21] Nuko babwire imibiri yabo bati "Kuki mwadushinje (ibyo twakoze)?" Maze ivuge iti " Allah wahaye buri kintu ubushobozi bwo kuvuga ni we watumye tuvuga. Kandi ni nawe wabaremye bwa mbere, ndetse iwe ni ho muzagarurwa

[22] Nta n’ubwo mwari gushobora guhisha (ibyo mwakoraga) amatwi yanyu, amaso yanyu, cyangwa imibiri yanyu kugira ngo bitazabashinja. Ahubwo mwibwiraga ko Allah atazi byinshi mu byo mukora

[23] Uko kwari ugukeka kwanyu mwakekeraga Nyagasani wanyu gutumye mworama, mukaba mubaye mu banyagihombo

[24] Bityo, nibashobora kwihangana, umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo, kandi nibasaba binginga kugarurwa ku isi, ntibazayigarurwaho

[25] Kandi twabateguriye inshuti magara (amashitani mu bantu no mu majini) zibakundisha (ibikorwa byabo bibi) mu buzima bwo ku isi, (zinabibagiza) ubuzima bw’imperuka. Maze bahamwa nijambo (ry’ibihano) nk’iryahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri, ni abanyagihombo

[26] Kandi babandi bahakanye (babwirana) bavuga bati "Ntimukumve iyi Qur’an (igihe isomwa), ahubwo mujye muyirogoya kugira ngo mutsinde (Muhamadi)

[27] Ariko rwose babandi bahakanye tuzabasogongeza ibihano bikaze, kandi rwose tuzabahembera ibibi bakoraga

[28] Umuriro ni cyo gihembo cy’abanzi ba Allah, bazawubamo iteka, ari igihembo cy’uko bahakanaga amagambo yacu

[29] Kandi babandi bahakanye bazavuga bati "Nyagasani wacu! Twereke abatuyobeje bo mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu kugira ngo basuzugurike

[30] Mu by’ukuri, babandi bavuze bati "Nyagasani wacu ni Allah" hanyuma bagashikama (ku kuri), bazamanukirwa n’abamalayika (mu gihe cyabo cyo gupfa, bababwira bati) "Mwigira ubwoba ndetse n’agahinda, ahubwo nimwakire inkuru nziza y’ijuru mwajyaga musezeranywa

[31] Twebwe turi inshuti zanyu mu buzima bwo ku isi ndetse n’ubwo ku mperuka. Kandi (mu ijuru) muzahabwamo ibyo imitima yanyu izifuza, ndetse murihabwemo ibyo muzasaba byose

[32] (Ibyo) bizaba ari izimano riturutse kuri (Allah) Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[33] Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wawundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi umwe mu bicisha bugufi" (Abayisilamu)

[34] Kandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, jya ukumira ikibi ukoresheje icyiza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara

[35] Ariko (ibyo) ntababihabwa usibye babandi bihangana, ndetse nta n’undi wabihabwa usibye umunyamahirwe ahambaye

[36] Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri, (Allah) ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[37] No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah we wabiremye, niba koko ari we wenyine musenga

[38] Ariko nibibona (bakanga gusenga Allah), (bamenye ko hari abamalayika) bari kwa Nyagasani wawe bamwambaza ijoro n’amanywa, batarambirwa na gato

[39] No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri, uyiha ubuzima ni na we uzazura abapfuye. Rwose ni we ufite ubushobozi bwa buri kintu

[40] Mu by’ukuri, abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wawundi uzatabwa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wawundi uzaza ku munsi w’imperuka atekanye? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri, Allah ni we ubona bihebuje ibyo mukora

[41] Mu by’ukuri, babandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe

[42] Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane

[43] Ntabyo ubwirwa (yewe Muhamadi) bitabwiwe intumwa zakubanjirije. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Nyir’imbabazi, akaba na Nyir’ibihano bibabaza

[44] Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati "Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?" (Allah ati) "Ese (Qur’an) yaba itari mu Cyarabu (igasomwa) n’Umwarabu?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho babandi batemera (Qur’an), amatwi yabo yarazibye kandi (Qur’an) kuri bo ni umwijima. Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu ha kure

[45] Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri, bo bari mu gushidikanya guteye amakenga

[46] Ukoze igikorwa cyiza aba acyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Kandi Nyagasani wawe ntarenganya abagaragu be

[47] Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na we (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati "Ibyo mwambangikanyaga nabyo birihe?" Bazavuga bati "Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye)

[48] Nuko ibyo basengaga mbere (ku isi) bizabatenguha. Icyo gihe ni bwo bazamenya ko nta buhungiro bafite

[49] Umuntu ntajya arambirwa gusaba ibyiza, ariko iyo agezweho n’ikibi, ariheba agacika intege

[50] N’iyo tumusogongeje ku mpuhwe ziduturutseho nyuma yo kugerwaho n’ingorane, rwose aravuga ati "Ibi mbibonye kuko mbikwiye, kandi sinkeka ko imperuka izabaho. Kandi nindamuka nsubijwe no kwa Nyagasani wanjye, mu by’ukuri, nzagirayo ibyiza kurushaho". Rwose tuzabwira babandi bahakanye ibyo bakoze, ndetse tunabasogongeze ku bihano bikomeye

[51] Kandi iyo duhaye umuntu ingabire, yirengagiza (Nyagasani we akanga gushimira) akishyira hejuru, ariko ikibi cyamugeraho agatakamba cyane

[52] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Ese niba (Qur’an) ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, ni nde waba warayobye kurusha wawundi uri mu mpaka ziri kure (y’ukuri)

[53] (Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu kirere ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragariwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari we muhamya wa buri kintu

[54] Menya ko mu by’ukuri, (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri, (Allah) ari we uzi neza buri kintu

Inama

Surah 42

[1] Haa Miim

[2] A’in Siin Qaaf

[3] Nk’uko Allah yaguhishuriye (Qur’an) ni nako yahishuriye abakubanjirije, akaba ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[4] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi ni we Uwikirenga, Uhambaye

[5] Ibirere byenda gusandara, kimwe hejuru y’ikindi (kubera igitinyiro cya Allah), abamalayika batagatifuza ishimwe rya Nyagasani wabo, bakanasabira imbabazi abari ku isi. Mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[6] Na babandi bishyiriraho ibigirwamana baretse we, Allah ni we murinzi wabo, kandi wowe ntabwo ubashinzwe

[7] (Uko twaguhishuriye mbere, yewe Muhamadi) ni nako twaguhishuriye Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu, kugira ngo uburire abatuye Umul Qura(Maka) n’abari mu nkengero zayo, kandi unaburire (abantu ibihano by’) umunsi w’ikoraniro udashidikanywaho. Ubwo itsinda rimwe rizaba riri mu ijuru, irindi riri mu muriro ugurumana

[8] N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe (uyoboka idini rimwe), ariko yinjiza mu mpuhwe ze abo ashatse. Kandi abahakanyi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi

[9] Ese (ababangikanyamana) bishyiriraho abarinzi mu cyimbo cya (Allah)? Nyamara Allah ni we Murinzi akaba ari na we uzura abapfuye, ndetse ni na we Ushoborabyose

[10] Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah (mu gitabo cye). Uwo ni Allah, Nyagasani wanjye, ni we niringiye kandi ni nawe nicuzaho

[11] Umuhanzi w’ibirere n’isi; wabaremeye abagore ababakomoyemo, ndetse no mu matungo akaremamo ay’igitsina gabo n’igitsina gore; ni muri ubwo buryo mwororokamo. Ntagira icyo asa na cyo, kandi we ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje

[12] Ni we nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Atuburira amafunguro uwo ashatse akanayatubiriza (uwo ashatse). Mu by’ukuri, ni Umumenyi wa byose

[13] Ibyo yabategetse mu idini ni nabyo yategetse Nuhu, ndetse n’ibyo twaguhishuriye (yewe Muhamadi), n’ibyo yategetse Ibrahimu, Musa na Issa, avuga ko mugomba gutunganya idini mwirinda kunyuranya naryo. Ababangikanyamana baremererwa n’ibyo mubahamagarira (byo gusenga Imana imwe). Allah yihitiramo uwo ashatse, Uwicuza. akanayobora inzira ye

[14] Kandi (abayoboke b’intumwa za mbere) batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi (Qur’an) bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje ryo (kudahaniraho) kugeza igihe kizwi (imperuka), bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri, babandi bahawe igitabo (Tawurati na Injili) nyuma y’abo (bahakanyi) bagishidikanyaho mu buryo buteye amakenga

[15] Bityo, ibyo abe ari byo uhamagarira (abantu), kandi ukomeze utungane nk’uko wabitegetswe, ntuzanakurikire irari ryabo. Uvuge uti "Nemera ibyo Allah yahishuye mu bitabo (byahawe intumwa), kandi nategetswe gukoresha ubutabera muri mwe. Allah ni we Nyagasani wacu akaba ari na we Nyagasani wanyu. Dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu. Nta mpaka zikwiye kuba hagati yacu na mwe. Allah azaduhuriza hamwe twese (aducire imanza). Kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese)

[16] Na babandi bajya impaka ku (idini rya) Allah nyuma y’uko iyobokwa (n’abantu), impaka zabo nta shingiro zifite kwa Nyagasani wabo. Bazagerwaho n’uburakari (bwa Allah), kandi bazahanishwa ibihano bikaze

[17] Allah ni we wahishuye igitabo (gikubiyemo) ukuri n’ubutabera. Ese n’iki cyakubwira ko imperuka itari hafi

[18] Ariko abatayemera (bifuza ko) yakwihutishwa, naho babandi bayemera barayitinya kandi bazi neza ko ari ukuri. Mumenye ko mu by’ukuri, abajya impaka ku mperuka bari mu buyobe bwa kure

[19] Allah agenza buhoro abagaragu be, aha amafunguro uwo ashatse kandi ni Umunyembaraga, Utsinda

[20] Ugamije gushaka ibihembo by’umunsi w’imperuka, tuzamwongerera ibihembo bye, n’ugamije gushaka ibihembo by’isi, tuzamuhaho ariko ku munsi w’imperuka nta mugabane azagira

[21] Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze ahera uburenganzira (abantu)? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri, abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza

[22] (Ku munsi w’imperuka) uzabona abahakanyi batewe ubwoba (n’ibihano) by’ibyo bakoze, kandi bigomba kubageraho nta kabuza. Nyamara babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazaba bari mu busitani bwo mu ijuru, bahabwa ibyo bashatse kwa Nyagasani wabo. Izo ni zo ngabire z’ikirenga

[23] Iyo ni yo nkuru nziza Allah aha abagaragu be bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Kubagezaho ubutumwa) simbibasabira igihembo (yemwe bantu ba Maka), usibye gusa urukundo rw’isano (mfitanye namwe). Kandi uzakora icyiza, tuzamutuburira (ibihembo) byacyo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)

[24] Bavuga ko (Muhamadi) yahimbiye Allah ikinyoma, ariko iyo Allah aza kubishaka yari kadanangira umutima wawe (iyo uramuka ubikoze). Kandi Allah akuraho ibitari ukuri agashimangiza ukuri amagambo ye. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[25] Ni nawe wakira ukwicuza kw’abagaragu be, akanababarira ibibi. Kandi azi neza ibyo mukora

[26] Yakira ubusabe bwa babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse akanabongerera mu ngabire ze. Kandi abahakanyi ibihano bikaze. bazahanishwa

[27] N’iyo Allah aza gutuburira amafunguro abagaragu be, bari kwigomeka ku isi, ariko abamanurira (amafunguro) ku rugero ashatse. Mu by’ukuri, azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be (bakora)

[28] Ni na we umanura imvura nyuma y’uko (abantu) biheba, maze agasakaza impuhwe ze. Kandi ni Umurinzi, Ushimwa cyane

[29] No mu bimenyetso bye, ni iremwa ry’ibirere n’isi ndetse n’inyamaswa yakwirakwijemo. Kandi ashoboye kuzabakoranya igihe azashakira

[30] Ikibi cyose kibageraho ni ingaruka z’ibyo mukora ubwanyu. Kandi (Allah) ababarira byinshi

[31] Kandi ntabwo mwananira (Allah) ku isi, ndetse nta n’umurinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah

[32] Na bimwe mu bimenyetso bye ni amato manini ameze nk’imisozi agendera mu nyanja

[33] (Allah) aramutse abishatse yahagarika umuyaga, maze (amato) akaguma areremba hejuru yayo. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira

[34] Cyangwa akayoreka kubera ibyo (ba nyir’amato) bakoze. Kandi (Allah) ababarira byinshi

[35] Babandi bajya impaka ku magambo yacu, bazi neza ko nta buhungiro bazagira

[36] Icyo muhawe cyose mu buzima bw’isi, kiba ari umunezero w’igihe gito, naho ibiri kwa Allah ni byo byiza kandi bizahoraho kuri babandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo

[37] Na babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibiteye isoni, kandi barakara bakababarira

[38] Na babandi bumvira Nyagasani wabo, bagahozaho amasengesho, bakajya inama ku byo bakora, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye

[39] Ndetse na babandi bitabara igihe bagiriwe akarengane

[40] Kandi inyiturano y’ikibi ni ikibi nka cyo, ariko ubabariye akaniyunga (n’uwamugiriye nabi), uwo ibihembo bye biri kwa Allah. Mu by’ukuri, (Allah) ntakunda abarenganya abandi

[41] Naho abazitabara nyuma yo kurenganywa, abo nta nkurikizi zizababaho

[42] Ahubwo abo inkurikizi zizabaho ni babandi barenganya abantu bakanakora ubwangizi ku isi. Abo bazahanishwa ibihano bibabaza

[43] Kandi uzihangana akanababarira, mu by’ukuri ibyo biri mu butwari bukomeye

[44] N’uwo Allah arekeye mu buyobe, nta wundi utari we (Allah) wamutabara (ngo amuyobore). Kandi (wowe Muhamadi) uzabona inkozi z’ibibi ubwo zizaba zibonye ibihano zikavuga ziti "Ese hari uburyo twasubira ku isi

[45] Kandi uzababona bajyanywe mu muriro, baciye bugufi basuzuguritse, bahengereza umuriro. Maze babandi bemeye bavuge bati "Rwose abanyagihombo nyabo ku munsi w’imperuka, ni abivukije (kujya mu ijuru) bakanarivutsa imiryango yabo". Mumenye ko rwose inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bihoraho

[46] Kandi ntibazagira ababarinda (ibihano) batari Allah. N’uwo Allah arekeye mu buyobe nta buryo yabuvamo

[47] Nimwumvire Nyagasani wanyu mbere y’uko mugerwaho numunsi udasubizwa inyuma wagenwe na Allah. Kuri uwo munsi nta buhungiro muzagira ndetse nta n’ubwo muzashobora guhakana (ibyaha mwakoze)

[48] Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. Kandi mu by’ukuri, iyo dusogongeje umuntu ku byiza biduturutseho, arabyishimira; ariko bagerwaho n’ikibi kubera ibyo bakoze (bagahita bibanda ku bibi byabagezeho). Mu by’ukuri, umuntu ni indashima

[49] Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine. Arema ibyo ashatse. Aha impano (yo kubyara) abakobwa uwo ashatse, ndetse akanaha impano yo kubyara abahungu uwo ashatse

[50] Cyangwa akabagenera kubyara abahungu n’abakobwa, ndetse uwo ashatse akamwima urubyaro. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose

[51] Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa cyangwa kumva ijwi rimuvugisha, cyangwa (Allah) yabishaka akamwoherereza intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwikirenga, Ushishoza

[52] (Nk’uko twahishuriye intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni nako twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu. Mu by’ukuri, wowe uyobora (abantu) inzira igororotse

[53] Inzira ya Allah, we Mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Mumenye ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubira. Yahishuriwe i Maka, ig

Imitako ya Zahabu

Surah 43

[1] Haa Miim

[2] Ndahiriye ku gitabo gisobanutse

[3] Mu by’ukuri, (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa

[4] Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) iri mu gitabo gihatse ibindi byose (Lawuhu Mahfudh), ifite agaciro gakomeye kandi yuje ubuhanga

[5] Nonese tubihorere, nuko tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu b’inkozi z’ibibi (mwanze kurwemera)

[6] Ese ni abahanuzi bangahe twohereje mu babayeho mbere yawe (yewe Muhamadi)

[7] Nta muhanuzi n’umwe wabageragaho ngo babure kumunnyega

[8] Nuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse

[9] Kandi iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Byaremwe na (Allah) Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje

[10] We wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu

[11] Ni nawe wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Ndetse uko ni ko muzazurwa

[12] Ni nawe waremye amoko y’ibiremwa bitandukanye. Yanabashyiriyeho amato n’amatungo mugendaho

[13] Kugira ngo mwicare hejuru yayo, maze muzirikane ingabire za Nyagasani wanyu muvuga muti "Ubutagatifu ni ubwa Allah, we watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera

[14] Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira

[15] (Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) babita abakobwa be. Mu by’ukuri, umuntu ni indashima ku buryo bugaragara

[16] Ese (Allah) yakwigenera mu biremwa bye abakobwa120, maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu

[17] N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara

[18] Ese uwabyirukiye mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)

[19] Kandi bafashe abamalayika babita abagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa

[20] Baranavuze bati "Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari gusenga ibigirwamana". Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo barabeshya

[21] Ese twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bashingiraho (ibyo bavuga)

[22] Ahubwo baravuga bati "Mu by’ukuri, twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira

[23] Uko ni nako byagenze mbere, nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti "Mu by’ukuri, twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo gusenga ibigirwamana), bityo natwe turabigana

[24] (Uwo muhanuzi) akababwira ati "Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?" Baravuga bati "Mu by’ukuri, ibyo mutuzaniye turabihakanye

[25] Nuko turabibahanira. Bityo, nimurebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze

[26] Kandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije nibyo musenga

[27] Usibye uwampanze (ni we nzasenga wenyine), kuko ari we uzanyobora

[28] Maze iryo jambo (ryo gusenga Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah)

[29] Ariko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’intumwa ibasobanurira

[30] Nuko bamaze kugerwaho n’ukuri baravuze bati "Ubu ni uburozi kandi turabuhakanye

[31] Baranavuze bati "Iyo iyi Quran (iba ari ukuri),yariguhishurirwa umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu)

[32] Ese ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo, kugira ngo bamwe bakorere abandi (imirimo). Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta izo bakusanya

[33] Kandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho

[34] N’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza)

[35] Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abatinya Allah

[36] Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti (magara)

[37] Mu by’ukuri, (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse

[38] Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze abwire (shitani yamuyobeje) ati "Iyo hagati yanjye na we haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’iburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi

[39] Maze (babwirwe bati) "Ntacyo (ukwicuza kwanyu) uyu munsi kwabamarira kuko mwakoze ibibi, mu by’ukuri, murafatanya ibihano

[40] Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara

[41] N’ubwo twakujyana (ugapfa mbere y’uko ubona ibihano byabo tuzabahanisha, wowe Muhamadi), mu by’ukuri, tuzabaryoza (ibyo bakoze)

[42] Cyangwa tukakwereka (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri, twe tubafiteho ubushobozi

[43] Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri, uri mu nzira igororotse

[44] Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa

[45] Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe

[46] Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose

[47] Ariko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, baramusetse barabinnyega

[48] Kandi buri gitangaza twerekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga (kigaragaza ukuri kwa Mussa) kuruta kigenzi cyacyo cya kibanjirije (ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire (Allah)

[49] Nuko babwira (Musa) bati "Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka

[50] Maze tubakijije ibihano, bica isezerano

[51] Nuko Farawo ahamagara abantu be, agira ati "Yemwe bantu banjye! Ese sinjye nyir’ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona

[52] Ese sinjye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, udashobora no kwisobanura

[53] Kuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)

[54] Nuko (Farawo) aba ahinduye abantu be abasazi arabayobya maze baramwumvira. Mu by’ukuri, bari abantu b’inkozi z’ibibi

[55] Nuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose

[56] Nuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma

[57] Kandi ubwo (ababangikanyamana) batangagaho urugero121 mwene Mariyamu (Issa), icyo gihe abantu bawe (yewe Muhamadi) bararwishimiye

[58] Maze baravuga bati "Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?" Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana

[59] (Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli

[60] Iyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubasimbuza abamalayika basimburana ku isi

[61] Mu by’ukuri, (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye

[62] Kandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara

[63] Maze ubwo Issa yazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, arababwira ati "Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mutavugaho rumwe. Ngaho nimutinye Allah kandi munyumvire

[64] Mu by’ukuri, Allah ni we Nyagasani wanjye akaba ari na we Nyagasani wanyu, ngaho nimumusenge. Iyi niyo nzira itunganye

[65] Nuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma)

[66] Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibatunguye batabizi

[67] Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abatinya (Allah)

[68] (Bazabwirwa bati) "Bagaragu banjye! Uyu munsi ntimugire ubwoba ndetse n’agahinda

[69] Babandi bemeye amagambo yacu kandi bakicisha bugufi (bakaba Abayisilamu)

[70] (Bazabwirwa bati) "Nimwinjire mu Ijuru, mwe n’abagore banyu munezerewe

[71] Bazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo

[72] (Babwirwe bati) "Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga

[73] Muzahabwamo imbuto nyinshi muzajya murya

[74] Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo

[75] Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye

[76] Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo bari inkozi z’ibibi

[77] Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti "Yewe Maliki (Malayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe adukureho burundu". Azavuga ati "Mu by’ukuri, muzabamo ubuziraherezo

[78] Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe banze ukuri

[79] Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri, ni twe twemeza ikigomba gukorwa

[80] Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika

[81] Vuga uti "Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamusenga

[82] Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani Nyir’intebe y’icyubahiro! Ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira

[83] Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe

[84] Ni we (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na we Mana yonyine ku isi. Kandi ni nawe Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[85] Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni nawe uzi iby’imperuka, kandi ni nawe muzagarurwaho

[86] Naho ibyo basenga bitari we, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye babandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi)

[87] Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati " Allah". Nonese ni gute bateshwa (gusenga Allah wabaremye)

[88] (Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, aba ni abantu batemera

[89] Bityo, bababarire unavuge uti "Salamu (Amahoro) !" Rwose bidatinze bazamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo). Yahishuriwe i Maka, ig Ku izina rya Allah, Nyiri

Umwotsi

Surah 44

[1] Haa Miim

[2] Ndahiriye ku gitabo (Qur’an) gisobanutse

[3] Mu by’ukuri, twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi)

[4] Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenwa (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba)

[5] Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri, ni twe twohereza (intumwa)

[6] Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[7] Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ariwe musenga wenyine)

[8] Nta yindi mana iriho itari we (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na we Nyagasani w’abakurambere banyu

[9] Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira

[10] Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara

[11] Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza

[12] (Bazavuga bati) "Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri, turaba abemera

[13] Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’intumwa (Muhamadi) ibasobanurira

[14] Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati "Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi

[15] Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi)

[16] Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye. Mu by’ukuri, tuzabaryoza (ibyo bakoze)

[17] Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho

[18] (Irababwira iti) "Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yizewe iboherejwemo

[19] Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara

[20] Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na we Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye

[21] Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi)

[22] (Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati "Mu by’ukuri, aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde)

[23] (Allah aramubwira ati) "Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira

[24] (Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri, (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama

[25] (Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki

[26] Ibihingwa n’amazu meza

[27] Naho umudendezo babagamo banezerewe

[28] Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu

[29] Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra123 kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa)

[30] Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza

[31] Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba n’umwangizi

[32] (Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo)

[33] Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara

[34] Mu by’ukuri, abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati

[35] Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa

[36] Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye)

[37] Ese abo (babangikanyamana) nibo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i124, ndetse na babandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi

[38] Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina

[39] Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi

[40] Mu by’ukuri, umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose

[41] Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa

[42] Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umunyembaraga uhebuje, Nyirimbabazi

[43] Mu by’ukuri, igiti cya Zaqumu

[44] Kizaba amafunguro y’abanyabyaha

[45] (Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda

[46] Nko gutogota kw’amazi yatuye

[47] (Hazatangwa itegeko rigira riti) "Nimumufate mumukururire rwagati mu muriro uguramana

[48] Maze mumusuke mu mutwe amazi yatuye nk’igihano

[49] (Maze abwirwe ati) "Sogongera! Mu by’ukuri, (wajyaga wibwira ko) uri umunyembaraga ukaba n’umunyacyubahiro

[50] Mu by’ukuri, iki ni cyo (gihano) mwajyaga mushidikanyaho

[51] Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru)

[52] Mu busitani n’imigezi

[53] Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri yorohereye ndetse n’iremereye, barebana

[54] Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini)

[55] Bazarihererwamo imbuto (z’ubwoko bwose), batekanye

[56] Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana

[57] Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye

[58] Mu by’ukuri, (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo)

[59] Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri nabo bategereje (ibizakubaho)

Kwicisha bugufi

Surah 45

[1] Haa Miim

[2] Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

[3] Mu by’ukuri, (ukuremwa) kw’ibirere n’isi ni ibimenyetso ku bemeramana

[4] No mu iremwa ryanyu ndetse n’uburyo (Allah) akwirakwiza inyamaswa (ku isi), ni ibimenyetso ku bantu bemera badashidikanya

[5] No mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa ndetse n’amafunguro (imvura) Allah amanura mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara), ndetse n’ihindagurika ry’imiyaga; ni ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge

[6] Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi). Ese ni ayahe magambo yandi bakemera nyuma y’amagambo ya Allah ndetse n’ibimenyetso bye

[7] Ibihano bikaze bizaba kuri buri wese uhimba ibinyoma, w’umunyabyaha

[8] Wawundi usomerwa amagambo ya Allah, maze agatsimbarara, agatera umugongo yibona nk’aho atayumvise. (Yewe Muhamadi) muhe inkuru y’ibihano bibabaza

[9] N’iyo hari icyo amenye mu magambo yacu arayacyerensa. Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[10] Kandi n’imbere yabo hari umuriro wa Jahanamu, kandi ibyo bakoze cyangwa izindi mana bishyiriyeho zitari Allah ntacyo bizabamarira. Ndetse bazahanishwa ibihano bihambaye

[11] (Iyi Qur’an) ni wo muyoboro. Naho babandi bahakanye amagambo ya Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza

[12] Allah ni we waborohereje inyanja kugira ngo amato ayigendemo ku itegeko rye, no kugira ngo mushakishe ingabire gushimira. ze ndetse munabashe

[13] Yanaborohoreje ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bimuturutseho. Mu by’ukuri, muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu batekereza

[14] (Yewe Muhamadi!) Bwira abemeye bababarire babandi badatinya iminsi ya Allah (azabahaniraho kubera ibibi bakora), kugira ngo azagororere abantu ibyo bakoraga

[15] Ukoze ibikorwa byiza aba abyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa

[16] Kandi rwose twahaye bene Isiraheli igitabo, ubushishozi n’ubuhanuzi. Twanabahaye amafunguro meza, tunabarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo)

[17] Ndetse twabahaye amategeko asobanutse. Kandi batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano hagati yabo. Rwose Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe

[18] Hanyuma (yewe Muhamadi) tugushyira ku murongo w’amategeko y’idini (asobanutse). Bityo, wukurikire kandi ntuzakurikire irari ry’abadasobanukiwe

[19] Mu by’ukuri, ntacyo bakumarira imbere ya Allah (aramutse ashatse kuguhana). Rwose bamwe mu nkozi z’ibibi ni inshuti magara z’abandi, ariko Allah ni umukunzi w’abamwubaha

[20] Iyi (Qur’an) ni urumuri ku bantu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bizera badashidikanya

[21] Ese abakora ibibi bakeka ko twabafata kimwe n’abemeye bakanakora ibikorwa byiza; haba mu mibereho yabo yo ku isi ndetse na nyuma yo gupfa? Rwose ibyo bibwira si ukuri

[22] Kandi Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri, no kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze, kandi ntibazigera barenganywa

[23] Ese ntiwabonye wawundi wagize irari rye nk’imana ye, maze Allah akamurekera mu buyobe abizi neza (ko azayoba), nuko akamuziba amatwi, akadanangira umutima we, ndetse akanashyira igikingirizo ku maso ye? Ese nyuma ya Allah ni nde wundi wamuyobora? Mbese ubu ntimushobora kwibuka

[24] Kandi baravuze bati "Ubuzima nta kindi buri cyo usibye kuba ku isi, tugapfa tukanabaho, kandi nta kindi kitworeka kitari igihe. Ibyo nta bumenyi babifitiye, usibye gukeka gusa

[25] N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, urwitwazo rwabo ruba kuvuga bati "Ngaho nimugarure abakurambere bacu niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye)

[26] Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we ubaha ubuzima hanyuma akabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Nyamara abenshi mu bantu ntibabizi

[27] Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine, kandi umunsi w’imperuka nugera, kuri uwo munsi abanyabinyoma bazahomba

[28] (Ku munsi w’imperuka) uzanabona buri muryango (Umat) upfukamye, na buri muryango uhamagarwa ngo ujye (gusoma) igitabo cyawo (cy’ibikorwa, maze babwirwe bati) "Uyu munsi murahemberwa ibyo mwajyaga mukora

[29] Iki gitabo cyacu kibavugaho ukuri. Rwose twandikaga ibyo mwajyaga mukora (byose)

[30] Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi igaragara

[31] Naho babandi bahakanye (babwirwe bati) "Ese ntimwasomerwaga amagambo yacu? Nyamara mwishyize hejuru maze muba abagizi ba nabi

[32] N’iyo mubwiwe muti "Rwose isezerano rya Allah ni ukuri, kandi ko imperuka idashidikanywaho; muravuga muti "Ntituzi imperuka icyo ari cyo kandi icyo dukora ni ugukeka gusa, ndetse nta n’ubwo twakwemeza (ko uwo munsi uzabaho)

[33] Kandi ibibi by’ibyo bakoze bizabagaragarira, ndetse bazanagerwaho (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa

[34] Bazanabwirwa bati "Uyu munsi turabibagirwa nk’uko mwibagiwe guhura n’uyu munsi wanyu. Ndetse n’ubuturo bwanyu ni umuriro (wa Jahanamu), kandi ntimuzagira ababatabara

[35] Ibyo (bibabayeho) ni ukubera ko mwakerensaga amagambo ya Allah ndetse mukanashukwa n’ubuzima bw’isi. Bityo, uyu munsi ntibawukurwamo (umuriro), kandi nta n’ubwo bazasubizwa ku isi (ngo bicuze)

[36] Bityo, ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibirere, Nyagasani w’isi, akaba na Nyagasani w’ibiremwa byose

[37] Ni nawe (wenyine) w’ikirenga mu birere n’isi, kandi ni we Munyembaraga uhebuje, Ushishoza

Imisozi y'Umucanga

Surah 46

[1] Haa Miim

[2] Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

[3] Ntitwaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri, ndetse binagenerwa igihe ntarengwa (bizabaho). Nyamara babandi bahakanye, ibyo baburirwa barabyirengagiza

[4] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimunyereke icyo ibyo musenga bitari Allah byaremye ku isi? Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere? Ngaho nimunzanire igitabo cyahishuwe mbere y’iki (Qur’an) cyangwa ibisigisigi by’ubumenyi (bigaragaza ukuri kw’ibyo musenga), niba koko muri abanyakuri

[5] Ni nde wayobye kurusha wawundi usenga ibitari Allah, bitanashobora kumusubiza kuzageza ku munsi w’imperuka? Ndetse bikaba bitanamenya ko babisaba

[6] N’igihe abantu bazakoranywa (ku munsi w’imperuka, ibyo basenga) bizababera abanzi, ndetse binabihakane

[7] N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, babandi bahakanye igihe ukuri (Qur’an) kubagezeho baravuga bati "Ubu ni uburozi bugaragara

[8] Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbye (Qur’an)! Vuga uti "Niba narayihimbye, ntacyo mwamarira kuri Allah. Niweuzi neza ibyo muyinenga. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[9] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi ntacyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara

[10] Vuga uti "Nimumbwire! Ese niba (Qur’an) ituruka kwa Allah, mwe mukaba muyihakana nyamara umwe muri bene Isiraheli127 ahamya ko (ari ukuri) nka (Tawurati) akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)". Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

[11] Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera". Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati "iki ni ikinyoma gishaje

[12] Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni ibyakibanjirije, igitabo kiri mu gihamya rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi zibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza

[13] Mu by’ukuri, babandi bavuze bati "Nyagasani wacu ni Allah, hanyuma bagashikama (ku kuri), nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira

[14] Abo ni abantu bo mu Ijuru, bazaribamo ubuziraherezo nk’ingororano z’ibyo bajyaga bakora

[15] Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho wiyongera ku wundi; kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu, kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanagera ku myaka mirongo ine; maze akavuga ati "Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri, nkwicujijeho kandi rwose ndi mu bicisha bugufi (Abayisilamu)

[16] Abo ni bo twakirira ibyiza bakora tukanirengagiza ibibi byabo. (Bazaba ari) abantu bo mu Ijuru ku bw’isezerano ry’ukuri basezeranyijwe

[17] Ariko wawundi wabwiye ababyeyi be amagambo yo kubinuba (ubwo bamuhamagariraga kwemera Allah n’izuka) agira ati "Ese muransezeranya ko nzazurwa mu gihe hari ibisekuru byahise mbere yanjye (bitigeze bizurwa)? Mu gihe (ababyeyi be) bitabaza Allah bamubwira bati "Nya korama! Emera! Rwose isezerano rya Allah ni ukuri". Ariko we akavuga ati "Ibi nta kindi biricyo usibye ko ari inkuru z’abo hambere

[18] Abo ni bo bahamwe n’ijambo (ry’ibihano) nk’iryahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri, ni abanyagihombo

[19] Kandi bose bafite inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, kugira ngo (Allah) azabagororere ingororano zabo zuzuye kubera ibikorwa byabo. Kandi ntibazigera bahuguzwa

[20] Uzirikane n’umunsi babandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati "Mwapfushije ubusa ibyiza byanyu mu buzima bw’isi mubyinezezamo. Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera uko mwajyaga mwibona ku isi bitari mu kuri, no kubera ko mwajyaga mwigomeka (ku mategeko ya Allah)

[21] Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe wa ba Adi (Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye Ah’qaf -kandi bari baraburiwe mbere ye na nyuma ye- avuga ati "Ntimukagire undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri, ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana)

[22] Baravuga bati "Ese uje kudukura ku mana zacu? (Turabyanze!) Ngaho tuzanire ibyo udusezeranya (ibihano) niba koko uri umwe mu banyakuri

[23] (Hudu) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubumenyi (bw’ibyo bihano) buri kwa Allah. Kandi ibyo mbagezaho n’ibyo natumwe, ariko rwose mbona muri abantu b’injiji

[24] Maze babonye (igicu cy’ibihano) gikwiriye mu kirere kigana mu bibaya byabo (bari batuyemo, baracyishimira) maze baravuga bati "Iki gicu kiraduha imvura". (Hudu) arababwira ati "Ahubwo ni ibyo mwasabaga kwihutishwa. Ni umuyaga urimo ibihano bibabaza

[25] Urimbura buri kintu cyose (uhuye nacyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi

[26] Kandi rwose (aba Adi) twabahaye ubutware tutigeze tubaha mwebwe (Abakurayishi). Tunabaha amatwi, amaso n’imitima (kugira ngo batekereze), nyamara amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imitima yabo, ntacyo byabamariye kubera ko bahakanaga amagambo ya Allah. Bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bakerensaga

[27] Kandi rwose (nyuma y’iyo midugudu y’aba Adi), twarimbuye imidugudu ibakikije (yemwe bantu ba Maka), kandi (twakomeje) kubagaragariza ibitangaza kugira ngo bisubireho (ariko baranangira)

[28] Ese izo mana zabo basengaga mu cyimbo cya Allah (bibwira ko) zabamwegereza zaba zarabatabaye? Ahubwo zarabatengushye (mu gihe bahanwaga). Ibyo ni (ingaruka z)’ikinyoma cyabo ndetse n’iz’ibyo bahimbaga

[29] Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakohererezaga itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Quran, ubwo yahageraga yaravuze ati "Nimuceceke". Nuko imaze (gusomwa), (amajini) asubira kuburira bene wayo

[30] Aravuga ati "Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyabaye ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse

[31] Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire intumwa ya Allah (ibyo ibahamagarira), kandi munayemere. (Allah) azababarira ibyaha byanyu anabarinde ibihano bibabaza

[32] Kandi na wawundi utazumvira intumwa ya Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cya (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara

[33] Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari we ushobora guha ubuzima ibyapfuye? Yego! Rwose ni we ufite ubushobozi kuri buri kintu

[34] Uzirikane n’umunsi babandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati "Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?" Bavuge bati "Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu". (Allah) ababwire ati "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu

[35] Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) nk’uko intumwa zari zifite umuhate zihanganye. Ntuzihutire kubasabira (ibihano). Umunsi bazabona ibyo basezeranyijwe (ibihano), bazaba nk’aho nta gihe bamaze ku isi usibye isaha imwe y’amanywa. Ibi (mubwiwe) ni ubutumwa (mugejejweho). Ese hari abandi bakorekwa uretse abantu b’inkozi z’ibibi

Muhammad

Surah 47

[1] Babandi bahakanye (Allah n’ubutumwa bw’intumwa Muhamadi), ndetse bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, (Allah) azaburizamo ibikorwa byabo

[2] Naho babandi bemeye (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanemera ibyahishuriwe (Intumwa) Muhamadi; kuko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, (Allah) azabahanaguraho ibyaha anabatu- nganyirize imibereho

[3] Ibyo ni ukubera ko abahakanyi bakurikiye ikinyoma, naho abemeye bakurikira ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo. Uko ni ko Allah aha abantu ingero zabo

[4] Nimuramuka muhuye na babandi bahakanye (ku rugamba rugamije guhesha Allah icyubahiro), mujye mubakubita ku bikanu. Nimubanesha, mujye mubagira imbohe kugeza intambara irangiye. Hanyuma intambara nirangira, muzabarekure (ntacyo batanze) cyangwa batange inshungu. N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubatsinda (nta ruhare mubigizemo); ariko (ibyo yabikoze) kugira ngo agerageze bamwe muri mwe akoresheje abandi. Naho babandi bishwe mu nzira ya Allah, ntazigera aburizamo ibikorwa byabo

[5] Azabayobora anatunganye imibereho yabo

[6] Maze anabinjize mu ijuru yabamenyesheje

[7] Yemwe abemeye! Nimuharanira inzira ya Allah, azabatabara anabakomereze igihagararo

[8] Naho babandi bahakanye, bazarimbuka kandi ibikorwa byabo (Allah) abigire impfabusa

[9] Ibyo ni ukubera ko bahakanye ibyo Allah yahishuye (Quran), maze nawe akaburizamo ibikorwa byabo

[10] Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Allah yarabarimbuye, kandi abahakanyi bazabona (iherezo) nka ryo

[11] Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari inshuti magara y’abemeramana, kandi ko abahakanyi nta nshuti magara bazagira

[12] Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko babandi bahakanye, binezeza (kuri iyi si by’igihe gito), maze bakarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); nyamara umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo

[13] Ese ni imidugudu ingahe yarushaga imbaraga umudugudu wawe (wa Maka) wakumenesheje; nyamara tukaba twarayoretse? Nta n’umutabazi yigeze ibona

[14] Ese babandi bashingiye ku bimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wabo, bamera kimwe nka babandi (Shitani) yakundishije ububi bw’ibikorwa byabo, ndetse bakanakurikira irari ryabo

[15] Imiterere y’Ijuru ryasezeranyijwe abatinya Allah (ni uko) ritembamo imigezi y’amazi adahindura impumuro n’uburyohe, imigezi y’amata atajya ahindura uburyohe, imigezi y’inzoga ziryoheye abanywi (zidasindisha), ndetse n’imigezi y’ubuki busukuye; kandi bateganyirijwemo buri bwoko bw’imbuto no kubabarirwa na Nyagasani wabo. Ese abo bameze kimwe nk’abazaba mu muriro ubuziraherezo, bahabwa amazi yatuye abacagagura amara

[16] No muri bo hari abagutega amatwi (yewe Muhamadi), maze mwatandukana bakabwira abahawe ubumenyi bati "Yahoze avuga iki?" Abo ni babandi Allah yadanangiye imitima yabo, ndetse banakurikiye irari ryabo

[17] Naho babandi bayobotse, (Allah) abongerera ukuyoboka ndetse akanabaha ugutinya

[18] Ese (abahakanyi) hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibaguye gitumo? Nyamara ibimenyetso byayo byamaze gusohora; ese kwibuka byabamarira iki (imperuka) yamaze kubageraho

[19] Bityo, (yewe Muhamadi) menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, unasabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse (n’ibyaha) by’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah azi neza ibyo mukora (ku manywa) ndetse (n’ibyo mukora nijoro) aho mutuye

[20] (Kubera ihohoterwa bakorerwaga), babandi bemeye baravuze bati "Kuki tudahishurirwa isura [(igice cya Qur’an) (iduha uburenganzira bwo kurwanya abaduhohotera)]?" Ariko iyo isura ihishuwe (igira ibyo isobanura cyangwa itegeka) hakavugwamo imirwano, ubona babandi bafite uburwayi mu mitima yabo bakureba indoro isa nk’iy’uwagushijwe igihumure n’urupfu. Nyamara icyangombwa kuri bo

[21] Ni ukumvira (Allah) no kuvuga imvugo nziza. Nyamara biramutse bibaye ngombwa (ko bajya ku rugamba), hanyuma bakaba abanyakuri (mubyo basezeranyije) Allah, ni byo byaba ari byiza kuri bo

[22] Nonese muramutse muteye umugongo (mukanga kumvira Allah n’intumwa ye), ntimwaba abangizi ku isi ndetse mugaca n’imiryango yanyu

[23] Abo ni bo Allah yavumye, abagira ibipfamatwi ndetse anabahuma amaso

[24] Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Cyangwa imitima yabo iradanangiye (ntibasha kumva ukuri)

[25] Mu by’ukuri, babandi bahindukiye bagatera umugongo (ukwemera), nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, Shitani yabakundishije (ibikorwa byabo bibi) inabizeza kubaho igihe kirekire

[26] (Uko kubizeza kubaho igihe kirekire) ni ukubera ko babwiye abanze ibyo Allah yahishuye (Abayahudi) bati "Tuzajya tubumvira ku bintu bimwe na bimwe gusa". Nyamara Allah azi neza amabanga yabo

[27] Bizaba bimeze bite ubwo abamalayika bazabakuramo roho, babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo

[28] Ibyo (bizaba bitewe) n’uko bakurikiye ibirakaza Allah bakanga ibimushimisha, maze ibikorwa byabo akabigira impfabusa

[29] Ese babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bibwira ko Allah atazigera agaragaza inzika zabo (bafitiye intumwa n’abemeramana)

[30] Kandi tubishatse twabakwereka ukababwirwa n’ibimenyetso byabo, ndetse ukanababwirwa no kugobeka imvugo (kwabo). Nyamara Allah azi neza ibikorwa byanyu

[31] Kandi rwose tuzabagerageza kugeza ubwo tumenye abaharanira inzira y’ukuri n’abihangana muri mwe, ndetse tuzanagaragaza ibikorwa byanyu (byose)

[32] Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse bakananyuranya n’intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, ntacyo bazatwara Allah. Kandi ibikorwa byabo azabigira impfabusa

[33] Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa (Muhamadi). Kandi ibikorwa byanyu ntimukabigire impfabusa

[34] Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, maze bagapfa ari abahakanyi, Allah ntazigera abababarira

[35] Bityo, ntimuzacike intege (ngo mugire ubwoba) maze ngo mugahamagarire (abanzi banyu) guhagarika intambara kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), kandi Allah ari kumwe namwe ndetse ntazigera agabanya (ibihembo) by’ibikorwa byanyu

[36] Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza (by’igihe gito). Ariko nimwemera (Allah) mukanamutinya, azabagororera ibihembo byanyu kandi ntazigera abasaba imitungo yanyu

[37] Aramutse anayibasabye akabatitiriza, mwagira ubugugu (bwo kuyimuha), maze akagaragaza urwango rwanyu (mu kwanga kuyitanga)

[38] Dore (yemwe bemeramana) ni mwe muhamagarirwa gutanga mu nzira ya Allah, nyamara muri mwe hari abashobora kugira ubugugu. Kandi uzagira ubugugu azaba yihemukiye. Ariko Allah ni we mukungu naho mwe muri abatindi. Kandi nimuramuka mwanze (gutanga mu nzira ya Allah), azabakuraho abasimbuze abandi batari mwe, hanyuma ntibabe nka mwe

Intsinzi

Surah 48

[1] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhaye intsinzi igaragara

[2] Kugira ngo Allah akubabarire ibyaha byawe byabanje n’ibizaza, ndetse anagusenderezeho ingabire ze kandi anakuyobore inzira igororotse

[3] Ndetse no kugira ngo Allah aguhe ubutabazi bukomeye

[4] Ni we wamanuye ituze mu mitima y’abemeramana kugira ngo ukwemera kwabo kwiyongere k’ukwemera basanganywe. Ndetse ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[5] Kugira ngo yinjize abemeramana n’abemeramanakazi mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ndetse anabababarire ibyaha byabo. Kandi ibyo ni intsinzi ihambaye kwa Allah

[6] No kugira ngo ahane indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ababangikanyamana b’abagore, bagira ibitekerezo bibi kuri Allah. Amakuba nabe kuri bo! Kandi Allah yarabarakariye, ndetse arabavuma anabateganyiriza umuriro wa Jahanamu, kandi ni wo garukiro ribi

[7] Ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[8] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, kandi unabe umuburizi

[9] Kugira ngo (yemwe bantu) mwemere Allah n’Intumwa ye, no kugira ngo mumutere inkunga kandi munasingize (Allah) mu gitondo na nimugoroba

[10] Mu by’ukuri, abagushyigikiye (yewe Muhamadi) baba bashyigikiye Allah. Ukuboko kwa Allah kuri hejuru y’amaboko yabo. Bityo, uzatatira igihango cye, azaba yihemukiye. Kandi uzuzuza ibyo yasezeranyije Allah, azamuha ibihembo bihambaye

[11] Bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba, bazakubwira bati "Twahugijwe n’imitungo yacu ndetse n’imiryango yacu, bityo dusabire imbabazi." Bavugisha indimi zabo ibitari mu mitima yabo. Vuga uti "Ese ni nde wagira icyo abamarira kwa Allah, aramutse ashatse kubateza ikibi cyangwa ashatse kubagirira neza?" Ahubwo Allah azi neza ibyo mukora

[12] Ahubwo mwaketse ko Intumwa ndetse n’abemera batazagaruka mu miryango yabo, nuko ibyo bikundishwa imitima yanyu, maze mugira ibitekerezo bibi, muba abantu boramye

[13] Naho wawundi utemera Allah n’Intumwa ye (uwo azaba abaye umuhakanyi), kandi rwose twateganyirije abahakanyi umuriro ugurumana

[14] Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah. Ababarira uwo ashatse akanahana uwo ashatse. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[15] Nimujya gufata iminyago, abanze kujya ku rugamba bazavuga bati "Reka tubakurikire." Barashaka guhindura amagambo ya Allah. Vuga "Ntimudukurikire; uko ni ko Allah uti yavuze mbere." Hanyuma bazavuga bati "Ahubwo mwatugiriye ishyari." Nyamara ntabwo bari basobanukiwe (ku bya Allah) uretse bike

[16] Bwira bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba uti "Muzahamagarirwa kujya kurwana n’abantu bafite imbaraga zihambaye; muzarwana na bo cyangwa bishyire mu maboko yanyu (nta mirwano ibayeho). Nimuramuka mwumviye Allah, azabaha ibihembo byiza, ariko nimutera umugongo nk’uko mwabigenje mbere, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza

[17] Abafite ubumuga bwo kutabona n’abamugaye amaguru, ndetse n’abafite uburwayi ubwo ari bwo bwose, nta mugayo bazabarwaho cyangwa (igihe batagiye icyaha ku rugamba). Bityo, uzumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru); naho uzatera umugongo, (Allah) azamuhanisha ibihano bibabaza

[18] Mu by’ukuri, Allah yishimiye abemeramana ubwo bagushyigikiraga (yewe Muhamadi) munsi y’igiti. (Allah) yari azi ibiri mu mitima yabo, nuko abamanurira ituze, anabahemba intsinzi ya bugufi

[19] Ndetse n’iminyago myinshi bazanyaga. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza

[20] (Allah yabasezeranyije kuzanyaga iminyago myinshi, kandi arabibihutishiriza, ndetse abarinda amaboko y’abantu kubagirira nabi); (bashakaga kugira ngo bibe ikimenyetso ku bemeramana, no kugira ngo abayobore mu nzira igororotse)

[21] N’indi (minyago) mutashoboye kugeraho, Allah arayibazigamiye. Kandi Allah ni Ushobora byose

[22] N’iyo abahakanyi baza kubarwanya, bari kubatera umugongo (bahunga), kandi ntibari kubona umurinzi cyangwa umutabazi

[23] Uwo wari umugenzo wa Allah (wo gutabara ingabo ze) ku babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona impinduka ku migenzereze ya Allah

[24] Ni we wabarinze amaboko yabo (ntibabarwanya), ndetse n’amaboko yanyu (ntimwabarwanya) mu kibaya cya Maka (Hudaybiyat) nyuma y’aho ababatsindishije. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[25] Abo ni bo bahakanye bakanabakumira kugana Umusigiti Mutagatifu (w’i Maka), ndetse bakanafatira amatungo gutangwaho ibitambo ntagere aho yari yagenewe gutambirwa. Iyo hataba abemeramana b’abagabo n’abemeramana b’abagore (bari mu banzi banyu mwari muhanganye) mutari muzi, mwari kubica cyangwa mukabahutaza mutabizi; bityo mukabarwaho icyaha mutagambiriye gukora. (Ibyo byabayeho) kugira ngo Allah agirire impuhwe uwo ashatse. Kandi n’iyo (abemeramana) baza gutandukana (n’abahakanyi), abahakanye muri bo twari kubahanisha ibihano bibabaza

[26] Ubwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), nuko Allah akamanurira ituze ku Ntumwa ye n’abemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo gutinya Imana; kandi bari barikwiye ndetse ari nabo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu

[27] Mu by’ukuri, Allah yagize ukuri inzozi z’Intumwa ye (Muhamadi). Rwose Allah nabishaka, muzinjira mu musigiti mutagatifu wa Maka mutekanye, nta bwoba mufite; (bamwe) mwogoshe imitwe yanyu (abandi) mugabanyije (imisatsi, nk’uko bikorwa mu mutambagiro mutagatifu). (Allah) yari azi neza ibyo mutari muzi, nuko abibahinduriramo intsinzi ya bugufi

[28] Ni we wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n’idini by’ukuri, kugira ngo arisumbishe andi madini yose. Kandi Allah arahagije kuba umuhamya

[29] Muhamadi ni Intumwa ya Allah. Kandi babandi bari kumwe na we, bari inkazi ku bahakanyi (igihe babasagariye), bakaba abanyempuhwe hagati yabo. Ubabona bunamye banubamye (basenga), bashaka ingabire za Allah ndetse no kwishimirwa (nawe). Barangwa n’ikimenyetso kiri mu buranga bwabo (baterwa no kubama basenga). Ibi ni byo bibaranga muri Tawurati. Ariko mu Ivanjili, bagaragazwa nk’ikimera cyasohoye umugondoro wacyo, hanyuma ugakomera maze (amashami yacyo) akagikomeza, kigakura kugeza gihagaze cyemye ku gihimba cyacyo mu buryo bushimisha abahinzi. (Urwo rugero rw’abemera) rugamije kurakaza abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzababarirwa ndetse no kuzagororerwa ibihembo bihambaye

Ibyumba

Surah 49

[1] Yemwe abemeye! Ntimukajye mugira ibyo mufataho ibyemezo mbere ya Allah n’Intumwa ye. Kandi mujye mutinya Allah; mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje

[2] Yemwe abemeye! Ntimukajye murangurura amajwi yanyu ngo muvugiremo Umuhanuzi (Muhamadi) igihe ari kuvuga, kandi ntimukajye muzamura amajwi yanyu igihe muvugana nawe nk’uko mubigenza hagati yanyu; kugira ngo ibikorwa byanyu bitazaba impfabusa mutabizi

[3] Mu by’ukuri, babandi bacisha bugufi amajwi yabo imbere y’Intumwa ya Allah; ni bo Allah yejeje imitima kubera kumutinya. Bazababarirwa banahabwe ibihembo bihambaye

[4] Mu by’ukuri, babandi baguhamagara (mu ijwi riranguruye) bari inyuma y’urugo (iwawe); abenshi muri bo nta bwenge bagira

[5] Nyamara iyo baza kwihangana kugeza usohotse ubasanga, byari kuba byiza kuri bo. Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[6] Yemwe abemeye! Inkozi y’ibibi niramuka ibazaniye inkuru, mujye mushishoza kugira ngo mudahohotera abantu mutabizi, maze mukaza kwicuza ibyo mwakoze

[7] Kandi mumenye ko Intumwa ya Allah iri muri mwe. Iyo iza kubumvira muri byinshi, mwari kuba mu bizazane. Ariko Allah yabakundishije ukwemera anagutaka mu mitima yanyu, abangisha ubuhakanyi n’ubwangizi ndetse no kwigomeka. Abo ni bo bayobotse by’ukuri

[8] Izo ni ingabire n’inema bya Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[9] Kandi amatsinda abiri y’abemeramana naramuka ashyamiranye, mujye muyunga, ariko rimwe muri yo niryigomeka, mujye murirwanya kugeza ubwo rigarukiye itegeko rya Allah. Niryisubiraho, mujye mubunga mu butabera mutabogamye. Mu by’ukuri, Allah akunda abatabera

[10] Mu by’ukuri, abemeramana ni abavandimwe. Bityo, mujye mwunga abavandimwe banyu (igihe bashyamiranye), kandi mutinye Allah kugira ngo mugirirwe impuhwe

[11] Yemwe abemeye! Ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Kandi n’abagore ntibagasuzugure abagore bagenzi babo, kuko hari ubwo (abasuzuguwe) baba ari bo beza kubarusha. Ntimugasebanye kandi ntimu- gahimbane amazina mabi (atesha agaciro abandi). Mbega ukuntu ari amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemera! Kandi babandi baticuza, abo ni bo nkozi z’ibibi

[12] Yemwe abemeye! Mujye mwirinda kenshi gukeka (bagenzi banyu), kuko rimwe na rimwe gukeka ari icyaha. Kandi ntimukanekane cyangwa ngo musebanye. Ese umwe muri mwe yakwemera kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye?(Ntawabyemera !) Ngaho nimubireke kandi mutinye Allah. Mu by’ ukuri, Allah ni Uwakira bihebuje ukwicuza, Nyirimbabazi

[13] Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri, ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha gutinya (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose

[14] Abarabu bo mu cyaro baravuze bati "Twaremeye!" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayislamu", kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, ntacyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

[15] Mu by’ukuri, abemera nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri

[16] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese muramenyesha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi Allah ari Umumenyi uhebuje wa buri kintu

[17] Barakuratira ko babaye Abayislamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti "Mwikwibwira ko ubuyisilamu bwanyu (ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni we wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri

[18] Mu by’ukuri, Allah azi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

Qaf

Surah 50

[1] Qaaf 128. Ndahiriye kuri iyi Quran yubahitse

[2] Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati "Iki ni ikintu gitangaje

[3] Ese nidupfa tugahinduka igitaka (tuzazurwa)? Uko kugaruka kuri kure (ntikwabaho)

[4] Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu)

[5] Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma)

[6] Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite

[7] N’isi twarayirambuye maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije

[8] (Ibi twabikoze kugira ngo bibe) isomo n’urwibutso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza

[9] Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa

[10] N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza

[11] Kugira ngo bibe amafunguro. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda

[12] Mbere yabo (abahakanyi ba Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye (intumwa zabo)

[13] N’aba Adi na Farawo ndetse n’abavandimwe ba Lutwi (Loti)

[14] N’abantu ba Ayikat (b’i Mediyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana)

[15] Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya k’ukurema gushya (izuka)

[16] Mu by’ukuri, twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umubwiriza. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi)

[17] (Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso

[18] (Umuntu) nta jambo na rimwe yavuga ngo habure umugenzuzi umuri hafi (uryandika)

[19] Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bizaza mu kuri nta kabuza. (Maze abwirwe ati) "Ibyo ni byo wajyaga uzibukira

[20] Nuko impanda nivuzwa, uwo ni wo uzaba ari umunsi w’ibihano (umunsi w’izuka)

[21] Buri muntu azaza ari kumwe n’(umumalayika) umushoreye ndetse n’(umumalayika) umushinja

[22] (Umunyabyaha azabwirwa ati) "Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose)

[23] Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati "Dore iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) mfite

[24] (Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) "Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse

[25] Ubangamira ibyiza, urengera kandi ushidikanya

[26] Wawundi wabangikanyije Allah n’indi mana. Nimumujugunye mu bihano bikaze

[27] Mugenzi we (Shitani) azavuga ati "Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri)

[28] (Allah azavuga ati) "Mwijya impaka imbere yanjye kandi narababuriye mbere (ko hazabaho) ibihano

[29] Iwanjye ijambo ntirihindurwa, kandi sinjya mpuguza abagaragu banjye

[30] Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti "Ese wuzuye?" Maze uvuge uti "Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe)

[31] Kandi ijuru rizegerezwa abatinyamana

[32] (Bazabwirwa bati) "Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye)

[33] Wawundi utinya Allah Nyirimpuhwe atamubona, ndetse akaza afite umutima wicuza

[34] (Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo (Ijuru) mu mahoro. Uyu ni umunsi w’ubuzima buzahoraho

[35] Bazabonamo ibyo bifuza byose, kandi tuzabaha n’inyongera (yo kubona Allah imbona nkubone)

[36] Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, byari ibinyembaraga kubarusha! Byari byarakwiriye mu bihugu byinshi bishaka ubuhungiro

[37] Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso k’ufite umutima, cyangwa uteze amatwi kandi akaba n’umuhamya (wita ku bintu)

[38] Rwose twaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, kandi ntitwagize umunaniro

[39] Bityo, (yewe Muhamadi) jya wihanganira ibyo bavuga, unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga

[40] Ndetse no mu ijoro ujye umusingiza, na nyuma yo kubama (nyuma y’amasengesho)

[41] Kandi uzatege amatwi umunsi uhamagara (Malayika uzavuza impanda), azahamagarira hafi

[42] Umunsi bazumva urusaku rw’impanda y’ukuri, uwo uzaba ari umunsi w’izuka

[43] Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima tukanabwisubiza, kandi iwacu ni ho garukiro

[44] Umunsi isi izabasadukiraho, bakavamo bihuta. Uko kuzaba ari ukubakoranya koroshye kuri twe

[45] Tuzi neza ibyo bavuga kandi wowe (Muhamadi) ntugomba kubahatira kwemera. Ahubwo wibutse wifashishije Quran wawundi utinya ibihano byanjye. puh

Imyuka iyaga

Surah 51

[1] Ndahiriye ku miyaga ihuha igatatanya (ibicu)

[2] No ku bicu biremereye bitwara amazi (imvura)

[3] No ku mato agenda mu buryo bworoshye

[4] No ku bamalayika bashinzwe gukwirakwiza (amafunguro, imvura n’indi migisha) ku bw’itegeko (rya Allah)

[5] Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo

[6] Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza

[7] Ndahiriye ku kirere kirimo amayira ameze neza

[8] Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Quran)

[9] Uteshwa (gukurikira Quran n’intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri)

[10] Abanyabinyoma baravumwe

[11] Babandi bari mu bujiji, barangaye

[12] Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera

[13] (Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa

[14] (Bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa

[15] Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (mu Ijuru)

[16] Bishimisha mu byo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri, mbere bari abakora ibyiza

[17] Bajyaga baryama gake mu ijoro (basenga Nyagasani wabo)

[18] No mu gicuku (wabasangaga) basaba imbabazi (Allah)

[19] No mu mitungo yabo, bajyaga bagira icyo bageneramo abasabirizi n’abakene bihishira

[20] No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya

[21] Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona

[22] No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa

[23] Bityo, ndahiriye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nk’uko kuvuga kwanyu (ari ukuri)

[24] Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro

[25] Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (Amahoro nabe kuri mwe!)" Nuko akavuga ati "Salamu, bantu batazwi

[26] Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyama z’inyana yokeje

[27] Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati "Ese ntabwo murya

[28] Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati "Witinya!" Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah)

[29] Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati "Umukecuru w’urubereri

[30] Baravuga bati "Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri, ni Ushishoza, Umumenyi uhebuje

[31] (Aburahamu) aravuga ati "None ni iki kibagenza yemwe (ba malayika) mwoherejwe mwe

[32] Baravuga bati "Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi

[33] Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (ryo mu muriro)

[34] (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah)

[35] Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho)

[36] Ariko nta n’abo twasanzemo uretse urugo rumwe rw’umwemeramana (Intumwa Loti)

[37] Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza

[38] No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara

[39] Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati "Uyu ni umurozi cyangwa umusazi

[40] Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi)

[41] No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (usenya ntacyo usize)

[42] Ntacyo wasigaga mu byo wahuraga nacyo utakigize umuyonga

[43] No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati "Nimwishimishe by’igihe gito

[44] Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba

[45] Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare

[46] N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri, bari abantu b’ibyigomeke

[47] Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, ndetse dufite ubushobozi bwo kucyagura

[48] N’isi twarayishashe; mbega ukuntu twayishashe neza

[49] No muri buri kintu twaremyemo ikigabo n’ikigore, kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah)

[50] Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho

[51] Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho

[52] Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yoherejwe ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati "Ni umurozi cyangwa umusazi

[53] Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah)

[54] Bityo, (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa)

[55] Unibutse kuko mu by’ukuri, urwibutso rugirira akamaro abemeramana

[56] Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bansenge

[57] Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira

[58] Mu by’ukuri, Allah ni we Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje

[59] Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane bagenzi babo bababanjirije babonye; bityo, binsaba kwihutisha (kubahana)

[60] Ibihano bikomeye bizaba kuri babandi bahakanye umunsi basezeranyijwe

Umusozi

Surah 52

[1] Ndahiriye ku (Musozi wa) Twuri

[2] No ku gitabo cyanditse (Quran)

[3] (Cyanditswe) ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe)

[4] No ku nzu (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika)

[5] No ku gisenge gihanitse (ikirere)

[6] No ku nyanja zuzuye (amazi)

[7] Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza

[8] Ntagishobora kuzabikumira

[9] Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye)

[10] N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda)

[11] Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri)

[12] Babandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro

[13] Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu

[14] (Bazabwirwa bati) "Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura

[15] Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona (ko mugiye kwinjizwa mu muriro)

[16] Ngaho nimuwinjiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyi- hanganira, byose ni kimwe. Mu by’ukuri, (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga

[17] Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho)

[18] Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro

[19] (Bazabwirwa bati) "Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze

[20] Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo.Tuzanabashyingira Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini)

[21] Naho babandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi ntacyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze

[22] Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza

[23] Bazajya bahererekanyamo ibirahure (by’ikinyobwa cya divayi), kitazabatera (gusinda ngo bavuge) amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha

[24] Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo

[25] Bamwe muri bo bazajya bahindukira (barebe) bagenzi babo, babazanya

[26] Bavuga bati "Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)

[27] None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika

[28] Mu by’ukuri, mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni we Mugiraneza, Nyirimbabazi

[29] Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri, ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga)

[30] Cyangwa (abahakanyi) baravuga bati "(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)

[31] Babwire uti "Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri, ndi kumwe namwe mu bategereje

[32] Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)

[33] Cyangwa bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera

[34] Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Quran), niba koko ari abanyakuri

[35] Ese bibwira ko baremwe ntawe ubaremye, cyangwa ni bo biremye

[36] Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera

[37] Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashatse)

[38] Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho bajya (mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga

[39] Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa gusa, mwe mukagira abahungu

[40] Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu

[41] Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)

[42] Cyangwa baba bakugambanira (yewe Muhamadi)? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo

[43] Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)

[44] N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati "Ni igicu gicucitse

[45] Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, bazagwa igihumure (kubera ibihano)

[46] Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa

[47] Kandi mu by’ukuri, abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi

[48] Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhozaho ijisho. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusenga)

[49] No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera

Inyenyeri

Surah 53

[1] Ndahiriye ku nyenyeri igihe ziba zirenga

[2] (Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri)

[3] Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye

[4] Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah)

[5] Yigishijwe (iyi Quran) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu)

[6] Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri

[7] Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru

[8] Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze akomeza kuyegera

[9] (Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho

[10] Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose

[11] Umutima we (Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ibyo wabonye

[12] Nonese muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)

[13] Kandi rwose (Muhamadi) yongeye kumubona (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro

[14] Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma)

[15] Ni naho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abameramana)

[16] Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje)

[17] Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana (ngo irebe iburyo cyangwa ibumoso), cyangwa ngo irenge (imbibi yari yashyiriweho)

[18] Mu by’ukuri, (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo

[19] Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza

[20] Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu

[21] Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho we (Allah) akagira ab’abakobwa

[22] Iryo ryaba ari igabana ribogamye

[23] Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri, bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo

[24] Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose

[25] Allah ni we Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi

[26] Nonese ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubihera uburenganzira uwo ashatse kandi yishimira

[27] Mu by’ukuri, abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore

[28] Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka ntacyo byakongera ku kuri

[29] Bityo, irengagize wawundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi

[30] (Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse

[31] Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza

[32] Babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri, imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni we ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari we uzi neza umutinya

[33] Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)

[34] Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu

[35] Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)

[36] Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa

[37] Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa

[38] Ko ntawe uzikorera umutwaro w’undi

[39] Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yakoze

[40] Kandi ko ibikorwa bye bizagaragara (ku munsi w’imperuka)

[41] Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye

[42] Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe

[43] Kandi ko ari we (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara)

[44] No kuba ari we wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga

[45] No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore

[46] Mu ntanga igihe zisohowe

[47] No kuba ari we uzarema bundi bushya (azura abapfuye)

[48] No kuba ari we utanga ubukungu akanakungahaza

[49] No kuba ari we Nyagasani wa Shi’ira (inyenyeri Abarabu b’ababangikanyamana bajyaga basenga)

[50] No kuba ari we woretse aba Adi bo hambere

[51] N’aba Thamudu ntiyagize uwo asigaza

[52] Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri, bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije

[53] Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni we wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi)

[54] Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye)

[55] Nonese (yewe muntu) ni izihe ngabire za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)

[56] Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere

[57] Umunsi w’imperuka uregereje

[58] Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza)

[59] Nonese mutangajwe n’aya magambo (ya Quran)

[60] Mukaba museka (muyihakana) aho kurira

[61] Muhugiye mu bibarangaza

[62] Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine)

Ukwemera

Surah 54

[1] Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse

[2] N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati "Ubu ni uburozi bukomeje

[3] Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo

[4] Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi)

[5] (Izo nkuru ziri muri Quran) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira ntacyo kwabamariye

[6] Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu giteye ubwoba (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka)

[7] Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye

[8] Bihuta bagana uhamagara, abahakanyi bazavuga bati "Uyu ni umunsi ugoye

[9] Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati "Ni umusazi", ndetse aranamaganwa

[10] Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) "Rwose njye naneshejwe, bityo ntabara

[11] Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi

[12] Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe

[13] Maze (Nuhu) tumutwara mu (kintu) gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge)

[14] Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze ijisho; (ibyo) biba igihembo cy’uwahakanyijwe

[15] Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)

[16] Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze

[17] Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)

[18] Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudi); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze

[19] Mu by’ukuri, twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye

[20] Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe

[21] Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze

[22] Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)

[23] Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)

[24] Nuko baravuga bati "Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi

[25] Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone

[26] Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we

[27] Twaboherereje ingamiya kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire

[28] Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira nayo (ingamiya); buri wese azajya agira umunsi we wo kuyanywaho

[29] Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata icyuma) arayica

[30] Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze

[31] Mu by’ukuri, twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe

[32] Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)

[33] Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu)

[34] Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera

[35] (Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira

[36] Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya ku kubaburira (kwacu)

[37] Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) "Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)

[38] Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka)

[39] Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)

[40] Kandi rwose tworoheje Qur’an kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)

[41] Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo

[42] Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyembaraga uhebuje, Ushobora byose

[43] Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)

[44] Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati "Twe turi benshi bashyize hamwe, bashoboye kwitabara

[45] Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata

[46] Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura

[47] Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika

[48] Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere igihano cy’umuriro

[49] Mu by’ukuri, buri kintu twakiremeye igeno ryacyo

[50] Kandi itegeko ryacu ni ijambo rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura

[51] Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)

[52] Kandi buri kintu cyose bakoze cyanditswe mu bitabo (by’ibikorwa byabo)

[53] Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse

[54] Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru)

[55] Mu byicaro by’ukuri, hafi y’Umwami ushobora byose

Nyirimpuhwe

Surah 55

[1] Ni (Allah) Nyirimpuhwe

[2] Yigishije (umuntu) Qur’an

[3] Yaremye umuntu

[4] Amwigisha ububonezamvugo

[5] Izuba n’ukwezi bigendera ku mubare (no kuri gahunda ya Allah)

[6] N’ibimera birandaranda ndetse n’ibiti, byose birubama (bikicisha bugufi imbere ya Allah)

[7] N’ikirere yagishyize hejuru cyane (y’isi) ndetse ashyiraho n’ibipimo (bya buri kintu)

[8] Kugira ngo mutarengera ibipimo (byagenwe)

[9] Bityo, mujye mupima ibintu byose mukoresheje ubutabera, kandi ntimukagabanye ibipimo

[10] N’isi (Allah) yayishyiriyeho ibiremwa

[11] Iriho imbuto n’imitende ifite imbuto zitwikiriwe n’ibishishwa

[12] Ndetse n’impeke (z’ubwoko bunyuranye); iz’inyamisogwe n’izihumura

[13] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[14] (Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba

[15] Anarema amajini mu birimi by’umuriro

[16] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[17] (Ni we) Nyagasani w’Uburasirazuba bubiri akaba na Nyagasani w’Uburengerazuba bubiri

[18] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[19] Yahuje inyanja ebyiri (ifite amazi y’urubogobogo n’indi y’urwunyunyu)

[20] Hagati yazo ahashyira urubibi (ruzitandukanya), zikinjiranamo ariko ntizivange

[21] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[22] Muri zo havamo amasaro arabagirana (Lu-ulu-u) na Marijani

[23] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[24] Kandi (Allah ni we) ufite ububasha ku mato manini agendera mu nyanja, ameze nk’imisozi

[25] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[26] Ikiyiriho cyose (isi) kizapfa

[27] Maze hasigare gusa uburanga butagatifu bwa Nyagasani wawe, Nyir’ikuzo n’icyubahiro

[28] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[29] Buri icyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kimusaba (ibyo cyifuza). Naho we buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa; zirimo nko kuzamura mu cyubahiro bamwe no kumanura mu cyubahiro abandi, guha ubuzima bamwe no kubwambura abandi, n’ibindi)

[30] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[31] Yemwe matsinda abiri (y’abantu n’amajini), tuzabacira imanza (ku munsi w’imperuka)

[32] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[33] Yemwe majini na mwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’itegeko (rya Allah)

[34] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[35] Muzohererezwa ikibatsi cy’umuriro n’umuringa (washongeshejwe), kandi ntimuzigera mutabarwa

[36] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[37] (Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize

[38] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[39] Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini bizagira icyo bibazwa ku bijyanye n’ibyaha byabyo (kuko bizaba bifite ibimenyetso bibiranga)

[40] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[41] Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa mu ruhanga n’ibirenge byazo

[42] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[43] Uyu ni umuriro wa Jahanamu inkozi z’ibibi zajyaga zihinyura

[44] Bazawuzengurukamo hagati, ndetse no hagati y’amazi yatuye cyane

[45] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[46] Ariko wawundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru)

[47] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[48] (Ubwo busitani buzaba burimo ibiti) bifite amashami acucitse kandi atoshye

[49] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[50] Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo amasoko abiri atemba

[51] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[52] Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo ubwoko bubiri bwa buri rubuto

[53] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[54] Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi

[55] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[56] (Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore biyubashye, batigeze bagira umuntu cyangwa ijini bibakoraho kuva na mbere

[57] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[58] (Bazaba bafite ubwiza) nk’ubw’amabuye y’agaciro ya Yaquut134 na Marjani

[59] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[60] Ese hari igihembo cy’ibyiza kitari ibyiza

[61] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[62] Kandi uretse n’ubwo (busitani) bubiri, hari ubundi busitani bubiri

[63] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[64] (Bufite) ibara ry’icyatsi kijimye

[65] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[66] Muri ubwo (busitani) bwombi, (naho) hazaba harimo amasoko abiri avubura amazi

[67] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[68] Muri ubwo (busitani) bwombi, hazaba harimo imbuto, imitende n’imikomamanga

[69] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[70] Hazaba harimo abagore beza b’imico myiza

[71] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[72] Hazaba harimo abagore biyubashye bahora mu mahema

[73] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[74] Mbere y’abo (bagabo bazaba bahawe), nta muntu cyangwa ijini byigeze bibakoraho

[75] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[76] (Abagabo babo) bazajya begama ku misego y’icyatsi, n’amagodora atatse neza

[77] Nonese (yemwe bantu na mwe majini) ni izihe ngabire za Nyagasani wanyu mwembi muhakana

[78] Izina rya Nyagasani wawe, Nyir’ikuzo n’icyubahiro, ryuje ubutungane n’imigisha

Bidashidikanywaho

Surah 56

[1] Ubwo imperuka izaba igeze

[2] Ntawe uzashobora guhinyura ukuza kwayo

[3] Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru)

[4] Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye

[5] N’imisozi igahindurwa ubuvungukira

[6] Maze ikaba umukungugu unyanyagiye

[7] (Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu

[8] Hari ab’iburyo135; abo bantu b’iburyo ni bantu ki

[9] N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki

[10] N’abambere (ni abakurikije amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru)

[11] Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah)

[12] Mu ijuru ryuje ingabire

[13] Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi)

[14] Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye intumwa Muhamadi)

[15] Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu

[16] Babyegamyeho, berekeranye

[17] Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe)

[18] (Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa byiza

[19] Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha

[20] (Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo

[21] Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza

[22] Kandi (hazaba hari) ba Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini)

[23] Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo

[24] Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga

[25] Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo

[26] Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) "Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)

[27] Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)

[28] Bazaba (mu Ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa

[29] N’ibitoki by’amaseri agerekeranye

[30] No mu gicucu kirambuye (kandi gihoraho)

[31] N’amazi ahora atemba

[32] Ndetse n’imbuto nyinshi

[33] Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo)

[34] Bazaba banafite ibitanda biri hejuru

[35] Mu by’ukuri, (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya

[36] Maze tubagire amasugi

[37] Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano

[38] (Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo

[39] Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi)

[40] Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi)

[41] Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)

[42] Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye

[43] No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara

[44] (Icyo gicucu) nta mbeho kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho

[45] Mu by’ukuri, mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah)

[46] Kandi bajyaga batsimbarara ku byaha bihambaye (ntibagire umugambi wo kubyicuza)

[47] Kandi bajyaga bavuga bati " Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko

[48] N’abakurambere bacu (bazazurwa) se

[49] Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma

[50] Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka)

[51] Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri

[52] Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu

[53] Maze mucyuzuze inda

[54] Mukirenzeho amazi yatuye

[55] Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota

[56] Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo

[57] Ni twe twabaremye. Nonese kuki mutemera (izuka)

[58] Ese mutekereza iki ku matembabuzi (amasohora) musohora

[59] Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi

[60] Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa

[61] Kubasimbuza abameze nka mwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi

[62] Kandi mu by’ukuri, mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. Nonese kuki mutibuka

[63] Ese ntimubona ibyo muhinga

[64] Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora

[65] Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa

[66] (Muvuga muti) "Rwose twaruhiye ubusa

[67] Ahubwo twimwe (ibintu byose)

[68] Ese ntimubona amazi munywa

[69] Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura

[70] Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). Nonese kuki mudashimira (Allah)

[71] Ese ntimubona umuriro mucana

[72] Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi

[73] Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye)

[74] Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye

[75] Ndahiriye ahantu inyenyeri (zirengera bwenda gucya)

[76] Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya

[77] Ko mu by’ukuri, (iyi) ari Quran Ntagatifu

[78] Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru)

[79] Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (abamalayika)

[80] Cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa

[81] Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura

[82] Aho (gushimira Allah) ku bw’amafunguro abaha, (mumwitura) kumuhakana

[83] Nonese (kuki ntacyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo

[84] Icyo gihe muba murebera

[85] Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona

[86] Nonese niba mwibwira ko ntacyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga)

[87] Ngaho nimuyigarure (iyo roho mu mubiri wayo) niba koko muri abanyakuri

[88] Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah)

[89] (Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru)

[90] Naho (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo

[91] (Azabwirwa ati) "Amahoro ni abe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo

[92] Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), akaba yaranayobye

[93] Izimano rye rizaba ari amazi yatuye

[94] No kuzatwikirwa mu muriro

[95] Mu by’ukuri, uku ni ko kuri kudashidikanywaho

[96] Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye

Icyuma

Surah 57

[1] Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, kandi ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza

[2] Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwe. Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Kandi ni we ufite ubushobozi bwa buri kintu

[3] Ni we Ntangiriro akaba n’Iherezo, Ugaragara akaba n’Utagaragara. Kandi ni we Mumenyi uhebuje wa buri kintu

[4] Ni we waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza ku ntebe y’icyubahiro (Ar’shi). Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi aba ari kumwe na mwe aho muri hose. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[5] Ubwami bw’ibirere n’isi ni ubwe. Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa

[6] Yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi ni we Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[7] Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munatange mu byo yabaragije; kuko bamwe muri mwe bemeye bakanatanga (mu nzira ya Allah), bazagororerwa ibihembo bihebuje

[8] Nonese kuki mutemera Allah kandi Intumwa ibahamagarira kwemera Nyagasani wanyu? Kandi (Allah) yaranakiriye isezerano ryanyu rikomeye; (bityo) niba muri abemera nyakuri (ngaho nimwemere)

[9] Ni we uhishurira umugaragu we (Muhamadi) amagambo asobanutse, kugira ngo abakure mu mwijima abaganisha ku rumuri. Rwose Allah ni Umunyempuhwe nyinshi kuri mwe, Umunyembabazi

[10] Nonese kuki mudatanga mu nzira ya Allah, kandi Allah ari we ufite izungura ry’ibirere n’isi? Abatanze bakanarwana mbere y’urugamba (rwo kubohora Maka) muri mwe, ntibahwanye (na babandi babikoze nyuma yaho); abo (babikoze mbere) bafite urwego rwisumbuye urw’abatanze bakanarwana nyuma. Ariko bose Allah yabasezeranyije ibyiza. Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora

[11] Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (atanga amaturo n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza), ngo (Allah azayimwishyure) amukubiye inshuro nyinshi, ndetse azanamugororere ibihembo bihebuje

[12] Umunsi uzabona abemeramana n’abemeramanakazi urumuri rwabo rukataje imbere n’iburyo bwabo (babwirwa) bati "Dore inkuru nziza yanyu uyu munsi! Ni ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), muzabamo ubuziraherezo. Iyi ni yo ntsinzi ihambaye

[13] Umunsi indyarya z’abagabo n’iz’abagore zizabwira abemeramana ziti "Nimudutegereze turahure ku rumuri rwanyu!" Zizabwirwa ziti "Nimusubire inyuma (ku isi) mushake urumuri!" Maze hagati yabo hashyirwe urukuta rufite umuryango. Imbere yarwo hari impuhwe, na ho hanze yarwo hakaba ibihano

[14] (Indyarya) zizahamagara (abemera) zibabwira ziti "Ese ntitwari kumwe namwe (ku isi)?" Bazisubize bati "Yego! Ariko mwishyize mu bigeragezo, mutega iminsi (Intumwa n’abemeramana), munishyira mu gushidikanya kandi munashukwa n’irari ryanyu kugeza ubwo itegeko rya Allah (urupfu) risohoye. Nuko umushukanyi (Shitani) abatesha umurongo wa Allah

[15] Uyu munsi nta nshungu yanyu (mwe ndyarya) cyangwa iy’abahakanye iri bwakirwe. Ubuturo bwanyu ni mu muriro. Ni wo muzabana kandi ni nawo herezo ribi

[16] Ese igihe nticyari cyagera ngo imitima y’abemeye yicishe bugufi kubera kwibuka Allah n’ibyahishuwe by’ukuri (Quran)? No kugira ngo ntibabe nk’abahawe igitabo mbere yabo, nuko igihe (cyo gutegereza ibyo Intumwa zabasezeranyije) kikababana kirekire, maze imitima yabo ikinangira; kandi abenshi muri bo bari ibyigomeke

[17] Mumenye ko Allah aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso kugira ngo mutekereze

[18] Mu by’ukuri, babandi batanga amaturo b’abagabo n’abagore, bakanaguriza Allah inguzanyo nziza, (Allah azabishyura) abakubiye inshuro nyinshi, ndetse azanabagororera ibihembo bihebuje

[19] Na babandi bemeye Allah n’intumwa ze (nta n’imwe barobanuye), ni bo banyakuri ndetse bakaba n’abahamya kwa Nyagasani wabo. Bazagororerwa ibihembo byabo n’urumuri rwabo. Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro

[20] Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana. (Ibyo bigereranywa) nk’ibimera bishimisha abahinzi nyuma yo kubona imvura, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara utuvungukira. kumagana) Ariko bigahinduka ku munsi w’imperuka hazaba ibihano bikomeye (ku bahakanyi), ndetse n’imbabazi no kwishimirwa na Allah (ku bemeramana). Kandi ubuzima bw’isi ntacyo buri cyo uretse kuba ari umunezero ushukana

[21] Nimwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ubw’ikirere n’isi; ryateguriwe abemeye Allah n’intumwa ze. Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashatse; kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye

[22] Nta kibi cyagera ku isi cyangwa ngo kibabeho kitanditse mu gitabo (kirinzwe) mbere y’uko kiba. Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye

[23] Kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse cyangwa ngo mwiratane ibyo mwahawe. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, umwibone

[24] Babandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu. Ariko uzatera umugongo (kumvira Allah, amenye ko) Allah ari Umukungu, Usingizwa cyane

[25] Rwose twohereje intumwa zacu tuzihaye ibimenyetso bigaragara n’ibitangaza, ndetse tunazihishurira ibitabo n’ubutabera, kugira ngo abantu bimakaze ubutabera. Twanabamanuriye icyuma cy’umuringa gifite imbaraga zihambaye kandi kinafitiye abantu akamaro. (Ibyo byose byakozwe) kugira ngo Allah yerekane abamutabara (abatabara idini rye) ndetse n’Intumwa ze kandi batamuzi. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Utsinda

[26] Kandi rwose twohereje Nuhu na Ibrahimu, maze duha urubyaro rwabo ubuhanuzi n’ibitabo. Muri bo hari abayobotse ariko abenshi muri bo babaye ibyigomeke

[27] Hanyuma tubakurikiza (izindi) ntumwa zacu zaje zitera ikirenge mu cyabo. Twakurikijeho kohereza Issa mwene Mariamu, tumuha Ivanjili, tunashyira impuhwe n’imbabazi mu mitima y’abamukurikiye, ariko bihimbiye kwiyegurira Imana (banga gushaka cyangwa gushakwa) nyamara ntabyo twabategetse, uretse ko babikoze bashaka ishimwe rya Allah, gusa ntibabyubahirije nk’uko bikwiye. Bityo, abemeye muri bo twabahaye ibihembo bakwiye, nyamara abenshi muri bo bari ibyigomeke

[28] Yemwe abemeye (Intumwa Musa na Issa)! Nimutinye Allah kandi munemere Intumwa ye (Muhamadi)! (Allah) azabaha impuhwe ze zikubye kabiri, anabahe urumuri mugendana ndetse anabababarire ibyaha byanyu. Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi

[29] (Ibyo byose abikora) kugira ngo abahawe ibitabo bamenye ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bagira mu ngabire za Allah, kandi ko ingabire zose ziri mu biganza bya Allah, akaba aziha uwo ashatse. Kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye

Umugore winginga

Surah 58

[1] Mu by’ukuri, Allah yumvise imvugo (ubusabe) ya wa wundi (Khawulat bint Tha’laba) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane

[2] Babandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri, baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi

[3] Na babandi biziririza abagore babo babita ba nyina, hanyuma bagashaka kwisubiraho ku byo bavuze (icyiru) cyabyo ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[4] Naho utamubonye (uwo mucakara ngo amubohore), agomba gusiba amezi abiri akurikiranye mbere y’uko yongera kubonana (n’umugore we), ariko utabishoboye, agomba kugaburira abakene mirongo itandatu. Ibyo ni ukugira ngo mwemere Allah n’Intumwa ye. Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza

[5] Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye, bazasuzuguzwa nk’uko ababayeho mbere yabo basuzugujwe. Kandi twohereje bisobanutse, kandi ibimenyetso abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[6] Umunsi Allah azabazura bose akababwira ibyo bakoze. Allah yarabibaruye mu gihe bo babyibagiwe. Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu

[7] Ese ntubona ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi? Nta biganiro byo mu ibanga bya batatu bibaho ngo abure kuba uwa kane, cyangwa ibya batanu ngo abure kuba ari uwa gatandatu, ndetse no munsi yabo cyangwa abarenzeho, ngo abure kuba ari kumwe na bo aho bari hose. Hanyuma ku munsi w’izuka akazababwira ibyo bakoraga. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu

[8] Ese ntiwabonye ababujijwe kugirana ibiganiro byo mu ibanga, nyuma bagasubira ku byo babujijwe, bakagirana ibiganiro mu ibanga bigamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi)? N’iyo baje bagusanga, bagusuhuza mu ndamutso Allah atagusuhujemo, maze mu mitima yabo bakigamba bati "Kubera iki Allah ataduhanira ibyo tuvuga?" Umuriro wa Jahanamu urabahagije, bazawutwikirwamo kandi ni wo herezo ribi

[9] Yemwe abemeye! Nimujya mugirana ibiganiro mu ibanga, ntimukabikore mugamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi). Ahubwo mujye mubigirana mugamije ibyiza no gutinya Allah, kandi mutinye Allah, kuko iwe ari ho muzakoranyirizwa

[10] Mu by’ukuri, kugirana ibiganiro mu ibanga hagamijwe ikibi (ubugambanyi) bituruka kwa Shitani, kugira ngo atere agahinda abemera, ariko ntacyo yabatwara keretse Allah abishatse. Ngaho abemera nibiringire Allah

[11] Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti "Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye", mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuwe Nimunabwirwa muti "Muhaguruke ze). (mujye gusenga cyangwa mu kindi gikorwa cyiza)", mujye muhaguruka. Allah azazamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[12] Yemwe abemeye! Nimujya (mushaka) kugira ibyo muganira mu ibanga n’Intumwa (Muhamadi), mujye mubanza mutange amaturo mbere y’uko mubonana. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kandi ni byo birushijeho kubeza (imitima). Ariko nimutabona (amaturo yo gutanga, mumenye ko muzababarirwa kuko) mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[13] Ese mufite ubwoba (bw’ubukene) igihe mwatanze amaturo mbere yo kugirana ibiganiro by’ibanga (n’Intumwa y’Imana)? Ibyo nimutabikora kandi Allah yarabababariye, mujye muhozaho amasengesho, mutange amaturo, ndetse mwumvire Allah n’Intumwa ye. Kandi Allah azi neza ibyo mukora

[14] Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye babandi (indyarya) bagiranye ubucuti n’abantu Allah yarakariye? Ntabwo bari muri mwe (Abayisilamu) ndetse ntibari no muri bo (Abayahudi), kandi barahira mu binyoma nyamara babizi

[15] Allah yabateguriye ibihano bikaze. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi

[16] Indahiro zabo bazigize ingabo (y’ibikorwa byabo bibi), banakumira abantu kugana inzira ya Allah. Bityo, bazahanishwa ibihano bisuzuguza

[17] Imitungo yabo n’abana babo ntacyo bizabamarira imbere ya Allah. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo

[18] Umunsi Allah azabazura bose, bazamurahirira nk’uko babarahiriraga (mwe Abayisilamu), kandi bakibwira ko hari icyo bishingikirije. Mu by’ukuri, ni abanyabinyoma

[19] Shitani yabagize imbata ze, maze abibagiza kwibuka Allah. Abo ni abambari ba Shitani. Mu by’ukuri, abambari ba Shitani ni bo bazaba abanyagihombo

[20] Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), bazaba basuzuguritse cyane

[21] Allah yaciye iteka agira ati "Rwose, njye n’intumwa zanjye tuzatsinda". Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Ushobora byose

[22] Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na babandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda

Ubuhunzi

Surah 59

[1] Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bisingiza Allah. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Ushishoza

[2] Ni we wamenesheje abahakanye bo mu bahawe igitabo, abakura mu ngo zabo ku ikoraniro rya mbere 136. Ntimwakekaga ko bagenda kandi nabo bakekaga ko ingabo zabo zabarinda (ibihano bya) Allah! Nyamara ibihano bya Allah byabagezeho biturutse aho batakekaga, nuko abateza ubwoba mu mitima kugeza ubwo bisenyeye amazu bakoresheje amaboko yabo ndetse n’amaboko y’abemeramana. Ngaho nimubikuremo isomo yemwe abashishoza

[3] N’iyo bitaza kuba ko Allah yaciye iteka ko bameneshwa, rwose yari kubahana (mu bundi buryo) hano ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bakazahanishwa ibihano by’umuriro

[4] Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye; kandi uca ukubiri na Allah (amenye ko) Allah ari Nyiribihano bikaze

[5] (Yemwe abemeye!) Ibiti by’imitende (by’abanzi banyu) mwatemye cyangwa ibyo mwaretse bihagaze ku bitsinsi byabyo, byari ku bw’uburenganzira bwa Allah, no kugira ngo asuzuguze ibyigomeke

[6] N’ibyo Allah yahaye Intumwa ye (Muhamadi) nk’iminyago bibaturutseho, ibyo ntabwo mwigeze mwiyuha akuya mukoresheje amafarasi cyangwa ingamiya; ariko Allah atiza imbaraga intumwa ze (ngo zitsinde) uwo ashaka . Kandi Allah ni Ushobora byose

[7] Ibyo Allah yahaye Intumwa ye nk’iminyago iturutse ku bantu bo mu midugudu (hatabayeho imirwano), ni ibya Allah n’Intumwa ye, abafitanye isano (n’Intumwa), imfubyi, abakene n’abashiriwe ku rugendo; kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa. Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze

[8] (Muri iyo minyago kandi harimo igice cyagenewe) abakene bimutse bameneshejwe mu ngo zabo n’imitungo yabo, (babikoze) bashaka ingabire ziturutse kwa Allah no kwishimirwa na we, ndetse no gutera inkunga Allah n’Intumwa ye. Abo ni bo banyakuri

[9] Naho babandi batuye mbere yabo iki gihugu (cya Madina), bahisemo ukwemera banakunda abimutse babagana, kandi mu mitima ntibararikire ibyo (abo bimukira) bahawe, ahubwo bagaharira abandi bo biretse, kabone n’ubwo nabo ubwabo bagaba babikeneye. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda

[10] Na babandi baje nyuma yabo, baravuga bati "Nyagasani wacu! Tubabarire, twe n’abavandimwe bacu badutanze kwemera, kandi ntuzatume mu mitima yacu harangwamo urwango ku bemeramana. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[11] Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye ababaye indyarya, babwira bagenzi babo bahakanye bo mu bahawe igitabo bati "Nimumeneshwa, rwose tuzajyana na mwe, kandi ntawundi tuzigera twumvira utari mwe. Ndetse nimunaterwa tuzabatabara". Nyamara Allah ahamya ko ari abanyabinyoma

[12] Mu by’ukuri, (Abayahudi) nibaramuka bameneshejwe, (indyarya) ntizizigera zijyana na bo, nibanaterwa ntizizabatabara. Kandi (n’iyo) zanabatabara, zizahindukira zitera umugongo maze ntibatabarwe

[13] Mu by’ukuri, (yemwe abemeye) ni mwe mutinyitse cyane mu mitima yabo (indyarya) kurusha Allah. Ibyo ni uko ari abantu badasobanukiwe

[14] (Abahakanyi) ntibazigera babarwanya bari hamwe, keretse bari mu midugudu irinzwe cyangwa inyuma y’inkuta. Intambara hagati yabo iba ikaze. Ukeka ko bari kumwe nyamara imitima yabo iba itatanye. Ibyo ni uko ari abantu badafite ubwenge

[15] (Urugero rw’ibyababayeho ni) nk’urw’ibyabaye mbere yabo (abahakanyi ba Maka mu rugamba rwa Badr n’Abayahudi bo mu bwoko bwa Qayinuqa’i) basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza

[16] (Urugero rwabo kandi ni) nk’urwa Shitani ubwo yabwiraga umuntu iti "Hakana (Allah)!" Nyamara yamara guhakana, ikavuga iti (Shitani "Mu ikamwitakana) by’ukuri, njye nitandukanyije na we; njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose

[17] Ubwo iherezo ryabo bombi ni uko bazaba mu muriro ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi

[18] Yemwe abemeye! Nimutinye Allah kandi buri muntu arebe ibyo yiteganyirije ejo. Munatinye Allah, mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora

[19] Kandi ntimuzanabe nk’abibagiwe Allah (banze kumvira Allah), ku bw’iyo mpamvu akabatera kwiyibagirwa ubwabo (bakareka gukora ibikorwa byiza). Abo ni bo byigomeke

[20] (Mumenye ko) abantu bo mu muriro n’abantu bo mu Ijuru badahwanye. Abantu bo mu Ijuru ni bo bazatsinda

[21] Iyo iyi Qur’an tuza kuyihishurira ku musozi, wari kuwubona wibombaritse ndetse ukanasatagurika kubera gutinya Allah. Izo ni ingero duha abantu kugira ngo batekereze

[22] Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari we. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[23] Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari we; Umwami, Umutagatifu, Umuziranenge, Umwishingizi, Umugenzuzi, Ushobora byose, Igihangange, Ukwiye ikuzo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo

[24] Ni Allah, Umuremyi, Umuhanzi, Utangishusho. Afite amazina meza. Ibiri mu birere n’isi biramusingiza, kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

Uwo kugenzurwa

Surah 60

[1] Yemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti magara, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) na mwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba mugiye mugamije guharanira inzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye

[2] Baramutse babatsinze, bababera ababisha (ku mugaragaro) bakabaramburaho amaboko yabo (babica) n’indimi zabo bagamije inabi, ndetse bakanifuza ko mwahakana

[3] (Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu ntacyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[4] Mu by’ukuri, mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe na we, ubwo babwiraga abantu babo bati "Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye. Hagati yacu na mwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine." Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati "Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah." (Basabye Nyagasani bagira bati) Nyagasani wacu! Ni wowe twiringiye kandi ni na we twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’

[5] Nyagasani wacu! Ntutugire ikigeragezo ku bahakanye, kandi utubabarire Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe Munyembaraga uhebuje, Ushishoza

[6] Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri babandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari we Mukungu, Ushimwa cyane

[7] Hari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[8] Allah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri, Allah akunda abatabera

[9] Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti magara ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira kubamenesha. Ariko (abandi) abazabagira inshuti magara ni bo byigomeke

[10] Yemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni we uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimukihambire ku masezerano mwagiranye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[11] Nihagira umwe mu bagore banyu ubacika akajya mu bahakanyi (ntibabasubize inkwano mwabatanzeho), hanyuma habaho impamvu yo kurwana nabo mukabatsinda (mukagira iminyago mubakuraho), mujye muha abo abagore babo bagiye ibingana n’ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi mutinye Allah we mwemera

[12] Yewe Muhanuzi! Abemeramanakazi nibakugana bagusezeranya ko ntacyo bazabangikanya na Allah, ko bataziba, ko batazasambana, ko batazica abana babo, ko batazagira uwo bahimbira ibinyoma, kandi ko batazakwigomekaho mu byiza; ujye wakira ibyo bagusezeranyije unabasabire imbabazi kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[13] Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abantu Allah yarakariye. Mu by’ukuri, bihebye (kuzagira icyiza babona) ku munsi w’imperuka, nk’uko abahakanyi bari mu mva bihebye ko (batazabona imbabazi za Allah). puh

Imirongo

Surah 61

[1] Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah; kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

[2] Yemwe abemeye! Kuki muvuga ibyo mudakora

[3] Ibyo birakaza Allah bikomeye kuba muvuga ibyo mudakora

[4] Mu by’ukuri, Allah akunda abarwana mu nzira ye bari ku mirongo (bashyize hamwe), bameze nk’inyubako isobetse

[5] Unibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Kuki muntoteza kandi muzi ko rwose ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho? Nuko ubwo bayobaga (inzira ya Allah), Allah yarekeye imitima yabo mu buyobe, kuko Allah atayobora abantu b’ibyigomeke

[6] Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati "Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi)." Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati "Ubu ni uburozi bugaragara

[7] Ese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma, kandi ahamagarirwa kuyoboka Isilamu? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi

[8] Barashaka kuzimya urumuri rwa Allah (idini ye) bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah azasendereza urumuri rwe kabone n’ubwo byababaza abahakanyi

[9] Ni we wohereje Intumwa ye (Muhamadi) ayihaye umuyoboro n’idini ry’ukuri, kugira ngo arirutishe amadini yose, kabone n’ubwo byababaza ababangikanyamana

[10] Yemwe abemeye! Mbarangire ubucuruzi buzabarokora ibihano bibabaza

[11] Nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu na mwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi

[12] (Nimubigenza mutyo) azabababarira ibyaha byanyu, anabinjize mu busitani butembamo imigezi, n’ubuturo bwiza mu busitani buhoraho (Ijuru). Uko ni ko gutsinda guhambaye

[13] (Azanabaha) n’ibindi mukunda: ugutabara guturutse kwa Allah n’intsinzi ya bugufi. Bityo, tanga inkuru nziza ku bemeramana

[14] Yemwe abemeye! Nimube abashyigikira (idini rya) Allah, nk’uko Issa mwene Mariyamu yabwiye abigishwa be ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah?" Abigishwa baravuga bati "Turi abashyigikiye Allah". Nuko itsinda rya bamwe muri bene Isiraheli riremera, irindi rirahakana. Maze dushyigikira abemeye batsinda abanzi babo

Kuwa gatanu

Surah 62

[1] Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, Umwami, Umutagatifu, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

[2] Ni we wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, ibeza ndetse ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’intumwa); kandi mu by’ukuri, mbere bari mu buyobe bugaragara

[3] (Iyo Ntumwa yanoherejwe) no ku bandi muri bo (batari Abarabu), bari batarabakurikira (ariko bazaza). Kandi (Allah) ni Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

[4] Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashatse, kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye

[5] Abaragijwe (amategeko ya) Tawurati ariko ntibayikurikize, bagereranywa nk’indogobe yikoreye ibitabo (ariko ikaba itazi ibyanditsemo). Mbega urugero rubi rw’abantu bahinyuye amagambo ya Allah! Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi

[6] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe ababaye Abayahudi! Niba mwibwira ko muri inshuti za Allah kurusha abandi bantu bose, ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri

[7] Nyamara rwose ntibarwifuza na gato kubera ibyo bakoze (bibi). Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi

[8] Babwire uti "Mu by’ukuri, urupfu muhunga ruzabageraho nta kabuza, hanyuma mugarurwe kuri we (Allah), Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, maze ababwire ibyo mwakoraga

[9] Yemwe abemeye! Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) nuhamagarwa, mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi

[10] Isengesho nirirangira, mujye muhita mugendagenda ku isi, mushakisha zimwe mu ngabire za Allah, kandi munasingize Allah cyane kugira ngo mukiranuke

[11] Ariko iyo (bamwe) babonye ubucuruzi cyangwa ibindi byo kwinezeza, barabishidukira bakagusiga uhagaze wenyine (wowe Muhamadi, uri gutanga inyigisho z’umunsi wa gatanu). Vuga uti "Ibiri kwa Allah ni byo byiza kurusha kwishimisha n’ubucuruzi! Kandi Allah ni we Uhebuje mu batanga amafunguro

Indyarya

Surah 63

[1] Iyo indyarya zije zikugana (yewe Muhamadi), ziravuga ziti "Turemeza ko mu by’ukuri, uri Intumwa ya Allah." Ndetse na Allah azi neza ko uri Intumwa ye, kandi Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma

[2] Indahiro zabo bazigize ingabo (zibakingira uburyarya bwabo), bityo bakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi

[3] Ibyo ni ukubera ko babanje kwemera hanyuma bagahakana. Bityo, imitima yabo yaradanangiwe, ikaba ari yo mpamvu badasobanukirwa

[4] N’iyo ubarebye imibiri yabo iragushimisha, ndetse n’iyo bavuze, wumva amagambo yabo. Bameze nk’ibiti byegetse (ku nkuta kubera kutumva kwabo). Bakeka ko buri nduru ivugijwe ari bo iba ivugirijwe. Ni abanzi, bityo jya ubirinda. Umuvumo wa Allah nubabeho! Ni gute bateshwa (inzira igororotse)

[5] N’iyo babwiwe bati "Nimuze Intumwa ya Allah ibasabire imbabazi," bazunguza imitwe, ukababona basubira inyuma (bagutera umugongo), buzuye ubwibone

[6] Wabasabira imbabazi utazibasabira, byose ni kimwe kuri bo, Allah ntazigera abababarira. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke

[7] Ni bo bavuga bati "Ntimukagire icyo muha abari kumwe n’Intumwa ya Allah, kugeza ubwo bitandukanije na yo. Nyamara Allah ni we Nyir’ibigega by’ibirere n’isi, ariko indyarya ntizibisobanukirwa

[8] (Indyarya) ziravuga ziti "Nituramuka dusubiye i Madina, mu by’ukuri umunyacyubahiro cyane (ari we Abdullah bin Ubay bin Salul, wari umuyobozi w’Indyarya i Madina) azahirukana usuzuguritse cyane (Intumwa y’Imana Muhamadi)." Nyamara icyubahiro nyacyo ni icya Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’abemeramana; ariko indyarya ntabwo zibizi

[9] Yemwe abemeye! Imitungo yanyu n’abana banyu ntibikabarangaze ngo bibabuze kwambaza Allah. Abakora ibyo ni bo bazaba abanyagihombo

[10] Mujye mutanga mu byo twabahaye mbere y’uko urupfu rugera kuri umwe muri mwe maze akavuga ati "Nyagasani! Iyaba wari untije igihe gito ngatanga amaturo ndetse nkaba no mu bakora ibikorwa byiza

[11] Kandi Allah ntazigera arindiriza umuntu igihe cye (cyo gupfa) cyageze. Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

Guca intege

Surah 64

[1] Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah. Ubwami n’ishimwe ndetse n’ikuzo byuzuye ni ibye, kandi ni we Ushobora byose

[2] Ni we wabaremye, ariko bamwe muri mwe ni abahakanyi ndetse na bamwe muri mwe ni abemeramana. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora

[3] Yaremye ibirere n’isi mu kuri, nuko abaha amashusho maze arayatunganya; kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese)

[4] Azi ibiri mu birere n’isi, akanamenya ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[5] Ese inkuru ya babandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza

[6] Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati "Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?" Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, ntacyo abakeneyeho, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane

[7] Abahakanyi bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, rwose muzazurwa maze mubwirwe ibyo mwakoze, kandi kuri Allah ibyo biroroshye

[8] Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’urumuri (Quran) twahishuye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora

[9] (Unibuke) umunsi azabakoranya (mwese) ku munsi w’ikoraniro; uwo uzaba ari munsi w’igihombo (ku banyabyaha). Kandi uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, azamubabarira ibibi (yakoze) anamwinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), azabamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye

[10] Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro bazabamo ubuziraherezo; kandi iryo ni igarukiro ribi

[11] Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari mu bushake bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu

[12] Nimwumvire Allah kandi munumvire Intumwa (Muhamadi). Ariko nimutera umugongo, mu by’ukuri, Intumwa yacu nta kindi ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara

[13] Allah! Nta yindi mana itari we. Bityo, abemera ngaho nibiringire Allah (wenyine)

[14] Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimubababarira, mukirengagiza (amakosa yabo) ndetse mukanarenzaho, mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[15] Mu by’ukuri, imitungo yanyu n’abana banyu ni ikigeragezo, ariko Allah afite ibihembo bihambaye (Ijuru)

[16] Bityo, nimutinye Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda

[17] Nimuramuka mugurije Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we), azayibatuburira anabababarire. Kandi Allah ni Ushima (ibikorwa by’abagaragu be), Uworohera (abagaragu be)

[18] Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza

Gusenda

Surah 65

[1] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda)137, ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha kigaragara (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana)

[2] Nibaba begereje igihe cyabo, mushobora kugumana nabo ku neza cyangwa mugatandukana nabo ku neza. (Igihe mwahisemo kugumana cyangwa gutandukana na bo) mujye mubishakira abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe. Kandi (mwe batangabuhamya) mujye mutanga ubuhamya kubera Allah. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi utinya Allah, amucira icyanzu

[3] Akanamuha amafunguro mu buryo atakekaga. Kandi uwiringira Allah, aramuhagije. Mu by’ukuri, Allah azasohoza umugambi we. Kandi buri kintu Allah yagishyiriyeho igeno (ryacyo)

[4] Na babandi bacuze mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na babandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu). Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe cyabo ni ukugeza babyaye. Kandi utinya Allah, amworohereza ibye

[5] Iryo ni itegeko rya Allah yabahishuriye. Kandi utinya Allah, azamubabarira ibyaha bye anamutuburire ibihembo

[6] (Abo bagore bategereje igihe cyabo cya Eda) mujye mubarekera aho mutuye bijyanye n’ubushobozi bwanyu. Ntimukanabatoteze mugamije kubabuza amahwemo (kugira ngo babavire mu ngo). Nibaba batwite, mujye mubaha ibibatunga kugeza babyaye. Nibabonkereza (bakabasaba igihembo) mujye mubaha ibihembo byabo, kandi mujye mubijyaho inama ku neza. Ariko nimutumvikana, undi (mugore) yamumwonkereza

[7] (Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe). Allah ntategeka umuntu gukora ibirenze ubushobozi yamuhaye. Rwose nyuma y’ibihe bikomeye, Allah arabyoroshya

[8] Ese ni imidugudu ingahe yigometse ku itegeko rya Nyagasani wayo n’intumwa ze, nuko tukayiryoza mu buryo bukomeye ibyo yakoze, ndetse tukazanayihanisha ibihano bikaze (ku munsi w’imperuka)

[9] Bityo, (iyo midugudu) yasogongeye ingaruka z’ibikorwa byayo, kandi iherezo ryayo ryabaye igihombo gikomeye

[10] Allah yabateguriye ibihano bikaze. Ngaho nimutinye Allah yemwe bantu mufite ubwenge mukaba mwaranemeye! Rwose Allah yabahishuriye urwibutso

[11] (Ari rwo) ntumwa ibasomera amagambo ya Allah (Quran) asobanutse, kugira ngo akure mu mwijima babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza anabaganisha ku rumuri. Bityo, uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, (Allah) azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Rwose Allah yamutunganyirije amafunguro (meza)

[12] Allah ni we waremye ibirere birindwi (anarema) isi (zirindwi) nkabyo. Itegeko rye rimanuka hagati yabyo (ibirere n’isi), kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu

Uruzitizi

Surah 66

[1] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Kuki wiziririza ibyo Allah yakuziruriye ugamije gushimisha abagore bawe? Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

[2] Rwose (yemwe abemeramana) Allah yabategetse uburyo muzirura indahiro zanyu (mutanga icyiru) 138. Kandi Allah ni Umurinzi wanyu akaba n’Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[3] (Zirikana) ubwo Umuhanuzi (Muhamadi) yabitsaga ibanga umwe mu bagore be (Hafsa), maze ubwo yarimenaga (aribwira mukeba we Ayisha), (Allah abihishurira Umuhanuzi) maze (Umuhanuzi) amenyesha (Hafsa) bimwe muri byo, ibindi arabireka. Nuko ubwo yabimubwiraga, (Hafsa) aravuga ati "Ni nde wakubwiye ibi? (Intumwa) iravuga iti "Nabibwiwe n’Umumenyi uhebuje, Uzi neza buri kintu

[4] Nimwicuza mwembi (Hafsa na Ayisha) kuri Allah (bizaba ari byo byiza kuri mwe) kuko imitima yanyu yateshutse. Ariko nimumuteraniraho (Umuhanuzi, mugamije kumubuza amahoro), mu by’ukuri Allah ni we Murinzi we; azanatabarwa na (Malayika) Jibrilu n’abemeramana bakora ibikorwa byiza ndetse n’abamalayika (bazamutabara)

[5] (Umuhanuzi) aramutse abahaye ubutane, hari ubwo Nyagasani we yamuguranira akamuha abagore beza babaruta: b’abayisilamukazi, abemeramanakazi, bibombarika (kuri Allah), bicuza, bagaragira Allah, basiba (Swawumu), baba barashatse cyangwa bakiri amasugi

[6] Yemwe abemeye! Nimwirinde (murinde) n’imiryango yanyu umuriro, kuko ibicanwa byawo bizaba abantu n’amabuye; (kandi) urinzwe n’abamalayika b’inkazi, b’abanyembaraga, ntibajya bigomeka na rimwe ku byo Allah abategetse, ahubwo bakora ibyo bategetswe

[7] (Abahakanyi bazabwirwa bati) "Yemwe abahakanye! Uyu munsi nta rwitwazo (muri bugire)! Mu by’ukuri, murahanirwa ibyo mwajyaga mukora

[8] Yemwe abemeye! Nimwicuze kwa Allah ukwicuza nyako, kugira ngo Nyagasani wanyu abababarire ibyaha byanyu, azanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Umunsi Allah atazakoza isoni Umuhanuzi (Muhamadi) n’abemeye hamwe na we. Urumuri rwabo ruzaba rukataje imbere n’iburyo bwabo, bavuga bati "Nyagasani wacu! Twuzurize urumuri, unatubabarire ibyaha. Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose

[9] Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n’indyarya unabakarire. Kandi ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; ndetse ni ryo herezo ribi

[10] Allah yatanze urugero ku bahakanye: (ari bo) umugore w’Intumwa Nuhu n’umugore w’Intumwa Lutwi. (Abo bombi) bari abagore b’abagaragu bacu babiri b’intungane, ariko (abo bagore) baje kubahemukira (bahakana ubutumwa bwabo, nuko abagabo babo) ntibagira icyo babamarira kwa Allah (ngo babasabire kudahanwa), maze (abo bagore) barabwirwa bati "Nimwinjire mu muriro hamwe n’abawinjiramo

[11] Allah yanatanze urugero ku bemeye: (ari bo) umugore wa Farawo, ubwo yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Nyubakira inzu iwawe mu Ijuru unandinde Farawo n’ibikorwa bye, kandi undinde abantu b’inkozi z’ibibi

[12] Na Mariyamu mwene Imrani, we warinze ubusugi bwe maze tumuhumekeramo (tubinyujije kuri) Roho wacu (Malayika Jibrilu), nuko yemera amagambo ya Nyagasani we n’ibitabo bye (ko ari ukuri), kandi yari mu bibombarika (kuri Allah)

Ubukuru

Surah 67

[1] Ubutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose

[2] Ni we waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze (hanyuma amenye) ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ubabarira ibyaha

[3] Ni we waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona inenge mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona

[4] Hanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege

[5] Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira nk’ibisasu bya Misile byo gutera za shitani (zigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana

[6] Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi

[7] Ubwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira

[8] (Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati "Ese nta muburizi wabagezeho

[9] Bazavuga bati "Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti " Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye

[10] Bazanavuga bati "Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana

[11] Baziyemerera ibyaha byabo (ariko ntacyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana

[12] Mu by’ukuri, abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje

[13] Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)

[14] Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni we Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)

[15] Ni we waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurirwa

[16] Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu Ijuru (Allah) atatigisa isi maze mukarigitamo

[17] Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu Ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)

[18] Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze

[19] Ese ntibabona ibiguruka (inyoni) hejuru yabo uko biguruka birambura amababa yabyo bikanayahina? Nta wubifata (ngo bitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri, ni Ubona bihebuje buri kintu

[20] Ahubwo se ni nde wababera ingabo (yemwe bahakanyi) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya

[21] Cyangwa se ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje kwinangira no kwanga (ukuri)

[22] Ese wawundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wawundi ugenda yemye mu nzira igororotse

[23] Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Allah) ni we wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake

[24] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni we wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa

[25] Baranavuga bati "Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri

[26] Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara

[27] Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati "Ngibi ibyo mwajyaga musaba (ngaho byaje)

[28] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Allah ashatse kunyoreka njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe (ibyo ntacyo byabamarira). Ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza

[29] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni we (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na we twiringira. Vuba aha muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera)

[30] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Amazi yanyu aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba

Ikaramu

Surah 68

[1] Nuuni139 Ndahiriye ku ikaramu no ku byo (abamalayika n’abantu) bandika

[2] Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi

[3] Kandi mu by’ukuri, uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura nazo)

[4] Rwose mu by’ukuri, ufite ubupfura buhambaye

[5] Bityo, vuba aha uzabona n’abo (abahakanyi) babone

[6] Umusazi muri mwe (uwo ari we)

[7] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse

[8] Bityo, ntukumvire abahinyura

[9] Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye)

[10] Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse

[11] Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo

[12] Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha

[13] Uw’umutima winangiye, akaba atanazwi inkomoko ye (kwa se)

[14] N’ubwo yaba afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi)

[15] Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati "Ni inkuru z’abo hambere

[16] Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (w’izuru rye)

[17] Mu by’ukuri, (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera

[18] Ariko ntibavuze In-sha-Allah (Imana nibishaka)

[19] Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye

[20] (Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira

[21] Nuko bucyeye barahamagarana

[22] Bagira bati "Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura

[23] Nuko bagenda bongorerana

[24] Ko uyu munsi nta mukene n’umwe uri buwinjiremo (umurima)

[25] Nuko bazinduka bagana (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi

[26] Maze bawubonye baravuga bati "Mu by’ukuri, twayobye (inzira)

[27] Ahubwo twimwe (umusaruro wawo, kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene)

[28] Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati "Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)

[29] Baravuga bati "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi

[30] Nuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bagayana

[31] Baravuga bati "Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri, twari abarengera (imbibi za Allah)

[32] Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu

[33] Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi bimera)! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi

[34] Mu by’ukuri, abatinya Allah bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo

[35] Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi

[36] Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingiye kuki

[37] Cyangwa mwaba mufite igitabo mubisomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)

[38] Ese mu by’ukuri, mwaba mufitemo (muri icyo gitabo) ibyo mutoranya

[39] Cyangwa mwaba mufitanye natwe amasezerano ntakuka yo kuzabona ibyo muzifuza kuzageza ku munsi w’imperuka

[40] Babaze (yewe Muhamadi) uti "Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)

[41] Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri

[42] (Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore

[43] Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone)

[44] Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabajyana buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi

[45] Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri, imigambi yanjye irakomeye

[46] Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu

[47] Cyangwa bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)

[48] Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi

[49] Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi akabigayirwa

[50] Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane

[51] Kandi iyo abahakanye bumvaga urwibutso (Qur’an), bakurebeshaga indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati "Rwose ni umusazi

[52] Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose

Ukuri

Surah 69

[1] Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka)

[2] Ukuri kudakumirwa ni iki

[3] Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa

[4] Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka

[5] Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere

[6] Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya

[7] (Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe

[8] Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo

[9] Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha

[10] Nuko bigomeka ku ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze

[11] Mu by’ukuri, ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato

[12] Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane

[13] Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere)

[14] Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe

[15] Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze

[16] N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura)

[17] N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bahetse intebe y’icyubahiro (Ar’shi) ya Nyagasani wawe

[18] Uwo munsi muzagezwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana

[19] Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati "Nimuze musome igitabo cyanjye

[20] Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze)

[21] Azaba mu buzima bw’umunezero

[22] Mu busitani buhebuje

[23] Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo)

[24] (Bazabwirwa bati) "Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi)

[25] Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati "iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye

[26] Sinahure n’ibarura ryanjye

[27] Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu

[28] Umutungo wanjye ntacyo wamariye

[29] N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa

[30] (Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) "Mumufate mumubohe

[31] Maze mumwinjize mu muriro

[32] Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a142 mirongo irindwi

[33] Mu by’ukuri, ntiyemeraga Allah w’ikirenga

[34] Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene

[35] None uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano)

[36] Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro)

[37] Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha

[38] Rwose ndahiriye ku byo mureba

[39] N’ibyo mutareba

[40] Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi)

[41] Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Ariko mwemera gake

[42] Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake

[43] (Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa

[44] N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze)

[45] Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo

[46] Maze tukamuca umutsi w’ijosi (uva ku mutima, utanga ubuzima)

[47] Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare)

[48] Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku batinya Allah

[49] Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an)

[50] Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi

[51] Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho

[52] Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye

Uburyo bwo kuzamuka

Surah 70

[1] Usaba yisabiye ko ibihano biza

[2] (Nyamara ibyo bihano) ntibizagira gikumira ku bahakanyi

[3] (Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, Nyir’ubutagatifu bw’ikirenga

[4] Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo)

[5] Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza

[6] Mu by’ukuri, bo babona (imperuka) iri kure

[7] Nyamara twe tukabona iri hafi

[8] Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa

[9] N’imisozi ikaba nk’ipamba

[10] Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo

[11] N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko ntacyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho inshungu abana be

[12] Umugore we, umuvandimwe we

[13] N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba)

[14] Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho inshungu) kugira ngo arokoke

[15] Ariko ntacyo bizamumarira! Ahubwo bizaba umuriro ugurumana

[16] Ukuraho uruhu rw’umubiri

[17] Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an)

[18] Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah)

[19] Mu by’ukuri, umuntu yaremanywe ukutihangana

[20] Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane

[21] Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane

[22] Uretse abakora amasengesho

[23] Babandi bahozaho amasengesho yabo

[24] Na babandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo

[25] Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha)

[26] Na babandi bemera umunsi w’ibihembo

[27] Na babandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo

[28] Kubera ko mu by’ukuri, nta n’umwe warokoka ibihano bya Nyagasani wabo

[29] Na babandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi)

[30] Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri, bo ntibabigayirwa

[31] Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye

[32] Na babandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo

[33] Na babandi batanga ubuhamya bw’ukuri

[34] Na babandi bahozaho amasengesho yabo (ku bihe byagenwe)

[35] Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe

[36] Nonese ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)

[37] (Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe

[38] Ese buri wese muri bo yibwira ko azinjira mu Ijuru ryuje ingabire

[39] Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri, twabaremye tubakomoye mu byo bazi143 (ariko banga kwemera)

[40] Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Iburasirazuba bwose n’Iburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye

[41] Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira

[42] Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe

[43] Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana ibigirwamana byabo

[44] Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Uwo ni wo munsi basezeranyijwe

Nuhu

Surah 71

[1] Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) "Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho

[2] (Nuhu) aravuga ati "Bantu banjye! Mu by’ukuri, njye ndi umuburizi wanyu ugaragara

[3] (Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mumutinye kandi munanyumvire

[4] (Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi

[5] (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba gusenga Imana imwe)

[6] Ariko uguhamagara kwanjye ntacyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri)

[7] Kandi mu by’ukuri, buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane

[8] Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro

[9] Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga

[10] Narababwiye nti "Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni we uhebuje mu kubabarira ibyaha

[11] (Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije)

[12] Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo)

[13] Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye

[14] Kandi ari we wabaremye mu byiciro (bitandukanye)

[15] Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye

[16] Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara

[17] Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera

[18] Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka)

[19] Kandi Allah ni we wabagiriye isi nk’isaso

[20] Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari

[21] Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo

[22] Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe)

[23] Baranavuga bati "Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (gusenga) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra

[24] (Nuhu aravuga ati) "Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe

[25] Kubera ibyaha byabo, baroretswe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah

[26] Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi

[27] Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi

[28] (Nuhu aravuga ati) "Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama

Amajini

Surah 72

[1] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nahishuriwe ko hari itsinda ry’amajini ryumvise (Qur’an isomwa), nuko rikavuga riti "Mu by’ukuri, twumvise Qur’an itangaje

[2] Iyobora iganisha ku kuri, nuko turayemera kandi ntituzigera tubangikanya Nyagasani wacu (Allah) n’icyo ari cyo cyose

[3] Kandi ko icyubahiro cy’ikirenga ari icya Nyagasani wacu, utarigeze umugore cyangwa umwana

[4] Kandi ko umunyabwenge buke muri twe (Shitani) yajyaga avuga ibidahwitse kuri Allah

[5] Kandi mu by’ukuri, twakekaga ko abantu n’amajini badashobora guhimbira Allah ikinyoma

[6] Kandi mu by’ukuri, mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona)

[7] Kandi ko mu by’ukuri, batekerezaga nk’uko mwatekerezaga ko Allah atazigera agira n’umwe azura

[8] Kandi twagerageje kugera mu kirere dusanga cyuzuye abarinzi bakomeye ndetse n’ibishirira

[9] Kandi mu by’ukuri, twajyaga tuhagira ibyicaro kugira ngo twumvirize (ibivugirwa mu Ijuru), ariko ubu uwagerageza kumviriza yahura n’igishirira kimwubikiriye

[10] Kandi ntitwigeze tumenya niba hari ikibi giteganyirizwa abari ku isi, cyangwa niba Nyagasani wabo abifuriza icyiza

[11] Kandi ko muri twe hari abakora ibyiza n’abatameze batyo. Turi amatsinda afite amayira (imyizerere) atandukanye

[12] Kandi twizeraga ko tudashobora kunanira Allah (aramutse ashatse kuduhana) ku isi, cyangwa ngo tube twagira aho tumuhungira

[13] Kandi ko mu by’ukuri, ubwo twumvaga umuyoboro (Qur’an) twarawukurikiye. Kandi uwemeye Nyagasani we, ntatinya kugabanyirizwa (ibihembo bye) cyangwa ngo abe yatinya kongererwa (ibihano)

[14] Kandi ko muri twe hari mo abicishije bugufi (Abayisilamu) n’abatannye. Nyamara abicishije bugufi ni bo bagannye inzira igororotse

[15] Naho abatannye bazaba inkwi z’umuriro wa Jahanamu

[16] Kandi ko iyo (abahakanyi) baza kuyoboka inzira igororotse (bakayishikamamo), rwose twari kubaha amazi (imvura) menshi (kandi y’umugisha)

[17] Kugira ngo tuyabageragereshe. Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Nyagasani we, azamuhanisha ibihano bihambaye

[18] Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah

[19] Kandi ubwo umugaragu wa Allah (Muhamadi) yahagurukaga amusenga, (amajini) yabaga amuzengurutse (kugira ngo yumve Intumwa isoma Qur’an)

[20] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na we

[21] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse)

[22] Vuga uti "Mu by’ukuri, nta n’umwe wandinda (ibihano bya) Allah (ndamutse mwigometseho), ndetse nta n’ahandi nabona ubuhungiro hatari kuri we

[23] (Umurimo wanjye nta wundi) usibye gusohoza (ukuri) n’ubutumwa biturutse kwa Allah. Ariko uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu azabamo ubuziraherezo

[24] Kugeza ubwo (ababangikanyamana) bazabona ibyo basezeranyijwe, ni bwo bazamenya ufite abatabazi b’abanyantege nke n’ufite bake

[25] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Sinzi niba (ibihano) musezeranywa biri bugufi cyangwa niba Nyagasani wanjye azabiha igihe kirekire

[26] Ni we (wenyine) mumenyi w’ibitagaragara kandi nta n’umwe ajya ahishurira ibye

[27] Uretse uwo yishimiye mu ntumwa ze, akamwoherereza abarinzi (abamalayika) bamugenda imbere n’inyuma

[28] (Ibyo Allah abikora) kugira ngo amenye ko (Intumwa) zasohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani wazo. Kandi (ko Allah) azi neza ibyo zitunze ndetse azi byimazeyo umubare wa buri kintu

Uwo bishingiye

Surah 73

[1] Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)

[2] Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo)

[3] Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo

[4] Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza)

[5] Mu by’ukuri, tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza)

[6] Mu by’ukuri, amasengesho y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse anatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje)

[7] Mu by’ukuri, ku manywa uba uhugiye muri byinshi

[8] Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama

[9] Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari we. Bityo, mugire umurinzi (wawe)

[10] Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza

[11] Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito

[12] Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka)

[13] N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza

[14] Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe

[15] Mu by’ukuri, twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa)

[16] Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye

[17] Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba)

[18] Ubwo ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya

[19] Mu by’ukuri, ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we

[20] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni we ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora gusenga ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho amasengesho, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi

Uwo yambaye umwitero

Surah 74

[1] Yewe uwitwikiriye (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)

[2] Haguruka uburire (ibiremwa)

[3] Unahe ikuzo Nyagasani wawe

[4] Unasukure imyambaro yawe

[5] Unitarure ibigirwamana

[6] Ntukanatange (ikintu) ugamije indonke

[7] Kandi ujye wihangana kubera Nyagasani wawe

[8] Ubwo impanda izavuzwa

[9] Uwo munsi uzaba ari umunsi ukomeye

[10] Uzaba utoroheye abahakanyi

[11] (Yewe Muhamadi) ndekera uwo naremye ari wenyine (uvugwa aha ni Al Walid bun al Mughirat)

[12] Nkamuha imitungo itubutse

[13] N’urubyaro rumukikije

[14] Nkanamworohereza ubuzima

[15] Nyuma y’ibyo byose, akaba yifuza ko namwongera

[16] Oya! Mu by’ukuri, yajyaga ahinyura amagambo yacu cyane

[17] Nzamunaniza muhanisha ibihano bikomeye

[18] Mu by’ukuri, yatekereje (ku byo avuga) maze afata umwanzuro (wo gutuka Allah n’Intumwa ye ndetse na Qur’an)

[19] Bityo, navumwe kubera umwanzuro yafashe

[20] Niyongere avumwe kubera umwanzuro yafashe

[21] Nuko (yubura amaso) areba (abari bamukikije)

[22] Maze azinga umunya, akambya agahanga

[23] Nuko atera umugongo (ukuri), maze aribona

[24] Aravuga ati "Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)

[25] Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari amagambo y’umuntu

[26] Nzamwinjiza mu muriro

[27] N’iki cyakumenyesha uwo muriro

[28] Ntacyo ureka ndetse nta n’icyo usigaza

[29] Utwika imibiri ukanayishiririza

[30] Urinzwe (n’abamalayika) cumi n’icyenda

[31] Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati " Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?" Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashatse akanayobora uwo ashatse. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari we. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu

[32] Oya si ko biri! Ndahiriye ku kwezi

[33] No ku ijoro igihe ricyeye

[34] No ku gitondo igihe gitangaje

[35] Mu by’ukuri, uwo (muriro) ni kimwe mu (byago) bihambaye

[36] Ukaba n’umuburizi ku bantu

[37] K’uwo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho)

[38] Buri wese azafungirwa (mu muriro) bitewe n’ibibi yakoze

[39] Uretse abantu b’iburyo (b’abemera nyakuri)

[40] Bazaba bari mu busitani (Ijuru), babazanya

[41] Ku byerekeye inkozi z’ibibi, (maze bazibaze bati)

[42] Ni iki cyabateye kuba muri mu muriro

[43] (Izo nkozi z’ibibi) zizavuga ziti "Ntitwari bamwe mu basenga

[44] Nta n’ubwo twajyaga tugaburira abakene

[45] Kandi twajyaga tugirana ibiganiro n’abavuga ibidafite umumaro

[46] Ndetse twajyaga duhinyura umunsi w’ibihembo (imperuka)

[47] Kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kutugezeho

[48] Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira

[49] Nonese ni iyihe mpamvu ituma (abahakanyi) batera umugongo urwibutso

[50] Bameze nk’imparage ziruka (zifite ubwoba)

[51] Zihunga intare

[52] Ahubwo buri wese muri bo aba ashaka ko yahishurirwa ibitabo birambuye (bishimangira ko Isilamu ari idini ry’ukuri)

[53] Oya si ko biri! Ahubwo ntibatinya umunsi w’imperuka

[54] Oya si ko biri! Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni urwibutso

[55] Bityo, ushaka (ko imubera urwibutso) nayibuke (ayisoma, anatekereza ku nyigisho ziyikubiyemo)

[56] Kandi ntibashobora kwibuka keretse Allah abishatse. Ni we ukwiriye gutinywa, ndetse ni na we utanga imbabazi

Izuka

Surah 75

[1] Ndahiriye ku munsi w’izuka

[2] Nanarahiriye ku mutima (w’umwemeramana) ugaya nyirawo (kubera guteshuka ku nzira igororotse)

[3] Ese umuntu (w’umuhakanyi) akeka ko tutazashobora gukoranya amagufa ye (tumuzura)

[4] Nibyo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere)

[5] Ahubwo umuntu (ahakana izuka) ashaka icyatuma akomeza kwibera mu bwangizi

[6] Arabaza (akerensa) ati "Uwo munsi w’izuka uzaba ryari

[7] (Uwo munsi uzaba) igihe amaso azakanaguzwa (kubera ubwoba)

[8] N’ukwezi kukazima

[9] Ndetse izuba n’ukwezi bizahurizwa hamwe (kimwe kinjire mu kindi)

[10] Icyo gihe umuntu azavuga ati "Ni he ho guhungira

[11] (Azabwirwa ati) "Oya! Ntaho guhungira hahari

[12] Kuri uwo munsi, igarukiro rizaba ari kwa Nyagasani wawe (wenyine)

[13] Kuri uwo munsi, umuntu azabwirwa ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi)

[14] Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze)

[15] Kabone n’ubwo yatanga impamvu ze (agamije kwiregura)

[16] (Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe ugira ubwira (bwo kuvuga ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jiburilu)

[17] Mu by’ukuri, ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe (tuzakwigisha) kuyisoma (Qur’an)

[18] Nituyigusomera (binyuze kuri Malayika wacu), ujye ukurikira isomwa ryayo

[19] Hanyuma ni twe (Allah) tuzayigusobanurira

[20] (Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba

[21] Mukirengagiza imperuka

[22] Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba burabagirana

[23] Bureba Nyagasani wabwo

[24] Kuri uwo munsi kandi, uburanga (bw’abahakanyi) buzaba bwijimye

[25] Bibaza ko bagiye guhura n’ishyano

[26] Oya! Ahubwo iyo (roho) igeze mu ngoto (igihe cyo gupfa)

[27] Hanyuma hakavugwa ngo "Ni nde wamutabara (akamurinda urupfu)

[28] Nuko (ugiye gupfa) akamenya ko igihe cyo gutandukana (gupfa) cyageze

[29] Maze (kubera ububabare bwo gukurwamo roho), ukuguru kwe kuzahuzwa n’ukundi

[30] Kuri uwo munsi, (wowe muntu ukuwemo roho) uzerekezwa kwa Nyagasani wawe

[31] Ariko (umuhakanyi) ntiyigeze yemera ndetse nta n’ubwo yigeze asenga

[32] Ahubwo yahinyuye (Qur’an) maze ayitera umugongo

[33] Hanyuma akagenda yibona yerekeza mu muryango we

[34] Ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi nanone ufite akaga

[35] Nanone ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi nanone ufite akaga

[36] Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)

[37] Ese ntiyari intanga zisohorwa

[38] Hanyuma akaba urusoro rw’amaraso, maze Allah akamurema, akanamutunganya (akaba umuntu wuzuye)

[39] Maze akamuremamo ibitsina bibiri: ikigabo n’ikigore

[40] Ese uwo (Allah ukora ibyo) si we ushoboye kuzura abapfuye

Igihe

Surah 76

[1] Ese nta gihe kirekire cyabayeho umuntu ari ikintu kitazwi

[2] Mu by’ukuri, twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona

[3] Mu by’ukuri, twamweretse inzira; abishatse (yahitamo kwemera) agashimira cyangwa agahakana

[4] Mu by’ukuri, abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana

[5] Mu by’ukuri, abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cya divayi idasindisha) ivanze (n’amazi y’isoko y’umugezi wo mu ijuru witwa) Kafuur

[6] (Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashatse)

[7] (Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyazakwira hose (umunsi w’imperuka)

[8] Bakanaha amafunguro abakene, imfubyi n’imbohe, kabone n’iyo nabo baba bayakeneye

[9] (Bavuga bati) "Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho

[10] Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima

[11] Bityo, Allah azabarinda ibibi by’uwo munsi, kandi azabaha umucyo (mu buranga) ndetse n’ibyishimo

[12] Azanabagororera ijuru n’imyambaro y’ihariri kubera ko barangwaga no kwihangana

[13] Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahabona ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije

[14] Kandi igicucu (cy’ibiti byo mu ijuru) kizaba kibegereye, ndetse n’imbuto zabyo zizabegerezwa

[15] Bazazengurutswamo amasahane ya Feza (arimo ibiribwa byiza) n’ibikombe bikozwe mu birahuri

[16] Ibirahuri bikoze muri Feza, byuzuye neza (bijyanye n’ibyifuzo bya buri wese)

[17] Bazanahabwa ikirahuri (cya divayi idasindisha) ivanze na tangawizi

[18] Izavomwa mu isoko ryitwa Salisabila

[19] Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe

[20] Kandi nunarebayo (mu Ijuru) uzabona ingabire (zitagereranywa) ndetse n’ubwami buhebuje

[21] Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibitsi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye

[22] (Bazanabwirwa bati) "Mu by’ukuri, ibi ni ibihembo byanyu, kandi umuhate wanyu warakiriwe

[23] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) ni twe twaguhishuriye Qur’an mu byiciro

[24] Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo

[25] Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe mu gitondo no ku gicamunsi

[26] Na nijoro umwubamire kandi unamusingize igihe kirekire mu ijoro

[27] Mu by’ukuri, abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano)

[28] Ni twe twabaremye dukomeza ingingo zabo. Kandi tubishatse twabasimbuza abandi bameze nka bo

[29] Mu by’ukuri, iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we

[30] Kandi ntacyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

[31] Yinjiza mu mpuhwe ze uwo ashatse. Naho inkozi z’ibibi yaziteguriye ibihano bibabaza

Intumwa

Surah 77

[1] Ndahiriye ku (miyaga) yoherezwa ikurikiranye

[2] No ku (miyaga) y’inkubi

[3] No ku (miyaga) itwara ibicu n’imvura

[4] No ku (mirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma

[5] No ku (bamalayika) bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah)

[6] Kugira ngo bivaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo biburire

[7] Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa bizasohora

[8] Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima)

[9] N’igihe ikirere kizasandazwa

[10] N’igihe imisozi izariturwa

[11] N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho)

[12] Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe

[13] Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa)

[14] Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza

[15] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[16] Ese ntitworetse abo hambere

[17] Nuko tukabakurikiza abo hanyuma

[18] Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi

[19] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[20] Ese ntitwabaremye mu mazi asuzuguritse

[21] Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)

[22] Kugeza igihe kizwi

[23] Nuko tukagena (igihe umwana avukira) kandi ni twe duhebuje mu kugena

[24] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[25] Ese isi ntitwayigize ihuriro

[26] Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)

[27] Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo

[28] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[29] (Abahakanyi bazabwirwa bati) "Ngaho nimujye (mu muriro wa Jahanamu) mwajyaga muhinyura

[30] Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu

[31] Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro

[32] Mu by’ukuri, (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini

[33] (Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju

[34] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[35] Uwo uzaba ari umunsi (batazashobora kugira) icyo bavuga

[36] Kandi nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga

[37] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[38] Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere tuzaba twabakoranyirije hamwe

[39] Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere

[40] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[41] Mu by’ukuri, abatinya Allah (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba)

[42] (Bazaba bafitemo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza

[43] (Bazabwirwa bati) "Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze

[44] Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza

[45] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[46] (Yemwe bahakanyi) "Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi

[47] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[48] N’iyo babwiwe bati "Nimwuname (musenge)!" Ntabwo bunama (ngo basenge)

[49] Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka)

[50] Nonese nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera

Amakuru

Surah 78

[1] Ni iki (abahakanyi b’abakurayishi) babazanyaho

[2] Ku nkuru ihambaye (Qur’an n’umunsi w’imperuka)

[3] (Iyo nkuru) batavugaho rumwe (hagati y’abayemera n’abayihakana)

[4] Oya! Rwose bidatinze bazamenya

[5] Oya nanone! Bidatinze bazamenya

[6] Ese isi ntitwayigize nk’isaso

[7] N’imisozi tukayigira nk’imambo

[8] Tukanabarema muri ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore)

[9] Kandi ibitotsi byanyu twabigize uburyo bw’ikiruhuko

[10] N’ijoro turigira nk’umwambaro (binyuze mu mwijima waryo)

[11] N’amanywa tuyagira ayo gushakiramo imibereho

[12] Tunubaka hejuru yanyu (ibirere) birindwi bikomeye

[13] Ndetse n’(izuba) turigira itara rimurika

[14] Tunamanura mu bicu amazi menshi yisuka

[15] Kugira ngo tuyereshe impeke n’ibimera

[16] N’imirima y’ibiti byegeranye

[17] Mu by’ukuri, umunsi w’urubanza ufite igihe ntarengwa

[18] Umunsi impanda izavuzwa, maze mukaza muri amatsinda

[19] N’ikirere kizakingurwa maze gihinduke nk’amarembo

[20] N’imisozi izakurwa mu myanya yayo, imere nk’ibirorirori

[21] Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu urarekereje

[22] Ni wo garukiro ry’ibyigomeke

[23] Bizawubamo imyaka n’imyaniko

[24] (Ibyo byigomeke) ntibizawusogongereramo ubukonje cyangwa ikinyobwa

[25] Uretse amazi yatuye n’amashyira

[26] (Ibyo bikazaba) ari igihembo gikwiye (ibikorwa bibi bakoraga)

[27] Kuko mu by’ukuri, batajyaga bizera ibarura

[28] Ndetse banahinyuraga amagambo yacu cyane

[29] Kandi byose twarabibaruye mu nyandiko

[30] Ngaho nimusogongere (ingaruka z’ibikorwa byanyu bibi), kandi nta kindi tubongerera usibye ibihano

[31] Mu by’ukuri, abatinya Allah bazabona intsinzi (Ijuru)

[32] Ubusitani n’imizabibu

[33] N’inkumi z’urungano (Huur-ul Ayn)

[34] Ndetse n’ibirahuri byuzuye (divayi idasindisha)

[35] Nta magambo adafite umumaro cyangwa ikinyoma bazumviramo

[36] (Ibyo bizaba) ari ibihembo biturutse kwa Nyagasani wawe; impano ijyanye (n’ibikorwa byabo)

[37] Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo, Nyirimpuhwe. (Ku munsi w’imperuka), nta bushobozi bwo kugira icyo bamuvugisha bazaba bafite (keretse abishatse)

[38] Umunsi Roho (Malayika Jiburilu) n’abandi bamalayika bazahagarara ku murongo, ntibazavuga keretse uwo (Allah) Nyirimpuhwe azabihera uburenganzira, kandi akavuga ibiri ukuri

[39] Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira

[40] Mu by’ukuri, twababuriye ibihano byegereje; umunsi umuntu azabona ibyo yakoze, naho umuhakanyi akazavuga ati "Iyaba nari mbaye igitaka

Abakurura

Surah 79

[1] Ndahiriye ku (bamalayika) bashikanuza (roho z’abahakanyi) n’ubukana buhambaye

[2] No ku (bamalayika) bakuramo (roho z’abemeramana) bitonze

[3] No ku (bamalayika) bogoga ikirere bihuta (batwaye izo roho)

[4] No ku (bamalayika) bihutana (ubutumwa babuzaniye intumwa za Allah ku isi)

[5] No ku (bamalayika) bashyira mu bikorwa ibyo bategetswe

[6] Umunsi (impanda ya mbere izavuzwa), maze isi n’imisozi bigatigita bikabije (buri kiremwa kigapfa)

[7] (Umutingito wa mbere) uzakurikirwa n’undi mutingito (maze buri kiremwa kizuke)

[8] Uwo munsi imitima (ya bamwe) izaba ifite ubwoba n’agahinda

[9] Ndetse n’indoro yabo izaba yaciye bugufi (isuzuguritse)

[10] Bazavuga bati "Ese mu by’ukuri, tuzasubizwa mu buzima (bwacu bwo ku isi) twahozemo

[11] Na nyuma y’uko tubaye amagufa ashangutse

[12] Baravuga bati "Uko kugaruka kwacu (ku isi twifuza) kwaba ari igihombo

[13] (Ubwo impanda izavuzwa bwa kabiri) bizaba ari urusaku rumwe

[14] Icyo gihe bazisanga imusozi (bongeye kuba bazima nyuma yo gupfa)

[15] Ese inkuru ya Musa yakugezeho

[16] Ubwo Nyagasani we yamuhamagaraga mu kibaya gitagatifu cya Tuwa (agira ati)

[17] Jya kwa Farawo kuko rwose yigometse

[18] Umubwire uti "Ese ushobora kwiyeza (ukareka icyaha cy’ubuhakanyi, ukaba umwemeramana)

[19] Nkakuyobora kwa Nyagasani wawe kugira ngo umutinye

[20] Nuko (Musa) amwereka igitangaza gihambaye

[21] Ariko (Farawo) yarahinyuye aranigomeka

[22] Maze atera umugongo akataza (ashishikariza abantu be kudakurikira Musa)

[23] Nuko akoranya (abantu be), avuga mu ijwi riranguruye

[24] Agira ati "Ni njye nyagasani wanyu w’ikirenga

[25] Bityo, Allah amuhanira icyaha cya nyuma (cyo kuvuga ko ari we nyagasani w’ikirenga) n’icya mbere (cyo kuba yarabwiye ibyegera bye ko atazi ko bafite indi mana itari we)

[26] Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo kuri buri wese utinya Allah

[27] Ese (yemwe bantu) iremwa ryanyu ni ryo rikomeye, cyangwa ikirere (Allah) yubatse (ni cyo gikomeye)

[28] Yazamuye igisenge cyacyo, maze aragitunganya

[29] Ijoro ryacyo arigira umwijima, amanywa yacyo arayakesha

[30] Nyuma y’ibyo arambura isi

[31] Ayisohoramo amazi yayo n’inzuri zayo

[32] Anashimangira imisozi

[33] Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu

[34] Ariko igihe icyago gihambaye (umunsi w’imperuka) kizaza

[35] Umunsi umuntu azibuka ibyo yakoze

[36] Umuriro wa Jahanamu uzagaragarizwa (buri wese) ureba

[37] Ubwo kuri wa wundi wigometse

[38] Agahitamo ubuzima bwo kuri iyi si (agakurikira ibibi aterwa n’irari rye)

[39] Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzaba ubuturo (bwe)

[40] Ariko wa wundi watinye kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, akanabuza umutima we kurarikira ibibi

[41] Mu by’ukuri, Ubusitani (Ijuru) buzaba ubuturo (bwe)

[42] (Abahakanyi) barakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye n’igihe imperuka izabera

[43] Nta bumenyi ufite bwo kugira icyo uyivugaho

[44] Ubumenyi bwayo bwihariye Nyagasani wawe

[45] Ahubwo wowe (Muhamadi) nta kindi uri cyo uretse kuba uri umuburizi w’abatinya (umunsi w’imperuka)

[46] Umunsi bazawubona, bazamera nk’aho babaye ku isi ikigoroba kimwe cyangwa igitondo kimwe

Yazinze umunya

Surah 80

[1] (Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo

[2] Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi)

[3] Nonese ni iki cyakumenyesha ko yaba (aje kubaza) ashaka kwiyeza (ibyaha)

[4] Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro

[5] Naho wawundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka)

[6] Ni we witaho

[7] Kandi ntacyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa)

[8] Ariko wawundi uje akugana yihuta

[9] Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye)

[10] Uramwirengagiza (ukita ku bandi)

[11] Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso

[12] Bityo, ubishaka nayizirikane

[13] (Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhu Mahfudh)

[14] Zubahitse kandi zejejwe

[15] Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika)

[16] B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo

[17] Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi

[18] Ese (Allah) yamuremye mu ki

[19] Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho

[20] Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye)

[21] Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa

[22] Kandi igihe azabishakira azamuzura

[23] Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse

[24] Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye

[25] Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi

[26] Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo)

[27] Maze tukabumezamo impeke

[28] N’imizabibu n’imboga

[29] N’imizeti n’imitende

[30] N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane

[31] N’imbuto n’ubwatsi

[32] Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu

[33] Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza

[34] Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we

[35] (Ahunge) nyina na se

[36] N’umugore we n’abana be

[37] Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi)

[38] Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana

[39] Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru)

[40] Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu

[41] Bwarenzwe n’umwijima

[42] Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi

Guhirikwa

Surah 81

[1] Igihe izuba rizazingazingwa (urumuri rwaryo rukazimira)

[2] N’igihe inyenyeri zizazima

[3] N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo

[4] N’igihe ingamiya z’imbyeyi zizarekwa (ntizitabweho)

[5] N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe

[6] N’igihe inyanja zizaka umuriro

[7] N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo)

[8] N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa

[9] Icyaha yakoze cyatumye yicwa

[10] N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa

[11] N’igihe ikirere kizakurwaho

[12] N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa

[13] N’igihe Ijuru rizegerezwa hafi

[14] Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze

[15] Bityo, ndahiriye ku nyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro

[16] Zigenda zihuta kandi zikanihisha

[17] Nanarahiriye ku ijoro igihe riguye

[18] No ku gitondo igihe gitangaje

[19] Mu by’ukuri, (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)

[20] (Iyo ntumwa) ifite imbaraga (yahawe na Allah), Nyagasani w’intebe y’icyubahiro

[21] Yumvirwa (n’abamalayika mu birere) kandi ikaba yizewe (kwa Allah)

[22] Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi

[23] Kandi rwose yabonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye

[24] Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu)

[25] Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe

[26] Nonese muragana he

[27] Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose)

[28] Kuri wawundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse

[29] Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse

Gucika

Surah 82

[1] Igihe ikirere kizasatagurika

[2] N’igihe inyenyeri zizagwa zikanyanyagira

[3] N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe)

[4] N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo)

[5] (Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi)

[6] Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu

[7] We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye

[8] Yaragutunganyije aguha ishusho ashatse

[9] Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo

[10] Ariko mu by’ukuri, mufite (abamalayika babashinzwe) babagenzura

[11] Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi)

[12] Bazi ibyo mukora byose

[13] Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)

[14] Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana

[15] Bazawinjiramo ku munsi w’ibihembo

[16] Kandi ntibazigera bawuvamo

[17] Nonese ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo

[18] Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo

[19] (Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah

Gushukana

Surah 83

[1] Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo

[2] Babandi igihe bapimiwe (n’abandi) bantu, basaba kuzurizwa ibipimo

[3] Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye

[4] Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)

[5] Ku munsi uhambaye

[6] Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa

[7] Oya! Mu by’ukuri, igitabo (cyanditsemo ibikorwa) by’inkozi z’ibibi gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini

[8] Nonese ni iki cyakumenyesha Sijiini

[9] Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama

[10] Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura

[11] Babandi bahinyura umunsi w’ibihembo

[12] Kandi nta wundi wawuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha

[13] (Wawundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati "Ni inkuru z’abo hambere

[14] Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo

[15] Oya! Mu by’ukuri, kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo

[16] Maze binjire mu muriro ugurumana

[17] Nuko babwirwe bati "Ibi ni byo mwajyaga muhinyura

[18] Oya! Mu by’ukuri, igitabo (cyanditsemo ibikorwa) by’abakora ibyiza gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyuna

[19] Nonese ni iki cyakumenyesha Iliyuna

[20] Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama

[21] (Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya

[22] Mu by’ukuri, abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)

[23] Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo)

[24] Mu buranga bwabo uzahabwirwa no kurabagirana kubera ibyishimo

[25] Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye

[26] Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe

[27] (Icyo kinyobwa) kizavangwa n’ (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru ryitwa) Tas’niim

[28] Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah)

[29] Mu by’ukuri, (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana

[30] Bazinyuraho zikabaryanira inzara

[31] Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabigira urwenya

[32] N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti "Mu by’ukuri, bariya barayobye

[33] Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana)

[34] Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi

[35] Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo)

[36] Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora

Gucika kabiri

Surah 84

[1] Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka)

[2] Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira)

[3] N’igihe isi izaringanizwa

[4] Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho

[5] Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira)

[6] Yewe muntu! Mu by’ukuri, ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka)

[7] Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo

[8] Azabarurirwa mu buryo bworoshye

[9] Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye

[10] Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo

[11] Azisabira kurimbuka

[12] Kandi azinjira mu muriro ugurumana

[13] Mu by’ukuri, (mu buzima bwo ku isi) yabagaho mu muryango we mu bwirasi

[14] Mu by’ukuri, yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we)

[15] Nyamara si byo! Mu by’ukuri, Nyagasani we yabaga amubona neza

[16] Bityo, ndahiriye ku gicu gitukura cy’izuba rirenga

[17] No ku ijoro n’ibyo ritwikira (byose)

[18] No ku kwezi igihe kuzuye

[19] Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)

[20] Ese babaye bate, kuki batemera

[21] Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama

[22] Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho zayo)

[23] Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo)

[24] Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibaza

[25] Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)

Ingoro z'inyenyeri

Surah 85

[1] Ndahiriye ku kirere gifite inyenyeri nini nyinshi

[2] No ku munsi w’isezerano (umunsi w’imperuka)

[3] No ku munsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat)

[4] Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe

[5] Ubwo bacanaga umuriro ugurumana

[6] Ubwo bari bawicaye impande

[7] Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika)

[8] Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushimwa cyane

[9] Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu

[10] Mu by’ukuri, abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika

[11] Mu by’ukuri, abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje

[12] Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze

[13] Mu by’ukuri, ni we waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na we uzabigarura (ku munsi w’imperuka)

[14] Kandi ni we Munyembabazi uhebuje, Umukunzi (w’abemeramana)

[15] Ny’ir’intebe y’icyubahiro

[16] Ukora ibyo ashatse

[17] Ese wamenye inkuru z’ingabo

[18] Za Farawo n’iz’aba Thamudu

[19] Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri)

[20] Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira)

[21] Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse

[22] (Yanditse) ku rubaho rurinzwe

Inyenyeri yo mu gitondo

Surah 86

[1] Ndahiriye ku kirere no ku kimurika nijoro

[2] Ni iki cyakumenyesha ikimurika nijoro

[3] Ni inyenyeri imurika

[4] Nta muntu utagira umugenzuzi (abamalayika bashinzwe kugenzura ibikorwa bya muntu)

[5] Ngaho umuntu niyitegereze icyo yaremwemo

[6] Yaremwe mu mazi ataruka (intanga)

[7] Aturuka hagati y’urutirigongo n’ibituza

[8] Mu by’ukuri, (Allah waremye uwo muntu mu ntanga) afite ubushobozi bwo kumuzura

[9] Umunsi amabanga azahishurwa

[10] Icyo gihe (umuntu) nta mbaraga azaba afite cyangwa ngo agire umutabara

[11] Ndahiriye ku kirere gitanga imvura igenda igaruka

[12] No ku isi isaduka (kugira ngo ibiti n’ibimera bimere)

[13] Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni ijambo ritandukanya (ukuri n’ikinyoma)

[14] Kandi ntabwo ari ijambo ridafite umumaro

[15] Mu by’ukuri, (abahinyura ukuri) bacura umugambi mubisha (wo kurwanya ubutumwa bw’ukuri)

[16] Maze nanjye (Allah) nkaburizamo umugambi wabo

[17] Bityo, abo bahakanyi bahe igihe (yewe Muhamadi), ubarindirize gato (bazibonera ibizababaho)

Umusumbabyose

Surah 87

[1] Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga

[2] We waremye (buri kintu) akagitunganya

[3] Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo

[4] Ni nawe umeza ubwatsi mu nzuri

[5] Hanyuma akabwumisha bukijima

[6] Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa

[7] Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri, azi ibigaragara n’ibitagaragara

[8] Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza

[9] Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro

[10] Mu by’ukuri, hazibuka wa wundi utinya (Allah)

[11] Kandi inkozi y’ibibi izarugendera kure

[12] (Uwo) ni we uzinjira mu muriro uhambaye

[13] Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza)

[14] Mu by’ukuri, wawundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi

[15] Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora amasengesho

[16] Ariko mwe mukunda ubuzima bwo kuri iyi si

[17] Kandi ubwo ku mperuka ari bwo bwiza ndetse buzanahoraho

[18] Mu by’ukuri, ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere

[19] Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa

Igisendereye

Surah 88

[1] Ese inkuru y’ibizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho

[2] Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse

[3] (Igihe bari ku isi) babaga bakora cyane (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro)

[4] Bazinjira mu muriro utwika

[5] Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye

[6] Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa

[7] (Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara

[8] Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye

[9] Bishimiye ibikorwa byabo

[10] (Bari) mu Ijuru rihambaye

[11] Aho batazumva amagambo adafite umumaro

[12] Hazaba harimo isoko itemba

[13] Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru

[14] N’ibikombe biteguwe (neza)

[15] N’imisego ishashe (neza)

[16] N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho)

[17] Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe

[18] N’uburyo ikirere cyahanitswe

[19] N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)

[20] N’uburyo isi yarambuwe

[21] Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa

[22] Ntukabashyireho igitugu

[23] Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana

[24] Allah azamuhanisha ibihano bihambaye

[25] Mu by’ukuri, iwacu ni ho garukiro ryabo

[26] Hanyuma mu by’ukuri, ni twe tuzabakorera ibarura

Umuseso

Surah 89

[1] Ndahiriye ku museke

[2] No ku majoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja)

[3] No ku kitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah)

[4] No ku ijoro igihe rigiye gucya

[5] Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)

[6] Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize aba Adi

[7] Bo mu bwoko bwa Irama (bari barebare cyane) bareshya nk’inkingi z’inyubako ndende

[8] Bo (abo ba Iram) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi

[9] N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)

[10] Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)

[11] Babandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi

[12] Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije

[13] Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza

[14] Mu by’ukuri, Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi)

[15] Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhu- ndagazaho ingabire, aravuga ati "Nyagasani wanjye yanyubahishije

[16] Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati "Nyagasani wanjye yaransuzuguje

[17] Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi

[18] Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene

[19] Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara

[20] Ndetse mugakunda imitungo bikabije

[21] Oya! Ubwo isi izasandazwa (igacikamo ibice)

[22] Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo

[23] Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki

[24] Azicuza avuga ati "Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza)

[25] Bityo, kuri uwo munsi (Allah) azahanisha ibihano bitashoborwa n’undi uwo ari we wese

[26] Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese

[27] (Umwemeramana azabwirwa ati) "Yewe roho ituje

[28] Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na we akwishimiye

[29] Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)

[30] Uninjire mu Ijuru ryanjye

Umujyi

Surah 90

[1] Ndahiriye kuri uyu mujyi (wa Maka)

[2] No kuri wowe (Ntumwa Muhamadi) utuye uyu mujyi

[3] No ku mubyeyi (Adamu) n’abo yabyaye

[4] Mu by’ukuri, twaremye umuntu kugira ngo (abeho) mu ngorane

[5] Ese akeka ko nta n’umwe wamushobora

[6] Aravuga ati "Nakoresheje umutungo mwinshi

[7] Ese akeka ko nta n’umwe umubona

[8] Ese ntitwamuhaye amaso abiri

[9] Ndetse n’ururimi n’iminwa ibiri

[10] Tukanamwereka inzira ebyiri (iy’icyiza n’ikibi)

[11] Ariko ntiyigeze ashaka kunyura mu nzira igoranye (iganisha ku byiza n’intsinzi)

[12] Ese ni iki cyakumenyesha iyo nzira igoranye

[13] (Ni) ukubohora umucakara

[14] Cyangwa gutanga amafunguro ku munsi w’amapfa

[15] (Ayo mafunguro ukayaha) imfubyi mufitanye isano rya bugufi

[16] Cyangwa umukene (uryamye) mu ivumbi (uri mu kaga)

[17] Hanyuma akaba umwe mu bemeramana, bakanagirana inama zo kwihangana ndetse bakanagirana inama zo kugira impuhwe

[18] Abo ni abo mu kuboko kw’iburyo (mu Ijuru)

[19] Naho abahakanye amagambo yacu, ni abo mu kuboko kw’ibumoso (mu muriro)

[20] Bazaba bafungiranye mu muriro (badafite aho binjirira n’aho basohokera)

Izuba

Surah 91

[1] Ndahiriye ku izuba n’urumuri rwaryo

[2] No ku kwezi igihe kurikurikiye

[3] No ku manywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba)

[4] No ku ijoro igihe riritwikiriye

[5] No ku kirere ndetse n’uwagihanze

[6] No ku isi n’uwayirambuye

[7] No kuri roho n’uwayitunganyije

[8] Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza

[9] Mu by’ukuri, uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze

[10] Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo

[11] Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka

[12] Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi)

[13] Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti "Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka

[14] Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse)

[15] Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo

Ijoro

Surah 92

[1] Ndahiriye ku ijoro igihe riguye

[2] No ku manywa igihe atangaje

[3] No ku waremye ikigabo n’ikigore

[4] Mu by’ukuri, ibikorwa byanyu biratandukanye

[5] Wawundi utanga (amaturo) akanatinya (Allah)

[6] Kandi akizera icyiza (Ijuru)

[7] Tuzamworohereza inzira y’ibyiza

[8] Ariko uzaba umunyabugugu, akirata yumva ko (yishoboye)

[9] Akanahinyura icyiza

[10] Tuzamworohereza inzira y’ibibi

[11] Kandi ubwo azaba arimbuka (ajyanywe mu muriro), umutungo we ntacyo uzamumarira

[12] Mu by’ukuri, ukuyobora ni ukwacu

[13] Kandi mu by’ukuri, ni na twe tugenga iby’imperuka n’ibibanza (iby’isi)

[14] Bityo, mbaburiye umuriro ugurumana

[15] Ntawe uzawinjiramo utari inkozi y’ibibi

[16] Wawundi wahinyuye (ukuri) akanagutera umugongo

[17] Ariko ukora ibikorwa byiza, azawurindwa

[18] Wawundi utanga umutungo we kugira ngo yiyeze

[19] Kandi ntashishikazwe no kwiturwa n’uwo yagiriye neza

[20] Ahubwo (akabikora agamije) gushaka kwishimirwa na Nyagasani we, Uwikirenga

[21] Kandi rwose azishima (ubwo azinjira mu Ijuru)

Amasaha ya mu gitondo

Surah 93

[1] Ndahiriye ku gasusuruko

[2] No ku ijoro igihe ryijimye

[3] (Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakurakariye

[4] Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi)

[5] Mu by’ukuri, bidatinze Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima

[6] Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)

[7] Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora

[8] Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)

[9] Bityo, ntugahutaze imfubyi

[10] Ntukanakankamire uje asaba

[11] Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira)

Impumuzabwoba

Surah 94

[1] Ese (yewe Muhamadi) ntitwa- kwaguriye igituza

[2] Tukanagutura umutwaro (tukoro- hereza gusohoza ubutumwa)

[3] Wari ukuremereye umugongo

[4] Tukanamenyekanisha izina ryawe

[5] Mu by’ukuri, nyuma y’ingorane haza ibihe byiza

[6] Rwose, nyuma y’ingorane haza ibihe byiza

[7] Bityo nuhuguka, ujye ushishikara (mu gusenga Allah)

[8] Kandi (imigambi n’ibyiringiro byawe) ujye ubitura Nyagasani wawe (wenyine)

Umutini

Surah 95

[1] Ndahiriye ku giti cy’umutini n’icy’umuzeti

[2] No ku Musozi wa Sinayi

[3] No kuri uyu mujyi utekanye (Maka)

[4] Mu by’ukuri, twaremye umuntu mu ishusho ryiza

[5] Hanyuma tumushyira ku rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira)

[6] Ariko abemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)

[7] Nonese nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo

[8] Ese Allah si we Mucamanza usumba abandi

Ikizinga

Surah 96

[1] Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose)

[2] Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso

[3] Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro uhebuje

[4] We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu

[5] Yigishije umuntu ibyo atari azi

[6] Oya! Mu by’ukuri, umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi)

[7] Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze)

[8] Mu by’ukuri, (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro

[9] Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi (Abu Jahl) ubuza

[10] Umugaragu (wacu Muhamadi) gusenga

[11] Ese yabuza ate (umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri

[12] Cyangwa ari gukangurira (abantu) gukora ibyiza, (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)

[13] Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo

[14] Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)

[15] Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro

[16] Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha

[17] Ngaho nahamagare abambari be

[18] Natwe tuzahamagara (abamalayika bacu) barinda umuriro (bamukanire urumukwiye)

[19] Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahl), ahubwo ujye wubama (usenga) uniyegereze Allah

Imbaraga

Surah 97

[1] Mu by’ukuri, (iyi Qur’an) twayihishuye mu ijoro ry’igeno

[2] Ni iki cyakumenyesha ijoro ry’igeno

[3] Ijoro ry’igeno riruta amezi igihumbi (ibyiza bikozwe muri iryo joro birusha ibihembo ibikozwe mu gihe kingana n’amezi igihumbi)

[4] Abamalayika na Roho (Malayika Jibril) barimanukanamo babiherewe uburenganzira na Nyagasani wabo, bazanye (amategeko agenga) buri kintu cyose

[5] Iryo (joro ryose) riba ryuje amahoro (n’impuhwe za Allah ku bagaragu be) kugeza umuseke utambitse

Ibihamya bisobanutse

Surah 98

[1] Babandi bahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana, ntibashobora kureka ubuhakanyi (bwabo) kugeza bagezweho n’ikimenyetso kigaragara

[2] (Icyo kimenyetso ni) Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ibasomera inyandiko zejejwe (Qur’an)

[3] Zikubiyemo inkuru n’amategeko bitunganye

[4] Kandi abahawe igitabo bacitsemo ibice nyuma y’uko bagezweho n’ikimenyetso kigaragara (kuko mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa, bose bayemeranyagaho kuko yari yarahanuwe mu bitabo byabo, ariko imaze kuza bamwe barayihakana)

[5] Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ugusenga Allah bamwiyegurira, bahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga amaturo. Iryo ni ryo dini ritunganye

[6] Mu by’ukuri, abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangi- kanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa

[7] Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni bo beza mu biremwa

[8] Ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo bizaba Ijuru rihoraho, ritembamo imigezi; (iryo Juru) bazaribamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Ibyo (bihembo) ni iby’utinya Nyagasani we

Umutingito

Surah 99

[1] Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye

[2] Nuko isi igasohora ibiyirimo (abapfuye)

[3] Umuntu azavuga ati "Ese noneho (isi) yabaye iki

[4] Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho)

[5] Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse

[6] Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo

[7] Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe)

[8] N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe)

Abashinja

Surah 100

[1] Ndahiriye ku mafarasi yiruka cyane avuza imirindi

[2] Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro

[3] No ku mafarasi agaba igitero mu rukerera

[4] Akanatumura umukungugu

[5] Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi

[6] Mu by’ukuri, umuntu ni indashima kuri Nyagasani we

[7] Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya

[8] Ndetse akunda imitungo bikabije

[9] Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa

[10] N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara

[11] Mu by’ukuri, uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo

Isanganya

Surah 101

[1] Ikizahonda (umunsi w’imperuka)

[2] Ikizahonda ni iki

[3] Ni iki kizakumenyesha ikizahonda

[4] Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye

[5] N’imisozi ikamera nk’ipamba ritumuka

[6] Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi)

[7] Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru)

[8] Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi)

[9] Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya

[10] Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya)

[11] Ni umuriro ugurumana bikabije

Amarushanwa mu kwiyongera ku isi

Surah 102

[1] Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi

[2] Kugeza ubwo mugeze mu mva

[3] Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe)

[4] Oya nanone! Bidatinze muzamenya

[5] Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi)

[6] Mu by’ukuri, muzabona umuriro wa Jahanamu

[7] Rwose muzawibonera imbonankubone

[8] Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)

Umunsi ugenda ucika

Surah 103

[1] Ndahiriye ku gihe

[2] Mu by’ukuri, umuntu ari mu gihombo

[3] Uretse abemeye bagakora ibikorwa byiza, bakagirana inama z’ukuri kandi bakanagirana inama zo kwihangana

Umubeshyi

Surah 104

[1] Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya

[2] Urundanya imitungo agahora ayibara

[3] Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo

[4] Oya! Mu by’ukuri, azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza)

[5] Ni iki kizakumenyesha Hutwama

[6] Ni umuriro wa Allah ucanye

[7] (Uwo muriro) uzajya uzamuka ugere ku mitima (y’abazaba bawurimo)

[8] Mu by’ukuri, bazaba bawufungiwemo

[9] (Baziritse) ku nkingi ndende (kugira ngo batawusohokamo)

Inzovu

Surah 105

[1] Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagize abagabye igitero bari ku nzovu (baje gusenya ingoro ya al Kaabat iri i Maka)

[2] Ese umugambi wabo mubisha ntiyawuburijemo

[3] Nuko akaboherereza uruhuri rw’inyoni

[4] Zikabatera amabuye y’ibumba yatuye

[5] Maze akabagira nk’ibyatsi byakanjakanjwe

Abakurayishi

Surah 106

[1] Kubera imibanire y’aba Quraish (mu mujyi wabo)

[2] No kubera ingendo zabo (z’ubucuruzi) zo mu gihe cy’ubukonje no mu cy’impeshyi (batekanye)

[3] Bityo, nibagaragire (Allah) Nyagasani nyir’iyi ngoro (Al Ka’aba)

[4] (We) wabagaburiye mu gihe cy’amapfa, ndetse akanabaha umutekano mu gihe cy’ubwoba

Ubugiraneza buke

Surah 107

[1] Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo

[2] Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi

[3] Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene

[4] Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga

[5] Babandi birengagiza amasengesho yabo (ntibayakorere ku bihe byayo byagenwe)

[6] Babandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana

[7] Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ku babikeneye)

Ubusugire

Surah 108

[1] Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhaye (ibyiza byinshi birimo) umugezi wo mu Ijuru witwa Kawthar

[2] Bityo, ujye usenga unatange ibitambo kubera Nyagasani wawe

[3] Mu by’ukuri, ukwanga ni we nyakamwe (ntazigera abona ibyiza haba ku isi ndetse no ku mperuka)

Abahakanyi

Surah 109

[1] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bahakanyi

[2] Sinsenga ibyo musenga

[3] Kandi na mwe ntimusenga uwo nsenga

[4] Ndetse nanjye sinzigera nsenga ibyo musenga

[5] Kandi namwe ntimuzigera musenga uwo nsenga

[6] Mufite idini ryanyu, nanjye nkagira idini ryanjye

Ubufasha

Surah 110

[1] Igihe ubutabazi bwa Allah (kuri wowe Muhamadi) buzaza, ndetse n’intsinzi (yo kubohora umujyi wa Maka)

[2] Nuko ukabona abantu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi

[3] Uzasingize ikuzo rya Nyagasani wawe, unamusabe imbabazi; kuko ari we Uwakira ukwicuza (kw’abagaragu be)

Ikirimi cy'umuriro

Surah 111

[1] Amaboko yombi ya Abu Lahab147 arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorama

[2] Umutungo we n’urubyaro rwe ntacyo bizamumarira

[3] Azinjira mu muriro ugurumana

[4] Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo)

[5] Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro

Ubwiyoroshye

Surah 112

[1] Vuga (yewe Muhamadi) uti "We ni Allah, umwe Rukumbi

[2] Allah, Uwishingikirizwa

[3] Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe

[4] Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo

Umuseso

Surah 113

[1] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nikinze kuri (Allah), Nyagasani w’igitondo

[2] Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye

[3] Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye

[4] Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo

[5] Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize

Abantu

Surah 114

[1] Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nikinze kuri (Allah), Nyagasani w’abantu

[2] Umwami w’abantu

[3] Imana y’abantu

[4] Ngo andinde ububi bwa (shitani) yoshya gukora ibibi, nyuma ikabireka (igihe umuntu yibutse Allah)

[5] Yoshya imitima y’abantu gukora ibibi

[6] Yaba (shitani) yo mu majini cyangwa mu bantu